Source : https://agakiza.org/????-LIVE-IGITARAMO-05-Josue-Daniella-Aaron-7748.html
Blog
-
ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA KWA MUKABASEBYA Felicite #rwanda #RwOT
Munyaneza Theogene / intyoza.comSource : https://www.intyoza.com/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-kwa-mukabasebya-felicite/
-
Kimenyi Yves yambitse impeta umukunzi we Muyango wamwemereye kumubera umugore #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo uyu munyezamu waherukaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu yakinnye CHAN 2020 ikagera muri 1/4 yambitse impeta Uwase Muyango Claudine ndetse bombi bashyira hanze amashusho ahamya iki gikorwa.
Muyango ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, aho yahawe ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].
Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati 'â¦Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.'
Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw'urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n'uwari umukunzi we Didy d'or.
Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n'amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.
Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati 'Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.' Yarengejeho 'emoji' y'umutima ndetse n'impeta.
Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati 'Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.' Yarengejeho 'emoji' y'umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y'urukundo rwa Kimenyi Yves.




-
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye nka Diane muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid kuri ubu akaba akunzwe cyane mu yo yise Impanga, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend' bari bamaze igihe bakundana. Ni mu birori byabaye ku munsi w'ejo tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama.
Umwe mu nshuti za Bahavu watashye ubu bukwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bwari bwitabiriwe n'abantu batandukanye b'inshuti ze barimo Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri filime y'uruhererekane ya City Maid n'abandi batandukanye ariko bake kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Bahavu Usanase Jannet na Ndayirukiye Fleury bari basezeranye mu mategeko, icyo gihe Ndayirukiye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo byari biherutse gufatwa n'Inama y'Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y'ubukwe bwabo.
Ati 'Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza'.
Icyo gihe kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y'ubukwe kugira ngo babane. Ati 'Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango'.
Byari byatangajwe ko Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 aribwo hari hategerejwe ibirori by'ubukwe bw'aba bombi gusa byakomwe mu nkokora n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe ku munsi w'ejo tariki ya 27 Gashyantare 2021
Amafoto menshi y'ubukwe bwa Diane na Fleury Legend turimo kuyabakusanyirizaâ¦
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/bahavu-jannet-wamenyekanye-nka-diane-muri-city-maid-yakoze-ubukwe-amafoto/
-
Bashyize ubuzima bwabo mu kaga bambika hafi y'imanga ndende [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Uyu muryango ugizwe n'abantu 2 bakuru n'umwana,bagiye gushinga iri hema ahitwa Cleveland Way,mu birometero 110 uvuye aho bari batuye.
Aba bantu bashinze iri hema hagati y'agace ka Helmsley na Filey Brigg muri North Yorkshire.
Kuwa Gatandatu w'iki cyumweru nibwo uyu muryango wakuwe aho wari ukambitse muri iri hema ryari hafi cyane y'imanga.
Abapolisi n'izindi nzego zageze aho aba bantu bari bakambitse mu rwego rwo kurinda ko habaho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mu byumweru byashize,Hari hatangajwe ko muri aka gace aba bantu barimo ka Cleveland Way kazahura n'inkangu bityo abantu bakwiriye kuba amaso.


-
Bahavu wamenyekanye nka Diane muri City Maid yakoze ubukwe n'umugabo we Fleury Legend #rwanda #RwOT
Ibirori by'ubukwe bwabo byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama.
Tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Bahavu na Ndayirukiye bari basezeranye mu mategeko ariko ntibahita bakora ubukwe kubera ibyemezo bya Guma mu rugo byo kwirinda Covid-19.
Ubukwe bwabo bwagombaga kuba tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 ariko ntabwo bwabaye nkuko twabivuze kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse niwe utunganya Filime 'Impanga' y'umugore we.
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.
Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane 'Citymaid' ica kuri Televiziyo Rwanda yitwa Diane.


-
Gatsibo : Ishuri ryabereyemo imyigaragambyo ryongeye gufungura ariko hari abirukanywe #rwanda #RwOT
Iri shuri ryari rimaze ibyumweru bitatu rifunzwe ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi, rizasubukura amasomo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021.
Mu gihe abandi bazaba bagarutse ku ishuri, hari abanyeshuri 17 batazagaruka kuko birukanywe burundu kubera gushoza iriya myigaragambyo.
Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo, yavuze hari impinduka nyinshi zabaye muri kiriya kigo kugira ngo abanyeshuri bacyo batazongera kurangwa n’iriya myitwarire.
Yavuze ko hari abanyeshuri 16 bahise batabwa muri yombi barimo uwatangije iriya myigaragambyo, bakaba bamaze iminsi babazwa kugira ngo bakorweho iperereza.
Yagize ati 'Amakuru dufite ni uko hari n’abarekuwe b’abana badashobora gukurikiranwa bafunzwe bagera ku munani, abandi umunani barafunze bazagezwa mu rukiko, abo ngabo bose twabirukanye uko ari 16 na wa wundi watangije imyigaragambyo.'
Hari n’amavugururwa yakozwe mu buyobozi bwa ririya shuri nko guhindura uwari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ndetse hazanwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo.
Yagize ati 'Ikindi cyemezo twafashe ni uko abari abayobozi mu banyeshuri bose guhera ku munyeshuri uyobora abandi mu ishuri ukagera ku bayobora abandi mu kigo twasabye ko bahita bahagarikwa kuko ntacyo bafashije ikigo mu kumenyekanisha ibyabaga kandi ari abayobozi. Twasabye ikigo gutegura amatora abandi bagashyirwaho, twanasabye ikigo kuvugurura amategeko abayarenzeho bakirukanwa.'
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, muri ririya shuri hari hamaze kugaruka abanyeshuri bagera kuri 80% by’abahiga bose mu gihe abandi bakomeza kuza amasomo akazatangira kuwa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021.
UKWEZI.RW
-
Nyamagabe : Umukecuru warokotse Jenoside yishwe akaswe ijosi n’abataramenyekana #rwanda #RwOT
Uyu mukecuru wari utuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzogayishwe, yishwe mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.
Ndagijimana Jean Marie Vianney uyobora Umurenge wa Cyanika, yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko uyu mukecuru yishwe ahagana saa Kami n’imwe za mu gitondo.
Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.
Yari asanzwe abana n’umukobwa we ari na we watanze amakuru ko nyakwigendera yari yazindutse yerecyeza aho avuka, akaza kwicirwa mu rugabano rw’Akarere ka Nyamagabe n’aka Huye.
Yagize ati 'Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.'
Uyu muyobozi avuga ko bitaramenyekana niba urupfu rwe hari aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo byaba ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu bamwe mu bayikoze.
Gusa avuga ko nyakwigndera nta muntu bari bafitanye ikibazo ku buryo wenda ari cyo baba bamuzijije.
Yagize ati 'N’amakuru yatangwaga n’abaturage ndetse na Komite ya Ibuka ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.'
Uyu mukecuru yishwe mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo binjire mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka yatambutse, iyo iki gihe cyegereje hakunze kugaagara ibikorwa byo kwibasira bamwe mu barokotse Jenoside birimo n’ibimeze nk’ibi byo kubambura ubuzima cyangwa gutema amatungo yabo no kurandura imyaka yabo.
UKWEZI.RW