Blog

  • Amakuru Mashya: RIB yafunze abakekwaho kwambura abaturage bakoresheje uburiganya #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, rwafunze abagabo bitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya.

    Babikora mu itsinda, hari uwiyita umukozi wa sosiyete y'itumanaho ikeneye ibibanza, undi akiyita umu enjeniyeri upima ibibanza n'undi wivugisha nk'umunyamahanga kugira ngo yemeze uwo bashaka kwiba ko harimo n'abanyamahanga bitume arushaho kubagirira ikizere.

    RIB irongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n'umuntu batazi abizeza inyungu z'umurengera. Habaho gushidikanya agahamagara kuri 166, umurongo utishyurwa wa RIB akagisha inama.

    RIB ifunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya. pic.twitter.com/DpLmLv7Fr5

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 23, 2021

    RIB irongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n’umuntu batazi abizeza inyungu z’umurengera. Habaho gushidikanya agahamagara kuri 166, umurongo utishyurwa wa RIB akagisha inama.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 23, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/23/amakuru-mashya-rib-yafunze-abakekwaho-kwambura-abaturage-bakoresheje-uburiganya/

  • Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza irasaba ko Abanyarwanda 5 baregwa Jenoside baburanishwa #rwanda #RwOT

    Lord Stuart Polak wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 ubwo Inteko Ishinga Amategeko rusange yari yateranye.

    Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu, ishyizeho itsinda rya bamwe muri bayigize, bazasaba Guverinoma ya kiriya gihugu kugeza mu butabera Abanyarwanda bagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Lord Stuart Polak yavuze ko ririya tsinda rizakora izi nshingano mbere y’uko haba inama ya CHOGM izahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu biri mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

    Yavuze ko bitumvikana kuba aba bantu bakekwaho ibyaha bikomeye nka biriya baratinze kugezwa imbere y’ubutabera ngo babazwe ibyo bashinjwa.

    Yagarutse ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka nyuma y’imyaka 27 habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni 1 ndetse ikangiza inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.

    Lord Stuart Polak wavugaga ko u Rwanda n’u Bwongereza bifitanye umubano mwiza, yavuze ko iki gihugu cyagize uruhare runini mu byagezweho n’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe nko mu masezerano atandukanye yagiye asinywa arimo isoko rusange rya Africa ndetse n’ay’imiyorere myiza.

    U Bwongereza bwakomeje kugenda biguruntege

    Muri 2013 mu Bwongereza hafatiwe Abanyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ari bo Emmanuel Nteziryayo wahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Mudasomwa ; Charles Munyaneza wari Burugumesitiri wa Kinyamakara ; Celestin Ugirashebuja wari uwa Komini Kigoma ; Dr Vincent Bajinya wakora muri ONAPO na Celestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga Crete Zaire Nil muri Gikongoro.

    Aba banyarwanda bakomeje kwidegembya muri kiriya Gihugu kuko cyabimye u Rwanda ngo rubaburanishe ndetse na cyo ubwacyo cyanga kubajyana imbere y’Ubutabera.

    Ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bihugu bimwe na bimwe bitaremera gukoresha inyito ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikomeje gucumbikira abasize bayikoze.

    Perezida Kagame utaravuze izina rya kimwe muri ibyo bihugu, yavuze ko hari Igihugu cyakunze gusabwa kenshi n’u Rwanda ko cyarwoherereza abo bantu ariko kikavuga ko kitizeye ubutabera bwaro.

    Yagize ati 'Twageze n’aho twinginga, turavuga tuti niba mutizeye ubutabera bwacu nibura mwizeye ubwanyu, nimubaburanishe…'

    JPEG - 39.9 ko
    Lord Stuart Polak asoma iki cyemezo

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/Inteko-Ishinga-Amategeko-mu-Bwongereza-irasaba-ko-Abanyarwanda-5-baregwa-Jenoside-baburanishwa

  • Mama ngwino urebe umuhungu wawe yaciye agahig… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi itanu ishize Ish Kevin yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram na Twitter Certificat igaragaza agahigo yakoze katarakorwa n'undi muraperi uwo ariwe wese hano mu Rwanda, ni ibintu byibajijweho n'abatari bake bamwe mu mvugo zigezweho bagiye bakoresha bati 'Ni ugutwika' abandi bati ngo ‘ntibibaho’.

    Ibintu byatumye nka INYARWANDA twegera uyu muraperi Ish Kevin atuvira imuzi uburyo yesheje agahigo akabasha gutsinda nk'umuraperi mwiza w'umwaka ahanganye hano mu Rwanda na Bruce Melody. 

    Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyi Ceritifika baguha byari online Rapping  byateguwe na infinix yo mu Bushinwa ifatanyije na Infinix yo mu Rwanda ariko ari byo kw'isi yose ninjye watsinze. Natangiriye muri East Africa njya ku rwego rw'isi. Baraduhamagaye  njye na Bruce Melody, Infinix yo mu Bushinwa ni nayo yakoze beat bayishyira ku rwego rw'isi ari online rapping ndi kumwe na Bruce Melodie noneho ndabatsinda''

    Yakomeje avuga ko ibihembo bishobora kuza ariko ntabyo bababwiye ariko yishimira intambwe yateye anahishyura ko mu Rwanda ari batatu gusa babigezeho. Uyu muraperi ni umwe mu baharawe n'urubyiruko cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse ku rubuga rwa Youtube aho ashyira ibihangano bye, impano ye irirahirwa!

    Iyi Certificat yahawe yari irimo ubutumwa bwo kumushimira ku bw’ibyo yagezeho. Iragira iti “Nejejwe no kugushyikiriza iyi mpamyabumenyi mu kugaragaza ko uruhare rwawe ari ingenzi muri Guinness World Record”.

    “Muri Guinness World Record tumaze igihe dukurikirana, tunasuzuma ibyagezweho kuva mu 1954. Uyu munsi intego yacu Ni ukubungabunga ububiko burimo uduhigo dushobora gutera akanyabugabo abakizamuka ndetse no gufasha abantu kwishima ku isi hose ndetse no kwishimira ibyiza biri mu isi”.

    Agahigo wagizemo uruhare uyu munsi ni kamwe mu duhigo 40,000 turi mu bubiko bwa Guinness de record, mu bihumbi byinshi byabasaba kugira kwigaragaza muri Guinness de record twakira buri kwezi, 5% gusa nibo babasha kwinjira mu bubiko bwa Guinness de record byemewe. Nk’umwe rero mu bahiswemo, ukwiye kwishimira cyane ibyo wagezeho”.

    “Mu izina rya Guinness de record, ndagushimiye by’umwihariko ku bw’ibyo wagezeho muri Guinness de record.”

                    Ish Kevin avuga ko hano mu Rwanda yari ari kumwe na Bruce Melody

    Hari abandi banyarwanda bari muri bubiko bwa Guiness World Record barimo Uwamahoro Cathia nawe wari wabaye umunyarwanda wa kabiri wanditswe mu gitabo cya Guiness World Records nyuma ya Eric Dusingizimana nawe wanditswe muri iki gitabo aciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket ataruhuka.

    Amaze kwakira ubutumwa yohererejwe na Guiness World Record, Ish Kevin yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Mama, ngwino urebe umuhungu wawe yaciye agahigo”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104986/mama-ngwino-urebe-umuhungu-wawe-yaciye-agahigo-ish-kevin-yavuze-ku-gutwara-guiness-world-r-104986.html

  • Abakinnyi 5 ba ruhago batesetse bagasharirirwa n’ubuzima ubu bakaba babarirwa mu bakire #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikurikirwa n’abantu benshi ku Isi, abakinnyi bawukina ni bamwe mu babayeho neza ku Isi, gusa aba bakinnyi hari ababa barakuriye mu buzima bushaririye ku buryo no kurota ko bazabaho mu buzima babayeho uyu munsi bitari gukunda.}

    Abakinnyi bakuriiye mu buzima bubi ni benshi ariko muri iyi nkuru turarebera hamwe batanu bakuriye buzima bubi ubu bakaba babayeho neza bakinira amakipe akomeye.

    1. Angel Di Maria -Ibihe byawe bikomeye akenshi bikuyobora ku bihe byiza by’ubuzima bwa we

    Yabayeho mu buzima bumeze nk’igihano, yakoze mu kirombe cy’amakara kumwe na bashiki be ndetse na se. Mu bwana bwe yakuze akinira umupira w’amaguru ku mihanda, ubwo abantu bashakaga impano ubwo bamubazaga niba bamufasha akajya gukina ku rwego rwisumbuyeho ntabwo yazuyaje ndetse nta n’amafaranga yabaciye uretse imipira 34 yo kwitorezaho. Muri 2014 yaje ku rutonde rw’abakinnyi bahenze.

    Angel Di Maria ni umunya-Argentine ubu akinira PSG yo mu Bufaransa, yakiniye amakipe nka RealMadrid na Manchester United

    2. Lionel Messi – Komera, ukore ibyiza kandi ntugacike intege

    Umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi ubu afatwa nk’umwe mu bakinnyi babiri beza isi ifite uyu munsi, akiri umwana iyo umubwira ko azavamo igihangange ku Isi yari kuguseka.

    Yaje guhura n’ikibazo cy’imisemburo mike mu mubiri we ituma adakura, umuryango we ukaba nta bushobozi wari ufite bwo kumuvuza, ubwo Barcelona yamenyaga impano z’uyu mukinnyi babwiye umuryango we ko bamuvuza ariko mu gihe baba bemeye ko uyu mukinnyi azakinira iyi kipe, ni uko ubuzima bwa Messi bwari mu kangaratete bwaje kurokorwa.

    3. Gabriel Jesus – Niba urota wanabishyira mu bikorwa

    Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, ubwo igikombe cy’Isi cya 2014 cyaberaga iwabo muri Brazil, yasigaga amarangi ku mihanda y’iwamo muri Brazil, nta gushidikanya ko yabitewe n’ubukene bwari mu muryango we, inzozi ze yatangiye kuzikabya muri 2016 ubwo yabonaga umudali wa Zahabu mu mikino Olempike.

    4. Luis Suarez – Ndashobye naje no kubikora

    Uyu munya-Uruguay wakiniye amakipe nka Liverpool, FC Barcelon ubu akaba akinira Atletico Madrid, yavukiye mu muryango w’abana 9, yakuriye mu muryango ukennye cyane.

    Yakuze akinisha ibirenge nyuma yo kubura amafaranga yo kugura inwketo zo gukinisha.

    Umukunzi we Sofia Balbi yakomeje kujya amubwira ko atagomba gucika intege ngo areke ruhago, muri icyo gihe kandi yajyaga ajya gusabiriza ku muhanda kugira ngo abone amafaranga yo kumusohokana, byaje gucamo ruhago iramuhira ndetse aza no kumushaka ubu bafitanye abana batatu.

    Neymar Jr — Ntukicuze kubera ahashize ahubwo hakubere isomo

    Neymar ukomoka muri Brazil, ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite uyu munsi, bakunzwe kandi banatanga umusaruro, akinira PSG yanakiniye kandi FC Barcelona.

    Yakuriye mu bukene bukabije, se yakoraga utuzi dutatu kugira ngo umuryango we ubone ikiwutunga, muri icyo gihe nta n’amashanyarazi bari bafite mu nzu yabo, n’ubwo yabaye mu buzima bubi n’umuryango we, ubu ari mu bakinnyi bahenze ku Isi kandi babayeho neza.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-ba-ruhago-batesetse-bagasharirirwa-n-ubuzima-ubu-bakaba-babarirwa-mu-bakire

  • RPF-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya basinye amasezerano y’imikoranire #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ku ruhande rwa RPF-Inkotanyi, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, François Ngarambe mu gihe ku ruhande rwa United Russia, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wungirije w’inama nkuru y’ubuyobozi bwaryo, Andrey Klimov.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, François Ngarambe yavuze ko uyu muryango wishimiye ubu bufatanye kandi ko witeguye ndetse ukaba ufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.

    Yagize ati 'Ku bw’aya masezerano, ibihugu byacu byombi byiyemeje gutsimbataza imikoranire binyuze mu bujyanama, gusangizanya amakuru ndetse no gusurana kw’amatsinda ku mpande zombi.'

    Yavuze kandi ko ibihugu byombi byishimira umubano w’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza ndetse n’uw’ibihugu byombi by’umwihariko mu kubaka ibiganiro hagati y’urubyiruko n’abari n’abategarugori.

    Umunyamabanga wungirije w’inama nkuru y’ubuyobozi bwa United Russia, Andrey Klimov yavuze ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, hari intumwa z’imitwe ya Politiki yombi zizahura zikiga uburyo uyu mubano uzarushaho gutera imbere.

    Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, François Ngarambe yari yakiriye Uhagarariye u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan wari wamusuye ku kicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Icyo gihe Ambasaderi Karén Chalyan yashimye intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu majyambere ndetse aboneraho no kugeza ubutumwa ku banyarwanda ko Igihugu cye kifatanyije na bo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RPF-Inkotanyi-n-ishyaka-riri-ku-butegetsi-mu-Burusiya-basinye-amasezerano-y-imikoranire

  • Gicumbi : RIB yafunze abayobozi batatu bakekwaho kunyereza Miliyoni 25 Frw #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi batawe muri yombi tariki 20 Mata 2021, bakekwaho kunyereza miliyoni 25 Frw babeshye ko yishyuwe ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri muri uriya Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

    Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse, umukozi ushinzwe Uburezi muri uyu Murenge, Niyonzima Wellars na ndetse n’uwari umucungamutungo muri uyu Murenge witwa Tumurere Christian.

    Bakekwaho kandi kwishyura amafaranga atari ari mu masezerano kuko bo yarengeje ndetse ngo bikaba byarakozwe bashingiye ku masezerano yarangiye.

    Aba bose uko batatu bafungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Byumba muri kariya Karere ka Gicumbi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uru rwego ruri gukora dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha ubundi na bwo buzayisume buyishyikirize Inkiko.

    Dr Murangira yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese unyereza umutungo wa rubanda ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-RIB-yafunze-abayobozi-batatu-bakekwaho-kunyereza-Miliyoni-25-Frw

  • Ruhango : Umwarimu akurikiranyweho gutekera umutwe umukecuru akamwambura 400.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu witwa Munyakazi Fréderick bakunze kwita Fils ubu ufungiye kuri station ya Polisi i Nyamagana mu Karere ka Ruhango, bivugwa ko yafatiranye umukecuru witwa Mukeshimana Christine ufite umugabo afunze, akamwizeza kuzamwunganira kugira ngo afunguwe maze undi akamuha ibihumbi 400 Frw.

    Ngo aya mafaranga yayahawe mu byiciro bibiri ariko ku munsi w’urubanza, uwo yari yabeshye kunganira, yarategereje araheba.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko ibi byaha bikekwa kuri uyu mwarimu, byakozwe mu mpera z’umwaka wa 2020.

    Dr Murangira avuga ko usibye iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Munyakazi anakekwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.

    Avuga kandi ko uyu mwarimu yihishe ubutabera mu gihe cy’amezi atatu 'yibagirwa ko guhunga ubutabera ari ikosa, ubu dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.'

    Icyaha kiramutse gihamye uriya Mwarimu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 2-3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5Frw.

    Naho ku cyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’ukwezi 1 n’amezi 6 akanatanga n’ihazabu y’ibihumbi biri hagati ya 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umwarimu-akurikiranyweho-gutekera-umutwe-umukecuru-akamwambura-400-000Frw

  • Abahinga ibirayi hafi ya Gishwati bahangayikishijwe n’agatsiko k’abashumba kaboneshereza –

    Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko bagerageje kubigeza ku buyobozi ariko bikaba byarananiranye.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko bwabaciye amande ngo batazongera, gusa bukizeza ko niba byongeye bagiye kubihagurukira.

    Ruganintwari Modeste uri mu bahinzi, yavuze ko batumva uburyo bonesherezwa kandi nta matungo acyemererwa kwinjira muri Pariki.

    Ati “Imirima yacu ihana imbibe n’ishyamba rya Leta, amasambu ni ayacu yubatse mu materasi ariko twayobewe ibitwonera niba ari imbogo cyangwa inka ntitubizi. Tuvuga imbogo kuko duturanye na Pariki ya Gishwati si inzuri z’abaturage kandi leta yarahagaritse ko amatungo yinjiramo. Ubwange navuganye n’ubuyobozi buratubwira ngo tuzafate izo nka kandi nta bushobozi’’.

    Muhire Etienne avuga ko ikibazo cyo kubonera bagerageje kukigeza ku buyobozi ariko nta gisubizo babonye. Ababazwa n’uko abafashwe amande bacibwa ajya muri leta bo ntihagire icyo babona.

    Ati “Dufite ikibazo cy’inka zitwonera imyaka twegereye ubuyobozi ariko bananiwe kudukemurira aka karengane. Nanagerageje kurega abanyoneshereje ku kagari babatumaho banga kwitaba . N’iyo bagerageje kuza bagafata izo nka ba nyirazo babaca amande akajya muri leta twebwe ntihagire icyo tubona.”

    Gapanda Mpumuro we yavuze ko bamaze kugira igihombo gikomeye kubera izo nka zibonera, asaba Leta gukurikirana impamvu inka ziba muri pariki ya Gishwati.

    Ati “Twonerwa n’inka zivuye mu ishyamba rya Gishwati tugashaka bene zo tukababura. Ziraza zikona zikananyukanyuka ibirayi, ugasanga umuntu ahombye n’ahantu hagombaga kuvamo nka toni ebyiri. Ubaze nko ku birayi bya Kinigi ukongeraho n’indi dukenera birimo n’abakozi usanga umuntu aba ahombye nka miliyoni ebyiri”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe , Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi ko ababikora bagiye bafatirwa ibihano.

    Ati “Umuturage iyo bamwoneshereje avuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze ariko kiriya ni ikibazo duhangana nacyo umunsi ku munsi. Umworozi aba ashaka ubwatsi bw’inka ze hakabaho ikintu cyo konesha. Iyo batabaje turatabara tukabafata bagacibwa amande n’ibihano. Twarabikajije ubu inka ifashwe iri mu materasi no mu mashyamba ya leta kuko ari ukwangiza ibidukikije turayifata tukayica amande y’ibihumbi 200 Frw”.

    Yakomeje agira ati “Abo twahannye ntabwo bagaruka nyuma haza irindi tsinda kuko kubafata kenshi bagira ibihombo bakagenda bacika intege bitabujije ko ikintu cyo kuragira ku gasozi no mu mashyamba gihari,ubu tugiye gukomeza ubukangurambaga tubakangurira kuragirira mu biraro.”

    Mu 2015 nibwo Leta yagize ishyamba rya Gishwati-Mukura pariki, iza yiyongera kuri Pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari 3558. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo.

    Abahinga hafi ya Gishwati barinubira konesherezwa ibirayi

    Ibirayi by’abaturage bavuga ko byonwa n’inka zituruka mu ishyamba rya Gishwati kandi bitemewe kuriragiramo

    Aya ni amase y’inka ziza konera abaturage mu Bigogwe

  • Biriya ni ukwiyahura- Fidèle Ndayisaba avuga ku rubyiruko rwishora mu mitwe y’iterabwoba –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yamurikiraga itangazamakuru ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kiri ku kigero cya 94,7%.

    Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo kuba abanyarwanda bamaze kugira imitekerereze isesengura ku kigero cya 97%, bishatse kuvuga ko nta wapfa kubajyamo ngo abashuke abajyane mu bikorwa bibi.

    Ndayisaba ati “Impamvu bitari 100%, ni uko hari bake bajya bagaragara iyo bavuga nk’ibyo wabonye muri bimwe abanyarwanda bavuga bibahangayikishije nko kuba hari abakwiza ibihuha by’intambara itanariho, abajya mu mitwe y’iterabwoba bakayoba, abo ngabo baba babuze imitekerereze isesengura.”

    NURC yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hari ibikibangamiye urugendo rugana ku bwiyunge bwuzuye birimo imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro itera igihugu aho ibangamye ku kigero cya 4,56%.

    Ndayisaba yavuze ko ubwo babazaga abaturage mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, benshi bahurije ku kuba bishimira umutekano bafite ariko bahangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro itera u Rwanda.

    Ati “Abaturage batubwiye ko muri rusange, banyuzwe n’umutekano igihugu gifite, ariko batewe impungenge n’abitwaje intwaro batera igihugu, baturutse mu bihugu bituranyi.”

    Ni kenshi urubyiruko rw’u Rwanda rurimo n’ababa barangije kwiga amashuri makuru na za kaminuza bashukwa n’abagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakabajyana mu mitwe yitwaje intwaro irimo P5 na RUD Urunana, FLN n’indi itandukanye. Bamwe muri bo barafatwa bagezwa mu Rwanda bakavuga ko bashutswe.

    Ndayisaba ati “Nk’ingero mujya mubona akaba arangije kaminuza, yarize ngo agire atya ahaguruke agende ajye kwiyahura. Kuko biriya ni ukwiyahura, iyo agira imitekerereze isesengura ntabwo yari kwiyahura.”

    Yakomeje agira ati “N’aba bari mu rukiko bari kuburana mwumva, hari uwanze kuburana [Rusesabagina] kuko ngira ngo yabonye ntacyo yavuga […] sindi umucamanza ariko ngira ngo hari igihe umuntu areba akabona ntacyo yavuga agahitamo kureka ati abandi babivuge ndahebera urwaje.”

    “Hari abahisemo kubivuga barabyerura basaba n’imbabazi, iyo bagira imitekerereze isesengura ntibaba barishoye muri biriya. Niyo mpamvu nyine bitaraba 100%, hari abajya mu buyobe kubera ko babuze imitekerereze isesengura, ariko abanyarwanda babashima ko abenshi barasesengura bakagaye ikibi bakitandukanya nacyo.”

    Mu bindi bibangamiye ubwiyunge mu banyarwanda harimo kandi ibihuha by’intambara bibangamira umutekano aho biri ku kigero cya 1,18%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyazamutse mu myaka itanu ishize

  • Kaminuza y’u Rwanda yihaye umukoro wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside –

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwasabye abanyeshuri bayigamo, abarimu n’abakozi bayo kuba aba mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abanyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni hamwe mu hantu hari hazwi ko haba abanyabwenge ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo bishoye mu bwicanyi bica bagenzi babo.

    Amateka yerekana ko ari naho hagaragaye abacurabwenge bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yavuze ko umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda ukwiye gufata iya mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kwigisha ndetse no guhugura abakigaragarwaho n’ibikorwa nk’ibyo bigayitse.

    Ati “By’umwihariko ndashishikariza urubyiruko rurimo n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, kugira uruhare ku buryo butomoye mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Ndabakangurira kurwanya mwivuye inyuma umugambi mubisha ugaragara muri iki gihe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, wo kwinjiza ubwo burozi mu mitwe y’urubyiruko. Mureke tube maso kugira ngo hatazagira uwongera kuduca mu rihumye mu buryo ubwo ari bwo bwose butatwubaka nk’Abanyarwanda.”

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuze ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mutijima Venuste ati “Izo mbuga nkoranyambaga bakoresha natwe nk’urubyiruko turazikoresha, dukwiye kuzijyaho tutagiye kureba amakuru gusa, ahubwo tukajyaho tugiye no kugaragaza ukuri kuri ba bantu bapfobya cyangwa bagoreka amateka kandi bayazi.”

    Mukashyaka Ange Umwali we asanga bakwiye no gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuga amateka y’ukuri y’u Rwanda.

    Ati “Tukarushaho kwandika ibitabo bivuga ukuri tukarushaho gusobanurira barumuna bacu amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.”

    Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abanyeshuri, abakozi n’abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje (iburyo) yasabye abanyeshuri b’iyi kaminuza, abarimu n’abayobozi kuba aba mbere mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside

    Prof Lyambabaje ashyira indabo kumva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi kubera ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atemerera abantu benshi guteranira hamwe

    Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

    [email protected]