Blog

  • Musanze: Umugabo wateye icyuma umugore amuziza ibihumbi 50 Frw yakatiwe, igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruherutse gusoma urubanza Ubushinjacyaha  bwari bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke washatse kwica k'ubushake umugore  we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50 000 frw) yari yakoresheje mu gihe yamusuraga ubwo yari afunguwe muri Gereza ya Musanze, urukiko rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

    Uyu mugabo mbere yafungiwe muri gereza ya Musanze kubera igihano yari yakatiwe ku cyaha cyo kwiba yari yahamijwe n'Urukiko.

    Ku bijyanye n'igihano cy'imyaka 25 yakatiwe, ni ibyaha yari akurikiranweho yakoreze tariki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi  n'imwe za mugitondo, abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke , ubwo muri icyo gitondo yasanze umugore we (wari usanzwe yarahukanye kubera kumuhoza ku nkenke) ku mugezi aho yavomaga akamutera icyuma ariko ku bw'amahirwe  agatabarwa n'abaturage bari hafi aho atarapfa.

    Nyuma yo kumuhamya ubwinjiracyaha bw'icyaha cyo kwica k'ubushake giteganywa kandi gihanwa n'ingingo ya 21 n'iya 107 zombi z'itegeko  No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Urukiko rwamukayiye igifungo cy'imyaka makumyabiri n'itanu (25).

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/27/musanze-umugabo-wateye-icyuma-umugore-amuziza-ibihumbi-50-frw-yakatiwe-igihano-gikomeye/

  • Perezida Emmanuel Macron yasuye u Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Macron yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Vincent Biruta. Abandi bari kumwe ni Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe; Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'u Bufaransa nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z'ubucuruzi n'ishoramari binahuriranye n'uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n'u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bafitanye isano n'u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by'u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by'Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y'Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Perezida Macron akaba akoze amateka yo kuba Umukuru w'Igihugu wa kabiri w'u Bufaransa ugiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uheruka ni Nicolas Sarkozy mu 2010.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y'aho mu ntangiriro z'uku kwezi hashyizwe hanze 'Raporo Duclert' yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y'iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by'umutekano muri Sudani n'indi yiga ku Iterambere ry'Ubukungu muri Afurika.

    Emmanuel Macron ageze ku butegetsi yavuze ko yifuza gukemura ibibazo by'umubano mubi waranzwe hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa kuva nyuma ya jenoside.

    Leta y'u Rwanda ishinja iy'Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y'umubano mubi w'ibihugu byombi.

    Hagati ya 2006 na 2009 umubano w'ibihugu byombi warahagaze nyuma y'uko ubucamanza mu Bufaransa bushinje abari hafi ya Perezida Paul Kagame uruhare mu guhanura indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana.

    Mu 2010 uwari perezida Nicolas Sarkozy yabaye uwa mbere wasuye u Rwanda kuva nyuma ya 1994. Ku byabaye mu Rwanda, ari i Kigali Sarkozy yemeye ko igihugu cye “cyakoze amakosa akomeye mu guhitamo”.

    Mu 2014, inzu ndangamurage y'Ubufaransa mu Rwanda rwagati muri Kigali yarashenywe, abayobozi bavuga ko itubahirije amategeko y'imyubakire mu mujyi.

    Mu mezi abiri ashize, raporo zasohowe na leta zombi ku byabaye mu Rwanda zihuriza ku ruhare ubutegetsi bw'Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutegetsi bwombi buriho ubu buvuga rumwe kuri izi raporo.

    Kuri raporo y'Ubufaransa, kuwa mbere mu kiganiro na France 24, Perezida Kagame yagize ati: “Ni intambwe ikomeye igana imbere. Yenda ntakwibagirwa (amateka) ariko haba kubabarira kugira ngo tujye imbere.”



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-emmanuel-macron-yasuye-mu-rwanda-amafoto

  • U Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma wagizweho ingaruka na Nyiragongo –

    Uretse kuba abaturage baraje mu Rwanda bakakiranwa yombi, bagahabwa aho kuba, ibibatunga, ubuvuzi n’ubundi bufasha nkenerwa, ariko by’akarusho kuri ubu Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, niyo iri gufasha mu gucanira umuriro w’amashanyarazi, Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko u Rwanda na RDC bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi bifatanya muri byinshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye nayo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu dufite abarenga 600 twabahaye aho kuba bakomeje kwitabwaho.”

    Guverineri Habitegeko yavuze ko nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu bice byegereye Nyiragongo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, bityo u Rwanda rubinyujije mu kigo cyarwo gitanga ingufu cya REG, rujya gufasha abatuye mu Mujyi wa Goma.

    Ati “Urumva bagize ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, muri wa mubano n’ubufatanye bwiza dusanzwe dufitanye turabafasha REG ubu niyo iri kubacanira ariko ntabwo ari ibyo gusa ibihugu byombi bifatanya muri byinshi ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amage barimo.”

    Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko no muri Kivu y’Amajyepfo, baherutse kwibasirwa n’ibiza bituma umuhanda iva muri Uvira ijya Kamanyola irangirika bikomeye, u Rwanda rwemera gufasha abaturage ba Congo kuba bakoresha imihanda yarwo.

    Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent yavuze ko u Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma rubinyujije ku muyoboro w’amashanyarazi uri muri aka gace ufite kilovolt 30.

    Ati “Koko nk’uko mwabyumvise turabacanira duciye ku muyoboro wa kilovolt 30 uri ku mupaka muto uzwi nka Petite barrière kugira ngo bacane mu bice binini bya Goma, kubera ko umuyoboro wabo wabahaga amashanyarazi wagize ikibazo kubera ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse hanyuma kirawusenya, biba ngombwa ko tuba tubahaye amashanyarazi kugira ngo abafashe kuba batari mu kizima.”

    Laurent yavuze ko mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo ibihugu byombi bizagirana ibiganiro hakarebwa niba Congo yakwishyura uyu muriro cyangwa niba hari ubundi buryo byakumvikanwaho.

    Iruka rya Nyiragongo ryatumye ibice bimwe by’Umujyi wa Goma bibura umuriro

  • Impunzi nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda ziturutse i Goma –

    Amakuru y’ibanze ari kuvuga ko izi mpunzi ziri kwakirirwa mu Ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo ritakirimo abanyeshuri.

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nizo ziherekeje izo mpunzi ndetse imodoka ifite indangururamajwi iri kuzenguruka mu Mujyi wa Gisenyi imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko rishobora kongera kubaho.

    Mu butumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.

    Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.

    Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    “Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba.”

    Inkuru irambuye ni mu kanya…

    Impunzi ziturutse mu Mujyi wa Goma ziri kwinjira mu Rwanda ari nyinshi

    Ikarita yerekana ibice byasabwe kwimuka

  • Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United. #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Gdańsk wo mu gihugu cya Pologne , ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yahegukaniye igikombe cya Europa League cy'uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 itsinze ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

    Mu mukino utagaragayemo uburyo bwinshi bubyara ibitego, ikipe ya Villareal niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 29 w'umukino Gerard Moreno yatsinze igitego cya mbere kikaba igitego cya 7 mu mikino 12 yari amaze gukinira iyi kipe, iki gitego cyaherekeje amakipe yombi kugeza agiye kuruhuka Villareal iyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Manchester United.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 55 w'umukino rutahizamu wa Manchester United Edison Cavani yatsinze igitego cyo kwishyura, kugeza ubwo iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Hongeweho iminota 30 ngo harebwe ikipe yatsinda uyu mukino ariko iba iy'ubusa ku mpande zombi ntagitego cyabonetse, hahise hitabazwa Penaliti.

    Gutera Penaliti byahirye ikipe ya Villareal kuko hatewe penaliti 22 ku mpande zombi, gusa ku ruhande rwa Villareal yatsinze penaliti zayo zose zatewe n'abakinnyi 11 bose, mu gihe ku ruhande rwa Manchester United iyatewe nyuma ariyo yatumye bakurwa ku gikombe, ni penaliti yatewe n'umunyezamu David De Gea.

    Ikipe ya Villareal yegukanye igikombe cya Europa League cya 2020-2021 cyabaye igikombe cya Kane gitwawe n'umutoza wayo Unai Emery atoza amakipe atandukanye bikaba binamugira umutoza wa mbere utwaye ibi bikombe incuro nyinshi akaba anyuze ku mutoza Giovani Trappatoni we usigaye ku bikombe bitatu bya Europa League.

    The post Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gutera-penaliti-22-ikipe-ya-villareal-yo-muri-esipanye-yegukanye-igikombe-cya-uefa-europa-league-itsinze-manchester-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gutera-penaliti-22-ikipe-ya-villareal-yo-muri-esipanye-yegukanye-igikombe-cya-uefa-europa-league-itsinze-manchester-united

  • Mu mikino y'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w'imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya.  #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino ya shampiyona, ni Kamarampaka ku makipe ahatanira igikombe n'ahatanira kutamanuka.

    Mu bahatanira igikombe Hakinwe imikino ibiri, ikipe ya AS Kigali yanganyije na APR FC 1-1 kuri stade y'i Muhanga, igitego cya AS Kigali cyatsinzwe n'umunya-Nigeria Aboubacar Lawal ku munota wa 31′ mu gihe APR yoshyuriwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45′.

    Espoir FC nayo yanganyije na Rutsiro ibitego 2 kuri 2, umukino wabereye kuri stade y'i Rusizi, ibitego bya Espoir byatsinzwe na Habimana Yves na Issah Akor mu gihe Ibya Rutsiro byombi byatsinzwe na Nwusu Samuel Chukudi

    Mu bahatanira kutamanuka, Gorilla FC yanganyije na Gasogi utd ibitego 2-2, ibitego bya Gasogi byatsinzwe na Bugingo Hakim na Iradukunda Bertrand mu gihe Gorilla FC yatsindiwe na Iroko Babatunde na Manzi Willy Patrick.

    Kuri uyu wa Kane hateganyijwe imikino ine (4) aho m bahatanira igikombe, Kuri stade ya Bugesera hari imikino ibiri aho ku isaha ya Saa sita Police FC vs Marines FC naho ku isaha ya Saa cyenda n'igice ikipe ya Rayon Sports vs BugeseraFC.

    Mu bahatanira kutamanuka naho hari imikino ibiri, aho i Musanze saa cyenda kuri sitade Ubworoherane, Musanze FC irakira AS Muhanga itarabona intsinzi n'imwe kuva shampiyona yatangira.

    Mu gihe Kiyovu Sports yakira Mukura VS kuri stade Mumena saa cyenda, ni mugihe umukino wagombaga guhuza Etincelles na Sunrise FC wasubitswe kubera ingaruka z'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    The post Mu mikino y'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w'imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya.  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-yumunsi-wa-8-wa-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ukaba-umunsi-wa-kabiri-wimikino-ya-kamarampaka-waranzwe-no-kunganya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-yumunsi-wa-8-wa-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ukaba-umunsi-wa-kabiri-wimikino-ya-kamarampaka-waranzwe-no-kunganya

  • Amafoto mashya utabonye y'ubukwe bwa Meddy na Mimi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika, Ngabo medard uzwi nka Meddy yakoze ubukwe bwavugishije benshi  aho yiyemeje kubana akaramata na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba mu birori byari bibereye ijisho byabaye kuri uwo munsi.

    Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

    Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

    Hari kandi na Miss Grace Bahati n'abandi.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yashyize hanze amafoto mashya abantu batabonye y'ubukwe bwe ubwo biteguraga kujya gusaba umukunzi we w'umunya-etiyopiya kazi.

    Dore amafoto:

    Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mashya-utabonye-yubukwe-bwa-meddy-na-mimi/

  • Sonia Rolland n’akababaro yavuze ko atabashije kwitabira ubutumire bwo guherekeza Perezida Macron mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Sonia Rolland wari witezwe mu itsinda ry’abantu bagomba guherekeza Perezida Macron w’u Bufaransa wamaze kugera mu Rwanda, yavuze ko ababajwe n’uko atabashije kwitabira ubu butumire.

    Pereza w’u Bufaransa, Emmanuel Macron guhera kuri uyu wa Kane aragirira uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda(kuva ku wa 27-28 Gicurasi 2021), akaba ari buhite asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse anafungure Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Mu itsinda yagombaga kuzana naryo i Kigali, harimo umunyarwandakazi, Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000.

    Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ababajwe no kuba atabashije kwitabira ubu butumire ariko yizeye ko ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bari bugire, bitanga umuti w’ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi utameze neza.

    Ati”mbabajwe n’uko ntabashije kwitabira ubutumire. Kuri uyu wa Kane Perezida Emmanuel Macron arasura Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda.”

    Yakomeje agira ati”Mfitiye icyizere gikomeye uku guhura kw’amateka, kubera ko gukozwe n’ubushake bw’umugabo witeguye gusimbuza ahahise h’igihugu cye akandika amateka mashya, ndetse n’umugabo wihangana bikomeye utagira undi wese umushyiraho igitutu.'

    Uru ruzinduko rukaba ari mu rwego rwo kuzanzahura umubano w’ibihugu byombi byajemo agatotsi kuva mu 1994 kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Perezida Emmanuel Macron yamaze kugera mu Rwanda aho yasuye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sonia-rolland-n-akababaro-yavuze-ko-atabashije-kwitabira-ubutumire-bwo-guherekeza-perezida-macron-mu-rwanda

  • Buri mwaka abangavu baterwa inda imburagihe “babyara abana bangana n’abaturage b’umurenge” –

    Iki kibazo cyongeye gukomozwaho ubwo Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI), cyaganiraga na bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwiye kwifata ndetse bafashwe no mu rwego rw’amategeko.

    By’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, imibare yerekana ko abangavu batewe inda mu mwaka umwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza kuri ubu muri Kamena 2021 barenga 450.

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ku bangavu batewe inda imburagihe, imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka byibura havuka abana 500 muri buri karere bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe.

    Ibi bivuze ko mu gihugu hose haba havuka abana ibihumbi 15 babyawe n’abangavu batewe inda.

    Ati “Tugendeye kuri raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, yaba ari Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuryango, natwe izo dukora nko kuri aba duhura nabo, (…) urebye mu Rwanda guhera mu myaka ya 2015 kugeza ubu, nta karere kajya munsi y’abangavu 500 babyaye bahohotewe bari munsi y’imyaka 18 ugereranyije icyo twakwita impuzandengo.”

    Iyo mibare y’abana bavuka ku bangavu batewe inda imburagihe buri mwaka mu Rwanda, ayigereranya n’abaturage batuye umurenge wose mu cyaro.

    Ati “Duhereye mu Kigo cy’Ibarurishamibare, urebye umurenge uba uri hagati y’abaturage ibihumbi 12 kugeza ku bihumbi 20 cyangwa 30, ariko cyane cyane iyo mu cyaro iba iri hagati y’abaturage ibihumbi 15 kugeza kuri 20. Ubwo urebye buri mwaka ugereranyije wabona ko abana bahohoterwa bari munsi y’imyaka 18 babyara umurenge buri mwaka.”

    Mporanyi yavuze ko abo ari abamenyekana baratewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko gusa kuko hari n’abasambanywa ntibatwite bikarangira bitamenyekanye.

    Ati “Abantu bataza kubyitiranya n’uburumbuke mu Rwanda, kuko urebye uburumbuke mu Rwanda uko babyara buri mwaka ugashyiraho abo bahohoterwa n’abari mu ngo ndetse n’abandi babyara bafite imyaka y’ubukure bo birarenze, bashobora kuba babyara akarere buri mwaka.”

    Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

    Kuba abangavu baterwa inda imburagihe bagereranywa n’abaturage batuye umurenge umwe ni ibintu byumvikana kuko nk’Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15 naho uwa Rwabicuma muri Nyanza utuwe n’abasaga ibihumbi 17.

    Mporanyi yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gukumira isambanywa ry’abangavu ndetse no mu rwego rw’ubutabera hashyirwaho ibihano bikakaye ku babasambanya, ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko abaterwa inda imburagihe bakomeje kwiyongera.

    Yavuze ko asanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse busesengura icyo kibazo n’uburyo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi.

    Ati “Ibyo rero ni byo navugaga ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse butari za raporo twavuga zirimo amarangamutima, bwakabaye bukorwa hakamenyekana impamvu yabyo.”

    Yavuze ko iyo asesenguye asanga impamvu gusambanya abangavu bidacika ariko uko hari abanga gutanga amakuru ku bahohotewe, abahohoterwa n’abo bana mu rugo, ababyeyi bahisha amakuru banga kwishyira hanze ndetse no kuba hari abumva ko uwahotewe ari uwatewe inda gusa.

    Umwe mu bangavu watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko akimara gufatwa ku ngufu n’umugabo wamusanze aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba, yatinye kubibwira ababyeyi be, abivuga hashize igihe yaramaze kumenya ko atwite.

    Ati “Natinye kubivuga kuko uwo mugabo yari yambwiye ko mbivuze yanyica. Naracecetse ariko nyuma maze kumenya ko yanteye inda mbibwira mama anjyana kwa muganga barampima basanga ntwite, tujya no kuri RIB kumurega.”

    Kuri ubu uwo mwangavu atwite inda y’amezi icyenda ariko umugabo yareze muri RIB ntarakurikiranywa ku cyaha ashinjwa cyo kumusambanya akamutera inda.

    Abangavu batunzwe agatoki ko batumvira ababyeyi

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba abangavu bari gusambanywa cyane bagaterwa inda, biterwa n’irari ry’abagabo ndetse no kuba hari abana batacyumvira ababyeyi.

    Bavuga kandi ko bitewe n’ikoranabuhanga ryateye, abangavu basigaye bahura n’ibishuko byinshi ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abahungu ndetse n’abagabo.

    Basanga hakwiye igitsure cy’ababyeyi kugira ngo abana bajye batinya kujya mu ngeso mbi nk’uko hambere byahoze.

    Ndabarinze François yagize ati “Urugero naguha, urabona ko abana bava ku ishuri saa Kumi, ariko ujya kubona ukabona ageze mu rugo saa Moya. Wamubaza aho yatinze akagutuka, wamucishaho akanyafu akajya kukurega ngo wamuhohoteye. Nta mubyeyi ugifata akanyafu ngo ahane umwana kuko ahita ajya kurega ngo yahohotewe.”

    Benimana Martine na we asanga hakwiye gushyirwa ingufu ku bana kuko batacyumvira ababyeyi, bikaba intandaro yo gushukwa.

    Ati “Abana bigize abantu batumva pe! Umwana w’umukobwa aritora akagenda akagaruka nijoro nka saa Tanu, wamubaza aho avuye akagutuka ngo ‘ntuzongere kumbyara’ wamuhana n’akanyafu akirukira mu buyobozi ngo ’uramuhohoteye.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bakomeje gushyira ingufu mu gusaba ababyeyi n’abarimu gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, babaha inyigisho banabereka ibibi byo gusambanywa kuko bibicira ejo hazaza.

    Yavuze kandi ko bashyira ingufu mu kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo batongera gusambanywa ndetse bafashe no mu kwigisha abandi.

    Ati “Kuganiriza ababyaye bifite akamaro kuko bituma tumenya amakuru, tumenye niba tukireba nk’ikibazo twebwe abayobozi n’umuryango muri rusange, abakirimo nyirizina bo bagitekereza bate?”

    Ibikorwa HDI irimo byo kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe, ibikora mu mushinga witwa ‘Baho Neza’ iterwamo inkunga na Imbuto Foundation.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko biyongera aho kugabanuka

    Mu Karere ka Nyamagabe imibare yerekana ko abangavu batarageza ku myaka 18 y’amavuko batewe inda muri uyu mwaka barenga 450

    Abangavu batunzwe agatoki ko batacyumvira inama bagirwa n’ababyeyi bigatuma bagwa mu bishuko

    Abangavu batewe inda imburagihe bavugwaho kwanga kuvuga abazibateye ngo babiryozwe

    Mporanyi yavuze ko imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe bangana n’abaturage batuye umurenge wose

    umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure,​ yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije

    [email protected]


  • Imodoka ya Isango Star yafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto) –

    Saa Moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo umushoferi wari uyitwaye yari amaze kuyiparika mu marembo y’iri soko.

    Iyi nkongi yatunguye benshi bitewe n’uburyo iyi modoka yafashwe ubwo yari ihagaze nta muntu n’umwe wari uyirimo.

    Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abasekirite bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahise batangira kuyizimya bifashishije za kizimyamoto zo muri iri soko ariko babanza kuyimena ibirahuri kugira ngo babashe no kuzimya umuriro wari wamaze kuyigeramo imbere.

    Umuturage witwa Twagiramahirwe Jean Claude, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uburyo iyo modoka yafashwe n’inkongi nta muntu n’umwe uyirimo.

    Ati “ Mbese bagenzi banjye babonye itangiye gushya bahita bampamagara noneho duhuruza abandi bantu dutangira gushaka za kizimyamoto nazo zibanza kubura ariko aho zibonekeye twahise dukora ubutabazi bwashobokaga turayizimya.”

    Iradukunda Elie we yagize ati “ Tubonye itangira icumba umwotsi imodoka itangira gushya tugerageza gushakisha nyirayo turamubura nibwo twiyambaje inzego z’isoko n’iza polisi zikorera aha hafi ziraza zitangira kuyizimya bibanza kunanirana ariko tubigezeho itararangirika cyane.”

    Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro abantu baratabara batangira kuyizimya

    Hifashishijwe kizimyamoto nyinshi kugira ngo iyi nkongi izimwe

    Ibice by’imbare muri iyi modoka byangiritse

    Umuriro waturutse muri moteri