Blog

  • Imirwano hagati y'amoko muri Sudani y'Epfo yaguyemo abantu 36 #rwanda #RwOT

    Muri Sudani, imirwano y'amoko yahitanye abantu 36 mu ntara ya Darfur, iri mu burengerazuba bw'igihugu. Imirwano yabaye muri wikendi ishize hagati y'Abarabu bo mu bwoko bwa Taaisha n'Abirabura bo mu bwoko bwa Falata, bapfa ubutaka. Nk'uko ikigo ntaramakuru Suna cya leta ya Sudani kibitangaza, abantu 36 barishwe, abandi 32 barakomereka ku mpande zombi.

    Leta yoherejeyo abasilikali b'inyongera. Kuri uyu munsi, yasohoye itangazo rivuga ko babashije guhagarika imirwano no gutandukanya impande zombi zarwanaga.

    Si ubwa mbere imirwano hagati y'amoko y'Abarabu n'Abirabura ibaye muri Darfur. Nko mu kwezi kwa mbere gushize, Umuryango w'Abibumbye watangaje ko bene iyo mirwano yahitanye abantu 200, ikomeretsa n'abandi 240. Yirukanye kandi mu byabo abaturage ibihumbi 116 barahunga.

    Kuva mu 2003 nkuko VOA ibitangza, Darfur iri mu ntambara yatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, rurega uwari perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, jenoside, ibyaha by'intambara, n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/imirwano-hagati-yamoko-muri-sudani-yepfo-yaguyemo-abantu-36/

  • Mwarimu yatawe muri yombi I Gitega azira igihano kiremereye yahaye abana #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo ku ishuri rya Ecofo Ngobeke riri muri Komine Gitega, yatawe muri yombi ashyikirizwa ubutabera aho akurikiranyweho kwangiza ubuzima bw'abana binyuze mu bihano bikabije yabahaye.

    Nzeyimana Esperee, umwarimu w'igifaransa mu mwaka wa kane bivugwa ko yahaye igihano abana 30 mubo yigisha abaziza kunanirwa imyitozo yari yabahaye.

    Abana 30 kuri 45 yigisha ni bo bananiwe, bikavugwa ko yahise abaha igihano cyo kuzenguruka ikibuga kirimo amabuye bapfukamye, bituma bakomereka ku mavi gushyika aho bajyaniwe kwa muganga.

    Umuyobozi wa zone Mubuga ahari iryo shuri rya Ngobeke, Manirambona Placide, avuga ko uwo mwarimu yamaze gufatwa.

    Avuga ati: 'Nzeyimana Esperee yahagaritswe kuri iki cyumweru tariki 6 z'ukwezi kwa gatandatu mu masaha yo mu gitondo, ahita ajyanwa ku murwa mukuru Gitega aho ategereje kugezwa imbere y'Ubutabera'. Nkuko BBC ibitangaza, Hari haciye imisi itandatu abo banyeshure bakomeretse.

    Amakuru atangwa n'abashinzwe umutekano ahamya ko amaze kubona uburyo abana bakomeretse cyane, uwo mwarimu yahise amara iminsi adasubiye kuboneka ku kazi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mwarimu-yatawe-muri-yombi-i-gitega-azira-igihano-kiremereye-yahaye-abana/

  • Isekere: ihene yarokoye ngenzi zayo zari kumwe nayo mu ibagiro ikoresheje umunwa| dore uko byagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ihene imwe muri eshanu zari zigungiranye ahantu mu ibagiro aho zari zitegereje kubagwa yaje kuba incakura nyuma yo gufungurira ngenzi zazo zari zifunganywe ubwo zikarokoka intorezo y'uwo munsi gutyo.

    Nkuko amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, iyi hene ikoresheje umunwa wabo yakuyeho ingufuri yari ifunze urugo rwaho yo na ngenzi zayo zari zifungiranye nuko nyuma inafungura ipata ry'urugi maze ibimburira izindi kuva mu cyumba cy'ibagiro.

    Source : https://yegob.rw/isekere-ihene-yarokoye-ngenzi-zayo-zari-kumwe-nayo-mu-ibagiro-ikoresheje-umunwa-dore-uko-byagenze/

  • Nyamagabe:abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore #rwanda #RwOT

    Abagize Umuryango w'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'amatorero mu Rwanda(Rwanda Religious Leaders Initiative) baremeza ko ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane cyane irikorerwa abagore n'abana mukarere ka Nyamagabe ndetse nahandi mu Rwanda, riterwa akenshi n'amakimbirane ari mu miryango, abayobora amadini n'amatorero kunzego zose basabwe kugira uruhare rukomeye mu kurirwanya mu muryango nyarwanda kuko aribo bahura n'abaturage benshi kandi kenshi.

    Ibi byose byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana yatanzwe n'umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ubitewemo inkunga n'Ishami rya Loni ryita ku buringanire n'iterambere ry'abagore (UN Women).

    Abayobozi b'amadini n'amatorero bagomba kuba mu bambere barirwanya nkuko byemezwa na Pasiteri Matabaro Jonas umuyobozi mu w'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu Rwanda — (Rwanda Religious Leaders Initiative),akomeza avuga ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw'ejo hazaza.

    Agira Ati 'Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n'amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.'

    Mu ijambo rye, Mukamusoni Philomène, umwe mu (Champion) bahuguwe yaje ahagarariye Inama y'Igihugu y'abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw'ababyeyi.
    Ati 'Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.'

    Mu butumwa yajyanye nk'impamba Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y'ababyeyi, ku nshuti z'imiryango, no ku nzego z'ibanze.

    Habimfura Vincent, Perezida w'Ihuriro ry'imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko ari iby'agaciro nk'abanyamadini(Champions) guhugurwa ku bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n'abaturage.
    Ati 'Abanyamadini n'abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n'icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.'

    Ni mu gihe kandi urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n'amakimbirane yo mu ngo byiyongereye cyane mu Rwanda mu mwaka 2020 hagereranijwe nuwa 2019.

    Ibi byaha bituruka ku gushyamirana kw'abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza kunkeke uwo mwashakanye ndetse no gufata abana ku ngufu.

    The post Nyamagabe:abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyamagabeabayobozi-bamadini-namatorero-barasabwa-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abana-nabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamagabeabayobozi-bamadini-namatorero-barasabwa-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abana-nabagore

  • Perezida Kagame yakiriye inyandiko zemerera Al-Madani guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda –

    Jamal M.H. Al-Madani ugiye guhagararira Arabie Saoudite yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

    Yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021. Azaba afite icyicaro i Kampala aho yatangiye izi nshingano umwaka ushize.

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Ni ibihugu kandi bikorana ubuhahirane aho nk’ibikomoka kuri Peteroli byinshi bikoreshwa mu Rwanda biba biturutse muri iki gihugu cyo mu Barabu.

    Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu 2019.

    Jamal M.H. Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Jamal M.H Al-Madani muri Village Urugwiro

  • Inzira ni ndende ariko tubishatse yaba ngufi – Mashami agaruka ku mpamvu Monnet -Paquet ataje #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko bikigoye ko rutahizamu Kevin Monnet- Paquet yakinira u Rwanda ariko na none ngo babishatse yaba nto.

    Muri 2019 nibwo uyu rutahizamu yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda mu gihe rwamereka ko rumukeneye.

    Kuva icyo gihe uyu rutahizamu amaze guhamagarwa inshuro 2 n’umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent ariko ntiyitabire ubutumire.

    Bwa mbere yahamagawe mu Gushyingo 2020 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 ariko ntiyitabiriye ubutumire.

    Yongeye guhamagarwa mu bakinnyi 34 bagombaga gukina imikino 2 ya Centrafrique yarangiye uyu munsi ariko nabwo ntabwo yigeze yitabira ubutumire.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uyu rutahizamu ariko ko inzira ikiri ndende ariko na none babishatse yaba ngufi.

    Ati”ibintu bya Kevin Monnet-Paquet nta byinshi nabivugaho, haracyari inzira ndende ariko tubishatse yaba ngufi. Biracyari mu biganiro ariko ntakigoranye kirimo birashoboka.”

    Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, wari umaze imyaka 7 akinira ikipe ya Saint Etienne ikaba yaratangaje ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino batazakomezanya.

    Kevin Monnet-Paquet gukinira Amavubi haracyari inzira ndende

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzira-ni-ndende-ariko-tubishatse-yaba-ngufi-mashami-agaruka-ku-mpamvu-monnet-paquet-ataje

  • Nta agent mfitanye na we amasezerano – Meddie Kagere wagarutse kuri Super Manager #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Simba SC n’Amavubi, Meddie Kagere yateye utwatsi ibyo kujya muri Yanga ndetse avuga ko nta mu – agent(umushakira amakipe) bafitanye amasezerano.

    Meddie Kagere ari ku mpera z’amasezerano ye muri Simba SC ariko kugeza ubu ahazaza he ntihazwi ndetse bivugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe.

    Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager uvuga ko ari we uhagarariye uyu mukinnyi (agent), aherutse gutangariza radio Wasafi FM yo muri Tanzania ko umwaka utaha uyu rutahizamu azaba ari muri Yanga ko atazongera amasezerano.

    Meddie Kagere uri mu Rwanda mu ikipe y’igihugu, yatangaje ko ari we uzi icyo ashaka kandi ko nta mu- agent n’umwe bafitanye amasezerano.

    Ati”ibintu bya Simba SC simba nshaka kubivugaho cyane. Ninjyewe uzi icyo nshaka, niba ari amasezerano nshaka ninjye ubizi, ikindi kandi nta mu-agent mfitanye na we amasezerano. Rwose nta mu – agent mfitanye na we amasezerano.”

    Ubwo Kagere Meddie yageraga mu ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia, akaba yarabifashijwemo na Super Manager wari umuhagarariye nka Agent.

    Meddie Kagere yageze muri Simba mu mwaka wa 2018 ubu ari ku musozo w’amasezerano ye muri Simba, amakuru akaba avuga ko atazongera amasezerano kuko mu mwaka we wa nyuma atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Meddie Kagere yavuze ko nta mu – agent afitanye na we amasezerano

    Super Manager yari yavuze ko Kagere azajya muri Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-agent-njye-mfitanye-na-we-amasezerano-meddie-kagere-wagarutse-kuri-super-manager

  • Kirehe: RIB yafunze umugabo ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Ku wa 6 Kamena 2021, ni bwo RIB yafunze uwo mugabo kubera amagambo yavugiye imbere y’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, ubwo yaburanga imitungo n’umugore babana ariko batarashakanye byemewe n’amategeko, ku itariki ya 4 Kamena.

    Abunzi nk’urwego rwari rufite mu nshingano gukemura icyo kibazo rwemeje ko agomba kugabana imitungo n’umugore bashakanye.

    Uyu mugabo akimara kumva icyo Abunzi bamusabye yahise ababwira ati “Jenoside iramutse igarutse nabatemagura mwese nkabamara.”

    Nyuma yo kuvuga ibyo, ku wa 6 Kamena yafashwe na RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Nyamugari ndetse hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryo mu 2018.

    Iyo ukurikiranyweho iki cyaha abihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inibutsa ko gihanwa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ari yo yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262 ikurikirwa n’Uburasirazuba ahagaragaye amadosiye 22.


  • Ingabire yakabaye arusha abandi kumenya uburyo umuco wo kudahana udafite intebe mu Rwanda –

    Mu byo yatangaje muri icyo kiganiro, yavuze ko “Umuco wo kudahana muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi.”

    Ingabire yahisemo gukoresha iturufu yo kudahana abakoze ibyaha, nk’imwe mu ngingo yazamura ibitekerezo bye, kandi koko nibyo kuko kudahana abanyabyaha biramutse bibaye umuco mu gihugu, byaba ari ikibazo gikomeye.

    Ikibazo ni uko ubusesenguzi yakoresheje [asobanura izo ngingo] budafite ukuri, ku buryo busa nk’aho ari ibihuha yumvise ahantu ariko atabifitiye gihamya.

    Nk’ubu reka dufate urugero ‘rw’ibihugu bimwe byo mu karere’ yagaragaje ko byimakaje umuco wo kudahana.

    Icyo twakwemeranyaho ni uko igihe cyose Ingabire atunze urutoki ‘ibihugu byo mu Karere’, aba ashatse kuvuga Leta y’u Rwanda. Muri politiki y’u Rwanda niho ari kugerageza kugira agaciro, ku buryo n’ibi bitekerezo bye ku ngingo yo kudahana abakoseje, ari cyo biganishaho.

    Uretse kuba [gushinja Leta y’u Rwanda kwimakaza umuco wo kudahana] bidakwiye, ubwabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ndetse Ingabire ubwe yabihamya.

    Mu myaka 11 ishize, Ingabire yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha imvugo ihembera urwango n’amacakubiri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Icyo gihe yaragize ati “Ndemera ko habaye Jenoside yakozwe n’intagondwa z’Abahutu zikayikorera Abatutsi. Uko ni ukuri, ababikoze bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Ariko nanone hari ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, birimo n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu.”

    Mu rubanza rwakurikiyeho mu 2012, Urukiko rwamuhamije ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside, akatirwa imyaka 15 nyuma yo kujurira, ariko aza kubabarirwa asohoka muri gereza atararangiza kimwe cya kabiri cy’igihano cye.

    Kuri ubu uyu mugore ari mu buzima busanzwe, umuntu akaba atabura kwibaza niba adatangiye gutesha agaciro imbabazi yagiriwe, ku buryo atangiye no kwitiranya ibintu.

    Nk’ubu niba Ingabire atekereza ko imbabazi yagiriwe arizo gisobanuro cy’uko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha, yagakwiye kubisobanura neza. Naho ubundi umuco wo kudahana mu Rwanda urwanywa mu buryo bwose bushoboka, kandi nta muntu ubizi neza nka Ingabire.

    Reka dukoreshe urundi rugero rushobora kubyumvikanisha kurushaho.

    Mu 2011, kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingirwaho mu gushinja Ingabire icyaha cy’iterabwoba, ni ubufatanye yari afitanye na Paul Rusesabagina. Kuba nyuma y’imyaka 10 Paul Rusesabagina nawe ari mu nkiko yiregura ku byaha by’iterabwoba, byakabaye ikindi kimenyetso cyereka Ingabire ko u Rwanda rutajya rwihanganira umuco wo kudahana.

    Ingabire yakomeje gushyigikira bucece Rusesabagina ndetse n’umutwe we w’iterabwoba kugeza ubwo atawe muri yombi.

    [Ibi byaterwaga n’uko] umutwe we wa FDU-Inkingi, wakomeje kwizera ko ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, MRCD ya Rusesabagina na Twagiramungu, n’ingabo za FLN, bishobora kuvanaho Leta y’u Rwanda.

    Iki cyizere kiraza amasinde ariko cyayoyotse nyuma y’uko iyo mitwe itsinzwe urugamba rw’intambara, ikananirwa gusobanura impamvu yayo mu buryo bwa dipolomasi, ndetse ikanatsindwa urubanza mu nkiko, ibyatumye Ingabire ahindura amayeri, agatangira kwigira umuvugizi w’amahoro. Ibi ariko ni amatakirangoyi adafite shinge na rugero, ndetse na bamwe mu bamushyigikiye barabyihamirije.

    Ingabire kandi yavuze ko “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rushinje abagize uruhare muri Jenoside, ariko uru Rukiko rukaba rwaraciriye imanza abakoreye ibyaha Abatutsi gusa.”

    Icyo twakibaza kuri iyi ngingo ni ukumenya niba Ingabire yarabivuze yikinira cyangwa byari ukwirengagiza ukuri? Ruriya Rukiko rushinzwe guhana ibyaha bya Jenoside, kandi iyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari ikibazo cy’Urukiko kuba Ingabire yizera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Bitabaye ibyo se, ni iyihe mpamvu yatuma ashinja ingabo za RPA kugira uruhare mu cyaha zafashije kurandura – Jenoside?

    Birasa nk’aho ntacyo yize.

    Ingabire wahanwe mu nkiko z’u Rwanda yakabaye azi neza ko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha

  • Ikipe ya Centrafrique yahuriye n'uruva gusenya kuri stade Amahoro #rwanda #RwOT

    Amavubi yagiye ashinjwa kugarira bikabije,yanyomoje abayanengaga kuko uyu munsi yanyagiye Centrafrique ibitego 5-0 byiyongera kuri 2-0 yayitsinze mu mukino wa mbere.

    Amavubi yari ameze neza kuva umupira utangiye kugeza urangiye,yafunguye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cya Hakizimana Muhadjiri ku mupira yiherewe n'umunyezamu wa Samolah Elvis.

    Amavubi yakomeje kurusha ikipe ya Centrafrique kugeza ku munota wa 41 w'umukino, ubwo Nshuti Dominique Savio yamburaga umupira myugariro wa CAR asigarana n'umunyezamu bonyine aho kumutsinda aramushota umupia uragaruka.

    Mu masegonda make,Amavubi yahise azamukana umupira, Nsabimana Eric awukata mu rubuga rw'amahina,Mugunga arawusimbuka usanga Muhadjiri wari uhagaze neza awuteye ushyirwa muri koloneri na ba myugariro.

    Ubwo iminota 45 y'umukino yari irangiye,hongeweho iminota 3 yafashije Amavubi kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugunga Yves ku mupira yahawe n'umutwe na Muhadjiri.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Mu gice cya kabiri,icyo Amavubi yakoragaho cyose cyahindukaga zahabu kuko yatsinzemo ibindi bitego 3.

    Ku munota wa 65 w'umukino,Twizerimana Martin Fabrice winjiye mu kibuga asimbuye yinjije igitego cya 3 cya Amavubi ku mupira mwiza yahawe na Iradukunda Bertrand nyuma ya Counter attack bari bakoze.

    Ku munota wa 77,Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya 4 cyaturutse ku burangare bukabije bw'umunyezamu Elvis kuko yashatse gufata agapira gato Savio yari ateye,umupira uridunda uramurenga,akumbagurika awusanga mu izamu.

    Igitego cya 5 ari nacyo cyashyize mu kimwaro Centrafrique ku munota wa 82,cyatsinzwe na Martin Fabrice ku mupira mwiza yahawe na Kagere Meddie bari bakoranye Counter attack atera ishoti rikomeye cyane Elvis abona inshundura zinyeganyega.

    Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, nibwo Amavubi yatsinze 2-0 Repubulika ya Centrafrique mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

    Umutoza Mashami yatangaje nyuma y'uyu mukino ko ashimira abateguye iyi mikino kuko yatumye amenya neza ikipe ye ndetse yabateguye neza mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda ruzakina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

    Ababanje mu kibuga uyu munsi mu Mavubi ni: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Nshuti Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-centrafrique-yahuriye-n-uruva-gusenya-kuri-stade-amahoro