Blog

  • Urukundo rwo mu gitanda ShaddyBoo yemereye abakinnyi rwabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yakomeje kwemeza ko nubwo ikipe y'igihugu AMAVUBI itatwaye igikombe cya CHAN 2020   ngo atange ibihembo yari yiyemeje ariko ko aba bakinnyi batapfa kuviramwaho ,ndetse ko bashobora guhabwa urukundo rwo mu gitanda.Nyuma y'aya magambo benshi mu bakurikira ShaddyBoo kuri Twitter batangiye kumugira igitaramo bamugarukaho cyane.

    ShaddyBoo yanditse kuri Twitter ko abemereye ibihembo AMAVUBI batangira kubitanga maze yongeraho ko we atazatanga amafaranga, ahubwo hari ikindi azatanga:

    Yagize ati:Abantu bemereye ikipe ,amafaranga bayohereze ,njye nubwo batageze aho nifuzaga nzakora aka geste, niyo ataba amafaranga, ariko ibizashoboka byose nzabikora,murakoze cyane'

    Abantu bemereye ikipe, amafranga bayohereze.
    Njye nubwo batageze aho nifuzaga nzakora aka geste , niyo ataba amafranga , ariko ibizashoboka byose nzabikora.
    Kandi barakoze 🙏

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 1, 2021

     

    Abakurikira ShaddyBoo bahise batangira kumutaramiraho bati 'ibyo uzatanga turabizi'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwo-mu-gitanda-shaddyboo-yemereye-abakinnyi-rwabaye-igitaramo-ku-mbugankoranyambaga/

  • Bruce Melodie yandagajwe n'umufana we wamuzizije ifoto igaragaza amatuza ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza amatuza ye. Iyi ni ifoto yavugishije abantu benshi bitewe nuko uyu musore w'icyamamare atari yarigeze ashyira hanze ifoto igaragaza amatuza ye na rimwe.

    Iyi niyo foto Bruce Melodie yashyize hanze

    Bruce akimara gushyira hanze iyi foto abafana be batandukanye bagize ibintu byinshi bagenda bayivugaho. Mu bayivuzeho haje kubonekamo umufana we wamwandagaje avuga ko amatuza agaragara kuri iyi foto atari aya Bruce Melodie ahubwo ko ari ifoto.

    Umwe mu bafana ba Bruce Melodie ati “ aya matuza ni aya Melody cyangwa ni amafoto “

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yandagajwe-numufana-we-wamuzizije-ifoto-igaragaza-amatuza-ye/

  • Umukobwa wa mbere uba mu nzu ihenze mu Rwanda ati “ nta kure Imana itakura umuntu “| yavuze ku buzima abayemo ndetse anagira inama bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabire Pascaline, umwe mu bakobwa ba mbere hano mu Rwanda batuye mu nzu zihenze, yavuze aho Imana yamukuye avuga ubuzima abayemo muri iyi minsi aho yihangiye imirimo ndetse anavuga ku kazi akora anagira inama bagenzi be bakina filime nyarwanda. Ibi Pascaline yabivugiye imbere za camera za Afrimax Tv yari yamusuye aho atuye mu Kagarama hafi y'amashuri yo ku Muyange. Pascaline wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Inzozi Series yavuze ko yabyaye ari muto cyane ku myaka 20 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Aha hari mu mwaka wa 2015. Pascaline yavuze ko ubuzima butari bworoshye nyuma yo kubyara gusa yagerageje kwitwara neza akomeza guharanira kugera kubyo yashatse kugeraho na mbere yuko abyara. Yavuze ko yabyaye afite imyaka 20 ariko avuga ko nyuma yo kubyara yagerageje guharanira kugera ku byo yari yateganyije kuzageraho afite imyaka 19 mbere yuko abyara. Pascaline, uba mu nzu y'akataraboneka, yavuze ko kuri ubu afite umugabo basezeranye ku ya 29/12/2019 ndetse avuga ko babanye neza. Pascaline yavuze ko nta kure Imana itakura umuntu agendeye ku buzima yabayemo kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho afite inzu itunganya amajwi n'amashusho (audio and video production house) ndetse akaba anakora akazi ke ka buri munsi ariko ko gukina filime izwi nka Inzozi Series.

    Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filime Inzozi series

    Ku bijyanye n'abantu  afata nk'ikitegererezo, Pascaline yavuze ko Bahavu Jannet, wamamaye ku izina rya Diane muri city maid, ariwe afata nk'ikitegererezo muri filime kuko akina neza akamwemeza. Pascaline kandi yavuze birambuye ku nzu ye itunganya amajwi n'amashusho aho yavuze ko igitekerezo cyo kuyishinga cyaje kubera ubuhanga yagaragazaga ubwo we na bagenzi be bajyaga gufata amashusho ya filime yakinagamo bakabona afite impano yo kuyobora filime (film directing) bituma ndetse hari filime zisaga 6 yagiriwe ikizere cyo kuyobora ndetse zikagenda neza. Kuva ubwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuyobora filime nubwo nta bushobozi bujyanye n'amafaranga yari afite. Umugabo we nawe wari uziko afite iyi mpano ntiyahwemye kumwumva ubwo Pascaline yamusabaga ubufasha bujyanye n'amafaranga. Pascaline ashinga atyo inzu ikora amajwi n'amashusho ndetse yanavuze ko kuri ubu iyi nzu irimo gukora neza gukora neza. Pascaline yagiriye inama bagenzi be bakora filime aho yababwiye ko bakwiye gukomeza gukora ntibacike intege ndetse bakazamurana kuko ntabwo umuntu mwe ariwe uzazamura filime nyarwanda ahubwo ni bose hamwe bafatanyije.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-mbere-uba-mu-nzu-ihenze-mu-rwanda-ati-nta-kure-imana-itakura-umuntu-yavuze-ku-buzima-abayemo-ndetse-anagira-inama-bagenzi-be/

  • Umukinnyi Mohamed Salah yikomye bikomeye ikoranabuhanga rya VAR. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, yifatiye ku gahanga ikoranabuhanga rya VAR rikoreshwa mu mukino avuga ko atarishyigikiye habe na gato bitewe n'uko ribishya umupira w'amaguru.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri muri Afrika yavuze ko VAR 'yica umukino' kandi inabuza ishyirwa mu bikorwa rya serivisi mu marushanwa atandukanye ya siporo. Salah yabwiye Sky Sports ati: 'Nabivuze mbere, ntabwo nkunda VAR, kuva shampiyona yatangira, cyangwa na mbere yaho, ni igitekerezo cyanjye, VAR yica umukino gusa, umunezero w'umupira w'amaguru nayo ntukigaragara'.

    Akomeza ahamya ko n'ubwo abizi ko ashobora guhanwa kubera kwinubira iri koranabuhanga ariko atabura kubivuga kuko bimurimo. Yagize ati: 'Sinshaka kubyinubira, kubera ko ntashaka gucibwa amande, ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR, sinyikunda, simbikunda ibyo ikora.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-mohamed-salah-yikomye-bikomeye-ikoranabuhanga-rya-var/

  • Mushambokazi Jordan yasezeranye n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yasezeranye n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, gusa ntibyavuzwe cyane kuko n’ubukwe butemewe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Corobavirus aho indi mihango izaba nyuma y’uko ubukwe bukomorewe.

    Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y’uko aba bombi baseseranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b’amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

    Ati“Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n’Imana.

    Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

    Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

    Ubutumwa bwa Sheikh aho ba Mushambokazi yahise amushimira

    Mushambokazi na Karim bamaze gusezerana imbere ya Islam

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka irenga itatu baziranye

    Sheikh ubwo yasezeranyaga Ashraf na Mushambokazi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mushambokazi-jordan-yasezeranye-n-umukunzi-we

  • Huye: Inzu ye yatwitswe n’amashanyarazi yagiye guca inshuro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga
    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga

    Uwo mubyeyi ni umupfakazi, afite imyaka 52 akaba n’umukene, wa wundi urya ari uko avuye guca incuro.

    Ubwo yari mu murima ahingira umuturanyi tariki ya 1 Gashyantare 2021, mu ma saa yine n’igice za mu gitondo, bamuhamagaye bamubwira ko inzu ye iri gushya, ageze mu rugo asanga abaturanyi bari kugerageza kuyizimya, ariko nta kintu na kimwe cyari kiyirimo babashije kuramira.

    Inzu ye ikimara gushya yagize ati “Yahiye, nta n’akantu na kamwe nakuyemo, nsigaye nambaye ubusa, abana nta kuzasubira ku ishuri kuko imyenda y’ishuri yabo yahiriyemo. Nta safuriya, nta sahani, nta gikombe”.

    Ubundi iyi nzu yahiye nta muntu n’umwe uri mu rugo kuko abana n’abuzukuru be batari bahari. Ngo yahiye biturutse ku muriro w’amashanyarazi, cyane ko mu rugo nta waherukaga gucana, ibyo bari guteka bakaba bari bagiye kubikorera.

    Yahiriyemo imyenda ye, ku buryo umwambaro yasigaranye ari uwo yari yajyanye mu murima.

    Hahiriyemo n’imyenda y’abana be batatu harimo n’iyo bajyana ku ishuri, hanahiramo iy’abuzukuru be batatu n’iy’umukazana we wari usigaye ayihabitsa, ayihungisha abajura bamuyogoje nyuma y’uko umugabo we yapfuye mu Kwakira 2020.

    Uretse kuba inzu nta gikoresho cyasigayemo, ubu ni n’ikirangarizwa kuko bagerageza kuyizimya bakuyeho inzugi n’amadirishya, bakanayitobora bashakisha aho banyuza ibitaka byo kuyizimya.

    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima
    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima

    Kuri ubu acumbikiwe n’umuturanyi uvuga ko n’ubuyobozi kimwe n’abandi bagiraneza bari bakwiye kumufasha, akongera kugira aho aba, ariko akabona n’imyambaro ndetse n’ibyo kurya.

    Uwo muturanyi agira ati “Iyo nzu bayimusanira, ariko byibuze n’abantu banaterateranye barebe ko bamubonera utwenda n’utwo kurya. None se ubu niba arya hano iwanjye none, ejo n’ejobundi azarya hehe?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye kuri uwo mukecuru bari gushaka uburyo yafashwa.

    Twifuje no kumenya niba umuntu uhuye n’isanganya nk’iyo hari icyo ubuyobozi bw’Akarere bwamumarira, dusanga batarabimenya.

    Ariko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, ushinzwe ibiza mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mubyeyi akwiye kujya ku murenge akagaragaza ikibazo afite kugira ngo kimenyekane, bityo hanarebwe uko yafashwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-ye-yatwitswe-n-amashanyarazi-yagiye-guca-inshuro

  • Rayon Sports igiye gukora impinduka mu masezerano ifitanye n’abakozi bayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inama yahuje abakozi ba Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bwayo tariki 24/01/2021, hafashwe umwanzuro ko amasezerano impande zombi zari zifitanye ahinduka, bitewe n’ingaruka zatewe na COVID-19.

    Mu nyandiko igaragaza impinduka z’amasezerano dufitiye kopi, guhera mu kwezi kwa MUtarama 2021 ikipe ya Rayon Sports izajya ihemba abakozi bayo umushahara ungana na 30% by’umushahara basanzwe bahabwa, kugeza igihe hazaba izindi mpinduka.

    Bimwe mu by’ingenzi bigize inyandiko irimo impinduka mu masezerano y’akazi

    Dushingiye ku nama yo ku wa 24/01/2021 yahuje impande zombi (umukoresha n’abakozi) aho hagaragajwe icyifuzo cyo gukomeza imikoranire ivugwa mu masezerano asanzwe, no kuyahindura (mutatis mutandis) kugira ngo zibashe guhangana n’ibihe bigoye.

    Dushingiye ku ‘Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 14 isobanura ko “Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho” ndetse n’ingingo ya 92 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko “Iyo uruhande rumwe rudashobora gukora ibisabwa mu masezerano ku mpamvu zitaruturutseho kubera ko habuze ikintu amasezerano yari ashingiyeho cyangwa indi mpamvu ntarengwa itunguranye, inshingano y’urwo ruhande yo gukora ibisabwa ivaho, keretse iyo uko ibintu bimeze bibigaragaza ukundi”.

    AMASEZERANO ASANZWE HAGATI Y’IMPANDE ZOMBI AHINDUWE BY’AGATEGANYO KU BURYO BUKURIKIRA:

    Ingingo ya mbere: Umushahara Mugihe ibikorwa bya siporo ku bibuga bihagaze, uhereye muri Mutarama 2021 kugeza igihe hazafatirwa amabwiriza mashya, umushahara ushyizwe kuri 30% y’umushahara wari usanzwe wemeranijwe mu masezerano y’akazi asanzwe hagi y’impande zombi. Iyi ngingo izajya ivugururwa buri gihe hakurikijwe uko ibintu bigenda bizagenda bihinduka. Ingingo ya 2: izindi ngingo z’amasezerano yambere yakazi Ingingo zikubiye muri iyi nyandiko zisimbura (by’agateganyo) ingingo y’amasezerano asanzweho irebana n’umushahara. izindi ngingo zose z’amasezerano ya mbere ntizihinduka.

    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%
    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-igiye-gukora-impinduka-mu-masezerano-ifitanye-n-abakozi-bayo

  • Murenzi uyobora Diaspora yitabye RIB ku kirego cy'umushinga wa miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa 'Inzozi Hill Estate'' watekerejweho mu 2016, watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe.

    Nyuma baje kwanzura gufungurira amarembo abandi Banyarwanda baba hanze n'ab'imbere mu gihugu.

    Ku ikubitiro, Abanyarwanda 270 ni bo bawinjiyemo, aho buri wese yatanze miliyoni enye n'ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy'ubutaka n'ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikirana uwo mushinga.

    Nyuma yo gukusanya ubushobozi, haguzwe ikibanza mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ndetse abaturage bari bahatuye bahabwa ingurane ku mpamvu y'icyo gikorwa cyemejwe nk'ikigamije inyungu rusange.

    Kuri ubu nyuma y'imyaka itanu, bamwe mu bashyize amafaranga muri uyu mushinga bareze Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda, bamushinja gukoresha nabi umutungo wabo.

    Aya makuru yanemejwe n'Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwakiriye ikirego cya bamwe muri abo Banyarwanda.

    Yagize ati 'RIB yakiriye ikirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba Diaspora Nyarwanda barega Murenzi Daniel ko ashobora kuba yarakoresheje umutungo wabo nabi kandi ayo mafaranga akaba yari agenewe kubaka amacumbi yo guturamo.''

    RIB yakiriye ikirego, iragikurikirana, inakora iperereza, ibaza impande zombi ndetse Murenzi yarahamagawe arabazwa.

    Yakomeje ati 'RIB yasabye ko hakorwa igenzura ku mikoreshereze y'umutungo [audit], ibizavamo nibyo bizatanga umwanzuro ugomba gufatwa.''

    Iki kirego cyinjiwemo n'inzego z'ubutabera nyuma y'impuruza yatangijwe na Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Yagize ati 'Kuri Murenzi Daniel [Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi]. Abanyarwanda 270 baba mu Rwanda n'abo mu mahanga twakusanyije arenga miliyari 2 Frw yo kubaka inzu z'icyitegererezo muri Nyamirambo. Kugeza ubu ntiturabona inzu cyangwa ubutaka. Byashoboka ko dusubizwa amafaranga yacu?''

    Murenzi Daniel yahise amusubiza ko hashyizweho komite iri kunoza ibijyanye n'amategeko ndetse bizatangarizwa abanyamuryango mu minsi ya vuba.

    Amahari yabonetse muri uyu mushinga ashingiye ahanini ku kuba ngo Murenzi yarawandikishije ku izina rye, nyamara we akavuga ko byakozwe mu buryo bwemeranyijweho kuko umuryango uhuriyemo abatanze amafaranga muri uwo mushinga nta buzima gatozi ufite.

    Murenzi avuga ko mu gukemura ikibazo hashyizweho komite ishyiraho ubuzima gatozi ndetse bigeze ku rwego rwiza.

    Ubuyobozi bw'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge buvuga ko ibijyanye no kuba ubutaka bwanditswe ku muntu runaka bigenwa n'abanyamuryango.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, aherutse kubwira One Nation Radio ko ikibazo cy'Abanyarwanda bashyize amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' kiri gukurikiranwa.

    Yijeje ko abatanze amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' batazarengana ndetse hari kurebwa uko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe.

    -  Inkuru bifitanye isano: Zabyaye amahari nyuma y'idindira ry'umushinga wo kubaka amacumbi y'abadiaspora washowemo miliyari 2 Frw

    Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, yitabye RIB mu bihe bitandukanye. Yavuze ko atiyandikishijeho ubutaka ashaka kwikubira ahubwo ari icyizere yagiriwe n’abanyamuryango kuko nta buzima gatozi “Inzozi Hill Estate” ifite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murenzi-uyobora-diaspora-yitabye-rib-ku-kirego-cy-umushinga-wa-miliyari-2-frw

  • Abahanzi icyenda bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo zo kurwanya inda ziterwa abangavu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nimugihe kandi harimo gukorwa ubukangurambaga mpuzamahanga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu ndeste no guhanga n'ihohoterwa rikorerwa abana muri rusange binyuze muri kampanye yitwa Girls Get Equal byateguwe n'Umuryango mpuzamahanga Ukorera mu Rwanda witwa Plan International ndetse uyu muryango ukaba ukorana cyane n'urubyiruko mu guhangana n' ikibazo kijyanye n'ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa (Abangavu),kandi ntagushidikanya ko hamwe n'ibikorwa by'umuryango Imbonizarwo watangije byazihutisha ishirwa mubikorwa ry'Imishinga nk'iyingiyi y'ubukangurambaga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu w'Icyumweru twasoje tariki 29 Mutarama, uyu muryango 'Imbonizarwo' washyize kuri Shene ya Youtube yabo indirimbo ebyiri 'Wirarikira kujyayo' ndetse na 'Umwari mwiza' zaririmbyemo abahanzi batandukanye.

    Indirimbo 'Wirarikira kujyayo 'ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n'utuntu twa hato na hoto, bashukwa na bagenzi babo babakangurira kujya mu busambanyi kuko hariyo ibintu bibi byinshi cyane.

    Iyi ndirimbo kandi inagaruka ku kugira inama abangavu ko bakwiye kumvira ababyeyi kandi bagafatira urugero kuri bagenzi babo byabayeho.

    'Umwali mwiza' igaruka ku mwana w'umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda, akagirwa inama yo kutiheba ahubwo agashikama ku kwita ku wo atwita, kandi akagira icyizere cy'ubuzima.

    Jean Pierre Kwizera washinze akaba n'umuyobozi w'Umuryango Imbonizarwo

    Jean Pierre Kwizera washinze akaba n'Umuyobozi wa Imbonizarwo yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abangavu n'Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n'abantu babashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera.

    Gusaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho kandi bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima nubwo buba bugoye ariko burakomeza.

    Gusaba abagabo, abasore ndetse n'abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b'abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkonizamba.

    Yagarutse kandi kubijyanye n'imbogamizi bagenda bagira zatewe cyane cyane na COVID — 19 yatumye umuryango Imbonizarwo udakomeza ubukangurambaga wariwaratangije mumwaka wa 2019 cyane cyane bwibandaga mumashuri yisumbuye mbere yuko icyorezo cya COVID — 19 kibakoma munkonkokora.

    Umuyobozi w'Imbonizarwo avugako hifashishijwe Ibihangano ndetse no gukorana n'Itangazamakuru byahafi (Ibinyamakuru byandika, Radio, TVs…) bizafasha guhangana no kurandura burundu n'Ikibazo cy'Inda ziterwa abangavu.

    Jean Pierre Kwizera yasabye buri wese wakunda ibikorwa batangiye ko yaba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu,ati'kuko n'inshingano za buri muntu wese kandi yaba inkunga y'ibitekerezo, ubuvugizi ndtse n'ubukungu byadufasha kurushaho gutegura byinshi.'

    Abahanzi 9 bize umuziki ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo nibo bahurijwe mu ndirimbo zikangurira kurwanya inda ziterwa abangavu.

    Imbonizarwo ni umuryango w'urubyiruko utegamiye kuri Leta washinzwe n'abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya (UR-CBE) bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije u Rwanda byumwihariko;

    Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n'ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

    Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b'abakobwa nk'uko byakunze kugaragazwa n'Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina 'Girls Get Equal.'

    Kugeza uyu munsi ubukangurambaga batangije bwibanze cyane mu Akarere ka Nyaruguru, Huye ndetse na Bugesera nk'uko byakunze kugarukwaho cyane ko abangavu baho bugarijwe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umuraperi Karigombe uherutse gusohora indirimbo 'Hamba muri Roho'

    Umuhanzikazi Kellia
    Umuhanzi Samlo


    Umuhanzikazi Joy


    Umuhanzikazi Oda Uwimanzi


    Umuhanzi Jabo Ignace


    Umuhanzi Mutuzo


    Umuhanzi Livingston


    Norbert ucuranga piano


    Umuhanzikazi Kellia


    Umuryango Imbonizarwo uri kwifashisha abahanzi mu bukangurambaga bwagutse bwo kurwanya inda ziterwa abangavu


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hahurijwe-hamwe-abahanzi-kazi-nyarwanda-bagera-ku-9-bafite-ubuhanga-buhanitse

  • Gicumbi :Inka yabyaye ikimasa gifite ishusho y'ingurube [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru idasanzwe y'inka yabyeye umutavu usa n'ingurube bituma ba nyirayo bibaza uko byayigendekeye cyane ko bidasanzwe bibaho.

    Ibi bintu ntabwo aribwo bibayeho kuko muri 2012,abaturage bo mu mudugudu wa Rweru ya 1 mu kagari ka Ramiro batunguwe n'ihene yavutse idasanzwe, yavutse ifite umutwe wibumbye nk'uw'umuntu.

    Impuguke mu buvuzi bw'amatungo zivuga ko ibibiterwa n'uko hari igihe inyamaswa iba yarabanguriwe ku yo bihuje amaraso hakabaho ibyo bita amacugane, hanyuma itungo rikazavukana ubumuga, ubusembwa, ndetse rikaba ryanapfa ritaramara kabiri ku isi.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/gicumbi-inka-yabyaye-ikimasa-gifite-ishusho-y-ingurube-amafoto