Blog

  • Menya intiti zakoze Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump –

    Ni akazi Leta y’u Rwanda yatanze kuko n’ubwo hari raporo nk’iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko yakozwe n’abantu bayo.

    Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw’amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa.

    Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n’uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by’amategeko cya Levy Firestone Muse.

    Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y’u Rwanda ibigizemo.

    Bitewe n’uburemere bw’iyi raporo, yakozwe n’ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

    Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

    Ni ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

    Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by’amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by’ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n’ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk’uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

    Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk’urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

    Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry’intwaro muri izo Leta.

    Uretse ingingo y’intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi nk’umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

    Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n’abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n’amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

    Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

    Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

    Robert F. Muse

    Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubwunganizi mu mategeko.

    Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y’abanyamategeko n’ibigo bakorera, nk’umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n’ikigero cy’umusaruro atanga mu manza aburana.

    Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yari yatowe nk’umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

    Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y’abakozi, ibigo byigenga, ndetse n’ibindi bigo bikomeye.

    Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

    Joshua A. Levy

    Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n’ibibazo by’ubuzima, birimo ingurane z’impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n’Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

    Uretse raporo k’u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by’ubucukumbuzi birimo ibibazo by’imitwarire na ruswa y’abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

    Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’iyi raporo

    Daren H. Firestone

    Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

    Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n’ibindi bigo bitandukanye.

    Uyu akunze kwibanda ku manza z’imisoro, ubuzima, ubujura n’izindi nk’izo zitandukaye.

    Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

    Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

    Uretse abaturuka hanze y’u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n’ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko byo mu Rwanda.

    Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z’ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n’ibindi nk’ibyo.

    Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z’ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

    Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y’umusoro, amabanki, n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

    Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by’imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

    Muri rusange, iyi raporo yakozwe n’abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby’iyi raporo

    Urutonde rw’abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

  • Zari Hassan yaciye agahigo gakomeye kamugize umugore wa kabiri muri Afurika y'i Burasirazuba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka muri Uganda ariko akaba yituriye muri Afurika y'Epfo yaciye agahigo ko kuba umugore wa kabiri muri Afurika y'i Burasirazuba (EAC) ukurirwa n'abantu benshi kuri instagram .

    Uyu mugore w'abana batanu, nyuma yo kuzuza abamukurikira kuri Instagram miliyoni 9, yashimiye aba bakunzi be aho yavuze ko ari ingenzi kuri we.

    Ati'ibyo mukora byose, abo muri bo bose, nzahora nshimira ko mwaje mu buzima bwanjye. Mwarakoze kuba mu muryango w'abantu miliyoni 9 bankurikira.'

     

    Zari Hasasan akaba yabaye umugore w'icyamamare wa kabiri muri Afurika y'Iburasirazuba ukurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram, ni nyuma y'umukinnyi wa filime w'umunyakenya, Lupita Nyong'o nawe ukurikirwa n'abantu miliyoni 9 n'ibihumbi birenga 30.

    Kugeza ubu uza ku mwanya wa 3 ni Wema Sepetu umukinnyi wa filime muri Tanzania wanabaye nyampinga w'iki gihugu wa 2006, ubu akurikirwa na miliyoni 8 n'ibihumbi 600.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/zari-hassan-yaciye-agahigo-gakomeye-kamugize-umugore-wa-kabiri-muri-afurika-yi-burasirazuba/

  • Mrs World 2020 wakomerekeje uwagombaga guhabwa ikamba agahita afungwa yafashe icyemezo kigayitse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mrs World 2020 ,Caroline Jurie uherutse gufungwa nyuma yo gukomeretsa mugenzi we wagombaga kwambikwa ikamba, ndetse agahita atabwa muri yombi yafashe ikemezo kigayitse cyo kureka inshingano ze nyuma yo kuva muri gereza by'agateganyo.

    Caroline Jurie yakoreye urugomo mugenzi we Pushpika De Silva wari wambitswe ikamba, byabaye mu marushanwa yo gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) yitabirwa gusa n'abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n'abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza.

    Iyi mihango ya Mrs World ibera mu murwa mukuru wa Sri Lanka. Pushpika De Silva yakomeretse ubwo yamburwaga ikamba ku gahato niko kujya kwa muganga, uwamukomerekeje Caroline arafungwa. Kuri ubu Caroline Jurie, yeguye ku mirimo ye. Umuryango uyobora aya marushanwa wavuze ko Jurie yatawe muri yombi arekurwa by'agateganyo, icyemezo cyo gusezera ku bushake cyafashwe na Caroline ubwe.

    Ubwo Jurie yamburaga ikamba ku gahato De Silva avuga ko atarikwiye kubera ngo yaba yaratandukanye n'umugabo we.Uyu De Silva akaba akomeje gusaba ko uyu Mrs World 2020 akurikiranwa agakomeza no gufungwa ngo kuko yamusebeje.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mrs-world-2020-wakomerekeje-uwagombaga-guhabwa-ikamba-agahita-afungwa-yafashe-icyemezo-kigayitse/

  • Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa mbere wa gishuti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

    Kuri iki gicamunsi nibwo Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere wa gishuti yahuragamo na Bugesera FC. Bugesera FC wari umukino wayo wa 2 ikinnye kuva umupira w'amaguru wasubukurwa, nyuma y'umukino banganyijemo n'ikipe ya Police FC igitego kimwe kuri kimwe.

    Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, yaba Rayon Sports yari yagaruye Sekamana Maxime wari umaze igihe adatanga umutahe muri iyi kipe yambara umweru n'ubururu.

    Abakinnyi benshi Bugesera FC yari yakoresheje ku mukino wa Police FC ni nabo batangiye kuri uyu mukino. Ku munota wa 60 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Manase matatu, umukino Wenda kurangira ku munota wa 82 nibwo rutahizamu w'Amavubi ndetse na Rayon Sports Sugira Ernest yaje guterekamo igitego cya kabiri bituma umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kubusa bwa Bugesera FC.

    Maxime yari yagarutse mu kibuga

    Ni umukino wagaragayemo amakarita 2 y'imituku, ku ruhande rwa Bugesera Rafael yaje guhabwa ikarita y'umutuku ndetse na Mudacumura Jackson bakunze kwita Rambo abona ikarita ku ruhande rwa Rayon Sports.

    SRC: inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wa-gishuti/

  • Sobanukirwa uburyo bwiza buboneye ukwiye kuryamamo,ibyiza n'ibibi byabyo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakunze kuryama mu buryo butandukanye (positions) gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo turyamamo ,turebe ubwiza n'ububi ukwiye kureka nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n'ibibi byabwo.

    1.Kuryamira urubavu

    Ibyiza byabwo: Birinda kubabara ibikanu n'umugongo, birinda ikirungurira, ntabwo upfa kugona, ndetse ni bwo buryo bwiza iyo utwite.

    Ibibi byabwo: ubu buryo bubangamira amabere ku bagore ndetse n'uruhu rw'aho ukunda kuryamira.

    Mu by'ukuri nubwo mu bwiza ari uburyo bwa kabiri, nyamara usanga ari bwo buryo bunogeye abantu bose udakuyemo n'umwe keretse abafite uburwayi bwihariye.

    Iyo uryamiye urubavu bifasha urutirigongo, ndetse ku barware ikirungurira uu buryo burabafasha gusa ntiburuta kuryama ugaramye.

    Gusa nanone wibukeko umusaya uba waryamiye ariwo ugira iminkanyari cyane ndetse akenshi ubyuka hishushanyijeho ibyo waryamiye.

    Kuko nanone amabere aba ameze nk'ari gutendera bituma arushaho kugwa ndetse ibiyakomeza bigacika intege.

    Ibyo kuzirikana: Niba utwite ni byiza kuryamira uruhande rw'ibumoso kurenza urw'iburyo

    Mu gihe uryamira urubavu usabwa gukoresha umusego munini cyane ku buryo urutugu, ijosi n'umutwe biba biringaniye.

    2.Kugarama

    Ibyiza byabyo: bikurinda kuba warwara ibikanu, bikagabanya kuba warwara ikirungurira kandi ku bagore ntacyo bitwara ku mabere yabo kuko nta kiba kiyabyiga.

    Ibibi: Bishobora gutuma ugona iyo usinziriye

    Nibyo koko kuryama ugaramye ni uburyo bwiza kuko bifasha umutwe, ijosi n'urutirigongo. Kandi bitewe nuko uba wiseguye umutwe bituma igifu kiba kiri munsi y'umuhogo bityo aside ntibe yabona uburyo izamuka ngo ugire ikirungurira.

    Si ibyo gusa kuko nta nubwo wagira iminkanyari kuko nta kiba gitsikamiye mu maso. Kandi amabere uko yaba angina kose ntabangamirwa ahubwo abona uko yisanzura.

    Icyo kuzirikana: Akenshi mu gihe uryamye ugaramye ushobora kugona niyo mpamvu usabwa kwisegura umusego utuma umutwe utaba wunamye cyane ku buryo byabuza umwuka kwinjira neza ahubwo ukaba umusego utuma wumva umutwe n'ibikanu biseguye neza.

    3.Kubika inda

    Kuryama wubitse inda nibwo buryo bubi bubaho, ndetse wari ukwiye guhita ubihagarika. Gusa hari aho biba byiza

    Ibyiza byabyo: Iyo ugona biragabanyuka

    Ibibi: kuribwa umugongo n'ibikanu, kuryamira amabere akabwatarara, iminkanyari mu maso, umugore utwite arabibujijwe by'umwihariko kimwe n'abarwayi b'umugongo

    Akenshi iyo uryamye wubitse inda bibangamira urutirigongo bikaremerera ingingo n'imikaya bikaba byabyara ibinya no kuribwa.

    Kuko akenshi usanga iyo wubitse inda uba ureba ku ruhande, binaniza ijosi cyane kuko uba umeze nk'uwahindukiye.

    Ibyo kuzirikana: Niba uhisemo kuryama wubitse inda, bikore ku buryo uryama utareba ku ruhande ahubwo ureba hasi cyangwa usa n'ureba imbere, nibyo bitananiza ijosi ugereranyije no kuba ureba ku ruhande.

    Gusa hano umusego ntuba ari ngombwa niyo uwushyizeho ugomba kuba ari muto cyane.

    4.Kuryama wihinnye cyane

    Ubu buryo twagereranya na kwa kundi umwana mu nda ya nyina aba ameze si uburyo twakugiramo inama yo kuryamamo nubwo kuri bamwe bubabera bwiza.

    Ibyiza byabwo: bufasha abasanzwe bagona kutagona, bukanaba bwiza ku batwite

    Ibibi: Iyo waryamye gutya akenshi ubyuka ubabara umuongo, ibikanu ndetse ushobora no kurwara urukebu, amabere nayo akarushaho kugwa.

    Ibyo kuzirikana: usanga akenshi muri ubu buryo amavi aba atunnye ndetse n'umugongo uhese ugasanga rero iyo ubyutse umugongo ukubabaza ndetse rimwe na rimwe ukumva mu mavi haguhekenya.

    Ibi rero ni bibi dore ko iyo ukunze kuryama gutya wihese akenshi ugira iminkanyari mu maso ku buryo bwa vuba, amabere akagwa imburagihe ndetse ukazahetama umugongo vuba cyane cyane iyo uri muremure.

    Niba ukunze kuryama wihinnye gerageza kutihina cyane, kandi ukoreshe umusego usigasira urutugu n'umutwe.

    Rero mbere yuko utwarwa n'agatotsi banza uryame mu buryo bunogeye kuko hari igihe uba uryamye uko wiboneye ibitotsi bikagutwara.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-uburyo-bwiza-buboneye-ukwiye-kuryamamoibyiza-nibibi-byabyo/

  • Biratangaje:amaze imyaka 20 yose angana gutya||ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'inkumi ariko ugaragara nk'umwana yitwa Nishimwe Josephine aho bavuga ko afite imyaka 20 y'amavuko ariko kubera ubumuga yavukanye  bwatumye agaragara nk'aho ari umwana muto ndetse agira umutwe munini watumaga abandi bana bamuserereza.

    Uyu mukobwa utuye mu karere ka Gisagara ubwo yasurwaga na Afrimax Tv bamusanze akina umupira n'abandi bana,aho na we yavuze ko akunda umupira w'amaguru ndetse afite inzozi zo gusimbura Lionel Messi ngo kuko amukunda cyane.yagize ati:'nkunda umupira cyane nari nziko nzasimbura Messi gusa ubumuga bwanjye ntibonyoroheye.'

    Mama wa Josephine yavuze ko yamujyanye ku ishuri abandi bana bakamuseka bamuserereza kubera ubugufi bwe,ndetse ko byatumye ajya yanga gusubira ku ishuri ariko ngo kuri ubu atangiye kumenyera ishuri ,aho na we atangaza ko hari byinshi mu byo biga amaze kumenya nk'imibare,icyongereza, na siyansi.

    Josephine arimo gukina n'abandi bana.

    Mama we yakomeje avuga ko Josephine akunda kwinezeza no gukora uturimo dutandukanye two mu rugo, nubwo babayeho mu buzima bw'ubukene.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/biratangajeamaze-imyaka-20-yose-angana-gutyantiwamenya-ko-ari-umukobwa-kubera-uburyo-akinamo-umupira/

  • Agahinda n'urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Ingabire Pascaline uzwi kandi nka Samantha, yandikanye agahinda kadashira agaragaza ishavu yatewe n'urupfu rw'umwana we w'umukobwa wari umaze umunsi umwe n'amasaha 14, avuga ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye nawe akimutwite.

    Samantha yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w'umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

    Samantha abinyujije kuri WhatsApp ye avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y'Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

    Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy'umunsi umwe n'amasaha 14. Kuko yanezerewe nk'abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi 'batabasha kubibona'.

    Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n'ibihe bagiranye akimutwite.

    Samantha yavuze ko azahora aryoherwa n'umunezero 'nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda' n'umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda 'utari bunsubize.'

    Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n'uko uhuje umunsi w'amavuko n'umwana we.

    Avuga kandi ko azahora anezezwa n'amasaha make yabashije kubona ubwiza bw'umwana. Ati 'Ikiruta byose nzahora nezezwa n'uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.'

    Umwana wa Samantha azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

    Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30'-11h00' kujya Rusororo, 11h30' isengesho, 11h45' gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w'Umuryango azavuga ijambo.

    Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n'umwana akimutwite n'umunsi umwe n'amasaha 14 bamaranye

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Samantha


    SRC: Inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/agahinda-nurwibutso-samantha-afitiye-umwana-we-uherutse-kwitaba-imana/

  • Umusore mukuru arashakisha akana k'agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yajyaga ku mbuga nkoranyambaga maze akavuga ko arimo gushakisha umwana w'umukobwa bari kumwe bataha ubukwe bwa se wabo mu myaka 26 ishize ubwo bari bambariye abageni bakiri abana.

    Uyu musore witwa Damilola avuga ko uwo munsi yari yambariye se wabo nk'umwana muto cyane ugenda imbere y'abageni ndetse nuwo mukobwa (ring bearers) ariko akomeza yemeza ko kuva uwo munsi ubukwe bwarangira atongeye guca iryera uwo mukobwa. Uwo musore avuga ko yifuza kubona uwo mukobwa ngo arebe uko asigaye angana ndetse nibyo asigaye abamo.

    Yagize ati: 'mu myaka 26 ishize njyewe nuwo mukobwa witwa 'Erioluwa' twari abana bato bagenda imbere y'abageni mubukwe bwa marume, sinibuka urusengero bwabereyemo gusa kuva ubwo uwo mukobwa sinigeze nongera guhura nawe. Gusa natekereje kuzana iyi foto kugira ngo nihagira umumenya cyangwa akamubona cyangwa nyirubwite akayibona ko yazambwira aho asigaye aba nibyo abamo ndetse byaba ngombwa tugahura, maze kuzuza imyaka 30 ndetse ndifuza kongera guhura nawe byibuze rimwe'.

    Ngiyi ifoto uyu musore yashyize hanze.

    Abantu bakibona ibyo yanditse babaye nk'abasaze ndetse benshi bavuga byinshi kuri ubwo butumwa. Bamwe bishimiye uwo musore kuba agitekereza kuri uwo mukobwa ndetse bemeza ko bibaye ngombwa bahura byanashoboka bagakundana bakabana ngo byaba ari agahebuzo cyane.

    Abandi nabo basetse cyane ariko kandi bamubwira ko yakagombye kubaza nyirarume n'umugore ndetse ko bashobora kuba bazi neza ako kana k'agakobwa gato kari kabambariye bityo bakaba bamufasha kumugeraho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-mukuru-arashakisha-akana-kagakobwa-batahanye-ubukwe-bambariye-abageni-cyeraabantu-byabatunguye/

  • Umukinnyi Meshak Rwampungu wasingiwe ubumuga n'impanuka yatangije 'Salon de Coifure muburyo bwo kwiubaka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Meshak Rwamungu ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.

    Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b'ikipe y'umupira w'intoki wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

    Nyuma y'impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo. Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw

    Mumakuru dukensha InyaRwanda yasuye Meshak Rwamungu aho yafunguye 'Salon de Coifure' yogosha abantu iherereye i Remera urenze Control Technique, ibumoso hateganye na Hotel ya Ferwafa barikubaka.

    Mechack ni umwogoshi (Barber) wabigize umwuga kuko ubu abifitiye na 'Certificat' igaragaza ko yabyize yifashishije internet. Salon ye ifite umwihariko wo kogosha abana bato aho babogosha bicaye mu ntebe z'imodoka z'abana, iyo uhageze uhita ubona ko hari ibintu byumihariko.

    Ndetse wareba nyuma y'ibyago Mechack yahuye nabyo ubona ko urubyiruko rwamwigiraho byinshi, ndetse n'abantu muri rusange, kudacika intenge no kwishakamo ibisubizo.

    Mechack nubwo yatangiye iyi salon ndetse n'igitekerezo kiwe kikaba ari kiza bidasanzwe, gusa ubona ko akeneye imbaraga z'abantu.

    Salon ye irimo ibikoresho bikeya. Yavuze ko atari gutegereza ngo atangire ari uko yabonye ibikoresho byose, yabaye atangiriye ku byo yabashije kubona, akeneye abantu cyane ngo bamufashe mu rugendo yatangiye.

    Yavuze ko nyuma yo kurokoka impanuka, yiyemeje gushaka icyo gukora yanga 'kuba umutwaro ku muryango nishakamo ibisubizo'.

    Afunguye Salon nyuma y'igihe abitangiriye mu rugo iwe. Avuga ko atoroherwa n'uburyo bw'ingendo, kuko we adashobora gutega moto.

    Ati 'Ibintu ni bishya kuri njyewe, bisankaho umubiri ari mushya. Ndetse n'ukuntu isi iteye bisankaho bitorohera umuntu ukoresha igare mu gushaka imibereho!'


    Mechak yasoje amashuri yisumbuye i Rwamagana kuri Agahozo Shalom Youth Village. Yakomeje amashuri ya Kaminuza ya ULK (Kigali Independent University) aho yigaga ibijyanye na Computer science aho yari arimo asoza umwaka wa mbere.

    Uretse kuba Mechack yarakoranaga umurava mu buzima bwe bwa buri munsi, yari umukinnyi akinira ikipe ya Kigali Basketball club (KBC) muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

    Iyi kipe yaje gusenyuka mu 2015. Mu bakomeretse, uwakomeretse bikabije ni Mechack.

    Yamaze hafi amezi atatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaganga bakomeje kumwitaho gusa imvune yariyagize yamuviriyemo ubumuga bwa burundu, kuko yangiritse uruti rw'umugongo (Urutirigongo) byatumye amaguru aba Paralize. Ubu akaba akoresha akagare.

    Yavuye mu bitaro akomeza ubugororangingo (Physiotherapy Session) byamufashije kuba gukomera, gusa akaba akiri mwigare.

    Mechack ntabwo yacitse intege, nyuma y'ibyago byamubayeho byose, nubwo ubuzima kuriwe avugako ibintu aribishya kuri we:

    Mechack ubu ni kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'umukino wa Wheelchair Basketball. Nubwo uyu mukino umaze igihe gito utangiye Mechack ari mu bagize uruhare mu iterambere ryawo aho ugeze ubu, byaba mu buryo bwo kuwumenyakanisha n'ibindi.

    Mechack akiri umunyeshuri Muhahozo Shalom-youth Village akiri muzima




    Ifoto ya Mechak ari mubitaro 2015

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-meshak-rwampungu-wasingiwe-ubumuga-n-impanuka-yatangije-salon-de

  • Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash yahuye n’isanganya #rwanda #RwOT

    Iri sanganya ryabaye kuri Fatakumavuta umenyerewe kuri Flash FM na Flash TV, yatewe n’abajura batatu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021.

    Aba bajura binjiye mu rugo rwe aho asanzwe atuye n’umuryango we undi abumvise ahita abyuka ajya guhangana na bo arika bahita burira igipangu baracika.

    Ngo bakimara kurira igipangu yakomeje gutegereza ngo yizere ko bagiye ariko ngo bakomeje gutegerereza hanze y’igipangu abasangayo asanga bamwiteguye umwe muri bo ahita amukubita ibuye mu mutwe.

    Yagize ati 'nanjye mu kwihangana nafashe umw ndamukomeza bihuza nuko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.'

    Fatakumavuta avuga ko yizeye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruza gufata n’abandi basigaye kuko uwo wafashwe yatanz amakuru ahagije.

    Uyu munyamakuru umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda kubera ibiganiro agira, ubu afite igipfuko mu mutwe aho bamukomerekeje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-w-imyidagaduro-kuri-Flash-yahuye-n-isanganya