Blog

  • Sugira Ernest yongeye kwigarurira abakunzi ba Rayon Sports,APR FC nayo itangira neza #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminota 90 Rayon Sports ishaka igitego yahebye,Sugira Ernest yahembuye imitima y'abafana ashyiramo igitego cy'intsinzi ku munota wa 94 w'umukino ku mupira mwiza yahawe na Manace Mutatu Mbedi.

    Rayon Sports yagiye ibona amahirwe menshi yo gutsinda cyo kimwe na Gasogi United ariko ba rutahizamu ntibabashe kuyabyaza umusaruro.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi agabanye umukino mu bijyanye no kurema uburyo bubyara ibitego kuko buri wese yagerageje kuyobora umukino ndetse no kugariza izamu ry'undi.

    Drissa Dagnogo yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 30 ariko ntiyayabyaza umusauro.

    Ku munota wa 45, Rayon Sports yasimbuje Drissa Dagnogo aha umwanya Sugira Ernest mu busatirizi.Dagnogo yagiye apfusha ubusa amahirwe yo kubonera Rayon Sports igitego cyane.

    Ku munota wa 60 Sekamana Maxime winjiye asimbuye Cizza Hussein,yabuze igitego cyari cyabazwe nyuma yo gutera umupira adahagaritse ugafata igiti cy'izamu..

    Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Gasogi United kugeza ubwo Cyuzuzo Aimee Gael umunyezamu wa Gasogi United aryamye hasi nyuma yo gukuramo imipira ikomeye cyane bitewe n'igitutu Rayon Sports yamwotsaga.

    Ku munota wa 80, Nishimwe Blaise yarekuye ishoti rikomeye umupira ufata igiti cy'izamu umanuka ugana mu izamu uhita usohoka utagezemo benshi bikanze ko ari igitego ariko umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko atari igitego.

    Umutoza Guy Bukasa yabonye ko kubona imipira kw aba rutahizamu bitari gukunda yinjiza Niyonkuru Sadjati asimbuye Muhire Kevin utigaragarije Abarayon,cyane ko iminota yagendaga.

    Iminota 90 yarangiye ari 0-0,umusifuzi yongeraho 4 yahiriye Rayon Sports kuko ku munota wa nyuma Manace Mutatu yazamukanye umupira awuhereza Sugira ahita ashyiramo igitego cy'intsinzi akoresheje umutwe.

    Rayon Sports ikomeje kugorwa bikomeye na Gasogi United kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere itarabasha kuyitsinda byoroshye uretse mu mukino wa gicuti umwe bahuye kuri Rayon Sports Day ikayitsinda ibitego 3-1.

    Manasseh Mutatu wa Rayon Sports wanyuze muri Gasogi niwe wayizonze cyane aca ku ruhande rw'iburyo acenga cyane.

    Ku rundi ruhande, APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yatsindiye umwaka ushize yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nsanzimfura Freddy ku munota wa 15 kuri coup Franc mu gihe Nshuti Innocent yayitsindiye icya kabiri ku munota wa 20. Igitego cy'impozamarira cya Gorilla cyatsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse (82').

    APR FC iri mu itsinda A hamwe na Bugesera na AS Muhanga zitakinnye mu gihe Rayon Sports iri mu itsinda B hamwe na Kiyovu Sports na Rutsiro FC.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sugira-ernest-yongeye-kwigarurira-abakunzi-ba-rayon-sports-apr-fc-nayo-itangira

  • Badrama yaciye amarenga ko izina rya Marina a… – #rwanda #RwOT

    Hari abantu bakora amasezerano y'ubuzima bwabo, ibi bigira ingaruka ku muhanzi cyane ko ari ho twibanze cyane kubera ko hari ingero nyinshi urebeye nko muri Nigeria aho umuhanzi witwaga Kiss Daniel kuri ubu asigaye witwa Kizz Daniel kubera ko izina rye na ryo ryari riri mu masezerano y'abamurebereraga inyungu ze bakaza kurimubuzaho uburenganzira.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru hari aho Badrama yari ari gusobanura kuri Marina wagiye atamumenyesheje avuga ko hari ibyo batari bicara ngo baganire harimo uburyo azagira uruhare ku bihangano bya Marina, ku masezerano ye no ku mikoreshereze y'izina rye. Aha ni ho umunyamakuru Ally Soudy yahise afatira abaza Badrama ko yasobanurira abantu neza uburyo imikoreshereze y'izina rya Marina bizagenda. 

    Yagize ati “(…) Yeah! Izina na ryo rigira Copy right”. Badrama ati “Oya ntabwo naje gusobanura ibibazo biri Technical, ibyo ni ibintu bishobora gukorwa n'abacamanza, ibyo ni ibintu bishobora gukorwa na Marina, icya mbere ni ukwicara na Marina ibyo bibazo tukabyigaho kubera ko birahari, njyewe na Marina ibyo turabizi”. Ally Soudy amubajije uko bihagaze Badrama yabiciye ku ruhande cyane avuga ko ari ibyo mu kazi.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko Marina uherutse gusezera muri The Mane atari abizi ndetse ko atigeze abimenyeshwa cyane ko atari akwiye kuva muri The Mane uko yishakiye.

    Badrama yavuze ko isezera rya Marina atari arizi

    Ku mpamvu z’uko Marina yasezeye kandi gusezera hari ibyo bamukozeho bishobora kugira ingaruka kuri uyu muhanzikazi cyane ko bica amarenga ko byaba bimeze nk'iby’uyu muhanzi wo muri Nigeria aho Marina ashobora kuba yarasinye ibizatuma agaruka cyangwa bakitabaza inkiko n'ubwo uyu mugabo aterura ngo avuge ukuri neza kuri uyu muhanzikazi.

    Yagize ati “Marina afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndajya aha n'aha ariko ntabwo ibye birasobanuka, Queen Cha niwe muhanzi wenyine utarigeze abangamira amategeko n'ubwo kontaro ye hari ibyo tukiganiraho kubera ko ntabwo irasetswa, kuri Marina rero we impamvu yahagaritse amasezerano kenshi aba adashobora kuzitanga mu biganiro atanga cyangwa akaba yabitanga mu rukiko”.

    Badrama yakomeje avuga ko amasezerano ya Marina harimo ikibazo, ati “Marina afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndi aha n'aha ariko ntabwo byumvikanyweho nta n'impamvu twamenyeshejwe twabonye ibaruwa adushimira n'uwo ariwe ariko avuga ko agiye gukomereza urugendo rwe ahandi kandi nta muntu upfa gusezera gutyo''

    Badrama kandi yongeye gukomoza ku buryo yabonye umuhanzikazi Marina amukuye kwa Uncle Austin kandi ko hari icyo yamutanzeho avuga kandi ko byari bikurikije amategeko ndetse ko byaciye mu mucyo rero uyu muhanzikazi nawe yari akwiye kugenda biciye mu mucyo

    Biraca amarenga ko Marina ashobora kwamburwa izina

    Bibaye aribyo koko nk'uko Badrama yabivuze hakwiyambazwa inkiko kubera ko Badrama we yavuze ko Marina agomba kongera akicara agatekereza ku byo yakoze akareba niba ari ukuri kandi ko ari inshingano za Badrama kugana inkiko n'ubwo bizaterwa n'ibihe biriho aho yahise atanga ingero kuri Safi Madiba nawe bagombaga kugera mu nkiko ariko bikaza kurangira neza atebya cyane ati “Na n’ubu Safi turi inshuti”.

    No mu bihe bigoye Badrama yabaga ari kumwe na Marina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105257/badrama-yaciye-amarenga-ko-izina-rya-marina-arifiteho-uburenganzira-marina-yakwitwa-irihe–105257.html

  • Amarozi kimwe mu byaba bikozeho umutoza Karekezi Olivier akirukanwa muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kwirukana umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier, amakuru avuga ko kimwe mu byo yazize ari ukudakinisha rutahizamu w’iyi kipe, Babawu Samson wanze gukoresha amarozi.

    Amakuru ISIMBI ifitiye gihamya ni uko uyu mubabo wari umutoza mukuru wa Kiyovu na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Babuwa Samson, umubano wabo utari umeze neza.

    Intandaro ya byose ni uko uyu mutoza yaba yarasabye uyu mukinnyi kimwe n’abandi gukoresha uburozi benshi bazi nka ‘Juju’ undi akanga.

    Ku mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ufungura itsinda B rya shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1, ni umukino uyu rutahizamu atagaragayemo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yanze gukoresha ‘Juju’ (amarozi benshi bizera ko atanga intsinzi muri ruhago) maze umutoza ahitamo kumushyira hanze.

    Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko igihe cyose bazaba bamusaba gukoresha uburozi atazigera akandagira mu kibuga kuko bihabanye n’imyizerere ye.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri ku musozo w’amasezerano ye muri Kiyovu Sports aho azarangira mu kwezi gutaha, yamaze gufata umwanzuro ko atazongerera iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Ibi ni bimwe mu byarakaje perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuko atumva uburyo umukinnyi yaguze amuhenze(yatanzweho miliyoni 8 asinya umwaka umwe) yicazwa nta mvune afite ngo kuko yanze gukoresha amarozi, bahitamo gutandukana n’uyu mutoza.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Kiyovu Sports yasohoye ibaruwa ivuga ko yamaze gutandukana na Karekezi Olivier wayigezemo muri Gicurasi 2020.

    Karekezi Olivier yamaze kwirukanwa muri Kiyovu Sports

    Babuwa Samson yanze gukoresha Juju, bikozeho umutoza Karekezi Olivier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarozi-kimwe-mu-byaba-bikozeho-umutoza-karekezi-olivier-akirukanwa-muri-kiyovu-sports

  • Umunya-Colombia Brayan Sanchez yegukanye agac… – #rwanda #RwOT

    Aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kahagurukiye kuri Kigali Arena gasorezwa i Rwamagana nyuma yo gukora intera y'ibilometero 115,6.

    Abakinnyi 80 bavuye mu makipe 16 yitabiriye irushanwa ry'uyu mwak bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza — Inyange- Masaka Hospital- Kabuga — Rwamagana. Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorejwe isiganwa, barazengurutse inshuro 10, zifite intera ya kilometero 6.5.

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 karimo umusozi umwe watangiweho amanota y'abahatanira umwenda w'abarusha abandi kuzamuka imisozi, yegukanwe na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia wakurikiwe na  Suaza ukinira Team Medellin yo muri Colombia.

    Abakinnyi barimo Suaza wa Team Medellin yo muri Colombia, Teugels wa Tarteletto yo mu Bubiligi na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia, bakomeje kuyobora bagenzi babo, aho basesekaye muri Rwamagana barusha igikundi kibakurikiye iminota ibiri.

    Abanya-Colombia bakomeje gusiga abo bari bahanganye, dore ko ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro enye gusa barushaga igikundi kibakurikiye amasegonda 58.

    Ubwo hari hasigaye ibilometero 20 ngo abakinnyi bagere aho basoreza, Teugels, Suaza na Sagiv bari basizeho igikundi kibakurikiye cyarimo abakinnyi b'ikipe ya Start-Up Nation yo muri Israel, amasegonda 14.

    Hasigaye ibirometero 15 ngo aka gace gasozwe, abakinnyi barimo Hivert wa B&B Hotels, Roldan wa Medellin na Marchand wa Tarteletto bacomotse mu gikundi barimo, banagisigaho amasegonda 15.

    Hasigaye ibilometero 10 ngo bagere aho basoreza abakinnyi 8 basohotse mu gikundi barimo  bashaka uwegukana aka gace, barimo Sanchez (Medellin), Boileau (B&B Hotels), Umba (Androni), Weldemichael (Erythrée), Goeman (Tarteletto), Gaillard (Total Direct Energie), Kagimu (Bike Aid), Piccoli (Israel Start-Up Nation).

    Habura ibilometero 8 ngo bagere ku musozo Piccoli wa Israel Start-Up Nation yasize bagenzi be arijyana anyonga igare ashaka kugera ku murongo ari uwa mbere.

    Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin niwe wegukanye agace ka mbere  atanze ku murongo bagenze barenga 40 bahagereye rimwe, ariko ipine y'igare rye ikora mu murongo mbere y'izindi zose.

    Hakizimana Sept niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi, dore ko yasoje ku mwanya wa 14 akoresheje ibihe bimwe n'uwambere.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri ka Kigali- Huye ku ntera y'ibilometero 120.5.

    Sanchez ukomoka muri Colombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

    Ikipe ya SACA iri mu ziserukiye u Rwanda muri iri rushanwa

    Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena

    Team Rwanda mu nzira banyonga

    Abasiganwa bageze aho basoreza bahatanye ipine ku rindi ‘Sprint’

    Sanchez yatanze abandi gukandagira mu murongo, ahita yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105259/umunya-colombia-brayan-sanchez-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2021-105259.html

  • Nyuma y'iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n'iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w'urucaca. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu SC bwemeje ko uwari umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier batandukanye nyuma y'inama yahuje komite nyobozi y'urucaca bakiga ku myitwarire yaraye iranze uyu mutoza, ni imyitwarire y'uko ngo ataraye mu mwiherero w'iyi kipe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021.

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo habyutse amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier ngo yatandukanye n'ikipe y'urucaca, ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu mukino wambere w'umunsi wa mbere w'isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda iyi kipe yaraye itsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.

    Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ku ikipe ya Kiyovu SC, hari amakuru yavuga ko uyu mutoza atumvikanye n'umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse ngo Karekezi akaba yahise ava mu mwiherero w'iyi kipe yambara icyatsi ndetse n'umweru.

    Binyuze kuri Twitter y'ikipe ya Kiyovu Sport Club yemeje amakuru y'uko iyi kipe yamaze gutandaka na Karekezi Olivier, mu nyandiko bashyizeho bagize bati 'Nyuma y'aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n'uyu mutoza.'

    Karekezi Olivier atandukanye n'ikipe ya Kiyovu SC nyuma yaho yari ayimazemo iminsi 211 ihwanye n'amezi arindwi kuko yayisinyiye tariki ya 2 Ukwakira 2020, uyu mutoza kandi akaba kandi muri icyo gihe yaratoje imikino 4 atsindwa imikino itatu akaba yarabashije gutsinda umukino umwe gusa.

    Mu gihe iyi kipe ya Kiyovu SC yiteguye gukina umunsi wa kabiri w'isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda, izakira Rayon Sports ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 5Gicurasi 2021 ndetse ikazaba itozwa na Banamwana Camarade na Kalisa François bari basanzwe bungirije Karekezi Olivier.

    The post Nyuma y'iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n'iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w'urucaca. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yiminsi-211-ari-umutoza-mukuru-wa-kiyovu-sc-karekezi-olivier-yatandukanye-niyi-kipe-nyuma-yaho-ataraye-mu-mwiherero-wurucaca/

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 zitangi… – #rwanda #RwOT

    Mu buhanzi bwo guhanga indirimbo habamo ibyiciro byinshi by’abakora umuziki bagamije kwishimisha hakaba n’abandi bawukora bagamije ubucuruzi buramye kandi bw’umwuga. Gukora indirimbo igakundwa ni inzozi za buri muhanzi wese cyangwa umucuzi w’indirimbo ‘Producer’, gusa ntabwo bahirwa nk’uko babishakaga kuko umucamanza n’amatwi ya rubanda bumva iyi ndirimbo. 

    Kuri iyi nshuro InyaRwanda music Team n’abakunzi ba inyarwanda.com bakoze urutonde rw’indirimbo zitangiye ukwezi kwa Gicurasi zikunzwe mu gihugu. Indirimbo icumi zikunzwe zikaba zikurikirana hashingiwe ku majwi yakusanijwe n’abanyamakuru b’inararibonye bo mu itsinda ry’imyidagaduro. Hanarebwa uko izi ndirimbo zifashe ku rubuga rwa inyaRwanda music, Youtube, imbuga  nkoranyambaga zacu nka Facebook na Instagram ndetse hakiyongeraho igihe indirimbo imaze isohotse.

    Kuri iyi nshuro indirimbo iyoboye uru rutonde ni indirimbo ya Davis D ikaba inafite umwihariko wo kuba iri mu ndirimbo zifite amashusho meza ndetse zinakoranye ubuhanga. 

    Kanda hano w’umve indirimbo 10 zkunzwe cyane ku Inyarwanda music

    Umva indirimbo zigezweho mu Rwanda ku InyaRwanda Music 

    1. Pose ya Davis

    2. Anytime ya Mike Kayihura

    3. Mpa Power by Mr Kagame

    4. Amakosi by Ish Kevin

    5. Ide ya Symphony Ft Alyn Sano

    6. Kideyo ya Victor Rukotana

    7.Haje Gushya ya Riderman

    8. Bossman ya Babou Tight King Ft Sintex, Gabiro Guitar, Skpado Di Shatter&Mc Tino

    9. Tequila ya Amalon

    10.Umutima w’U Rwanda ya Clarisse Karasira

    Bonus Track: 

    1. Gitari by Juda Muzika 

    2. Again by Kavange ft Rafiki 

    3. Nyigisha by Naason Solist 

    4. Go low by the Freepar 

    5. Hey by Rita Ange Kagaju 

    Indirimbo ya mbere Pose by Davis D

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105239/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-10-zitangiye-icyumweru-cya-mbere-cya-gicurasi-2021-zikun-105239.html

  • Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kwirukana umutoza Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru wayo, Karekezi Olivier kubera kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire ya Kiyovu Sports na FERWAFA.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru yaje ivuga ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu mutoza.

    Mu itangazo Kiyovu Sports yasohoye ivuga ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza uyu mutoza yarenze ku mabwiriza ngengamyitwarire.

    Bagize bati”ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru bwana Karekezi Olivier Fils kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu.”

    Amakuru avuga ko kimwe mu byo uyu mutoza yirukaniwe ni ugushwana na rutahizamu w’iyi kipe, Babuwa Samson aho atanakoreshejwe ku mukino w’ejo batsinzwemo na Rutsiro FC.

    Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020.

    Karekezi Olivier yamaze gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yemeje-ko-yamaze-kwirukana-umutoza-karekezi-olivier