Blog

  • Urujijo ku rupfu rw’umuturage “wiyahuriye muri kasho” akurikiranyweho gutunga imbunda – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’urupfu rwe, umugore we yatangaje ko umugabo we yari amaze ibyumweru bibiri yarabuze. Kugira ngo uyu atabwe muri yombi IGIHE yamenye ko byaturutse ku muturage watanze ikirego arega Gikominari ko yamukubise imbunda akanamukomeretsa.

    Ikirego cyarakiriwe ndetse gitangira no gukurikiranwa, maze Gikominari arafatwa arafungwa anemera ko koko iyo mbunda ayifite.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ati “Yafashwe kuko hari uwari watanze ikirego.”

    Yankubise imbunda mu gatuza

    Nyandwi Deo w’imyaka 38 atuye mu Murenge wa Bushenge mu Mudugudu wa Kasenjara mu Karere ka Nyamasheke, niwe watanze ikirego arega Gikominari ashingiye ku makimbirane bagiranye ahagana saa yine z’ijoro tariki ya 18 Ukwakira 2020, ahera ko amurenga bukeye bwaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yavuganye na IGIHE ari kuva ku isoko aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’ibitenge.

    Yavuze ko umwaka ushize aribwo yagiranye ikibazo na Gikominari. Ngo icyo gihe yari avuye gushaka imari, ahura n’abantu baramufata baramukubita. Yari ari kumwe na mugenzi we, bahangana n’abantu babiri bari bahuye nabo. Abo bantu ngo ni Gikominari n’uwitwa Membe.

    Ati “Ibintu byo urumva barabijyanye n’ubwato barabujyanye. Ni ubwo buryo natanzemo amakuru. Ariko icyatumye mbikora, ni ikintu nari mbonye kidasanzwe. Nari mbonye bafite imbunda, yari Kalashnikov.”

    Nyandwi yavuze ko icyo gihe yari avuye kureba ibitenge, ngo yari abyinjije mu gihugu mu buryo bwa forode. Uwo Gikominari we ngo yari umuntu utega isambaza, wakundaga kuba uri aho ku mazi.

    Ati “Yari umuntu utega isambaza nawe akorera kuri ayo mazi, yari ari kumwe n’uwitwa Membe.”

    Umunyamakuru yamubajije uburyo yaba yaramenye ko icyo Gikomanari afite ari imbunda, asobanura ko barwanye, maze akayikura mu bwato akayimukubita mu gatuza.

    Ati “Twararwanye nsunika ubwato bwe, ahita ayikuramo ayinkubita mu gatuza ngwa mu mazi […] twarongeye turafatana mu ijosi arongera ayinkubita ku igufa ry’urwano, nibwo numvise ingufu zishize noneho ngwa mu mazi.”

    Nyandwi yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yari ahuye na Gikominari akamwambura. Uyu mugabo avuga ko uwo munsi yambuwe ibitenge 531 bifite agaciro ka 1.150.000 Frw.

    Umugore wa Gikominari yavuze uko yafashwe

    Umugore wa Gikominari Mukamugenza Claudine yabwiye IGIHE ko ubwo umugabo we yatabwaga muri yombi hari tariki ya 17 Mutarama, ngo yari yamusize mu rugo avuyeyo agarutse asanga Umuyobozi w’Umudugudu yasize telefoni y’umugabo we mu rugo asiga amenyesheje abana ko baza kubwira nyina akavugisha uwo muyobozi.

    Ngo yaramuhamagaye amubwira ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yazanye n’undi muntu akaba aribo batwara umugabo we. Ngo bahavanye baganira nta kibazo, bageze mu nzira nibwo ngo yamwambitswe amapingu bakamutwara.

    Ati “Ni ayo maso, twaherukanye kuva ubwo.”

    Yemera ko yasuye umugabo akamushyira n’imyenda

    IGIHE yabonye amakuru ko nyuma y’aho uyu mugabo atawe muri yombi, umugore we yamenyeshejwe. Ku itariki 24 Mutarama 2021, ngo yamushyiriye imyenda yo kwambara.

    Mu kiganiro cy’iminota 40, nta hantu na hamwe uyu mugore yigeze yemerera Umunyamakuru wa IGIHE ko yigeze abona umugabo we kuva yafatwa, gusa nyuma yo kumubaza niba ariwe wamushyiriye imyenda, nibwo yemeye ko yamubonye, anavuga ko yahise afatwa n’ikiniga kuko yasanze amaze iminsi adakaraba.

    Ati “Namusanze ha handi hari urukiko rukuru rutakiburanisha. Bo barambwiye ngo nzinduke saa moya mbe mpageze, nari nziko ari ukumumpa. Nafashe moto nahageze saa kumi n’ebyiri, mpageze barambwira ngo njye imbere mu kigo.”

    Yakomeje avuga ko ubwo yinjiraga muri icyo kigo, umugabo we yahazanywe ari mu modoka ya polisi akikijwe n’abapolisi babiri. Ati “Yarimo imbere nabo bicaye ha handi hejuru.”

    “Uwo munsi yarababwiye ati ko inzara inyishe, mwambabariye umugore akangurira imineke, baramubwira bati twebwe ntabwo twemerewe ko bazana ibiryo. Ati se mwambabariye akanzanira uburoso na Colgate, bati byo turabyemera. Ati ariko upfa kuduha iyo mbunda.”

    Ngo umugabo yakomeje kubwira abapolisi ko bareka umugore akajya kumuzanira imyenda, nabo barabimwemerera, banasaba umugore ko yaza kumugurira na kambambili n’akabase ko gukarabiramo.

    Ati “Barambwira bati iyo myenda genda uyifate uyihereze polisi yo kuri station, ndababwira nti nta kandi namushyiriramo ko kurya, bati nta kantu twemera. Ni uko iyo myenda nayishyizemo, barambwira ngo ngure na kambambili n’akabase […] nabishyize kuri station ya Polisi ya Kamembe.”

    “Yambwiye ko bamukurikiranyeho imbunda”

    Mukamugenza yavuze ko ubwo yabonaga umugabo we, bicaranye bombi mu cyumba, maze abapolisi bamubwira ko umugabo we yemeye ko atunze imbunda.

    Ngo muri uwo mwanya, umupolisi yasohotse hanze umwanya akanya gato maze umugabo abwira umugore ko akurikiranyweho imbunda ariko umupolisi agaruka ataramusobanurira neza.

    Ati “Ntiyamaze hanze n’isegonda [Umupolisi]. None ho abivugira aho n’umupolisi ahari, arambwira ati nubwo watanga amadolari ijana [ukayizana]. Baramubwira bati nubwo yaba iri muri Congo utume umugore wawe ajye kuyizanayo. Nawe akambwira ati nubwo baguca amadolari ijana ariko ubwo yari ari kunshira isiri ngo nubwo nabona aho nyigurira ayo madolari.”

    “Noneho ndavuga nti reka ngende nzajya gushakisha aho andangiye, bati se aho azajya kuyishakisha ni he, arasubiza ngo aho nzajya kuyireba ni ahantu hitwa kuri Abote. Ndavuga nti noneho reka nzajyeyo, ndamanuka ngira ngo ndebe ko iryo joro ryacya.”

    Nyuma y’iminsi ibiri, ngo polisi yabajije umugore kuri telefoni niba yaragiye kuzana iyo mbunda, ngo ababwira ko aho yajyaga kuyireba atarabona umuntu umugezayo.

    Ati “Bongera kumpamagara nkajya mbura icyo mbabwira, barongera baramumpa ku wundi munsi ntibuka kuri telefoni, arambwira ngo wo kagira Imana wambabariye nubwo yaba ari amadolari magana angahe ukayatanga ukareba ko wanzanira iyo mbunda, ati niba unkunda.”

    “Ndamubwira ngo ndajya gushakisha. Undi munsi barongera barampamagara, ndababwira nti uwo muntu ari kwa muganga, ndi kubabeshya, nti ntabwo ndamubona ngo azajye kuhanyereka.”

    Iperereza ku bapolisi bari bamurinze

    Umvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko umugabo akimara gufatwa, umugore we yamenyeshejwe ndetse akanamusura amushyiriye imyenda.

    Ku rundi ruhande, Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza ku bapolisi bari bamurinze, ibakurikiranyeho uburangare bushobora kuba bwaraganishije no kwiyahura k’uyu mugabo.

    Ati “Ni uburanganre, hagomba kuba harimo uburangare, kubona umuntu ukurikiranyweho icyaha nka kiriya, ntibamucungire hafi ngo barebe neza imyitwarire neza ku buryo yashoboye kwiyahura.”

    Mu gihe iperereza ryazagaragaza uburangare bw’abapolisi, CP Kabera yavuze ko
    “bazafatirwa ibihano kuko baba batarujuje inshingano zabo uko bikwiye.”

    Bivugwa ko uyu mugabo yiyarihuye muri kasho akoresheje imyenda.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wiyahuriye-muri-kasho-akurikiranyweho-gutunga

  • Nyarugenge: Abaturage barya baciye incuro, bamwenyuye nyuma yo guhabwa ibyo kurya – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, ubwo abatuye mu Murenge wa Mageragere bashyikirizwaga ibiryo bagenewe n’inzego z’ibanze.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 za kawunga na toni zikabakaba eshanu z’ibishyimbo byahawe imiryango 806. Hanatanzwe amata ku miryango 943 ifite abana bari munsi y’imyaka itandatu kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’imirire mibi.

    Abaturage bahawe ibiribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuzirikanwa kuko bahoraga bibaza aho bazakura ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu rugo.

    Mukacyubahiro Angelique yagize ati “Turabyishimiye kandi turashima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri iyi nkunga duhawe kuko ije twari tuyikeneye pe. Nkanjye nirirwaga ntekereza aho nzakura ibyo kugaburira abana bikanyobera.’’

    Niyibizi Mordecai yagize ati “Ndishimye cyane kubera ko mpawe ibiryo kandi nizeye ko bizamfasha cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo cyane ko nta n’ahantu nari mfite ho kubikura.”

    Umubyeyi witwa Uwambabazi Léonille wakoraga akazi k’ubuyede, we avuga ko yahoraga yibaza aho azakura ibiryo akabiburira igisubizo.

    Ati “Twabyishimiye kuko twari tumaze iminsi tutabona ifunguro ryo kurya ariko ubu njye n’abana turi bwishime duseke cyane.”

    Yongeyeho ko nta mafunguro muri iki gihe babonaga bitewe n’iyi gahunda ya guma mu rugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, we yasabye abahawe ibiribwa kubikoresha neza.

    Ati “Ibi biryo bizafasha abaturage bacu muri iki gihe cya guma mu rugo kuko batari bafite aho bakura amafunguro bitewe n’uko abo twahaye ari ba bandi bakoraga imirimo yagizweho ingaruka na COVID-19 baryaga ari uko bakoze.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu bahawe ibiryo barimo abakoraga muri salon de coiffure no muri sauna, abafundi n’abayede, abanyonzi n’abamotari n’abandi.

    Yongeyeho ko iyi miryango yahawe ibiryo yiyongera ku yindi 1141 yabihawe mu byumweru bibiri bishize.

    Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku ikubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze. Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

    Ibiribwa bigenewe abatishiboye byabanje gushyirwa nu nzego z’ibanze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, aganira n’itangazamakuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-barya-baciye-incuro-bamwenyuye-nyuma-yo-guhabwa-ibyo-kurya

  • COVID-19: Amayeri bakoreshaga twarayatahuye nibahimba n'andi tuzayamenya- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera icyumweru cya guma mu rugo ku batuye Umujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro kuri RBA, CP Kabera, yavuze ko muri iki cyumweru cya guma mu rugo cyongerewe Umujyi wa Kigali, abantu bakwiye kumenya ko amakosa yose bakoraga bagamije kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo polisi iyazi.

    Ati 'Bamenye ko ibikorwa byemewe birazwi, barabizi. Ikindi ni uko dusaba abaturage ko guhererekanya amakuru y'uko bakora amanyanga kugira ngo bakore amanyanga ari benshi, ibyo bintu birashyira ubuzima bwabo n'ubw'abandi mu kaga.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo kubwira mugenzi wawe uti uyu munsi nabeshye cyangwa nabigenje gutya polisi ntiyamfata n'undi ejo abigenze atyo ntacyo birabafasha, ibyo bintu nibabireke.”

    “Polisi irahari muri iki cyumweru cya guma mu rugo, babyumvise uko bizaba bimeze, bumvise n'amayeri bakoreshaga ko tuyatahura nibahimba n'andi tuzayatahura.'

    Imibare ya Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abantu bagenza amaguru 117, 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n'ibindi.

    Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n'amagare 612.

    CP Kabera ati 'Ibi rero biratwereka iki? Biratwereka ko abantu n'ubwo hari ikigamijwe n'ubwo bigishwa… hari abantu bisa nk'aho bavuga bati amabwiriza arasohotse reka turebe uko tuzayica, tuzanyuranya nayo.'

    Yakomeje agira ati 'Hari n'amakuru twari dufite y'abantu batangaga serivisi zitemewe bikingiranye cyangwa ubucuruzi butemewe.'

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko n'ubwo hari ingamba zashyizweho ndetse abaturage bagashyirirwaho uburyo bwo gusaba impushya ku bashaka gukora serivisi za ngombwa, hari abakomeje gukoresha amayeri atandukanye mu kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bahimba amayeri akomeye kugira ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-amayeri-bakoreshaga-twarayatahuye-nibahimba-n-andi-tuzayamenya-cp

  • Igikuba cyacitse ubwo abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe bajyaga kwakira inkingo za COVID-19 bagasanga ari inzoga za Vodka #rwanda #RwOT

    Urubuga El Manchar rusobanura ko Algeria yagombaga kwakira doze 500,000 z'urukingo rwa Spunik V zagombaga guturuka mu Burusiya, zigatangira guterwa abaturage guhera ku uyu wa 30 Mutarama 2021.

    Izari zizwi ko ari doze z'urukingo zageze ku kibuga cy'indege, abari bahari bose batungurwa no kubona ahubwo indege yari ipakiye inzoga za Vodka zikorerwa cyane mu Burusiya, Poland na Suede.

    Minisitiri Djerad abajijwe uko byagenze ngo doze z'inkingo zisimbuzwe inzoga, habaye igisa no guterana amagambo kuko buri wese yahindukiye, abaza uwo akuriye; nk'aho na we yabajije Minisitiri w'Ubuzima, na we abaza Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubuzima.

    Nyuma aba bayobozi baje gusobanura ko habayeho kwibeshya, basezeranya itangazamakuru ko byihuse doze z'inkingo zigiye gutumizwaho.

    Bari baziko baje gufata inkingo basanga hibereyemo amacupa ya Vodka

    Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Algeria avuga ko inkingo za Spunik V zamaze kugera muri iki gihugu, ndetse abaturage batangiye gukingirwa tariki ya 30 Mutarama nk'uko byari byarateguwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/igikuba-cyacitse-ubwo-abayobozi-barangajwe-imbere-na-minisitiri-w-intebe

  • Abadepite 2 bo muri Kenya bagundaguraniye mu kiriyo bashinjanya ubujura #rwanda #RwOT

    Izo mvururu zabaye kuri uyu wambere , zakomotse kuri Simba. Ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku baje mu kiriyo, yagize ati 'Dufite abayobozi benshi aha b'inshuti z'akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w'ubuyobozi.'

    Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ijambo rye mbere, yahagurukanye uburakari, afata mu mashati Depite Simba, batangira guterana ibipfunsi.

    BBC yatangaje ko hataramenyakana uburyo Osoro yakubiswemo, gusa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mudepite yicaye hasi mu buryo bigaragara ko atahicaye ku bushake.

    Ubusanzwe Osoro ni inshuti n'umurwanashyaka wa Visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu gihe Arati ari umurwanashyaka wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta. Ruto na Odinga bari bari muri icyo kiriyo.

    Abapolisi nibo bahagobotse bakiza iyo mirwano yari imaze kudurumbanya ikiriyo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abadepite-2-bo-muri-kenya-bagundaguraniye-mu-kiriyo-bashinjanya-ubujura

  • Guverinoma yasobanuye impamvu Umujyi wa Kigali wongerewe icyumweru cya #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, yongereyeho iminsi itanu abatuye Umujyi wa Kigali, bagomba kuba bari muri Guma mu Rugo.

    Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko mu gihe abatuye muri Kigali bamaze bari muri guma mu rugo, habayeho kubaganuka kw’abandura iki cyorezo.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mbere y’uko guma mu rugo itangira muri Kigali, ubwandu bwa Coronavirus mu mujyi bwarutaga ubugaragara mu zindi ntara zose uziteranyije ariko icyumweru cya nyuma cya guma mu rugo cyagaragaje impinduka.

    Ati “Muri iyi minsi itatu ishize nibwo bwa mbere twongeye kugira abarwayi bashya bake kurenza abakira, bivuze ko uwo mubare w’abarwayi bashya uri gutangira kugabanuka.”

    Yavuze ko impamvu yo gushyira abantu muri guma mu rugo akenshi iba igamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus kuko iyo umuntu ayifite akaguma mu rugo ashobora kwanduza abo babana gusa.

    Ati “Iyo muri abantu bari mu rugo, mukaba murwaye cyangwa umwe akaba arwaye, abo yakwanduza ni abo mu rugo gusa. Ariko iyo atari muri guma mu rugo yanduza abo ahura na bo bose agataha buri munsi afite umubare w’abantu yanduje.”

    Ubushakashatsi bwakozwe mu byumweru bibiri bishize bwagaragaje ko nibura abantu 5% mu Mujyi wa Kigali barwaye Coronavirus. Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangije gahunda yo gupima abatuye muri Kigali hagendewe ku tugari batuyemo.

    Minisitiri Dr Ngamije ati “Ubushakashatsi bwatweretse ko ubwandu buri mu tugari two muri Kigali twose, uretse uduce tw’icyaro two mu Karere ka Gasabo.”

    Akomeza avuga ko kugeza ubu umusaruro wa guma mu rugo uri kugaragara aho nibura ugeze kuri 6/10 ariko iki cyumweru cyongeweho kikaba gishobora gusiga ugeze ku 9/10, mu gihe abatuye i Kigali baba bubahirije amabwiriza ya guma mu rugo.

    Yakomeje agira ati “Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya guma mu rugo, navuze igabanuka ry’abarwayi twakiraga ariko hari n’igabanuka ry’abahitanwa n’icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n’abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.”

    Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu byumweru bibiri bishize abahitanwa na Coronavirus bagabanutseho 36% ugereranyije n’ibyumweru byabanje.

    Abanyarwanda bibutswa ko COVID-19 ari indwara ishobora gufata abantu bose itarobanuye kandi abo ihitana itarobanura ku myaka cyangwa ibyiciro runaka.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ibyumweru bibiri bishize abatuye muri Kigali bari muri Guma mu Rugo byatanze umusaruro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yasobanuye-impamvu-umujyi-wa-kigali-wongerewe-icyumweru-cya

  • COVID-19: Amayeri bakoreshaga twarayatahuye nibahimba n’andi tuzayamenya- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera icyumweru cya guma mu rugo ku batuye Umujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro kuri RBA, CP Kabera, yavuze ko muri iki cyumweru cya guma mu rugo cyongerewe Umujyi wa Kigali, abantu bakwiye kumenya ko amakosa yose bakoraga bagamije kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo polisi iyazi.

    Ati “Bamenye ko ibikorwa byemewe birazwi, barabizi. Ikindi ni uko dusaba abaturage ko guhererekanya amakuru y’uko bakora amanyanga kugira ngo bakore amanyanga ari benshi, ibyo bintu birashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo kubwira mugenzi wawe uti uyu munsi nabeshye cyangwa nabigenje gutya polisi ntiyamfata n’undi ejo abigenze atyo ntacyo birabafasha, ibyo bintu nibabireke.”

    “Polisi irahari muri iki cyumweru cya guma mu rugo, babyumvise uko bizaba bimeze, bumvise n’amayeri bakoreshaga ko tuyatahura nibahimba n’andi tuzayatahura.”

    Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abantu bagenza amaguru 117, 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n’ibindi.

    Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n’amagare 612.

    CP Kabera ati “Ibi rero biratwereka iki? Biratwereka ko abantu n’ubwo hari ikigamijwe n’ubwo bigishwa… hari abantu bisa nk’aho bavuga bati amabwiriza arasohotse reka turebe uko tuzayica, tuzanyuranya nayo.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’amakuru twari dufite y’abantu batangaga serivisi zitemewe bikingiranye cyangwa ubucuruzi butemewe.”

    Polisi y’Igihugu igaragaza ko n’ubwo hari ingamba zashyizweho ndetse abaturage bagashyirirwaho uburyo bwo gusaba impushya ku bashaka gukora serivisi za ngombwa, hari abakomeje gukoresha amayeri atandukanye mu kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bahimba amayeri akomeye kugira ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-amayeri-bakoreshaga-twarayatahuye-nibahimba-n-andi-tuzayamenya-cp

  • Umugore wa Bobi Wine nawe yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika #rwanda #RwOT

    Nk'uko Chimp Reports dukesha aya makuru yabitangaje, Itungo yagaragaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

    Iki gitangazamakuru kivuga ko uyu mugore wari wambaye umupira w'umukara yateze indege y'ikigo cya Qatar Airways, imugeza mu mujyi wa Doha muri Qatar, bikaba biteganyijwe ko ahava agahita yerekeza muri USA.

    Tariki ya 6 Mutarama 2021 habura iminsi umunani ngo amatora y'Umukuru w'Igihugu abe, Bobi Wine yahungishirije abana be muri USA, bajyana n'umuvandimwe w'umugore we Barbie Itungo.

    Icyo gihe uyu munyapolitiki yatangaje ko yari afite amakuru yizewe ko aba bana bashobora gishimutwa, hanyuma agategekwa guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo yongere ababone.

    Bobi Wine yatangaje ko we na Barbie Itungo baguma muri Uganda, bagakomeza guhangana n'ubutegetsi bw'iki gihugu, abana bo bakazagaruka nyuma y'amatora yabaye tariki ya 14 Mutarama.

    Amatora yarabaye, Komisiyo y'Igihugu iyashinzwe itangaza ko Perezida Museveni ari we wayatsinze ku majwi 58.64%. Kugeza ubu, Bobi Wine wagize amajwi 34.8% yemeza ko yibwe, ndetse yagiye kurega mu rukiko kugira ngo aya matora aseswe.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, Bobi Wine yatangaje ubu afite gahunda yo gukura Perezida Museveni mu kwezi kumwe, gusa ntiyigeze asobanura uburyo azabikoramo.

    Amwe mu makuru akomeza avunga ko uyu mugore Barbiie Itungo yerekeje muri Amerika kubera ko mu mujyi wa Kampala haba hari imyigaragambyo ikomeye yateguwe, ishobora gutangira mu minsi ya vuba nkuko Bigbangnewsug.com nayo ibitangaza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-wa-bobi-wine-nawe-yafashe-rutemikirere-yerekeza-muri-amerika

  • Perezida Museveni yavuze uko yafashije RPF ngo idatsindwa #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye mu 2002, Museveni yavuze ko byamusabye gukora ibintu bibiri ku kibazo cy'u Rwanda; gufasha RPF ngo idatakaza urugamba no kumvisha Habyarimana ko ibiganiro ari ngombwa.

    Hashize imyaka 19 Museveni agize ati: 'Nafashe ibyemezo bibiri; Gufasha RPF ngo idatsindwa no kumvisha Habyarimana ngo yemere kujya mu biganiro. Nguko uko ibiganiro bya Arusha byatangiye.'

    Aya ni amwe mu magambo agize zimwe mu mbwirwaruhame zaranze Perezida Yoweri Museveni kuva mu myaka 1980 kugeza ubu. Yatoranyijwe na The Daily Monitor ko ari mu yakunzwe muri ibyo bihe bisaga imyaka 30.

    Mu mizo ya mbere, Museveni yakunze kumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanga ko atazi iby'urugamba rwatangijwe n'Abanyarwanda b'impunzi bibumbiye muri RPF/RPA bari muri Uganda. Nyuma nibwo yatangiye kujya abivuga ku mugaragaro ko yateye inkunga iryo shyaka haba mu gisirikare no muri dipolomasi.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni uvuga ko yahagaze kuri RPF ngo idatsindwa, kuri ubu ntabanye neza n' u Rwanda kuva mu myaka isaga ibiri ishize. Ni ikibazo cyahawe ubuhuza ariko umuti uvugutwa nta gisubizo utanga.

    Uganda ishinja u Rwanda kurwoherezamo intasi mu gihe u Rwanda narwo ruvuga ko ashyigikiye abashaka kurugabaho ibitero. Buri ruhande ruhakana ibivugwa n'urundi.

    Hari n'abadatinya kuvuga ko uyu mugabo agirira ishyari u Rwanda yari yizeye ko azajya arubwira ibyo rugomba gukora, ingingo yafatwa nko gufana.

    Ku ngingo y'ubufasha, bamwe muri RPA bavuga ko Museveni yabutanze haba mu bikoresho, imiti n'ibindi ariko ko adakwiriye kubigira urwitwazo kuko na we yafashe ubutegetsi mu 1986 abana b' u Rwanda bamuri inyuma kugeza mu nzu y'umukuru w'igihugu hatibagiranye n'abahasize ubuzima.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yavuze-uko-yafashije-rpf-ngo-idatsindwa

  • Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw'Isi ari gukorwaho iperereza #rwanda #RwOT

    Aya makuru yemejwe n'umuvugizi wa RIB Dr Thierr Murangira avuga ko Murenzi yitabye uru rwego mu bihe bitandukanye agahatwa ibibazo.

    Yasobanuye ko yahamagajwe nyuma y'aho aba Banyarwanda baba hanze y'igihugu bamuhaye amafaranga bamushinje gukoresha nabi ayo amafaranga.

    Avugana na Taarifa dukesha iyi nkuru Dr Murangira yagize ati: 'RIB yakiriye ikirego cy'abanyamuryango ba Diaspora, barega uwitwa Murenzi Daniel bavuga ko yakoresheje umutungo wabo nabi mu mushinga wo kwiyubakira amacumbi i Nyamirambo.'

    Dr Murangira yongeyeho ko ikirego cyabo bacyakiriye, bamwe barabazwa ndetse na Murenzi arabazwa.

    Nyuma yo kumva impande zose, RIB yasabye ko hashyirwaho Komite y'ubugenzuzi( Audit) yigenga kugira ngo icukumbure uko ikibazo giteye nyuma izatangaze ibyavuyemo.

    Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze bari baherutse gutangariza iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Murenzi ukorera East African Community, uyobora Ishami ry'Ikoranabuhanga, akaba ari Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw'Isi, yabatekeye umutwe bamuha amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri ntiyayakoresha ibyo bemeranyijeho.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/perezida-wa-diaspora-nyarwanda-ku-rwego-rw-isi-ari-gukorwaho-iperereza