Blog

  • Umupasiteri yatutse abayoboke be banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umuhungu we isabukuru #rwanda #RwOT

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mupasiteri w'umugore avugira hejuru kubera umujinya atuka abayoboke be banze gutanga amafaranga yo gukoreshereza ibirori bikomeye umwana we w'umuhungu.

    Ygerageje gutsindagiriza umuco wo gutanga,avuga ko abakiristo badatanga amaturo bazarimbuka ndetse avuga ko Imana izarimbura abantu bose banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umunsi mukuru umwana we.

    Uyu mugore yarakaye cyane kugeza ubwo abwira abayoboke be ko bibabaje kuba batitanze kandi iyo aba amasabukuru yabo bari kuba bashoye akayabo kenshi.

    Uyu mugore yavuze ko nta kintu cyiza abitezeho mu minsi iri imbere keretse ubufasha bamuhaye mu myaka ishize.Yasabye ko Imana yabasukaho umujinya wayo kubera ukuntu bamutengushye.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yatutse-abayoboke-be-banze-gutanga-amaturo-yo-gukoreshereza

  • Clarisse Karasira yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye dore AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
    Gusezerana imbere y’Imana kwa Karasira na Ifashabayo byabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama, nk’uko bigaragara mu mafoto.

    Mu bahanzi b’Abanyarwanda bake bitabiriye ubwo bukwe harimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana, Liza Kamikazi na Serge Gasore.

    Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylivain Dejoie bari basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 18 Gashyantare 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Clarisse-Karasira-yakoze-ubukwe-mu-ibanga-rikomeye-dore-AMAFOTO

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI –

    David Lappartient ari mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana, yegukanywe n’Umunya-Colombia, Brayan Sanchez.

    Mu butumwa byanyujije kuri Twitter, Ibiro bya Perezida Kagame byavuze ko Umukuru w’Igihugu “yakiriye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda.’’

    Ibyaganiriweho n’abayobozi bombi ntibyigeze bitangazwa gusa Perezida Kagame yakiriye David Lappartient mu gihe u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho ruhanganye na Maroc.

    David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu minsi umunani hagati ya tariki ya 2-9 Gicurasi 2021, yateguwe.

    Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

    Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

    Mu rugendo rwe, David Lappartient, yaherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahawe impano y’umwambaro w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI bagirana ibiganiro byihariye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Umuhanzi ukomeye muri Nigeria wakanyujijeho n'umunyarwandakazi yakoze ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria Skales wahoze akundana n'umunyarwandakazi Neza, yakoze ubukwe n'umukunzi we usanzwe ari umunyamideli.

    Skales n'umukunzi we yasimbuje Neza

    Ubu bukwe bwa Skales bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize, bwitabiriwe n'inshuti ze zirimo na Harmonize wo muri Tanzaniya.

    Skales yakoze ubukwe nyuma y'aho muri Werurwe 2021 yari yambitse impeta uyu mukobwa amusaba ko bazabana.Mbere yo gukundana n'uwo bakoze ubukwe, Skales yabanje gukundana n'umunyarwandakazi Neza batandukanye mu mpera za 2019.

    Skales na Neza

    Neza yamaze igihe kinini aba muri Nigeria ndetse byavugwaga ko abana n'uyu musore wari uri kumufasha kongera kugaruka mu muziki.

    Mbere y'uko batandukana byavuzwe ko Skales yaba yarateye inda Neza, ariko byarangiye uyu mukobwa atabyaye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-muri-nigeria-wakanyujijeho-numunyarwandakazi-yakoze-ubukwe/

  • Birababaje cyane:Uyu mukobwa mwiza utagira isura yabuze uwamuvura ku Isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa Khadija Khatoon, ufite imyaka 23, nta maso cyangwa amazuru afite kandi ariho mu buzima yamaze kwiyakira n'urukundo rw'agahebuzo akundwa n'umuryango we gusa yabuze uwamuvura .

    Khadija, Kugeza ubu, ntarashobora kubagwa, nk'uko abaganga babivuze yaravuwe biratinga , abaganga b'inzobere batandukanye baramubaze bagerageza kumuvura biba iby'ubusa birananirana .Khadija yavukiye i Kolkata, mu Burasirazuba bw'Ubuhinde mu muryango ukennye.

    Ababyeyi be Rashid Mulla w'imyaka 62 na Amina Bibi w'imyaka 52, babanje kutamenya,imiterere y'uburwayi bw'umukobwa wabo wahumuye amaso afite amezi abiri, Icyakora uyu mukobwa ukiri muto yeretse isi ko yumva atababajwe nuko yisanze ahubwo ko yamaze kwiyakira.

    Kadija wari ufite ibibyimba bito bigenda bikura mu maso bikarangira bikuze cyane isura ye igahuma, umuryango we wagirwaga inama zo kumuvuza hakiri kare barabikerensa bagirango bizikiza, nyuma bagerageje kumuvuza birananirana.

    Gusa amakuru avuga ko umuryango we wafashe icyemezo cyo gukomeza kwizigamira udufaranga kugeza igihe bazabasha kumuvuza agakira,gusa we avuga ko ntacyo bimubwiye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/birababaje-cyaneuyu-mukobwa-mwiza-utagira-isura-yabuze-uwamuvura-ku-isi/

  • Amajyepfo: Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irasaba kuyikurwamo –

    Tariki ya 6 Mata 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

    Iyo mirenge ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

    Ikindi abashyizwe muri guma mu rugo bagenderaho basaba kuvanwamo ni uko ibyumweru bitatu bari bahawe byamaze kurangira.

    Ibyumweru bitatu iyo mirenge yari yahawe yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 byarangiye tariki ya 28 Mata 2021.

    Karemera Anatole ati “Twebwe twategereje ko batuvana muri guma mu rugo ariko twarahebye, kandi ibyumweru bitatu baduhaye byararangiye. Icyifuzo ni uko badukura muri guma mu rugo kuko nta bantu benshi bakigaragara banduye inaha iwacu.”

    Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bo mu mirenge imaze igihe muri guma mu rugo, bavuga ko bakoze ibishoboka byose bashyira mu ngiro amabwiriza yose kugira ngo birinde gukwirakwiza mu bandi Covid-19.

    Umwe ati “Nagumye mu cyumba cyanjye, umuryango wanjye wakomeje kunyitaho kandi twirinda guhura kugira ngo ntagira abo nanduza.”

    Icyifuzo bahurizaho bose ni ugusaba inzego zibishinzwe kubakura muri guma mu rugo, bakongera gusubira mu mirimo yabo kuko igihe bamaze badakora byabateye ubukene.

    By’umwihariko abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Huye barasaba ko bakongera gukomorerwa bagacuruza.

    Muhire Innocent ucuruza imyenda ati “Bakwiye kutureka tukongera gucuruza kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe yerekana ko nta bwandu bwinshi bukiri muri Huye. Badufashe badufungurire kuko ubukene butumereye nabi.”

    Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko mu bipimo bikomeje gufatwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko hari igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.

    Ibi ngo biratanga icyizere ko isaha n’isaha imirenge iri muri guma mu rugo yakurwamo.

    Ati “Ibipimo byafashwe byose nyuma y’iminsi 14 birimo kugenda bigaragaza y’uko nta murenge n’umwe uri hejuru ya 10% kuko imirenge yose iri munsi ya 3%; urumva rero ko biri kuduha icyizere ko n’imyanzuro izafatwa yabakura muri guma mu rugo.”

    Hashize iminsi mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa ibipimo byibuze bigera kuri 50 muri buri kagari mu rwego rwo kureba agace kugarijwe kurusha ahandi. Kuva iyo gahunda yatangira hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi 20.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

    [email protected]


  • Impaka ku mikorere y’abatangaza amakuru kuri YouTube –

    Impaka n’akangononwa ka benshi katurutse ku kuba Youtube muri iki gihe yarabaye inzira y’amaramuko, kuko abashyiraho ibiganiro, bibinjiriza agatubutse. Uko gushaka amafaranga, kwagiye gutuma benshi batana, bagakora inkuru z’ibihuha zatumye hari n’ababifungirwa.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Amakuru nk’Umutungo Rusange Duhuriyeho’, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, hagarutswe ku bwisanzure bw’itangazamakuru, abarebwa nabwo, icyo bimaze kubugira ndetse n’uko bukoreshwa.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, abakurikiranira hafi itangazamakuru mu Rwanda bagarutse ku itangazamakuru rigezweho by’umwihariko mu gihe cy’ikoranabuhanga rikomeje kwihuta cyane.

    Cyari cyatumiwemo Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Komite y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, Ayanone Solange; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco.

    Mu bandi bari batumiwe harimo Tuyishime Christian ushinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’ Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana n’abandi banyamakuru bagiye bakigiramo uruhare.

    Abantu bamwe bakomeje gushyira mu majwi imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu mirongo inyuzwaho amakuru ariko ukaba unifashishwa mu izina ry’itangazamakuru.

    RURA ivuga ko kuba imbuga za YouTube zarabaye nyinshi kandi zikoreshwa mu buryo butandukanye burimo ubukurikiza amahame agenga itangazamakuru ndetse hakabamo n’abazikoresha bagamije kuyobya rubanda ari ikibazo gikomeye.

    Tuyishimire ati “Ziriya zirakora kandi ni umuyoboro uhari ahantu hose atari no mu Rwanda gusa ariko nibaza ko kuba umuntu abyutse akaba afite ikintu akakita TV cyangwa Radio ntabwo bivuze ko kibarwa nka cya kinyamakuru gikora cyangwa gitangaza inkuru mu buryo bwa Kinyamwuga.”

    Yakomeje agira ati “Kubera ko umuntu ashobora kwifata amajwi akayanyuza kuri WhatsApp mu kintu yise TV, icyo gihe ntabwo wavuga ko uwo muntu ari igitangazamakuru, rero ayo ni amahirwe ikoranabuhanga ryatanze ariko ntabwo umuntu azafata Channel ngo ayishyire kuri YouTube cyangwa ngo abe afite konti kuri Facebook, anyuzaho amavidewo ngo byitwe ko ari igitangazamakuru.”

    Ku rundi ruhande ariko abakoresha izo YouTube iyo bagiye gutara amakuru mu baturage bagenda bababwira ko bakorera ‘Televiziyo’ zikorera kuri YouTube. Ibintu bitera urujijo abaturage.

    Abakurikiranira itangazamakuru hafi bavuga ko kuba umuturage yabyuka mu gitondo akajya mu Mujyi kugura Camera na Micro akajya ku muhanda akabitunga abantu ababwira ko ari gutara amakuru ndetse n’ibyo baganiriye akabitangaza bitavuze ko uwo muntu ari umunyamakuru.

    Ayanone avuga ko abantu ku giti cyabo bashobora guhanahana amakuru kuko n’itegeko Nshinga ribisobanura neza ariko abo bantu badakwiye gufatwa nk’abanyamakuru kuko udashobora kugenda ngo ugure itaburiye nuyambara uhite uba umuganga.

    Ati “Ni gute umuturage ashobora kubyuka akavuga ngo njyewe ndi umunyamakuru? Ni nk’uko uyu munsi nambaye itaburiya ntavuga ngo ndi umuganga, ntabwo nabyuka ngo mvuge ngo nabaye umucamanza.”

    “Icyo nshaka kuvuga ni uko Abanyarwanda cyangwa abandi bakurikirana izo YouTube cyangwa aho zijya gusaba amakuru, niba umuntu aje kubasaba amakuru bakabanza kumubaza niba afite n’ikarita y’itangazamakuru. Abaturage nibamenye ko umuntu wese ufite camera, uje kumukorera ubuvugizi atari umunyamakuru.”

    Ayanone avuga ko kuba abakoresha izo mbuga za YouTube bashobora gukorera ubuvugizi cyangwa gutangaza inkuru zikagira ingaruka nziza ku bo bazikozeho, bitavuze ko abazikoze ari abanyamakuru ahubwo ari abaturage bagenzi babo.

    Twizeyimana uyobora Paxpress we avuga ko abakorera kuri YouTube atari abanyamakuru kuko abenshi baba batanditswe mu mashyirahamwe agenga abanyamakuru cyangwa ngo babe bafite n’ibyangombwa bitangwa n’ibitangazamakuru byemewe mu Rwanda.


  • Sobanukirwa ‘Rapid Transfer’ uburyo bwa Ecobank bufasha guhererekanya amafaranga mu bihugu birenga 30 –

    Mu myaka yo hambere ntibyari byoroshye ko umuntu uri muri Zimbabwe yoherereza uri i Rwanda amafaranga akamugeraho mu buryo bwihuse nk’umurabyo.

    Kuri ubu ibyafatwaga nk’inzozi zidashoboka byabaye impamo, kuko ushobora kwakira ndetse ukanohereza amafaranga mu bihugu bigera kuri 33 Ecobank ikorereramo muri Afurika.

    ’Rapid Transfer’ nibwo buryo bwonyine bugufasha kohereza ndetse no kwakira amafaranga, mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ubwo buryo kandi bunafasha abagana Ecobank kubasha gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti zabo ziri mu bindi bihugu, nk’igihe wenda utari mu gihugu waturutsemo.

    Ukeneye gukoresha iyi serivisi uyibona ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse ku ba-agent ba Ecobank Xpress point. Icyiza cyayo ntisaba kuba ufite konti muri Ecobank.

    Utiriwe ujya ku mashami kandi ushobora kuyikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho wakoresha telefoni igezweho binyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store ku za Android na App store ku za Apple.

    Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

    Akarusho kuri Rapid Transfer ni uko ari n’uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

    Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa ama meticais (Ifaranga rikoreshwa muri Mozambique) n’umuntu uri muri Mozambique, uwohererejwe azayakira mu mafaranga y’u Rwanda. Mu gihe nawe ashaka kuyohereza uri muri Mozambique, azayakira ari ama meticais. Ni ibintu bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

    Rapid Transfer nibwo buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga muri Afurika bwihuse, buhendutse kandi butekanye.

    Ecobank ni imwe muri banki zubatse izina ku rwego mpuzamahanga

  • Mu mafoto :Reba uko agace ka Kabiri ka #TdRwanda Kigali -Huye kagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 3 Gicurasi 2021 nibwo abari mu masiganwa ya Tour du Rwanda 2021 berekezaga i Huye bava i Kigali aka gace ka kabiri muri iri rushanwa kakaba kegukanwe na Allan Boileau wa B-BHotels yo mu Bufaransa.

    Allan Boileau wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotel yo muri icyo gihugu, Allan Boileau niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kavaga Kigali kerekeza i Huye ku ntera y'ibilometero 120.5, akaba yakoresheje amasaha 3h07'14' arushije Sanchez wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa amasegonda umunani, ahita yamburwa umwenda w'umuhondo.

    Abasiganwa bahagurukiye ku Nyubako ya MIC 9:00 bagana Huye. Byari biteganyijwe ko binjira Mu Mujyi wa Huye Hagati ya saa 12:07 na saa 12:16.

    Umufaransa ukinira B&B Hotel niwe wageze ku murongo usorezwaho ari imbere, nyuma yo gusiga Umba Lopez wa Androni Giacattoli amasegonda atandatu.

    Nubwo yegukanye agace ka kabiri k'irushanwa, Allan siwe uza imbere ku rutonde rusange kuko Umba Lopez ariwe wahise ufata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikirwa na Sanchez Bryan wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa, aho amurusha amasegonda abiri.

    Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu gace ka kabiri ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 20 akaba yarushijwe n'uwa mbere amasegonda umunani, mu gihe Mugisha Samuel yabaye uwa 26 arushijwe amasegonda 36.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-reba-uko-agace-ka-kabiri-ka-tdrwanda-kigali-huye-kagenze/