Blog

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo muri Kigali n’Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri Mata 2012 ni bwo Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye agahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere.

    Lt General Muganga ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y’igihe abereye iyi Kipe y’Ingabo Visi Perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro. Yayoboye n’inzego zitandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n’izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n’i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n’inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo avuye ku kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

  • Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z'Igisirikare cy'u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, MINADEF.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, MINADEF

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere

    Inkuru irambuye ni mu kanya….

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yazamuwe-mu-ntera-agirwa-umugaba-mukuru-w-ingabo-zirwanira

  • U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha imbwa mu gutahura abanduye Covid-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Izi mbwa zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2021, zatanzwe binyuze mu masezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'abashakashatsi bo mu Budage.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hagiye gukorwa igeregezwa ry'uyu mushinga mu gihe cy'ukwezi, nyuma hakazakorwa ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gutahura umuntu ufite Covid-19 no kumupima.

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y'irindwi n'icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Hari itsinda rifatanya na Polisi y’u Rwanda guhugura no gukoresha izi mbwa

    Imbwa yihumuriza ibipimo [samples] zafashwe ku muntu, ubundi zakumva harimo agakoko ka Coronavirus zigahita zicara aho hafi kugeza ababishinzwe baje

    Imbwa zifashishwa mu gupima no kugenzura uwanduye Covid-19

    E3DE4vAXIAUdkNe

    E3DMTqsWYAcKBvU

    E3DMVdbXMAICmen

    E3DE4u XIAcoh3J

    Amafoto: RBC na RBA

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-kwifashisha-imbwa-mu-gutahura-abanduye-covid-19

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo muri Kigali n’Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka 15 abereye iyi Kipe y’Ingabo visi perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro. Yayoboye n’inzego zitandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n’izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n’i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n’inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo avuye ku kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

    Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

    Mu butumwa bwa RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.''

    Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 4, 2021

    Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyezamu-kwizera-olivier-yatawe-muri-yombi

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z'Igisirikare cy'u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w'Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w'Ingabo muri Kigali n'Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by'umwihariko umupira w'amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y'imyaka 15 abereye iyi Kipe y'Ingabo visi perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy'intambara no mu gihe cy'amahoro. Yayoboye n'inzego zitandukanye mu Gisirikare cy'u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n'izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n'i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n'Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n'inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo avuye ku kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y'aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n'indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, MINADEF

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yagizwe-umugaba-mukuru-w-ingabo-zirwanira-ku-butaka-mu

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera ubujura bw'inka bukomeje gufata indi ntera – #rwanda #RwOT

    Ibi byasabwe n'abaturage nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, abajura batemye inka yari imaze amezi umunani ihaka, bagasiga imbavu ziharuye, uruhu n'umutavu wayo aho bayiciye.

    Iyi nka ni iy'umusaza witwa Ngirabatware Léonidas, utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatemwe habura ukwezi kumwe ngo ibyare.

    Asobanura uko byagenze, yagize ati 'Twasanze ari imbavu gusa n'icyo gitavu cyayo, ariko twasanze abashumba barabigizemo uruhare.'

    Uyu mugabo yavuze ko ubujura nk'ubu bumaze gufata intera kuko atari inka ye gusa yibwe cyangwa ikicwa, kuko n'abaturanyi be bahuye n'iryo sanganya mu minsi ishize.

    Yagize ati 'Bimaze kuba ibintu bisanzwe hano mu Karere kacu, ni ibintu biteye ubwo Leta ikwiye kubihagurukira.'

    'Ubujura butugiraho ingaruka zikomeye, nk'ubu mpombye inka n'iyo yari kuzabyara ndetse n'amata yayo. Urumva ko ari igihombo kinini ku buryo bishobora kuzansubiza inyuma [mu buryo bw'amikoro].'

    Kinyoni Paul utuye mu Murenge wa Rukingo, na we yavuze ko aherutse kwibwa inka yahakaga ariko bikarangira nta butabera abonye kuko uwo akeka ko yayibye atanaburanishijwe.

    Ati 'Banjyaniye inka iri guhaka, ariko turakurikirana biranga.'

    Yavuze ko nk'umusaza usheshe akanguhe inka ye ari yo yari yitezeho amakiriro mu masaziro ye, ariko ubu akaba ashobora gusubira mu bukene kubera kubura umutungo we.

    Yongeyeho ko Leta ikwiye gufata ingamba zikwiye igahagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwica inka mu buryo bugayitse, bityo ko ubikoze 'akwiye kujya ahanwa nk'uwishe umuntu' mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bajura.

    Kabangwa Ephrem utuye mu Murenge wa Nyundo na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe cyarabaye inshoberamahanga.

    Yakomeje ati 'Bibaye umuco, bibaye n'umwuga, abajura barabafata ariko ntibituma batagaruka kuzitema. Turasaba Leta gushyiramo imbaraga, ntidusubire inyuma mu cyiciro twagombaga kuvamo.'

    Abaturage bagaragaje ko Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cy'ubujura mu buryo bufatika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gucika intege.

    Yagize ati 'Mu mezi atatu yari ashize nta bujura bw'inka buvugwa, ariko ikigaragara ni uko ba nyir'inka bagomba kumenya niba abashumba babo ari inyangamugayo, bakamenya niba baturuka ahantu hazwi, kuko bapfa gufata uwo babonye badakurikiranye imyitwarire yabo.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kwica inka ya Ngirabatware.

    Amakuru avugwa n'abaturage ni uko izo nka zibagwa inyama zazo zijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nka yari imaze amezi arindwi ihaka

    Iyi nka yabazwe hasigara inyama

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-baratabaza-kubera-ubujura-bw-inka-bukomeje-gufata-indi-ntera

  • Umunya-Uganda wiyitaga Umunyarwanda yatawe muri yombi kubera ubwambuzi – #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu mugabo yerekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa 4 Kamena 2021, RIB yatangaje ko yafashwe amaze guhuguza Harish ibihumbi 116$.

    Uyu mugabo yemeye ko yiyise Umunyarwanda kugira ngo yemeze ikigo gikorera i Dubai ko ari umunyakuri, ashingiye ku cyizere kigirirwa Abanyarwanda n'abantu bo hanze.

    Yagize ati 'Bamaze kubona ko mfite ibyangombwa byanjye n'ikigo nkorera baranyizeye, noneho batangira kutwoherereza amafaranga.'

    Ikigo cy'i Dubai gitangiye kumusaba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda, uyu mugabo yigiriye inama yo guhimba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda.

    Harish amaze kubona ko ari kubeshywa, yatanze ikirego cye muri RIB imufasha gukurikirana uwo mutekamitwe.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uriya mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari iwe.

    Ati 'Ibyo bakoze byose babikoze mu buryo bw'itumanaho, aho umwe yoherezaga amafaranga undi akagenda akayafata ariko bari batarabonana. Mu by'ukuri icyo dusaba abantu ni ukugira amakenga no kubwira abantu ko bakwiye gukorana ubucuruzi n'abantu babanje kumenyana.'

    Yongeyeho ko uyu Munya-Uganda yafashwe amaze kwakira ibihumbi 116$ ndetse ko yari amaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu kuhafatira amafaranga yabaga yohererejwe.

    Uyu mugabo w’umutekamutwe yiyitaga Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda

    Harish ukomoka mu Buhinde yibwe ibihumbi 116$

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira abakora ubutekamutwe

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-uganda-wiyitaga-umunyarwanda-yatawe-muri-yombi-kubera-ubwambuzi

  • U Rwanda rukeneye miliyoni 670$ zo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura imyaka itatu n'igice kugira ngo igihe Leta y'u Rwanda yihaye cyo kugera ku ntego z'iterambere (NST1) kigere, kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga akenewe aboneke n'icyerekezo cyiyemejwe kigerweho nk'uko byagenwe.

    Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu, Leta y'u Rwanda yasinye amasezerano y'inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n'inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by'agaciro k'amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk'impano.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Yagize ati 'Urwego rw'amashanyarazi mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihugu hose kuko abafite amashanyarazi bari bamaze kugera kuri 63% muri Gicurasi 2021. Amasezerano yasinywe uyu munsi azatuma tugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.'

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko 'Tuzakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iterambere rirambye.'

    Aya mafaranga yatanzwe azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku ngo 77 470 ziri mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye twose two mu Ntara y'Amajyepfo.

    Inguzanyo u Rwanda rwafashe ni iyo mu rwego ruciriritse, izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy'imyaka 40, kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y'imyaka itanu, ibyatumye Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko “ari imwe mu nguzanyo zihendutse ziri ku isoko.”

    AfDB izagira uruhare rwa 40% mu kiguzi rusange cyo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Uretse umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, AfDB isanzwe ifatanya n'u Rwanda mu bindi bikorwa by'iterambere, birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yasinyaga aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 84.2$, akazishyurwa mu myaka 40

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

    Aya masezerano agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$ n’impano ya miliyoni 47.4$

    Amafoto: Muhizi Serge

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-670-kugira-ngo-abanyarwanda-bose-bazagerwaho-n-amashanyarazi

  • RIB yemeje ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ari kunywa urumogi.

    Abatangazaga amakuru, bavugaga ko uyu munyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi, yafatanywe n’abandi bantu batamenyekanye aho bariho banywera icyo kiyobyabwenge.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu unakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize igitekerezo kuri Twitter, abaza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha niba ko ariya makuru ari ukuri.

    Ubutumwa bwa Oswald Mutuyeyezu bwagiraga buti 'Mwiriwe neza RIB. Ni byo koko mwataye muri yombi umukinnyi wa football Olivier Kwizera ? Niba ari byo mumukurikiranyeho iki ? Murakoze !'

    RIB na yo mu gusubiza yagize iti 'Mwiriwe neza Oswald, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.'

    Kwizera Olivier ni umunyezamu washimwe cyane ubwo ikipe y’Igihugu yari iri mu irushanwa rya CHAN kubera uburyo yitwaye agafasha iyi kipe kugera muri 1/4.

    Uyu munyezamu yafashwe mu gihe ikipe y’Igihugu yakinnye umukino wa Gicuti n’Ikipe ya Repubulika ya Centrafrique gusa uyu munyezamu ntiyahamagawe mu Mavubi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/RIB-yemeje-ko-yataye-muri-yombi-Kwizera-Olivier-ukekwaho-gukoresha-ibiyobyabwenge