Blog

  • DRC : Uwasinye Itangazo ryemezaga igitero cya FDLR cyahitanye Ambasaderi yirukanywe #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohotse tariki 22 Gashyantare ubwo Ambasaderi Luca Attanasio yari amaze kurasirwa mu gitero cyabereye hafi y’i Goma, ryagaragazaga ko ryashyizweho umukono na Bulakali Mululunganya Aristide wari Umuyobozi wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare, Minisiteri y’Umutekano yasohoye itangazo rihagarika Bulakali Mululunganya Aristide ngo kuko yatanze ririya tangazo mu binyamakuru by’imbere no binyamakuru mpuzamahanga kandi atabifitiye ububasha.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’uwungirije Minisitiri w’Umutekano Innocent Bokele, rivuga ko Bulakali Mululunganya Aristide yasinye ririya tangazo kandi akaritangaza mu izina rya Minisitiri w’Umutekano.

    Iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio, ryakurikiwe na byinshi birimo ririya tangazo ryavugaga ko kiriya gitero ari icy’umutwe w’abarwanyi wa FDLR na wo wakigaramye uvuga ko udashobora gukora igikorwa kigayitse nka kiriya.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani na yo yasohoye itangazo ishinja inzego za DRC uburangare bwo kudacunga umutekano ndetse rinashinja Perezida Felix Tshisekedi imbaraga nke.

    Perezida Felix Tshisekedi washyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri kiriya gitero cyahitanye Ambasaderi Luca Attanasio, yanohereje intumwa yihariye mu Butaliyani ikubiyemo ubutumwa bwe kuri ruriya rupfu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Uwasinye-Itangazo-ryemezaga-igitero-cya-FDLR-cyahitanye-Ambasaderi-yirukanywe

  • Centrafrique: Ibirindiro bya Bozizé byafashwe #rwanda #RwOT

      Minisitiri w'intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z'iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by'uwahoze ari Perezida François Bozizé.

    Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya Leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy'igihugu.

    Minisitiri w'intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: 'Ndashima cyane ko ingabo zacu n'inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi'.

    'Inshuti zazo', yasobanuraga abasirikare b'u Rwanda n'Uburusiya baje gufasha ingabo za Leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n'inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

    Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

    Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n'inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

    Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n'iyicarubozo. Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

    Nkuko impanuro.rw dukesha iyi nkuru BBC ivuga ko Leta y'iki gihugu iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n'inyeshyamba.

    Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by'ibanze bijya mu murwa mukuru.

    Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko 'imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga'.

    Tariki 17 z'uku kwezi, leta yatangaje ko 'yabohoje bisesuye' umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n'utundi duce abo barwanyi.

    Umuryango w'abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw'ibanze kuko bashegeshwe n'intambara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/25/centrafrique-ibirindiro-bya-bozize-byafashwe/

  • Ni irihe somo twakwigira kuri Abigayili, umugore wari umunyabwenge muri iki gihe? #rwanda #RwOT

    Yari umugore wa Nabali, umugabo wari umukire ariko akaba n’umunyamwaga. Abigayili we yari mwiza, akicisha bugufi, akaba umunyabwenge kandi yakundaga Uwiteka.—1 Samweli 25:3.

    Yakoze iki?

    Abigayili yakoresheje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo arinde umuryango we kugerwaho n’akaga. We n’umugabo we Nabali, bari batuye mu gace Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari yarahungiyemo.

    Igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu buhungiro, barindaga imikumbi ya Nabali kugira ngo abajura batayiba. Umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali gusaba ibyokurya, ariko Nabali ababwira nabi kandi yanga kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane. We n’ingabo ze bahise biyemeza kwica Nabali n’abagabo bo mu rugo rwe bose.—1 Samweli 25:10-12, 22.

    Abigayili akimara kumenya ibyo umugabo we yakoze, yahise agira icyo akora adatindiganyije. Yahaye abagaragu be ibyokurya ngo babishyire Dawidi, kandi na we arabaherekeza kugira ngo amusabe imbabazi (1 Samweli 25:14-19, 24-31).

    Dawidi abonye izo mpano bamuzaniye, akabona ukuntu Abigayili yicishije bugufi kandi agatega amatwi inama irangwa n’ubwenge yamugiriye, yahise abona ko Uwiteka yakoresheje Abigayili kugira ngo atica Nabali n’abo mu rugo rwe (1 Samweli 25:32, 33). Nyuma y’igihe Nabali yaje gupfa maze Abigayili aba umugore wa Dawidi.—1 Samweli 25:37-41.

    Ni irihe somo twavana kuri Abigayili?

    Nubwo yari mwiza kandi akaba n’umukire, ntiyigeze abona ko yari umuntu udasanzwe ahubwo yaciye bugufi. Yaharaniraga amahoro kandi yemeye gusaba imbabazi, yewe yigerekaho icyaha takoze. Yakemuye ikibazo cyari gikomeye atuje, akoresha ubushishozi, ubutwari n’ubwenge.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-irihe-somo-twakwigira-kuri-Abigayili-umugore-wari-umunyabwenge-muri-iki-gihe.html

  • Gaz Méthane icukurwa mu Kivu igiye kwifashishwa mu guteka –

    Muri Gashyantare 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura iyo gaz ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

    Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 400$ (asaga miliyari 394 Frw), yateganyaga ko mu myaka ibiri azaba yamaze kuzuzwa, iyo gaz igatangira gukoreshwa.

    Ni umushinga witezweho kugabanya ibikomoka kuri peteroli igihugu gitumiza hanze, cyane ko uburyo izakoreshwamo nimara gutunganywa izaba ishobora kubisimbura; ndetse igafasha muri gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu ngo no mu nganda.

    Umuyobozi wa Gasmeth Energy, Stephen Tierney, yabwiye The New Times ko ikoreshwa rya gaz yatunganyijwe rizatangira mu mpera za 2022, mu gihe nta zindi mpinduka z’ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus zaba zibayeho ngo zitume ibikorwa byongera guhagarikwa.

    Yatangaje ko inyigo y’umushinga n’ingaruka ushobora kugira ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu yamaze gukorwa, ku buryo “umushinga wose uzaba wararangiye icyo gihe.”

    Tierney yavuze ko ubu hari gushyirwa ingufu mu gufatanya na Guverinoma kugirana amasezerano n’abakiliya [bazagurishwa iyo gaz].

    Yakomeje ati “Turateganya ko hafi kimwe cya kabiri cy’isoko rya gaz kizaba ari ikoreshwa mu butetsi bwo mu ngo.”

    Si mu ngo gusa, ahubwo n’ahandi hose hakoreshwa inkwi n’amakara mu butetsi nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’abapolisi n’iby’abasirikare, mu magereza n’ahandi birashoboka iyo gaz izakoreshwa.

    Uretse kugabanya iyangirika ry’ibidukikije, izanafasha muri gahunda u Rwanda n’Isi muri rusange byihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Gasmeth yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’imyaka 25 yo gucukura mu kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 za Gaz Méthane ku munsi.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

    Mu mpera za 2022, Gaz Méthane icukurwa mu Kivu izaba yaratangiye gukoreshwa mu guteka

  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane –

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    Mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yabwiye Rwanda Today ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe

  • Imfungwa zapfiriye mu mvururu muri Gereza enye zo muri Equateur zageze kuri 79 #rwanda #RwOT

    Imibare y'imfungwa zapfiriye mu midugararo/imvururu mu mabohero/gereza 4 yo muri Equateur kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare 2021 yageze kuri 79. Imiryango yabo irimo gusaba ibice by'imibiri y'ababo baciwe ibihimba by'imibiri n'abandi batwitswe.

    Ku musi wa kabiri, ubuyobozi bw'amagereza muri Equateur bwavuze ko bwasubiye kugenzura ayo magereza ane yabereyemo imigumuko/imvururu, arimo imfungwa zirenga bibiri bya gatatu by'abafunzwe mu gihugu cyose.

    Ubutegetsi bw'amagereza buvuga ko abafungwa 37 bapfiriye muri gereza ebyiri mu burengero/uburengerazuba bw'Umujyi wa Guayaquil, 34 bicirwa mu mujyi wa Cuenca mu majyepfo, abandi umunani bapfira hagati mu gihugu.

    Perezida Lenin Moreno, yategetse Minisitiri w'ingabo gukora umukwabu w'abafungwa batunze ibirwanisho, amasasu hamwe n'ibiturika mu magereza y'igihugu. Yavuze ko imidugararo yo ku musi wa kabiri hagati y'abafungwa yakozwe n'abo yise udutsiko/imitwe y'abicanyi.

    Mu mwaka ushize nkuko VOA ibitangaza, yashyizeho imisi 90 y'ibihe bidasanzwe kugira ngo aturishe kandi ashyire ku murongo imitwe y'imfungwa zicana hagati yazo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imfungwa-zapfiriye-mu-mvururu-muri-gereza-enye-zo-muri-equateur-zageze-kuri-79/

  • Centrafrique : RDF ifatanyije n’izindi ngabo bagaruje ahari ibirindiro bya Bozizé #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwigarurira uyu mujyi wa Bossangoa, ntihazwi aho François Bozizé aherereye dore ko aha ari ho hari ibirindiro bye.

    Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko imirwano yo kubohoza kariya gace ikomeje ariko ko inyeshyamba zacitse intege kandi zikaba ziri guhunga ku buryo uriya mujyi usa nk’uwamaze gufatwa.

    Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada yatanze ubutumwa ashimira ingabo z’Igihugu cye zafatanyije n’inshuti zazo mu mu kugaruza kariya gace.

    Kuva mu mpera za 2020, muri Centrafrique hari ingabo z’u Rwada n’iz’u Burusiya zagiye kubungabunga umutekano wari utangiye kuba mubi kuko inyeshyamba zari zikomeje kotsa igitutu ngo ziburizemo amatora y’umukuru w’Igihugu.

    Kariya gace kagaruwe n’ingabo z’Igihugu kaje kiyongera ku tundi tumaze kuvanwamo inyeshyamba nk’umujyi wa Bambari usanzwe uri no mu mijyi minini muri kiriya gihugu.

    Kugeza ubu habarwa abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara imaze iminsi muri kiriya gihugu.

    Mu mpera za Mutarama 2021, muri Angola habaye inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari yanatumiwemo Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique kugira ngo bigire hamwe ikibazo cy’umutekano uri mu gihugu cye.

    Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yanzuye ko hakwiye kubaho ibiganiro by’amahor hagati y’ubuyobozi n’abatavuga rumwe na bwo kugira ngo bahoshe biriya bibazo bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Centrafrique-RDF-ifatanyije-n-izindi-ngabo-bagaruje-ahari-ibirindiro-bya-Bozize

  • Muhanga: Uzafatwa aha abakiliya inzoga muri restaurant niyo bazaba bari kurya azahanwa –

    Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.

    Perezida w’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Polisi.

    Ati “Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo ‘ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute’. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere igisubizo kiribuboneke.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.

    Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk’abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w’abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.”

    Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w’abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n’abo iri kwica nabo bari kwiyongera.

    Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n’abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.

    Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.

    Ati “Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.”

    Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by’iterambere.

    Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.

    Yasabye abaturage n’inzego z’abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.

    Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari

    [email protected]


  • Amashyengo ya Rusesabagina: Ikiganiro na Dr Rwigema babyirukanye (Video) –

    Uyu munsi benshi mu Banyarwanda ntabwo barabasha kwiyumvisha uburyo Rusesabagina Paul mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, yivugiye ashize amanga ko atari Umunyarwanda, ariko akabivuga mu rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

    Rusesabagina yahakanye yivuye inyuma ko atari Umunyarwanda ku wa 17 Gashyantare 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga kiri i Kigali, ubwo yari mu rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Ni urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu mugabo wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18.

    Ubwo umucamanza yasomaga imyirondoro ya Rusesabagina, yavuze ko ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

    Kuri ubu ngo atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ni Umunyamahoteli.

    Akimara kumva iyo myirondoro ye, yavuze ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    N’ubwo Rusesabagina yavuze ibi ari mu cyumba cy’iburanisha n’abari barikurikiye hirya no hino haba mu gihugu no hanze yaho baratunguwe ndetse kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mugabo yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

    Amashusho amugaragaza avuga ko atari umunyarwanda ahuzwa n’ayo yigeze kuvuga mu myaka ishize avuga ko ‘Nk’Abanyarwanda birakwiye ko twese twumva neza ko iyi ariyo nzira yonyine ishobora guhindura ibintu mu gihugu cyacu’.

    Abanyarwanda batunguwe n’uku kwihakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina ni benshi, baba abamuzi neza aho yavukiye n’aho yakuriye ndetse n’abo bakoranye na n’ubu ntabwo bumva inyungu afite mu kwihakana igihugu cye.

    Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1994, nyuma akaza no kuba Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba [EALA], ni umwe mu batunguwe n’imvugo ya Rusesabagina.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko aziranye neza na Rusesabagina kuko uretse kuba bavuka mu gace kamwe [i Nyanza] banakuranye ndetse baza kuba inshuti mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Rwigema yavuze ko atarabasha kwiyumvisha neza ibyakozwe na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda.

    Ati “Kwihakana Ubwenegihugu bwawe, ni ukuvuga Ubwenegihugu bw’inkomoko ntabwo ari ibintu byoroshye kugira ngo ubyumvishe abantu. Kuvuga ko atari Umunyarwanda ntabwo nzi ukuntu yabisobanura.”

    Dr Rwigema wabyirukanye na Rusesabagina ntiyiyumvisha ukuntu yihakana ubunyarwanda mu gihe yashakaga kuba Umuyobozi w’u Rwanda

    Kuvuga ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda!

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za Ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Ku rundi ruhande ariko, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda naryo kandi ryemerera umuntu kugira Ubwenegihugu burenze bumwe ariko iyo utigeze usaba gutakaza ubwenegihugu ntabwo igihugu cyo cyabukwambura.

    Dr Rwigema ati “Ubu u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, igihugu afitemo abasekuru n’abasekuruza kiracyamubara nk’Umunyarwanda. Hari ibintu umuntu avuga […] njye nabifashe nk’amashyengo kuko numva bitumvikana. Yabivuze se mu ruhe rurimi ko ari Ikinyarwanda!”

    Yakomeje agira ati “Ni Umunyarwanda ku nkomoko, kuvuga rero ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda. Ntawe ushobora kubyumva.”

    Dr Rwigema na Rusesabagina baraziranye cyane kuko uretse kuba bose bavuka mu gace kamwe, mbere ya Jenoside ubwo igihugu cyari mu nkundura y’amashyaka bombi bari muri politiki.

    Yakomeje avuga ko atumva inyungu na nke Rusesabagina afite mu kwihakana ubwenegihugu bw’inkomoko n’ubwo ashobora kuba yarabikoze agira ngo adakurikiranwa.

    Ati “Reka mbivuge nk’Umunyarwanda, kwihakana Ubunyarwanda nta n’inyungu mbibonamo, ni ubugwari, ubugambanyi, ni ukwihakana igihugu cyawe. Ntabwo nabiha agaciro.”

    Yakomeje agira ati “Washinze umutwe wa politiki, uvuga ko uharanira kuzajya kuboyobora u Rwanda, no muri za 2016 yavugaga ko aharanira kuzaba Perezida w’u Rwanda. Yari afite umutwe ufite n’ishami rya gisirikare, nonese waharanira ute kuyobora igihugu udafitiye Ubwenegihugu? Ntabwo bibaho, ntibishoboka.”

    Rusesabagina Paul, akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

    Dr Rwigema avuga ko “Njyewe ibyo yakoze ntabwo mbyemera, ntabwo aribyo. Niba ari Umunyepolitiki kuki avuga ko aharanira inyungu z’igihugu ashaka kuzayobora, yarangiza akica abaturage, nonese abo baturage wica […], icyo gihe rero ibyo babyita iterabwoba.”

    Yakomeje agira ati “Iterabwoba rero ni mpuzamahanga nta n’ubwo rihanwa n’itegeko ry’u Rwanda gusa, ni ukuvuga ngo aho waba uri hose rero bagucira imanza. Waba uri Umubiligi wakoreye ibyaha mu Rwanda, waba uri Umunyamerika, bagukurikirana, bagucira imanza.”

    Nta butwari bwa Rusesabagina!

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yamamaye cyane muri Filimi ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Dr Rwigema wari mu bakomeye mu Ishyaka rya MDR, yavuze ko icyo gihe nawe ari mu bahungiye muri Mille Collines nk’uwari wanze kwijandika muri Jenoside yakorwaga n’abo mu butegetsi bwa Habyarimana.

    Yabwiye IGIHE ko “Nabaye muri Mille Collines, nanjye niho narokokeye mvuye muri Mille Collines kuko babazaga abantu aho bashaka kujya, abashaka gukurikira Guverinoma y’abatabazi cyangwa abashakaga gukurikira Inkotanyi mu duce zari zarafashe. Njye nagiye i Kabuga ngaruka mu Mujyi Inkotanyi zimaze kuhafata.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero ubutwari […], uko twari muri Mille Collines hari abatanze amafaranga, hari n’abo yagerageje gufasha ariko bake bari inshuti ze ariko abandi benshi bamuhaye amafaranga. Twarokotse gute? Ikintu cyari gikomeye ni uko muri Mille Collines hari ingabo za Minuar zari ziharinze.”

    “Rusesabagina se imbaraga yari afite ni izihe zo kurinda abantu? Izo ngufu nizo zaturinze ntabwo ari Rusesabagina.”

    Namubwiye ko ibyo akora amateka azabimubaza!

    Dr Rwigema yavuze ko nyuma y’uko Rusesabagina abaye icyamamare abikesha filime yamukinweho, abazungu bahise bamwegera baramushuka bagamije kumucuruza.

    Ati “Biriya bizamo ubucuruzi, abantu babigenderaho, bakora filime, bamugira intwari, baramucuruza […], iriya filime inasohoka muri Hollywood njye nari mpari kuko nabaga muri Amerika, uko yari yabikinnye y’uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, n’u Rwanda rwari kumuha umudari.”

    Yakomeje agira ati “Ariko yaje kugera aho, abo hanze baramubwira bati bagiye gucuruza ubwicanyi ko abahutu bishe abatutsi n’abatutsi bishe abahutu abigira jenoside ebyiri. Njye naramubwiye nti ibyo bintu amateka azabikubaza kuko ntabwo aribyo.”

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry’abantu bitwa ‘Aba- Lobbyists’ bazwiho gukorana bya hafi n’Abayobozi bakuru n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu.

    Aba bantu bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk’umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.

    Dr Rwigema yavuze ko ibi nta kabuza ko ariko byagenze kuri Rusesabagina ubwo yahuraga na Perezida Bush akamwambika umudali abikesha iriya filime ku mpamvu z’uko abayikoze bashakaga ko imenyekana cyane ku rwego rw’Isi, igahabwa umudari.

    Yakomeje agira ati “Uti ese yabaye intwari gute? Njye nabaye muri Amerika, Hollywood nayo [….] ibyamamare bifite amafaranga, iyo bashaka basinyisha amabaruwa mu nteko ku buryo ushobora no gushaka guhura na Perezida bakaguhuza nawe akaba yaguha umudali. Nawe niko byagenze.”

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ibindi byaha akurikiranyweho ni ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Dr Rwigema yasobanuye ko ubwo filimi yagize Rusesabagina ikirangirire yari imaze gusohoka, yamubwiye ko izamukururira ibibazo natabyitwaramo neza

    Amafoto&Video: Kazungu Armand


  • Muhanga: Uzafatwa aha abakiliya inzoga muri restaurant niyo bazaba bari kurya azahanwa – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.

    Perezida w'Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse na Polisi.

    Ati 'Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo 'ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute'. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere igisubizo kiribuboneke.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.

    Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk'abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y'ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati 'Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w'abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.'

    Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w'abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n'abo iri kwica nabo bari kwiyongera.

    Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n'abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.

    Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.

    Ati 'Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.'

    Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by'iterambere.

    Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.

    Yasabye abaturage n'inzego z'abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n'Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.

    Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-uzafatwa-aha-abakiliya-inzoga-muri-restaurant-niyo-bazaba-bari-kurya