Blog

  • AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye mu mpuzankano ya gisirikare yahuye n’abasirikare be muri Centrafrique #rwanda #RwOT

    General Evariste Ndayishimiye uri mu ruzinduko muri kiriya gihugu, yasuye abasirikare b’Igihugu cye aherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cye.

    Gen Maj Evariste Ndayishimiye akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi, yasabye bariya basirikare be gukomeza kugira umwete mu butumwa barimo bwo kugarura amahoro.

    Ubwo Perezida Gen Maj Evariste Ndayishimiye yakirwaga ku kibuga cy’indege na mugenzi we Perezida Faustin Archange Touadéra, bari bacungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda zisanzwe zicungira umutekano umukuru wa kiriya gihugu.

    Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, baherutse kubura mugenzi wabo Cpl Prosper Ndikumana wiciwe mu gitero cy’inyeshyamba cyabaye tariki 15 Mutarama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi-muri-Centrafrique-yahuye-n-ingabo-ze-ziri-mu-butumwa

  • Ngoma: Ivuriro ryambuye abakozi, umucungamutungo afatira imfunguzo z'ububiko bw'imiti – #rwanda #RwOT

    Iri vuriro rito riherereye mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mutenderi.

    Bamwe mu barikoreragamo babwiye TV1 ko kuva ku muforomo wavuraga abarwayi kugeza k'uwari ushinzwe gucunga umutekano w'iri vuriro bambuwe n'uyu rwiyemezamirimo ndetse anahita aburirwa irengero.

    Uwari umubitsi waryo Uringaniye Jeanine yagize ati ' Ikibazo mfite ni icy'uko nambuwe na rwiyemezamirimo wa hano kuri iri vuriro witwa Bucyana Anastasie . Twakoze amezi atanu aduhembamo amezi abiri, ubu tumubaza amezi atatu ataraduhemba, njyewe n'ubu ndamuhamagara telefone ntayifate kandi ikibazo cyacu ari gitifu w'Akagari arakizi ari umurenge urakizi n'Akarere karakizi .'

    Yongeyeho ko ingaruka bari guhura nazo ari iz'uko rwiyemezamirimo mushya wahawe iri vuriro ari kumusaba imfunguzo z'ububiko bw'imiti.Yavuze ko atazazitanga atishyuwe.

    Ati ' Ingaruka n'uko rwiyemezamirimo mushya wamusimbuye aza kunyaka imfunguzo z'ububiko bw'imiti nkamubwira ko ntazimuha uwo bahaye iri vuriro ataraza ngo atwishyure.'

    Uwari ushinzwe gucunga umutekano w'iri vuriro we yagize ati ' Nari umuzamu w'ivuriro aha. Ikibazo mfite ni uko muri ayo mezi atatu namukoreye ntabwo yigeze ampemba na rimwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yabwiye IGIHE ko bari gushaka guha rwiyemezamirimo mushya iri vuriro kugira ngo rikore nk'uko bikwiye.

    Ati ' Tubirimo dufite na dosiye nini cyane turimo dukurikirana kuko turashaka ko rwiyemezamirimo mushya yinjiramo, ntabwo ari imiti myinshi n'uko rwiyemezamirimo aba ashobora kuba yarasizemo ibikombe bibiri cyangwa kimwe. Twebwe icyo dukora, dufata ikigo nderabuzima kiri hafi kigafasha abarwayi bahari ariko dufite rwiyemezamirimo mushya twenda kwinjizamo.'

    Yavuze ko ikibazo cy'abahoze bakorera iryo vuriro bazakomeza kugikurikirana.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwijeje ko ikibazo cy’iryo vuriro kiri gukurikiranwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-ivuriro-ryambuye-abakozi-umucungamutungo-afatira-imfunguzo-z-ububiko-bw

  • Urukingo rw’ubwoba ni ukugirana umubano n’Imana #rwanda #RwOT

    Abagore b’Abakristo bashishikarijwe kureka ubwoba bwabo mu gihe cy’icyorezo no kwiringira Imana, ibi byavugiwe mu mu nama yiswe 'Jesus House’s Uncommon Woman conference' Yabaye mu mpera z’icyumweru.

    Umushyitsi mukuru, Michelle McKinney Hammond, yabwiye abagore babarirwa mu magana bakurikiraga ikiganiro imbonankubone kuri murandasi ko ari ibisanzwe guhangayikishwa n’ibintu nk’ubuzima, ubukungu cyangwa ejo hazaza, kandi ko bwinshi muri ubwo bwoba bwiyongereye bitewe n’ibyabaye mu mwaka ushize.

    Ati: “Ibi byabaye ibihe biteye ubwoba. Twabonye umwe mu myaka yabaye mibi.Twahuye n’ibyorezo, twagize imidugararo mu bijyanye n’ubukungu na politiki, twagize ibibazo by’ibidukikije, dufite ivanguramoko, twagize urupfu, kwiheba, ibyago, umwijima, guhangayika no kwiheba. Benshi bafite gutinya kwinshi muri uyu mwaka.

    McKinney Hammond yavuze ku bibazo bye bwite, ko yamaze amezi arindwi i Londres igihe umupaka ugana mu gihugu cye atuyemo, muri Ghana, wafungwaga kubera icyorezo cya covid-19, akanatakaza amafaranga igihe ibikorwa bye byose byahagarikwaga n’ikwirakwira rya virusi ya corona.

    Michelle yakomeje agira ati:”Nakomeje gushikama mvuga nti ‘Mana wambwiye ko uyu mwaka uzampa amafaranga ahoraho, bityo ni wowe ndeba, amaso yanjye ni wowe nyahanze. Sinzi uko uzabigenza muri iki gihe aho tudashobora kuzenguruka cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose, ariko mpagaze ku masezerano, mpagaze ku ijambo rivuga ngo uzampa ibyo nkeneye byose ukurikije ubutunzi bwawe n’icyubahiro cya Kristo Yesu ‘,”.

    “Nitoje Ijambo kandi niyibutsa ibyo Imana yavuze – Sinkeneye kuyibutsa kuko izi ibyo yavuze, ariko nkeneye kwiyibutsa ibyo Imana yavuze kandi nkabihagararaho”.

    McKinney Hammond yabwiye abagore ko urufunguzo rwo gutsinda ubwoba ari ukumenya urukundo rw’Imana, kugirana umubano unoze na Yo, no guhagarara ku masezerano yayo.

    Yakomeje agira ati:”Amasezerano y’Imana ni intwaro mu ntambara yawe. Usabwa guhagarara ku ijambo ry’ibyo yagusezeranije mu bihe bigoye”.

    Michelle yabwiye abagore gusuzuma umubano wabo n’Imana bakareba niba koko bizera Imana.

    Yongeyeho ati: “Suzuma umubano wawe n’Imana. Urukingo rw’ubwoba n’isoko y’icyizere ni umubano mwiza ugirana n’Imana. Byose bitangirana n’imibanire inoze hagati yawe n’Imana”.

    Source: christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urukingo-rw-ubwoba-ni-ukugirana-umubano-n-Imana.html

  • DRC : FARDC igiye gukorana na RDF, UPDF n’izindi zo mu karere mu kurandura FDLR, FLN,… #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ry’iki gisirikare ryasohotse kuri uyu wa Kabiri Tariki 30 Werurwe 2021, rivuga ko kifuza gukorana n’ingabo z’ibihugu bituranyi bya kiriya gihugu mu kurwanya no kurandura 'burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi…'

    Ubusanzwe igisirikare cya DRC (FARDC) gisanzwe gifitanye ubuafatanye n’ingabo z’u Rwanda iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique.

    Iri tangazo rikavuga ko ubu bufatanye bugiye kwaguka ku buryo hazamo n’ibindi bihugu byo mu karere kugira ngo imitwe yitwaje intwari yashinze ibirindiro muri kiriya gihugu irandurwe.

    Mu byumweru bibiri bishize, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yari yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri uru ruzinduko, General Jean Bosco Kazura yagiranye ibiganiro François Beya usanzwe ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Felix Tshisekedi, byibanze ku ngamba zo guhashya no kurandura imitwe iri mu mashyamba ya DRC.

    Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021, Inzego z’umutekano ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zaje mu Rwanda mu biganiro byazihuje n’izo mu Rwanda byari bigamije gukomeza ubufatanye mu kurandura ibibazo by’umutekano bihuriyeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRC-FARDC-igiye-gukorana-na-RDF-UPDF-n-izindi-zo-mu-karere-mu-kurandura-FDLR-FLN

  • Inyungu ya Bralirwa Plc yiyongereyeho 655.6% mu mwaka wa 2020 –

    Inyungu ya Bralirwa Plc yavuye kuri miliyari 1,2 Frw mu mwaka wa 2019 igera kuri miliyari 9 Frw, bitewe n’ingamba icyo kigo cyafashe zo kugabanya igishoro gikoreshwa mu gukora no kugurisha ibinyobwa, ariko bitabangamiye umusaruro.

    Inyungu yabonetse mbere yo kwishyura umusoro ni miliyari 12,9 Frw mu mwaka wa 2020, ivuye kuri miliyari 2,8 Frw mu mwaka wa 2019, bingana n’inyongera ya 351.3%. Bralirwa Plc yishyuye umusoro ungana na miliyari 3.9 Frw mu mwaka wa 2020, uvuye kuri miliyari 1,1 Frw mu mwaka wa 2019, ni inyongera ya 136.5%.

    Iyi nyungu yazamuwe cyane n’ubwiyongere bw’ibinyobwa bisembuye, aho ibyanyowe mu mwaka wa 2020 byiyongereyeho 7.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Ku rundi ruhande ariko, ibinyobwa bidasembuye byaragabanutse, kuko ibyanyowe mu mwaka ushize byagabanutseho 19.1%, bitewe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa birimo ibirori bikunze gukoresha ibinyobwa bidasembuye, bihagarikwa.

    Muri rusange, ingano y’ibyo Bralirwa Plc yagurishije mu mwaka ushize byiyongereyeho 0.4%.

    Hagati aho, amafaranga yinjiye yagabanutseho 0.2%, ava kuri miliyari 100.6 Frw mu mwaka wa 2019, agera kuri miliyari 100.5 Frw mu mwaka ushize.

    Ideni rya Bralirwa Plc ryari miliyari 42.6 Frw, rivuye kuri miliyari 41.3 mu mwaka wa 2019. Igishoro cyakoreshejwe mu gukora no kugeza ibinyobwa ku isoko cyari miliyari 14.6 Frw kivuye kuri miliyari 12.5 Frw mu mwaka wa 2019, kikaba cyariyongereye bitewe ahanini n’ibikorwa byo kwagura uruganda ruri i Rubavu.

    Bralirwa Plc ni kimwe mu bigo 10 byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, aho cyandikishije imigabane ingana na 25% muri iryo soko, mu gihe indi 75% ari iy’ikigo cya Heineken N.V ari nacyo gifite imigabane myinshi muri Bralirwa Plc.

    Kubera inyungu itubutse Bralirwa Plc yinjije mu mwaka ushize, inyungu ku mugabane wayo nayo iziyongera, igere ku mafaranga 8.75 Frw mu mwaka wa 2020 ivuye kuri 1.16 Frw mu mwaka wa 2019, nibiramuka byemejwe n’inama rusange izahuza abanyamigabane muri icyo kigo itegerejwe muri Gicurasi uyu mwaka.

    Kuva mu mwaka wa 1957, Bralirwa Plc yafashije Abanyarwanda kurwanya icyaka binyuze mu binyobwa nka Primus byageze ku isoko mu 1959. Ubu abakunzi b’agahiye bafite amahitamo arimo Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, byose byengerwa ku ruganda ruri mu Karere ka Rubavu.

    Ku bufatanye n’uruganda rwa Coca-Cola, Bralirwa Plc icuruza ibindi binyobwa birimo Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney ndetse na Vital’O ya Bralirwa Plc nk’umwimerere.

    Inyungu ya Bralirwa Plc yiyongereyeho 655.6% mu mwaka wa 2020

  • LIVE: Urubanza rwa Rusesabagina rwakomeje, hasobanuwe uko ‘Sankara’ yinjije Nsengimana Herman muri MRCD/FLN (Amafoto na Video) –

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, biteganyijwe ko Ubushinjacyaha butangira bwereka urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Muri aka gace ni ho yafatiwe mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:49: Icyaha cya kabiri Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina ni ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Muri iyi dosiye havugwamo imitwe y’iterabwoba ibiri irimo MRCD/FLN na FDLR FOCA.

    Itegeko rigena ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko itarenze 20.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa byakozwe na FLN byerekana ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Umutwe w’iterabwoba uba ufite gahunda ugenderaho kandi hari umugambi ushaka kugeraho.

    Umushinjacyaga Habarurema yagize ati “Icya mbere MRCD/FLN ifite gahunda kuko mu buyobozi bwayo iyoborwa mu buryo bwa Collège des présidents ari nayo yatangaga amabwiriza y’ibigomba gukorwa. Icya kabiri ni uko igihe MRCD yashingiwe, icyari kigamijwe ari uguhatira FPR kwemera imishyikirano. Ibi byerekana ko icyatumye MRCD/FLN yashakaga gukora ibikorwa bigamije guhatira leta ibyo ishaka binyuze mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    10:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD nyuma yo kwihuza kw’amashyaka ane arimo RRM rya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, RDI- Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina.

    -  Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    Umucamanza Muhima Antoine yatangaje ko buri gihe Rusesabagina amenyeshwa imyanzuro y’urukiko ndetse n’igihe amaburanisha azabera.

    Yagize ati “Birakorwa nk’ibisanzwe ariko uyu munsi gereza yatwandikiye ko Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko yabugenewe. Urukiko rwafashe umurongo ntibyabuza urubanza gukomeza.’’

    Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda yikuye mu rubanza ndetse aburanisha adahari. Iyi foto yafashwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021

    10:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko itarenze 15.

    Mu nyandiko mvugo ubwo yari mu Bugenzacyaha, Rusesabagina yemeye ko umutwe w’ingabo utemewe yawutangije afatanyije na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ washinze Ishyaka rya RRM, Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge.

    UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KU BYAHA BIREGWA RUSESABAGINA PAUL N’IBIMENYETSO BYASHINGIWEHO

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    10:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudineyavuze ko FLN yashinzwe nk’umutwe w’ingabo za MRCD ndetse byashimangiwe n’inyandiko yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Umutwe w’Ingabo ari FLN ariko Umutwe w’Iterabwoba ukaba MRCD/FLN.

    10:06: Umushinjacyaha yasobanuye ko MRCD/FLN ari umutwe w’ingabo ariko ukaba ari n’uw’iterabwoba hashingiwe ku bikorwa byawo.

    Ati “Ingabo za Leta mu Rwanda zirazwi, kuba rero hari FLN ifite ingabo ni umutwe utemewe. Iyo urebye ibikorwa byawo n’icyo ugambiriye, nta cyabuza ko uwo mutwe witwa uw’iterabwoba.’’

    09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.

    Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.

    Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

    09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.

    Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.

    Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.

    Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’

    Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

    Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

    Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’

    Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.

    09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo e zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    -  UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.

    Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

    Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

    Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso bishingirwaho.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ areba muri dosiye ze mbere y’uko urubanza rutangira

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Iyo biba bishoboka nari kuzana umunyamategeko – Mashami wakuye inkota mu rwubati akayerekeza ku basifuzi na Cameroun #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunganya na Cameroun 0-0 mu mukino usoza itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent ntiyishimiye imyitwarire y’abasifuzi bayoboye uyu mukino ndetse n’iki gihugu.

    Ni umukino waraye ubaye saa 21h, ubera kuri Japoma Stadium muri Cameroun amakipe yombi anganya 0-0, nyuma y’uyu mukino Mashami akaba yahise yikoma uburyo abasifuzi bitwaye muri uyu mukino ndetse n’ibyo Cameroun yakoze kugira ngo ibace intege.

    Ati'Imyitwarire y’umusifuzi ku mukino w’uyu munsi, yantunguye cyane. Ndatekereza niba uri iguhugu kizakira irushanwa nk’iri rinini ntuba ukwiye kubogama, uyu ni umukino w’iminota 90 gusa, ntabwo ari intambara y’imbunda, turi hano gukina umupira, turi hano guteza imbere umupira w’amaguru w’Afurika, turi hano kuzamura impano z’abana b’Afurika.'

    'Ariko iyo urebye imyitwarire y’abasifuzi, bari bameze nk’abaturage ba Cameroun, ntabwo twishimiye imyitwarire y’abasifuzi, ikipe yamaze kubona itike ariko ntabwo bagakoze ibintu nk’ibi(…) twavuyemo, turashimira Cameroun yabonye itike izanakira irushanwa, ariko aya makosa agomba gukosorwa.'

    Imwe mu myitwarire mibi ashinja igihugu cya Cameroun ni uburyo bavuze ko bamwe mu bakinnyi b’Amavubi banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Ati'nyuma twagiye ku kindi kigo nderabuzima kibifite uburenganzira dusanga abakinnyi ari bazima, tugiye mu nama ibanziriza umukino batubwira ko batemera ibisubizo, ni ibiki birimo kuba hano? Ibi ni nk’ibyabaye mu byumweru bishize hano n’ubundi DR Congo igiye gukina na Cameroun, iki cyakabaye igisebo kuri Cameroun n’umupira w’amaguru, ntabwo waba igihugu gikomeye ukora ibintu nk’ibi, mumbabarire kuvuga gutya ariko ni igisebo gikomeye kuri ruhago y’Afurika no kuri federasiyo ya Cameroun.'

    Yakomeje avuga ko byabahungabanyije mu mutwe kumva ko abakinnyi batari bukine kandi bari biteguye neza gukina umukino.

    Ati'ikibazo hano si abakinnyi batakinnye, ikibazo ni igikorwa cyabaye, ibyabaye mbere y’umukino byadukuye mu mwuka twarimo, mu mwiherero twameze nk’abahungabanye, ni gute twatekerezaga ko abakinnyi bacu 3 banduye icyorezo? Wumvaga mu mwiherero byari kugenda gute? Twatunguwe, icyo mutari muzi abakinnyi bacu kugira ngo bakine ni icyemezo cyafashwe na CAF.'

    Binyuze muri federasiyo yacu twandikiye CAF, ikipe ishinzwe ubuvuzi muri CAF ibyivangamo, niyo yafashe umwanzuro wo kureka abakinnyi bacu bagakina, hari hasigaye amasaha angahe?'

    Ibi yatangaje ntabwo yabyumvikanyeho na bamwe mu banyamakuru bo muri Cameroun, maze avuga ko iyo biza kuba byemewe yari kuzana umunyamategeko kuko abona abanyamakuru batamworoheye.

    Ati'iyo biba bishoboka nari kuzana umunyamategeko wanjye akaba yari gusubiza bimwe mu bibazo kuko bimeze nk’aho ubu umwe ahanganye n’undi. Icyo navugaga tuzi umupira w’Afurika si ubwa mbere dukoze urugendo reka tugerageze kuba abamaliyika , tuzi buri cyose kiberamo, tuzi uburyo abasifuzi bitwara.'

    Yakomeje avuga ko iyo Amavubi aza gutsinda imikino yabanje nk’uwa Cape Verde na Mozambique iwayo ubu hakabaye havugwa ibindi.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino, Amavubi yasezerewe atabonye itike ya AFCON 2021, muri iri tsinda rya F hazamutsemo Cameroun na Cape Verde, u Rwanda na Mozambique birasigara.

    Mashami Vincent yanenze Cameroun n’abasifuzi basifuye uyu mukino

    Amavubi yanganyije 0-0 na Cameroun

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iyo-biba-bishoboka-nari-kuzana-umunyamategeko-mashami-wakuye-inkota-mu-rwubati-akayerekeza-ku-basifuzi-na-cameroun

  • Rwamagana : Umusore arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 abereye Nyirarume #rwanda #RwOT

    Uyu musore akekwaho gusambanya uriya mwana abereye nyirarame ubwo bari basigaranye mu rugo ku wa Mbere w’iki cyumweru mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Muhigirwa David uyobora Umurenge wa Nyakariro, avuga ko ubwo nyina w’uriya mwana yamusigaga mu rugo, we agiye gushakisha ibibatunga, ari bwo yasambanyijwe n’uriya musore umaze iminsi aba kwa mushiki we.

    Yagize ati 'Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by’abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.'

    Uyu mubyeyi ngo yahise amujyana kwa muganga ubundi aboneraho guhita yitabaza inzego kugira ngo zikurikirane uyu musaza we wamwononeye umwana.

    Uyu muyobozi Muhigirwa David asaba ababyeyi kutagira umuntu n’umwe 'bagirira icyizere ku bijyanye n’uburere bw’abana babo kuko n’uriya yari nyirarume w’uriya mwana, bamufata nk’aho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo.”

    Inzego zishinzwe umuryango n’izirengera abana, zimaze iminsi ziburira abantu kutagira abantu bizera kuko abantu ba hafi ari bo bashobora kubononera abana.

    Izi nzego zivuga ko abantu bashobora gusambanya abana babo ari abantu baba basanze bari hafi y’umuryango ; nk’abashoferi babo, abarimu cyangwa abaturanyi ba hafi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umusore-arakekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-7-abereye-Nyirarume

  • Gakenke: Umuhanda Kigali – Musanze wongeye kuba nyabagendwa –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 202, nibwo ikamyo yaturukaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye isima yaguye ifunga umuhanda hanatangira imirimo yo gushaka uko yakurwamo ngo wongere ukoreshwe.

    Byasabye amasaha atari make kuko ku gicamunsi hakoreshwaga igice kimwe cy’umuhanda ariko imirimo yo gukomeza gushaka uko iyo kamyo yakurwamo ikomeje hifashishijwe imashini ziterura ndetse n’uburyo bwo gukuramo sima yari yangiritse yamenetse mu muhanda burakomeza kugeza saa moya z’umugoroba ubwo yakurwagamo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Revelien, we yari yavuze ko n’ubwo habaye impanuka iyi kamyo nta kibazo cy’ubuziranenge yari ifite kuko yari nshya kandi iherukaga kugenzurwa ndetse n’uwari uyitwaye nta businzi yakekwaho nk’uko ibipimo byabigaragaje.

    Kuri ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nk’uko bisanzwe ariko abawukoresha basabwa gukomeza kwigengesera kuko hashobora kuba ubunyereri buturutse ku isima yari yawumenetsemo n’igihe cy’imvura ikomeje kwiyongera.

    Magingo aya, ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda byarangiye, ibinyabiziga biri gutambuka nta nkomyi

    Aho iyo mpanuka yabereye hari huzuye isima mu muhanda

    Byageze mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda bikirimbanyije

  • Ingo 18,7% mu Rwanda ntizihagije mu mirire –

    Mu mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko mu Rwanda ingo 40% zakozweho bikomeye n’ikiza gitunguranye nibura kimwe, ni ukuvuga isuri, umwuzure, impeshyi n’ibindi. Byatumye zigira ikibazo cyo kutabona ibiribwa uko bikwiriye.

    Mu byagarutsweho mu biganiro, harimo ikibazo cy’imirire idahwitse ikigaragara mu miryango imwe n’imwe, aho usanga ingo nyinshi zitarya amafunguro afite intungamibiri, bikaba intandaro y’indwara zitandukanye harimo n’igwingira ry’abana.

    Mu biganiro bigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ibiribwa, kuva bigihingwa kugeza bigeze ku muntu ubikoresha, mu bibazo by’ingenzi byagaragajwe bitera ingo nyinshi kutarya indyo ifite intungamubiri, harimo kuba hari imiryango itunze abantu benshi bigatuma itabona ubushobozi buhagije bwo guhaha ibiribwa birimo intungamubiri, ahubwo igahitamo guhaha ibiri buhaze abantu.

    Hari kandi kuba ibiryo bibonekamo intungamubiri birimo ibikomoka ku matungo n’imbuto bifite ibiciro bihanitse kuruta ubushobozi bwa bamwe ndetse no kuba mu Rwanda hakiri ikibazo cy’inganda nke zitunganya ibikomoka ku buhinzi, bisaba kubitumiza hanze.

    Mu byatanzwe nk’ibitekerezo byasubiza ibyo bibazo harimo gushyira ingufu muri porogaramu zagenewe guteza imbere abaturage no kurwanya imirire mibi, zirimo Girinka, shisha kibondo, kugaburira abanyeshuri, Hinga Weze n’ibindi.

    Ikindi kandi, hasabwe ko hakorwa ubukangurambaga, abaturage bakigishwa bakamenya ibiribwa bifite intungamubiri, bagakangurirwa no kubihaha.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ibitekerezo byose byatanzwe bizigwaho kandi bigashakirwa ibisubizo mu maguru mashya.

    Yongeyeho ko mu bindi biganiro hazibandwa ku “Guteza imbere no gushyiraho uburyo abantu bashishikarira kurya indyo yuzuye, gufasha abantu bahuye n’ibiza, abafite ibibazo cyangwa abakennye cyane, gushyira imbaraga mu bikorwa byose bijyanye n’ubuhinzi, no kubibyaza umusaruro”

    Ibi biganiro bigamije guteza imbere no gukemura ibibazo bijyanye n’imirire, biteganyijwe ko bizakomeza kuba mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye kugera ku cyerekezo cya 2030 cy’uko abantu bose bazaba bagerwaho n’ifunguro rifite intungamubiri kandi ridahumanye.

    Ingo 18,7% zo mu Rwanda ntizihagije mu mirire / Ifoto: Niyonzima Moise