Blog

  • MTN Rwanda yatanze umusanzu wa miliyari 3,7 Frw wo gutera inkunga Mutuelle de Santé –

    Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza riteganya ko ibigo by’itumanaho mu Rwanda bizajya bitanga 2,5% by’amafaranga byinjiza buri mwaka mu gihe cy’imyaka ibiri naho ku mwaka wa gatatu bigatanga 3%.

    Muri iyo gahunda, MTN Rwanda yashyikirije RSSB inkunga yayo mu mwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020 ingana na 3.790.595.500 Frw agamije kongerera ingufu iyi gahunda.

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, yavuze ko bishimiye gutera inkunga abanyarwanda kandi ko ari igikorwa kigamije kubungabunga ubuzima bw’abenegihugu.

    Ati “Turifuza ko abanyarwanda bose bagira icyo bungukira ku kuba MTN ikorera hano mu Rwanda. Kuri twe kandi iki ni ikintu kiduha agaciro cyane ndetse twifuza gukorana byinshi na RSSB, cyane ko buri wese akwiye kungukira ku bikorwa by’umuyoboro nka MTN.”

    Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko twajya dutanga ku byo twinjiza rero ni ikintu dushyigikiye twivuye inyuma kandi turasaba uwo ari we wese ufite ibikorwa by’iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubuvuzi kandi bishimangira uruhare rukomeye MTN igira muri gahunda za Leta.

    Ati “Bigaragaza umurava mu kugira uruhare mu iterambere no guteza imbere imibereho myiza. Uyu munsi rero twashyikirijwe amafaranga arenga miliyari 3,7 Frw agiye kudufasha mu bikorwa by’ubuvuzi by’umwihariko mu bwisungane mu kwivuza. Turashimira MTN ko idushyikirije ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu muri serivisi z’ubuvuzi, dusanzwe dukorana na MTN kandi twishimira iteka umurava wabo.”

    Uretse ibigo by’itumanaho mu Rwanda birebwa n’itegeko rigena ahakomoka amafaranga yunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, 10% by’amafaranga Polisi yinjiza nk’amande ku makosa yo mu muhanda na 50% by’ayinjira ku gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bizwi nka Controle technique.

    Inkunga ya MTN igamije guteza imbere ibikorwa bya Mutuelle de Santé

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, ashyikiriza ubuyobozi bwa RSSB sheki y’inkunga

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko aya mafaranga agiye kongera imbaraga muri serivisi z’ubuzima

    MTN yashimiwe umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda

  • Intandaro y’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2021 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro ku kuvugurura uko ubuhinzi bukorwa muri Afurika n’uko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

    Cyateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi (IFAD) ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika, FARA.

    Uretse Perezida Kagame iki kiganiro cyanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye barimo Edgar Lungu wa Zambia Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Bah Ndaw uyoboye Mali mu nzibacyuho na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

    Cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

    Iki kiganiro kibaye mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakigaragara ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini biturutse ku buryo butanoze umurimo w’ubuhinzi ukorwamo kuri uyu mugabane.

    Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by’abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by’ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intandaro y’uko kutabasha kwihaza mu biribwa kw’abatuye Afurika biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umusaruro muke mu buhinzi, inzitizi zikiri mu buhahirane n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

    Ati “Urwego rw’bijyanye n’ibyo kurya muri Afurika rurajegajega bitewe n’umusaruro muke n’inzitizi mu buhahirane ndetse ihindagurika ry’ibihe riri gutuma ikibazo kirushaho gukomera, uko kugwa kwimvura bigenda guhindagurika n’ikibazo cy’ubutayu kikarushaho kuba kibi ndetse birumvikana ko icyorezo cya COVID-19 ari umutwaro waje wiyongeraho, tugihanganye nawo.”

    Yakomeje avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika.

    Ati “Ku rundi ruhande, ibisubizo kuri ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika birihutirwa. Nta n’umwe ushobora kwihaza binyuze mu buhinzi gakondo. Ubuhinzi bugamije ubucuruzi bushobora kuba inzira yo kugera ku burumbuke ku miryango y’Abanyafurika.”

    “Mbere na mbere, dukeneye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ubushakashatsi. Birashaboka ko ubuhinzi ari wo murimo wa muntu mu by’ubukungu ukuze, ariko uburyo bwo kubona ibiribwa bugezweho bushingira kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kimwe na telefone zigezweho twese dukoresha.”

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye kugira ngo Afurika ibashe kugera ku dushya tuyifasha kubona umusaruro w’ibiribwa wisumbuyeho, ku giciro gito kandi hatangijwe ibidukikije. Yavuze ko u Rwanda ruri muri uru rugendo rufatanyije n’ibigo bitandukanye byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abikorera.

    Urubyiruko rukwiye kumvishwa ko ubuhinzi ari akazi keza

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane buri mu bizafasha Afurika kwihaza mu biribwa, ashimangira ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ari intambwe ishimishije iganisha kuri uru rugendo yatewe.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye kurushaho guhahirana hagati yacu. Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagura amahirwe y’ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi byo muri Afurika kugera kuri byinshi bishoboka. Mu gihe kinini, umugabane wacu wagiye ukura hanze ibyo kurya dufitiye ubushobozi bwo kwibonera , kubera inzitizi ziri mu buhahirane bw’imbere n’ibindi.”

    “Icya gatatu, dukeneye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umwuga mwiza. Mu Rwanda n’ahandi hose muri Afurika, twatewe akanyabugabo no kubona umubare w’urubyiruko rurangiza amashuri rukiyegurira ubuhinzi wiyongera kandi rukabikuramo amafaranga menshi. Kugira ngo ibi bikomeze birasaba uruhare rw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari n’ubwishingizi.”

    Perezida Kagame yavuze ko guharanira ko habaho ubufatanye bwa Afurika binyuze mu biganiro nk’ibi no gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi biri mu bizatuma ubukungu bushingiye ku buhinzi buba umusingi w’iterambere ry’uyu mugabane.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cya COVID-19 nk’itandaro y’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika

  • Abafatanywe na Kizito Mihigo bavuze ku byaha baregwa #rwanda #RwOT

    Abagabo batatu bafatanywe na Kizito Mihigo ubwo yashakaga gutoroka Igihugu, bamwe bavuze ko bemera ibyo bashinjwa gusa urubanza rwabo rwongeye gusubikwa rukaba rwimuriwe mu kwa Karindwi.

    Urubanza rwa Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Ndikumana wari umukozi wa Kizito Mihigo rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere 2021 ubwo bagezwaga imbere y'urukiko.

    Baregwa 'kuba Kitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko', kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

    Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi kuwa kane babajijwe kuri ibyo byaha, Innocent Harerimana yavuze ko atemera icyaha ashinjwa.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera icyaha cya mbere ariko icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera.

    Ababurana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere i Kigali, bagaragaye mu rubanza hifashishijwe amashusho mu gihe umunyamategeko wabo yari mu rukiko.

    Me Pierre-Celestin Kubwimana wunganira Ngayabiha Joel na Harerimana Innocent yasabye urukiko gusubika urubanza kuko atarabonana n'abo yunganira, anasaba umwanya wo kwiga kuri dosiye ibashinja.

    Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito we nta mwunganizi mu mategeko afite kandi yavuze ko yiteguye kwiburanira.

    Uyu, mubyo aregwa harimo ko ari we wagiye gutegura inzira Kizito Mihigo yari gucamo ajya hanze y'igihugu. Nyuma yo kumva aba baregwa, urukiko rwasubitse uru rubanza nanone, rwimurirwa tariki 13/07 muri uyu mwaka.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/abafatanywe-na-kizito-mihigo-bavuze-ku-byaha-baregwa/

  • Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n'umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n'amategeko bagejejwe imbere y'Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba 'icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko', gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y'ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

    Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

    Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

    Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo 'kuko atarabonana n'abo yunganira n'umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja'.

    Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

    Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko k'Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y'aho u Rwanda rugabanira n'u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

    Inyandiko zisobanura imiterere y'urubanza rw'aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje 'Kwiyahura agapfa' yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk'umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n'umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

    Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n'amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bafatanywe-na-kizito-bemeye-kuba-icyitso-ku-cyaha-cyo-kwambuka-no

  • Biteye isoni – Minisitiri Bayisenge avuga ku buremere bw’icyaha cyo gusambanya abana –

    Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guhashya no guhangana n’icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana, hagashyirwaho n’amategeko abihana, usanga gikomeje kuza imbere mu byaha by’ihohoterwa bikunze gukorwa mu Rwanda.

    Urugero ni nk’inkuru ivuga ku mwana wo mu Mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, wafashwe ku ngufu na se afite imyaka 15 akamutera inda, akaba yarabuze uko yandikisha umwana babyaranye.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, rugamije kureba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuryango zishyirwa mu bikorwa n’indi mirimo iteza imbere umuryango mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga agaragaza ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

    Ati “Icyaha kiza ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

    Minisitiri Prof Bayisenge akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bakemura amakimbirane yo mu miryango kuko asenya byinshi harimo n’iterambere baba bifuza kugeraho.

    Ati “Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni yo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda tukanakumira amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba muri bya bibazo, anabizi anabisobanukiwe anafite n’igisubizo kuko ni we bigiraho ingaruka.”

    Urugamba rwo kurandura ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi, rwagiye rugarukwaho n’abayobozi batandukanye nk’aho, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko gusambanya abana ari ishyano u Rwanda rwagushije kandi ko bidacunzwe neza u Rwanda rw’ejo rwazononekara.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuwa 12 Ukwakira 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 20, 5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona imibare y’abana bafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ariko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu 2016 Kugeza mu 2018.

    Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36,1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’Uburengerazuba ifite abana 15,2% batewe inda, Intara y’Amajyaruguru ifite 16,5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11,2%, ibintu Leta ivuga ko itazihanganira na rimwe ko abana bazakomeza guhohoterwa.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko gusambanya umwana ari ibintu biteye isoni n’agahinda

    Ababyeyi basabwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’amakimbirane yo mu muryango

  • Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko –

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n’umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe imbere y’Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ‘icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

    Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

    Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

    Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo ‘kuko atarabonana n’abo yunganira n’umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja’.

    Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

    Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko k’Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y’aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

    Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko

  • Biteye isoni – Minisitiri Bayisenge avuga ku buremere bw'icyaha cyo gusambanya abana – #rwanda #RwOT

    Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guhashya no guhangana n'icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana, hagashyirwaho n'amategeko abihana, usanga gikomeje kuza imbere mu byaha by'ihohoterwa bikunze gukorwa mu Rwanda.

    Urugero ni nk'inkuru ivuga ku mwana wo mu Mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, wafashwe ku ngufu na se afite imyaka 15 akamutera inda, akaba yarabuze uko yandikisha umwana babyaranye.

    Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, rugamije kureba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuryango zishyirwa mu bikorwa n'indi mirimo iteza imbere umuryango mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko n'ubwo ibyaha bifitanye isano n'amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga agaragaza ko ari ikintu giteye isoni n'agahinda.

    Ati “Icyaha kiza ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by'umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.'

    Minisitiri Prof Bayisenge akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bakemura amakimbirane yo mu miryango kuko asenya byinshi harimo n'iterambere baba bifuza kugeraho.

    Ati “Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni yo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda tukanakumira amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw'umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba muri bya bibazo, anabizi anabisobanukiwe anafite n'igisubizo kuko ni we bigiraho ingaruka.”

    Urugamba rwo kurandura ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi, rwagiye rugarukwaho n'abayobozi batandukanye nk'aho, Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, yavuze ko gusambanya abana ari ishyano u Rwanda rwagushije kandi ko bidacunzwe neza u Rwanda rw'ejo rwazononekara.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa kuwa 12 Ukwakira 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 20, 5% by'abana baterwa inda baba bafite munsi y'imyaka 11.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona imibare y'abana bafashwe ku ngufu n'abasambanyijwe ariko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu 2016 Kugeza mu 2018.

    Iyi mibare y'ubushakashatsi igaragaza ko Intara y'Uburasirazuba ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36,1%, Intara y'Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y'Uburengerazuba ifite abana 15,2% batewe inda, Intara y'Amajyaruguru ifite 16,5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11,2%, ibintu Leta ivuga ko itazihanganira na rimwe ko abana bazakomeza guhohoterwa.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko gusambanya umwana ari ibintu biteye isoni n’agahinda

    Ababyeyi basabwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’amakimbirane yo mu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biteye-isoni-minisitiri-bayisenge-avuga-ku-buremere-bw-icyaha-cyo-gusambanya

  • Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG mu mukino ubanza 1-0. #rwanda #RwOT

    Mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League waraye uhuje ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa yari yakiriye ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy'Ubwongereza warangiye PSG yari iri murugo itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

    Muri uyu mukino watangiye impande zombi zishaka ibitego, ikipe ya PSG yari iri murugo niyo yatangiye neza aho ku munota wa 15 w'umukino kapiteni wayo Marquihnos yafunguye amazamu ya City, ni igitego yatsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Angel Dimaria, iki gitego akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi z'igice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri byagaragaye ko cyihariwe cyane na Manchester City, ubwo hari ku munota wa 64 w'umukino nibwo kapiteni wayo Kevin De Bruyne yayiboneye igitego cya mbere cyo kwishyura mbere y'uko Riyad Mahrez yatsinze igitego cya kabiri cya City binayiha amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma.

    Mbere gato y'uko umukino urangira ikipe ya Paris St Germain yabonye ikarita itukura yahawe umukinnyi wo hagati Idrissa Gana Gueye nyuma y'ikosa yari akoreye kuri Ilkay Gundogan, ibi bivuze ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mukino wo kwishyura.

    Uyu mukino waraye ubaye ukurikira undi wa 1/2 cy'irangiza cya UEFA Champions League abaye ku wa kabiri w'iki cyumweru wasize ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yari yanganyije na Chelsea igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu cyumweru gitaha hateganyijwe imikino yo kwishyura ya 1/2, aho ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 ikipe ya Manchester City mu Bwongereza izakira ikipe ya Paris St Germain, bucyeye bwaho tariki ya 5 Gicurasi 2021 ikipe ya Chelsea izakira ikipe ya Real Madrid.

    The post Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG mu mukino ubanza 1-0. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-city-yiyongereye-amahirwe-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyumwa-wa-uefa-champions-league-nyuma-yo-gutsinda-psg-mu-mukino-ubanza-1-0/

  • KNC yahaye ubutumwa Rayon Sports n'andi makipe bari kumwe mu itsinda #rwanda #RwOT

    KNC yabwiye ikinyamakuru FunClub dukesha iyi nkuru ko amakipe atatu bari kumwe mu itsinda B agomba kwitegura gufata isomo rya ruhago na Gasogi United.

    Ati 'Gahunda iracyari ya yindi. Ni ukuva mu matsinda turi aba mbere. Amakipe turi kumwe mu itsinda, nayibutsa kwitegura neza kuko icyo tuzi cyo, ku Cyumweru hano (kuri Sitade Amahoro) hazaka umuriro mu kibuga.'

    Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil bazanye,bizeye ko azabafasha kuko badashidikanya ku bushobozi bwe.

    Ati “Diego ntekereza ko ari umwataka mwiza, icyo nababwiye ntabwo turi ba bantu dupfa kuzana abantu bashaje baje kurangiriza ubuzima bwa bo hano, aba bakinnyi bose nta wurengeje imyaka 20, bafite 19. Nimutegereze muzabibona.”

    Gasogi United imaze gukina imikino itatu ya gicuti aho yatsinzemo ibiri (As Kigali FC na Gorilla FC) hanyuma itsindwamo umwe n'ikipe ya Bugesera FC 1-0.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yahaye-ubutumwa-rayon-sports-n-andi-makipe-bari-kumwe-mu-itsinda

  • Ese imirimo yose ukora hari abo igezaho ubutumwa bwiza? #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi dukora imirimo iatndukanye ushobora kuba uri umucuruzi, umuganga, umwarimu n’ibindi. Icyo ukora cyose gikwiriye kuba gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bandi.

    Ibyanditswe bikurikira bitubwira ibijyanye n’imirimo: Matayo 6:19 — 21; Matayo 28: 19 — 20; 2; Timoteyo 4:2; Umubwiriza 11:1-2; Mariko: 4:14; 2 Petero: 3:8; Yakobo: 5:7 Matayo: 13:45 — 46.

    Nitugera mu ijuru, Imana izatubaza iti: 'Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza? Ni bangahe wagejejeho ubutumwa bwiza?'
    Maze nyuma y’ibyo ijuru rizakora urutonde rw’aho wagejeje ubutumwa bwiza n’abo wabugejejeho, babikwereke.

    Waba uri umucuruzi, umuganga, umwarimu, icyo ukora cyose gikwiye kuba gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bandi bugire icyo bwungura undi muntu ukureba cyangwa mwegeranye.

    Ubutumwa bwiza Bw’Imana ni ubukozwe kuruta ubuvuzwe. Kuko umuntu ashobora gukora nabi kandi yari yavuze neza, ubutumwa yatanze avuga bukaba impfabusa.
    Abakiristo bakangurirwa kubiba imbuto buri gihe (imbuto ni imirimo) kuko zizaduherekeza mu ijuru. Ikindi, kubiba imbuto bitera umukiristo icyizere cy’uko Imana izamushoboza no mu bindi byose agambirira, nkuko ijambo ryÍmana ridusaba kuyegera kugira ngo nayo itwegere.

    Imana idusaba gukoresha mu byo dufite mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ndetse rimwe na rimwe idusaba no gukoresha ikintu kimwe gusa dusigaranye ariko intego ari ukugira ngo iduhe umugisha (Urugero:umupfakazi wanditse muri Bibiliya, umuhanuzi Eliya yabwiye ngo amugaburire ifunguro rimwe gusa yari asigaranye kurya we n’umwana we, ariko agasoza amuhesheje umugisha ntiyongera kubura icyo kurya).

    Ijambo ry’Imana ritubwira ko ku Mana umunsi umwe ungana n’imyaka igihumbi. Ibi bikwiye gukomeza abizera Imana ko mu gihe gikwiye Imana isohoza ibyo yasezeranije, ahubwo bagomba kwitondera aho babiba, bakirinda gukora ibitandukanye n’ubushake bw’Imana bibwira ko bayifasha, ahubwo bakiranuka. Bakora uruhare rw’abo; urugero, batanga kimwe mu icumi. kimwe mu icumi gikora umurimo wo kwagura ubwami bw’Imana kandi bigatanga umutekano, bikanateza imbere uwagitanze.

    Ijuru mu yandi magambo ryagereranwa na Banki aho udashobora kubikuza cyangwa guhabwa amafaranga utajya uhabitsa. Ni yo mpamvu buri muntu asabwa kubitsa kuri konti y’iyo Banki igereranywa n’Ijuru.

    Muri macye birakwiye ko mu buzima bwacu bwa buri munsi mu mirimo dukora ijye ibasha kumenyesha abandi Kristo bityo bamuyoboke kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho ubwo Imana yateguriye abayubaha.

    Source: amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-imirimo-yose-ukora-hari-abo-igezaho-ubutumwa-bwiza.html