Blog

  • Musanze : Uwari umaze igihe gito avuye Iwawa yateye icyuma abantu babiri barapfa aratoroka #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 ubwo habaga ubushyamirane bwabereye mu rugo bahinduye akabari ubwo uwitwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimable barwanaga.

    Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, kivuga ko aba bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi babiri bageze mu nzira bongera gushyamirana ari na bwo uriya Ndungutse Aimble yateraga icyuma babiri muri bo umwe agahita ahasiga ubuzima, undi akaza kugwa mu bitaro bya Ruhengeri.

    Abaturage bahise bumva urusaku rw’abatabaye, bihutiye kuhagera ariko basanga umwe yapfuye n’undi wakomeretse ariko uwabateye icyuma yamaze gutoroka.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, yavuze ko bariya bantu baguye muri buriya bushyamirane bwatangiriye mu rugo bahinduye akabari.

    Yagize ati 'Bageze mu nzira bakomeza kubwirana nabi. Uwo Ndungutse ni bwo yahise afata icyuma yari yitwaje, agitera Ndashimye mu nda amara asohoka hanze, ahita apfa ako kanya.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bageraga ahabereye buriya bushyamirane, batahise bamenya ko hari abandi bantu batewe icyuma ariko ko baje kubona ko yagiteye abandi bantu babiri barimo umwana bahise banihutira kujyana kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

    Yagize ati 'Twabibonye nyuma hashize umwanya ubwo yari agiye konsa uwo mwana, tugiye kureba dusanga icyuma cyamuheze mu mubiri. Ni bwo twihutiye guhamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo avurwe ibikomere, ariko ku bw’amahirwe macye uwo mwana yaje gupfa bucyeye bwaho kuko ibikomere byari byamushegeshe.'

    Abandi bantu babiri bari kumwe na ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakomeze iperereza.

    Ndungutse ukekwaho kwica bariya bantu babiri, yahise atoroka akaba agishakishwa. Uyu kandi yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kuko asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwari-umaze-igihe-gito-avuye-Iwawa-yateye-icyuma-abantu-babiri-barapfa-aratoroka

  • Nyanza: Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu birimo na divayi –

    Umucuruzi n’uwari umutwaje bafashwe ku wa 26 Gashyantare 2021, ahagana saa Munani z’amanywa. Bafatanywe ibyo bari batwaye mu modoka ifite Pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagarika imodoka bayisatse bakayisangamo ibyo bicuruzwa.

    Yagize ati “Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro eshanu za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

    SP Kanamugire yavuze ko nyiri byo bicuruzwa yavuze ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero, uwo bari kumwe akaba yari yahawe akazi ko kumutwaza.

    Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amakenga ko ari magendu, umwe bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

    SP Kanamugire yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma igihugu.

    Ati “Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

    Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku Biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

    Magendu yari igizwe n’ibitenge 465, ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi na litiro eshanu za Divayi/ Ifoto: Polisi y’u Rwanda

  • Iruka ry’ikirunga ryica abacyegereye ariko abarokotse bakagaruka kuhatura; ni iki bahakurikirana? –

    Ntawakwifuza ko habaho ibiza, ariko hari ubwo biba bikangiza bimwe nyuma bikagira n’akamaro. Nyuma y’igihe kirekire, usanga twa duce twarongeye guturwa kandi twishimiwe. Ni muri ubwo buryo amashyamba yo mu duce tw’Ibirunga by’u Rwanda aba atoshye, akaba icumbi ryiza n’ibyo kurya ku nyamaswa z’agasozi.

    Abahaturiye nabo babigiriramo inyungu cyane cyane izishingiye ku buhinzi, kuko babona umusaruro utubutse bigizwemo uruhare n’ubutaka babukoreraho burumbutse.

    U Rwanda rw’imisozi igihumbi rufite ibirunga bitanu biri mu Majyaruguru n’agace gato k’Uburengerazuba, ariko abenshi mu batuye muri utwo duce ushobora kubabaza akamaro k’iruka ry’ikirunga ntibamenye ngo ni akahe. Nyamara ubuzima bwabo bwa buri munsi ahanini bushingiye kuri ako kamaro kuko ari uduce dukorerwamo ubuhinzi cyane.

    Ubutaka bwirabura buba muri utwo duce bugatuma ubuhinzi bwaho bugenda neza, ni umusaruro w’iruka ry’ibirunga ryabayeho mu myaka ibihumbi ishize. Hemezwa ko ibikoma bizamuka iyo ikirunga kiruka bizamukana n’ibinyabutabire bikungahaza ubutaka, maze bukera cyane.

    Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Rutazuyaza Byizigiro Vaillant, yasobanuye ko bitwara igihe kinini kugira ngo ubwo butaka buboneke.

    Ati “Ibyo bikoma bisohoka bishyushye, byamara gukonja bikabanza byakora ibintu bimeze nk’ibitare. Ibyo bitare birabora nabyo bigacagagurika, bikagenda bihindagurika bitewe n’imiterere y’ikirere (ubushyuhe cyangwa ubukonje) kugeza habonetse ubwo butaka.”

    “Ubushyuhe butuma kubora [kw’ibyo bitare] byihuta naho ubukonje bugatuma bitinda. Ntabwo wahamya ngo mu by’ukuri bitwara igihe kingana iki usibye kugereranya, ariko kiba ari kirekire.”

    Yongeyeho ko kubora kw’ibyo bitare bitaba bihagije kugira ngo ubutaka buhingwa buboneke, ahubwo hari n’ikindi gihe bitwara habaho kubora kw’amababi y’ibimera bihaba bwa mbere ndetse nabyo ubwabyo, uko bibora ari ko birushaho kubukungahaza.

    Volcano Discovery igaragaza ko iruka rya Kalisimbi rishobora kuba ryarabayeho mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Urwo ni urugero rushobora kwerekana ko akamaro k’iruka ry’ikirunga katabonwa n’abakibonye kiruka bitewe n’imyaka bitwara kugira ngo kagaragare, ahubwo abavuka mu myaka myinshi nyuma y’uko ibyo bibaho ni bo bakabona bigatuma bahiyegereza bakahabyaza umusaruro.

    Ku rundi ruhande ariko Dr Byizigiro yavuze ko ibirunga byose birutse atari ko bizana ubutaka burumbutse.

    Ati “Impamvu ubutaka bw’uduce tw’ibirunga byo mu Rwanda bwera cyane ni uko biriya byari ibirunga bifite ibinyabutabire byiza. Hari utundi duce twabayemo ibirunga ariko ubutaka bwaho butajya bwera kubera ko ibinyabutabire byaho atari byiza ku bimera.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko ibinyabutabire bizamuka habaho iruka ry’ikirunga bishobora kuza ari byiza ku binyabuzima (base) cyangwa bikaza ari bibi kuri byo (acide). Iyo ibizamutse ari acide ubwo butaka burumbutse ntibushobora kuboneka.

    Uretse ubuhinzi bukorerwa mu duce tw’ibirunga bugatanga umusaruro utubutse, amashyamba yaho ameramo ibyatsi n’ibiti bitoshye ku buryo inyamaswa ziyabamo zihonokerwa bikaba byatuma zitahimuka.

    Amakoro aboneka nyuma y’iryo ruka nayo agira akamaro gakomeye, aho yifashishwa mu bwubatsi cyangwa akaba yanakorwamo sima. Kuva muri Nzeri 2020, uruganda rwa Prime Cement ruri i Musanze, rukora sima rwifashishije amwe mu makoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga.

    Kuva muri Nzeri 2020 Prime Cement iri i Musanze yatangiye gutunganya sima yifashishije amakoro

    Amakoro aboneka nyuma y’iruka ry’ikirunga arifashishwa mu bwubatsi

    Iyi foto igaragaza ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC kiruka, byerekana uko iruka ry’ikirunga riba riteye ubwoba / Ifoto: Getty Images

    Ikirunga cya Kalisimbi kiriho ishyamba ribamo ingagi n’abahaturiye bagakura umusaruro mwiza mu buhinzi, bikekwa ko cyarutse mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu

  • Perezida Kagame yagaragaje amasomo Afurika ikwiye kwigira ku cyorezo cya Covid-19 –

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu gusubiza inyuma ubukungu bw’uyu Mugabane ndetse no gutwara ubuzima bw’Abanyafurika.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje imibereho ku Mugabane wa Afurika, hari amasomo uyu Mugabane ukwiye kugikuramo, kugira ngo mu bihe biri imbere, uzabe uri ku rwego rwo guhangana n’ibyorezo nk’ibi.

    Ati “Nta ngingo ifite agaciro [nka Covid-19] kuri Afurika, reka ntange ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa mu bihe biri imbere. Icya mbere, icyorezo cyagaragaje akamaro gakomeye ko kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuvuzi ku Mugabane wacu”.

    “Inzego z’ubuzima zabaye ingirakamaro cyane mu guhangana n’icyorezo ku Mugabane wacu. Nk’uko nabigarutseho muri raporo [nagejeje] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’ushinzwe ibikorwa byo kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, hari ibyangombwa byafasha za Leta bitari gusa mu kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, ahubwo no kuyikoresha neza.”

    Hejuru yo kongera ingengo y’imari mu bihugu imbere, Perezida Kagame yanasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara zirimo n’ibyorezo, Africa CDC.

    Ati “Icya kabiri, Ikigo cya Africa CDC, cyerekanye akamaro kacyo muri ibi bihe by’icyorezo. Cyafashije mu kubona no gukwirakwiza ibikoresho bipima n’ibirinda Covid-19, gikusanya amakuru y’icyorezo ndetse kinafasha mu bikorwa byo gushaka inkingo. Tugomba rero gukomeza gushyigikira Africa CDC, kugira ngo igire ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru kandi itange umusaruro”.

    Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byo gusinya no kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo cya Afurika Gishinzwe ubuvuzi (African’s medicine Agency Treat), “kugira ngo gitangire gukora vuba bishoboka”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ikwiye gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika, kuko rizagira uruhare mu kwihutisha izanzamuka ry’ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Icya gatatu, dukwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, nka kimwe mu byadufasha kongera kwiyubaka”.

    Yongeyeho ko iryo soko rizatuma ibigo bikora imiti n’inkingo birushaho kugana Afurika, bityo uyu Mugabane ukungukira muri iryo terambere ku buryo bizawufasha guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

    Perezida Kagame kandi yasoje asaba Afurika kugira ijwi rimwe mu rugamba rwo gusaba ko inkingo za Covid-19 zigabanywa mu buryo bungana ndetse zikagezwa kuri bose bazikeneye.

    Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye gukura mu cyorezo cya Covid-19/ Ifoto: Village Urugwiro

  • Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukiri muto cyane ukomoka mu gihugu cy'u Burundi yitabye Imana nyuma yo kumutungura bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Jacqueline Mushimiyimana, yari atuye mu gace ka Carama III. Umukunzi we n'abandi bashuti be, ubwo yuzuzaga imyaka 19 y'amavuko baramutunguye cyane (Anniversaire surprise), kubera umutima we usa nk'uworoshye yahise yikubita hasi arapfa. Nk'uko bitangazwa na JimbereMagazine yaganiriye n'umuryango wa Nyakwigendera, uyu muryango uri mu gahinda kenshi kuje ikiniga. Bati:

    'Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y'amavuko, bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba wa tariki 24, amaze kubitaba aho babiteguriye, yaratunguwe ahita apfa, bukeye bwaho mu ma saa tanu, twabonye umuhungu bakundanaga na mugenzi we bamuzanye kuri moto ya bajaj ari umurambo.'

    Nyuma y'aya makuru ababaje, umukunzi we n'abandi bari bamuteguriye isabukuru y'amavuko batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri polisi ya Jabe. Nyakwigendera Mushimiyimana yigaga mu mashuri ya Kaminuza mu mwaka wa kabiri mu gisata cy'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (Informatique de Télécommunication).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-ukiri-muto-yapfuye-ubwo-bamutunguraga-bamwifuriza-isabukuru-yamavuko/

  • Icyo wakora ukanoza umubano wawe n’Imana #rwanda #RwOT

    Hari ibihe biza bigakomerera abantu bikananiza imbaraga zose biringira harimo ubwenge, ubunararibonye, kumenyekana, uburanga n’ubwiza, imiryango ikomeye, amashuri bize n’ibindi. Iyo bigeze ha nta rindi rembo ryo gutabarwa riba risigaye uretse kuba buri wese yatakira Imana ye.

    Iyo turbye inkuru dusanga mu gitabo cya Yona 1:4 kugeza 6 hagira hati: 'Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. Nuko umutware w’inkuge aza aho ari aramubaza ati'Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke'.

    Ibi bivuze iki? ni uko ibihe twita ko bigoye nta muntu n’umwe uriho bitageraho kuko bishobora kuza ari rusange:Aha hari igihe bitadukomerera cyane kuko tuba twumva n’abandi ari uko bamerewe, ariko hari n’igihe biza ari umwihariko w’umuntu aho ujya mu kibuga wenyine benshi bagatangira kuvuga ko ugiye guseba cyangwa kumwara hakabaho n’abagukomeza ariko uko bikugora bakakuvaho gake gake,kuko umwana w’umuntu mu bitamuriho ahagararana n’undi igihe gito.

    Mu nkuru ya Yona bigaragara ko batewe n’ umuyaga ariko udasanzwe kuko wari ufite ibintu bikurikira: wari woherejwe n’Imana murumva ko wari ufite ubukarihe ku kigero cyo gukora kw’Imana.Wari ufite inkunga y’Imana yitwa imbaraga zayo,wakoraga mu bushobozi bw’Imana,wari uhagarariye Imana, Imana ntiyari yaje ariko umuyaga woherejwe wari ufite inkunga y’Imbaraga zingana n’uko Imana yari yabishatse, mbega umuyaga ugiye gukorera kuri Gahunda y’Imana: Umuyaga wari wahawe igihe uribukoreremo (Time) n’aho utagomba kurenga (Field) ndetse n’abo ugomba kwibasira cyane (critical points).

    Uyu muyaga wateye ishuheri mu nyanja: Uyu muyaga ufite ubushobozi bwo kubyara ibindi bibazo mu nyanja murumva ko umuyaga wateye, wari nyina w’ibindi bigomba gutera ibibazo mu Nyanja,burya hari igihe uterwa n’ikibazo ariko cyakugeraho kigakurura cg kikabyara ibindi.

    Uyu muyaga wendaga kumena inkuge: Ibi bivuze ko ibyuma byose byari bishinzwe Gufasha inkuge mu kwirwanaho igihe ihuye n’imiyaga, byari byananiwe. Uzi ko hari igihe ibyo dukoresha twirwanaho binanirwa! Ikindi kandi umuyaga wateye ubwoba abasare aba bari bamenyereye imiyaga ariko uwo munsi bahura n’uwabateye ubwoba cyane. Uziko hari igihe kibaho mu buzima tugahura n’ibidutera ubwoba kandi hari uko twari tuzwi abari mu bwato babonye ko bikomeye buri wese asabwa gutakira Imana ye cyangwa ikigirwamana cye.

    Mwene Data, mu makosa ukwiriye kwirinda mu buzima nuko udakwiriye kubaho mu manegeka mu mibanire yawe n’Imana kuko hari ibihe bizananiza ibyo wari umenyereye, bigusabe gutakira Imana yawe, Kandi ndashaka kubabwira Icyo nahawe Kumenya: Ni uko uko turushaho gusatira iminsi y’imperuka, ibihe binaniza ibyo abantu bamenyereye , biziyongera kuko n’ibimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka:Harimo ibishyitsi n’imitingito,imiraba mu nyanja,kwaka kw’imiriro itunguranye,indwara z’ibyorezo,kubeshyerwa no gucurirwaho imigambi mibi, kuhangana kw’abana n’ababyeyi,inzara zikomeye cyane,intambara zikomeye,gutarwa Abagore cyangwa abagabo,irari riteye ubwoba, n’ibindi n’ukuri bizaba Aribihe birushya (2Timoteyo 3:1-9).

    Mwibuke amakuru y’ibyabaye kuri Sawuli : Yatewe n’abafirisitiya benshi , bamukura umutima cyane ariko ibi bihe bimusanga ahagaze nabi mu kubana n’Imana (1Samwel 28:3-25).Mubyukuri kuba umuntu agihanura, acyerekwa, cyangwa acyitwa Mushumba , Pasiteri, Evangeliste ,umuririmbyi si byo bimenyetso simusiga byerekana ko agikorana n’Imana kuko na Sawuli yitwaga Umwamiwa Isiraheli ariko Imana yaramuciye ku ngoma. Ese nyuma y’uwo abantu bakwita,Imana ikwita nde?.

    Undi mugabo wahuye n’ibihe bikomeye mu rugendo rwe rwo kujya mu Italiya Ni Pawulo Ariko bisanga abanye n’Imana neza (Ibyakozwe n’Intumwa 27:1-44,28:1-10):Bahuye n’ubwoko bw’imiyaga batari bafiteho ubushobozi bwo kugira icyo bayikoraho irimo: Ulakuro, Ruhuhuma n’indi.Icyo babonaga kibegereye ni urupfu kandi Pawulo we yanahuye n’incira ku kirwa cy’i Melita,aha mbibutseko barayemeraga kandi yamurumye nk’itari umwiga mu kuruma,kuko yarumye ku gikonjo (surface d’intoxification)! Ariko muri ibi byose, Imana ya Pawulo yaramurengeye, ndagira ngo mbabwire ko ihumure ryuzuye riva gusa ku bantu babanye n’Imana neza kuko niyo ifite amakuru yizewe y’ibihe.

    Ese wowe iyo uhuye n’intambara zikomeye cyangwa ibigeragezo witabaza nde? Ese niba utabaza Imana ikaba nyambere mwaba mubanye mute? Imana niyo buhungiro bukomeye kandi niyo mufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba mumuhungireho.

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-wakora-ukanoza-umubano-wawe-n-Imana.html

  • Umugabo yafashwe agiye kwica umugore we amuhoye kumuca inyuma agatwara inda y'undi mugabo #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Mwitwa Tersso, ukomoka mu muryango w'aba Yelwata, muri leta ya Nasarawa,yari amaze imyaka 10 ashyingiranwe n'umugore we Mary ariko nta mwana yari afite kuko atabyara ariyo mpamvu uyu mugore yabonye arwaye ahita ajya kwishakira undi mugabo wamuteye inda.

    Ubwo uyu mugabo yari arwaye,uyu mugore yamusanze mu bitaro ngo amubwira ko napfa azahita ashaka undi mugabo ndetse ko atwite inda y'undi mugabo wari usanzwe ari inshuti y'uyu mugabo we.

    Ku bw'amahirwe uyu mugabo yaje gukira ataha mu rugo afite umugambi mubisha wo gushyingura uyu mugore we ari muzima kubera ko ngo yamuciye inyuma akanamwifuriza gupfa.

    Uyu mugabo yavuze ati 'Amagambo ntiyasobanura agahinda nagize ubwo namenyaga ko umugore tumaze imyaka 10 dushyingiranwe atwite inda y'inshuti yanjye.Ntabwo nari niteze ko umugore wanjye yambabaza umutima akajya gusambana n'undi mugabo njyewe ndwaye.

    N'ubugambanyi bukomeye kurusha ubundi nahuye nabwo mu buzima bwanjye.Umugore wanjye yambereye igikomere ndateze kubabarira.Numvise ngambaniwe cyane ubwo umugore yambwiraga ko adateze gukuramo iyo nda.

    Ii yanjye yose yariyubitse.Uburyo bumwe bwo kumuhana kwari ukumushyingura ari muzima nawe akumva ububabare yanyifurije bwo gupfa ubwo nari ndwaye.

    Ntabwo nigeze ntekereza ko umugore wanjye yambwira ko azahita ashaka umugabo nimpfa ko anatwite inda y'undi mugabo.'

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko akimara gukira yifuje guhita yica uyu mugore we kugira ngo amutange gupfa nkuko ngo yari yabimwifurije.

    Uyu mugabo yavuze ko mu muryango we bari bahangayikishijwe nuko batabyara gusa ngo yagiye yumva amakuru ko umugore we akundana n'iyi nshuti ye yaje kumutera inda nyumaakanga kubyemera.

    Bwana Tersso yavuze ko agiye kwishyura iki cyaha yafashwe agiye gukora ariko atazigera ababarira uyu mugore we wamuciye inyuma.

    Madamu Mary yavuze ko nawe yicuza ibyo yakoreye umugabo we ariko aticuza kuba yaratewe inda n'undi mugabo kuko ngo yari akeneye umwana.

    Ati 'Ubwo umugabo wanjye yambwiraga ko azanshamo ibice akanshyira mu mufuka,numvaga ari gukina.Nyuma yaje gucukura umwobo wa metero 3 hafi y'imva ya se.Icyaha nakoze nuko ubwo yari arwaye nahise nanzura ko azapfa kuko twagiye mu bitaro byinshi Twanagiye no mu bitaro bya gakondo.

    Nahise ntangira gusuzuma niba koko natwita ku mugabo wari inshuti ye birangira anteye inda.Nanze gukuramo inda ndetse sinamuhishe ko ntwite.

    Yashatse kwihorera anshyingura ndi muzima kubera ko natewe inda n'undi mugabo kandi yamaze imyaka 9 yose yarananiwe kuntera inda.Umugabo wanjye yari yaranze ko dutera akabariro na mbere y'uko arwara.'

    Se w'uyu mugore nawe yavuze ko adashigikiye uyu mukobwa we waciye inyuma umugabo we ariko ngo yamushimiye ko nibura yagerageje kumubwiza ukuri.

    Uyu musaza yavuze ko iki gikorwa cy'uyu mukwe we kigayitse ndetse ashimira Imana ko yakomwe mu nkokora atarabasha kubigeraho.

    Abaturage bo mu gace Terssso atuyemo bamuguye gitumo ataragera ku mugambi we wo gushyingura uyu mugore we ari muzima,bahita bamushyikiriza abakuze muri bon abo bamushyikiriza ubuyobozi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yafashwe-agiye-kwica-umugore-we-amuhoye-kumuca-inyuma-agatwara-inda-y

  • Itangazo rya cyamunara y'ikibanza kirimo n'inzu (Prince House) giherereye Remera mu Karere ka Gasabo #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 03/03/2021 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ikibanza kirimo n'inzu y'igorofa izwi nka Prince House iherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri I, Umudugudu wa Gisimenti.

    Gupigana ku buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira taliki 26/02/2021 saa 17H00 z'umugoroba birangire taliki 03/03/2021 saa kumi za mu gitondo (04h00). Gusura uwo mutungo aho uherereye bikorwa mu masaha y'akazi.

    Niba ukeneye ibindi bisobanuro wareba itangazo rir hano hasi cyangwa se ugahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Gervais Bajeneza kuri nomero 0788357831/0785109745.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-ikibanza-kirimo-n-inzu-prince-house-giherereye-remera

  • Ububabare yabubyajemo imbaraga zo kubaka amahoro- Ubuhamya bwa Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald wari usanzwe umenyerewe mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge no gusengera abarwayi yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y'igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by'ubuzima yasigiwe n'iki cyorezo.

    Nyuma y'ukwezi kurenga atabarutse, umurambo we wagejejwe mu Rwanda Ku wa 27 Gashyantare 2021, aho imihango yo kumusezeraho no kumushyingura igomba kubera.

    Kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 ni bwo habaye Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga, yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo na Antoine Cardinal Kambanda.

    Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze uyu mupadiri, ahanini mu bijyanye no kubaka amahoro binyuze mu gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa Imana yari yaramutumye atitaye ku kababaro yatewe n'amateka yanyuzemo ahanini ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Bavandimwe Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n'ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze. Muri aya mateka, burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye ifite impamvu, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye mu gihe yamugeneye n'ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy'amateka, amateka y'umuryango, amateka ya kiliziya, amateka y'igihugu n'Isi igihe azayagiramo uruhare, asohoza ubutumwa bwayo hano ku Isi.'

    'Padiri Ubald rero muri ibi bihe by'amateka yacu yaranzwe n'amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi asohozamo ubutumwa bw'Imana nk'umukirisitu, nk'Umusaserodoti.'

    Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mateka Padiri Ubald Rugirangoga yanyuzemo byagaragaraga ko Imana imutegurira kubaka umuryango w'Abanyarwanda.

    Ati 'Yarababaye cyane muri Jenoside Imana iramurinda, na none ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside mu kubaka umuryango w'Abanyarwanda, umuryango wa Kiliziya. Mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n'Imana, kubafasha kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n'imitima yabo no kwiyunga n'amateka yabo bityo bagakira ibikomere by'imitima bakiyunga n'abavandimwe bagasana imiryango.'

    Yavuze ko Padiri Ubald muri ako kababaro ke yanze guheranwa n'agahinda n'ububabare bw'ibyo yanyuzemo ahubwo yubaka umuryango uhamye.

    Yakomeje ati “Yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro yigisha, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi ugasaba imbabazi Imana, ugasaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima. Ngubwo ubutumwa bw'imbabazi bwamuranze afasha abantu kwiyunga, kwiyunga n'amateka yabo no kwiyunga n'abavandimwe.'

    Yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi

    Bishop John Rucyahana wari uhagarariye Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri uyu muhango yavuze ko Padiri Ubald yatanze umusanzu ukomeye mu bumwe n'ubwiyunge yemeza ko yari impano y'Imana.

    Ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri aka kanya irabakomeza kandi inabasaba gushima kuko Imana ishobora byose kandi Imana igira neza yaduhaye impano muri Padiri Rugirangoga, indangagaciro ze zikaba zikwiriye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bwacu.'

    'Rugirangoga yari Umurinzi w'Igihango muri uru Rwanda akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, kugaragaza kwizera kwabo ariko kandi bagacungura ubuzima, kuva mu mwuka wabo kuva mu bugingo bwabo mu bitekerezo no mu ngiro yabo.'

    Yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi.

    Ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yababajwe no gutabaruka k'uyu Murinzi w'Igihango wo ku rwego rw'igihugu, Padiri Rugirangoga Ubald. Padiri Ubald yaranzwe n'indangagaciro zo gukunda u Rwanda, agakunda Abanyarwanda ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyizera no kuyumvira. Yabaye inyangamugayo kuri twe abamuzi n'abakoranye na we Rugirangoga. Yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi, yaranzwe no kwanga ndetse akarwanya akarengane kandi yihaga agaciro kandi agaha abandi agaciro.'

    Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry'Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k'Ibanga ry'Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by'iteka, afatwa nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda