Blog

  • Ubuzima bwahindutse i Rubavu; Abanye-Congo ibihumbi 14 bahunze (Amafoto na Video) –

    Ushobora kuba wenda usomye iyi nkuru wari usanzwe ukoresha umuhanda Kigali-Rubavu mu modoka rusange cyangwa mu yawe ujya muri gahunda zitandukanye; tekereza kuba muri uyu muhanda nibura mu modoka eshanu zikunyuraho harimo ebyiri zambaye ‘Plaque’ zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakurikiye iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021. Ni umunsi wabaye uw’icuraburindi ku baturage bo mu Mujyi wa Goma n’utundi tuyituriye.

    Ibyabaye kuri uwo munsi byaciye igikuba abakuze bibuka iby’ejo bundi mu 2002, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigahitana ubuzima bw’abantu 245, abandi ibihumbi 120 kibasiga badafite aho gukinga umusaya.

    Ni byo koko iyagukanze ntijya iba inturo! Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, icyihutirwaga ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma cyari ugukiza amagara yabo, benshi bahungira ku muturanyi wabo bise mwiza [u Rwanda], na we abakirana ubwuzu n’urugwiro nk’uko abisanganywe mu muco we.

    Amakamyo ya gisirikare yifashishijwe mu kugeza impunzi aho zagombaga kugezwa

    Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

    Iyi mibare IGIHE yahawe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ikomeza igaragaza kandi ko mu Karere ka Rubavu hari hasanzwe hacumbikiwe Abanye-Congo bagera kuri 600. Aba ni abahageze kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Inshuti nyayo igaragarira mu makuba

    Kuva ku munsi Nyiragongo yarutse, [hari ku wa 22 Gicurasi 2021] Abanye-Congo benshi bahise bihutira gukiza amagara yabo bamwe bahungira mu bindi bice by’igihugu cyabo ariko abenshi bahungira mu Rwanda.

    Ubuvugizi bwa Guverinoma ya Congo bwahise butanga amatangazo hifashishijwe Radio n’ibindi binyamakuru bumenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Bamwe bagiye banyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barrière – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Abantu bakiriwe ku butaka bw’u Rwanda ari benshi

    Bwakodesheje Coasters zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha. Abanyarwanda bashimiye urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ariko, hakurikiyeho imitingito yari ikomeye ku ruhande rwa Congo ndetse no mu Rwanda yarahageze ishegesha Akarere ka Rubavu nubwo yageze mu gihugu hose.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Imbamutima z’Abanye-Congo bakiranywe yombi!

    Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kane, Umujyi wa Rubavu wari wuzuye urujya n’uruza rw’abaturage baturutse I Goma no mu bindi bice bya RDC, aho binjiraga mu Rwanda banyuze ku mipaka itatu irimo ibiri isanzwe izwi ya Grande Barrière na Petite Barrière.

    Guhunga ntabwo ari ikintu gisanzwe kuko byabasabye gupakira mu bikapu bimwe mu byo bari batunze, bashyira za matela ku mutwe, ibyo gutekamo n’ibindi bikoresho bishoboka.

    Abari kuba bategereje imodoka zibajyana mu Nkambi ni hano bari kuba bicaye

    Abageraga ku mupaka bakimara kwinjira mu Rwanda, basangaga inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zibategereje zikabaherekeza ndetse imodoka ifite indangururamajwi yagendaga izenguruka mu Mujyi wa Rubavu imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Ku mupaka bashyirwaga mu modoka zateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, imodoka nini z’Ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, bakajyanwa kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ari naho bahererwaga ubufasha bw’ibanze burimo amazi yo kunywa, ibyo kurya, babapimwa Covid-19 n’ibindi.

    Itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE bari muri iyi Ntara y’Uburengerazuba baganirije bamwe muri aba baturage bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari kumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

    Uzamukunda Belyse yagize ati “Hari ubutumwa twahawe na Guverineri butubwira ko abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo bagomba kuba bawuvuyemo, ni yo mpamvu nashatse inzira insubiza i Kinshasa.”

    Uwitwa Uwamahoro Queen wavukiye mu Rwanda ariko nyuma ajya gutura mu Byahi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati “Batwakiriye neza badupima Covid-19, tumeze neza ariko njye mfite abavandimwe hano mu Rwanda nifuza ko baduha uburenganzira tukabasanga bakaba baducumbikiye.”

    Mawazo Devotha yagize ati “Mu Rwanda batwakiriye neza rwose twarabyishimiye kandi bakomeje kudufasha kuva aho twagereye hano. Ni byiza cyane turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

    Mbamba Maliro Christophe yagize ati “Twageze hano baduha bisi ziratujyana. Nta wigeze agira ikibazo cy’umutekano hano mu Rwanda. Batwakiriye neza, ubu tumeze neza turishimye rwose.”

    Umuyobozi w’Umudugudu [Chef de Village] wa Kayanza muri Territoire ya Rutshuru, Ngizwenimana Karyugahawe yagize ati “Twageze hano baratwakira, abavandimwe batuzanira ibiryo ku mashuri aho twari turimo badufata neza tubona n’umuyobozi adufasha gushishikariza abaturage ba hano batuzanira ibyo kurya mbese turara neza.”

    Aba baturage bari kugera mu Rwanda kandi bagapimwa icyorezo cya Covid-19, ku buntu abasanzwe bagifite bakoherezwa mu bigo bigenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo bakitabwaho na Guverinoma y’u Rwanda.

    Uretse abarwayi b’iki cyorezo kandi, abafite izindi ndwara zisanzwe bari kwitabwaho mu buryo bwihariye bakaba bashyirwa mu bitaro cyangwa andi mavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ni ibintu byose biri gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, bivuze ko nta kiguzi abari kuvurwa bari gucibwa.

    Umuhanda Rubavu-Kigali, imodoka nyinshi ni izo muri Congo

    Mu basaga ibihumbi 14 bahungiye mu Rwanda harimo abafite ubushobozi aho bageraga mu Karere ka Rubavu bafite imodoka zabo bwite zirimo imiryango yabo n’abandi bashoboraga kubona uko bafasha. Aba bageraga mu Rwanda bakoherezwa ahahoze Inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, bagapimwa Covid-19, hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

    Nyuma y’iminota 20 babaga bamaze kubona ibisubizo, bityo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gukomeza bakarenga Akarere ka Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali.

    Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, habarurwaga nibura abarenga 1182 banyuze kuri iki kigo cya Nkamira, aho bose bapimwe Covid-19, ibipimo bikagaragaza ko harimo batandatu bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira n’abandi bashobora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison yabwiye IGIHE ko abari kuza mu Rwanda bose bari gupimwa abasanganywe Covid-19 bakoherezwa mu bigo bya Kanyinya, Nyarugenge n’ahandi hagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.

    Yagize ati “Nubwo baje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 ntabwo twari kunanirwa kubakira, aho icyakozwe ni ugukomeza kugerageza ko ingamba z’ubwirinzi zubahirizwa kuko kugeza ubu turimo kubapima Covid-19, abo dusanze bayifite nubwo ari bake bakoherezwa mu bigo bisanzwe byakira abarwayi b’iki cyorezo mu Rwanda.”

    Abenshi muri aba baturage bageze mu Rwanda bafite imodoka zabo bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu [Ni abataracumbikiwe ku Nkambi ya College Inyemeramihigo] bari benshi cyane ku buryo nibura mu muhanda werekeza I Kigali byari bigoye kuri uyu wa Kane kuba wabona imodoka eshanu hatarimo eshatu zifite Plaque yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko izi mpunzi zirenga ibihumbi 14 zamaze kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, ariko hari n’abandi bakomeje mu bindi bice by’igihugu.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubakira hiyongereyo n’abandi bashibora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa asaba abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi guhagarika kuwuvamo bawuhunga, kuko haramutse habaye ikibazo babimenyeshwa.

    Ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye na yo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu tumaze kwakira abarenga ibihumbi 14 ariko hari n’abandi bakomeje kuza twiteguye na bo kubakira neza tubaha ubufasha bw’ibanze.”

    Mu bikorwa remezo byashyiriweho impunzi ziri mu Nkambi ya Collège Inyemeramihigo birimo ubwiherero burindwi, amavomero ane, amatara y’umuriro w’amashanyarazi, Poste de Santé n’abaganga 15.

    Ibiribwa bahawe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo umuceri, ifu y’igikoma, amandazi n’ibindi bitandukanye.

    Abakora ubutabazi bw’ibanze bariteguye

    Abahunze bitwazaga ibikoresho by’ibanze bakeneye

    Hifashishwaga indangururamajwi mu kumenyesha uduce impunzi zigomba kuganamo

    Abageze mu Rwanda bafatwa imyirondoro bacyinjira mu gihugu

    Abatunze imodoka nizo bifashisha, bagapakiraho ibikoresho byabo byose nkenerwa

    Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bagiye babanza gupimwa COVID-19

    Abantu benshi cyane bahungiye mu Rwanda bavuye i Goma

    Abantu ni benshi mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Aha ni kuri Grande Barrière. Kuri uyu wa Kane hari abantu benshi bari guturuka muri RDC

    Aha niho bubakiwe shitingi yo kuba barimo mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Uyu yari afite inyota abanza kwirenza igikombe cy’amazi mu gitondo

    Abahunze ingaruka z’iruka rya Nyiragongo barimo ibyiciro bitandukanye

    Hateguwe uburyo bwo gutwara impunzi zivanwa ku mupaka zijyanwa mu Nkambi

    Ibyo kuraraho Leta y’u Rwanda yarabiteguye

    Imodoka nyinshi cyane z’Abanye-Congo zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali

    Imodoka za Polisi y’Igihugu nazo zafatanyije n’iza RDF mu gutwara izi mpunzi

    Imodoka za RDF nizo ziri kwifashishwa mu gutwara impunzi

    Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kugeza impunzi aho zagombaga gufashirizwa

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari i Rubavu bakurikirana uko izi mpunzi zitabwaho

    Aho izi mpunzi ziri haterwa imiti yica udukoko ku buryo zitakwandura indwara iyo ariyo yose

    Kuri Nkamira niho hari gupimirwa Covid-19, uhageze uhasanga imodoka nyinshi z’Abanye-Congo

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cya College Inyemeramihigo hari impunzi zigera mu bihumbi bitanu

    Mu nkambi ya College Inyemeramihigo hashyizwe amavomero

    Abageze mu Rwanda babanzaga gupimwa Covid-19

    Polisi y’u Rwanda iba iri maso igenzura niba umutekano wo mu muhanda wubahirizwa uko bikwiye

    Mu bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo harimo n’abihayimana, bahungiye mu Rwanda

    Uyu twahuriye ku Mupaka akimara kwambuka ageze mu Rwanda, yavuze ko yakiriwe neza

    Mu bahunze iruka ry’ikirunga harimo n’abahunganye n’amatungo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Haruna Niyonzima, Sugira E. ntibari muri 33 Mashami yahamagaye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

    Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.

    Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho '’Amavubi Stars” azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.

    Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

    ABANYEZAMU

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
    2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
    3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
    4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

    ABUGARIZI

    5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
    6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
    7. MANZI Thierry (APR FC)
    8. MUTSINZI Ange (APR FC)
    9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
    10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
    12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
    13. RUTANGA Eric (Police FC)
    14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
    15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    ABO HAGATI

    16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
    17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
    20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
    21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
    23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    AB’IMBERE

    24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
    25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
    26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
    27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
    28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
    29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
    30. MUGUNGA Yves (APR FC)
    31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
    32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)
    33. MICO Justin (Police FC)
    34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Haruna-Niyonzima-Sugira-E-ntibari-muri-33-Mashami-yahamagaye-mu-Ikipe-y-Igihugu-Amavubi

  • Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye n'ikipe ya Wasland Beveren, kuri uyu wa gatanu uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze.

    Nkuko iyi kipe ya KMKS Deinze yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram, yatangaje ko umunyarwanda Bizimana Djihad ari umukinnyi wayo mushya wahawe amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Iyi kipe yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko uyu mukinnyi yanashyizwe ku rubuga rwa Whatsapp rw'ikipe ya KMKS Deinzie, ayo mashusho akaba yaherekejwe n'amagambo agira ati 'Djihad Bizimana yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ashobora kongerwa'.

    Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze ni ikipe ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ikina shampiyona izwi ku izina rya Proximis league ikaba yarazamutse muri iki cyiciro ivuye mu kindi gikinwa n'abatarabigize umwuga mu mwaka ushize wa 2020, iyi kipe kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa 5 mu makipe 8 agize iki cyiciro.

    Djihad Bizimana yerekeje muri iyi kipe nyuma y'aho yari amaze imyaka itatu muri Wesland Beveren yo mu cyiciro cya mbere kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018, uyu mukinnyi ari muri iyi kipe yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y'uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

    Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n'umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n'ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y'igihugu.

    Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n'u Bubiligi.

    The post Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gutandukana-na-waasland-beveren-bizimana-djihad-yerekeje-muri-kmsk-deinze-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gutandukana-na-waasland-beveren-bizimana-djihad-yerekeje-muri-kmsk-deinze-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

  • BRD yateye inkunga umuryango w’abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation –

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo “gukomangira” BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.”

    “Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.”

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati “Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n’amasomo.”

    “Ibyo rero twasanze mu by’ukuri bijyana n’umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.”

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD

  • Kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu ntara z’igihugu –

    Akarere ka Huye ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu Gatanu. Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n’ibiri mu Karere ka Gisagara.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe byitezwe ko uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twakira inkingo mu modoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Nyaruguru kakiriye inkingo 5 500 zazanywe na kajugujugu za RDF.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izingana na 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zikaba ziri bujyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Byitezwe ko Akarere ka Nyamasheke nako gahabwa inkingo ziturutse mu Karere ka Rusizi, ndetse Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Bushenge, twavuganye yagiye kwakira izi nkingo, yavuze ko ku munsi w’ejo bazatangira gutanga inkingo 2490 bemerewe.

    Yagize ati “Twamaze kwakira inkingo [mu Karere ka Rusizi], ubu ziri kwerekeza ku bitaro bya Bushenge, turatangira kuzikwirakwira ku bigo nderabuzima, ejo turatangira gukingira.”

    Ibitaro bya Kibogora nabyo biherereye mu Karere ka Nyamasheke biri bwakire inkingo 3 010 kuri uyu munsi.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    Ubwo inkingo zari zimaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda

    Inkingo za Covid-19 zatangiye gukwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda

  • Diamond ahanganye n’abarimo Wizkid na Burna Boy muri BET Awards –

    Abahanzi bo muri Afurika bahataniye ibi bihembo mu 2021 barimo Burna Boy, Diamond Platnumz ndetse na Wizkid.

    Uko ari batatu bahuriye mu cyiciro n’abandi bahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act. Iki cyiciro bahuriramo na Aya Nakamura na Youssoupha bo mu Bufaransa, Emicida wa Brésil ndetse na Headie One na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza.

    Wizkid na Burna Boy basanzwe bafite buri umwe ibihembo bibiri bya BET mu gihe Diamond ntacyo aregukana.

    Ni ubwa gatatu Diamond yitabiriye ibi bihembo cyane ko yaherukaga kubishyirwamo mu 2014 na 2016 mu cyiciro cya Best International Acts Africa.

    Mu 2017 Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye BET Award aho yahawe igihembo mu cyiciro cya “The BET Viewer’s Choice Best New International Act”.

    Yabaye umuhanzi wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba wegukanye igihembo cya BET nyuma ya Eddy Kenzo watwaye icya International Viewers Award mu 2015.

    Muri BET uyu mwaka umuraperi Megan Thee Stallion na DaBaby nibo bihariye mu gushyirwa mu byiciro byinshi aho buri umwe ari muri birindwi. Cardi B na Drake nibo baza ku mwanya wa kabiri aho buri wese ari mu byiciro bitanu.

    Ibihembo bya BET uyu mwaka bizatangwa ku wa 27 Kamena 2021 kuri BET, aho abantu bakingiwe aribo bemerewe kwinjira muri iki gikorwa .

    Reba abari guhatanira ibi bihembo uyu mwaka:

    https://www.bet.com/celebrities/news/2021/05/27/bet-awards-2021-nominations-megan-thee-stallion-dababy-lead.html

    Wizkid ahanganiye igihembo n’abahanzi barimo na Diamond

    Diamond ari mu bahanzi bari guhatana muri BET uyu mwaka

    Burna Boy ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe

  • Ecobank yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwabafasha gutunga imodoka –

    N’ubwo bimeze gutya ariko, gutunga imodoka si ibintu byoroshye kuko igiciro cyayo hari ubwo kitigonderwa na buri wese, ibi akaba ariyo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Plc, yashyizeho uburyo bworohereza abakiliya bayo gutunga imodoka binyuze mu guhabwa inguzanyo ishobora kubafasha gutunga imodoka zabo bwite.

    Iyi nguzanyo ihabwa umukilya wa Ecobank uwo ariwe wese uyishaka, aho Ecobank imifasha gutunga imodoka nshyashya ndetse n’iyakoreshejwe.

    Abifuza kugura imodoka nshya, Ecobank ibaha inguzanyo y’ijana ku ijana by’igiciro cy’imodoka naho ku muntu ushaka imodoka yakoreshejwe, ahabwa inguzanyo ingana na 80% by’agaciro k’iyo modoka.

    Iyo ufashe inguzanyo y’imodoka nshya, ushobora kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka itanu, mu gihe ufashe inguzanyo y’imodoka yakoreshejwe ayishyura mu gihe kitarenze imyaka ine.

    Uwamaze kubona iyi nguzanyo yishyura ku nyungu fatizo ingana na 15.5% buri mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Imenyeshabikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo.

    Ati “Twashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abantu bifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo kuzigira impamo kandi badahenzwe.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Ikorera kandi muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya babo kubona inguzayo zo kugura imodoka

  • Ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byabuze bene byo bihera mu bubiko –

    Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

    Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2010 aho kugeza magingo aya serivisi zijyanye na yo zikirimo ibibazo by’ingutu kubera intege nke mu nzego zibishinzwe nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakemanze serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga hari ibyangombwa byinshi bimaze igihe kirekire mu bubiko.

    Ni ibyangombwa by’ubutaka bingana na 1 709 319 bitahawe bene byo kuva gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangira bibitse muri RLMUA mu gihe 347 byacapwe mu 2011 na 2012 bikibitse mu biro by’imirenge.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Espérance, yavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bikibitswe ari ibitarabona benebyo.

    Ati “Dutangira kwandika ubutaka ibyangombwa byatangirwaga ku biro by’Utugari. Twatanga amatangazo ngo abaturage baze kubifata ariko hakaba abatinda turabisubirana twanga ko byangirika.”

    Kugeza ubu ngo nta gihe ntarengwa cyo gutanga ibi byangombwa by’ubutaka, iyo nyiracyo abonetse aragihabwa.

    RLMUA) cyatahuwemo icyuho mu bikorwa byo guhuza igenamigambi mu mikorehereze y’ubutaka nk’uko byari byaragenwe mu gishushanyo mbonera cyo mu 2010.

    Ibi byagiye bigira ingaruka zirimo ko hari ubutaka bukoreshwa ibinyuranye n’ibyagenewe cyane cyane mu turere duturanye n’Umujyi wa Kigali tugaragaramo umuvuko uri hejuru mu guturwamo.

    Harimo Kamonyi, Muhanga, Rulindo na Bugesera ahari inganda ziri mu baturage [Bugesera], guhindura ibyagenewe ubutaka bikaba byarakozwe bitemejwe n’Inama Njyanama zatwo.

    Mukamana yagize ati “Inama Njyana ni zo zifite ububasha bwo guhindura icyo ubutaka bugenewe gukorerwaho ariko hari ingamba ziri gushyirwa mu mategeko zizagabanya ibyo bibazo.

    Mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka rigenderwaho ari irya 2013, kuri ubu hari umushinga w’iririvugurura ugeze mu Nteko Ishinga Amategeko.

    “Muri uyu mushinga harimo ingingo zifata ingamba zikomeye, nta rwego na rumwe ruzongera guhindura icyo ubutaka bugenewe tutabigizemo uruhare rugaragara.”

    Amakosa mu mbibi z’ubutaka

    Ahandi harimo icyuho ni mu makuru ajyanye n’imbibi z’ubutaka aho mu mipimire yabwo hakozwe amakosa arenze ashobora kwihanganirwa, ni ukuvuga santimetero eshanu uvuye ku rubibi.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatahuye ingero z’ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa bifite amakosa arenze ayakwihanganirwa mu mbibi.

    Iby’aya makosa byo ngo byatewe n’uko nta bikoresho bihamye iki kigo cyari gifite gupima ubutaka bitangira gukorwa ariko ubu habonetse ibya kabuhariwe ari na byo bikoreshwa kugira ngo akosorwe.

    “Byari bizwi ko ayo makosa azabaho kuko ibikoresho twari dufite ntibyari bitomoye. Ahagaragaye amakosa harazwi, tugenda tuyakosora buhoro buhoro kuko ibikoresho dufite nta na santimetero n’imwe byibeshyaho.”

    Kugeza ubu hari ubutaka leta yimuyemo abaturage ku bw’inyungu rusange butanditse, ubwanditse ku batari banyirabwo; ubwa leta bwanditse ku bantu ku giti cyabo n’ubudafitiwe na mba amakuru yerekeye ba nyirabwo. Ubu bwo bungana na 1 551 826 bukaba budafite umuntu n’umwe bwanditseho.

    Kwandikisha ubutaka butigeze bwandikwa byagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020; RLMUA ivuga ko hari abo yamenye ko batitabiriye kubera inzitizi zifitanye isano na Covid-19 [bari nko hanze y’igihugu]. Ubukangurambaga burakomeje kandi ngo uzajya aboneka akerekana ko ubutaka runaka ari ubwo azajya abwandikirwaho.

    Ibyangombwa by’ubutaka byinshi biracyari mu bubiko nyuma yaho bene byo batabonetse ngo babihabwe

  • Kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda zatangiye gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu ntara z'igihugu – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Huye ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z'igitondo cyo kuri uyu Gatanu. Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro n'ibigo nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n'ibiri mu Karere ka Gisagara.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe byitezwe ko uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twakira inkingo mu modoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Nyaruguru kakiriye inkingo 5 500 zazanywe na kajugujugu za RDF.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba bw'u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izingana na 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zikaba ziri bujyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Byitezwe ko Akarere ka Nyamasheke nako gahabwa inkingo ziturutse mu Karere ka Rusizi, ndetse Umuyobozi w'Agateganyo w'Ibitaro bya Bushenge, twavuganye yagiye kwakira izi nkingo, yavuze ko ku munsi w'ejo bazatangira gutanga inkingo 2490 bemerewe.

    Yagize ati 'Twamaze kwakira inkingo [mu Karere ka Rusizi], ubu ziri kwerekeza ku bitaro bya Bushenge, turatangira kuzikwirakwira ku bigo nderabuzima, ejo turatangira gukingira.'

    Ibitaro bya Kibogora nabyo biherereye mu Karere ka Nyamasheke biri bwakire inkingo 3 010 kuri uyu munsi.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    Ubwo inkingo zari zimaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda

    Inkingo za Covid-19 zatangiye gukwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kajugujugu-z-ingabo-z-u-rwanda-zatangiye-gukwirakwiza-inkingo-za-covid-19-mu

  • BRD yateye inkunga umuryango w'abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation – #rwanda #RwOT

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk'uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo 'gukomangira' BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.'

    'Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.'

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati 'Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by'ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n'amasomo.'

    'Ibyo rero twasanze mu by'ukuri bijyana n'umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.'

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y'u Budage mu Rwanda, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brd-yateye-inkunga-umuryango-w-abanyeshuri-barihiwe-na-imbuto-foundation