Blog

  • Aubameyang yakoze igikorwa kigayitse nyuma y'umukino wa Tottenham atagaragayemo #rwanda #RwOT

    Aubameyang utarishimiye iki cyemezo yahise ataha umukino ukirangira atishimanye byimbitse n'abakinnyi bagenzi be.

    Nubwo Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1, Aubameyang ntiyabashije kwishimira iyi ntsinzi kuko yatashye nyuma y'iminota 23 umukino urangiye bagenzi be bakiri kwishima.

    Aubameyang yahise yinjira muri Ferrari ye ubwo Arteta yarimo gutanga ikiganiro n'abanyamakuru cya nyuma y'umukino.

    Abakinnyi batakinnye uyu mukino barimo Hector Bellerin, Pablo Mari na Rob Holding,bakoreshejwe imyitozo nyuma y'umukino n'umutoza wo kugorora ingingo, Shad Forsyth,ariko Aubameyang we yahise yitahira.

    Hari ifoto yagiye hanze igaragaza imodoka ya Aubameyang yaheze mu kajagari kari mu mujyi wa London mbere y'umukino ari nayo mpamvu yatumye akererwa kugera ku kibuga.

    Icyakora,Arteta yahishuye ko nta mubano mubi afitanye na Aubameyang kuko ngo ari umukinnyi mwiza.

    Yagize ati 'Dufite uburyo tugomba kubana twubahana ariko Aubameyang n'umusore mwiza kandi n'umwe mu bakinnyi b'ingenzi dufite mu ikipe kuko ni na kapiteni.Biriya bibaho reka turebe imbere.Reka twishimire intsinzi.”

    Nyuma y'umukino,Aubameyang yanditse kuri Instagram ye ati 'Amajyaruguru ya London n'umutuku ibyo birahagije.'


    Aubameyang yakerejwe n'akajagari k'imodoka i London bimuviramo ibihano

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-yakoze-igikorwa-kigayitse-nyuma-y-umukino-wa-tottenham-atagaragayemo

  • Ingendo zihuza Uturere zafunguwe uretse 3, kugera mu rugo biba saa 21:00,… #rwanda #RwOT

    Uturere tashyizwe mu kato tutemerewe kugendererana n’utundi, ni Bugesera, Nyanza na Gisagara tumaze iminsi tubonekamo abarwayi benshi bashya b’icyorezo cya COVID-19.

    Izi ngamba nshya kandi zongereye amasaha yemewe yo gukora ingendo kuko ubu ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Inama zihuza abantu imbonankubone na zo zakomorewe ariko abazitabira ntibarenge 30% y’abemerewe kwakirwa aho zizajya zibera.

    Ibikorwa nk’utubari twafunze kuva izi ngamba zatangira gushyirwaho, n’ubundi twakomeje gufungwa mu gihe insengero zo ; izisanzwe zarahawe uburenganzira bwo gufungura, zizajya zikora ariko abaziteraniramo ntibarenge 30%.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ingendo-zihuza-Uturere-zafunguwe-uretse-3-kugera-mu-rugo-biba-saa-21-00

  • Udahemuka Jean Bosco ukuriye Ubunyamabanga muri Minisiteri y'Ibidukikije yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 37 yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2021, afatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ndetse akorerwa dosiye.

    Yakomeje ati 'Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.''

    Udahemuka yafashwe ubwo yizezaga abaturage ko azabafasha kubona serivisi, bashakaga gusaba muri Minisiteri y'Ibidukikije, asanzwe akoramo.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko Udahemuka yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y'ibihumbi 50 Frw mu gihe uwayimuhaye yari yamusabye ibihumbi 300 Frw kugira ngo amuhe iyo serivisi.

    Dr Murangira yibukije ko RIB itazihanganira abizeza abaturage kubona serivisi bagomba guhabwa ariko babanje kubasaba ruswa.

    Yakomeje ati 'RIB ntizihanganira abantu bose baka ruswa abaturage bagamije kubabwira ko bazabaha serivisi, abo bantu bazakomeza kurwanywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse ubufatanye bwabo n'inzego zibishinzwe mu kurwanya ruswa buragaragara.''

    Ingingo ya kane y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n'amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Umuyobozi ukuriye Ubunyamabanga (Secrétariat Central) muri Minisiteri y'Ibidukikije, Udahemuka Jean Bosco, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y'ibihumbi 300 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udahemuka-jean-bosco-ukuriye-ubunyamabanga-muri-minisiteri-y-ibidukikije-yatawe

  • Izibyose w'imyaka 16 yafashwe ku ngufu n'abasore 4 bamusindishije #rwanda #RwOT

    Nkuko Esther yabibwiye BigTown Tv yavuze ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye mu rugo rw'umusore wakundanaga n'umukobwa babanaga (Claudine) kwa Sekuru. Yagize ati ” nari nagiye gusura umusore w'inshuti y'umukobwa twabanaga (Claudine).

    Uwo musore yitwaga Clever. Ngeze kwa Clever nasanze ari kumwe n'undi musore witwa Paccy. Twaricaye turaganira bansabye ko bampa inzoga mbanza kwanga nywa fanta, nyuma naje kunywa inzoga ndetse baranazimvangira, nanyweye Amstel, Heineken ndetse na Virunga.

    Amasaha amaze gukura bigeze mu ma saa yine z'ijoro, Claudine twari twajyanye gusura Clever yasohotse hanze asa nk'ugiye kwihagarika gusa aratinda ngira amakenga mbaza Clever nti ese Claudine ari he? Aransubiza ngo ari hanze ari hafi ntakibazo.

    Icyo gihe Claudine ajya hanze yari yasohokanye na telefone yanjye. Nakomeje kugira amakenga ndetse nurira mu idirishya ngiye kureba niba koko ari hanze. Nkigerageza kurira ngo ndebe mu idirishya, umusore waruri kumwe na Clever witwa Paccy yahise ankurura imisatsi mpita ngwa ku idomoro yariri hasi.

    Paccy yahise amfatiraho icyuma ambwira ko kuba yakimfatiraho no kukintera bitamunanira. Ubwo Clever yahise yongeza volume ya radiyo yariri mu nzu maze hashize akanya batangira kumfata ku ngufu “. Esther yavuze ko yafashwe ku ngufu n'abasore bane aho yavuze ko uwa mbere yamufashe ku ngufu mu gihe cy'iminota 10, uwa kabiri mu minota 20, uwa gatatu mu minota 27 n'uwa nyuma mu minota 20.

    Yavuze ko nyuma yuko aba basore barangije kumufata ku ngufu hashize umwanya muto yahise abona Claudine aje akamubaza uko amerewe undi nawe akiyumanganya akamubwira ko amerewe neza. Ibi ni ibigaragaza ko ibyabaye byose byari byateguwe ndetse na Claudine ariwe wamugambaniye kuko niwe wamujyanye gusura aba basore.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/izibyose-w-imyaka-16-yafashwe-ku-ngufu-n-abasore-4-bamusindishije

  • Ibiheri byibasiye abari mu bwato bw'intambara bwa USA birabarumagura bamwe babusohokamo #rwanda #RwOT

    Ubu bwato bwitwa USS Connecticut, ni bunini cyane ndetse bugendera mu nsi y'amazi (submarine). Abari muri ubu bwato bemeza ko bwamaze kwinjirwa mu buryo bukomeye n'ibiheri(imperi) k'uburyo ababubamo basigaye barara mu ntebe cyangwa hasi kugira ngo bahunge kuribwa n'ibiheri bibamereye nabi.

    Nk'uko tubikesha military.com ngo bikekwa ko ibi biheri byageze muri ubu bwato mukwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2020, ubwo ubu bwato bwajyanwaga mu myitozo ya gisirikare mu Nyanja ya Arctic.

    Umwe mu bayobora izi ngabo ziba muri ubu bwato, avuga ko ubu ubwato bwose bwuzuye ibiheri ndetse hakaba hasakaye n'amafoto ya bimwe muribyo babyishe. Nubwo ari abasirikare bavuga ko batinya utu dusimba cyane (ibiheri) ndetse bamwe muribo bavuga ko bumva batashobora gukomeza kububamo mu gihe ibyo biheri bikirimo.

    Ubusanzwe imperi ni udukoko dutungwa no kunywa amaraso y'abantu, ubusanzwe n'ijoro. Kurumwa kwabo bishobora kuvamo ingaruka nyinshi mu buzima harimo kurwara uruhu, ingaruka zo mu mitekerereze, n'ibimenyetso bya allergi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ibiheri-byibasiye-abari-mu-bwato-bw-intambara-bwa-usa-birabarumagura-bamwe

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri itanga icyizere ku koroshya amabwiriza ya COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n'uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    Bitandukanye n'uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari icyizere…

    Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk'iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y'iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

    Mu mpera za 2020, imibare y'ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n'abahitanwa n'iki cyorezo biyongera ubutitsa.

    Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y'Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri 'Guma mu Rugo'.

    Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.

    Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y'ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri

    Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka

    Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-itanga-icyizere-ku-koroshya

  • Amakuru Mashya: Amatsiko ni menshi ku mbaga nyamwinshi itegereje rwa rupapuro rw'umuhondo ruriho imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yasuzumiwemo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n'uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame is chairing a cabinet meeting during which ongoing measures against #COVID19 will be reviewed. pic.twitter.com/5ZXfJlwz8H

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 15, 2021


    Amafoto dukesha Village Urugwiro

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/15/amakuru-mashya-amatsiko-ni-menshi-ku-mbaga-nyamwinshi-itegereje-rwa-rupapuro-rwumuhondo-ruriho-imyanzuro-yinama-yabaminisitiri/

  • Musenyeri Sinayobye yakiriwe muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse kuragizwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano z'Ubushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye wari umaze igihe ari Padiri akaba n'Umuyobozi wa Seminari Nkuru y'i Nyumba.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Musenyeri Sinayobye yageze i Cyangugu aherekejwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Musenyeri Rukamba niwe wari uherekeje Musenyeri Sinayobye amuvanye muri Diyosezi ya Butare amugeza i Cyangugu aho agiye gutangira inshingano ze z'Ubushumba.

    Ubwo yari amaze kwakirwa i Cyangugu, Musenyeri Sinayobye yabwiye IGIHE ko yakiranywe urugwiro i Cyangugu kandi ko yishimiye ko agiye gufatanya n'abakirisitu bo muri iyi Diyosezi mu iyogezabutumwa n'iterambere.

    Ati 'Nakiriwe neza. Banyeretse umutima mwiza bambwira ko banyishimiye ko tugiye gufatanya ubutumwa bwiza.'

    Mu bakiriye Musenyeri Sinayobye harimo Musenyeri Hakizimana, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Umukuru w'Ingabo mu Karere ka Rusizi, Abihayimana ndetse n'Abahagarariye Abaseseridoti bo muri Diyosezi ya Cyangugu.

    Musenyeri Rukamba yashimiye Musenyeri Sinayobye ku bwo gusohoza neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Butare by'umwihariko igihe yari Umusaseridoti.

    Nyuma yo kwakira Musenyeri Sinayobye, aba bose basuye imva ya Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018 baramusengera.

    Musenyeri Sinayobye yatorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

    Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y'i Nyumba.

    Musenyeri Sinayobye, ni umuhanga wize isomo rizwi nka 'Logotherapie' isobanurwa nk'uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n'ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw'ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

    Musenyeri Sinayobye yakiriwe i Cyangugu aho agiye gikomereza inshingano z’Ubushumba

    Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-yakiriwe-muri-diyosezi-ya-cyangugu-aherutse-kuragizwa