Blog

  • Kigali: Abatuye 'Norvège' bari kwiyubakira umuhanda wa Kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Umuhanda bashaka kubaka uzaba ureshya na kilometero imwe, uri kubakwa ku nkunga yatanzwe na buri muturage utuye muri uyu mudugudu wa Gakoni aho uherereye.

    Abaganiriye na IGIHE bavuga ko bahisemo kwiyubakira uyu muhanda mu kwishakira ibisubizo aho gutegereza ko leta ibakorera ibintu byose.

    Abatuye muri aka gace batishoboye bahawe akazi bavuga ko biri kubafasha gutunga imiryango yabo no kwiteza imbere cyane muri ibi bihe igihugu cyugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Kabayire Papias w'imyaka 63 yagize ati 'Kuba natwe twarahawe akazi na bagenzi bacu baturusha ubushobozi byaradufashije cyane kuko nkanjye ubu mu kwezi kumwe maze nkora, naguze uduhene tubiri ikindi kandi kuko ku munsi mpembwa 2500 Frw afasha umugore mu bijyanye n'ubuhinzi ku buryo mu rugo mu gihe abandi baba bataka inzara kubera Covid-19.'

    Bikorimana Augustin yemeza ko uyu muhanda uzabafasha byinshi cyane birimo guha isura nziza agace batuyemo.

    Ati 'Nkeka ko buriya nta wari ukwiye kujya ategereza ko Leta ariyo izajya imukorera ibintu byose. Ni nayo mpamvu abaturage bo muri aka gace bahisemo kwiyubakira kaburimbo kugira ngo Norvège yacu igaragare neza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, yemeza ko aba batuye muri aka gace bubatse uyu muhanda nyuma y'aho babonye ko bakwiye kugira ibyo bakorera mu rwego rwo kudahora bategera amaboko leta.

    Ati 'Ni umuhanda bashaka guhindura uw'umukara, ni ibikorwa ubona biteye ishema abaturage nyuma y'aho babonye ko batuye mu gace keza noneho muri uko gutura kwabo babonye ko bakwiye kugira ibyo bakora mu kudahora bategera amaboko leta ku buryo mbona ari byiza kuko bizatuma n'abandi baturage babyigiraho bajye biyubakira bimwe mu bikorwa remezo batabanje gutegereza ko leta ariyo ibikora.'

    Yasoje avuga ko n'ubwo aba baturage bari kubaka uyu muhanda mu myaka iri imbere ibilometero byawo bizagenda byiyongera.

    Abatuye muri aka gace bahisemo kwiyubakira umuhanda batarinze gutegereza ubufasha bwa leta

    Ni umuhanda bemeza ko uzuzura utwaye agera kuri miliyoni 50 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude

    Kabayire Papias w'imyaka 63 yemeza ko kubaka uyu muhanda biri kumufasha kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatuye-norvege-bari-kwiyubakira-umuhanda-wa-kaburimbo

  • Ese ubwisanzure  bw'itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n'ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya'kirazira', ntaho bitaniye n'uburozi. #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwisanzure bw'Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru ryubaha kirazira, ari umusemburo w'iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y'abayobozi n'abayoborwa. Uba ari n'umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw'ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw'itangazamakuru ari inshingano zabwo. Ni igihe cyo kuzirikana ko kwisanzura atari ukuba igisare.

    Nyamara iyo usesenguye amateka y'itangazamakuru mu Rwanda rwo hambere, usanga ryaracuritse ibintu. Aho kuba umusingi w'amajyambere, ryakoreshejwe igihe kirekire mu gusenya Igihugu, kugeza n'aho ryifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside ryari ritegerejweho kubaka ikinyuranyo, abantu nka Kantano, Ngeze Hassan, Bemeriki, Ferdinand Nahimana n'abandi biyitaga abanyamakuru kandi ari abajenosideri , bagasigara mu mateka. Nibyo,  hari abanyamakuru bagerageje gukora umwuga utarimo umwanda. Abo ni abagize uruhare mu iterambere uRwanda rwagezeho mu ngeri nyinshi muri iyi myaka 27 ishize, zirimo ubumwe n'ubwiyunge, imibereho myiza y'abaturage, umutekano n'izindi.

    Singambiriye gusiga icyasha itangazamakuru muri rusange, kuko hari abamenye gukoresha neza ubwisanzure aho kubwitiranya n'ubwigomeke. Icyakora mu Rwanda rwa none kuri bamwe(bagenda barushaho kuba benshi), urwishe ya nka ruracyayirimo. Inda nini yasumbye indagu, agari kujya ubwonko hajya igifu. Bihisha inyuma y'ubwisanzure, mikoro cyangwa ikaramu yabo bigahinduka  umuhoro wica.Abo ni abitiranya ubwisanzure n'ubwigomeke.

    Biratangaje kubona uyu munsi ,umunyamakuru w'Umunyarwanda yifatanya n' abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akambura agaciro  miliyoni isaga y'inzirakarengane zatikiriye muri iyo Jenoside, agakomeretsa abigambiriye abayirokotse. Ingero ntizibarika: GATANAZI Etienne yifatanyije n'abigaragambya ngo IDAMANGE Iryamugwiza ararengana, kandi yarapfobeje ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, akanavugira mu ruhame amagambo agamije koreka uRwanda. Si ibyo gusa, Real Talk, televiziyo ya Gatanazi ubu yabaye umuyoborow'abatifuriza ineza uru Rwanda, nka INGABIRE Victoire,  Bernard NTAGANDA n'abandi bangizi, byose bikiririrwa 'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo'.  Televiziyo Ishema ya Padiri Thomas NAHIMANA n'umukozi we NIYONSENGA Dieudonné, iya KARASIRA Vénuste, ikinyamakuru Umurabyo cya Agnès Nkusi UWIMANA, n'ibindi bikorera kuri murandasi, nta kindi bitangaza uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n' ibindi bigamje guhindanya isura y'uRwanda.

    Igitangaje bose barabikora bagakomeza kwidegembya, ukaba wakeka ko inzego zishinzwe kugarura mu murongo  abatannye zitabona cyangwa zibishima.Wasobanura ute ukuntu uwo Agnès UWIMANA ashinjwa mu rukiko kwakira amafaranga y'imitwe y'iterabwoba agakomeza kwidegembya. Wasobanura ute ukuntu yandagaza ubuyobozi bw'Ishyirahamwe Nyarwanda  ry'Abanyamakuru, bitoreye ubwabo, abwita 'agatsiko k'amabandi', ntakurikiranweho icyaha gusebanya mu ruhame. Iri jambo'agatsiko k'amabandi', riswanzwe rizwi ku bigarasha n'interahamwe, barikoresha batuka ubuyobozi bw'uRwanda.

    Mu by'ukuri rero, umunsi nk'uyu w'ubwisanzure bw'itangazamakuru, wagombye kuba umwanya wo gushima abakora neza, ahakiri intege nke hagakubitwa umwoto, abangiza nkana bagakubitwa intahe mu gahanga. Abanyamakuru bakwiye kwibuka ko uburenganzira bwabo burangirira aho ubw'abandi baturage butangirira. Gusebanya, gukwiza ibihuha, kurya ruswa no kuba ibikoresho by'abagizi ba nabi, bigahanwa by'intangarugero, kuko ubwisanzure butandukanye n'ubwigomeke.

    Ikoranabuhanga mu itumanaho ni ingenzi, ariko gushinga imbuga za Youtube zikora nk'izo tubona hanze aha, ni ukwimika Kangura na RTLM bishya. Inzego zibishinzwe cyane cyane iz'umutekano, nimuhaguruke, kuko kurebera abatoba amazi twese tunywaho, ni nko guha icyuho umurozi ejo akakumara ku rubyaro.

    RUKUNDO Peace

    Umusomyi wa Rushyashya

     

    The post Ese ubwisanzure  bw'itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n'ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya'kirazira', ntaho bitaniye n'uburozi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-ubwisanzure-bwitangazamakuru-butagira-rutangira-butaniye-he-nubwigomeke-ikaramu-cyangwa-mikoro-bidatinyakirazira-ntaho-bitaniye-nuburozi/

  • Abafana ba Manchester United bakomerekeje umupolisi mu myigaragambyo yo kwamagana Glazers #rwanda #RwOT

    Aba bafana benshi bari buzuye hanze n'imbere mu kibuga,bacanye ibyotsi,bavuza induru ndetse banakomeretsa abapolisi 2 mu kwigaragambya basaba umuryango wa Glazer kubavira mu ikipe nkuko amakuru abitangaza.

    Polisi ya Greater Manchester yatangaje ko aba bafana bateye icupa mu maso umupolisi baramukomeretsa cyane byatumye ajyanwa kwa muganga.

    Umwe mu bafana yuriye izamu kuri Stretford End abandi batera ibyotsi mu bapolisi bakomeretsa uyu wavuzwe.

    Abafana benshi bahise bajya kuri hoteli Lowry babuza abakinnyi ba United gusohoka hanze ngo bajye ku mupira.

    Polisi yahanganye n'aba bafana ibakubita inkoni cyane ko hari bamwe bari basaze bashaka ko umuryango wa Glazer wagurisha ikipe yabo.

    Abapolisi bari ku mafarashi bagerageje gusunika aba bafana babakura mu gace kugira ngo abakinnyi binjire bakine ariko ntibyakunze.

    Polisi yasohoye itangazo rigira riti 'ibyotsi n'amacupa byatewe abapolisi.Abigaragambya ku kibuga cya Old Trafford bari basaze cyane bigira intagondwa kuri polisi byatumye abasaga 100 binjira mu kibuga,abakozi b'ikipe bifungirana mu byumba.

    Abapolisi 2 bakomeretse harimo umwe wakorekejwe n'icupa akomereka cyane mu isura byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.'

    Nyuma y'ibiganiro hagati ya The Premier League,abayobozi ba United n'aba Liverpool ndetse n'abayobozi mu nzego za Leta bemeje ko uyu mukino wagombaga gukinwa kuri iki cyumweru saa 17:30 usubikwa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-manchester-united-bakomerekeje-umupolisi-mu-myigaragambyo-yo

  • Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kegukanywe n’umufaransa, umunyarwanda aza ku mwanya wa 20 #rwanda #RwOT

    Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kegukanywe n’Umufaransa, Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM, Byiza Renus ni we munyarwanda waje ku manya wa hafi aho yabaye uwa 20, ni mu gihe umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago yahise yambara umwenda w’umuhondo.

    Nyuma y’agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali- Rwanda kegukanywe n’umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukinira Team Medellin, uyu munsi hakinwaga agace ka kabiri ka Kigali(MIC) — Huye ku ntera y’ibirometero 120,5.

    Uru rugendo ruka rwari rufite imisozi 3 itangirwaho amanota yo kuzamuka aho umunyarwanda Manizabayo Eric 'Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, yegukanye ay’umusozi wa mbere wa Ruyenzi, uyu musore yaje no kwegukana amanota y’umusozi wa kabiri wo ku Mugina muri Kamonyi. Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yegukanye amanota y’agasozi ka gatatu yatangiwe Nyamabuye

    Ubwo bari barimo binjira muri Muhanga bamaze gukora ibirometero 35, abakinnyi bari bakiri kugendera mu gikundi aho bari ku muvuduko wa 34,9 km/h.

    Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 45, abakinnyi babatu barimo Manizabayo Eric 'Karadiyo”, Jani Tewelde Weldegaber na Nsengimana Jean Bosco bari bari imbere igikundi ho iminota 2’50”.

    Nyuma yo kugenda ibilometero 60 abasiganwa barimo basohoka muri Muhanga binjira mu Ruhango, aba basore batatu bari bamaze gusiga igikundi iminota 3’25”.

    Jani Tewelde Weldegaber ku biromotero 67, yari amaze gucomoka abanyarwanda babiri bari bari kumwe ariko ku kilometero cya 71 bari bamaze bamaze kumufata barimo kugendera mu gikundi, isiganwa ryari ryacitsemo ibikundi 2.

    Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo binjiye mu karere ka Huye yasizwe amasegonda 20.

    Ku kiliometero cy’ 103, abakinnyi batanu barimo Gautier (B&B Hotels), Marchand (Tarteletto), Gaillard, Ferron (Total-Direct Energie) na Bisolti (Androni) bahise bacomoka mu gikundi.

    Habura ibilomtero 5, Teugels, Main, Quintero na Boileau bari basize igikundi bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 18.

    Aka gace kaje kwegukanwa n’umufaransa Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 14, yakurikiwe n’umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago wakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 20, Sanchez Brayan wari ufite umwenda w’umuhondo yabaye uwa 3 arushwa amasegonda 8 na Alan wabaye uwa mbere.

    Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ku mwanya wa 20 na we yasizwe amasegonda 8 na Alan wa mbere, Mugisha Samuel yabaye uwa 26 aho yasizwe n’uwa mbere amasegonda 36.

    Kugeza ubu ku rutonde rusange, umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha 5h41’03” akaba Arusha Sanchez Brayan amasegonda 2, Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ni we munyarwanda uza hafi ku mwanya wa 10 na we arushwa amasegonda 2, Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 26 aho arushwa amasegonda 30.

    Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi ni ku ntera ya kilometero 171,6.

    Boileau Alan yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021

    Mbere yo kugera ku murongo ntabwo byari byoroshye

    Abanyarwanda ntabwo uyu munsi byagenze neza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-kegukanywe-n-umufaransa-umunyarwanda-aza-ku-mwanya-wa-20

  • AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'Imana na Ifashabayo Dejoie #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru dushoje nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata na Ifashabayo Dejoie nyuma y'amezi atatu habayeho umuhango wo gusaba no kugwa wabaye muri Gashyantare 2021.

    Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni ibirori byabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly ruzwi nka CLA, ni ibirori kandi byitabiriwe n'abantu bake bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse n'izubaka sosiyete aherutse gushyira hanze indirimbo yise Umutima w'u Rwanda ikaba irimo ubutumwa bw'ibanze ku kudacika intege no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

    The post AMAFOTO — Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'Imana na Ifashabayo Dejoie appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzikazi-clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-yimana-na-ifashabayo-dejoie/

  • Umunya-Colombia Brayan Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, nyuma yo gutanga ku murongo bagenzi be bari bahahatanye muri Sprint akoresheje amasaha 2 iminota 33 n'amasegonda 43, anganya n'igikundi cy'abarenga 40 bari kumwe.

    Aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kahagurukiye kuri Kigali Arena gasorezwa i Rwamagana nyuma yo gukora intera y'ibilometero 115,6.

    Abakinnyi 80 bavuye mu makipe 16 yitabiriye irushanwa ry'uyu mwak bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza — Inyange- Masaka Hospital- Kabuga — Rwamagana. Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorejwe isiganwa, barazengurutse inshuro 10, zifite intera ya kilometero 6.5.

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 karimo umusozi umwe watangiweho amanota y'abahatanira umwenda w'abarusha abandi kuzamuka imisozi, yegukanwe na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia wakurikiwe na  Suaza ukinira Team Medellin yo muri Colombia.

    Abakinnyi barimo Suaza wa Team Medellin yo muri Colombia, Teugels wa Tarteletto yo mu Bubiligi na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia, bakomeje kuyobora bagenzi babo, aho basesekaye muri Rwamagana barusha igikundi kibakurikiye iminota ibiri.

    Abanya-Colombia bakomeje gusiga abo bari bahanganye, dore ko ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro enye gusa barushaga igikundi kibakurikiye amasegonda 58.

    Ubwo hari hasigaye ibilometero 20 ngo abakinnyi bagere aho basoreza, Teugels, Suaza na Sagiv bari basizeho igikundi kibakurikiye cyarimo abakinnyi b'ikipe ya Start-Up Nation yo muri Israel, amasegonda 14.

    Hasigaye ibirometero 15 ngo aka gace gasozwe, abakinnyi barimo Hivert wa B&B Hotels, Roldan wa Medellin na Marchand wa Tarteletto bacomotse mu gikundi barimo, banagisigaho amasegonda 15.

    Hasigaye ibilometero 10 ngo bagere aho basoreza abakinnyi 8 basohotse mu gikundi barimo  bashaka uwegukana aka gace, barimo Sanchez (Medellin), Boileau (B&B Hotels), Umba (Androni), Weldemichael (Erythrée), Goeman (Tarteletto), Gaillard (Total Direct Energie), Kagimu (Bike Aid), Piccoli (Israel Start-Up Nation).

    Habura ibilometero 8 ngo bagere ku musozo Piccoli wa Israel Start-Up Nation yasize bagenzi be arijyana anyonga igare ashaka kugera ku murongo ari uwa mbere.

    Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin niwe wegukanye agace ka mbere  atanze ku murongo bagenze barenga 40 bahagereye rimwe, ariko ipine y'igare rye ikora mu murongo mbere y'izindi zose.

    Hakizimana Sept niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi, dore ko yasoje ku mwanya wa 14 akoresheje ibihe bimwe n'uwambere.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri ka Kigali- Huye ku ntera y'ibilometero 120.5.

    Sanchez ukomoka muri Colombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

    Ikipe ya SACA iri mu ziserukiye u Rwanda muri iri rushanwa

    Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena

    Team Rwanda mu nzira banyonga

    Abasiganwa bageze aho basoreza bahatanye ipine ku rindi 'Sprint'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunya-colombia-brayan-sanchez-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2021-amafoto/

  • Byaba ari ngombwa ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe? –

    Hanze aha hasigaye hamenyerewe imvugo igira iti “Abakobwa bafite ubushyuhe, n’abahungu bafite ubushyuhe.” Ibi binumvikana muri ya ndirimbo ya DJ Pius yafatanyije n’abandi bahanzi bise “Ubushyuhe”.

    Ingimbi n’abangavu usanga baba bari muri ya myaka imibiri yabo iba iri guhinduka, ari nacyo mu gihe batangira gushishikarira kumenya neza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibijyanye nayo, hamwe usanga ubushyuhe mu mubiri bwiyongera cyane.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri w’imwe muri kaminuza zo mu Rwanda waganirije abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 18 biga mu mashuri yisumbuye muri Kigali na Muhanga bwagaragaje ko benshi muri bo batakaje ubusugi n’ubumanzi ku myaka iri hagati ya 15 na 16.

    Hari abagaragaza ko gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byaba igisubizo cyiza cyo kugabanya umubare w’abana baterwa inda imburagihe bikabaviramo gucikishiriza amashuri. Gusa nanone iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe.

    Kamatari Vincent wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere Gasabo, we yagize ati “Niba koko abana benshi batwara inda bigatuma bava mu ishuri kuki hatashyirwamo se udukingirizo mu mashuri kugira ngo tujye dukoreshwa? Erega nibwo baba badufata nk’abana twese ibyo tuba tubizi kandi hari n’ababikorana hagati yabo.”

    Ibi kandi abihurizaho na Bruno Murengezi wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Nyarugenge usanga bikwiye ko udukingirizo dushyirwa mu mashuri mato n’ayisumbuye. Yagize ati “Gushyira udukingiro mu mashuri byagira akamaro cyane. Usanga rwose bagenzi banjye benshi bakora imibonano, kandi kenshi bakorera aho. Byafasha.”

    Ababyeyi n’abarezi ntibabikozwa

    Bamwe mu babyeyi n’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu bagiye bagaragaza ko umwanzuro wo gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri utaba ari igisubizo cyiza cyo kwirinda inda ziterwa abangavu, ahubwo byaba ari nko gutiza umurindi ubusambanyi mu mashuri yo mu Rwanda.

    Biziyaremye Innocent ufite abana batatu b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko iki cyemezo atagishyigikira.

    Ati “Ku bwanjye ntabwo nabyemera ari njye ufata umwanzuro, none se ubwo ryaba ari ishuri cyangwa abana baba bigira mu ma-lodges? Aho gushyiramo ibitabo bibongerera ubumenyi bagashyiramo udukingurizo? Ntabwo bikwiye kuko byajya bituma abana basambana cyane kuko baba bameze nk’abahawe rugari.”

    Byukusenge Hamisa ni umubyeyi w’abana bane biga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Ndera, we yagize ati “None se washyira udukingirizo mu ishuri ntufate umwanya wo kuza kubwira abanyeshuri impamvu utuhashyize n’igihe bazajya badukoresha? Hagakwiye gushakishwa izindi ngamba kugira ngo umubare w’abaterwa inda ugabanuke aho kubaha noneho udukingirizo kuko baba bagiye kwiga ntabwo baba agiye gusambana.”

    Umuyobozi w’ikigo cya GS EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Antoine Rusingizandekwe, yavuze ko adashyigikiye na gato ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo kuko bisa nko gushishikariza abana kwishora mu busambanyi.

    Yagize ati “Ntabwo njye mbishyigikiye, ntabwo nshyikiye udukingirizo two mu mashuri. Abana wegereje utwo dukingirizo hafi aho umwana ko asanzwe akubagana ndetse kumurera ko ari kumuba hafi ukajya umwigisha, kuki watuhashyira? Kumwigisha ni cyo kintu gikuru cyane ukamugira inama kandi ukamenya kumukurikirana buri gihe ntumutererane n’umunsi n’umwe.”

    Yongeyeho ko gahunda zo gushyira udukingirizo mu mashuri we atazemera kandi atazishyigikiye kuko biba bisa k’aho ari ugushumuriza abana mu gihe hanze aha haryana.

    Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, nawe avuga ko mu kwirinda inda ziterwa abana hatashyirwa udukingirizo mu mashuri, ahubwo hategurwa izindi nyigisho zifasha abana kwirinda ubusambanyi.

    Ati “Ntekereza ko hari izindi nyigisho zindi zishobora gukorwa zigatangwa mu buryo bw’ubwirinzi. Nkeka y’uko ibyo ari byo umuntu yashyira imbere abana bakigishwa ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde banarinda ejo habo hazaza aho gushyira imbere kuzana iby’udukingirizo mu mashuri.”

    Yaboneyeho gusaba abana bose kwirinda ubusambanyi cyane ko umukobwa agomba gukomeza kurinda ubusugi bwe n’ibishuko kuko iyo abyirinze kugeza ubwo ashatse umugabo we biba byiza cyane.

    Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, we avuga ko mu rwego rw’idini bidakwiye ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo.

    Ati “Ubundi mu rwego rw’idini ntabwo ritanga uburenganzira bwo kuba abana b’abakobwa cyangwa b’abahungu bahabwa udukingirizo kuko mu rwego rw’idini turavuga tuti ni bifate, ni birinde kuko birabujijwe no kwegera ubusambanyi ku buryo iyo ubahaye utwo dukingirizo baba babwegereye.”

    Yongeyeho ko inzego zibishizwe zibonye ko ari cyo gisubizo kirambye cyo kurwanya inda ziterwa abana zafata icyo cyemezo ariko ashimangira ko ku rwego rw’idini abana bagakwiye kwirinda ubusambanyi bakanabugendera kure.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Hashize igihe kinini hibazwa ku cyakorwa kugira ngo inda ziterwa abangavu zikumirwe

    Aha ni muri GS Ruhanga aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwigisha abanyeshuri kwirinda ubusambanyi no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze

  • Nta kipe twifuza korohera, uyu mwaka nta rwitwazo – Rugwiro Herve #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Herve avuga ko muri uyu mwaka w’imikino nta kipe bifuza korohera kuko nabo babizi ko nta kipe izaborohera, bityo intego ni igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

    Ibi Rugwiro Herve yabitangaje nyuma yo gutsinda umukino wa mbere mu itsinda B muri shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, aho Rayon Sports yaraye itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa nyuma.

    Nyuma y’uyu mukino, Rugwiro Herve yavuze ko n’ubwo batsinze igitego kimwe gusa ariko bari bafite amahirwe yo gutsinda byinshi kuko banabonye amahirwe menshi.

    Yakomeje avuga ko uyu mwaka nta rwitwazo bagomba gutwara igikombe cya shampiyona uko byagenda kose cyane ko nta kipe n’imwe biteguye korohera.

    Ati'Buri mukino wose tuwitegura nk’umukino wa nyuma, nk’uko wabibonye nta kipe twifuza korohera kimwe n’uko natwe iyo bategura ntabwo baba bashaka kutworohera, nk’abakinnyi tuzi ko turi hejuru, dufite abatoza beza, dufite uko tubayeho bitwemerera gutwara igikombe. Nk’ibisanzwe ni Rayon Sports, ngira ngo ni igikombe nta rundi rwitwazo, ni igikombe.'

    Rayon Sports iri mu itsinda B, na Kiyovu Sports, Rutsiro FC na Gasogi United. Rayon Sports na Rutsiro FC zifite amanota 3, Gasogi United na Kiyovu Sports zifite ubusa.

    Ku munsi w’ejo batsinze Gasogi United 1-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kipe-twifuza-korohera-uyu-mwaka-nta-rwitwazo-rugwiro-herve

  • Ba maso kandi usenge #rwanda #RwOT

    Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.' Matayo26: 41

    Tekereza, umenye ko urugo rwawe rugoswe n’abagizi ba nabi, kandi ko akanya ako ariko kose bashobora guca urugi bakagusangamo imbere. Wumva utarushaho kuba maso, ukarinda umuryango? Ese wakora iki, kubw’impamvu runaka udashoboye kuba maso no kwirinda, ese ntiwakora ibishoboka byose undi muntu wo mu rugo akabyuka, akaba maso kubera icyo kibazo?

    Muri uriya murongo twabonye, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba maso tukitondo cyane, tukita ku kantu kose, tukiyongeramo imbaraga, tukirinda kandi tugasenga.

    Nk’abakristo, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba muri uwo mwanya tukirinda. Hanyuma byaba ngombwa, tukaba twiteguye gufata intwaro tugahangana n’igitero cy’umwanzi.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ba-maso-kandi-usenge.html

  • Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo #Rwanda #RwOT

     Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo, n’ ingamba zo gukumira Covid19

    Soure : Youtube.com