Blog

  • Nyuma yo kwirukanwa na Tottenham, Jose Mourinho yamaze kubona indi kipe agiye gutoza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukanwa igitaraganya n'ikipe ya Tottenham Hotspur Jose Mourinho yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Roma yo mu Butaliyani .

    Mourinho azatangira gutoza AS Roma guhera muri shampiyona y'umwaka utaha. Iyi kipe yo mu Butalitani yamuhaye akazi nyuma yo gusezerera Paulo Fonceca mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    AS Roma yari imaze iminsi ititwara neza kuko mu mikino ya Europa League yabaye mu cyumweru gishize, yatsinzwe na Manchester United ibitego 6-2 ikaba iri no ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y'u Butaliyani yamaze no kwegukanwa na Inter Milan.

    Iyi ni ikipe ya karindwi Mourinho agiye gutoza nyuma yo kunyura muri FC Porto, Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, Manchester United na Tottenham Hotspur ari nayo yonyine atabashije guhesha igikombe.

    Mourinho w'imyaka 58, ni umwe mu batoza banditse amateka akomeye ku Isi kuko amaze gutwara ibikombe birenga 25 kuva yatangira aka kazi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwirukanwa-na-tottenham-jose-mourinho-yamaze-kubona-indi-kipe-agiye-gutoza/

  • Akumiro: i Kigali abagore babiri b'indaya barwaniye umugabo bafite inzembe barakebagurana bikomeye hafi yo kwicana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore babiri b'indaya batuye mu murenge wa Nyakabanda ahazwi nko ku Kitabi mu mujyi wa Kigali barwanye bafite inzembe baracyebagurana bikomeye bapfa umugabo bashakaga kugura.

    Nyuma y'aho BTN  TV  yasangaga aba bagore kwa muganga aho bagiye kwivuriza, yavuze ko aba bagore umwe yitwa Diane undi  akitwa Jeanette bakaba bakataguranye bikomeye bakoresheje inzembe aho umwe yahindangije undi isura ndetse arakatagura ku ivi ageza kuri ruseke .Undi na we  bamukatagura ku ijosi ,bapfa umugabo, ndetse wahise unatabwa muri yombi nyuma yiyo mirwano.

    Uyu niwe Diane

    Abari bahari batangaje ko indaya yitwa Diane ariyo yafashe iya mbere ifata inzembe itatamura Jeannette kuko ariyo yari yizaniye umugabo gusa ahageze yikundira Jeannette, ibi byatumye bateranira Diane bashaka kumuniga nkuko yabyivugiye.Abibonye ngo yahise na we ashaka uko yitabara.

    Jeannette yakomerekejwe mu isura bikomeye

    Umuganga wakiriye iyi ndaya Jeannette yavuze ko yahageze amerewe nabi kubera ibikomere, bituma ndetse bagomba kwitabaza serumu kugirango abashe kumererwa neza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/akumiro-i-kigali-abagore-babiri-bindaya-barwaniye-umugabo-bafite-inzembe-barakebagurana-bikomeye-hafi-yo-kwicana/

  • Tizzo wo muri Active ari mu Munyenga wu rukundo na Miss Mutesi Aisha(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini bakundana mu ibanga rikomeye, umuhanzi Tizzo yashyize agaragaza ko ari mu rukundo na Mutesi Aisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017.

    Tizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok yashyize hanze amashusho ari mu bihe byiza bitandukanye n'umukunzi we Mutesi Aisha, uyu akaba umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akabasha no kugera mu cyiciro cya nyuma cyaryo.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma gato y'uko uyu mukobwa yari avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

    Ni urukundo aba bombi bakunze kugira ibanga rikomeye, icyakora aka wa Munyarwanda wagize ati 'akari ku mutima gasesekara ku munwa', Tizzo byamunaniye kubyihererana.

    Umwe mu nshuti z'aba bombi waganiriye na twe, yavuze ko Tizzo na Mutesi bamaranye imyaka itari mike, gusa ngo ni inkuru bagize ibanga rikomeye.

    Tizzo wo mu itsinda rya Active, atangaje umukunzi we mu gihe iri tsinda rimaze igihe ritari gukora ndetse rivugwamo umwuka utari mwiza hagati y'abarigize.

    Mutesi Aisha uretse kuba yaritabiriye Miss Rwanda 2017 ntabashe kugira ikamba yegukana, abitse ikamba ry'umukobwa uhiga abandi mu buranga mu karere ka Ruhango ari naho iwabo.

    Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, uyu mukobwa mu 2019 yabonye akazi ko gupanga neza amatangazo yamamaza 'Publicite' mu biganiro bya radiyo ya Kiss Fm icyakora kugeza ubu ntakihakora.

    Mutesi na Tizzo batangiye gukundanye nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda2017

     

    Tizzo uri mu rukundo  Aisha mutesi.

    src:igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tizzo-wo-muri-active-ari-mu-munyenga-wu-rukundo-na-miss-mutesi-aishaamafoto/

  • Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri,yatsinze PSG ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya kabiri cy'iri rushanwa nyuma y'aho ku mukino ubanza wabereye I Paris yayitsinze ibitego 2-1.

    Mu kibuga cyari cyuzuyemo urubura,PSG nk'ikipe yaje ishaka kwishyura yatangiye isatira City ariko amahirwe yari ibonye yo guhabwa penaliti yakomwe mu nkokora na VAR yemeje ko myugariro Zinchenko washinjwaga gukora ku mupira n'ukuboko yakoresheje urutugu.

    PSG yakinanaga icyizere,yahuye n'akaga gakomeye ku munota wa 11 ubwo Manchester City yazamukanaga umupira watewe n'umunyezamu ahereza myugariro Zinchenko wasize ba myugariro ahereza umupira De Bruyne awutera mu izamu ariko Marquinhos awukuramo wisangira Riyad Mahrez aho yari ahagaze mu rubuga rw'amahina atsinda igitego cya mbere cya Manchester City.

    PSG yakomeje gusatira byatumye ku munota wa 15 ibona amahirwe yo kwishyura ariko umupira Marquinhos yateye n'umutwe ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

    PSG yabonye amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 19 Di Maria yahabwaga umupira n'umunyezamu Ederson wari wataye izamu,uyu munya Argentina ateye umupira uca ku ruhande rw'iri zamu ryari ryambaye ubusa.

    PSG yakomeje gusatira ariko amashoti menshi yateye yaganye hanze y'izamu.Igice cya mbere cyarangiye iteye amashoti 7 ariko nta na rimwe riganye mu izamu mu gihe City yo yateye mu izamu kabiri.

    Mu gice cya kabiri,Manchester yarangije akazi kuko ku munota wa 65 yatsinze igitego cya kabiri cya Riyad Mahrez ku mupira mwiza wa Contre attaque wazamukanwe na De Bruyne ahereza Foden nawe awuha Mahrez awushyira mu izamu.

    Ku munota wa 70,Angel Di Maria yahawe ikarita y'ubujiji nyuma yo gukandagira abishaka Fernandinho wari umushotoye akamutuka.

    Ku munota wa 80,umunyezamu Navas yarokoye PSG yari igiye gutsindwa igitego cya 3,akuramo ishoti rya Foden.

    Mu minota 2 y'inyongera,Neymar Jr yahawe coup franc yateye igarurwa n'igiti cy'izamu binashimangira kudahirwa n'iyi mikino 2 yakinnye na City.Myugariro Ruben Dias niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino.

    City ibaye ikipe 9 yo mu Bwongereza igeze ku mukino wa nyuma wa European Cup/Champions League ndetse yakoze agahigo ko kuba ikipe ya mbere mu Bwongereza itsinze imikino 7 yikurikiranya ya Champions League.

    Ku mukino wa nyuma uzabera Istanbul muri Turkia,City izahura n'izarokoka ku munsi w'ejo hagati ya Real Madrid na Chelsea.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya

  • Abantu 40 banduye COVID-19 mu Rwanda abandi 10 barayikira #rwanda #RwOT

    Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk'uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Guverinoma ya Tanzania yashyizeho amabwiriza mashya yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus arimo kuba umuntu uzajya winjira muri iki gihugu avuye mu mahanga azajya abanza kujya mu kato mu gihe cy'iminsi 14.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y'iki gihugu rivuga ko aya mabwiriza by'umwihariko aya gushyirwa mu kato areba abanyagihugu ndetse n'abanyamahanga aho bazajya basabwa kubanza kwerekana icyangombwa cy'uko bapimwe Covid-19.

    By'umwihariko abaturuka mu bihugu birimo ubwandu bwinshi bwa Covid-19, bazajya babanza kongera kwipimisha bakigera muri Tanzania.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Prof Abel Makubi, rivuga ko ayo mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri.

    Aya mabwiriza ashyizweho ku buyobozi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan wagaragaje itandukaniro hagati ye n'ubuyobozi bwa Magufuli yasimbuye wavugaga ko icyorezo cya Covid-19 gitsindwa n'amasengesho.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-40-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-10-barayikira

  • Icyo kwitegwa nyuma y'uko MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cy'ingenzi cyane kuko MTN Rwandacell Plc ari ikigo gikomeye mu by'itumanaho kuko gifite abakiliya barenga miliyoni 6,1 mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize kikaba cyarungutse miliyari zirenga 20.2 Frw.

    Umuyobozi wa MTN Rwandacell Plc, Mitwa Ng'ambi, yavuze ko nyuma y'uku kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc, abanyamigabane bagiye kujya bahabwa amakuru y'ibikorwa by'imigendekere y'ubucuruzi muri iki kigo, bityo bakarushaho gusobanukirwa aho kigana.

    Yagize ati 'Kimwe mu byatumye tujya ku Isoko ry'Imari n'Imigabane, twagira ngo twongere imikoranire yacu n'abakiliya bacu. Icyo abanyamigabane bacu bakwitega, ni uko tuzongera uburyo tubahamo amakuru, kuko mbere byari bigoye bitewe n'uko imigabane yari ifitwe n'ikindi kigo'.

    Yongeyeho ko abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazajya bahabwa 50% by'inyungu y'icyo kigo ku mwaka.

    Mu bihugu 17 MTN Group ikoreramo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rubaye igihugu cya gatatu aho iki kigo cyandikishije ishami ryacyo ku isoko ry'imari n'imigabane, nyuma ya Ghana na Nigeria.

    Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, yavuze ko iyi gahunda igamije gutuma iki kigo gifite inkomoko muri Afurika, kirushaho kugirana ubwisanzure n'Abanyafurika, bakakigira icyabo kandi bakagishoramo imari yabo.

    Yagize ati 'Ibi tubikora kubera impamvu ebyiri, icya mbere ni ukongera uburyo abenegihugu bafata amashami yacu mu bihugu byabo, ku buryo abantu benshi bashobora kugura imigabane yacu. Icya kabiri ni ukongera igishoro dukura ku Isoko n'Imari n'Imigabane kandi ibyo bigira ingaruka zagutse ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda'.

    Imigabane 20% ya MTN Rwandacell Plc yashyizwe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane, yari isanzwe ifitwe n'ikigo cya Crystal Telecom, ndetse kikaba cyagurishaga umugabane umwe ku mafaranga 90 Frw, gusa bitewe n'ubunini bwa MTN Rwandacell Plc, umugabane umwe uzajya ugura amafaranga 269 Frw.

    Ni ryari MTN Rwandacell Plc izongera imigabane icuruza ku Isoko ry'Imari n'Imigabane?

    MTN Rwandacell Plc yashyize ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ifite agaciro kangana na 20% by'ikigo cyose, ariko indi 80% isigaranwa na MTN Group.

    Mupita yavuze ko MTN Group idatewe impungenge no kuba yakongera imigabane ya MTN Rwandacell Plc iri ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, ariko bikazaterwa n'inyota isoko rizagaragaza yo kugura imigabane yayo ndetse n'uburyo MTN Rwandacell Plc ikeneye igishoro.

    Yavuze ko impamvu bashyize imigabane 20% ku Isoko ari uko atari uko bari bakeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo ko byatewe n'uko ikigo cya Crystal Telecom cyari gifite imigabane 20% cyagombaga guseswa.

    Yagize ati 'Urebye uko byari bimeze mu Rwanda, MTN Rwandacell Plc ntiyari ikeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo icyari kigamijwe byari ukuvugurura imikorere ya Crystal Telecom kugira ngo abanyamigabane bayo bagire imigabane muri MTN Rwandacell Plc bitanyuze ku wundi muhuza'.

    Yongeyeho ko nibigaragara ko iyi migabane yashyizwe ku Isoko yitabirwa cyane mu kugurwa, biteguye gusuzuma ku buryo banongera imigabane yabo.

    Yagize ati 'Nibigaragara ko imigabane yacu ikunzwe ku Isoko, kandi bikagaragara ko iri kugurwa cyane n'abantu bari mu Rwanda, bizatekerezwaho. Ibyo bizaterwa n'impamvu ebyiri, icya mbere ni ukureba icyo amategeko asaba, ikindi ni uburyo imigabane yacu ikenewe ku isoko'.

    Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane kwa MTN Rwandacell Plc bizagira uruhare mu kwamamaza iryo soko rimaze imyaka 10 gusa, bityo rikarushaho kuganwa na benshi kuko 'MTN Rwandacell Plc ari ikigo kigera kure'.

    MTN Rwandacell Plc yabaye ikigo cya 10 cyanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-cyo-kwitegwa-nyuma-y-uko-mtn-rwandacell-plc-yanditswe-ku-isoko-ry-imari

  • Fofo wo muri Papa Sava yahishuye ko agiye kurongorwa vuba||Anavuga amabanga y'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niwemubyeyi Noella wamenyekanye cyane muri filime ya Papa Sava nka Fofo, yahishuye ko ubukwe bwe bwegereje ,ndetse avuga ku mukunzi we.

    Fofo amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n'umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

    Uyu mukobwa yaganiriye na ISIMBI TV ahishura ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

    Yagize ati 'Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n'akazi kenshi nakoreye muri Tanzania.'

    Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw'umubano.

    Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n'ubukwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/fofo-wo-muri-papa-sava-yahishuye-ko-agiye-kurongorwa-vubaanavuga-amabanga-yumukunzi-we/

  • Icyo kwitegwa nyuma y’uko MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kuko MTN Rwandacell Plc ari ikigo gikomeye mu by’itumanaho kuko gifite abakiliya barenga miliyoni 6,1 mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize kikaba cyarungutse miliyari zirenga 20.2 Frw.

    Umuyobozi wa MTN Rwandacell Plc, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko nyuma y’uku kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc, abanyamigabane bagiye kujya bahabwa amakuru y’ibikorwa by’imigendekere y’ubucuruzi muri iki kigo, bityo bakarushaho gusobanukirwa aho kigana.

    Yagize ati “Kimwe mu byatumye tujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, twagira ngo twongere imikoranire yacu n’abakiliya bacu. Icyo abanyamigabane bacu bakwitega, ni uko tuzongera uburyo tubahamo amakuru, kuko mbere byari bigoye bitewe n’uko imigabane yari ifitwe n’ikindi kigo”.

    Yongeyeho ko abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazajya bahabwa 50% by’inyungu y’icyo kigo ku mwaka.

    Mu bihugu 17 MTN Group ikoreramo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rubaye igihugu cya gatatu aho iki kigo cyandikishije ishami ryacyo ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma ya Ghana na Nigeria.

    Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, yavuze ko iyi gahunda igamije gutuma iki kigo gifite inkomoko muri Afurika, kirushaho kugirana ubwisanzure n’Abanyafurika, bakakigira icyabo kandi bakagishoramo imari yabo.

    Yagize ati “Ibi tubikora kubera impamvu ebyiri, icya mbere ni ukongera uburyo abenegihugu bafata amashami yacu mu bihugu byabo, ku buryo abantu benshi bashobora kugura imigabane yacu. Icya kabiri ni ukongera igishoro dukura ku Isoko n’Imari n’Imigabane kandi ibyo bigira ingaruka zagutse ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda”.

    Imigabane 20% ya MTN Rwandacell Plc yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, yari isanzwe ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom, ndetse kikaba cyagurishaga umugabane umwe ku mafaranga 90 Frw, gusa bitewe n’ubunini bwa MTN Rwandacell Plc, umugabane umwe uzajya ugura amafaranga 269 Frw.

    Ni ryari MTN Rwandacell Plc izongera imigabane icuruza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane?

    MTN Rwandacell Plc yashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ifite agaciro kangana na 20% by’ikigo cyose, ariko indi 80% isigaranwa na MTN Group.

    Mupita yavuze ko MTN Group idatewe impungenge no kuba yakongera imigabane ya MTN Rwandacell Plc iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ariko bikazaterwa n’inyota isoko rizagaragaza yo kugura imigabane yayo ndetse n’uburyo MTN Rwandacell Plc ikeneye igishoro.

    Yavuze ko impamvu bashyize imigabane 20% ku Isoko ari uko atari uko bari bakeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo ko byatewe n’uko ikigo cya Crystal Telecom cyari gifite imigabane 20% cyagombaga guseswa.

    Yagize ati “Urebye uko byari bimeze mu Rwanda, MTN Rwandacell Plc ntiyari ikeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo icyari kigamijwe byari ukuvugurura imikorere ya Crystal Telecom kugira ngo abanyamigabane bayo bagire imigabane muri MTN Rwandacell Plc bitanyuze ku wundi muhuza”.

    Yongeyeho ko nibigaragara ko iyi migabane yashyizwe ku Isoko yitabirwa cyane mu kugurwa, biteguye gusuzuma ku buryo banongera imigabane yabo.

    Yagize ati “Nibigaragara ko imigabane yacu ikunzwe ku Isoko, kandi bikagaragara ko iri kugurwa cyane n’abantu bari mu Rwanda, bizatekerezwaho. Ibyo bizaterwa n’impamvu ebyiri, icya mbere ni ukureba icyo amategeko asaba, ikindi ni uburyo imigabane yacu ikenewe ku isoko”.

    Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kwa MTN Rwandacell Plc bizagira uruhare mu kwamamaza iryo soko rimaze imyaka 10 gusa, bityo rikarushaho kuganwa na benshi kuko “MTN Rwandacell Plc ari ikigo kigera kure”.

    MTN Rwandacell Plc yabaye ikigo cya 10 cyanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

  • RDC: Intara ya Kivu ya ruguru na Ituri zaragijwe abasirikare ba FARDC #rwanda #RwOT

    Ibi bikurikiye ibihe bidasanzwe by'ibikorwa bya gisirikare byatangajwe na leta muri izo ntara tariki 30 z'ukwezi gushize kwa kane.

    Mu itangazo ryasomwe n'umuvugizi wa leta Kasongo Mwema Yamba mu ijoro ryo ku wa mbere kuri televiziyo y'igihugu, yavuze ko ba guverineri b'izi ntara n'inteko z'izo ntara bahagaritswe kuva ku wa kane tariki 06 z'uku kwezi kwa gatanu.

    Mwema yagize ati: “Bafite [abasirikare] ububasha bwo gusaka ku manywa na nijoro, guhagarika ibitangazwa, guhagarika ingendo z'abantu,…”

    Iteka rya perezida rivuga kandi ko inkiko za gisivile zizaba zisimbuwe n'iza gisirikare. Biteganyijwe kandi ko Perezida Tshisekedi atangaza ba guverineri bashya b'izi ntara b'abasirikare cyangwa abapolisi.

    Kwiyongera kw'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro n'imirwano hagati y'amoko mu bice byegereye umupaka wa DR Congo na Uganda, bimaze kwicirwamo ababarirwa mu magana kuva uyu mwaka utangiye.

    Muri Kivu ya Ruguru na Ituri, ibitero by'umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda, bikekwa ko ari byo byiciwemo abantu benshi cyane.

    Ku itariki ya mbere z'uku kwezi, umushehe w'idini ya Islam wanengaga ADF, yararashwe ubwo yari ayoboye amasengesho ya nimugoroba mu musigiti mukuru w'umujyi wa Beni.

    Umuryango wa Islam muri DR Congo (Comico) uvuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n'umutwe wa ADF. Ntacyo ADF yari yabitangazaho ku mugaragaro.

    Mu mijyi mikuru ya Kivu ya ruguru, Goma, Butembo na Beni hashize igihe hari imyigaragambyo inenga leta n'ingabo za MONUSCO kudakora ibishoboka ngo imitwe y'inyeshyamba iri muri ako gace irandurwe.

    Mu 2019 Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y'inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Mu kwezi gushize, Major Ndjike Kaiko umuvugizi w'ingabo za leta muri Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko ibyo bitero bigari byo kurandura inyeshyamba bikomeje, nubwo avuga ko bitoroshye.

    Yagize ati: “…abantu bagomba kumva uko ibintu bimeze muri Kivu ya ruguru, umwanzi afite amayeri agoye, umwanzi ari muri rubanda abana na rubanda, rero dukoresha uburyo bushoboka kugira ngo ibikorwa byacu ntibigire ingaruka ku baturage bacu.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-intara-ya-kivu-ya-ruguru-na-ituri-zaragijwe-abasirikare-ba-fardc