Blog

  • BAL2021: Patriots yasoje irushanwa ku mwanya… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino utoroheye na gato Patriots kuko yarushijwe mu duce dutatu twa mbere, twose twatsinzwe na Petro de Luanda kandi igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.

    Aba banya-Angola batangiye neza umukino barusha Patriots mu gace ka mbere batsinze ku manota 22-14, banatsinda aka kabiri ku manota 31-23, banatsinda aka Gatatu ku manota 27-13, mu gihe Patriots yatsinze agace ka nyuma ku manota 18-17, gusa ntibyigeze biyiha amahirwe yo kwegukana intsinzi kuko yatsinzwe amanota menshi mu duce dutatu twabanje, bituma itakaza umukino, inatakaza umwanya wa gatatu itsinzwe amanota 97-68.

    Petro de Luanda yahise yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, mu gihe Patriots yegukanye umwanya wa Kane. Guhera saa Kumi n’igice z’umugoroba zo kuri iki Cyumweru, muri Kigali Arena harabera umukino wa nyuma muri iri rushanwa, uhuza Zamalek yo mu Misiri na US Monastir yo muri Tunisia.

    Patriots yatsinzwe na Petro de Luanda mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu

    Patriots yasoje irushanwa rya BAL ku mwanya wa Kane

    Petro de Luanda yasoje ku mwanya wa Gatatu muri BAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106104/bal2021-patriots-yasoje-irushanwa-ku-mwanya-wa-kane-nyuma-yo-gutsindwa-na-petro-de-luanda-106104.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y'akazi ku rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021 ubwo yitabiraga inama y'Isi yose yiga ku bihe izwi nka 'Partnering for Green Growth & the Global Goals (P4G).

    Iyi nama iri kubera muri Séoul yitabiriwe muri Koreye y'Epfo yatangijwe na Perezida w'iki gihugu, Moon Jae-in yitabirwa n'abayobozi batandukanye ku Isi barenze 60 barimo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson na Chancelière w'u Budage, Angela Merkel.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba ikimenyetso cyibutsa abantu ko ibijyanye n'ibintu bikiri ingenzi nubwo Isi iri mu bihe by'icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo Isi niva mu bihe bya COVID-19 izagera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi budaheza.

    Yagize ati “Kugira ngo tugere ku bukungu butangiza ibidukikije kandi bugera kuri bose nyuma y'icyorezo, hari ibintu dukwiye kwitaho. Icya mbere iterambere ry'ubukungu ritizwa umurindi n'ibijyanye n'ingufu.”

    “Mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, dukeye gutunganya ingufu no kuzikoresha birenze uko tubikora uyu munsi, kugira ngo tugere ku Ntego z'iterambere rirambye. Ibi bivuze gushishikariza abantu gukoresha ingufu zisubiramo no kugabanya ingufu zangiza ikirere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye uru rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry'ingufu zangiza ikirere n'ibidukikije, aho yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Yavuze ko icya kabiri gikwiye gukorwa kugira ngo Isi izave mu bihe bya COVID-19 yubaka ubukungu butangiza ibidukikije ari ukubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ati “Icya kabiri, ni ingenzi cyane kurinda urusobe rw'ibinyabuzima no gucunga neza mu buryo burambye ubutaka bwacu, amazi n'amashyamba.”

    “Kwita neza ku mutungo kamere wacu bituzanira inyungu z'igihe kirekire mu bijyanye n'ubukungu.”

    Uretse izi nyungu mu bijyanye n'ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije bigabanye ibyago by'ibyorezo biva mu nyamaswa bijya mu bantu.

    Yavuze ko ubukungu butangiza ibidukikije aribwo buzaba isoko y'akazi ku bantu benshi. Ati “Mureke twibuke gushimangira ko iterambere ritangiza ibidukikije rizaba isoko y'amahirwe y'akazi ku rubyiruko rwacu.”

    “Gushora imari mu ikoranabuhanga n'inganda bitangiza ibidukikije muri buri gice cy'Isi, ni ingenzi cyane kugira ngo ubukungu bwa nyuma yo kurenga iki cyorezo buzabe budaheza.”

    U Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zigamije kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyibuzima, aho rufite intego y'uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by'iyo myuka nk'uko bigaragara muri Gahunda y'Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y'akazi ku rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-ishoramari-ritangiza-ibidukikije-rizaba-isoko-y

  • Hafashwe batatu biyitiriraga Polisi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubaha Permit – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batekaga imitwe abantu beretswe itangazamakuru kuri uyu iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

    Polisi yavuze ko aba bagabo bashakishaga amakuru y'abantu batsinzwe ikizamini cyo gutwara imodoka, ubundi bakabahamagara bababwira ko ari abapolisi, ndetse ko nibabaha amafaranga bari bubahe Permit.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko we n'abo bafatanyije bigiriye inama yo kujya bateka imitwe abantu bakabaka amafaranga, maze banoza umugambi nuko biyemeza gushuka abantu babuze Permit.

    Yongeyeho ati 'Mu bo nabeshye nari mbizi ko harimo abayishaka [permit], umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permit, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.'

    Undi mu bafashwe we yahakanye ko nta mpushya zo gutwara imodoka yigeze atanga, ariko akemera ko yatetse abantu imitwe.

    Ati 'Nahamagaye umuntu mubwira ko ndi umupolisi, ndamubaza nti waba warigeze ukorera permit, ati yego narayikoreye, ndamubaza nti uba hehe ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.'

    Umwe mu batekewe umutwe witwa Iraguha Jean Paul, yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye abeshywa ko azahabwa permit n'abo batekamitwe, kuko bamuhamagaye bamubwira ko ari abapolisi, ndetse bigera ubwo bamubwira kujya gufata Permit kuri Station ya Polisi ya Rwamagana, ajyayo bamubwira guterereza ku marembo yayo arategereza araheba arangije arataha.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bagabo bafashwe bakekwaho kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano, kuko hari uwo boherereje Permit kuri Whatsapp.

    Yongeyeho ati 'Turakangurira Abanyarwanda kumenya inzira zinyurwamo kugira ngo babone icyangombwa icyo aricyo cyose mu buryo buteganywa n'amategeko. Nta mpamvu zo gushaka inzira z'ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n'ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.'

    Aba bagabo bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze, basaba abanyarwanda kureba kure bakamenya ababashuka bashaka kubiba amafaranga, kuko Permit zitagurwa ahubwo zikorerwa.

    Aba bagabo bakekwaho kwiitirira inzego z’umutekano bakabeshya abantu ko babaha Permit ubundi bakabambura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-batatu-biyitiriraga-polisi-bakaka-abantu-amafaranga-bababeshya-kubaha

  • Kigali : Bamwe mu bakobwa barasaba Leta y’u Rwanda ko yagabanya igiciro cy’impapuro zabo z’isuku #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’umwana w’umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z’isuku (Pads) zingana na Miliyoni eshanu mu bihugu ikoreramo byose byo ku isi.

    Ni igikorwa cyabereye mu turere tugizeUmujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge, aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy’amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy’umwana w’umukobwa.

    Ubusanzwe icyumba cy’umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b’abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y’ibi bikoresho
    .
    Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w’amanota yari yiteze ukayoyoka.

    Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w’abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubuzima RBC, batanze impapuro z’isuku zizwi nka pad zingana n’ibihumbi birindwi ku bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

    Kayitesi Irene, uhagarariye aba Ambasaderi b’urubyiruko muri AHF-Rwanda bashinzwe gukorera ubuvugizi urubyiruko mu Rwanda., avuga ko Leta y’u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Pad cyashyirwa ku mafaranga Magana atatu.

    Agira ati'Mu byukuri pad irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yo kuyigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.'

    Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera Pad zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

    Umuyobozi wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Pads zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

    Agira ati'Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, ibinyujije mu kigo cy’ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw’umwana w’umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze pads zingana n’ibihumbi birindwi mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w’umukobwa.'

    Rutalindwa Alphonse, umukozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy’umukobwa ari ingenzi. Ati 'Icyumba cy’umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w’umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w’akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by’isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Bamwe-mu-bakobwa-barasaba-Leta-y-u-Rwanda-ko-yagabanya-igiciro-cy-impapuro-zabo-z-isuku

  • Hafashwe batatu biyitiriraga Polisi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubaha Permit –

    Aba bagabo batekaga imitwe abantu beretswe itangazamakuru kuri uyu iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

    Polisi yavuze ko aba bagabo bashakishaga amakuru y’abantu batsinzwe ikizamini cyo gutwara imodoka, ubundi bakabahamagara bababwira ko ari abapolisi, ndetse ko nibabaha amafaranga bari bubahe Permit.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko we n’abo bafatanyije bigiriye inama yo kujya bateka imitwe abantu bakabaka amafaranga, maze banoza umugambi nuko biyemeza gushuka abantu babuze Permit.

    Yongeyeho ati “Mu bo nabeshye nari mbizi ko harimo abayishaka [permit], umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permit, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.”

    Undi mu bafashwe we yahakanye ko nta mpushya zo gutwara imodoka yigeze atanga, ariko akemera ko yatetse abantu imitwe.

    Ati “Nahamagaye umuntu mubwira ko ndi umupolisi, ndamubaza nti waba warigeze ukorera permit, ati yego narayikoreye, ndamubaza nti uba hehe ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.”

    Umwe mu batekewe umutwe witwa Iraguha Jean Paul, yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye abeshywa ko azahabwa permit n’abo batekamitwe, kuko bamuhamagaye bamubwira ko ari abapolisi, ndetse bigera ubwo bamubwira kujya gufata Permit kuri Station ya Polisi ya Rwamagana, ajyayo bamubwira guterereza ku marembo yayo arategereza araheba arangije arataha.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bagabo bafashwe bakekwaho kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano, kuko hari uwo boherereje Permit kuri Whatsapp.

    Yongeyeho ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya inzira zinyurwamo kugira ngo babone icyangombwa icyo aricyo cyose mu buryo buteganywa n’amategeko. Nta mpamvu zo gushaka inzira z’ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n’ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.”

    Aba bagabo bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze, basaba abanyarwanda kureba kure bakamenya ababashuka bashaka kubiba amafaranga, kuko Permit zitagurwa ahubwo zikorerwa.

    Aba bagabo bakekwaho kwiitirira inzego z’umutekano bakabeshya abantu ko babaha Permit ubundi bakabambura

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko –

    Ibi Perezida kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021 ubwo yitabiraga inama y’Isi yose yiga ku bihe izwi nka ’Partnering for Green Growth & the Global Goals (P4G).

    Iyi nama iri kubera muri Séoul yitabiriwe muri Koreye y’Epfo yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Moon Jae-in yitabirwa n’abayobozi batandukanye ku Isi barenze 60 barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba ikimenyetso cyibutsa abantu ko ibijyanye n’ibintu bikiri ingenzi nubwo Isi iri mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo Isi niva mu bihe bya COVID-19 izagera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi budaheza.

    Yagize ati “Kugira ngo tugere ku bukungu butangiza ibidukikije kandi bugera kuri bose nyuma y’icyorezo, hari ibintu dukwiye kwitaho. Icya mbere iterambere ry’ubukungu ritizwa umurindi n’ibijyanye n’ingufu.”

    “Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, dukeye gutunganya ingufu no kuzikoresha birenze uko tubikora uyu munsi, kugira ngo tugere ku Ntego z’iterambere rirambye. Ibi bivuze gushishikariza abantu gukoresha ingufu zisubiramo no kugabanya ingufu zangiza ikirere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye uru rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zangiza ikirere n’ibidukikije, aho yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Yavuze ko icya kabiri gikwiye gukorwa kugira ngo Isi izave mu bihe bya COVID-19 yubaka ubukungu butangiza ibidukikije ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Icya kabiri, ni ingenzi cyane kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga neza mu buryo burambye ubutaka bwacu, amazi n’amashyamba.”

    “Kwita neza ku mutungo kamere wacu bituzanira inyungu z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubukungu.”

    Uretse izi nyungu mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bigabanye ibyago by’ibyorezo biva mu nyamaswa bijya mu bantu.

    Yavuze ko ubukungu butangiza ibidukikije aribwo buzaba isoko y’akazi ku bantu benshi. Ati “Mureke twibuke gushimangira ko iterambere ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwacu.”

    “Gushora imari mu ikoranabuhanga n’inganda bitangiza ibidukikije muri buri gice cy’Isi, ni ingenzi cyane kugira ngo ubukungu bwa nyuma yo kurenga iki cyorezo buzabe budaheza.”

    U Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima, aho rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko

  • Ni igitutsi ku barokotse no kwigiza nkana-Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri –

    Imwe mu ntwaro isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri’. Cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Ni ikinyoma cyari kigamije guhunga uruhare rw’iki gihugu, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi wo gushyigikira leta yateguye Jenoside.

    Uko imyaka yicuma iki kinyoma cyagiye gihinyuzwa binyuze mu nyandiko z’abashakashatsi n’abanyapolitiki batandukanye.

    Iyi ngingo kandi yanavuzweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Perezida Macron mu kiganiro n’itangazamakuru yashimangiye ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ari abagamije kugoreka amateka.

    Yagize ati “Abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n’intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.’’

    Perezida Kagame aganira na Televiziyo TV5 Monde yavuze ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasobanuye iyi ngingo neza.

    Ati “Ndakeka ko Perezida Macron yabivuze neza, nta jenoside ebyiri zabayeho, imwe yibasiye itsinda ry’abantu bari bibasiwe hanyuma ngo habe n’indi yakozwe n’itsinda ryari ryibasiwe rihindukirane abari baryibasiye. Ni ibintu bitumvikana. Mu bifatika ni n’igitutsi ku bazize Jenoside, bahigwaga. Sinzi impamvu abantu bazi ubwenge bakoresha iryo jambo ridafite ishingiro, kuri njye nta bwo byumvikana.’’

    Umukuru w’Igihugu abajijwe niba adatekereza ku ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yihariye yacukumbura ibyerekeye Jenoside ebyiri yasubije ko bikwiye no kurebera ku byabaye ahandi.

    Yagize ati “Ntabwo nakomeza gusubiramo ibintu, yaba mwe abanyamakuru, abashakashatsi, ese turi impumyi zo kumenya amateka arenze aya turi kuvugaho? Ese ni ubwa mbere mu mateka havuzwe Jenoside? Reka turebere no ku byabaye ahandi. Waba uzi Holocaust? Warayumvise? Holocaust na jenoside ni bimwe. Ibintu byose byabaye mu gihe cya Holocaust, uzi ko ari Jenoside yibasiye Abayahudi, muri izo ntambara zarwanywe mu kugerageza kuyihagarika, waba uzi neza ko abantu benshi bapfuye? Tuvuga ko habayeho Holocaust ebyiri? Imwe y’Abayahudi n’abatari Abayahudi bapfuye?’’

    Yabajije umunyamakuru impamvu ibyo bivugwa gusa ari uko bigeze ku Rwanda na Afurika gusa.

    Yakomeje ati “Ese ni uko turi mu byiciro bitandukanye? Ntekereza ko ari ugushaka guteza urujijo, mu buryo bufatika ni uguhakana. Niba hari abantu bapfuye ukaba ushaka kumenya icyabahitanye ushobora gukora iperereza ukabimenya ariko se ni ngombwa ko byitwa Jenoside?”

    Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho n’u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuriye inzira ku murima abakwirakwiza imvugo ya ‘Jenoside ebyiri’. Yanzuye ko u Bufaransa bwitwaye nk’impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha “gusesengura ngo batandukanye Jenoside n’ubwicanyi.”

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Reba ku munota wa 16 ahari igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ukuyihakana no kwigiza nkana

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka

  • Chorale Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bazirikana isozwa ry’ukwezi kwahariwe Bikira Mariya #rwanda #RwOT

    Ni muri uwo mujyo rero Chorale Christus Regnat ya Kiriziya Gatolika ibarizwa muri Paruwasi Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis/Remera) yakoze mu nganzo kugirango ikomeze gufasha abakristu kuzirikana uruhare rw’umubyeyi Bikira Mariya mu icungurwa rya muntu maze ibagezaho indirimbo yise 'Duhakirwe'. Ikaba ari indirimbo yuje inganzo inogeye amatwi ndetse ikanyura n’umutima. Ibango remezo ry’iyi ndirimbo ni ukwisunga Bikira Mariya ngo aduhakirwe/adusabire ku Mana.

    N’indirimbo igizwe n’ibitero bitanu byanditse mu njyana ya gihanga ya yindi bamwe mu bacengewe n’ubuvanganzo bita injyana ipimye. Muri uko kunoza inganzo umuhimbyi yitaye kandi ku insubirajwi n’insubirajambo, isanisha, igereranya n’imizimizo cyane nk’aho avuga, ati:Sangwa sango ridususurutsa, Saro risumba kure amasimbi, uwakwisunze nta kimuziga.

    Iyi ndirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b’indirimbo ba Chorale Christus Regnat ari na we wahimbye Mama Shenge bakoranye na Andy Bumuntu na Yverry Rugamba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda.
    Chorale Christus Regnat muri uyu mwaka izizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Muri ibyo bikorwa twavugamo album 5 z’amajwi ndetse n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n’icyo batumiyemo umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye 2019, n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

    REBA IYO NDIRIMBO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Chorale-Christus-Regnat-yashyize-hanze-indirimbo-bazirikana-isozwa-ry-ukwezi-kwahariwe-Bikira-Mariya

  • Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 05 2021 niwo habaye intekorusange y'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, mu byari ku ngingo y'umunsi hari n'amatora y'uzayobora intekorusange z'iri shyirahamwe ndetse na Perezida w'iri shyirahamwe.

    Nkuko byari biteganyijwe ko mu zindi ngingo ziri ku murongo w'ibyigwa muri yo ntekorusange hari Kwemeza inyandiko mvugo y'Inteko rusange iheruka, Raporo ya Perezida wa Komite Nyobozi irebana n'umwaka w'imikino ushize, Kwemeza ingingo zahindutse mu mategeko ngengamikorere n'amategeko ngenga (Status), Kumurika no kwemeza raporo y'imari n'ishusho y'umutungo mu mwaka urangiye ndetse hakaba n'amatora ya Komite Nyobozi, biro y'Inteko Rusange n'abagenzuzi b'imari.

    Mu matora yabaye yasize Karekezi Leandré atorewe kuyobora inteko rusange n'amajwi 25 ku banyamuryango 32 batoye, oya zabaye 6 ndetse n'impfabusa imwe .

    Mutabazi Aline we yatorewe kuba umuyobozi w'Inteko rusange wungirije n'amajwi 28 kuri 32 y'abatoye, oya zabaye 4 nta mpfabusa yabonetse.

    Ngarambe Rafaél atorewe kuba Perezida n'amajwi 31 kuri 32 y'abatoye na oya imwe (1).

    Nsabimana Eric uzwi nka Machine atorewe kuba Visi Perezida wa mbere (1) ufite mu nshingano ze ubutegetsi n'imiyoborere n'amajwi 32 kuri 32 y'abatoye. Nta mpfabusa yabonetse ndetse ntana oya yabonetse.

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar atorewe kuba Visi Perezida wa kabiri (2) wungirije ufite mu nshingano ze amarushanwa ku majwi 24 kuri 32 y'abatoye, oya 8 nta mpfabusa yabonetse.

    Mucyo Philbert atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru n'amajwi 16 y'abatoye, Nshimiyimana Innocent agira amajwi 8 naho Dr. Ndayambaje Bernard nawe agira 8, nta mpfabusa yabonetse ntana oya.

    Karigirwa Garace atorewe kuba Umubitsi mukuru n'amajwi 17 kuri 15 ya Mukase Josiane. Nta mpfabusa yabonetse ndetse ntana oya. Abatoye ni 32.

    The post Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngarambe-rafael-yatorewe-kuba-perezida-wishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volleyball-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngarambe-rafael-yatorewe-kuba-perezida-wishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volleyball-mu-rwanda

  • Nyuma y'imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0. #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, i Porto muri Portugal hakiniwe umukino wa nyuma w'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'Uburayi, UEFA Champions League.

    Ni umukino wahuje amakipe abiri yo mu Bwongereza,Manchester city yageze ku mukino wa nyuma isezereye Paris Saint-Germain na Chelsea yageze ku mukino wa nyuma isezereye Real Madrid yo muri Esipanye.

    Igitego cy'umudage Kai Havertz waje muri Chelsea avuye muri Bayern Leverkusen nicyo cyatandukanyije amakipe yombi.

    Ni igitego cyaje ku munota wa 42′ ku mupira wari uvuye ku munyezamu Edouard Mendy ukora ku gituza cya Ben Chilwell akinana na Mason Mount nawe acomekera Kai Havertz acenga Ederson Moraes yerekeza umupira mu rushundura.

    Abarebye uyu mukino banenze cyane umutoza Pep Guardiola wa Manchester city kubera gupanga ikipe itagira umukinnyi wo hagati wugarira.

    Chelsea itwaye champions league nyuma y'imyaka icyenda itwaye iya mbere itsinze Bayern München kuri penaliti, mu gihe Manchester city yari itegereje imyaka 51 kugirango igere ku mukino wa nyuma wo ku mugabane w'Uburayi, kuko yawuherukagaho itwara Cup Winners Cup yo mu 1970.

    Yari inshuro ya Gatatu amakipe yo mu Bwongereza ahurira ku mukino wa nyuma wa Champions League, nyuma ya 2008 Chelsea itsindwa na Manchester united, 2019 Tottenham itsindwa na Liverpool.

    The post Nyuma y'imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-icyenda-itwaye-iya-mbere-chelsea-yo-mu-bwongereza-yegukanye-champions-league-yayo-ya-kabiri-itsinze-manchester-city-igitego-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-icyenda-itwaye-iya-mbere-chelsea-yo-mu-bwongereza-yegukanye-champions-league-yayo-ya-kabiri-itsinze-manchester-city-igitego-1-0