Blog

  • Agahimbazamushyi muzajya mugatahana-Perezida wa Rayon Sports abwira abakinnyi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 30 Mata 2021,nibwo Ubuyobozi bw'uruganda rwa Skol rwahuye n'abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports rubemerera agahimbazamusyi kangana na Miliyoni 17 FRW mu gihe baba batwaye igikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka cyangwa se bakaba aba kabiri.

    Umuyobozi wa SKOL,Ivan Wulffaert aherekejwe na Perezida Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye abakinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ati “Tubari inyuma. Iyi kipe ni iy'ibikombe. Nka Skol twashatse kubigiramo uruhare ngo tubatere ingabo mu bitugu mu rugamba mugiyemo rutoroshye. Icyo tuzakora, tuzashyikiriza ikipe ako gahimbazamushyi, ikipe niyo izagena uko gatangwa. Nanjye ku mukino wa mbere wa Shampiyona nzaba mpari nze kubashyigikira.”

    Perezida wa Rayon Sports yashimiye SKOL ako gahimbazamusyi bageneye ikipe ariko na we avuga ko kadakuraho ako ikipe isanzwe igenera abakinnyi.

    Ati ” Turashimira uruganda rwa Skol ko rukomeje kudushyigikira. Aka gahimbazamusyi mugenewe ndakabashimiye mu izina rya komite nyoboye ndetse no mu izina ry'abafana ariko ntigakuraho ako musanze muhabwa ndetse ku mukino wose muzajya mukina nzajya nza nyazanye, mutsinda muyatahana.

    Iyi ni ikipe ihora ihatanira igikombe. Abafana bakeneye igikombe. Tubari inyuma nka komite, n'abafana babari inyuma ndetse na Skol iberetse ko ibashyigikiye. Ahasigaye ni ahanyu kandi twizeye ko muzabigeraho kuko mwiteguye neza.”

    Yaboneyeho guha ikaze abakinnyi bashya barimo Hertier Luvumbu na Muhire Kevin biyongereye muri Rayonn Sports mu minsi ishize ngo bayifashe muri uru rugamba rwo guhatanira shampiyona.

    Ku mukino wa Gasogi United nabwo uruganda rwa Skol rwemeye ko ruzatanga indi Prime ingana n'iyo Rayon Sprts isanzwe itanga ku mukino batsinze.

    Umutoza mukuru wa Rayon Sports ,Guy Bukasa yashimiye agahimbazamusyi ko nta rwitwazo na rumwe bafite baba batitwaye neza.

    Ati ” Iyi kipe ni igihugu cyose. Abantu barayihebeye kandi namwe murabizi. Iyo mwatsinzwe n'abapfuye aho bari bagira agahinda. Nta rwitwazo na rumwe mufite. Mwariteguye. Nizere ko ku cyumweru, umukino urangiye (wa Gasogi United), tuzahura turebana mu maso twishimira intsinzi. Abantu badutezeho intsinzi kandi baradushyigikiye. Ntabwo dukwiriye gukina n'amarangamutima yabo.”

    Yunzemo ati ” Iby'amafaranga byavuzwe ndetse birangiriye aha, ubu dutangiye urugamba. Ndabizeye, abafana barabizeye.”

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi 2021.iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.

    Source:RWANDA MAGAZINE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/agahimbazamushyi-muzajya-mugatahana-perezida-wa-rayon-sports-abwira-abakinnyi

  • Menya akamaro gahambaye guseka bigira ku buzima bw'umuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu uri guseka. Yaba roho ndetse n'umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    Wari uziko guseka ari umuti ukomeye w'umutima?

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw'imijyana y'amaraso, bikagabanya urugero rw'imisemburo itera stress ndetse bikongera n'igipimo cya cholesterol nziza.

    Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

    Akamaro ko guseka k'umubiri

    *Byongera imikorere myiza y'umutima

    Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n'uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z'umutima.

    Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n'ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk'izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n'amaguru.

    *Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abntu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n'indwara z'umuvuduko ukabije w'amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke no guhagarara k'umutima.

    *Bigabanya urugero rw'imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y'umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n'ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

    *Bikuraho ikitwa uburakari cyose

    Guseka byirukana ikitwa uburakari n'amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

    *Guseka byongera ubudahangarwa

    Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry'uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n'indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru tuzwi nk'abasirikare b'umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    *Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y'udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y'amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k'umutima (heart attack).

    *Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw'imisemburo itera stress, kwiyongera kw'imisemburo ya endorphine n'umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Ushobora kuba warabonye ko iyo usetse cyane, ugeraho ukumva uri kubabara cyane cyane inyama zo mu nda. Ibi niko bigenda kuko muri iki gikorwa imikaya yikanya yirambura inshuro nyinshi, bikaba byatuma iruha iyo umaze igihe uri guseka. Ibi bifatwa nk'imyitozo ngorora mubiri, ntibizakubuze kwisekera uko ubishoboye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/menya-akamaro-gahambaye-guseka-bigira-ku-buzima-bwumuntu/

  • Covid-19: Perezida Kagame yavuze ku barajwe muri Stade n’abageni bavugishije benshi –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu yayoboraga Inama y’iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw’akarere ahubwo ku rwego rw’Isi muri rusange.

    Muri uru rugendo, hari abantu benshi bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira. Abo barafatwaga bagashyirwa muri Stade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.

    Umunsi ku wundi ni ko abantu bahimbaga amayeri atuma bashaka uko baca mu rihumye Polisi y’Igihugu, kugeza n’aho hari abageni bafashwe bagashyirwa muri Stade umukobwa yambaye agatimba bigateza amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

    Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

    “Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

    Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

    Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y’icyo gihugu yagomba kuzuzwa n’abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?”

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by’abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw’Intara y’Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n’Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.

    Amafoto: RPF Inkotanyi


  • Musanze: Barishimira kwegerezwa irerero nyuma y'igihe abana babo biga bakuze – #rwanda #RwOT

    Muri uyu Murenge aho ingo nyinshi zitunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, bamwe mu bawutuye bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe Urugo Mbonezamikurire ECD, kuko mbere abana benshi batindaga gutangira abandi bakajya mu mirimo ivunanye.

    Karimunda Stanslas ni umwe mu babyeyi wagize ati” Mbere ishuri ritaraboneka murabona ko duturiye ikiyaga abana benshi wasangaga batangira barengeje imyaka irindwi ari bakuru, abandi bagiye gushaka amafaranga mbese ugasanga icyitwa ishuri bataryitaho ndetse n'ababyeyi ntibabihaga agaciro.

    Twishimiye uru rugo rudufashiriza abana gukunda no kwimenyereza ishuri bakiri bato kandi burya ntabwo igihugu cyatera imbere tudafite abantu bize”

    Uwamahoro Françoise na we yagize ati ” Ubu byaradufashije kuko abana turabazana bakabakira n'abato cyane bakirirwa hano bakaruhuka, bakiga. Ubundi mu buzima busanzwe bw'inaha tuba turi mu mirimo itandukanye ku buryo kohereza umwana muto ku ishuri mbere byatugora kubera gutinya ko bamugonga. Ubu turanezarewe cyane”

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Remera iyi ECD yubatswemo, Sr Uwizeyimana Valentine yashimye ubufatanye bwaranze Akarere ka Musanze, Kiliziya Gatulika n'ababyeyi kugira ngo iyi ECD iboneke kandi ko bazakomeza gufasha abatuye ako gace bagamije guteza imbere uburezi ku bana bato.

    Yagize ati” Turashimira Akarere, Kiliziya Gatulika n'ababyeyi bitanze ngo iri rerero riboneke kandi tuzakomeza kwitanga ngo abana bacu bagire uburere babone n'uburezi bukwiye”

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n'uburere bw'abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko ari bo bubakiweho ejo hazaza.

    Yagize ati “Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, muribizi ko dufite icyerekezo 2050, aba nibo bazaba bahagaze aha turi kuko bazakomerezaho. Gahunda y'Imbonezamikurire y'abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse no kuva bagisamwa, tuba dutakaje hafi 80% by'ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n'ubushobozi bwo gukorera igihugu”.

    Urugo mbonezamikurire y'abana bato Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yatangije, rurererwamo abana 109 bari hagati y'imyaka itatu n'itandatu aho abakobwa ari 52 n'abahungu 57.

    Urugo mbonezamikurire rwa Remera haboneka ibikinisho bifasha abana kuruhuka

    Mbere abana bo muri ako gace bishimiye ko abana babo basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi ababyeyi bakabona umwanya wo gukora indi mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-barishimira-kwegerezwa-irerero-nyuma-y-igihe-abana-babo-biga-bakuze

  • Yabujijwe kwinjira muri stade kureba ikipe afana ahitamo kuwurebera mu mashini yakodesheje #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umunya Turkie witwa Ali Demirkaya uzwi nk'umukunzi w'ikipe ya Denizlisport yo muri iki gihugu yakoze ibitamenyerewe agura imashini imufasha kurebera umupira hejuru ya stade.

    Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu mugabo uzwi nka 'Irregular Ali' yahawe ibihano byo kumara umwaka wose adakandagiza ikirenge ku kibuga “Denizli Atatürk stadium” kubera ikibazo cy'imyitwarire mibi yagize yagiye kureba umupira.

    Uyu mugabo abonye ko ahemukiwe n'ubutabera yahise ahitamo gukodesha imashini imujyana yo mu kirere kugira ngo arebe umukino w'ikipe ye irimo gukina.

    Mu nkuru ikinyamakuru cyo mu gihugu cy'ubuhindi NDTN cyashyize hanze, uyu mugabo ngo yatanze amafaranga agera ku ma Euro asaga 70 kugira ngo ashobore gukodesha iki kimashini giterura ibintu bitandukanye ngo nawe kimufashe kureba umupira.

    Uyu Ali akimara guhanwa yavuze ko adashobora kubura uburyo areba imikino z'ikipe yihebeye irimo gukina.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yabujijwe-kwinjira-muri-stade-kureba-ikipe-afana-ahitamo-kuwurebera-mu-mashini

  • Clare Akamanzi yagaragaje icyerekezo gishya cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cy'ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga – #rwanda #RwOT

    Medical Tourism ni bumwe mu buryo ibihugu byateye imbere byinjizamo amafaranga ahanini biturutse ku banyamahanga bajya kubyivurizamo bitewe na serivisi z'ubuvuzi biba bifite zateye imbere.

    Kimwe mu bihugu byamenyekanye muri ubu buryo bw'ubucuruzi ni u Buhinde aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 iki gihugu kinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ biturutse muri serivisi z'ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z'amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk'u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afurika nka Kenya ni kimwe mu bihugu byoherezwamo abarwayi barimo n'abaturutse mu Rwanda.

    Uretse u Buhinde hari n'ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo babasigire akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Kuri uyu wa 30 Mata 2020 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango FPR-Inkotanyi, Clare Akamanzi, yagaragarije abayitabiriye ko u Rwanda narwo rufite gahunda yo kwinjira muri 'medical Tourism'

    Ati 'Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w'abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z'ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n'abantu baturutse mu Karere.'

    Akamanzi yagaragaje ko hari amavuriro yo mu Rwanda yatangiye kwagura ibikorwa kugira ngo ajyanishe n'iyi gahunda aho yatanze urugero rw'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare biri i Kanombe, n'iby'abikorera nka Legacy Clinic.

    Yavuze ko nka Legacy Clinic iri muri gahunda zo gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi itanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n'abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw'ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw'uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk'ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw'imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80%, ndetse n'urundi ruhuriweho n'u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    Ibijyanye no kuba u Rwanda rwakubaka urwego rwarwo rw'ubuvuzi hagamijwe kongera umubare w'abanyamahanga baza kurwivurizamo byanagarutsweho na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa 19 Ugushyingo 2020 ubwo yatahaga uburyo bw'ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvura umutima.

    Ubwo yatahaga iri koranabuhanga ryashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko ubuvuzi buteye imbere buzaba amahirwe k'u Rwanda kuko ruzajya rwakira n'abarwayi bavuye mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu Karere.

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw'ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b'inzobere.

    Clare Akamanzi yagaragaje ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy'ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/clare-akamanzi-yagaragaje-ko-u-rwanda-rushaka-kuba-igicumbi-cy-ubuvuzi

  • Musanze: Barishimira kwegerezwa irerero nyuma y’igihe abana babo biga bakuze –

    Muri uyu Murenge aho ingo nyinshi zitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe mu bawutuye bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe Urugo Mbonezamikurire ECD, kuko mbere abana benshi batindaga gutangira abandi bakajya mu mirimo ivunanye.

    Karimunda Stanslas ni umwe mu babyeyi wagize ati” Mbere ishuri ritaraboneka murabona ko duturiye ikiyaga abana benshi wasangaga batangira barengeje imyaka irindwi ari bakuru, abandi bagiye gushaka amafaranga mbese ugasanga icyitwa ishuri bataryitaho ndetse n’ababyeyi ntibabihaga agaciro.

    Twishimiye uru rugo rudufashiriza abana gukunda no kwimenyereza ishuri bakiri bato kandi burya ntabwo igihugu cyatera imbere tudafite abantu bize”

    Uwamahoro Françoise na we yagize ati ” Ubu byaradufashije kuko abana turabazana bakabakira n’abato cyane bakirirwa hano bakaruhuka, bakiga. Ubundi mu buzima busanzwe bw’inaha tuba turi mu mirimo itandukanye ku buryo kohereza umwana muto ku ishuri mbere byatugora kubera gutinya ko bamugonga. Ubu turanezarewe cyane”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera iyi ECD yubatswemo, Sr Uwizeyimana Valentine yashimye ubufatanye bwaranze Akarere ka Musanze, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi kugira ngo iyi ECD iboneke kandi ko bazakomeza gufasha abatuye ako gace bagamije guteza imbere uburezi ku bana bato.

    Yagize ati” Turashimira Akarere, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi bitanze ngo iri rerero riboneke kandi tuzakomeza kwitanga ngo abana bacu bagire uburere babone n’uburezi bukwiye”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n’uburere bw’abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko ari bo bubakiweho ejo hazaza.

    Yagize ati “Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, muribizi ko dufite icyerekezo 2050, aba nibo bazaba bahagaze aha turi kuko bazakomerezaho. Gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse no kuva bagisamwa, tuba dutakaje hafi 80% by’ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu”.

    Urugo mbonezamikurire y’abana bato Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije, rurererwamo abana 109 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu aho abakobwa ari 52 n’abahungu 57.

    Urugo mbonezamikurire rwa Remera haboneka ibikinisho bifasha abana kuruhuka

    Mbere abana bo muri ako gace bishimiye ko abana babo basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi ababyeyi bakabona umwanya wo gukora indi mirimo

  • Ntiwabuza abantu kuvuga – Perezida Kagame agaruka ku Banyarwanda baharabika urwababyaye –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo iyi nama yabaye mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana no guhangana n’iki cyorezo.

    Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite inshingano zo gukomeza amahame yayo yo kubakira ku ndangagaciro y’ikinyabupfura kuko ariyo ituma umurongo yihaye kuva kera wa politiki ugerwaho uko bikwiriye.

    Ati “Iyo tuvuga FPR, inshingano zayo kuva kera, intambara ari iz’urugamba rw’amasasu, imibanire; ibitekerezo byayo bikwiye kurangwa no gukemura ibibazo bya benshi atari uguhitamo. FPR aho ishingiye ni ku banyarwanda bose, ni nayo mpamvu iki cyorezo cyatugaragarije intambwe tumaze gutera.”

    Perezida Kagame yavuze ku bibazo bikunda kugaragara mu miyoborere, avuga ko iyo abigaragaza aba atanenga gusa kuko hari n’ibindi byishimirwa n’abanyarwanda kimwe n’abandi batari bo.

    Ati “Iyo ntambwe twayishimira, twakwishimira ko hari ibimaze gukorwa. Shima iyo ntambwe imaze gukorwa, shima iyo ntambwe uteye ndende ariko niba narashoboraga gutera intambwe ebyiri ndende kuki ntabikora? Kuki bitabaye gutyo? […] niba ushobora kurengera abantu 1000, rengera 1000 aho gutegereza 300.”

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu mikoro make y’igihugu, hari byinshi byakozwe bishimwa bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ku rwego rw’Isi.

    Ati “Bishingiye ku mikorere, ku myifatire no gufatanya. Iby’uko hari abanyarwanda bake bateye uko bateye, bagira uko bavuga, ibyo bizahoraho ni ko Isi iteye […] Iyo hari abantu bake bahuriye hamwe birwa bandika, bavuga ngo mu Rwanda abantu barapfa, nta winyagambura, ibyo ntiwabuza abantu kuvuga.”

    “N’abavuga ibitari byo baravuga. Ahubwo mwe mwagakwiye kuba muvuga, mufite ibyo muvuga, kuki mutavuga? […] mukore ibizima, muvuge ibizima. Abakora ibizima mubuzwa n’iki kubivuga, iyo bitabaye ibyo ukora ibibi arakwangiriza. Ni nk’uko umuntu yaba afite amazi meza, undi akagenda ashyiramo igitonyanga cy’irangi.”

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye buri wese akamenya icyo ashaka akora mu nyungu z’abandi.

    Ati “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange.’’

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’uyu muryango

  • Bugesera: Aratabariza uruhinja rw'ukwezi kumwe rwasambanyijwe rugakurizamo ubumuga – #rwanda #RwOT

    Biragatsindwa kubona uwo wibarutse akorerwa ibyamfurambi maze bikamusigira ubumuga. Nta gushidikanya usigarana ishavu n'agahinda.

    Iri shavu niryo Mugorewishyaka Maritha wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo mu Karere ka Bugesera afite.

    Umwana we w'umukobwa ubwo yari afite ukwezi kumwe, yasabanyijwe na Nshimiyimana Samuel w'imyaka 18 amusigira uburwayi bwo kujojoba ndetse n'uburwayi bw'amaguru .

    Umwana yasambanyijwe umubyeyi agiye hanze…

    Mugorewishyaka yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 ku manywa y'ihangu aribwo uyu mwana wavutse kuwa 20 Nzeri 2020, yasambanyijwe na Nshimiyimana Samuel wo mu Karere a Bugesera mu Murenge wa Ruhuha.

    Ubusanzwe uyu musore yabanaga na Mugorewishyaka amurera kuko nyina umubyara yari yaritabye Imana.

    Mugorewishyaka yavuze ko yasigiye umwana uyu musore ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha, avuyeye ahubirana n'uyu musore avuye kumusambanyiriza umwana.

    Ati 'Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso '

    Yavuze ko nyuma yayo marorerwa, yahise ashaka uburyo uwo musore yatabwa muri yombi niko kumusaba kujya kumuzanira amazi.

    Ati 'Naramubwiye ngo agende azane amazi, aragenda nange mpamagaza abaturanyi,ndabibereka, ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku kigo nderabuzima , mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.'

    Tariki 2 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y'aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

    Mugorewishyaka yavuze ko nyuma y'aho umwana we asambanyijwe,yasigaranye uburwayi bukomeye aho kuri ubu arwaye kuva, ndetse n'amatako ye akaba yarahuye n'ibibazo.

    Ati 'Ikibazo umwana wange afite aratonyanga amazi, simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.'

    Umwana amaze gusambanywa, Nshimiyimana yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Mugorewishyaka yavuze ko yamenye amakuru y'uko uwo musore yakatiwe igifungo cya burundu dore ko iburanisha ryagiye riba adahari.

    Uyu mubyeyi usanzwe uri mu cyiciro cya kabiri cy'Ubudehe ndetse urya ari uko yabonye uwo ahingira, yavuze ko kubera ubushobozi buke atabasha kugura imiti yandikirwa na Muganga kuko ihenze cyane.

    Ati 'Iyo ngiye kwa Muganga, bamutera inshinge nkaba namara nk'ibyumweru bitatu ariko nyuma ya bya byumweru n'ubundi bikongera bikagaruka.'

    Kugeza ubu uyu mubyeyi w'abana batatu avuga ko akeneye ubufashwa bw'abagiraneza ngo umwana avurwe.

    Ushaka kugera kuri uyu mubyeyi yakwifashisha nimero +250 789 229 822

    Umwana wasambanyijwe umuryango we utuye mu kagali ka Kagenge, Umurenge wa Mayange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-aratabariza-uruhinja-rw-ukwezi-kumwe-rwasambanyijwe-rukaba-rwarakuyemo