Blog

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje ingamba zikomeye zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu Majyepfo –

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yihariye 262, muri dosiye zose zakurikiranywe n’Ubushinjacyaha.

    Uturere twa Huye, Nyanza, Kamonyi, Nyamagabe na Ruhango turi mu 10 twa mbere mu kugira amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka itatu.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi ntara iri mu zashegeshwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu usanga hari benshi mu bayigize bagifite ingengabitekerezo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yavuze ko binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubukangurambaga butandukanye, batangiye kubona ko hari icyizere cy’uko abantu basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Twashyize imbaraga cyane mu bijyanye no gushishikariza […] n’ubwo twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ariko hakoreshejwe amahuriro atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga twakoze ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubundi buryo bugamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Muri iyi ntara kandi hari ikindi kibazo kijyanye n’imanza za Gacaca aho nk’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze yishyurwa. Ibintu nabyo bizana urwicyekwe mu mibanire umuntu akumva atanyuzwe, atishimye yibaza uko ashobora kubana n’uwamwangirije, wamuhemukiye kandi ataramwishyuye.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu manza zisaga ibihumbi 340, izirenga ibihumbi 338 zararangijwe mu gihe imanza zigera muri 258 arizo zishobora kurangizwa mu bihe bya vuba kuko abishyurwa bahari n’abishyura.

    Ati “Twumva kurangiza izo manza ari ikintu kizadufasha koko gukomeza gushishikariza abaturage bacu kubana neza bakabana mu mahoro ndetse na bya bibazo by’ingengabitekerezo bikagabanyuka.”

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biri gukorwa byitezweho gutanga umusanzu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

  • Mu myambaro mishya APR FC yasubukuye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

    Iyi kipe irimo gukorera umwiherero i Shyorongi iranakoresha kibuga cya Shyorongi mu myitozo.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu mu gitondo nibwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo.

    Mu myambaro myiza y’uruganda rwa Kappa nka kompanyi yasinyanye amasezerano yo kwambika iyi kipe niko abasore bayo baserutse.

    Bigaragara ko uru ruganda rwakoreye iyi kipe imyambaro itandukanye yo gukoresha imyitozo irimo jersey zisanzwe(ikabutura n’umupira), amasengeri, imipira y’amaboko maremare ishobora gukoreshwa mu gihe cy’ubukonje n’ibindi.zose ziriho nimero.

    Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021 isozwe tariki ya 29 Kamena 2021, APR FC iri mu itsinda rya mbere na Bugesera, AS Muhanga na Rutsiro FC.

    Umunyezamu Rwabugiri Umar

    Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry

    Niyonzima Olivier Seif

    Claude ayoboye bagenzi be bishyushya

    Nsanzimfura Keddy

    Mutsinzi Ange Jimmy mu myitozo ya mbere

    Mangwende (24)

    Manishimwe Djabel

    Umutoza Adil Erradi

    Rutahizamu Danny Usengimana

    Byiringiro Lague mu mupira muremure ushobora kwifashishwa mu myitozo mu gihe cy’ubukonje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-myambaro-mishya-apr-fc-yasubukuye-imyitozo-amafoto

  • AMAFOTO : APR ishaka kugumana shampiyona yatangiye imyitozo #rwanda #RwOT

    Iyi kipe itangiye imyitozo nyuma y’uko ibiherewe uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

    Iyi myitozi yitabiriwe n’abakinnyi bose, bagaragazaga ko bishimiye kugaruka mu kibuga nk’ikipe ishyize hamwe kandi ifite intego yo kongera kwegukana igikombe cya Shampiyona.

    Iyi shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, izakinwa mu buryo budasanzwe bw’amatsinda ane y’amakipe.

    Ikipe ya APR iri mu itsinda A ririmo Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.

    Photos © APR FC-Urubuga

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-APR-ishaka-kugumana-shampiyona-yatangiye-imyitozo

  • Polisi yasubukuye kwandika abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga –

    Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Polisi yamenyesheje abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo impushya zabo z’agateganyo zari zararangiye muri iki gihe cya Coronavirus, bemerewe kuziyandikisha bakazakorera iza burundu.


  • Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko basanirwa amacumbi yenda kubagwaho –

    Bamwe muri bo, ni abatuye mu Midugudu ya Susa, Nduruma, Karwasa, Kinigi na Kimonyi bagaragaza ko inzu zabo zamaze kwangirika bikomeye kuko inyinshi zubakishijwe ibikoresho bitaramba izindi zikaba zarashaje kugeza n’ubwo amazi yatangiye kujya azinjiramo.

    Mujawamariya Agnes ni umwe muri bo usaba ubufasha kuko ubu amazi yamaze gutobora akaba yisuka mu nzu agasohokera ahandi.

    Ati “Iyi nzu nyimazemo igihe kirekire ariko ni uku nyituze, amazi yatangiye yinjira buhoro buhoro none murabona ko yakoze umugenda mu nzu agasohokera hariya, mfite impungenge ko izangwaho kuko iyo imvura iguye ibintu byose turabimanika kuko amazi ahita yuzura mu nzu.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yavuze ko ikibazo cy’amacumbi ashaje akenewe gusanwa n’icyabatarayabona byamaze gushyikirizwa inzego bireba ngo zibikemure ariko nabo bategereje ibisubizo.

    Ati “Turashimira Leta kuko yagerageje gushaka byibuze aho abantu bakinga umusaya mu bihe bitari byoroshye. Ibibazo by’amacumbi yamaze kwangirika n’abatarayabona byose twabishyikirije Akarere ngo bishakirwe ibisubizo kuko usanga bene ayo macumbi bafite ibindi bibazo nk’ibyo kuba bakuze, bafite ubumuga n’ibindi by’imibereho itatuma babona ubushobozi bwo kwisanira, ubu natwe turategereje.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, yavuze ko ku bufatanye na Ibuka hamaze gukorwa urutonde rw’inzu zimeze nabi zikeneye gusanwa ndetse n’abakeneye kubakirwa bundi bushya bitarenze umwaka utaha bizaba byakozwe.

    Ati ” Dufatanyije na Ibuka twamaze kubarura inzu zikeneye gusanwa kuko hari izagiye zubakwa mu buryo bwihuse ngo abantu babone aho kuba bakinze umusaya, hari n’iziba zimaze igihe kinini, ubu zose zirazwi hari n’abatarubakirwa kandi ubona ko bakeneye ubufasha, birumvikana natwe tubanza kubishakira ubushobozi ariko icyo tubizeza ni uko bitarenze umwaka utaha bazaba basaniwe abandi bubakiwe.”

    Inzu zigera ku 151 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Musanze ni zo zikenewe gusanwa naho indi miryango igera kuri 27 ni yo ikeneye kubakirwa amacumbi.

    N’ubwo ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeje kuba imbogamizi ku mibereho myiza yabo, bishimira aho bageze mu bikorwa byo kwiyubaka mu iterambere ry’igihugu kuko bataheranwe n’agahinda.

    Amafoto agaragaza uko izi nzu zimeze muri iki gihe


  • Polisi yasubukuye kwandika abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Polisi yamenyesheje abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z'agateganyo n'iza burundu ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo impushya zabo z'agateganyo zari zararangiye muri iki gihe cya Coronavirus, bemerewe kuziyandikisha bakazakorera iza burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasubukuye-kwandika-abashaka-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga

  • Uruhinja rw' amezi 5 rwishwe na Covid_19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

      Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda cyishe umuntu umwe akaba ari umwana w'umukobwa w'amezi atanu (5) wo mu Karere ka Gisagara , aba umuntu wa mbere muto cyane upfuye yishwe n'iki cyorezo mu Rwanda.
      Umubare w'abamaze kwicwa na Covid _19 mu Rwabda ni 322.
      Kuri iyi tariki kandi twavuze haruguru mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 68 hakira abantu 210. Kugeza ubu abakirwaye ni 1,475 barimo bane barembye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/17/uruhinja-rw-amezi-5-rwishwe-na-covid_19-mu-rwanda/

  • Waruziko impumuro y'inkoko nzima ifite ubushobozi bwo kugabanya indwara ya Malariya? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bagaragaje ko impumuro y'inkoko nzima yirukana imibu, ku buryo umuntu ayishyize mu cyumba araramo atakwikanga imibu yamurya cyangwa yamuduheraho.

    Inkoko ngo si izo gutanga amagi n

    Inkoko ngo si izo gutanga amagi n'inyama gusa ngo zanagabanya Malaria ku isi.

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku ndwara ya Malariya cyitwa Malaria Journal, bugaragaza ko ubwo buryo bukoreshwejwe neza bwatuma abantu bo ku isi babarirwa muri Miliyari 3.2 barokoka ibyago byo kwibasirwa na Malariya.

    Abahanga bo muri Kaminuza yo muri Sweden yitwa 'Swedish University of Agricultural Sciences' n'abo muri Kaminuza yo muri Ethiopia yitwa Addis Ababa University, nibo bakoze ubwo bushakashatsi.

    Mu kubugerageza, hifashishijwe abakorerabushake. Mu cyumba hajyagamo umukorerabushake umwe, ufite imyaka iri hagati ya 27 na 36, akaryama mu nzitiramibu idateyemo umuti, bagashyiraho akuma gafata imibu mu rwego rwo kureba umubare w'imibu iri muri icyo cyumba.

    Mu byumba bimwe bashyizemo inkoko ahandi ntibazishyiramo. Abashakashatsi ngo baje kubona imibu micye cyane mu cyumba kirimo inkoko kubera impumuro yayo ituruka mu mababa yayo. Mu gihe ngo abaryamye mu nzitiramibu gusa basanze imibu yuzuyemo.

    Dail Mail yanditse iyi nkuru itangaza ko ngo ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kwirukana imibu no kwirinda indwara zikwirakwizwa nayo cyane cyane Malariya.

    Abo bashakashatsi bavuga ko mu gihe imibu ihitamo kuruma abantu, ngo yanaruma inka, ihene cyangwa intama mu gihe zihari. Ariko ngo ntiyaruma inkoko kuburyo ngo yanga no kuguruka ahantu ziri.

    Imibu ngo ikoresha uburyo bwayo bwo kwihumuriza ikamenya gutandukanya ibyo yaruma n'ibyo itaruma.

    Rickard Ignell, ukuriye ubwo bushakashatsi, avuga ko abatuye muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bazengerejwe na Malaria igihe kirekire. N'imibu nayo kandi ngo iri kugenda irushaho guhangana n'imiti iyica.

    Agira ati 'Ni yo mpamvu dukeneye gushaka ubundi buryo bwo guhangana nayo. Mu bushakashatsi bwacu twabashije kumenya umwuka n'ahantu hashobora kwirukana imibu itera Malaria bityo tukayibuza kuba yahura n'abantu.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/waruziko-impumuro-yinkoko-nzima-ifite-ubushobozi-bwo-kugabanya-indwara-ya-malariya/

  • Muhanga: Hari impungenge kubanyeshuri bashobora kugarukana ubwandu bwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri bifite abanyeshuri biga bacumbitsemo, bafite impunge zuko icyorezo cya COVID-19 gishobora kubona urwaho bitewe nuko bamwe muri aba banyeshuri bashobora kugaruka mu bigo banduye.

    Izi mpungenge, bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko bazikomora ku kuba abanyeshuri bamwe baza baturuka mu mirenge yo mu turere dutandukanye tw'Intara y'Amajyepfo yashyizwe mu kato kubera ubwiyongere bw'iki cyorezo.

    Umwe mu bayobozi w'ikigo cy'ishuri utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bafite ubwoba bwuko mu bana bagarutse ku ishuli hashobora kuziramo abavuye muri imwe mu mirenge yashyizwe mu kato ntibagaragaze ibimenyetso byuko banduye, bityo bigatuma banduza abandi cyane ko abaje hari abatabanza gupimwa Covid-19.

    Yagize ati' Abana bagiye kugaruka ku ishuli, ariko dutewe ubwoba n'aba bana baje kuko hari abashobora kuva mu turere dufite imirenge yashyizwe mu kato bityo bakaza badafite ibimenyetso, bakaba bakwanduza abandi banyeshuri kuko bashobora kuba batapimwe mbere yo kugaruka ku ishuli'.

    Umuyobozi w'ishuli ryisumbuye rya Buringa, Ngaboyamahina Eraste, avuga ko biteguye kwakira abanyeshuri n'ubundi bagomba kugaruka kwiga, ariko akavuga ko impungenge ari nyinshi kubera ko abana bava kure kandi bagahura n'abandi mu modoka batega.

    Yagize ati' Twiteguye kwakira abanyeshuri bacu, ariko dufite impungenge zuko bashobora kugaruka baranduye nabo batabizi cyangwa se bakava mu mirenge iri mu kato ndetse no gutega imodoka baza bashobora kwanduzanya kubera ko banduye batabizi, gusa tuzabafasha n'abazagaragarwaho uburwayi, ibizatunanira tuzifashisha inzego zidukuriye kugirango hashakishwe umuti'.

    Mukandori Mediatrice, afite imyaka 37 aturiye kimwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri, avuga ko nabo bafite impungenge ku igaruka ku ishuli ry'abanyeshuri kuko uwaza yanduye yakwanduza benshi kubera uburyo babana mu kigo.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune avuga ko nta mpamvu y'izi mpungenge kuko abanyeshuri bava mu mirenge cyangwa imiryango iri mu kato babanza gupimwa kugirango batazaba ikibazo. Ariko na none hari ibigo byagaragaweho kugira abanduye kandi barafashijwe. Avugaa ko inzego z'ubuzima ziteguye kubafasha hagamijwe gukomeza kubarinda iki cyorezo, gusa nabo ngo barakangurirwa gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza ashyirwaho.

    Yagize ati' Ntabwo bakwiye kugira impungenge kuko abanyeshuli barimo kuva mu mirenge iri mu kato babanza gupimwa hagamijwe kureba niba bafite COVID-19, ariko na mbere hari ibigo byagiye bigaragarwaho kugira abanduye kandi barafashijwe, nubu rero inzego zirabikurikirana kugirango aho intege zabo nkeya ziri bafashwe, ariko bakomeze bakangurire abanyeshuri kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe gukumira iki cyorezo kandi abarimu n'abakozi bagomba kujya bapimwa'.

    Nyuma yo gusubukura amasomo hari bimwe mu bigo byo muri aka karere ka Muhanga byagarayemo abanyeshuli banduye COVID-19 birimo College saint Jean Nyarusange, TTC Muhanga ndetse n'ibindi bitandukanye ari nabyo biherwaho bagira impungenge.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-impungenge-kubanyeshuri-bashobora-kugarukana-ubwandu-bwa-covid-19/

  • Gicumbi: Umugabo ukekwaho kwica agatoroka yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Icyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w'imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n'abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Turamenyesha abaturarwanda ko Nikobahoze Straton washakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha yafashwe muri uyu mugoroba.

    RIB irashimira abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba. https://t.co/FuS3vutwPg

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 16, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-ukekwaho-kwica-agatoroka-yatawe-muri-yombi