Blog

  • CHOGM yasubitswe nyuma y’imyiteguro ikomeye y’u Rwanda; kuki byari ngombwa? –

    Ni imwe mu zikomeye ku Isi, zihuza abantu benshi kandi bakomeye, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth, birimo ibikomeye nk’u Bwongereza, Canada, Australie, u Buhinde n’ibindi.

    CHOGM ikurura abandi barimo ibikomangoma n’ibindi bikomerezwa byo mu bwami bw’u Bwongereza, ku buryo ubuhangange bw’iyi nama budakwiye gushidikanywaho.

    Uretse abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth, iyi nama inakurura abandi bantu barimo abahanga mu byiciro byose by’ubuzima bw’Isi, abashoramari n’abandi bantu barenga 10 000 muri rusange, bagahurira hamwe bagafata ibyemezo bigira uruhare mu buzima bw’abatuye Isi, kuko abaturage ba Commonwealth ubwabo ari miliyari 2,4, bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.

    Birumvikana ko kuba u Rwanda rwarahawe iyi nama bitari ikintu gito, kuko ishobora kuba ari yo nini ruzaba rwakiriye, ari nayo mpamvu imyiteguro yo kwakira abashyitsi ibihumbi b’imena bazayitabira ari igikorwa kigari, igaragarira buri wese watembereye muri Kigali kuva mu 2018.

    Iyo myiteguro yatangiriye ku kibuga cy’indege cya Kigali, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kigeze ku kigero cya 34,5%, kitari kuba cyarangije kubakwa mu myaka ibiri kugera mu 2020, ari nabwo CHOGM yari iteganyijwe kuba.

    Icya Kigali kiri ku buso bwa hegitari 226 cyaraguwe, ku buryo gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,2 mu 2019 no kwakira indege 44 nini zo mu bwoko bwa Boeing 737, zivuye kuri 26. Ibi bikorwa byose byatwaye miliyari 14 Frw.

    Uretse kwagura ikibuga cy’indege, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yarongerewe, iyindi iragurwa, Rond point ziravugururwa, imihanda irimbishwamo indabo, ndetse Leta y’u Rwanda yari yarateganyije miliyari 20,1 Frw zagomba kwifashishwa mu bikorwa byo gutegura CHOGM.

    Hatashywe kandi hotel nshya nka Akagera Game Lodge, Kivu Marina Bay, Cleo Lake Kivu, One&Only Gorilla’s Nest n’izindi zigezweho, zose zari kuzaba icumbi ry’abazitabira iyi nama.

    Muri rusange, iyi nama yari yariteguwe ku buryo n’abamotari bamwe bari batoranyijwe bakigishwa icyongereza, kugira ngo umunsi bazahura n’umukerarugendo wifuza kwikatira umujyi kuri moto, bazamutware bamuganiza.

    Iyi myiteguro yose niyo yatumye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wari uherutse mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, avuga ati “Nta kindi gihugu cyiteguye inama ya CHOGM neza nk’u Rwanda”.

    Gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi, Ubunyamabanga bwa Commonwealth, bwatangaje ko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, iyi nama isubitswe, ikazabera mu Rwanda ku yindi tariki izumvikanwaho n’ibihugu.

    Kuki icyemezo cyo gusubika iyi nama cyari gikwiye?

    N’ubwo u Rwanda rwagize “Imyiteguro y’agahebuzo”, nk’uko biherutse kugarukwaho na Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, icyemezo cyo kuyisubika ni cyo cyari gikwiye ugereranyije n’uko ubwandu bwa Covid-19 bumeze ku Isi.

    Nk’ubu abaturage barenga miliyoni 32, bajya kungana na 1/5 cya miliyoni 157 z’abamaze kwandura Covid-19 ku Isi, bari mu bihugu biri muri Commonwealth. Ni mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 495.804.

    Ikindi giteye ubwoba, ni uko mu bwoko butanu bukomeye bwa Covid-19 bumaze kugaragara ku Isi, butatu bukomoka mu bihugu biri muri Commonwealth. Ubwo bwoko ni ubwagaragaye bwa mbere mu bihugu by’u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’u Buhinde.

    Uretse ubwoko bwakomotse mu Buhinde bikekwa ko bwandura kurusha ubusanzwe, ubukomoka muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza bwombi bwamaze kwemezwa nk’ubufite ubushobozi bwo gukwirakwira no kwica vuba kurusha ubusanzwe bukomoka mu Bushinwa, ari nabwo bwagaragaye bwa mbere ku Isi.

    Ibi byose bifite ingaruka ziri mu buryo bubiri. Icya mbere, ni uko kwakira abantu bashobora kugera ku 10 000, bari ahantu hamwe kandi bakahamara iminsi irenze itatu, mu gihe baturutse mu byerekezo bitandukanye by’Isi, bishobora kuvamo ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

    Byaba ari ikibazo gikomeye k’u Rwanda rushobora gusigarana ubwoko bushya bwa Covid-19, ku buryo ibyo kwishimira kuzahura ubukungu binyuze muri CHOGM bishobora guhinduka umuyonga, ugasanga ahubwo ingamba nka Guma mu Rugo zongeye gukenerwa mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, maze bwa bukungu bwarengerwaga bukononekara kurushaho.

    Icya kabiri ni uko uretse impungenge k’u Rwanda, birashoboka cyane ko n’abazitabira iyi nama bashobora kugira impungenge ku buzima bwabo, bagahitamo kutitabira.

    Biramutse bigenze gutya rero, wenda bikaba ngombwa ko CHOGM ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nta kinini byamarira ubukungu bw’u Rwanda, bwari bwiteze kuzahukira mu kwakira iyi nama.

    Ubwo Patricia Scotland aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yaciye amarenga kuri iyi ngingo, avuga ko “Umubare w’abazitabira CHOGM utaramenyekana” bitewe n’uko hari bamwe bakiri gusuzuma aho ibintu bigana, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma, kandi ubwo icyo gihe haburaga iminsi 100 gusa ngo inama ibe.

    Ibi byose ubishyize ku munzani, ukabireba mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga no ku rwego rwo kubyaza umusaruro iyi nama, kuko ishoramari Leta yashyizemo ritagomba gupfa ubusa gutyo gusa, bigaragara ko icyemezo cyo gusubika CHOGM ari cyo cyari gikwiye.

    Usimbuka neza ni uwabanje gusubira inyuma

    Birumvikana ko umwanzuro wo kwemeza isubikwa rya CHOGM utari woroshye, ndetse na Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki cyemezo.

    Ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali mu gihe nyacyo.”

    Icyo gihe cya nyacyo kizagera, kuko n’ubundi iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariko kitarangazwa.

    Iyi nama iramutse ibaye mu mwaka utaha, hari icyizere ko icyo gihe ubukana bwa Covid-19 buzaba bwagabanutse cyane bitewe n’umuvuduko uteganywa gushyirwa mu bikorwa byo gukingira.

    Hari kandi n’amahirwe y’uko uburenganzira bwo gukora inkingo buzahabwa bose, ku buryo n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byazikorera zikarushaho kuboneka ku bwinshi.

    Umukoro ukomeye kuri Leta y’u Rwanda

    Ku Rwanda, CHOGM imeze nk’agaseke kazapfundurwa mu gihe nyacyo. N’ubwo bimeze bitya ariko, umuntu ntiyakwirengagiza ingaruka isubikwa ry’iyi nama rizagira ku bukungu.

    U Rwanda nk’igihugu cyari kimaze igihe gito mu ishoramari ry’ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku nama, rufite ibigo n’amahoteli bikiri kwiyubaka, ku buryo ibihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo, byahungabanyije ubwo bucuruzi ku rwego rukomeye cyane.

    Ni ngombwa ko Leta ikomeza gufasha bene ubwo bucuruzi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo, ku buryo CHOGM itazaba ariko abantu bagatinya kuyitabira kubera kutabona ibyumba bizabakira, mu gihe nyinshi muri hotel zafunga imiryango kubera ibihombo.

    Uretse gufasha ibikorwa by’ubucuruzi byari byiteze kuzanzamuka binyuze muri CHOGM, ni ngombwa ko Leta ikoresha uyu mwanya mu bikorwa byo kongera umubare w’Abanyarwanda bakingiwe Covid-19, ku buryo intego yo gukingira 60% bitarenze umwaka utaha, yakweswa mbere ya CHOGM.

    Ibi byakongera icyizere ku bashyitsi bazasura u Rwanda ku buryo mu gihe bazaba bari i Kigali, bazatinyuka kujya mu masoko n’amaguriro guhaha batishisha ko bashobora kwandura Covid-19, mu gihe n’Abanyarwanda babakirana urugwiro mu buryo bukwiye, maze ayo madevize bakayakirigita bisanzuye.

    Ibikorwaremezo birimo imihanda byarubatswe mu rwego rwo kwitegura CHOGM

    Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira inama ya CHOGM

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yari aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Kagame

    Ibikorwaremezo birimo hoteli ziri ku rwego rwo hejuru zimaze kubakwa mu Rwanda

    Imyiteguro ya CHOGM yari igeze kure ku mpande zose

  • Imikino ibanza yo mu itsinda C na D isize iyi… – #rwanda #RwOT

    Itsinda C rigizwe na amakipe 4 ariyo Police As Kigali, Musanze na Etincelles. 

    Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwa Musanze FC yatsinzwemo ibitego 4-2 na As Kigali, ndetse na Police FC yatsinze Etincelles ibitego 5-1.

    Imikino ibanza muri iri tsinda isize habonetsemo ibitego 22, As Kigali 8, Police 6 Musanze, 5 ndetse na Etincelles 3.

    Muri ibi bitego byose, abanyamahanga bafitemo ibitego 8 harimo 5 byatsinzwe na Tshabalala ari na we ufite ibitego byinshi 5.

    Muri iri tsinda As Kigali ni iya mbere n’amanota 9, Police ifite amanota 6, Musanze FC ifite amanota 3, Etincelles iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 0.

    Itsinda D ririmo Mukura Marine, Espoir na Sunrise FC, Espoir ifite amanota 6, Marine 4 Sunrise 4 Mukura 2. 

    Itsinda ryarumbyemo ibitego kuko mu mikino yose ibanza habonetsemo ibitego 10 harimo ibitego 8 by’abakinnyi b’abanyamahanga.

    Muniru ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Sunrise 

    Abanye-Ghana 2 ni bwo bayoboye urutonde rw’abafite ibitego byinshi barimo, Sadick Soulley ufite ibitego 3 ndetse na Muniru ufite ibitego 2. Aya matsinda yombi habonetsemo ibitego 31, kandi 1/2 cyabyo cyatsinzwe n’abanyamahanga.

    Espoir FC iyoboye itsinda D

    Muri aya matsinda yombi Etincelles niyo itarabona inota. Muri aya matsinda, Marine niyo ifite ubwugarizi bukomeye kuko imaze kwinjizwa igitego kimwe ariko nayo ubusatirizi bwayo ni bwo buri hasi kuko bumaze kwinjiza igitego kimwe. Ishimwe Fiston na Uwambajimana niba abakinnyi b’abanyarwanda barebye mu izamu mu itsinda D.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105422/imikino-ibanza-yo-mu-itsinda-c-na-d-isize-iyihe-mibare-105422.html

  • Cyore: inkweto zidasanzwe zifite amaso n'ubwenge zizajya zifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona zikomeje guca ibintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko isi ikomeza gukata mu iterambere niko hagenda havumburwa udushya twimshi.Kuri ubu ikiravugwa cyane ni inkweto zidasanzwe zifite ubwenge n'amaso zizajya zifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona. Bivugwa ko uzambaye zimufasha kumenya ibiri imbere muri metero 4.

    Isosiyete ya Tec-Innovation yo muri Otirishiya (Austria), niyo yakoze aka gashya, ikaba iherutse gushyira ahagaragara inkweto zifite ubwenge bw'ubukorano mu gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, zakozwe n'umugabo uzwi nka InnoMake. Izi nkweto zirimo utuntu tumeze nk'amaso 2, areba imbere ku buryo ahari imbogamizi zihabona.

    Izi nkweto zifite amaso, iyo umuntu uzambaye ahuye n'undi muntu, zirasona zikamubwira ko ari umuntu, yaba agiye kugonga igikuta zikamuhagarika. Akarusho kandi biba byiza iyo uzambaye afite telefone ikoresha Bluetooth kuko nazo zifite Sisitemu ya Bluetooth, zihuzwa na Telefone hanyuma zikajya zitanga amakuru ku mbogamizi, uzambaye akumva telefone imusabye ko ahagarara cyanwa akamenya icyo ahuye na cyo.

    Markus Raffer, umwe mu bashinze Tec-Innovation, yabwiye TechXplore ko ibyuma bya Ultrasonic ari byo biri ku mano y'inkweto aho byereka umuntu utabona inzitizi agiye guhura nazo. Izi nkweto ngo ziranacana nijoro bityo zigakomeza guha uzamabaye amakuru y'imbogamizi ashobora guhura nazo munzira.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cyore-inkweto-zidasanzwe-zifite-amaso-nubwenge-zizajya-zifashishwa-nabafite-ubumuga-bwo-kutabona-zikomeje-guca-ibintu/

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyigo hagasuzumwa uko batekerezaga –

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n’abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize “Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.”

    “Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n’urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y’umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.”

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw’abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w’agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati “Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by’ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n’abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b’amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y’abantu bose bakoraga mu nzego z’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati “Kugeza ubu, dufite amazina y’abantu 44 bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk’uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n’imiryango yabo kubibuka.”

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times

  • Dr. Mathuki uyobora EAC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali –

    Uyu mugabo yasuye urwibutso ku munsi wa nyuma w’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri EAC.

    Dr. Peter Mathuki yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside muri Mata 1994, aho we n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri ayo marorerwa, ko ariyo mpamvu inzibutso zihari kugira ngo atazasibangana ngo asubire ukundi.

    Yashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 250.

    Mu ruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatandatu, Dr. Mathuki yarukozemo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.

    Dr. Mathuki (iburyo) ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    We n’abandi bayobozi ba EAC bashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi

  • Umugabo ntiyorohewe nyuma yo gutera akabariro n'umugore bikarangira ashizemo umwuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Warren Coulton w'imyaka 52 y'amavuko akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu, nyuma yo gusohokana n'umugore bagatera akabariro kugeza uyu mugore apfuye

    Warren Coulton yahamwe n'icyaha yakoze muri Nyakanga 2018 ubwo yasohokanaga na Claire Wright w'imyaka 38 apfa azira imibonano mpuzabitsina. Amakuru avuga ko aba bombi bararanye muri Loji bavuye mu mwiherero i Herons Lake.

    Amakuru ya yahoonews avuga ko Coulton yabanje kunywa ibiyobyabwenge mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina na Wright. Umugore akimara gupfa uyu mugabo wari kumusambanya ntabwo yahise abimenyesha ubuyobozi yararuciye ararumira areba uburyo ahisha umurambo ariko baza kuwuvumbura.

    Ku rundi ruhande, umwunganira we yashimangiye ko iyi ari impanuka iteye ubwoba. Inteko y'abacamanza isa nk'aho itemejwe n'impaka zo kwiregura ko iyi ari impanuka iteye ubwoba. Inteko y'abacamanza isanga Coulton ahamwa n'ibyaha aregwa bityo ko afungwa imyaka 6.

    Umugore wapfuye arimo gutera akabariro

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ntiyorohewe-nyuma-yo-gutera-akabariro-numugore-bikarangira-ashizemo-umwuka/

  • APR FC yanyagiye Bugesera FC, Luvumbu afasha Rayon Sports gukura amanota i Rubavu #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina na Mugunga Yves byafashije APR FC gutsinda Bugesera FC mu mukino w’itsinda A rya shampiyona.

    Uyu munsi hakinwaga imikino isoza ibanza yo mu itsinda A na B ya shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021. APR FC yari yasuye Bugesera FC mu gihe AS Muhanga yari yasuye Gorilla FC mu itsinda A.

    Itsinda B, Rayon Sports yasuye Rutsiro FC mu gihe Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports.

    Umukino wa APR FC wari wabereye kuri Stade ya Bugesera, watangiye ubona amakipe arimo yigana ashaka uburyo arema ibitego.

    Ku munota wa 7, Nshuti Innocent yakorewe ikosa inyuma gato y’urubuga rw’amahina ariko Ange Jimmy ayiteye umupira ukurwamo n’urukuta.

    Ku munota wa 9, Djabel yahinduriye umupira mwiza Danny Usengimaba ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y’izamu.

    Manishimwe Djabel yaje gufungura amazamu ku munota 12 ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Imanishinwe Emmanuel Mangwende.

    Ku munota wa 16, Kwitonda Alain wa Bugesera FC yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu rya Ishimwe Pierre.

    Umunyezamu wa Bugesera FC, Ntagungira yakoze akazi gakomeye ku munota wa 20 akuramo umupira w’umutwe yari atewe na Nshuti Innocent, yari awuhawe na Danny Usengimana.

    Ku munota wa 22 Manishimwe Djabel yongeye kugerageza amahirwe ariko umunyezamu arawufata.

    Danny wa Bugesera FC yinjiranye ubwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu, Ishimwe Pierre arawufata.

    Bugesera FC yongeye kubona amahirwe ku munota wa 31 ariko Omborenga Fitina arahagoboka awushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 41, Mangwende yateye ishoti rikomeye nko muri metero 31 ariko umunyezamu Ntagungira awushyira muri koruneri, yaje guterwa na Keddy maze Nshuti Innocent ashyiraho umutwe na wo umunyezamu awukuramo.

    Mangwende yisanze mu rubuga rw’amahina asigaranye n’umunyezamu ateye mu izamu nawo awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri impinduka Nshuti Innocent aha umwanya Mugunga Yves.

    Muri iki gice cya kabiri amakipe yombi yakinaga ashaka igitego, Bugesera FC ishaka kwishyura na APR FC ishaka ikindi gitego ariko nta mahirwe menshi bigeze babona.

    Ku munota wa 68, umutoza Adil Erradi yakoze impinduka 2, Danny Usengimana na Nsanzimfura Keddy bavamo hinjiramo Bukuru Christophe na Bizimana Yannick. Ku munota wa 80 Manishimwe Djabel yahaye umwanya Buregeya Prince.

    Ku munota wa 82, APR FC yazamutse neza bahererekanya maze Bukuru Christophe acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina yinjira mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 85, Alain yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko kapiteni wa Bugesera FC, Djihad ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 87 APR FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Omborenga Fitina kuri kufura, ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Mangwende.

    Ku munota wa 90, Mugunga Yves yatsindiye APR FC igitego cya 3. Umukino warangiye ari 3-0.

    Muri iri tsinda Gorilla yatsinze AS Muhanga 2-1. APR FC ifite amanota 9, Gorilla 6, AS Muhanga na Bugesera FC zifite ubusa.

    Imikino yo mu itsinda B, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-0 harimo kimwe cya Héritier Luvumbu ni mu gihe icya kabiri cyitsinzwe na Kwizera ku mupira wari uhinduwe na Luvumbu. Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1. Rayon Sports ifite amanota 6, Rutsiro na Gasogi United zifite 4, Kiyovu Sports ifite 3.

    APR FC yatsinze Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiye-bugesera-fc-luvumbu-afasha-rayon-sports-gukura-amanota-i-rubavu

  • Miss Bahati Grace agiye kurongorwa n'umusore yihebeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n'umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, bamaze igihe bakundana.Aba bombi bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bashyiraho amafoto babwirana amagambo aryoshye.

    Amakuru avuga ko ko ubu bukwe bwa Miss Bahati buri gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy'igihe buzabera ntabwo kirafatwa.

    Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n'uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry'abana.Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo,batandukanye ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

    Kuri ubu Miss Bahati n'umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n'aho bombi bazaba bafite akazi keza.

    Src :igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-bahati-grace-agiye-kurongorwa-numusore-yihebeye/

  • Tanzania: Kera kabaye perezida yambaye agapfukamunwa mu ruhame #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko we n'abandi bayobozi bambaye agapfukamunwa kugira ngo barinde abasaza icyorezo cya Koronavirusi.

    Ni inama yahuje Perezida Samia n'abasaza bo mu mujyi wa  Dar es Salaam aho abitabiriye hafi ya bose bari bambaye agapfukamunwa.

    Mu ijambo yagejeje kuri aba basasa n'abatanzania muri rusange, Samia yavuze abageze mu za bukuru bari mu bantu bafite ibyago byo kwandura mu buryo bworoshye.

    Yagize ati'Uyu munsi twaje mu bundi buryo, twambaye agapfukamunwa. Abageze mu zabukuru ni itsinda ryibasiwe cyane no kwandura indwara zitandukanye.'

    Perezida Samia yavuze kandi ko komite yashyizeho kugira ngo imugire inama ku ntambwe yatera mu kurwanya COVID-19  iri hafi kumuha raporo ye kandi yizeza abasaza ko guverinoma ye izafata ingamba zo kubarinda iki cyorezo.

    Ati  'Mu rwego rwo kurinda by'umwihariko abageze muza bukuru, tuzabigisha uburyo bwo kwirinda iyi ndwara.'

    Uyu munsi ni bwo bwa mbere kuva yagera ku butegetsi muri Werurwe 2021 Perezida Samia yambaye agapfukamunwa mu ruhame nkuko ibitangazamakuru byaho byabitangaje.Nyakwigendera John Pombe Magufuli wasimbuwe na Samia ntabwo yigeze yikoza ibyo kwirinda no gushishikariza abaturage kuba bakwirinda COVID-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/08/tanzania-kera-kabaye-perezida-yambaye-agapfukamunwa-mu-ruhame/