Blog

  • Nyanza: Maraliya yabuze aho imenera kubera ingamba zo kuyirwanya #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Nyanza mu ntara y'amajyepfo baravuga ko kuva batangira gutererwa umuti wica imibu kugeza ubu batakirwara Malariya ahubwo byatumye bagira ubuzima bwiza babasha gukora biteza imbere. Bahamya kandi ko gutererwa umuti bitababuza kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda zisanzwe.

    Ibi babivuze ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu muri aka karere, bashima uburyo uyu muti wabagiriye akamaro kanini kuko ngo mbere wasangaga barazahajwe na Malariya bagahora kwa muganga ntibabone umwanya wo gukora.

    Higiro Marc utuye mu Murenge wa Ntyazo uri mu gice cy'amayaga gikunze kubamo imibu myinshi kubera ibishanga bihaba, avuga ko nta Malariya iheruka mu rugo rwe kuva batererwa umuti, mu gihe mbere mu rugo bose wasangaga barwaye.

    Gutererwa umuti mu nzu ni imwe mu mpamvu ikomeye yo guhashya Malariya.

    Yagize ati: ” Mu rugo iwanjye wasangaga twese turwaye, umugore n'abana banjye bararembye nkajya mu kuvuza umwanya wo gukora ukabura, tugahura n'ubukene. Ariko ubu aho badutereye umuti mu nzu nta malariya iwanjye ubu n'iterambere ryarazamutse”.

    Nyiragafaranga Scolancia umukecuru ugeze mu zabukuru, aravuga ko n'ubwo ashaje abasha kujya mu mirima ye akihingira ibimutunga ntasabirize abikesha kugira ubuzima bwiza. Nyamara ngo mbere maraliya yari yaramuzahaje atakibasha gukora.

    Abatera umuti berekeje mu baturage.

    Abaturage bagaragaza ko kuba batakirwara maraliya uretse gutererwa umuti mu nzu zabo ngo bashyize n'imbaraga mu zindi ngamba zo kuyikumira zirimo gukora isuku aho batuye batema ibihuru bibakikije, basiba ibinogo by'amazi ndetse bakaryama mu nzitiramibu buri gihe.

    Umuyobozi wa Porogaramu y'Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko mu myaka yashize Akarere ka Nyanza kagaragaraga mu turere 10 twa mbere dufite abaturage barwaye Malaria cyane ariko kuri ubu kari muri dutanu twa nyuma.

    Ati' Ubu Nyanza ntikigaragara mu turere twa mbere dufite malariya kuva aho dutangiriye kubaterera umuti mu gihe mbere wasangara iri muri dutanu twa mbere. Iyi ni intambwe ikomeye yatewe mu kurwanya malariya muri aka karere wongeyeho Huye na Gisagara na two ni uturere two mu ntara y'amajyepfo twari mu turere twa mbere dufite Malariya”.

    Dr mbitutyumuremyi kandi yagarutse ku bivugwa n'abantu batandukanye ku bagore batwite n'abafite abana bato, avuga ko nta mpamvu n'imwe yatuma badatererwa umuti kuko ngo nta ngaruka ugira kuri bo mu gihe bubahirije neza amasaha yo kwinjira mu nzu nyuma yo gutererwa umuti.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko koko Malariya yagabanutse mu karere ka Nyanza ku buryo bugaragara ariko asaba abaturage kutirara bagakomeza ingamba zose zashyizweho zo kuyirwanya no kuyirinda. Asaba kandi abaturage kwemera gutererwa umuti mu byumba byose nta nakimwe gisigaye kugira ngo badakoma mu nkokora gahunda yo guhashya malariya.

    Mu mwaka wa 2016 mu karere ka Nyanza habonekaga abarwayi ba Malaria bagera ku bihumbi 40 mu kwezi ariko mu mwaka wa 2020 no mu wa 2021 hasigaye haboneka abarwayi bari munsi y' 5000 mu kwezi. Abicwa na maraliya na bo baragabanutse kuva muri uwo mwaka bava kuri 40 mu mwaka bagera ku muntu umwe mu mwaka wa 2020.

    Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu Karere ka Nyanza kiri gukorwa n'abajyanama b'ubuzima. Biteganyijwe ko kizarangira tariki 1 Werurwe 2021. Hakazaterwa umuti mu ngo zose ziri muri aka karere zisaga ibihumbi 87.

    intyoza.com

     

    Source : http://www.intyoza.com/nyanza-maraliya-yabuze-aho-imenera-kubera-ingamba-zo-kuyirwanya/

  • Uwari Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y'urupfu rwa Lt Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye ibinyamakuru bitandukanye ko ayo makuru ari yo.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyamabaga bakomeje gutangaza ubutumwa bw'akaabaro bagaruka k'uburyo uyu musirikare mukuru mu ngabo za RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli yari Umugabo ushishoza kandi w'inyangamugayo, mu butumwa batambutsaga hirya no hino bakaba bamwifurizaga kugira iruhuko ridashira

    Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi w'Ingabo z'igihugu, tariki 9 Mata 2018, avuye ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara. Yabaye umukuru w'ingabo zirinda Perezida. Yanamenyekanye cyane mu Buyobozi bukuru bw'ikipe ya APR FC hafi imyaka 7 aho yaje gusimburwa n'uwari umwungirije mu minsi ishize ariko Maj Gen Mubarak Muganga, APR FC ikaba yamaze nayo gusohora ubutumwa bw'akababaro bwihanganisha inshuti n'Umuryango wa Nyakwigendera

    Lt Gen Musemakweli akaba yaranabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka, avuye ku buyobozi bw'Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu 2016.

    Imana imwakire mu bayo

     

    The post Uwari Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwari-umugenzuzi-mukuru-wingabo-zu-rwanda-lt-gen-jacques-musemakweli-yitabye-imana/

  • Gicumbi : Impanuka ikomeye yaguyemo umuntu umwe #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, yabaye mu muhanda Kigali-Gicumbi ubwo ikamyo yari itwaye umucanga yagonganaga n’iriya modoka nto (Voiture) igahita yangirika bikomeye.

    Iriya modoka nto yari irimo abantu batanu, abari bagihumeka babanje kubura uko basohoka kuko yari yangiritse cyane bituma hitabazwa inzego ariko nyuma baza kuvamo ndetse bahita bajyanwa ku bitaro bya Byuma.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bikekwa ko abari mu modoka ntoya bari basize.

    Yaboneyeho no gutanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda. Yagize ati 'Polisi irasaba abakoresha umuhanda bose ko bawugendamo neza bubahiriza amategeko y’umunda, n’uburyo bwo kuwugendamo.'

    Abaturage babonye iyi mpanuka bo bavuga ko ivatiri ari yo yagonze ikamyo kuko babonye ari yo iyinjiyemo.

    Bamwe mu baturage bakeka ko bishobora kuba byatewe n’ubunyerere dore ko hari haguye akavura.

    Photos : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Impanuka-ikomeye-yaguyemo-umuntu-umwe

  • Umunyafurika ku rutonde rw’abagore 10 b’ubura… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nyinshi, ibitangazamakuru bitandukanye, usanga bigaruka ku bakobwa n’abagore beza, gusa hari hamwe uzabona urutonde rwabo rutandukanye n’ahandi, imbuga nka Manofimany.com, Heart.co,uk, Brainberries usanga zizwi mu gukora intonde z’ubwiza gusa hari n’izindi mbuga.

    Abagore beza ku isi ni benshi cyane kuko buri gihugu kibamo ibihumbi n’ibihumbi ariko ntibaba bazwi mu myidagaduro mpuzamahanga, bityo bagereranya abahari kandi bazwi. Mu gukora uru rutonde rw’abagore beza ku isi, reka tugendere ku rwakozwe na Brainberries. Muri aba bagore beza, abakinnyi  ba Filime, abanyamideli, abaririmbyi, n’izindi ngeri.

    1.Kim Kardashian 

    Kim Kardashian, ni umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, agakurikirwa cyane kuri Instagram, azwi cyane kandi mu kuba ari umugore w’icyamamare muri mukiza, Kanye West. Ni umunyamideli w’imyaka 40 y’amavuko ukize cyane dore abarirwa muri Miliyoni 900 z’Amadorali y’Amerika.

    2.Emily Ratajkowski

    Emily O’Hara Ratajkowsk ni Umunyamerika w’Umunyamideli, uyu agaragara cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye harimo nka ‘Love Somebody’ ya Moroon5.

    3. Priyanka Chopra

    Umuhindekazi, Umunyamideli, umukinnyi wa Filime, umuhanzi akaba na Miss w’isi wa 2000. Priyanka Chopra, aza mu bagore beza cyane ku isi.

    4.Jennifer Aniston

    Uyu mugore, aza mu baherwe bafite amafaranga menshi muri Amerika, ni umunyamideri akaba n’umukinyi wa Filime.

    5.Megan Fox 

    Ni umugore uzwi cyane mu mideli no muri filime z’uruhererekane, afite impano yo kubyina indirimbo zitandukanye no kubyigisha abandi.

    6.Rihanna

    Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi ku isi, yavukiye Barbados aza gukurira muri Amerika ari naho aba. Ni umuherwe akesha muzika n’ubushabitsi aho abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika.

    7. Selena Gomez

    Umuhanzikazi Selena Gomez, abarwa mu bantu b’igitsinagore beza cyane ku isi, ni umuhanzikazi wanditse amateka akomeye kuko yagurishije nibura Miliyoni 7 za Album  n’indirimbo zisaga Miliyoni 200.

    8. Mila Kunis

    Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu Burusiya na Ukraine, ni umukinnyi wa Filime wigaruriye benshi 

    9. Charlize Theron

    Image result for Charlize Theron

    Charlize, afatwa nk’umunyafurika kubera akomoka muri Afurika y’Epfo ariko akaba n’umunyamerika, ni umukinnyi wa Filime n’uzitunganya, yavukiye mu gace ka Benoni  mu bahinzi bo muri Afurika y’Epfo.

    10. Beyoncé

    Ni umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, umubyinnyi akaba n’umushabitsi wahiriwe. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103015/umunyafurika-ku-rutonde-rwabagore-10-buburanga-buhebuje-103015.html

  • Nguyu umukobwa w'uburanga buhebuje ukomeje gusaza umutima wa Neymar Jr(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,  Neymar Jr akomeje kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi,ndetse ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukinnyi wakundanaga n'umunyamideli, Natalia Barulich bakaza gutandukana, byavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Emilia Mernes, ariko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko byamenye ko uyu mukinnyi ari kwiruka cyane ku munyamideli Chiara Nasti ukurikirwa na Miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram.

    Umunyamakuru w'umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati'Nta foto n'imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy'umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umukobwa-wuburanga-buhebuje-ukomeje-gusaza-umutima-wa-neymar-jramafoto/

  • Ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Imibare ya BNR igaragaza ko mu byaha by'itekamutwe 141 hatikiriye izi miliyoni mu gihe izigera kuri 89 zagarujwe.

    Itekamutwe rikoresheje ikoranabuhanga niryo riza ku isonga mu gihe abaturage bagenda bahugukirwa no gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

    Mu 2019, mu mezi icyenda hari habonetse ibyaha 102 byatwaye agera kuri Rwf miliyoni 281 zaburiwe irengero.

    Mu buryo bwifashishwa n'abatekamutwe, harimo ubwitwa phising (hoherezwa imeli igamije kwiba imibare y'ibanga), Vishing ( guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni hagamijwe kwiba) no kutabika neza imibare y'ibanga.

    BNR isaba abaturage kuba maso mu gihe hari ibikorwa byinshi byo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ubutekamutwe-bukomeje-gufata-indi-ntera-mu-rwanda

  • Kamonyi: Abana na Nyina bazindukiye ku kagari nyuma yo gukubitwa bakaburabuzwa n'umugabo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 rishyira 11 Gashyantare 2021, mu Mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, umugore n'abana be batatu bazindukiye ku biro by'Akagari nyuma y'uko umugabo atashye ijoro abahondagura, akabamenesha.

    Murekatete Perejiya, umugore wameneshejwe n'umugabo akirukankana n'abana be batatu bahunga inkoni, yabwiye intyoza.com ubwo yamusangaga ku biro by'Akagari ka Bibungo ko bahunze umugabo akaba na Se w'aba bana barimo ababuze uko bajya ku ishuri.

    Avuga ko umugabo yatashye ijoro akinguza, mu gukingura ngo yahise yadukira umugore arahondagura, amuryamisha hasi amuhata imigeri. Avuga ko atari ubwa mbere akubitwa kuko inkoni zabaye nk'ibyo kurya bye, dore ko ngo anagendana imvune mu rubavu kubera ikibuye umugabo yahamukubise.

    Murekatete, avuga ko ibibazo bye bizwi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, ariko ko kuri iyo nshuri yahisemo guhungira ku buyobozi ngo bamurengere, banarengere abana bashake uko batateshwa ishuri kubera urugomo rwa Se ubabyara avuga ko yamujujubije. Asaba kurenganurwa akareka guhora akubitwa no kwirukankana abana.

    Abana na Nyina ku biro by'Akagari ka Bibungo, uwiga yabuze uko ajya ku ishuri.

    Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bibungo yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo asanzwe yarananiranye, ko nyuma y'ibyo yakoze yahise atorongera ariko ko bagiye kumushakisha agashyikirizwa ubuyobozi, abana na Nyina bagasubizwa mu rugo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-abana-na-nyina-bazindukiye-ku-kagari-nyuma-yo-gukubitwa-bakaburabuzwa-numugabo/

  • Lt General Jacques Musemakweli yitabye Imana, haracyagenzurwa icyamwishe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ninjoro. Tumubajije niba yari amaze iminsi arwaye, yavuze ko nyuma yo kumenya urupfu rwe bakigenzura ngo hamenyekane icyamwishe.

    Lieutenant General Jacques MUSEMAKWELI wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagiye kuri uyu mwanya yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya, yari umuyobozi w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, mbere yaho nabwo akaba yari umuyobozi wa J5 mu ngabo z’igihugu, aho yari ashinzwe imibanire hagati y’igisirikare, leta n’abasivile.

    Mu myaka ya za 2010 yayoboraga ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare (J2), mbere y’aho akaba yari mu ngabo zirwanira mu kirere. Mu mashuri yize hari ayo yakurikiye muri Air War College iherereye Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Lt-General-Jacques-Musemakweli-yitabye-Imana-haracyagenzurwa-icyamwishe

  • UBUSHINWA BWAHAGARITSE MU GIHUGU TELEVIZIYO Y'ABONGEREZA (BBC World News). #rwanda #RwOT

     

    Televiziyo mpuzamahanga y'u Bwongereza (BBC World News), yahagaritswe mu Bushinwa. Radiyo na Televisiyo by'igihugu cy'ubushinwa byabitangaje nyuma y'inkuru icukumbuye yasohowe na BBC kuwa 3 gashyantare 2021. Inkuru yavugaga ku itotezwa n'ihohoterwa abagabo bakorera abagore bo muri Uighur.

     
    Amakuru dukesha ikinyamakuru ALjAZEERA, avuga ko ubuyobozi mu bushinwa bwahagaritse imirongo ya Televiziyo mpuzamahanga y'ubwongereza. Ubushinwa buvuga ko inkuru icyo gitangazamakuru giherutse gushyira hanze 'yishe amabwiriza' kuko inkuru yagombaga kuba ifite 'ukuri kandi ishyira mu gaciro'. Ubushinwa kandi bwatangaje ko iyi Televisiyo ya BBC, itujuje ibisabwa kugira ngo ibashe gukorera mu Bushinwa; bwongeraho ko kandi nta bundi busabe bwo kuza gukorera muri iki gihugu buzongera kwakirwa.

    Umuvugizi wa BBC, avuga ko batunguwe n'iki cyemezo, ati 'twatunguwe n'uburyo ubuyobozi bwafashe icyemezo nk'iki.' Ati 'BBC ni igitangazamakuru cyizewe ku Isi mu gutangaza amakuru hirya no hino ku isi,, atunganye, atabogamye kandi nta bwoba cyangwa ikimenyane.'

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Bwongereza Dominic Raab, nawe yavuze ko ibintu ubushinwa bwakoze bitemewe kandi ko byangije isura y'ubushinwa mu ruhando mpuzamahanga. Ati 'icyemezo cy' Ubushinwa cyo gufunga BBC mu gihugu nticyemewe kuko kibangamiye ubwisanzure bw'itangazamakuru.'

    Inkuru ya BBC,yifashishije gihanya zitandukanye yagaragazaga uburyo police n'abashinzwe ubutekano ndetse n'abagabo bahohotera abagore n'abakobwa mu gace ko mu burengerazuba bwa xinjiang.

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/12/ubushinwa-bwahagaritse-mu-gihugu-televiziyo-yabongereza-bbc-world-news/

  • Umunyeshuri yasazijwe n'urukundo aterera mwarimu we ivi mu ishuri induru ziravuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yakoze agashya aterera mwarimu we umwigisha ,nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe n'ubwiza bwe.Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n'amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

    Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w'icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y'urukundo arushyira hagati y'impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n'urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

    Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy'abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

    Uyu munyeshuri yateye ivi.

    Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy'abarimu shishitabona.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yasazijwe-nurukundo-aterera-mwarimu-we-ivi-mu-ishuri-induru-ziravuga/