Col Tom Byabagamba araburana mu mizi ubujurire bwe kuri uyu wa 28 Mata 2021 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana mu bujuire icyaha cyo kwiba gatoroshi na sharijeri yayo.
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rukaba rwari rwamuhamije iki cyaha rumukatira imyaka 3 yaje yiyongera ku yindi 15 yari yarakatiwe mbere.
Tom Byabagamba yahoze ari Col mu gisirikare cya RDF yahamijwe icyaha cy'ubujura n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ahita akijuririra kuko yaburanye agihakana.
Col Tom Byabagamba yari aherutse gusaba ko ataburana gisiviri ahubwo yaburanishwa nk'umusirikare ariko ibyo yasabye urukiko rwarabimwangiye rutegeka ko azaburana kuwa 28 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo kandi akaburana nk'umusiviri.
Urukiko rwasanze yaramaze kwamburwa impeta zose za gisirikare muri 2019 n'urukiko rukuru ubwo yahanishwaga igifungo cy'imyaka 15 ku byaha yari akurikiranyweho n'ubushinjacyaha bwa gisirikare birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w'Igihugu no gusuzugura ibendera.
Uru rubanza narwo kuva urukiko rwategeka ko Col Tom Byabagamba agomba kuburana nk'umusiviri abamwunganira mu mategeko ntacyo bashatse kubivugaho yaba Me Paul Ntare cyangwa Me Gakunzi Gasore Varelie.
Ni mu kagari ka Cubi ku musozi wa Cubi, Umurenge wa Kayenzi, ahagora benshi kujya kubera imiterere yaho. Hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangiza ibidukikije, ariko kandi bunashyira mukaga abakozi babukora kuko byinshi ndetse hafi y'ibyangombwa nkenerwa birinda ubuzima bwabo ntabyo. Ubwo twakoraga iyi nkuru twanamenye ko umukozi wa Koperative COEMIKA ihakora ubucukuzi yahitanwe n'ikirombe.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yasuraga ahakorerwa ubu bucukuzi, mu rwego rwo kureba uko bukorwa bujyanishijwe n'amategeko arengera ibidukikije ariko kandi hatanirengagijwe ubuzima bw'abakozi mu birombe, yasanze byinshi mu byangombwa nkenerwa ku muntu ujya ahantu nk'aha mu birombe ntabyo. Ibidukikije biri mu bibazo, gahunda zo kubahirinza ingamba zo kwirinda Covid-19 nazo usanga ntazo.
Iyi nzu bamwe mu bakozi twabasanzemo bavuye mu kazi barimo umugore n'umwana nayo si shyashya.
Bamwe mu bakozi bahakorera batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bakora mu buryo badasobanukiwe uretse gusa kujya mu ndani gushaka amabuye y'agaciro. Ntabwo bazi ibijyanye n'uburenganzira bwabo, ibyo basabwa mu kazi ndetse n'ibyo bagomba kwitwararikaho uretse kwinjira mu ndani gushaka amabuye.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga kuri uyu musozi wa CUBI ucukurwamo amabuye y'agaciro, hari bamwe bisa nk'aho urebye mu gihagararo wabonaga ko bakiri abana ariko bahise biruka, abahamagaye bagenda ubutareba inyuma nubwo bamwe mu bakozi bavuze ko bujuje imyaka basabwa.
Bimwe mu bice by'ahakorerwa ubucukuzi.
Kubijyanye n'ibikoresho birimo imyambaro n'ibindi biteganywa n'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano, bamwe mu bakozi babwiye umunyamakuru ko ntabyo bafite bihagije, ndetse ko hari n'ibyo badafite cyangwa se ugasanga ababifite ari mbarwa nabyo bituzuye. Bavuga ko icyabo ari ukwishakira amabuye ibindi bimenywa n'abakoresha.
Ku ngamba na gahunda zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nabyo biri kure, nyamara baza mukazi baturutse ahantu hatandukanye. Usanga aho bari kwirinda bigoye kuko hari n'aho usanga bavuye mu kazi barimo gusangira urwagwa ku muheha umwe, ndetse no mukazi aho bamwe baba birwanaho usanga bigoye kubahiriza ingamba.
Umwe mu bakozi yari avuye mukirombe arimo aruhuka, nta birenze ibyo mukazi.
Mu gushaka kumenya byimbitse byinshi mubibazo umunyamakuru yasanze, yimwe amakuru n'umuyobozi wa Koperative COEMIKA, kuko mu minsi ibiri yamuhamagaye yanze kwitaba terefone, amwoherereje ubutumwa amusubiza ati ' Mujya kuza kudusura mwarabitumenyesheje'?.
Nsengumuremyi Donat, umukozi w'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo akaba anashinzwe ubugenzuzi, yabwiye intyoza.com ko nubwo iyi koperative ifite ibyangombwa, ariko ko ibi bibazo batari babizi, ko bagiye gukurikirana, bakazafata ibyemezo bijyanye n'uko bazasanga ikibazo. Avuga ko kubungabunga ibidukikije, ubwishingizi ndetse no kugira ibikoresho byose nkenerwa ari itegeko.
Bimwe mu bisabwa nk'imyambaro birimo ingofero, inkweto kimwe n'imyenda byabugenewe, hakajyaho n'agapfukamunwa katari gusa akazanywe na Covid-19 n'ibindi bitandukanye. Gusa muri ibi bihe bya Covid-19 hari n'amabwiriza yiyongereye mu bisanzwe kandi azwi n'abacukura.
Aha bamwe bari bamaze gufata ibyo kurya bari bamaze gutekera aho bakorera.
Mu byemezo avuga ko iki kigo gishobora gufata bitewe n'uburemere bw'ikibazo, avuga ko harimo kuba bahagarika ubucukuzi mu gihe runaka bijyanye n'uburemere bw'ikibazo, ariko kandi hakaba nubwo bafata icyemezo cyo gutanga ibihano bijyanye no guca amafaranga bitewe n'ikibazo.
Nsengumuremyi, asaba abakora ubucukuzi kwisunga amategeko n'amabwiriza abugenga, aho babona bibagoye bakagisha inama aho gukora ibidakwiye. Avuga ko ibyo basabwa mu bucukuzi nta numwe uhabwa ibyangombwa atabizi, ko rero basabwa kubyubahiriza uko byakabaye, bitaba ibyo bakirengera ingaruka z'ibikorwa byabo. Asaba kandi uwo ariwe wese wagira amakuru y'abakora nabi mu buryo bwose guhamagara kuri nomero 2930 itishyurwa.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru tumaranye iminsi igera muri itanu kubwo gutinzwa n'ubuyobozi bwa Koperative bwimanye amakuru, twamenye ko ahaga ku i saa kumi nimwe n'igice z'uyu wa 27 Mata 2021 kuri uyu musozi wa Cubi mu Mudugudu wa Kamabuye uwitwa Gumyumutima Jean Bosco w'imyaka 49 y'amavuko wari umukozi wa Koperative COEMIKA yagwiriwe n'ikirombe agapfa.
Aho binjirira bajya mu ndani gucukura.Ubwiherero bwaho ni ikibazo.Mu minsi mike, uyu muhanda ujya i Cubi na Moto ntabwo ziraza kujya zibona aho zica.
Ku mugoroba w'uyu wa 27 Mata 2021, ku i saa kumi n'imwe n'iminota 32, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka CUBI, Umurenge wa Kayenzi, umwe mu bakozi ba Koperative COEMIKA y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yagwiriwe n'ikirombe ahita apfa.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, ahamya ko umukozi witwa Gumyumutima Jean Bosco w'imyaka 49 y'amavuko yagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro agahita yitaba Imana.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri, ko bayamenye bayabwiwe n'ubuyobozi bw'Akagari ka Cubi kaguyemo nyakwigendera.
Aha kuri uyu musozi wa Cubi hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni hamwe muho ikinyamakuru intyoza.com giherutse kujya gusura mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga ubucukuzi tugasanga hari byinshi bitagenda, twanashaka amakuru ku buyobozi bwa Koperative COEMIKA bukayimana, nyuma y'iminsi ibiri bakaduha ubutumwa bugufi ko n'ubundi umunyamakuru yagiyeyo atateguje.
Mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana hari uduce dutandukanye twahuraga n'ibibazo by'umuriro muke bigatuma abahatuye batabasha gukoresha amashanyarazi bafite uko babyifuza.
Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe (REG), ku nkunga y'u Bubiligi binyuze mu Muryango Nterankunga wa Enabel, yubatse imiyoboro mishya isimbura iyari isanzwe ku buryo ikibazo cy'umuriro muke ku ngo zigera ku 2363 ziherereye muri turiya turere ubu cyakemutse burundu.
Umuyobozi w'Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana, Stephen Igooma, avuga ko imiyoboro mishya igenda ivugururwa kugira ngo abahabwa amashanyarazi bayabone afite imbaraga.
Ati 'Hari aho usanga miyoboro yarubatswe kera, umubare w'abayifatiyeho warikubye inshuro nyinshi. Icyo gihe tuyongerera imbaraga, ndetse yaba iba itakijyanye n'igihe igasimbuzwa.'
Avuga ko mu Karere ka Rwamagana, imiyoboro mishya yubatswe mu Mirenge ya Mwurire, Kigabiro na Muhazi. Uretse muri aka karere kandi, hari n'indi miyoboro mishya yubatswe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ndetse no mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza.
 Abaturage bishimiye impinduka
Abatuye mu duce twagiraga ibibazo by'umuriro muke, bavuga uyu muyoboro mushya wabikemuye kuko batari bakibasha kuwukoresha uko babyifuza.
Mushayija Richard atuye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana avuga ko impinduka zazanywe n'umuyoboro mushya ari nyinshi.
Ati 'Mbere hari umuriro muke cyane, ku buryo n'imashini yogosha kugira ngo amenyo yayo azakate umusatsi ntabwo byabaga byoroshye, byabaga ari ukwinginga. Na nimugoroba iyo abantu bose babaga bacanye amatara, wasanga yaka gake azima buri kanya.''
Yavuze ko hari icyuma gisya imyumbati hafi y'aho atuye, ngo iyo bacyatsaga nta kindi kintu yongeraga gucomeka ngo gikore.
Ati 'Aho haziye uyu muyoboro mushya, ubu nta kibazo tugifite, umuriro urahagije rwose. Abari barabitse amafirigo ubu bongeye kuyakoresha, abafite amapasi batera imyenda, mbese impinduka ziragaragara. Natwe byatumye ibitekerezo byaguka kuko twumva ko igikoresho cyose twakenera mu kwihangira imirimo twagikoresha nta mbogamizi yo kubura umuriro.'
Munyehigiro Alphonse na we utuye mu Murenge wa Mwulire yavuze ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari yoroshye.
Yagize ati 'Umuyoboro twakoreshaga mbere wari ugizwe n'amapoto twari twariguriye, abaturage bishyize hamwe bishyiriraho amapoto. Yari yoroshye cyane ku buryo akenshi yagwaga mu muhanda no mu mirima bigatuma umuriro ubura kenshi ndetse bikaba byateza n'impanuka.'
Ati 'Wasangaga umuriro ari muke ku buryo za cash power zabaga zikocagurika umuriro ugenda ugaruka. Ubu rero kuva aho batwubakiye umuyoboro mwiza, ubu nta kibazo tukigira umuriro urahari mwinshi nta gace kakiburamo umuriro. Ubu uwashaka gusudira, kubaza ndetse n'ibindi bikorwa bikenera yabikora nta mbogamizi, ndetse hari n'abarimo kwitegura kuzana ibyuma bisya amasaka n'ibigori.'
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu, Leta y'u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu ingo zisaga 60% mu Rwanda zamaze kugezwaho amashanyarazi.
Munyehigiro Alphonse utuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari ashaje
Mushayija Richard utuye mu Kagari ka Ntunga avuga ko impinduka zazanywe n'umuyoboro mushya ari nyinshi
Imiyoboro mishya yubatswe igeza amashanyarazi ku ngo zirenga 2000
Abatuye mu ngo zisaga 2363 mu Burasirazuba bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy'umuriro cyari kimaze igihe kirekire kibabangamiye
Jay Polly n’abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.
Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.
Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati “Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.”
Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe kurwanya indwara z’ibiza mu Bitaro bya Kibagabaga, ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.
Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.
Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 Frw.
Uyu muganga ahamijwe icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke yahanishwa ingingo ya kane iteganya ko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko zitarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, babihamijwe bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Mu butumwa bwayo RIB yibutsa abaturarwanda ko ifatanyije n’izindi nzego itazihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababinywa.
Dr Murangira yakomeje ati “Ibihano byarakajijwe cyane aho urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.’’
Urumogi rugaragara mu mubiri y’umuntu warunyoye mu gihe gito amaze kurunywa kugeza mu minsi igera 90.
Ati “U Rwanda rufite laboratwari ishobora gupima ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso n’ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize. Tubyirinde tubirinde n’abandi.’’
Dr Murangira avuga ko abakeka ko bashobora kunywa urumogi ntibafatwe, bibeshya kuko igihe kizagera bagatabwa muri yombi.
Isuzuma ryerekanye ko abantu bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo
Aba bantu batawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, aho barimo bacururiza urumogi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abantu bose ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.
Ati “Uramutse ufashwe utunda, uhinga, ubika, cyangwa uhindura urumogi igihano ahabwa ni ugufungwa burundu. Ni ibihano bikomeye, ndabwira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ibihano byakajijwe.”
Yakomeje ati “Urubyiruko usanga rukora ibirori rukazanamo shisha, iki nacyo ni ikiyobyabwenge gikomeye kimwe na mayirungi na Electronic cigarette. Ibi nabyo ubifatanywe ahabwa igihano cy’imyaka 25 muri gereza.’’
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mata 2021, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.
Dr Serge Brammertz ari mu ruzinduko rw'iminsi itanu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w'Abibumbye kabiri mu mwaka.
Asobanura aho dosiye ya Kabuga igeze, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari itsinda bakorana ryaje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize rikorana n'Ubushinjacyaha Bukuru mu gushakisha amakuru y'inyongera ahakorewe icyaha, azifashishwa mu gushinja Kabuga Félicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu gukusanya ayo makuru ishimishije. Ati 'Twatanze inyandiko y'ibirego ivuguruye ku itariki 15 Mutarama, kuko twashakaga kwerekana ingero nyinshi zemeza ibyaha Kabuga aregwa, kandi ibirego byemewe n'umucamanza uzaburanisha urubanza rwe.”
'Ubu turi gutegura ibijyanye n'inyandiko ntegurarubanza ku buryo mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere umucamanza mukuru azatubwira itariki impande zombi zizatangira inyandiko ntegurarubanza maze nyuma dutegereze ko atubwira itariki nyir'izina urubanza ruzatangirira n'aho ruzabera.'
Dr Serge yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.
Ati 'Mpiranya Protais ni umwe mu bantu turi gushakisha bikomeye, kubera ko dosiye ye ni imwe muri eshatu z'ingenzi zagombaga kuburanishwa, zirimo iya Kabuga na Bizimana.'
Yakomeje agira ati 'Mu gihe cyashize nabwo kandi navuze kuri Kayishema Fulgence, aho navuze ko dufite amakuru ahagije y'aho aherereye. Mbwira Akanama k'Umutekano [ka Loni] ko ntumva impamvu hari igihugu cyacumbikira abantu nka Kayishema kikabafasha gutoroka ubutabera.'
Mpiranya Protais ni umugabo w'imyaka 61 wahoze ari Umuyobozi w'Ingabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana akaba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kayishema Fulgence we yahoze ari Umugenzacyaha w'Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye, ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y'ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari icyizere ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha hirya no hino bazagezwa mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.
Ati 'Nta rimwe tuzigera duhagarika kubakurikirana, tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose, tuzakomeza gukorana n'ibihugu cyangwa se abandi bose bashobora kudufasha mu gushakisha amakuru y'abo bose bagiye bahunga ubutabera.'
Uruzinduko rwa Dr Serge Brammertz ruba buri mezi atatu, aho agirana ibiganiro n'inzego zitandukanye ku cyakorwa kugira ngo abantu basize bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe n'ubutabera.
Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kayishema, Mpiranya n’abandi batorotse ubutabera bafatwe baryozwe ibyo bakoze
Umushinjacyaha Mukuru yemeje ko batazarambirwa gukurikirana abahunze ubutabera
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mta 2021; uyu muhango wahuriranye no gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko tariki ya 26 n’iya 27 Mata 1994 ari bwo habaye ubwicanyi bukomeye hagamijwe gutsemba Abatutsi bakoraga muri ISAR n’abandi bari bahahungiye.
Muri ISAR Jenoside yakozwe n’Interahamwe zifatanyije na bamwe mu bari abakozi b’icyo kigo.
Dr Karangwa yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi babahungiyeho bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe.
Ati “Ubukana bwa Jenoside bwari bwarageze ku gipimo cy’aho n’umuntu ibyo yize abyibagirwa agafata umuhoro afite amashuri y’ikirenga ahambaye akajya kuri bariyeri; ni ibintu ubona ko byari bigayitse cyane.’’
Umwe mu barokotse Jenoside witwa Rwandekwe Innocent yavuze ko mu bashyinguwe mu cyubahiro harimo bane bo mu muryango we.
Ati “Icyatumye tubamenya nyuma y’imyaka 26 bishwe ni imyambaro bari bambaye kuko tuyizi. Ari iy’umugabo, umugore we n’abana, iyo myambaro yose tuba tukiyizi kandi n’ubu iragaragara kandi aho bari bahungiye ni ho babiciye.”
Mukamugema Vestine yavuze ko kuba babashije gushyingura ababo mu cyubahiro byabaruhuye ku mutima.
Ati “Mu by’ukuri twaranezerewe tumaze kubabona kuko tubaheruka turi kumwe hano muri ISAR twahahungiye bo baza kwicwa. Biratunejeje kuba uyu munsi tubashyinguye, tukimara kubabona twararize imitima iraruhuka.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yongeye gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182. Hanze cy’icyo kigo i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280. Yose ni iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside ubwo bari bahungiye muri ISAR no mu mirima yayo ndetse no mu ishyamba rihakikije.
Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu ISAR, hanengwa abafatwaga nk’abahanga bishoye mu bwicanyi
Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima
Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira