Blog

  • Uyu mu mama mureba ni Mama umbyara, sinagize… – #rwanda #RwOT

    Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza muri cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w'Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w'Umunyatanzaniyakazi. Ni umwana w'imfura mu muryango w'abana batanu. Yakuze ari umwana ukunda gukubagana cyane n'ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza.

    Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, yanditse amagambo arimo akababaro kenshi yatewe no gukura atabona umubyeyi cyangwa ngo abone ibyo Imana yakoreye umuhungu. Yavuze ko hari indirimbo yakoze ikubiyemo byinshi mu byo Imana yamukoreye yifuje kubwira uyu mubyeyi we.

    Alpha Rwirangira yavuze ko atagize amahirwe yo kubona nyina umubyara

    Alpha Rwirangira n’umugore we Umuziranenge Liliane bakoze ubukwe tariki 22 Kanama 2020, nyuma y’amezi macye bibaruka imfura yabo. Mu mafoto y'ubukwe bashyize hanze yagarakazaga ko Liliane Umuziranenge akuriwe ndetse aza no guhita yibaruka. Mu magambo yanyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati (…):

    Uyu Mu mama mureba ni Mama umbyara akaba yaritabye Imana imyaka myinshi ishize. Sinagize amahirwe yo kumubona cyangwa se ngo abone ibyo Imana yankoreye. Mu 2018 nanditse indirimbo #NIMENGI ( NI BYINSHI ) mubwira bicye kuri byinshi Imana yankoreye. #NIMENGI irasohoka umwanya uwariwo wose uhereye ubu. Ndabakunda kandi Imana ikomeze ibagirire neza.

    Alpha Rwirangira n’umugore we Umuziranenge Liliane n’umwana wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105420/uyu-mu-mama-mureba-ni-mama-umbyara-sinagize-amahirwe-yo-kumubona-alpha-rwirangira-yateguje-105420.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana na Afurika –

    Uyu mujyanama wa Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter.

    Ntabwo hatangajwe ingingo Umukuru w’Igihugu yaganiriyeho na Franck Paris.

    Ibiganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe bitaganyijwe ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021.

    Jeune Afrique iherutse gutangaza ko Perezida Kagame azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani n’indi yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

    Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Franck Paris, Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana n’Umugabane wa Afurika, bagirana ibiganiro byihariye

  • Noneho Sky2 Wabagahe Ariye iminwa Umugore we live mu kiganiro! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sky2 Wabagahe yatangarije mu kiganiro iby'urukundo rwe nu mugore we ; Babyaranye umwana wu muhungu kdi bakaba babana nk'umugore n mugabo yongera kwiyama abashaka kumutanya bavuga ku mugore we bamwita indaya. Yongeraho ko bakwiye kwirengagiza ahashize ha sky2 wabagahe cg umugore we.

    Umugore wa sky 2 wabagahe yagaragaje amaranga mutima mu kiganiro aho yavuze ko yasengeye urugo rwe ubwo rwari rugiye gusenyuka.

    Sky2 mu mitoma myinshi yatatse umugore we amwibutsa urwo amukunda ruzira gushira kdi abashaka kubatanya

    ntabyo bazabona.

    Urukundo ni rwose hagati ya sando n Sky2 Wabagahe.

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/noneho-sky2-wabagahe-ariye-iminwa-umugore-we-live-mu-kiganiro/

  • Abantu 53 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 174 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 53, abakize bo ni 174 batumye abamaze gukira bose baba 94.1%.Kuri ubu abakirwaye ni 1,151 muri bo nta n'umwe urembye.

    Afurika kugeza ubu iracyafite umuvuduko uri hasi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ugereranyije n'indi migabane, ariko bimwe mu bihugu byayo byabonye inkingo bikomeje kuzirekera mu bubiko zikarenza igihe, ibindi bikanga kuzikoresha bikazigurisha ahandi.

    Abagera kuri 1,4% muri Afurika nibo bamaze gukingirwa gusa, mu gihe nko muri Amerika y'Amajyaruguru bamaze gukingira 49%,u Burayi 32%,Amerika y'Amajyepfo 19%,Asia 12%,naho Oceanie yakingiye 6,4%.

    Inzobere mu by'ubuzima zigaragaza ko ibihugu bya Afurika bigowe cyane n'amikoro yo kugura inkingo n'ibikoresho byo kuzikwirakwiza no kuzibika, ndetse n'inzego z'ubuzima zabyo ziracyari hasi ugereranyije n'ahandi.

    Kugeza ubu hari ibihugu bigiteze amakiriro kuri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye aho kimwe kizahabwa inkingo zo gukingira 20% by'abaturage bacyo, uburyo bwo kwigurira izabyo bwite bukaba butarashyirwamo ingufu.

    Na none kandi usanga ahenshi nk'ibikoresho by'ubwirinzi ku baganga bikiri bike, bityo ntibabashe gukora uko bikwiye.

    Inkingo zirarenza igihe zikangizwa izindi zikagurishwa…

    Afurika y'Epfo ni cyo gihugu cya Afurika cyafashe iya mbere mu kwanga gukoresha inkingo za AstraZeneca zigera kuri miliyoni imwe cyari cyatakajeho akayabo, kizigurisha Afurika Yunze Ubumwe ngo kuko byari byagaragaye ko 'zidashoboye gukingira ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya' kandi ari yo yari iyihangayikishije bikomeye.

    BBC yatangaje ko izo nkingo zari zaguzwe muri Gashyantare, ariko zikaba zaragombaga gukoreshwa bitarenze kuwa 13 Mata 2021.

    Uko kuba zitahangana n'ubwoko bushya bwahagaragaye ndetse n'ibibazo byo guteza ivura ry'amaraso byari bikomeje kuzivugwaho hirya no hino ku Isi, byatumye Afurika y'Epfo ihagarika kuzikoresha.

    Malawi nayo bivugwa ko ibitse dose 16,400 za AstraZeneca, naho Sudani y'Epfo yo ikagira izigera ku bihumbi 59 z'ubwo bwoko zose zagombaga gukoreshwa bitarenze 13 Mata 2021.

    Ni mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikibitse doze zisaga miliyoni 1,7 za AstraZeneca yahawe muri gahunda ya Covax, ikababa yaratanzeho izisaga 1.000 gusa. Amakuru avuga ko izasigaye iri kuzohereza muri Ghana na Togo mbere y'uko itariki ntarengwa yo kuzikoresha ya 24 Kamena igera.

    Nigeria nayo yavuze ko inkingo zo muri ubwo bwoko yahawe itazazikoresha zose, zimwe izoherereza Ghana,Togo, na Jamaica kuko ibyo bihugu byo byakoresheje neza izo byahawe.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko ibyinshi mu bihugu bya Afurika bitakoze imyiteguro ihagije yo kwakira inkingo mbere y'uko bizibona,byamara kuzibona bikagorwa no kuzitanga.

    Umuyobozi ushinzwe iby'inkingo muri OMS, Phionah Atuhebwe,yagize ati 'Iyo ni imwe mu mpamvu turi kubona umuvuduko uri hasi mu bikorwa byo gukingira.'

    Ibyo binajyana no kubura amafaranga yo kugura ibikoresho byo kuzibika neza ndetse n'ibikorwa remezo bidateye imbere byabangamiye uburyo bwo kuzigeza aho zigomba gutangirwa.

    Haragazwa kandi ko imyumvire y'abatuye ibyo bihugu ikiri imbogamizi ku ikingira, kuko usanga hari abanga kuzihabwa bijyanye no kuba batizeye imikorere n'uburinzi byazo.

    Nk'ubushakashatsi bw'ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara (CDC) cyakoreye mu bihugu 15 bya Afurika, bwerekanye ko hari umubare munini ugenda uhindagurika w'abatizera uburinzi bw'urukingo.

    Iyo nyigo yerekanye ko impuzandengo y'abavuze ko batakwemera guhabwa urukingo ari 20%, ariko mu bihugu bimwe ijanisha riri hasi mu gihe mu bindi riri hejuru cyane. Nko muri Ethiopia, Niger na Tunisie hari 10%, mu gihe muri RDC ho hari 41% badashaka gukingirwa.

    OMS yasabye ibihugu bikibitse inkingo zarengeje igihe zigomba gukoreshezwa kuba biretse kuzangiza kuko hataramanyekana ingano y'ingaruko byagira zikoreshejwe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-53-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-174-barayandura

  • Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe ku nshuro ya kabiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu,nibwo Perezida Paul Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko Inama ya CHOGM2021 yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena yongeye gusubikwa, bitewe n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'aho iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye, cyane u Buhinde bukaba ari bwo bwugarijwe cyane.

    Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara, wavuze ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso no gusesengura iby'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, kugisha inama ubunyamabanga bwa Commonwealth n'abanyamuryango, hafashwe icyemezo cyo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri yagombaga kubera mu Rwanda.

    Ubwo yavugaga kuri iri subikwa, Perezida Kagame yagize ati 'Icyemezo cyo gusubika inama ya CHOGM ku nshuro ya kabiri, ntabwo cyakiriwe neza, ariko ubuzima n'imibereho y'abaturage bose ba Commonwealth muri ibi bihe bikomeye bigomba gufata umwanya wa mbere. Dutegereje kuzakira abagize umuryango wa Commonwealth i Kigali mu nama ya CHOGM mu gihe gikwiye.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yagize ati 'Tuzi ko icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku banyamuryango bacu, abenshi muri bo bakomeje guhura n'ibihombo byo kubura ubuzima bw'abaturage. Nubwo bitunguranye kandi bibabaje ko tudashobora guhuriza hamwe abayobozi muri Commonwealth muri iki gihe, ngo baganire ku bibazo bikomeye, ariko tugomba kuzirikana ingaruka nini inama nini zitera abantu bose.'

    'Ndifuza gushimira Guverinoma y'u Rwanda n'abaturage barwo ku bunyamwuga, inkunga, kwihangana no kuba bariteguye kwakira inama ya CHOGM, ndifuza gushimira abanyamuryango bose by'umwihariko u Bwongereza nk'ahari ibiro bikuru, ndetse n'u Buhinde bwahuye n'ikibazo gikomeje muri ibi bihe. Ntegeranyije amatsiko igihe dushobora kongera guhura nk'umuryango wa Commonwealth imbonankubone mu Rwanda, igihe ibintu bizaba bitwemerera kubikora nta kibazo.'

    Iyi nama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22—27 Kamena, 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19 cyari gikomeje ku Isi.

    Nyuma Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth ku bufatanye n'abashinzwe gutegura iyi nama ni bwo bari bafashe icyemezo ko yongera kuba tariki 21 Kamena 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inama-ya-chogm-yagombaga-kubera-mu-rwanda-yasubitswe-ku-nshuro-ya-kabiri

  • Sarah Uwera yashyize hanze indirimbo nshya ‘N… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo nshya ‘Nitashinda’ (Nzatsinda) ya Sarah Sanyu Uwera yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo, ikaba irimo ubutumwa bukangurira abantu kudacika intege n’ubwo ibyo baba bagerageza kugeraho bidakunda cyangwa bafite ibibaremereye, ikabibutsa ko Imana ihari kandi hamwe no kudacika intege Imana isubiriza igihe. Ni indirimbo yakoze mu rurimi rw’Igiswahili agendeye ku byifuzo by’abakunzi be.

    Kayumba Aimé umugabo wa Sarah Sanyu Uwera akaba n’Umujyanama we mu bijyanye n’umuziki, yabwiye InyaRwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo mu rurimi rw’amahanga mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka. Yavuze ko n’abantu batumva Igiswahili babazirikanye, babasemurira mu Kinyarwanda.

    Yagize ati “Twayikoze mu Giswahili kubera abakunzi bacu babisabye ariko twifuzaga ko ubu butumwa bwagera no kuri benshi cyane ko n’abanyarwanda benshi bumva igiswahili, ariko n’abatacyumva twabasemuriye mu Kinyarwanda hasi barabibona”.

    Intumbero za Sara Uwera mu myaka 5 iri imbere mu muziki we

    Twabajije Kayumba intumbero Sarah Uwera afite mu myaka 5 iri mbere na cyane ko ari we ufite mu biganza iterambere rye mu muziki nka ‘Manager’ we, adusubiza agira ati “Mu myaka 5 turifuza kuzaba hari umusanzu twatanze mu ivugabutumwa rikoresheje indirimbo dufite n’ibihangano byinshi…”.

    Yavuze ko hari ibikorwa byinshi uyu muhanzikazi ateganya gukora muri uyu mwaka. Ati “Imishinga irahari myinshi…hari indirimbo zindi zarangiye ubu turi gukorera amashusho, ku bwo gufashwa n’Imana abakunzi bacu tubana nabo tubaha indirimbo nshya kandi zabafasha kwegera Imana”.

    Kayumba yavuze ko indirimbo za Sarah harimo izo yamwandikiye ndetse n’izo uyu muhanzikazi yiyandikiye. Ati “Oya ntabwo indirimbo zose ari njye uzandika …Hari izo nanditse n’izo nagizemo uruhare ariko si zose”. Abajijwe niba ateganya kuzakorana indirimbo n’umugore we na cyane ko bose ari abanyamuziki, yagize ati “Ibyo gufatanya mu ndirimbo kuri ubu ntabyo nteganya….”.

    Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé bambikanye impeta y’urudashira mu mwaka wa 2018. Bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu Ukuboza mu 2019. Mu mpera za 2020 ni bwo Sarah yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yasohotse mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ajya hanze muri Werurwe 2021. Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

    Iyi ndirimbo yanditswe na Dennis Matisho, amajwi yayo atunganywa na Producer Boris naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Producer Meddy Saleh. Mu Kinyarwanda, ni indirimbo irimo amagambo agira ati UHORAHO ni we rumuri rwanjye, Ni na we gakiza kanjye. Ni nde wantera ubwoba? Ni nde wantera ubwoba?

    Iyo ngabweho ibitero, umutima wanjye ntukangarana. Ni we buhungiro bwanjye. Ni we gihome kinkingira, urufatiro rukomeye n'agakiza kanjye. Ni nde wantera ubwoba? Ni nde wantera ubwoba?. Inyikirizo: Nzanesha kuko ndi kumwe na Yesu, azaneshereza ubuziraherezo. Imbaraga ze zasakaye hose; n’iyo natsikira azaneshereza”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NITASHINDA’ YA SARAH UWERA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105419/sarah-uwera-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-nitashinda-adutangariza-imihigo-afite-mu-muziki-105419.html

  • Umukinnyi w'icyamamare yashyizwe ku karubanda arasambanya ku gahato umukobwa mu bihuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri Afurika y'Epfo, ukinira ikipe yitwa AmaZulu FC yasebejwe n'amashusho yagiye hanze asambanya umukobwa ku ngufu bari mu bihuru.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yafotowe n'umuntu witambukiraga akoresha telefone ye mu gihe uyu mukinnyi yari aryamye hejuru y'umukobwa amusambanya.Uwafashe aya mashusho yavuze ko yari atashye mu rugo anyura muri iyo nzira yumva amajwi aturuka mu gihuru bityo ajya gukora iperereza ngo amenye ikibaye.

    Ati: 'Nari mpangayikishijwe n'ibintu biri kuba inyuma y'ibihuru bityo nkuramo terefone kugira ngo mbone ibimenyetso. Natunguwe no kubona uwo mukinnyi azwi cyane kandi afatwa nk'intwari mu mudugudu '.

    Uyu mukinnyi ukinira AmaZulu FC, utatangajwe izina rye, amakuru ya Mzansindaba avuga ko yaba ari mu kiruhuko cy'icyumweru akaba yari yagiye gusura umuryango we iThoyandou muri Limpopo. AmaZulu FC kuri ubu ni iya kabiri muri shampiyona ya mbere ya DSTv inyuma ya Mamelodi Sundowns.

    Uyu mukinnyi wari wambaye imyenda y'ikipe ya AmaZulu FC yemenye amakosa ye kuko umukobwa yanagaragaraga nk'uri kumuhunga ariko akagira imbaraga nke agasambanywa ku ngufu.

    Uwafashe amashusho nawe birinze gutangaza amazina, yongeyeho ati: 'Mu by'ukuri birababaje ibyo yakoze kuko nzi ko afite umukobwa w'umukunzi we uvugwa i Durban. Igitangaje cyane kandi ni uko nzi ko ashobora kwigurira icumbi akaba yari kubasha gusambaniramo. Ntabwo nzi neza impamvu yahisemo gukoresha ibihuru'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wicyamamare-yashyizwe-ku-karubanda-arasambanya-ku-gahato-umukobwa-mu-bihuru/

  • Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22—27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n'abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy'uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy'ibanze ari ubuzima bw'abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

    Yagize ati 'Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth, Patricia Scotland QC yavuze ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango aho hari abaturage babyo bari kwicwa nacyo.

    Ati 'Tuzi ko icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango byacu, aho ahenshi bakomeje kugira igihombo ku mibereho no gutakaza ubuzima bwa benshi bahitanwa nacyo.'

    Yavuze ko bitashoboka guhuriza hamwe abayobozi b'ibihugu bigize Commonwealth ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu muryango, ko ahubwo hagomba kuzirikanwa ku ngaruka inama zihuza benshi zishobora gutera.

    Patricia Scotland kandi yashimiye Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda kubw'ubunyamwuga, ugushyigikira no kwihangana ndetse n'uburyo bari biteguye kwakira iyi nama kuva ku nshuro ya mbere.

    Ati 'Ndashaka gushimira Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda ku bw'ubunyamwuga bwabo, inkunga, kwihangana ndetse n'uburyo bari biteguye kwakira CHOGM.'

    'Ndashaka gushimira ibihugu byose bigize uyu muryango, by'umwihariko u Bwongereza nk'Umuyobozi Mukuru w'Ibiro bya Commonwealth n'u Buhinde, bababaye cyane muri ibi bihe bigoye. Ntegerezanyije amatsiko igihe dushobora guhurira hamwe nk'Umuryango wa Commonwealth, imbonankubone mu Rwanda igihe ibintu bizatwemerera kubikora dutekanye. '

    Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n'ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

    U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y'ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

    Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y'icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n'iki cyorezo

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

    Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw'abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z'icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

    Ubwo ibendera rya Commonwealth ryazamurwaga i Kigali umwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-ya-chogm-yari-iteganyijwe-kubera-i-kigali-yongeye-gusubikwa

  • Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Cogebanque muri Tour du Rwanda – #rwanda #RwOT

    Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z'igihugu.

    Cogebanque ni yo muterankunga w'imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise 'Tugendane'' igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo.

    Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n'abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.

    Ati 'Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By'umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.'

    Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n'ishema ku muziki w'Abanyarwanda.

    Ati 'Bivuze y'uko mba mbonye ibihembo by'akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk'iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk'ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.''

    Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z'imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.

    Yakomeje ati 'Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by'ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w'umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n'inguzanyo zoroheye buri wese.''

    Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n'umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari.

    Ati 'Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by'amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.''

    Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.

    Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b'amagare n'abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Abantu nibaze tubahe inguzanyo n'izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by'imari impamo.''

    Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka 'Coge mBank'.

    Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021

    Platini ari mu bahanzi bagezweho mu bakora umuziki Nyarwanda

    Bamwe mu bayobozi muri Cogebanque baherekeje Tour du Rwanda 2021, barushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zihariye itanga

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi

    Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise 'TUGENDANE', igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry'amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/platini-yanyuzwe-no-kwinjira-mu-mikoranire-na-cogebanque-muri-tour-du-rwanda

  • Ni inshuti ya bugufi: Ubuhamya bwa Ndayambaje washumbushijwe inka na Prime Insurance (Video) – #rwanda #RwOT

    Prime Insurance yari isanzwe itanga ubwishingizi burimo ubw'ibinyabiziga, inzu, ingendo, inkongi z'umuriro, impanuka, uburezi, inguzanyo, ndetse n'ubw'amasaziro.

    Mu myaka ibiri ishize, yaje kongeramo n'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa hagamijwe kugoboka abahinzi n'aborozi bahombaga mu gihe amatungo yabo apfuye cyangwa imyaka yabo yangiritse.

    Ndayambaje Vital wororera mu Murenge wa Nyagatare ari mu bagannye iyo serivisi rugikubita. Yahamirije IGIHE ko yabonye akamaro kayo.

    Ati 'Hano i Nyagatare mbere twagiraga ikibazo cy'ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitahaba kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha.'

    Agihabwa amakuru ko yashinganisha inka ze, yabanje kugenda biguru ntege ariko aza kubohoka.

    Uyu musaza ukorera ubworozi mu ifamu ya hegitari 30, ntiyatinze kubona ingaruka yari guhura na zo zimwe mu nka ze zirapfa ariko ibyo byago asanga yariteganyirije.

    Ndayambaje ati 'Nagize impanuka zimwe [inka] zigenda zipfa ariko Prime Insurance yarangobotse. Inka irarwara bakayikurikirana bakohereza n'abaganga bo kuyitaho, yapfa bagakora dosiye bakakwishyura.''

    Yishimira ko Prime Insurance idasiragiza abakiliya bayo mu kubishyura, kuko mu nshuro nyinshi [harimo izo yishyuriwe inka ze ebyiri zapfuye] byarihutishijwe.

    Ati 'Ni sosiyete nziza kandi yishyura vuba. Sindumva umuntu wagiye kuburana na Prime avuga ko yahemukiwe ntihakurikizwe amasezerano y'impande zombi.''

    Yatanze umuburo ku borozi, abasaba kwita ku matungo no kuyashinganisha kuko ari ingenzi.

    Ati 'Muri politiki y'aborozi, umuntu yapfushaga inka, abaturanyi bakamushumbusha. Ntiwabona umuntu ugushumbusha vuba nk'uko ngo umujye kure.''

    '[Prime Insurance] Ni inshuti ya bugufi, ni wa muntu wo hambere inka ye yapfaga abantu bakamushumbusha. Ku rundi ruhande ni inyungu z'abaturanyi kuko utabagora. Uwakabaye aguha inka ye, asanga Prime Insurance yabikoze. Ni yo igushumbusha.''

    Umukozi ushinzwe gahunda y'Ubwishingizi bw'Amatungo n'Ibihingwa mu Ishami ry'Ubucuruzi muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewemo nyuma yo kubona abahinzi n'aborozi barasigaye inyuma, amatungo yapfa cyangwa imyaka yangiritse ntibagobokwe kuko nta bwishingizi bagiraga.

    Iyi serivisi yatangijwe na Leta, ndetse ikaba itangira abahinzi n'aborozi 'Nkunganire' ya 40%.

    Amatungo yishinganishwa muri Prime Insurance kugeza ubu ni inka n inkoko mu gihe ibihingwa ari ibirayi, umuceri, imiteja, ibigori n'urusenda.

    Inka zihabwa ubwishingizi ni ukuva ku y'amezi atatu kugeza ku y'imyaka umunani, ishobora kwishyurwa mu gihe yaba yagize uburwayi igakurikiranwa uko bikwiye ariko igapfa, kuba haba ibiza nk'imyuzure n'inkongi z'umuriro bikayihitana cyangwa ikaribwa n'ikindi kintu.

    Iyo yibwe cyangwa bikagaragara ko yapfuye biturutse ku burangare bw'umworozi nk'aho wasanga imyanda mu kiraro yagira ingaruka kuri rya tungo ntiyishyurwa.

    Serivisi y'ubu bwishingizi igitangira, abakiliya bishyurwaga mu minsi 14, ariko ubu yaragabanutse igera kuri itatu mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa byose.

    Abanyarwanda beretswe ko igisubizo ku bagihangayikishwa n'ibihombo baterwa n'impfu z'amatungo n'iyangirika ry'imyaka ari ugukorana na Prime Insurance.

    Vital Ndayambaje wororera mu Karere ka Nyagatare yavuze uburyo ubwishingizi bw'amatungo yahawe na Prime Insurance bwamufashije ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha inka ze

    Ndayambaje Vital yororera inka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare

    Umukozi mu Ishami ry'Ubucuruzi akaba ashinzwe gahunda y'Ubwishingizi bw'Amatungo n'Ibihingwa muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewe mu zo icyo kigo gitanga nyuma yo kubona abahinzi n'aborozi barasigaye inyuma

    Prime Insurance ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose isobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi itanga

    Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z'ubwishingizi, Prime Insurance, kimaze imyaka ine kiri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n'imitungo yabo

    Prime Insurance ifite ishami mu Karere ka Nyagatare rifasha abayigana kugerwaho na serivisi zose z’ubwishingizi

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inshuti-ya-bugufi-ubuhamya-bwa-ndayambaje-washumbushijwe-inka-na-prime