Blog

  • Gushinjanya inda nini n'ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y'u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uko abayoboke ba wa mutwe w'iterabwoba, RNC, barebana ay'ingwe ntivuzwe uyu munsi, ahubwo ishimangiwe n'urupfu rwa Seif Bamporiki wari uhagarariye abo bagizi ba nabi mu gihugu cya Afrika y'Epfo, ariko akaba yari amaze agihe arebwa nabi cyane na shebuja w'ibigarasha,Kayumba Nyamwasa.

    Byavuzwe kenshi ko ibyo bigarasha byananiwe kugabana ibisabano basaruza mu banzi b'u Rwanda, bibabeshya ko bagiye guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibi byatumye abenshi mu batangiranye na Kayumba Nyamwasa muri ubwo buyobe bamushiraho. Abo ni nka  Gahima Gerard na mwene nyina Rudasingwa Théogène, ba  Jean Paul Turayishimiye, Thabita Gwiza n'abandi utabara basezeye kuri Nyamwasa bamushinja ubujura, kugambana no guhuzagurika muri politiki ye, bashinga za New RNC, za ARC-Urunana, n'ibindi biryabarezi bitagira epfo na ruguru.

    Mu bimenyetso abahoze ari inkoramutima za Nyamwasa bashingiraho bamushinja inda nini n'ikinyoma, ngo ni uko abarwanyi babo bapfa nk'udushwiriri mu mashyamba ya Kongo kubera inzara n'ubujyahabi kandi hadasiba gutangwa imisanzu yo kubafasha, hakiyongeraho kuba impehe ziyobowe na baringa, Kayumba Nyamwasa.

    Aya macakubiri yaje kuvamo iyicwa n'irigiswa  ry'abahoze ari inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, abandi bashya ubwoba, ku buryo bahora bikanga ko yabashyira aho yashyize Ben Rutabana na bagenzi be. Ibi mushiki wa Rutabana, Thabita Gwiza arabizi kuturusha.

    Mu minsi mike ishize, uwitwa Mukankusi Charlotte yashyize ku karubanda ko Kayumba Nyamwasa yaheranwe n'uburwayi, kandi ngo muri RNC batarashakaga ko iyi nkuru ijya hanze. Uyu mugore byamuviriyemo guterwa amabuye bikomeye, abajya basoma ibyandikwa n'ibigarasha ku mbuga nkoranyambaga mwabonye uburyo Mukankusi yanzwe cyane.

    Undi rero  utaracanaga uwaka na Kayumba Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank,  akaba yaraje no kubizira mu mpera z'icyumweru gishize, ni Seif Bamporiki, bafataga nk'umugambanyi ushyira amakuru ubutegetsi bw'iKigali'. Amakuru dukesha inshuti magara za Bamporiki, aravuga ko yishwe ndetse  yiteguraga gushyira hanze amanyanga yose ya Nyamwasa, agahita anasezera muri ako gatsiko k'abagizi ba nabi.

    Nk'uko asanzwe abigenza rero, Kayumba Nyamwasa yahise amwirenza, yifashishije abicanyi babigize umwuga bo muri Afrika y'Epfo, dore ko muri icyo gihugu, cyane cyane mu gace ka  Nyanga mu mujyi wa Cape Town Bamporiki yaguyemo, kwica umuntu ari nko kuzimya buji. Ibi Kayumba Nyamwasa arabizi neza,  kandi nta kuntu atari kubibyaza umusaruro ngo yivune 'umwanzi'.

    Aho Bamporiki apfiriye  rero, amakuru yizewe avuga ko Kayumba Nyamwasa n'ibyegera bye biruhukije cyane, (ndetse ngo na shampanye zarafunguwe)bishimira ko bakize umugambanyi, kuko iyo Seif Bamporiki agumaho, bari kugwa mu gisebo n'akaga katabaho.

    Muri ka kamenyero ko gushakisha uwo bagerekaho amahano yabo, bidatunguranye bahise bavuga ko Bamporiki yishwe na Leta y'uRwanda. Ntibanategereje ko habaho iperereza, ahubwo bahise biyambaza ibinyamakuru bya CMI, urwego rw'ubutasi muri Uganda, maze bemeza ko u Rwanda rwarenze ibihugu bingahe, rukajya kwicira umuntu mu bilometero ibihumbi.

    Twibutse ko no mu mwaka wa 2019,undi muyoboke wa RNC , Nkurunziza Camille, yiciwe muri Afrika y'Epfo, nabwo ibinyamakuru nka Chimpreports na New Vision byombi bikoreshwa na Leta ya Uganda, bigashinja u Rwanda urwo rupfu. Nyamara ntibyatinze kugaragara ko Nkurunziza yarashwe n'abapolisi ubwo bageragezaga kugaruza imodoka yari yibwe.

    Ibyo binyamakuru, nako ibinyabinyoma, ntibyigeze bivuguruza ayo mateshwa yabyo. Abasesengura basanga uretse ko ari na filimi iba mu mitwe w'ibigarasha na CMI gusa, harimo no gusuzugura ibihugu bibacumbikiye, bagaragaza ko u Rwanda rushobora kubivogera, rukica uwo rushatse, ntihagire n'umenya uwo rwatumye!

    Igitangaje kurushaho, ni uko iminsi mike cyane mbere y'uko Seif Bamporiki yicwa, ikinyamakuyu SpyUganda nacyo cya CMI, cyari cyanditse ko 'hari umunyapolitiki ukomeye muri RNCushobora kwicwa mu gihe cya vuba'.  Umuntu wo muri RNC ndani waduhaye aya makuru avuga ko Bamporiki yari amaranye iminsi impungenge, akaba ashobora kuba yarabyongorereye SpyUganda ngo arebe ko umugambi wo kumuhitana waburizwamo. Ngayo nguko rero. Bigarasha, twababwiye kenshi ko kugambanira u Rwanda bitazabagwa amahoro. Amaherezo ni  ukugwa igihugu igicuri!!

     

    The post Gushinjanya inda nini n'ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y'u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gushinjanya-inda-nini-nubugambanyi-bitumye-muri-rnc-bamarana-ubwicanyi-hagati-yabo-uganda-nayo-ikabwegeka-kuri-leta-yu-rwanda/

  • Sobanukirwa kamere y’Imana #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe kugira ngo uvuge ko umuntu umuzi nuko uba waramubonye, waramubwiwe cyangwa se waramwumvise. No kumenya Imana nabyo ni izo nzira bicamo, ushobora kuyibwirwa cyangwa kuyumva ivuga. Imana izi byose, ibera hose icyarimwe, Imana ni urukundo ndetse isumba byose.

    1 Yohana 2: 3-4 3Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. 4Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

    Mbese ni iki dukwiye kumenya ku mana, kuyimenya se bitumariye iki, bidufasha iki?

    Kugirango tumenye Imana neza, nuko tumenya kamere yayo nubwo Imana igira kamere nyinshi zose tutazirangiza ariko turavuga zimwe muri zo. Wakibaza uti kumenya kamere z’ Imana bimariye iki ariko ibisubizo uragenda ubibona uko twinjira mu kigisho.

    Mbere ya byose, Imana ni umubyeyi. Ibyo bihita bitwereka ko umwana agomba kwigana imico y’ababyeyi kugirango amenye uko agomba kwitwara. Mu buzima tuba twarabayemo butandukanye tuba twararezwe n’ababyeyi batandukanye, hakaba aho tutababonaho ingeso nziza zo twakigana cyangwa se tukabona ari nkeya ariko IMANA yo ingeso/kamere ifite zose nizo kwiganwa n’abana bayo.

    Reka turebere hamwe kamere 4 z’ Imana:

    1.Urukundo

    Iyo dusomye muri 1 Yohana 4:7-11, 7 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. 8Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. 9Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe:Ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. 10Muri iki ni mo urukundo ruri:Si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu. 11Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

    Imana yagaragaje urukundo ikunda abantu bayo igihe yemeraga gutanga umwana wayo Yesu Kristo ngo aze gucungura abari mu isi bose ntiyanga no gupfa urupfu rubi rwo kumusaraba ariko nyuma aza kuzuka asubira kuri se kandi azagaruka ajyane abamwizeye bose abamurikire Imana.

    1 Yohana 4:7-11, Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu:Ubwo abantu abari bapfuye bazize ibicumuro byabo:

    Ikibazo nakubaza nanjye nibaza: Ugize neza n’ uwugiriwe neza ninde uba werekanye urukundo? Ntekereza igisubizo cyawe ari 'Uwagize neza'. Natwe Imana niyo yadukunze, rero twebwe tuyikunda tuyitura urwo yadukunze. Itegereze mu buzima bwawe ibyo Imana yagukoreye, byose ni ukubera urukundo rwayo.

    2.Ibera hose icyarimwe.

    Ibuka inkuru ya Yona, niba utarayisoma reka nyikwibutse. Niba usanzwe uyizi ryoherwa no kongera kuyisoma.

    Umunsu umwe Imana yigeze kunutuma i neneve barayigomeye ariko ishakako bihana bagahindukira batabikora bakarimbuka.

    Ariko Yona yanze kujyayo ngo kuko yarabizi ko nubundi yabikora atabikora Imana izabababarira, nyuma aza guhunga ariko aca inzira y’ inyanja, Imana imusangamo iteza umuhengeri muriyo nyanja…. abari mu bwato bakoera ubufinndo bwo gushaka intandaro yako kaga kari kabagwiririye maze bufata Yona niko kwisabira ko bamujugunya mu mazi. Baje kubikora hmaze amirwa n’ urufi runini rwari ruri muri iyo nyanja. Nyuma yaje gusengera Imana mu nda yarwo maze Imana yemera ko urufi rumuruka i musozi ahita ajya kuyivugira.

    Ibi bitwereka neza ko Imana iba hose. Mu mazi, kubutaka cyangwa hejuru mu kirere nahandi hose watekereza, IMANA iriyo.
    Iyo uri mu ishuri wiga, mu kazi ukora, mu isoko, mu cyumba cyawe ndetse no mu birori, Imana hose iba ihari. Ujye uhora ubizirikana.

    3. ISUMBA BYOSE

    Mu isi no mu ijuru ndetse n’ ikuzimu ntawungana n’ Imana.Abakomeye bo mu isi bateranye bakitoramo ubahagarariye, uwo ndetse nabamutoye bose IMANA irabaruta.

    Ibi bishatse kuvugako utayigereranya n’ umuntu uwo ariwe wese.

    Ibaze iki kibazo: Uwakoze indege n’ indege ubwayo ni iki kirusha ikindi ubuhanga? Ndizera ko igisubizo cyawe ari 'Uwayikoze'…Yego, nibyo. Uwakoze indege niwe muhanga, natwe abantu twaremwe nayo, isi n’ijuru ndetse n’ibiyibamo byose byaremwe nayo. (Zaburi 24: 1- 2)

    Daniel 4: 32: Ariko abo mu isi yose ni nk’ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati 'Uragira ibiki?'

    Yesaya 40: 22 Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru, abaturage bo mu isi bameze nk’ubuzīkira. Ni yo ibamba ijuru nk’inyegamo, ikaribamba nk’ihema ryo kubamo, 23ibikomangoma ikabihindura ubusa n’abacamanza bo mu isi ikabahindura ibitagira umumaro.

    Imana ibona amahanga yose nk’ubuzīkira kandi ngo ihindura ibikomangoma ubusa. Ubusanzwe mu bwami, igikomangoma aba ari amizero y’ ubwami kuko niwe uba uzima ingoma igihe se ayivuyeho. None Imana ngo ibahindura ubusa. IMANA irakomeye!

    4. Izi byose

    Imana imenya ibintu byose mbere yuko biba iba ibizi.

    Yesaya. 48: 5 Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti 'Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti 'Igishushanyo cyanjye kibajwe n’igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’

    Ahangaha ngo Imana yabibabwiye (Abisiraheli) mbere kugirango batazavuga bati ni ibigirwamana byacu bibikoze.

    Imana irakuzi, .izi amateka yawe yose ndetse nay’ umuryango wawe ndetse nay’igisekuru ndetse nibizakurikira nabyo (Ibisekuru).

    Yesaya 29:15
    Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati 'Ni nde utureba?' Kandi bati 'Utuzi ni nde?'

    Imana ntakintu nakimwe ihishwa: Waba koreye ikintu ahabona cg se mu bwihisho. Ndetse nibyo uba utekereza iba iri kubibona byose kuko ntanahamwe ihishwa.

    Source: nkundagospel.wordpress.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-kamere-y-Imana.html

  • Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z'icyumweru – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n'ishusho y'uko ishusho ry'itangira ry'amashuri yo muri kigali bihagaze.

    Agaruka ku bijyanye n'uko ingengabihe y'amasomo iteye y'abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n'abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y'amasomo yabo yajyana n'abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

    Ati 'Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n'umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga.”

    Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

    Ati 'Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y'uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.'

    Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w'abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

    Ingengabihe ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumeru

    MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abitegura-gukora-ibizamini-bya-leta-bagiye-kujya-biga-no-mu-mpera-z

  • Uburyo Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw'ababyeyi batwite, ikagoboka abana bayihabwa – #rwanda #RwOT

    Ni ifu ihabwa ababyeyi batwite n'abafite abana bakiri bato bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe mu rwego rwo kubafasha mu kubarinda igwingira ry'abana babo bagakura neza. Iyi fu itangwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi.

    Shisha Kibondo iba iri mu ishashi y'umuhondo n'iy'icyatsi. Iri mu ishashi y'umuhondo ihabwa umubyeyi utwite kuva ku kwezi kwa mbere kugeza amezi icyenda arangiye, agakomeza kuyifata kugeza umwana we yujuje amezi atandatu.

    Nyuma y'amezi atandatu umubyeyi arahindurirwa agahabwa iba iri ishahi y'icyatsi ihabwa umwana ufite amezi atandatu kugeza ku mwana ufite amezi 23 ariko uko umwana agenda akura bagenda bongera ibishahsi ahabwa mu kwezi.

    IGIHE yasuye bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira uburyo iyi fu yatumye babyara abana bafite ibiro byinshi ndetse n'aba babyeyi ibiro byabo bikiyongera kubera kunywa igikoma cya Shisha Kibondo.

    Nzayituriki Béatrice uturuka mu Mudugudu wa Gasizi mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, ni umubyeyi ufite abana babiri ndetse akanaba atwite inda y'umwana wa gatatu.

    Yavuze ko agereranyije ku bana be uwanyweye igikoma kirimo Shisha Kibondo n'utarakinyweye ngo harimo itandukaniro rigaragara.

    Ati ' Umwana wanyweye Shisha Kibondo akura neza atarwaragurika, ibiro bye biriyongera cyane buri uko ugiye gupimisha usanga ibiro bye byiyongera cyane kuko aba babona intungamubiri zihagije ariko umwana utarayinyweye ntabwo ibiro bye byiyongera. Ikindi hari ubwo usanga anarwaragurika cyane.'

    Niyonsaba utuye mu Kagari ka Basumba yavuze ko yatangiye gufata ifu ya Shisha Kibondo kuva ku kwezi kwa mbere ubwo yamenyaga ko atwite none ubu ngo atwite inda y'amezi umunani.

    Yagize ati 'Ni ifu irenze izindi fu dusanzwe tunywa. Nkanjye urebye ibiro nari mfite sibyo nkifite. Mbere nari mfite ibiro 55 none ubu mfite ibiro 65, ikindi umwana ntwite numva nta kibazo ameze neza, Shisha Kibondo ndayifata nkayivanga n'izindi fu ku buryo intungamubiri ziyongera.'

    Niyonsaba yakomeje avuga ko ku mwana atwite yizeye neza ko azavuka ameze neza bitewe nuko yakurikije inama za muganga kandi akanywa igikoma cyiza kirimo intungamubiri.

    Yavuze ko ku mubyeyi ugikerensa gufata iyi fu aba ari kwihemukira ndetse anahemukira abana be.

    Uwiringiyimana Rachel na we utuye mu Kagari ka Basumba, avuga ko we yiyongereyeho ibiro 15 nyuma yo kunywa igikoma kirimo Shisha Kibondo.

    Ati ' Iyi fu iyo uyinywa ntabwo ubura amashereka. Umwana wanjye imikurire ye iri kugenda neza cyane buri uko ngiye gukingiza nsanga yiyongereyeho ikiro kimwe n'amagarama 800 kubera ko nywa Shisha Kibondo, ku muntu uyifata akayigurisha birigaragaza iyo tuje gukingiza no kubapimisha usanga ibiro by'abana babo biri hasi.'

    Hari abari baranze kuyifata bamenye ibanga

    Iradukunda Vestine ufite imyaka 24 y'amavuko yavuze ko yari yarapinze iyi fu ya Shisha Kibondo yajyana umwana we kumupimisha agasanga ibiro bye bitava aho biri nyamara abo bangana bo biyongera ibiro.

    Ati ' Narazaga bapima bagasanga afite ibiro icyenda bitiyongera nyuma ntangira kuyifata neza nyuma y'amezi make umwana wanjye yahise yiyongera ibiro. Mu mezi atanu nyifashe umwana wanjye yavuye ku biro icyenda ubu afite ibiro 12 .'

    Umujyanama w'ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Kora, Bizimana Ange Patrice yavuze ko buri mubyeyi ugiye guhabwa Shisha Kibondo yigishwa uburyo azajya ayinywa cyangwa akayiha umwana akurikije imyaka afite.

    Ati ' Nko ku mwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi umunani aba afite agakombe ke, kuva ku mezi icyenda kugera ku mezi 11 nawe aba afite agakombe ke, noneho no kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 nawe aba afite igikombe cye, ku mubyeyi utwite nawe yerekwa igikombe azajya akoresha mu rwego rwo gutuma abona intungamubiri zihagije zinagera ku mwana atwite.'

    Buri mubyeyi utwite nibura afata ibishahi bine by'umughondo, uwonsa na we afata ibishahsi bine. Ku mubyeyi ufite umwana w'amezi atandatu kugera ku munani afata ibishahi bibiri, ufite umwana ufite amezi icyenda kugera kuri 11 afata ibishashi bine, kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 afata ibishahsi bitanu.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre yavuze ko ifu ya Shisha Kibondo yaje ikenewe cyane ngo kuko abayifata akenshi usanga abana babo bakurana neza nta kugwingira.

    Yavuze ko mu myaka yashize 59% by'abana bo muri aka Karere bari bagwingiye ariko ngo bafatanyije n'abajyanama b'ubuzima kuri ubu mu isuzuma baherutse kwikorera basanze abana bagwingiye bageze kuri 46,2%

    Ati ' Inaha twongereye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi uko baha umwana indyo yuzuye. Ku bufatanye n'abajyanama b'ubuzima twigishije ababyeyi uko baha abana babo igikoma kirimo Shisha Kibondo neza, abayifataga bariyongereye cyane kuburyo ubu twifuza ko n'iriya mibare ikomeza kugabanuka.'

    Kuri ubu mu Karere ka Nyabihu abafata ifu ya Shisha Kibondo barenga 6000 bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Ubudehe.

    U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

    Nzayituriki avuga ko ibiro bye biyongereye cyane nyuma yo kunywa igikoma kirimo shisha kibondo

    Bizimana Ange Patrice umujyanama w’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kora giherereye mu Karere ka Nyabihu avuga ko Shisha Kibondo yafashije cyane ababyeyi n’abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-shisha-kibondo-yahinduye-ubuzima-bw-ababyeyi-batwite-ikagoboka-abana

  • Icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ryaragabanyutse mu mwaka wa 2020 –

    Nko mu mwaka ushize, imibare y’abafitiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda yageze ku bantu 33, bavuye ku bantu 98 bari babifatiwemo mu mwaka wari wabanje, nabo bari bavuye ku bantu 49 mu mwaka wa 2018.

    Iri gabanuka rishingiye ku ifungwa ry’imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ariko nanone ryanatewe n’uko u Rwanda n’ubundi rudasanzwe ari indiri y’ubucuruzi bw’abantu, ahubwo usanga abenshi mu bantu bacuruzwa mu Rwanda baba bahanyujijwe gusa bavuye mu bihugu by’abaturanyi, ariko badakomotse imbere mu gihugu, nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe na Never Again Rwanda.

    Iri gabanuka ryaratunguranye muri rusange, kuko Umuryango w’Abibumbye wari watanze umuburo uvuga ko ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya Covid-19 zizatuma abantu barushaho kujya mu bukene, bityo abenshi bakarushaho kwishora mu bikorwa byo kugurisha abantu babashukisha kubahesha akazi mu bihugu biteye imbere.

    Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho bungana na 77.68%. Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38.55%, kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37.35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangura bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

    Ubucuruzi bw’abantu bwaragabanutse mu Rwanda bitewe n’ifungwa ry’imipaka

  • Kamonyi-Rugalika: Umugabo yapfuye by'amayobera nyuma yo gutema mu bitugu mugenzi we n'umupanga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Rugalika buvuga ko bwagowe no kumenya uburyo umugabo yatemye undi n'umupanga, hagapfa uwatemye naho uwatemwe akaba yajyanywe kwa muganga. Ni nyuma y'imirwano bivugwa ko yabaye ahagana ku i saa mbiri z'ijoro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko iby'uru rupfu ari amayobera. Ati' Ubundi barwanaga ariko nyine haje gupfa utatemwe, niyo mpamvu byatugoye cyane kumenya ibyo aribyo n'ubu nta kintu turabasha kumenya mu buryo bufatika'.

    Gitifu Umugiraneza, avuga ko aba bagabo ngo batangiye barwanira ahitwa muri Nzagwe, ariko uwapfuye akaza kugwa mu Mudugudu wa Remera hose ho mu kagari ka Nyarubuye. Avuga ko ku makuru bahawe n'abaturage ari uko muri uku kurwana ngo uyu Onesphore yaje gukubita umuhoro Tuyishimire mu bitugu, waje kujyanwa kwa muganga, mu gihe undi yaguye kugasozi.

    Akomeza avuga ko mu gutabara, hihutiwe kujyanwa kwa muganga uwo byagaragaraga ko akeneye ubutabazi bwihuse kuko yari yatemwe, mu gihe undi ngo yabonekaga nk'ukomeye. Avuga Ko batazi ngo ni iki cyabaye, ko iperereza ryatangiye ngo babashe kumenya ukuri.

    Avuga ko ahantu barwaniye ari ahantu mugakombe, ko hatabaye abaturage benshi ariko bagasanga uyu Onesphore yamaze gutemwa, bahita bamufata ngo bamujyane kwa muganga, banasaba uwari umaze kumutema kujya kumuvuza ariko ngo bageze mu nzira uyu watemye avuga ko yumva we ananiwe, aricara, araryama, araruka birangira atarenze aho yicaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-umugabo-yapfuye-byamayobera-nyuma-yo-gutema-mu-bitugu-mugenzi-we-numupanga/

  • Kwimenya no kumenya uwo mwashakanye, intwaro yo gutsinda amakimbirane(2) #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe intandaro yo gusenyuka kw’ingo ni amakimbirane hagati y’abashakanye. Mubyukuri nta rugo rudakimbirana, ariko iyo abarwubatse bombi baziranye ku miterere yabo, bibafasha gukemura ikibazo cyose bashobora kugirana bityo ugasanga umunezero utashye iwabo. Mu gice cya 1 twarebeye hamwe imiterere y’abantu bitwa sanguine ndetse na Chorelique. Uyu munsi turarebera hamwe abitwa Melancholic n’abitwa Phlegmatic.

    Melancholic

    Hari ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya kuri uyu muntu: Melancholic ni umuntu ugira analyse cyane, ibintu byose biri ngombwa n’ibitari ngombwa abitekerezaho cyane. Nk’uko twabonye ko Chorelique ari umuntu wirebaho gusa akumva yihagije, Melancholic we ni umuntu ukunda kwitangira abandi kuburyo yakwemera akanapfa.

    Aba melancholic bakunze kugira impano zitangaje ugasanga ni abahanzi, abanditsi b’ibitabo, bakunda gusoma, gushushanya, abavumbuzi, ndetse bivugwa ko bavamo abantu bihebeye Imana. Bakunda ibintu bikoze neza bidafite inenge. Ni abantu bakorwaho cyane mu marangamutima yabo.

    Reka turebere hamwe imbaraga zabo

    Ni abantu baba ari abizerwa nibo bantu bavamo incuti nziza cyane. Mu by’umwuka, ni abantu bihebera Imana kuko ntibibagora kuba bonyine, kwitindamo ndetse batekeereza ku kintu bakagitindaho kandi bahora bibaza niba babanye neza n’Imana. Kuko bitanga ntacyo bibatwara gusenga igihe kirekire, kandi biramworohera kwizera kuko we ntiyiyizera. Ni abantu batega amatwi (good listeners) kuko baha agaciro amarangamutima kandi n’iyo yaba abangamiwe yabokora kuko akunda kwitangira abandi.

    Intege nke zabo

    Ntibagira incuti nyinshi kuko bibagora kugira incuti bitewe n’uko bashidikanya kuruta ibindi. Kuko ari abantu bakorwaho cyane, ni abantu batinda kwibabarira, ntibajya bakira amakosa yabo kuko baba bashaka kuba nta nenge bityo iyo bakosheje ntibibabarira. Ni abantu b’imbere bitindaho ntibasohora amarangamutima, ibyo bituma bagwa mu mwijima w’agahinda gakabije (depression).Usanga ahahise habo harabafashe bugwate.

    Muri Bibiliya bavuga ko Mose na Eliya bari aba melancholic. Wibuke Eliya yageze aho yisabira ko bamwica kuko aba ni abantu bagwa mu gahinda gakabije vuba kandi na Mose ni uko yari ameze. Ni abantu bashidikanya cyane kuburyo n’iyo umubwiye ngo uramukunda abishidikanyaho, washaka kumwegera akabishidikanyaho. Bagira ingorane yo kutamenya gufata umwanzuro vuba kuko baba bagishidikanya. Ntibiyizera niyo mpamvu baba bakeneye kugira abandi biyegamizaho kugira ngo bagire icyo bakora. Bakenera gukundwa kuko bagira intege nke zo kwiyizera.

    Phlegmatic

    Imbaraga zabo

    Ni abantu badateza ibibazo mu muryango mugari, ni abantu usanga bacecetse mubyukuri ni abantu beza.Akora ibintu mu buryo bwisubiramo, niba avuze ngo ngera ku kazi saa mbili ngataha saa kumi ni ibyo. Ni abanyabwoba batinya kugaragaza amarangamutima yabo, inyuma ubona ntacyo bibabwiye ariko imbere amarangamutima yabo akorwaho.

    Ni umuntu uzi gushima ibyakozwe neza, bazi kwishimira ibyiza byagezweho. Ntibavuga menshi, ubaye uvuga menshi bakureka ukisanzura. Ushaka kuyobora ubikora ntacyo bibatwaye. Ntibakunda amakimbirane. Icyo mwemeranijwe aragikora kandi neza.

    Intege nke zabo

    Ntacyo bica nta cyo bakiza, nta rwenya bagira n’iyo basubiyemo inkuru yavuzwe uba wumva ibishye. Ni abantu badafite imbaraga mu bijyanye na communication cyangwa ibiganiro. Ku bijyanye n’umutungo, ubona ubuzima ntacyo bubabwiye, akunda ibintu bidahinduka ntumusabe kwiyemeza cyangwa kwirengera ingaruka, ntibakunda ibintu bigoranye. Ntago bakunda kwiha intego ngo usange bafite inzozi bashaka kuzageraho. Ntabwo usanga benshi ari abakire kuko usanga badakunda guhindura akazi cyangwa ngo basabe ibirenze. Ni abanebwe.

    Ku bijyanye n’igitsina usanga badashishikariye imibonano mpuzabitsina. Kubera ubwoba, ntibakunda gutera iya mbere ngo bakore ikintu ahubwo baritinya, iyo urebeye inyuma ntububona ariko imbere aba ari umunyabwoba. Ntibakunda gufata ibyemezo mu muryango no muburere bw’abana nta ruhare runini babigiramo. Mu by’umwuka ubona ntacyo bimubwiye kandi kuyobora biramugora.

    Ku bijyanye n’imitere y’abantu twabonye Melancholic ni umuntu wahimba cg wavumbura ikintu, hanyuma umu cholelic yakiyobora, umusanguine yagikorera marketing (yakimenyekanisha kikagurwa) naho flegmatic yakigura.
    Mubyukuri kuvuga ku miterere y’abantu bigamije kwimenya imbaraga ndetse n’intage nke zawe hanyuma ukamenya uko wakwitwara ku wo mwashakanye kugira ngo mubashe kubana mu mahoro. Iyo umaze kumenya imiterere y’uwo mubana biguha imbaraga zo kumenya uko umutwara ndetse no kwihanganira intege nke ze.

    Source: Agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwimenya-no-kumenya-uwo-mwashakanye-intwaro-yo-gutsinda-amakimbirane-2.html

  • Uburyo Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw’ababyeyi batwite, ikagoboka abana bayihabwa –

    Ni ifu ihabwa ababyeyi batwite n’abafite abana bakiri bato bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo kubafasha mu kubarinda igwingira ry’abana babo bagakura neza. Iyi fu itangwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Shisha Kibondo iba iri mu ishashi y’umuhondo n’iy’icyatsi. Iri mu ishashi y’umuhondo ihabwa umubyeyi utwite kuva ku kwezi kwa mbere kugeza amezi icyenda arangiye, agakomeza kuyifata kugeza umwana we yujuje amezi atandatu.

    Nyuma y’amezi atandatu umubyeyi arahindurirwa agahabwa iba iri ishahi y’icyatsi ihabwa umwana ufite amezi atandatu kugeza ku mwana ufite amezi 23 ariko uko umwana agenda akura bagenda bongera ibishahsi ahabwa mu kwezi.

    IGIHE yasuye bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira uburyo iyi fu yatumye babyara abana bafite ibiro byinshi ndetse n’aba babyeyi ibiro byabo bikiyongera kubera kunywa igikoma cya Shisha Kibondo.

    Nzayituriki Béatrice uturuka mu Mudugudu wa Gasizi mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, ni umubyeyi ufite abana babiri ndetse akanaba atwite inda y’umwana wa gatatu.

    Yavuze ko agereranyije ku bana be uwanyweye igikoma kirimo Shisha Kibondo n’utarakinyweye ngo harimo itandukaniro rigaragara.

    Ati “ Umwana wanyweye Shisha Kibondo akura neza atarwaragurika, ibiro bye biriyongera cyane buri uko ugiye gupimisha usanga ibiro bye byiyongera cyane kuko aba babona intungamubiri zihagije ariko umwana utarayinyweye ntabwo ibiro bye byiyongera. Ikindi hari ubwo usanga anarwaragurika cyane.”

    Niyonsaba utuye mu Kagari ka Basumba yavuze ko yatangiye gufata ifu ya Shisha Kibondo kuva ku kwezi kwa mbere ubwo yamenyaga ko atwite none ubu ngo atwite inda y’amezi umunani.

    Yagize ati “Ni ifu irenze izindi fu dusanzwe tunywa. Nkanjye urebye ibiro nari mfite sibyo nkifite. Mbere nari mfite ibiro 55 none ubu mfite ibiro 65, ikindi umwana ntwite numva nta kibazo ameze neza, Shisha Kibondo ndayifata nkayivanga n’izindi fu ku buryo intungamubiri ziyongera.”

    Niyonsaba yakomeje avuga ko ku mwana atwite yizeye neza ko azavuka ameze neza bitewe nuko yakurikije inama za muganga kandi akanywa igikoma cyiza kirimo intungamubiri.

    Yavuze ko ku mubyeyi ugikerensa gufata iyi fu aba ari kwihemukira ndetse anahemukira abana be.

    Uwiringiyimana Rachel na we utuye mu Kagari ka Basumba, avuga ko we yiyongereyeho ibiro 15 nyuma yo kunywa igikoma kirimo Shisha Kibondo.

    Ati “ Iyi fu iyo uyinywa ntabwo ubura amashereka. Umwana wanjye imikurire ye iri kugenda neza cyane buri uko ngiye gukingiza nsanga yiyongereyeho ikiro kimwe n’amagarama 800 kubera ko nywa Shisha Kibondo, ku muntu uyifata akayigurisha birigaragaza iyo tuje gukingiza no kubapimisha usanga ibiro by’abana babo biri hasi.”

    Hari abari baranze kuyifata bamenye ibanga

    Iradukunda Vestine ufite imyaka 24 y’amavuko yavuze ko yari yarapinze iyi fu ya Shisha Kibondo yajyana umwana we kumupimisha agasanga ibiro bye bitava aho biri nyamara abo bangana bo biyongera ibiro.

    Ati “ Narazaga bapima bagasanga afite ibiro icyenda bitiyongera nyuma ntangira kuyifata neza nyuma y’amezi make umwana wanjye yahise yiyongera ibiro. Mu mezi atanu nyifashe umwana wanjye yavuye ku biro icyenda ubu afite ibiro 12 .”

    Umujyanama w’ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Kora, Bizimana Ange Patrice yavuze ko buri mubyeyi ugiye guhabwa Shisha Kibondo yigishwa uburyo azajya ayinywa cyangwa akayiha umwana akurikije imyaka afite.

    Ati “ Nko ku mwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi umunani aba afite agakombe ke, kuva ku mezi icyenda kugera ku mezi 11 nawe aba afite agakombe ke, noneho no kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 nawe aba afite igikombe cye, ku mubyeyi utwite nawe yerekwa igikombe azajya akoresha mu rwego rwo gutuma abona intungamubiri zihagije zinagera ku mwana atwite.”

    Buri mubyeyi utwite nibura afata ibishahi bine by’umughondo, uwonsa na we afata ibishahsi bine. Ku mubyeyi ufite umwana w’amezi atandatu kugera ku munani afata ibishahi bibiri, ufite umwana ufite amezi icyenda kugera kuri 11 afata ibishashi bine, kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 afata ibishahsi bitanu.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre yavuze ko ifu ya Shisha Kibondo yaje ikenewe cyane ngo kuko abayifata akenshi usanga abana babo bakurana neza nta kugwingira.

    Yavuze ko mu myaka yashize 59% by’abana bo muri aka Karere bari bagwingiye ariko ngo bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima kuri ubu mu isuzuma baherutse kwikorera basanze abana bagwingiye bageze kuri 46,2%

    Ati “ Inaha twongereye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi uko baha umwana indyo yuzuye. Ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima twigishije ababyeyi uko baha abana babo igikoma kirimo Shisha Kibondo neza, abayifataga bariyongereye cyane kuburyo ubu twifuza ko n’iriya mibare ikomeza kugabanuka.”

    Kuri ubu mu Karere ka Nyabihu abafata ifu ya Shisha Kibondo barenga 6000 bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe.

    U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

    Nzayituriki avuga ko ibiro bye biyongereye cyane nyuma yo kunywa igikoma kirimo shisha kibondo

    Bizimana Ange Patrice umujyanama w’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kora giherereye mu Karere ka Nyabihu avuga ko Shisha Kibondo yafashije cyane ababyeyi n’abana

  • Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumweru –

    Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n’ishusho y’uko ishusho ry’itangira ry’amashuri yo muri kigali bihagaze.

    Agaruka ku bijyanye n’uko ingengabihe y’amasomo iteye y’abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y’amasomo yabo yajyana n’abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

    Ati “Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n’umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga.”

    Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

    Ati “Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y’uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.”

    Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w’abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

    Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumeru

    MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta

  • U Bufaransa bwasabwe kugendera ku bimenyetso bishya mu iperereza ku bayobozi babwo bashinjwa uruhare muri Jenoside –

    Iyi baruwa yabonywe n’Ibirio Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuwa 23 Gashyantare 2020, yanditswe n’abanyamategeko b’Umuryango uharanira ubutabera kuri Jenoside, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko bashingiye ku nyandiko simusiga igaragaza ubufasha bwa Leta y’u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri iherutse guhishyirwa hanze. Basabye abacamanza bashinzwe gukurikirana dosiye y’uruhare rw’abari muri ‘Opération Turquoise’ mu bwicanyi bwakorewe Abanya-Bisesero mu mpera za Kamena 1994, kongera kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    By’umwihariko aba banyamategeko basabye ko iri perereza ryakorwa habazwa uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu 1994, Alain Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we muri icyo gihe ariko kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko ba Survie, barimo Eric Plouvier, Olivier Foks, Laure Heinich, Karine Bourdie, Patrick Baudoin na Michel Tubiana bavuga ko iyi nyandiko iherutse kuboneka “ari ikimenyetso gishya mu buryo budashidikanywaho gishobora kongera kubura iperereza.”

    Aba banyamategeko bavuka ko iyi nyandiko ikubiyemo ibintu byatuma abari abayobozi b’u Bufaransa bongera kugukurikiranwa ku ruhare rwabo muri Jenoside ngo “cyane ko igaragaza ubufasha bwatanzwe n’abayobozi bakomeye b’u Bufaransa ku b’u Rwanda.” Muri iyi baruwa, aba banyamategeko basaba ko kandi iri perereza ryakorwa habazwa na Yannick Gérard, wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

    Harimo iki cyatuma abayobozi b’u Bufaransa bakurikiranwa?

    Muri uku kwezi kwa Gashyantare nibwo ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bagahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyo nyandiko yasinyweho na Bernard Emié yabonywe n’Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie. Iyo nyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

    Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

    Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe igenerwa “Yannick Gérard” wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze ‘mu bushake bwacu bava’ mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Ubwo butumwa bwasaga n’ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by’abajenosideri. Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe ‘gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye’.

    Igira iti “Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.’’

    “Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n’aba bayobozi.’’

    Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

    Uruhare rwa Alain Juppé muri Jenoside

    Abari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura, kuyikora cyangwa mu bufash, ukunze kugaruka kenshi cyane ni Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu kuva mu 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997.

    Mu nyandiko, Umwanditsi akaba n’umusesenguzi ku mateka ya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashyize hanze mu 2016, mu buryo bwagutse yagaragaje uruhare rwa Juppé muri Jenoside.

    Dr Bizimana yavuze ko kuwa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko yashyirwa muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Yakomeje agira ati ‘‘Gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.”

    Ku itariki 8 Mata 1994 nabwo ngo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opeation Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Kuwa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga mu Muryango w’Abibumbye mu kureba inyito ikwiye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Dr. Bizimana avuga ko kutemera iyo nyito byatumye Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafata ingamba zo kurengera abasivili b’inzirakarengane bicwaga mu Rwanda.

    Kuwa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’

    Uretse mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside, muri iyi nyandiko Dr Bizimana agaragaza ko uruhare rw’uyu mugabo rwakomeje no kwigaragaragaza mu gihe cya Opération Turquoise ngo kuko yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’inzibacyuho, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu barinzwe cyane harimo Perezida Théodore Sindikubwabo, wari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’iyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Abanyamategeko b’Umuryango, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bandikiye abacamanza bo mu Bufaransa babasaba kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside na Alain Juppé akabazwa

    Uretse abayobozi b’u Bufaransa hari n’abasirikare babwo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hari urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside