Blog

  • Impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa gute mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwakirwa neza n'abanyarwanda

    Nyuma y'uko impunzi zitandukanye zikomeje kwinjira mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuzubakira inkambi y'igihe gito ndetse no kuzibarura irarimbanyije, Kugirango zibeho nezamuri iyo minsi ikirunga kitaratanga agahenge, Izi mpunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 ni bwo nyuma y'uko Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans, Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse. Yagize ati 'Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba, Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe'.

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy'ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR Kugeza ubu niryo riri kwita ku bikorwa byo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi biri gukorwa mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi, Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu, Ninako inzego z'umutekano zirinze umutekano w'iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n'ibindi bikeneye kwitabwaho by'umwihariko.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera, Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw'ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w'izi mpunzi birakomeje, Irafasha wahunganye n'umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera 'Iruka rya Nyiragongo' Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n'ubwo humvikanye imitingito micye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/28/impunzi-zaturutse-muri-congo-ziri-kwakirwa-gute-mu-rwanda/

  • Menya ibyagarutsweho na Perezida w’u Bufarans… – #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021. Yaje nyuma ya raporo yakoreshejwe na leta y’u Bufaransa yatangajwe muri uku kwezi yagaragaje ko hari uruhare igihugu cy’u Bufaransa cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amaze kwerekwa amateka mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko “Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”. Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo uko bishoboka”. Ni amagambo yavuganye ukwicisha bugufi kwinshi.

    Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bufite amateka n’uruhare rwa politike mu Rwanda bityo ko bufite n’inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi bukorwa ku gushaka ukuri”. Perezida Macron yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.

    Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi nk’uko byari biteganijwe, Macron yakomereje muri Village Urugwiro aho we na mugenzi we Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru. Ni ikiganiro Perezida Paul Kagame yatangarijemo ko 'Imbwirwaruhame ya Perezida Emmanuel Macron ifite agaciro gasumbye imbabazi'. 

    Emmanuel Macron Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko 'Igihugu cye kizaha u Rwanda Miliyoni magana atanu z'amayero nk'inkunga izatangwa kugeza mu 2023″. Aya mafaranga azifashishwa mu nzego z'ubuzima no kwigisha ubumenyingiro.  Yanavuze ko yazanye inkingo z'icyorezo cya Covid 19 zigera ku bihumbi ijana. Iyi nkunga ikaba yashimwe cyane na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda rureba ahazaza aho kuba ahahise

    Perezida Macron ari kubarizwa mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106023/menya-ibyagarutsweho-na-perezida-wu-bufaransa-emmanuel-macron-mu-masaha-macye-atangiye-uru-106023.html

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba agira inama abanyeshuri bahiga #rwanda #RwOT

    Kuri iki kigo giherereye ku birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Kigali, Perezida Macron yasobanuriwe ibijyanye n'ubufatanye buri hagati y'iri shuri n'Ikigo cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence française de développement,AFD).

    Ubu bufatanye bugamije guteza imbere imyigishirize muri icyo kigo.

    Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 7 n'igice z'amayero watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n'ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Harimo kandi kwimenyereza ibijyanye naryo, amahugurwa, ibizavamo bikazagirira akamaro abo banyeshuri ndetse n'abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo.

    Binyuze muri ubu bufatanye kandi ikigo IPRC Tumba gisanganywe abanyeshuri 643 biga ibijyanye n'ingufu zisubira, ikoranabuhanga, electronic n'itumanaho, mu mwaka utaha iki kigo cyizatangiza by'umwihariko ishami rya Mechatronics Technology, ishami rizatangirana abanyeshuri 50.

    Ni ishami rizajya ryigisha ibirebana nuko ikoranabuhanga n'ubugenge byafasha kugera kw'iterambere rirambye, hateganijwe kandi ibijyanye no kwiga indimi.

    Muri IPRC Tumba kandi Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n'urubyiruko rwiga muri icyo kigo, rwamubwiye ibijyanye n'umwete bashyira mu kwiga ikoranabuhanga ndetse no kuzihangira imirimo mu gihe kiri imbere.

    Urwo rubyiruko rwamubajije ibibazo binyuranye birimo ibijyanye no kwihangira imirimo, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga muri iki gihe ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'urubyiruko muri rusange.

    Macron yabwiye uru rubyiruko ko kuba bakiri bato ari amahirwe akomeye bafite, yatuma bahitamo ejo hazaza heza bifuza.

    Yabasabye gukora amahitamo meza, bagamije icyabateza imbere, iterambere ry'imiryango yabo, igihugu n'isi muri rusange.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-agira-inama-abanyeshuri-bahiga

  • Abakinnyi 6 ba Mukura VS basanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS iri mu zihatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, yakinnye umukino wayo wa kabiri idafite abakinnyi bayo batandatu kuko banduye icyorezo cya COVID-19.

    Iyi kipe y'i Huye yakomeje kugorwa na shampiyona y'uyu mwaka w'imikino 2020-2021, yaje i Kigali gukina na Kiyovu Sports, isize abandi bakinnyi bayo i Huye banduye COVID-19 ndetse bahita bashyirwa mu kato nkuko amabwiriza y'inzego y'ubuzima mu Rwanda abiteganya.

    Umwe mu baba hafi cyane y'ikipe ya Mukura VS ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakinnyi batandatu b'iyi kipe bamaze gushyirwa mu kato kuko basanzwemo icyorezo cya COVID-19.

    Abakinnyi ba Mukura VS banduye COVID-19 ni Nkomezi Alexis ukina hagati mu kibuga, Uwihoreye Jean Paul ukina mu bwugarizi, Muniru Abdoul Rahman ukina mu busatirizi, Mutijima Janvier ukina mu bwugarizi na Manzi Aimable na Clement.

    Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, ntacyo Ubuyobozi bwa Mukura VS bwigeze butangaza kuri aya makuru.

    Ku mukino wo kuri uyu wa Kane Mukura VS yakinnye na Kiyovu Sports, Mukura yatsinzwe ibitego bitatu ku busa. Kugeza ubu Mukura iri mu makipe umanani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri, ikaba iri mu murongo utukura aho ifite inota rimwe, ikaba ibanziriza iya nyuma.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-6-ba-mukura-vs-basanzemo-covid-19

  • FERWAFA yashyize hanze ibijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi, ibyo bagomba kuba bujuje #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA, yamaze gutangaza gahunda yose ijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yiga k’ubwegure bw’uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yabaye tariki ya 23 Gicurasi 2021, abandi batanu bari muri Komite Nyobozi ye beguye.

    Ibi byari bivuze ko hasigaye 5 kandi bakaba batemewe gufata umwanzuro byatumye bahita bategura amatora tariki ya 27 Kamena 2021.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi nibwo komisiyo ishinzwe amatora ya FERWAFA, yasohoye ibijyanye na gahunda yose y’amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Lemigo Hotel saa 9:00′.

    Gahunda y’amatora

    Tariki ya 1-4 Kamena 2021: gutanga kandidatire kubashaka kwiyamamaza

    Tariki ya 5-8 Kamena 2021: kwiga kuri kandidatire zatanzwe

    Tariki ya 9 Kamena 2021: gutangaza abemerewe

    Tariki ya 10-14 Kamena 2021: gutanga ubujurire niba hari ubuhari

    Tariki ya 15-16 Kamena 2021: kwiga ku bujurire

    Tariki ya 17 Kamena 2021: gutangaza icyemezo cya komisiyo y’ubukurire y’akanama gashizwe amatora ka FERWAFA.

    Tariki ya 18 Kamena 2021: gutangaza abakandida ntakuka bemerewe.

    Tariki ya 19-26 Kamena 2021: kwiyamamaza ku bakandita bazaba bemerewe.

    Amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

    Imyanya izatorerwa

    1. Perezida

    2. Visi Perezida

    3. Komisiyo y’imari

    4. Komisiyo ya marketing

    5. Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru

    6. Komisiyo y’amarushanwa

    7. Komisiyo y’umupira w’abagore

    8. Komisiyo y’ubuvuzi

    9. Komisiyo y’umutekano

    10. Komisiyo y’amategeko

    Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiyamamaza

    1. Kuba uri Umunyarwanda

    2. Kuba utari munsi y’imyaka 28 kandi atarengeje imyaka 70

    3. Kuba umwanya wiyamamarizwa waratanzwe n’umwe mu banyamuryango ba FERWAFA

    4. Kuba byibuze warakoze ibikorwa bifatika mu mupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 2 mu myaka 5 iheruka

    5. Kuba uzwi nk’umuntu w’inyangamugayo

    6. Kuba wararangije amashuri yisumbuye(ufite diploma cyangwa certificate)

    7. Kuba byibuze uzi kuvuga indimi 2 mu ndimi zikoreshwa na FERWAFA

    8. Kuba utarafunzwe cyangwa warakatiwe n’inkiko igihe kirenze amezi 6

    9. Kuba utarigeze uhagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA

    Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje birambuye ibijyanye n’amanota ya Komite Nyobozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yashyize-hanze-ibijyanye-n-amatora-ya-komite-nyobozi-ibyo-bagomba-kuba-bujuje

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha 'Mécatronique' – #rwanda #RwOT

    Mécatronique ni ishami ry'imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

    Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w'ubufatanye hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

    Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rihuza 'électronique' na 'mécanique' ibizwi nka 'Mécatronique' ugeze.

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y'u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

    Minisitiri w'Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n'aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

    Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n'umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k'arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y'u Bufaransa.

    Ati “Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n'igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora.”

    Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n'ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w'amashuri rizatangira.

    Ati “Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by'amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w'amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022).”

    Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

    Perezida Macron yishimiye aho bigeze

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n'uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

    Ati “Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n'iyo tugize ibikorwa nk'ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

    Ati “Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by'inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry'umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry'inganda zacu.”

    Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n'abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n'umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

    Igishushanyo mbonera cy'inyubako iri shami rizakoreramo

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-aho-u-bufaransa-buzafungura-ishami-ryigisha

  • Patriots yahesheje ishema u Rwanda igera muri ½ cya BAL #rwanda #RwOT

    Imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, Patriots BBC yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambike muri 1/2 cy'irushanwa rya BAL 2021 riri kubera muri Kigali Arena, iyitsinze amanota 73-71.

    Mu mukino w'ishyiraniro wafunze umwuka abawurebye bose,Patriots BC yaserutse neza itsinda uyu mukino bigoranye cyane kuko umukino warangiye mu masegonda ya nyuma.

    Uko uduce twagenze:

    Agace ka 1: 24-15
    Agace ka 2: 18-24
    Agace ka 3: 12-18
    Agace ka 4: 19-14

    Abatsinze amanota menshi:

    Gasana Kenneth 23 pts
    Aristide Mugabe 18 pts

    Mu mikino ya 1/2 izatangira kuwa gatandatu, Patriots izahura na US Monastir yo muri Tunisia.Undi mukino wabaye uyu munsi US Monastir yatsinze AS Douanes 86-62.

    Mu mukino wabanjirije indi yose ya ¼ ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Zamalek yo mu Misiri yatsinze FAP yo muri Cameroun amanota 82 kuri 53.

    Undi mukino wa ¼ wabaye ejo guhera saa tatu z'ijoro, warangiye Petro de Luanda yo muri Angola itsinze AS Salé yo muri Maroc amanota 79-72.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-yahesheje-ishema-u-rwanda-igera-muri-%C2%BD-cya-bal

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 26 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 26 mu gihe abakize ari 84. Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,039 barimo batatu barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-26-barayandura

  • IFOTO Y'UMUNSI:Perezida Kagame na mugenzi we Macron barebye umukino wa BAL #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko mu Rwanda, Perezida Paul Kagame na perezida wa Toronto Raptors yo muri Canada Masai Ujiri bari kuri Kigali Arena I Remera bareba umukino wa 1/4 wa BAL uhuje Patriots BC na Ferroviario de Maputo.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakoreye uruzinduko rw'amateka mu Rwanda, aba Umukuru w'Igihugu wa Kabiri w'u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw'iminsi ibiri,rugamije kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi”.

    Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

    Bityo ko bufite n'inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”

    Yavuze ko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.

    Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.

    “Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

    Yavuze kandi ko Ubufaransa bwageneye u Rwanda inkingo za Covid doze 100,000 zinyuzwa mu ihuriro rya Covax rikwirakwiza inkingo mu bihugu byiganjemo ibikennye ku isi.

    Ku kibazo cy'abaregwa jenoside u Rwanda ruvuga ko baba mu Bufaransa badakurikiranwa, Macron yavuze ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.Gusa avuga ko ibi bizaterwa n'uko abacamanza babibona.

    Perezida Macron kuwa gatanu azakomereza urugendo rwe muri Africa y'Epfo.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-na-mugenzi-we-macron-barebye-umukino-wa-bal