Blog

  • ShaddyBoo yahaye impanuro zikomeye umuntu wese ushaka icyubahiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yavuze inama zishobora gufasha umuntu wese ushaka kubahwa mu buzima busanzwe. Ntibyari bisanzwe ko ShaddyBoo atanga ubutumwa buhanura abantu kuko inshuro nyinshi ashyira ku mbuga ze bimwe mu byo yamamaza, ari kubyina zimwe mu ndirimbo aba aharaye, ari gutembera ahantu heza cyangwa se ari gusabana n'abana be n'inshuti ze. Kuri iyi nshuro yagerageje gutanga impanuro zishobora kugira uwo zifasha zikamubera akabando k'iminsi mu gihe yazizirikaho.

    Shaddyboo yagize ati 'Uko ukwiye kubahwa ku bandi: Gukora ibintu bikomeye buri munsi, Igihe wihaye gahunda yo gukora igikorwa runaka gikore kabone n'iyo cyaba gikomeye, Gerageza kugenzura amarangamutima yawe, Ntukajye ucika intege iyo ubonye ibintu bigukomeranye'.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahaye-impanuro-zikomeye-umuntu-wese-ushaka-icyubahiro/

  • Umukobwa yatunguye isi yose ubwo yakoreshaga ibirori bidasanzwe by'urupfu rwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa utatangajwe amazina yateye benshi kumwibazaho, nyuma y'uko akoze ibirori byo kwizihiza umunsi we wo gushyingurwa. Uyu mugore bivugwa ko ngo ari ibirori yateguye agamije kwizihiza umunsi azashyingurirwaho nubwo agihumeka umwuka w'abazima. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi ndetse mu mafoto yakwiriye henshi yagaragaye uyu agaramye mu isanduku bashyinguramo ari guseka byacitse.

    Abantu babonye aya mafoto ku mbuga za internet bayavuzeho bitandukanye aho benshi bavuze ko ibyo yakoze ari ubugoryi ndetse ko ashobora kuba ari kwibutsa Imana ko igihe cye cyigeze ngo imukure mu bazima. Benshi bavuga ko abatuye isi bamaze guta umutwe bitewe n'ibirori by'amafuti basigaye bategura, birimo nkibyo kwitegura umwana batazi niba azanaba muzima (baby shower), ibirori byo kwitegura ubukwe batazi niba buzanaba, ndetse n'ibindi byinshi kugeza aho bamwe batangiye gutegura ibirori byo gushyingurwa bakiri bazima.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatunguye-isi-yose-ubwo-yakoreshaga-ibirori-bidasanzwe-byurupfu-rwe/

  • Nyanza: Ab’i Cyabakamyi bishimiye iterambere bagezeho nyuma y’amezi icyenda bahawe amashanyarazi –

    Abatuye mu Murenge wa Cyabakamyi bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

    Abakozi bakorera ku Biro by’Umurenge wa Cyabakamyi na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, ndetse bigatuma badahaza ibyifuzo by’ababagana.

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu Murenge wa Cyabakamyi, Ndacyayisenga Révérien, yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ndetse n’imibereho y’abaturage.

    Yagize ati “Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga 5,000 gutega tujya i Nyanza mu Mujyi gushaka serivisi nyinshi zirimo gufotora impapuro, kuzisohora [print], gukoresha mudasobwa n’izindi. Ibyo byose byatumaga dutanga serivisi mbi ariko aho tuboneye amashanyarazi abaturage bishimiye serivisi bahabwa hano ku murenge.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bakorera mu isantere ya Cyabakamyi batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, inzu zitunganya imisatsi, “papeterie” ku bakenera serivisi z’Irembo n’ibindi.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro irimo na Cyabakamyi.

    Yagize ati “Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo 2783 mu Mirenge itanu irimo Cyabakamyi, Rwabicuma, Nyagisozi, Mukingo na Busasamana. Gahunda twihaye ni uko ukwezi kwa Gatandatu kuzarangira tumaze guha ingo 6,000 amashanyarazi kandi turabona tuzabigeraho.’’

    -  Abaherutse kubona amashanyarazi muri Cyabakamyi barashima Leta y’u Rwanda

    Nzirorera Félicien uri mu kigero cy’imyaka 25 washinze inzu itunganya imisatsi muri Cyabakamyi nyuma y’aho aboneye amashanyarazi, yavuze ko amaze kwiteza imbere.

    Avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Cyabakamyi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga asaga 5,000 Frw bajya gushaka iyo serivisi i Nyanza kuko ariho bashoboraga kuyibona hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

    Ntakirutimana Jean De Dieu ufite imashini isya ibinyampeke yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bajyaga gushesha i Nyanza cyangwa i Gatagara ariko ubu babona izo serivisi hafi bityo n’ikiguzi bazitangagaho cyagabanutse cyane kuko batagitega bajya kuzishaka ahandi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza ingo zisaga 45,9% zikagize zimaze kubona amashanyarazi, harimo ingo 10,8% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 35,1 zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, yavuze ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro

    Ubu serivisi nyinshi kuzitanga byaroroshye kuko amashanyarazi ari hafi

    Abakenera kwiyogoshesha ntibikibasaba gukora ibilometero byinshi

    Nzirorera Félicien yashinze inzu itunganya imisatsi mu Murenge wa Cyabakamyi

    Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse nyuma y’amezi icyenda bamaze bahawe amashanyarazi

    Ntakirutimana Jean De Dieu afite imashini isya ibinyampeke yaguze nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

    Amafoto: REG


  • Kinyinya: Ubuyobozi bwamaze impungenge abaturage bamaze igihe badakoresha gare –

    Ahahoze Gare ya Kinyinya ni ubutaka Akarere ka Gasabo kari karatijwe n’umuturage gusa nyuma ku bwumvikane n’abashinzwe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, batangira imirimo yo gutunganya aha hantu ngo hajye gare yakwifashishwa mu gihe batarubakirwa gare igezweho.

    Mu kuvanaho iyi gare, imodoka zasigaye ziparika ahari icyapa nk’uko byahoze mbere y’uko akarere gahabwa ubwo butaka. Ku rundi ruhande ariko abaturage bagaragaza ko kuba gare yaravanyweho hagasigara icyo cyapa biteza umubyigano w’imodoka ku buryo haba impanuka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko iyi gare yari imaze iminsi iri gutunganywa ku buryo mu gihe cya vuba izatangira gukoreshwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Mu gutunganya iyo gare, imodoka zabaye ziparika ku cyapa cyegereye gare, ubu haratunganyijwe, imodoka zigiye kongera gukorera ahahoze gare hanatunganyijwe.”

    Umwali yavuze ko impungenge zagaragajwe n’abaturage na bo bari bazizi ahubwo icyakorwaga cyari ugushaka igisubizo kirambye.

    Abaturage n’abakoresha iyi gare bari babwiye BTN ko batewe impungenge n’impanuka zikomeje kwiyongera ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu ku buryo biteza umuvundo bikaba ingorabahizi kubahiriza amabwiriz aya COVID-19.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kureba bakagikemura, gufata abantu bakabashyira mu muhanda, reba urujya n’uruza, reba abanyeshuri […], ingaruka zo ni nyinshi kandi uretse n’abanyeshuri n’abantu basanzwe barahabagongera nk’ubushize hari imodoka yaje igonga umuntu wari uri kuri moto ikimara guparika hano.”

    Umugenzi uvuga ko akoresha iyi gare buri mu gitondo na nimugoroba ava cyangwa ajya Nyabugogo aho akorera yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda urimo ikibazo.

    Yagize ati “Ntidushobora kumenya impamvu yimuriwe mu muhanda gusa twe tubona bitubangamiye cyane, iyo imodoka zibisikana abanyeshuri natwe uko tuba duhagaze, tubona ari ibintu bibangamye n’amagare atambuka haba hari akavuyo kadashobora kubahiriza intera iri hagati y’umuntu n’undi.”

    Abakoreraga ibikorwa by’ubushabitsi muri iyi gare yamaze gusenywa bavuga ko bajya guhabwa ibibanza byo kuyikoreramo bishyuraga ibihumbi 10 Frw n’andi ibihumbi 50 Frw, bagendaga bishyura mu byiciro, ariko kuri ubu bakaba barabuze aho bakorera kuko yasenywe.

    Abaturage bavuga ko umuvundo uba aho ibinyabiziga biparika uteza impanuka

    Mu masaha abanyeshuri baba bari gutaha no kujya ku ishuri haba hari umuvundo ushobora gutuma bakora impanuka

    Ahari gutunganywa gare izifashishwa n’abatuye i Kinyinya

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko iyi gare yamaze gutunganywa izatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba

    Uretse imodoka, kuri iki cyapa haba hari amagare na za moto nyinshi

  • Bamaze imyaka 50 bangana gutya| Baracyari imanzi| Aba basetsa n'uvuye guta Nyina pe

    Abasore batatu aribo Musengimana Leonard, Kubana Vedaste ndetse na Hakuzimana Jean Claude bavuze ko bamaze imyaka 50 babonye izuba. Muri iyo myaka 50 bamaze igihagararo cyabo ntabwo ari kinini dore ko banavuga ko ari bimwe mu nzitizi bagira zituma batanatinyuka kuba bakwegera inkumi ngo baziterete dore ko niyo babigerageje zibabengera ubugufi bwabo. Aba basore bavuze ko bakiri imanzi dore ko nta bushobozi bafite bityo bakaba bumva kwishora mu mibonano mpuzabitsina kandi nta bushobozi bafite bwo gutunga umukobwa mu gihe baba bamuteye inda nta kintu bimaze. Ibi aba basore babivugiye mu kiganiro bagiranye na Afrimax Tv.

    Muri iki kiganiro cyaranzwe n'urwenya rwinshi, aba basore bakomeje bavuga ko nta mpamvu yatuma bashaka abagore dore ko nabo bakiba mu rugo rw'ababyeyi babo bityo bakaba batazana abagore aho iwabo. Aba basore bavuga ko hirya no hino aho bagenda abantu bababona bagends babita ibikuri. Muri aba biganjemo abakobwa. Kuba bitwa aya mazina gusa bo bavuga ko babyakiriye ndetse baniyakiriye. Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa Afrimax Tv yabahaye interuro igira iti ” Yemwe mwa bagabo mwe ahongaho bahababoheye? ” maze bose bayisubiramo. Igisekeje nuko nta numwe wabashije kuyisubiramo neza uko imeze kuko bose bageraga kuri bahababoheye bikabananira kuhavuga neza.

    Baturitse baraseka nyuma yo kugorwa no gusubiramo interuro bari bahawe

    Mama w'aba basore yavuze ko aba basore bavuga yabanje kujenwa n'uko bose bavutse ari bagufi bitewe nuko yabonaga abandi babyeyi bafite abana barebare gusa uko iminsi yagiye yicuma, uyu mubyeyi avuga ko Uwiteka yamufashije kugenda yiyakira abona ko abana be ari abana nk'abandi. Avuga ko mbere ababonaga abana be babonaga atari abana nk'abandi gusa nyuma baje kubafata nk'abana nk'abandi. Yakomeje avuga ko mu rugo iwabo nta rungu bajya bagira iyo aba basore baba bahari kuko basetsa cyane nkuko babigaragarije umunyamakuru wa Afrimax Tv. Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cy'ubukene umuryango we ufite gituma hari byinshi batabasha kugeraho bityo avuga ko babonye umuntu ubafasha bagera kuri byinshi ndetse n'abasore be bakiteza imbere.

    Mama wa Leonard, Vedaste na Jean Claude

    Leonard yavuze ko aramutse abonye umuterankunga yashobora gukina ikinamico (théâtre). Vedaste avuga ko ari kumwe na Leonard bagafatanya gukina ikinamico byamufasha cyane. Jean Claude we yavuze ko akazi kose yagakora. Ushaka kubafasha yakohereza inkunga ye kuri numero 0780764930.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bamaze-imyaka-50-bangana-gutya-baracyari-imanzi-aba-basetsa-nuvuye-guta-nyina-pe%F0%9F%98%82/

  • Si igihe cyo kudagadwa! Iki ni igihe cyo gukorera Imana dutegereje kugaruka kwa Kristo Yesu #rwanda #RwOT

    Birashoboka cyane ko wacitse intege ukava mu gakiza, ugasubira inyuma ariko urahamagarirwa kugaruka mu gakiza bikitwa none. Amatorero menshi yatakaje umubare utari muto w’abakristo baguye mu bihe bya Covid 19, byanateye urujijo kuri bamwe batana inzira yo gukorera Imana batakaza kwizera. Bababayeho mu bwoba ntibitaye ku kugaruka kwa Kristo.

    Ese Covid-19 twayitwayemo gute, ubu tuyifashemo dute nk’abakristo?

    Abahagaritse imitima ngo turashize, icyo twavuga nuko gukunda isi bibuzuye kurenza uko bakunze ijuru. Nyamara hari umuririmbyi wagize ati: 'Iyaba mfite amababa nk’ay’abamalayika, mba ngurutse nkagerayo , nkaba i Siyoni iteka…'

    Mu bakobwa 10 batanu bari abapfapfa, abandi 5 bari abanyabwenge. Bwije cyane abapfapfa barasinziriye nta mavuta bafite mu matabaza yabo. Ariko abanyabwenge bari bafite amavuta ahagije kandi bari maso. Matayo 25:1-13

    Covid-19 yaje nk’umwijima. Nubwo bwije hose ku isi, abakristo b’ abanyabwenge barimo gusenga, basoma ijambo ry Imana bakarihuza n’ubuzima babamo, biyeza, bitunganya. Kandi bashimira Imana mu izina rya Yesu ko ibimenyetso byo kuza kwe bikomeje kwisukiranya!

    Abakristo b’abapfapfa bo, aho guhumuriza abandi barahuze, barahererekanya ibihahamura abantu batazi niba ari n’ukuri, ibitandukanye ku rukingo rwa Covid 19, aho kwishakira amavuta ahagije mu gihe nk’iki cy’umwijima.

    Antikristo ntabwo yazanywe na covid-19 n’inkingo nkuko bamwe babyizera, kandi wenda atari n’ukuri. Antikristo yahozeho kuva Kristo avutse: Umwuka wo muri Herodi yica impinja, wari umwuka wa Antikristo, Matayo 2:1-23. Umwuka wari muri Nero, atwika abakristo wari uwa Antikristo. N’ibindi byinshi cyane byagiye bigaragaza imikorere ya Antikristo birahari.

    Uyu mwuka wa Antikristo rero, uko iminsi ihita ugenda urushaho gukorana umwete kuko Satani azi ko iminsi ye yegereje. Icyakora ku bakristo b’ukuri ibi ntibibahagarika umutima ahubwo bakora ibyo Umwami wabo yababwiye:” Muzararame mwubure imitwe yanyu( musenge) kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora'. Luka 21: 28

    Urukingo rwa Covid-19

    Mu mategeko mpuzamahanga, ntawe bakingira ku ngufu ariko naho babikora ku ngufu, kuki ufite ubwoba? Niba ukijijwe, niba wumvira Umwuka Wera ni ibiki utinya?. Gukorera Antikristo ni ukugambana, ni ugusambana, ni ukwiba, ni ukutababarira n’ibindi byaha byose bigutandukanya na Kristo.

    Inganda ziri gukora izi nkingo, ni nazo zatugaburiye imiti yose twanyoye kuva tukivuka, n’inkingo zose twahaye abana bacu zaturutse iyo. None ko muhahamuwe n’urukingo? Mbese koko ni urukingo, cyangwa ni imitima itarimo Kristo yatumye muhahamuka?

    Ese koko tuzi imbaraga z’Imana tuvuga ko dukorera? Daniel ntiyijyanye ari iBabuloni, byaramugwiririye nyamara yagumanye ukwizera Imana. Basabye gupfukamira ikigirwamana, Daniel arabihakana. Bamutegeye ku Mana ye gusa. Igihe bateguye intare zo kumurya, Daniel ntiyari abizi, yarisengeraga gusa. Bazimujugunyemo Imana yohereje Malayika murinzi, kumurwanirira.

    Ibi byabaye no kuri Saduraka na bagenzi be , mu itanura ry’umuriro, kandi ibi byabaye no kuri Petero mu nzu y’imbohe… Abakristo ntibakwiye gutinya Covid 19 n’ingaruka zayo, ahubwo dore icyo bakwiye gutinya:

    Ubwoba ukwiye kugira, ni uko umubano wawe n’Imana urimo akibazo. Garuka ku Mana, wirinde icyaha cyose n’igisa nacyo, ikigushuka cyose gukora icyaha, ube nka Saduraka Meshaki na Abedenego. Ugambirire kutiyandurisha ikibi cyose. Maze Satani agutegere ku Mana yawe gusa, yo ubwayo ni yo izakuneshereza.

    Umwami washyize ba Meshake mu murimo, niwe wategetse ko Imana yabo yubahwa mu gihugu hose. None mwaretse Imana yacu ikigaragariza muri twe, mwaretse gushya ubwoba nk’abatagira Imana! Bamwe mu bakristo b’iki gihe bataniye he n’Abisraeli ku nyanja itukura? Amaganya, kurira no gushidikanya imbaraga z’Imana babihuriyeho.

    Umuririmbyi ati:” Kubaho ni Kristo no gupfa n’inyungu, ku mukristo wese w’ukuri. Ni ibiki biguteye ubwoba, ufite ubwo ko uzapfa? Niba koko ukijijwe neza, ugira ngo urupfu si inyungu kuri wowe?. Benshi bafite ubwoba buterwa n’ubujiji ko mu nkingo za Covid 19 harimo Antikristo ariko ibyo ni ukwibeshya. Nkuko twabibonye haruguru, Anti kristo we ni uwakera yaje kera.

    Antikristo ari mu bakristo basambana, Antikristo ari mu bakristo babanyamoko. Antikristo ari mu bashumba bagambanirana, Antikristo ari mubishushanya mu nzu y’Imana. Tubwirize abantu kwihana no gukizwa, uko niko kwirukana Umwuka wa Antikristo muri twe, bityo nibwo tuzahinduka abageni ba Kristo.

    Ijisho ry’Imana riri ku mugeni wa Kristo: Mugeni we , Yesu yagukoye amaraso y’igiciro. Azi n’aho utuye ko ari mu isi y’abagome, kandi nk’uko imisozi igose uyerusalemu, niko nawe urinzwe, Zaburi 125: 2. Urukingo ntabwo ari rwo ruzakurimbuza, uzarimbuzwa n’ibyaha utihannye.

    Korari Hoziana yararirimbye ngo:” Witinyishwa n’ibigeragezo, menya ko Yesu yanesheje, amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Imana ibimukiza byose. Nubwo Satani yahagurutse hamwe n’abadaimoni be, komeza urwane intambara yo kwizera, mu izina rya Yesu uzamutsinda'.

    Turwane intambara yo kwizera, kuko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera. Ntabwo abeshwaho n’ubuhanuzi bucicikana hirya no hino bukanacanganya, abeshwaho no kwizera Kristo. Mukomezanye imitima kubwirana ibi, Amena!

    UBUNTU BW’UMWAMI YESU KRISTO BUBANE N’ABAMWIZERA BOSE, AMENA!

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Uburyo 10 bwo kwizera / Ibintu 5 bikuza kwizera / Ibintu 7 bibangamira kwizera. || Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Si-igihe-cyo-kudagadwa-iki-ni-igihe-cyo-gukorera-Imana-dutegereje-kugaruka-kwa.html

  • Musore, dore ibizakwereka ko umukobwa yagukunze akabura uko abikubwira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe umukobwa ni umuntu udakunze kugaragaza amarangamutima ye kuko ushobora kwibaza niba ashobora kugira urukundo cyangwa niba bitabaho nyamara akenshi ni nabo bakunda cyane ariko kugira ngo babitobore bavuge biba ikibazo kuko ahanini mu muco w'abanyarwanda bitamenyerewe ko umukobwa abwira umuhungu ko amukunda.

    Ubusanzwe rero gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyi si dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya niba hari umuntu ukwitayeho cyangwa ugukunda, ngo mube mwahuza urugwiro. Nubona rero ibi bimenyetso 10 ku mukobwa w'inshuti yawe bisanzwe ntuzace ku ruhande uzahite ufata iya mbere umubwire ko umukunda kuko azaba yarabuze uko atera intambwe mbere kugirango abikubwire ko agukunda.

    1. Inseko

    Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye na rimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse ku buryo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe muba muganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.

    2. Akunda kukureba cyane

    Amaso burya ni igice cy'umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw'umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nk'iyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nk'uwijijisha akareba hirya.

    3. Ibimenyetso by'umubiri

    Ibimenyetso by'umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n'ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

    4. Akunda kukuvuga

    Mu by'ukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y'abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutangaho ingero muri bagenzi be, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

    5. Azagusaba ko musohokana

    Ushobora kuba wari inshuti n'umukobwa bisanzwe, mukorana, mwigana, cyangwa se hari ibindi bintu byinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine. Mu by'ukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.

    6. Azakoresha uko ashoboye kugira ngo aguhore iruhande

    Burya iyo ukunda umuntu uba wunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nk'iyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n'ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.

    7. Azakubwira ko akunda imico yawe

    Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk'ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n'utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Ni bwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.

    8. Akwereka ko akwitayeho buri gihe

    Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nk'iyo muri kumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk'ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.

    9. Akunda kukugira inama z'ubuzima

    Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z'ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n'icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta mwanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.

    10. Aragufuhira

    Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by'ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n'umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.

    SRC: elitedaily.com, Inyarwanda 

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/musore-dore-ibizakwereka-ko-umukobwa-yagukunze-akabura-uko-abikubwira/

  • Umugore wa Danny Usengimana yamwibukije urwo amukunda ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gatiriba Janella, umugore wa Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Danny Usengimana, yamwibukije urwo amukunda ku isabukuru y'amavuko. Ibi Janella yabikoze abinyujije ku rukuta rwe ndetse no kuri story ya instagram ye. Hari tariki ya 09 Werurwe 2021 nibwo Danny Usengimana yizihizaga isabukuru ye y'amavuko, umugore we Janella yakoresheje amagambo meza y'urukundo n'imitoma maze amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Danny Usengimana ari kumwe n'umugore we

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Janella yatangaje ibi bikurikira:

    Si ibi gusa kuko Janella yaje gushimangira urukundo akunda Danny maze abinyujije kuri story ya instagram ye maze atangaza ibi bikurikira

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-danny-usengimana-yamwibukije-urwo-amukunda-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda hakira 118 #rwanda #RwOT

    Hakingiwe abantu 9.988

    Amakuru yose ya Covid-19 kuri uyu wa Kane:

    Habonetse abanduye bashya:99
    Abanduye bose:19,945
    Hakize:118
    Abakize bose:18,236
    Hapfuye:2(umugore w'imyaka 64&umugabo w'imyaka 79 bapfiriye i Kigali )
    Abamaze gupfa bose:273
    Abakirwaye:1,436
    Abarembye:12
    Abakingiwe bashya:9,988
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:238,942

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu gukomeza gukingira icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi, hakingiwe abakora mu mahoteli azakira abazitabira CHOGM.

    Inama y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2021.

    Inzego zihuriweho zishinzwe gutegura CHOGM zikomeje kugaragaza ko imyiteguro irimbanyije ndetse na hoteli zitandukanye zikomeje gutegura uburyo bwo kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyi nama.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, abayobozi n'abakozi b'aya mahoteli bakingiwe icyorezo cya COVID-19. Abandi bakingiwe ni abamotari, abakozi bo mu bigo by'ubuvuzi byigenga n'abasheshakanguhe mu bigo nderabuzima.

    Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose basaga ibihumbi 230.

    Mu rwego rwo gukomeza kugenzura imyiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-hakira-118

  • Michelle Obama yaciye agahigo ko kuba umwe mu bagore b'ikinyejana cya 21. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mufasha w'uwahoze ari umugore wa Perezida wa USA, Barack Obama yagizwe umwe mu bagore b'indashyikirwa muri iki kinyejana cya 21.

    Yashyizwemo n'umuryango wo muri Amerika uzwi nka 'National Women's Hall of Fame' watangaje abandi banyamuryango bawo bashya muri uyu mwaka kuri uyu wa Mbere barimo Mia Hamm wahoze akina umupira w'amaguru muri Amerika, Katherine Johnson ufite inkomoko muri Afurika wa mbere w'umu-Enjeniyeri wakoze muri NASA na Indra Nooyi wabaye umuyobozi mukuru wa mbere w'umugore wayoboye PepsiCo n'abandi.

    Mu itangazo ryacishijwe ku rubuga rw'uyu muryango ryavuze ko 'Michelle Obama, umufasha wa Barack Obama, yaje kuri uru rutonde nk'umwe mu bantu bavuga rikijyana ndetse n'abagore b'ibyamamare mu kinyejana cya 21'. Rikomeza rivuga ko yavuganiye abagore n'abakobwa ku Isi yose no muri Amerika.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/michelle-obama-yaciye-agahigo-ko-kuba-umwe-mu-bagore-bikinyejana-cya-21/