Blog

  • Ubutabera: Prof. Karuranga wayoboraga Kaminuza ya INATEK yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi. Hakaba hari hashize hafi ukwezi Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gufunga Kaminuza INATEK yari ayoboye(yafunzwe taliki 30/6/2020).

    Umuvugizi wa RIB icyo gihe, yatangaje ko Prof. Karuranga Gahima Egide akurikiranyweho ibyaha bibiri byarimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ubucuti, urwango ikimenyane, cyangwa ikenewabo ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Icyo gihe Prof. Karuranga Gahima Egide yahise afungirwa kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kuvanwa ku Kimihurura aho yari afungiye ajyanwa gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali ahari ikigo cy’inzererezi. Iki gihe abantu bose bafungwaga babanzaga gushyirwa mu kato k’iminsi 14 bagashyirwa ahantu kugira ngo harebwe niba ntawanduye cyangwa urwaye Covid-19.

    Iki gihe, Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kwandurira Covid-19 aho yari afungiye kwa Kabuga bituma urubanza rwe rutinda kuburanishwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Aho akiriye, Me Kiroha Olivier wamwunganira mu mategeko we yasabaga ko umukiriya we yarekurwa akaburana adafunze kuko iminsi iteganwa ngo abe yamaze kuburana ifungwa n’ifungurwa yari yayarenze.

    Akaba yaravugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko kandi afungiye ahantu hatemewe.

    Prof. Karuranga Gahima Egide waburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza agategeka ko afungwa iminsi 30 muri gereza kugira ngo azaburane mu mizi, igihe cyo kuburana mu mizi kigeze yajyanwe kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuko ariho hakorewe icyaha ahabarizwa INATEK yayoboraga.

    Ibyaha Prof. Karuranga Gahima Egide yari akurikiranweho biteye gute?

    Ubushinjacyacya bwavugaga ubwo yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yagiye yemerera abanyeshuri baho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byateje INATEK igihombo kingana n’amafaranga angana na 77,520,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yagiye atubahiriza imitangire y’amasoko mu kubaka no gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka 1,000,000,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwashinje Prof. Karuranga Gahima Egide kandi guha akazi uwitwa Florence Gatesi adakoze ikizami.

    Prof Karuranga kandi yashinjwaga no kuba yarakodesheje imirima y’inshuti ye bwite.

    Ubushinjacyaha bwanavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yaguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu ipiganwa ry’isoko.

    Prof. Karuranga Gahima Egide n’abamwunganira ubwo bireguraga bahakanye ibyaha byose aregwa bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite.

    Basabaga ko urukiko nta gaciro rukwiye kubiha kuko ibyo buvuga nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bwaheraho buvuga ko yakoze icyaha.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yavuze ko ibikorwa aregwa bidahuye n’ibiteganywa n’itegeko ko kandi nta bushake bwo gukora icyaha bwari buhari.

    Yavuze ko amasoko yatangwaga n’abagize akanama gatanga amasoko, ako kanama kakwemeza ibintu bigafatwaho icyemezo n’Inama y’Ubuyobozi ya Kaminuza.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye urukiko ko rwamurenganura rukamuha ubutabera.

    Ubwo hasomwaga icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021
    Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ari nabo baburanishije uru rubanza basomye icyemezo cy’urukiko bemeza ko Prof. Karuranga Gahima Egide ari umwere ku byaha byose yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

    Umucamanza yategetse ko Prof. Karuranga Gahima Egide ahita arekurwa amagarama y’urubanza agaherera ku isanduku ya Leta kuko Prof. Karuranga Gahima Egide yari afunze.

    Ubushinjacyaha bukaba bufite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

    Prof. Karuraranga Gahima Egide ni umugabo w’imyaka 65. Kaminuza ya INATEK yari ayoboye yafunzwe nyuma y’ibibazo by’uruhuri n’imanza z’urudaca haba ku bari abakozi bayo itahembye n’abayigemuriraga ibintu binyuranye!

    Source : https://imirasire.com/?Ubutabera-Prof-Karuranga-wayoboraga-Kaminuza-ya-INATEK-yagizwe-umwere

  • Amafoto: The Ben yateye umukunzi we Miss Pamella imitoma #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane w’icyamamare hano mu u Rwagasabo yagaragaje ko anejejwe no kuba ari mu urukundo na Miss Uwicyeza Pamella maze kurukuta rwe rwa instagram yandika amagambo akomeye abwira umukunzi we mu magambo aryoshye y’icyongereza yakoresheje agira ati “You are already loved, You are already chosen by The Man Above” bishatse kuvuga ngo: “Wamaze gukundwa, Wamaze gutoranywa n’umugabo uri hejuru“

    Ibi akaba yabikoze aho yari yashyizeho akavideo gato yaririmbaga yicaye mu modoka y’akataraboneka.

    Nyuma gato amaze gutangaza ayo magambo yaraherekijwe n’udutima twinshi tugaragaza urukundo, umukunzi we Uwicyeza Pamella yahise yishimira ayo magambo maze nawe ntiyaripfana yandikaho ati : “Bless You” bivuze ngo “Uhabwe umugisha” yongeraho udutima twinshi.

    Amafoto ya The Ben n’umukunzi we Miss Pamella

    The Ben n'umukunzi we Miss Pamella mu munyenga w'urukundo

    Source : https://imirasire.com/?Amafoto-The-Ben-yateye-umukunzi-we-Miss-Pamella-imitoma

  • Umwana Ingabire Pascaline Samantha aherutse… – #rwanda #RwOT

    Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko. Uyu mwana w'umukobwa yavukiye amezi arindwi.

    Umwe mu nshuti z'umuryango wa Ingabire Pascaline yabwiye INYARWANDA ko umwana Ingabire aherutse kwibaruka yitabye Imana.

    Ati 'Umwana yabyaye ejo yitabye Imana. Mbimenye noneho simbajije isaha. Yavutse adashyitse (Umwana). Yari akiri kwa muganga.'

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico.

    Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n'akazi akora.

    Ingabire Pascaline yapfushije umwana yari amaze iminsi ibiri yibarutse

    Ingabire azwi cyane muri filime ku izina rya  ‘Samantha’ aho anafite filime ye yise ‘Inzozi’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104870/umwana-ingabire-pascaline-samantha-aherutse-kwibaruka-yitabye-imana-104870.html

  • Prof Egide Karuranga wayoboraga INATEK yagizwe umwere –

    Prof. Karuranga yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020. Yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2020 Minisiteri y’Uburezi yari imaze gufunga Kaminuza ya INATEK yari amaze igihe abereye umuyobozi.

    Urukiko rwagize umwere uyu mugabo w’imyaka 65 ku wa 16 Mata 2021, nyuma y’amezi agera ku icyenda yari amaze afunze.

    Prof. Karuranga yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yayoboraga INATEK/UNIK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yemereye abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafaranga y’ishuri. Icyo cyemezo ngo cyateye Kaminuza igihombo cya 77.520.000 Frw.

    Bukomeza buvuga ko atanubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko mu kubaka, gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka miliyoni 1 Frw kandi yahaye akazi uwitwa Gatesi Florence adakoze ikizamini.

    Yanashinjwe gukodesha imirima n’inshuti ye no kuba yaraguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu isoko.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ikirego cyabwo kuri raporo y’igenzura igaragaza ibibazo byari muri INIK, kuba hari urutonde rw’abanyeshuri yazanye bakigira ubuntu, kuba hari amasoko yatanze bidaciye mu kanama gashinzwe amasoko no kuba hari abamushinja ko Kaminuza ya Kibungo yagaragayemo ibibazo by’imicungire y’umutungo n’ikorwa ry’imishinga iremereye.

    Prof Karuranga na Me Kayigire François na Me Kayiranga Rukumbi Bernard baburanye bahakana ibyaha umukiliya wabo aregwa, bavuga ko nta bimenyetso bihari byemeza ko yabikoze Ubushinjacyaha bushingiraho, banasaba ko agirwa umwere.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Prof Karuranga igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

    Nyuma yo gusuzuma ukwiregura kw’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ibiregwa Prof Karuranga nta shingiro bifite ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

    Rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Prof Karuranga yashyize abanyeshuri muri INIK bakigira ubuntu ariko kandi nk’uko abivuga hamwe n’abamwunganira ko bigaga ku mwenda, muri dosiye harimo umushinga wo korora inkoko bari barakoze babifashijwemo na Kaminuza wo kuzajya uvamo amafaranga y’ishuri ndetse bukaba butagaragaje ko abo banyeshuri ari we wahabajyanye.

    Ku cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Urukiko rwavuze ko byitwa ko wakoreshejwe nabi mu byo utateganyijwe cyangwa kuwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bigakorwa n’ufite ububasha bwo kuwucunga. Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amafaranga yasohowe na INATEK mu kugura imodoka, gukodesha amasambu, gusana inzu no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari biteganyijwe cyangwa ko agakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Urukiko rwemeje ko Prof Karuranga adahamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Rwategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomerwa mu ruhame, keretse afungiwe ikindi cyaha.

    Prof. Karuranga yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’Ubukungu.

    Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwagize umwere Prof. Karuranga Gahima Egide wayoboraga iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo (INATEK)

  • Byari amarira y’ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 –

    Ku wa 12 Mata 2021 ni bwo inkuru ya Uwamahoro Rosine yaciye ku IGIHE arangisha umuryango yaburanye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’amasaha make yahise abona abo mu muryango we yari yarabuze.

    Inkuru nziza yamugezeho ko nyina n’abavandimwe bakibaho batuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, kuva icyo gihe umutima we wuzuye ibyishimo ko agiye kongera kubona umuryango we.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Uwamahoro asanzwe akorera nka agent, yongeye kumuhuza n’umuryango we ubarizwa muri Gisagara.

    Haba ku ruhande rwa Uwamahoro ndetse nabo yasanze i Gisagara basazwe n’ibyishimo byo kongera kubonana nyuma y’imyaka 27, ntawe uca undi iryera.

    Umuryango wa Uwamahoro wari wararize warihanaguye, nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro bitaga Kankindi ari i Kigali aho yari yaragiye gusura nyirasenge.

    Mu gihe cya Jenoside yari i Kigali ndetse aza guhungana n’abandi muri Eto Kicukiro kuko hari hafi yo kwa nyirasenge, aho niho abo bari kumwe baguye we aza kurokoka. Nyuma yo kumva ko abari aho bapfuye umuryango we watekereje ko nawe yapfuye ndetse bagahora bamwibuka buri mwaka kuko izina rye ryari ryashyizwe ku rwibutso rwa Save.

    Nyuma y’iki gihe cyose cy’umubabaro n’agahinda bongeye kubonana ari bazima, Uwamahoro yasanze nyina ndetse n’abavandimwe be bane bararokotse.

    Mu marira menshi y’ibyishimo Uwamahoro yabwiye IGIHE ko afite umunezero atari yarigeze agira mu buzima bwe, kandi ko anejejwe no kubona amaraso ye nyuma y’igihe kirekire.

    Yagize ati “Nkibona umuntu umpamagara ambwira ko ari mubyara wanjye nagize ngo ndi kurota ariko nsanga ni impamo. Uyu munsi rero ni ibyishimo n’umunezero kuko namaze igihe kinini ntagira uwo nita mama, nahoraga nifuza kugira uwo dufitanye isano y’ukuri none ndababonye ndishimye cyane.”

    “Ikindi kandi ndashima Imana ko nongeye guhura n’umuryango wanjye turi bazima, Imana yaraturinze, ubu ibyishimo byacu ni bwo bitangiye.”

    Yakomeje ashimira abamufashije bose mu rugendo rw’ubuzima butoroshye yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ati “Ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo cyane AVEGA, ndetse na MTN ko twabashije gukorana neza kandi ndashimira n’itangazamakuru ko ryabashije kumpuza n’umuryango.”

    Uyu munezero awuhuje n’umubyeyi we, Mukaruzima Francine, wavuze ko yari amaranye agahinda imyaka 27 none ubu Imana ikaba imuhojeje amarira.

    Ati “Nishimye cyane, ubu ibyishimo byandenze uyu mwana twaherukanaga afite imyaka itatu none dore uko angana uku, nari nararize narihanaguye none dore Imana idukoreye ibitangaza nta munezero urenze uyu nzigera mbona.”

    Mukuru we, Umuhoza Floriane, we yavuze ko ibi ari inzozi kuri we kuko ntiyumva uburyo umuntu bajyaga bibuka ubu bari kumwe baganira.

    Ati “Ndikumva ibi ari ibintu bitabaho mu buzima bwanjye sindabyuma pe, aha iwacu twibuka ku wa 25 Mata izina rye riri ku rwibutso ndetse bashyizeho n’umwanya w’ifoto ye nuko tutari tuyifite ngo tuyishyire mu rwibutso. Urumva ko uyu munezero ntacyo twawunganya.”

    -  MTN yamuherekeje kubonana n’umubyeyi we

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Uwamahoro yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima ndetse ntiyabasha no kwiga ngo arangize amashuri, yagiye ashaka ubuzima mu buryo butandukanye ubu akaba ari agent wa MTN.

    Nk’umufatanyabikorwa wabo na bo bakiranye urugwiro inkuru yo kuba yongeye kubona umuryango ndetse banamuherekeza gusura umubyeyi.

    Mu kumuherekeza bamugeneye impano ashyira umubyeyi we ndetse nawe bamwongerera igishoro mu kazi ke, banagabira uyu muryango inka.

    Umukozi muri MTN, Alain Numa, yavuze ko nyuma yo kumva inkuru ko uyu mukobwa yabonye umuryango byabashimishije, nabo bifuza kumuherekeza kugira ngo bishimane n’umufatanyabikorwa wabo.

    Ati “MTN dukora ubucuruzi uyu rero ni umufatanyabikorwa wacu, byaradushimishije rero kubona yabonye umuryango iki ni igikorwa kidasanzwe kubona nyuma y’imyaka 27 umuntu abona umuryango.”

    Yakomeje avuga ko kuba uyu mukobwa yarahisemo gukorera MTN byamwubakiye ubuzima aho ageze ubu, nabo bakaba bifuje kumushyigikira.

    Ati “Uyu mwana yishakiye ubuzima akorana na MTN rero natwe mu kumushyigikira twamwongerereye igishoro cy’ibihumbi 200 Frw, ndetse tugenera umubyeyi we inka mu gukomeza kwishimana nabo.”

    Uwamahoro yahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 aburanye nawo bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, aza kunyura mu buzima butoroshye n’agahinda ko kutagira uwo bafitanye isano.

    Ubwo Uwamahoro yahuraga n’umubyeyi we bagwanye mu byano bishyira kera cyane ko mbere yo guhura aba bombi babanje gupimwa Coronavirus, bagasangwa ari bazima.

    Uwamahoro yasuhuzanyaga na mukuru we baherukanaga kera

    Byari ibyishimo ubwo Uwamahoro Rosine yongeraga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 27

    Amarira y’ibyishimo…

    Umugana ugana iwabo wa Uwamahoro Rosine wari warimbishijwe hitegurwa kumwakira

  • Byari amarira y'ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n'umuryango we nyuma y'imyaka 27 – #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Mata 2021 ni bwo inkuru ya Uwamahoro Rosine yaciye ku IGIHE arangisha umuryango yaburanye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y'amasaha make yahise abona abo mu muryango we yari yarabuze.

    Inkuru nziza yamugezeho ko nyina n'abavandimwe bakibaho batuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, kuva icyo gihe umutima we wuzuye ibyishimo ko agiye kongera kubona umuryango we.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo sosiyete y'itumanaho ya MTN Uwamahoro asanzwe akorera nka agent, yongeye kumuhuza n'umuryango we ubarizwa muri Gisagara.

    Haba ku ruhande rwa Uwamahoro ndetse nabo yasanze i Gisagara basazwe n'ibyishimo byo kongera kubonana nyuma y'imyaka 27, ntawe uca undi iryera.

    Umuryango wa Uwamahoro wari wararize warihanaguye, nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro bitaga Kankindi ari i Kigali aho yari yaragiye gusura nyirasenge.

    Mu gihe cya Jenoside yari i Kigali ndetse aza guhungana n'abandi muri Eto Kicukiro kuko hari hafi yo kwa nyirasenge, aho niho abo bari kumwe baguye we aza kurokoka. Nyuma yo kumva ko abari aho bapfuye umuryango we watekereje ko nawe yapfuye ndetse bagahora bamwibuka buri mwaka kuko izina rye ryari ryashyizwe ku rwibutso rwa Save.

    Nyuma y'iki gihe cyose cy'umubabaro n'agahinda bongeye kubonana ari bazima, Uwamahoro yasanze nyina ndetse n'abavandimwe be bane bararokotse.

    Mu marira menshi y'ibyishimo Uwamahoro yabwiye IGIHE ko afite umunezero atari yarigeze agira mu buzima bwe, kandi ko anejejwe no kubona amaraso ye nyuma y'igihe kirekire.

    Yagize ati 'Nkibona umuntu umpamagara ambwira ko ari mubyara wanjye nagize ngo ndi kurota ariko nsanga ni impamo. Uyu munsi rero ni ibyishimo n'umunezero kuko namaze igihe kinini ntagira uwo nita mama, nahoraga nifuza kugira uwo dufitanye isano y'ukuri none ndababonye ndishimye cyane.'

    'Ikindi kandi ndashima Imana ko nongeye guhura n'umuryango wanjye turi bazima, Imana yaraturinze, ubu ibyishimo byacu ni bwo bitangiye.'

    Yakomeje ashimira abamufashije bose mu rugendo rw'ubuzima butoroshye yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ati 'Ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo cyane AVEGA, ndetse na MTN ko twabashije gukorana neza kandi ndashimira n'itangazamakuru ko ryabashije kumpuza n'umuryango.'

    Uyu munezero awuhuje n'umubyeyi we, Mukaruzima Francine, wavuze ko yari amaranye agahinda imyaka 27 none ubu Imana ikaba imuhojeje amarira.

    Ati 'Nishimye cyane, ubu ibyishimo byandenze uyu mwana twaherukanaga afite imyaka itatu none dore uko angana uku, nari nararize narihanaguye none dore Imana idukoreye ibitangaza nta munezero urenze uyu nzigera mbona.'

    Mukuru we, Umuhoza Floriane, we yavuze ko ibi ari inzozi kuri we kuko ntiyumva uburyo umuntu bajyaga bibuka ubu bari kumwe baganira.

    Ati 'Ndikumva ibi ari ibintu bitabaho mu buzima bwanjye sindabyuma pe, aha iwacu twibuka ku wa 25 Mata izina rye riri ku rwibutso ndetse bashyizeho n'umwanya w'ifoto ye nuko tutari tuyifite ngo tuyishyire mu rwibutso. Urumva ko uyu munezero ntacyo twawunganya.'

    -  MTN yamuherekeje kubonana n'umubyeyi we

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Uwamahoro yahuye n'ibibazo byinshi by'ubuzima ndetse ntiyabasha no kwiga ngo arangize amashuri, yagiye ashaka ubuzima mu buryo butandukanye ubu akaba ari agent wa MTN.

    Nk'umufatanyabikorwa wabo na bo bakiranye urugwiro inkuru yo kuba yongeye kubona umuryango ndetse banamuherekeza gusura umubyeyi.

    Mu kumuherekeza bamugeneye impano ashyira umubyeyi we ndetse nawe bamwongerera igishoro mu kazi ke, banagabira uyu muryango inka.

    Umukozi muri MTN, Alain Numa, yavuze ko nyuma yo kumva inkuru ko uyu mukobwa yabonye umuryango byabashimishije, nabo bifuza kumuherekeza kugira ngo bishimane n'umufatanyabikorwa wabo.

    Ati 'MTN dukora ubucuruzi uyu rero ni umufatanyabikorwa wacu, byaradushimishije rero kubona yabonye umuryango iki ni igikorwa kidasanzwe kubona nyuma y'imyaka 27 umuntu abona umuryango.'

    Yakomeje avuga ko kuba uyu mukobwa yarahisemo gukorera MTN byamwubakiye ubuzima aho ageze ubu, nabo bakaba bifuje kumushyigikira.

    Ati 'Uyu mwana yishakiye ubuzima akorana na MTN rero natwe mu kumushyigikira twamwongerereye igishoro cy'ibihumbi 200 Frw, ndetse tugenera umubyeyi we inka mu gukomeza kwishimana nabo.'

    Uwamahoro yahuye n'umuryango we nyuma y'imyaka 27 aburanye nawo bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, aza kunyura mu buzima butoroshye n'agahinda ko kutagira uwo bafitanye isano.

    Ubwo Uwamahoro yahuraga n'umubyeyi we bagwanye mu byano bishyira kera cyane ko mbere yo guhura aba bombi babanje gupimwa Coronavirus, bagasangwa ari bazima.

    Uwamahoro yasuhuzanyaga na mukuru we baherukanaga kera

    Byari ibyishimo ubwo Uwamahoro Rosine yongeraga kubonana n'umuryango we nyuma y'imyaka 27

    Amarira y’ibyishimo…

    Umugana ugana iwabo wa Uwamahoro Rosine wari warimbishijwe hitegurwa kumwakira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byari-amarira-y-ibyishimo-ubwo-uwamahoro-yabonanaga-n-umuryango-we-nyuma-y

  • Prof Egide Karuranga wayoboraga INATEK yagizwe umwere – #rwanda #RwOT

    Prof. Karuranga yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020. Yafashwe nyuma y'uko ku wa 30 Kamena 2020 Minisiteri y'Uburezi yari imaze gufunga Kaminuza ya INATEK yari amaze igihe abereye umuyobozi.

    Urukiko rwagize umwere uyu mugabo w'imyaka 65 ku wa 16 Mata 2021, nyuma y'amezi agera ku icyenda yari amaze afunze.

    Prof. Karuranga yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yayoboraga INATEK/UNIK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yemereye abanyeshuri b'aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafaranga y'ishuri. Icyo cyemezo ngo cyateye Kaminuza igihombo cya 77.520.000 Frw.

    Bukomeza buvuga ko atanubahirije amabwiriza agenga imitangire y'amasoko mu kubaka, gusana, kugura ibikoresho n'imishinga y'ubuhinzi birengeje agaciro ka miliyoni 1 Frw kandi yahaye akazi uwitwa Gatesi Florence adakoze ikizamini.

    Yanashinjwe gukodesha imirima n'inshuti ye no kuba yaraguze imodoka za Kaminuza n'inshuti ye bitanyuze mu isoko.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ikirego cyabwo kuri raporo y'igenzura igaragaza ibibazo byari muri INIK, kuba hari urutonde rw'abanyeshuri yazanye bakigira ubuntu, kuba hari amasoko yatanze bidaciye mu kanama gashinzwe amasoko no kuba hari abamushinja ko Kaminuza ya Kibungo yagaragayemo ibibazo by'imicungire y'umutungo n'ikorwa ry'imishinga iremereye.

    Prof Karuranga na Me Kayigire François na Me Kayiranga Rukumbi Bernard baburanye bahakana ibyaha umukiliya wabo aregwa, bavuga ko nta bimenyetso bihari byemeza ko yabikoze Ubushinjacyaha bushingiraho, banasaba ko agirwa umwere.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Prof Karuranga igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

    Nyuma yo gusuzuma ukwiregura kw'impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ibiregwa Prof Karuranga nta shingiro bifite ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

    Rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Prof Karuranga yashyize abanyeshuri muri INIK bakigira ubuntu ariko kandi nk'uko abivuga hamwe n'abamwunganira ko bigaga ku mwenda, muri dosiye harimo umushinga wo korora inkoko bari barakoze babifashijwemo na Kaminuza wo kuzajya uvamo amafaranga y'ishuri ndetse bukaba butagaragaje ko abo banyeshuri ari we wahabajyanye.

    Ku cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Urukiko rwavuze ko byitwa ko wakoreshejwe nabi mu byo utateganyijwe cyangwa kuwukoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi bigakorwa n'ufite ububasha bwo kuwucunga. Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amafaranga yasohowe na INATEK mu kugura imodoka, gukodesha amasambu, gusana inzu no kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga bitari biteganyijwe cyangwa ko agakoreshwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Urukiko rwemeje ko Prof Karuranga adahamwa n'icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Rwategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomerwa mu ruhame, keretse afungiwe ikindi cyaha.

    Prof. Karuranga yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y'uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n'imicungire y'ibijyanye n'Ubukungu.

    Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwagize umwere Prof. Karuranga Gahima Egide wayoboraga iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo (INATEK)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-egide-karuranga-wayoboraga-inatek-yagizwe-umwere

  • Ndimbati yagaragaye mu bukwe bwa Myasiro n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Moustapha uzwi nka NDIMBATI ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Myasiro bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, aho uyu mukinnyi wo gusiganwa ku maguru mu ikipe ya Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney yasezeranye imbere y' amategeko n'umukunzi we Niyomufasha Jose.

    Ku wa Kane nibwo Myasiro yari yashinze ivi hasi asaba Josée ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma y'amezi 5 bakundana.

    Uyu munsi bakaba basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.

    NDIMBATI na we akaba yagaragaye yatashye ubu bukwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yagaragaye-mu-bukwe-bwa-myasiro-numukunzi-we/

  • Ntibisanzwe, Bamutegeye kumara amagi 50 ageze ku rya 42 riramuhitana #rwanda #RwOT

      Umugabo witwa Subhash Yada ufite imyaka 42 y'amavuko' ukomoka mu Buhinde mu karere ka Jaunpur muri Uttar Pradesh yitabye Imana nyuma yuko azira intego yo kumara amagi 50.
      Uyu mugabo byavugwaga ko ahabwa amafaranga ibihumbi bibiri Rs by'Amahinde, ni ukuvuga nibura ibihumbi 26 mu manyarwanda naramuka amaze amagi yose uko ari 50 gusa yarageze ku rya 42 riramuhitana. Yahise ajyanwa mu bitaro ariko apfa nyuma gato. Nk'uko Medizzy abitangaza, abahanga bemeza ko amagi yashobora kuba yarateje ihungabana rikomeye mu mikorere ya Nyakwigendera bitewe n'umuhondo w'igi uba mwinshi muri cholesterol.
      Urubuga rw'ubuvuzi rwagaragaje ubushakashatsi, bwerekanye ko kurya amagi, iyo bikozwe buri munsi, bishobora kongera ibyago by'urupfu ku muntu 7%, byemezwa ko umuhondo w'igi ugira uruhare runini mu kuba umuntu yapfa awihase.
      Umujyanama w'umutima muri kaminuza ya kaminuza ya Londere, Porofeseri Riyaz Patel, avuga ko  'Ku bantu benshi, amagi ashobora kuribwa mu rugero mu rwego rwo kurya indyo yuzuye, keretse iyo bagiriwe inama yo kutabikora ku mpamvu z'ubuvuzi cyangwa imirire.'
      Ubushakashatsi butandukanye bwemeje uburyo gufata cholesterol bigira ingaruka ku buzima bw'umutima n'imitsi uwihase amagi akaba yapfa.
      SRC:Ladbible

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/18/ntibisanzwe-bamutegeye-kumara-amagi-50-ageze-ku-rya-42-riramuhitana/

  • MTN yahaye ikaze Miss Kayirebwa Marie Paul wa… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Mata 2021. Kayirebwa wabaye Miss Popularity 2021 aherekejwe na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba MTN, babashimira mu izina ry'abategura Miss Rwanda, inkunga bateye irushanwa.

    Ni ku nshuro ya kabiri MTN Rwanda iteye inkunga Miss Rwanda. Umwaka ushize yahembye Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020, ndetse anababera Brand Ambassador mu gihe cy'umwaka umwe.

    Ni nako byagenze kuri iyi nshuro, kuko MTN yahembye Kayirebwa 1,800,000 Frw, ndetse bazakorana nawe nka Brand Ambassador wayo mu gihe cy'umwaka umwe.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba yahaye ikaze Kayirebwa Marie Paul watsindiye kuba Brand Ambasador wa MTN. Uyu muyobozi yashimye abategura Miss Rwanda, uburyo kuri iyi nshuro iri rushanwa ryagenze nubwo ryabaye mu gihe u Rwanda n'Isi bihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Kayirebwa Marie Paul yahawe ibihembo birimo Telefoni ya iPhone 10 Plus yatanzwe na MTN Rwanda, Internet y'umwaka wose yatanzwe na MTN Rwanda, azajya ahamagara ku buntu abifashijwemo na MTN Rwanda ndetse yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Abakobwa 20 bose bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda baherutse guhura n'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali yabemereye Bourse. Abemerewe iyi Bourse ni abiteguye guhita batangira amasomo mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 11 Ukuboza 2020, Gisele Phanny Wibabara Umuyobozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bongeye gutera inkunga Miss Rwanda, kubera ko bamaze kuba abafatanyabikorwa b'igihe kirere kandi 'beza'.

    Yavuze ko bahisemo kongera guhemba 'Miss Popularity' kubera ko imyaka umukobwa asabwa kwitabira iri rushanwa yongerewe, no kuba nabo imyaka y'abakoresha poromosiyo ya 'Yolo' yariyongereye iva kuri 18 igera kuri 30 y'amavuko.

    Yavuze ati 'Icyiza cyadushimishije cyatumye twifuza gufatanya na Rwanda Inspiration Backup muri uku guhemba ni ukubera ko mu bantu bakoresha 'Yolo' natwe twabashije kuzamura imyaka y'abakoreshaga 'Yolo' tukaba twaravuye ku myaka 15 tukaba tugeze ku myaka 30 y'amavuko.'


    Miss Ingabire Grace na Kayirebwa Marie Paul bagiranye ibiganiro n'abayobozi Bakuru ba MTN, babashimira inkunga yabo kuri Miss Rwanda

    Uhereye ibumuso: Miss Ingabire Grace, Umuyobozi Mukuru wa MTN, Kaemba Ng’ambi na Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity 2021


    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi yakiriye Kayirebwa Marie Paul wabaye Brand Ambassador wa MTN

    Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021


    Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021

    Teta Mpyisi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104868/mtn-yahaye-ikaze-miss-kayirebwa-marie-paul-watsindiye-kuba-brand-ambassador-wayo-amafoto-104868.html