Blog

  • Kwibohora27: Nyamagabe hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye miliyoni 359 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zatujwemo imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi miryango 16 yakuwe mu manegeka.

    Mu gutaha izo nzu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse ku munsi mukuru wo Kwibohora27, avuga ko kwibohora k’u Rwanda ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kandi giha agaciro Abanyarwanda bose kigashimangira ubumwe bw’igihugu.

    Yavuze ko mu cyerekezo kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ubujiji maze abantu bakajya mu cyerekezo cy’iterambere.

    Yagize ati “Inzu nk’izi ni ikimenyetso kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza kwibohora kw’abanyarwanda, byose kugira ngo bigerweho igikomeye cyane ni ubumwe, imiyoborere myiza, icyerekezo ndetse n’inzozi zo kugera ahakomeye kurushaho”.

    Yongeyeho ko “Hari byinshi byagiye bigaragaza ko turi mu rugendo rwo kwibohora harimo n’iki gikorwa cyo gutura neza. Turashima imiyoborere myiza y’igihugu, icyerekezo cyiza kandi tugashima ko abanyarwanda dufatanyije muri urwo rugendo”.

    Uyu muyobozi yavuze ko gutura ahantu hahesha umunyarwanda icyubahiro ariyo ntego. Yakanguriye abaturage guharanira kwigira maze abafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakabikora bagatura aheza badategereje gufashwa.

    Mukangango Caritas watujwe muri uyu Mudugudu yashimye Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko uyu munsi bahawe izi nzu ari umunsi w’ibyishimo. Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Yagize ati“Munshimire izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ziduha umutekano, zidukura mu bwigunge kugeza kuri uyu munsi. Ibi byiza byose mubona iyo hatabaho izo ngabo ngo zize zibohore abanyarwanda, nta muntu wamenya uko u Rwanda ruba rumeze”.

    Mukangango avuga ko uyu mudugudu bawise ‘Ubumwe’ kuko utuyemo abarokotse Jenoside ndetse n’abakuwe mu manegeka.

    Izi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigega cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) ndetse n’Ikigo ishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) . Zuzuye zitwaye asaga miliyoni 359frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure hamwe n’abandi bayobozi batashye uyu mudugudu ku mugaragaro

    Inzu zubatswe mu buryo bw’umunani muri imwe mu rwego rwo kubungabunga ubutaka

    Inzu zashyizweho ibigega bifata amazi

    Abatujwe muri izi nzu bahawe ibyo kurya bibafasha gutangira ubuzima

  • #Kwibohora27 : Bambaye imyenda yiganjemo amabara ya gisirikare, abarimo ibyamamare basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Urubyiruko rwiganjemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye z'imyidagaduro mu Rwanda, basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990.

    Mu rwego rwo guhugura Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, Sosiyete itembereza ba Mukerarugendo, 'MB Simba Safaris Rwanda LTD', yateguye urugendoshuri rwibanze kuri aya mateka.

    Ni urugendo rwitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y'u Rwanda.

    Bamwe mu bazwi bifatanyije n'urundi rubyiruko muri uru rugendo harimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Ntalindwa Diogene benshi bazi nka Atome, Kirenga Saphina uzwi muri sinema nyarwanda, Umuhanzi Cyusa Ibrahim n'abandi batandukanye.

    Mu gutangira uru rugendo, abarwitabiriye wabonaga bagaragaza amatsiko adasanzwe yo kumenya uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye, icyakora rwagiye kurangira buri wese afite amatsiko y'igice cya kabiri cyarwo kizaba mu Ukwakira 2021.

    Iby'uru rugendo ntabwo byari ibintu byoroshye bitewe n'ibihe Igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Muyoboke Alex uri mu bateguye uru rugendo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafite ibyishimo by'uko ibyo batekereje byagezweho, anashimira buri rwego rwababaye hafi.

    Ati 'Si ibintu byari byoroshye ariko turashimira inzego zose zagize uruhare mu kugira ngo iki gikorwa gikunde. Uyu munsi twasuye igice cya mbere cy'Urugamba rwo kwibohora, ubutaha tuzagenda twihugura no ku bindi bice.'

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/kwibohora27-bambaye-imyenda-yiganjemo-amabara-ya-gisirikare-abarimo-ibyamamare-basuye-ahatangirijwe-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda/

  • Umushoferi w’i Musanze yazanye abanyeshuri i Kigari afatwa asubiranyeyo abagenzi yabaciye 7.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu mushoferi wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga, yari atwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster.

    Yafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ubwo yari atwaye abagenzi batanu abakuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo abajyanye mu Karere ka Musanze yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

    Uyu mushoferi witwa Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze, yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

    Avuga ko yabanje gushyiramo umwe mu bagenzi ngo kuko basanzwe baziranye, ako kanya aba abonye n’abandi berecyeza i Musanze.

    Ati 'Nyuma nibwo naje kubona n’abo bandi bajyayo na bo ndabatwara. Muby’ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.'

    Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk’ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibi n’Akarere ka Rulindo.

    Yagize ati 'Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y’Uturere twagiye tubona amakuru y’abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi na we yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.'

    CP Kabera yavuze ko mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

    Avuga ko kandi ko uriya mushoferi yashatse kungukira muri aya mabwiriza.

    Ati 'Reba nk’ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y’ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z’ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa na we akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk’inyungu bimubere igihombo gusa.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umushoferi-w-i-Musanze-yazanye-abanyeshuri-i-Kigari-afatwa-asubiranyeyo-abagenzi-yabaciye-7-000Frw

  • Umunyezamu wa AS Muhanga akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, aho akurikiranyweho icyaha cyokwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe n’ingeri zitandukanye.

    Ikipe ya AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16 yatsinzwe na Sunrise 4-1, itsindwa na Etincelles 4-0, Gasogi 4-0 ndetse na Mukura yayitsinze 4-1

  • Kaduha: Barishimira ko bizihije imyaka 27 yo kwibohora baryamye muri etaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inzu nziza zigerekeranye aho usanga inzu umunani ziri muri imwe (8 in 1)
    Ni inzu nziza zigerekeranye aho usanga inzu umunani ziri muri imwe (8 in 1)

    Ni inzu zubatse ku buryo bwa etaje, zigizwe n’inyubako enye zigiye zirimo umunani zegeranye (8 in1). Ziherereye mu Kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Gahama, ariko izi nzu ubwazo abazituyemo bazise Umudugudu w’Ubumwe.

    Ubwo bazitahaga tariki 3 Nyakanga 2021, ababyeyi bazitujwemo bagaragaje ibyishimo batewe no kuba batujwe heza, abasheshe akanguhe bo banavuga ko batari barigeze barota gutura mu nzu zigerekeranye.

    Thérèse Mukarugwiza uri mu kigero cy’imyaka 70 yagize ati “Nari gutekereza gute gutura mu nzu nk’iyi ngiyi kandi mbona ubushobozi nari mfite ari ubwo gucira abana inshuro, ntarabashije no kubashyira mu ishuri?”

    Ubundi ngo yari asanzwe aba mu kazu gatoya yagondagondewe n’umwana we, ari na yo mpamvu agira ati “Umva! Ubu naranezerewe. Rwose urebye navuye mu gice cy’ingunguru! Akazu kari gatoya, ntagira aho ndambiriza.”

    Bellancille Uwasabimana utari ukigira aho aba kuko inzu ye yari mu manegeka yaje no kugwa, akaba atari afite ubushobozi bwo kwiyubakira indi kuko n’umugabo we ngo amaze imyaka 14 mu buroko, na we ubu arishimye cyane.

    Ati “Naravugaga ngo n’uwampa n’iy’ibyatsi itava, sindare mvirwa. Rwose bampaye iterambere, munshimirire uwo mubyeyi Nyakubahwa Paul Kagame.”

    Bashyikirijwe inzu na Leta, ba mutimawurugo na bo barabaremera. Aha umuyobozi w
    Bashyikirijwe inzu na Leta, ba mutimawurugo na bo barabaremera. Aha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, ari gufasha gushyikiriza umwe mu batujwe igiseke kirimo imyaka yazaniwe

    Uwitwa Caritas we yasabye abayobozi bari baje gutaha izi nzu kumushimirira Inkotanyi kuko ngo ari zo bakesha amajyambere bagejejweho ku giti cyabo, ndetse n’amaze kugezwa ku Banyarwanda muri rusange.

    Yagize ati “Munshimire ingabo za FPR Inkotanyi. Zaduhaye umutekano, zibohora u Rwanda, zidukura mu bwigunge. Kugeza kuri uyu munsi, ibi byiza byose mubona, iyo hatabaho Inkotanyi, ngo zize zibohore u Rwanda, nta n’uwamenya uko u Rwanda ruba rumeze magingo aya.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yaboneyeho kurarikira abatuye muri uyu mudugudu, kimwe n’abandi batuye muri Nyamagabe, kuzirikana ko urugendo rwo kwibohora rutarangiye.

    Umudugudu w
    Umudugudu w’Ubumwe i Kaduha

    Yagize ati “Kwibohora nyako, ni ukwigenera wowe ubwawe uburyo ugomba kubaho. Nk’igihugu twamaze kubigeraho, ariko turifuza ko bigera kuri buri Munyarwanda wese, kugira ngo na we yumve ko iterambere rye arigiramo uruhare, kandi noneho akagera kuri byinshi kurushaho, ndetse no kurusha ibyo tubona ubungubu, kuko urugendo ruracyakomeje.”

    Yanabibukije ko ibi bizashoboka ari uko buri wese yihaye icyerekezo, akanahora azirikana inshingano ze. Umubyeyi akareba niba umwana we abayeho neza, niba yamugaburiye bikwiriye, niba yagiye ku ishuri, niba afite isuku; umwana na we akareba niba yubashye ababyeyi, niba yagiye ku ishuri.


  • Usengimana Faustin yifurije isabukuru nziza umubyeyi we amwibutsa ko ari uw'agaciro mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hari isabukuru y'amavuko ya Mama wa Usengimana Faustin. Faustin abinyujije kuri story ya instagram ye yifurije umubyeyi we isabukuru nziza amushimira uburyo akomeje kumubera umubyeyi mwiza, ko amukunda ndetse anamushimira uko amwitaho mu buzima bwa buri munsi.

    Usengimana Faustin abinyujije kuri story ya instagram ye yatangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/usengimana-faustin-yifurije-isabukuru-nziza-umubyeyi-we-amwibutsa-ko-ari-uwagaciro-mu-buzima-bwe/

  • Musanze: Gitifu w'umurenge yeguye bitunguranye nyuma yuko yaravuye mu myiteguro y'umunsi mukuru wo kwibohora #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, mu Karere ka Musanze yasezeye ku mirimo ye abwira bagenzi be ko bazajya bahurira mu bindi bitari akazi ko mu nzego z'ibanze.

    Amakuru y'iyegura rya Gitifu yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021 nyuma y'uko avuye mu mirimo yo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora urabera mu Kinigi.

    Aya makuru yemejwe n'umuyobozi w'akarere ka Musanze avuga ko bagiye gusuzuma ubwegure bwe.

    Yagize ati 'Nibyo yeguye, yatwandikiye asaba kandi iyo umuntu yanditse gutyo arasubizwa, tugiye gusuzuma ubusabe bwe turebe niba bufite ishingiro kandi ubundi akenshi iyo umuntu yanditse kuriya aba afite impamvu'.

    Abajijwe ku mpamvu yaba yamuteye gusezera ku mirimo ye muri iki gihe, Gitifu Muremangingo yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nta kindi kidasanzwe ari uko agiye gukomeza amasomo kandi ko kubifatanya bitari kumworohera.

    Yagize ati ' Nibyo nasabye kuba mpagaritse imirimo nakoraga kuko ngiye kwiga Master's kandi ntabwo nari kubifatanya n'akazi.

    Birumvikana sinasezera ushuri ritaraboneka ariko ni ukugira ngo mbe nuzuza n'impapuro zisabwa.'

    Gitifu Muremangingo Jérôme wari uw'Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yanayoboye Umurenge wa Shingiro nawo wo muri ako Karere.

    Uyu mugabo mu minsi ishize yafashwe mu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/04/musanze-gitifu-wumurenge-yeguye-bitunguranye-nyuma-yuko-yaravuye-mu-myiteguro-yumunsi-mukuru-wo-kwibohora/

  • Kigali: Umushoferi yafashwe ajyanye abagenzi mu Karere ka Musanze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yari abatwaye mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, buri mugenzi akaba yari yamuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi kugira ngo amugeze mu Karere ka Musanze.

    Niyikiza Isaac umwe muri aba bagenzi wari uri kumwe n’umugore we, yavuze ko baje ku itariki ya 21 Kamena baje gucuruza imbabura zikorwa mu mabuye nk’uko bisanzwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma ngo bumva itangazo ko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi babura uko basubirayo niko kuguma muri Kigali.

    Yagize ati “Twaje kumva amakuru ko hari imodoka zirimo gutwara abanyeshuri zibakura ku bigo bigaho iziza i Kigali zibageza kuri Stade ya Nyamirambo niko kujyayo ngo turebe ko twabona ubufasha bwo kugera iwacu. Ubwo nibwo twahageze shoferi w’iriya modoka adusanga aho twari duhagaze atubaza abantu bashaka kujya i Musanze tumubwira ko tujyayo aduca ibihumbi 10 tumubwira ko ntayo dufite nyuma twumvikana ko buri umwe amwishyura ibihumbi 7.”

    Manikuza Goderiva nawe yavuze ko shoferi ariwe wagendaga ahamagara abakiriya bajya i Musanze niko guhita binjira mu modoka. Yasabye imbabazi avuga ko barenze ku mabwiriza bayazi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Ndagira inama abandi ko bajya bumva inama n’amabwiriza bahabwa n’abayobozi bacu kuko iki cyorezo kimeze nabi nta munsi w’ubusa gisiba guhitana abantu. Abantu rero birindi batazagwa mu makosa nk’aya twakoze hato batazaba ba nyirabayazana mu kwandura Covid-19 cyangwa bakanduza imiryango yabo.”

    Umushoferi wari utwaye abo bagenzi, Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

    Yagize ati “Naturutse i Musanze ngeze kuri Stade nzanye abo banyeshuri bamaze kuvamo nashyizemo Nizeyimana Theodore kuko we dusanzwe tuziranye twari twanavuganye ko ndibuhamusange nkamugeza i Musanze. Nyuma nibwo naje kubona n’abo bandi bajyayo nabo ndabatwara. Muby’ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.”

    Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk’ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibe n’Akarere ka Rulindo.

    Yagize ati “Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y’Uturere twagiye tubona amakuru y’abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi nawe yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.”

    CP Kabera yavuze ko mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

    Ati “Tumaze kubona ko hari abaturage bubahiriza amabwiriza bakirinda iki cyorezo hakaba n’abandi bakorera ku jisho rya Polisi, icyiciro cya gatatu kikabamo abandi bicara bagahimba amayeri bashaka kungukira mu bandi. Reba nk’ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y’ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z’ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa nawe akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk’inyungu bimubere igihombo gusa.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturarwanda muri rusange ko umuntu wese uzakomeza kurenga kuri aya mabwiriza akeka ko Polisi idahari, amenye ko abaturage bahari kandi ko azafatwa agahanwa icyaba cyiza ari uko buri wese yakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye.

  • Turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavuze rijyanye n’uyu munsi wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 27.

    Iri ni ijambo ryose Perezida Kagame yavuze:

    Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda, ndabasuhuje mwese kandi mbifurije umunsi mwiza wo Kwibohora.

    Imyaka 27 irashize Abanyarwanda twishyize hamwe, tubohora igihugu cyacu.

    Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese.

    Mfashe uyu mwanya ngo mbibashimire.

    Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye.

    U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere abaturage yakozwe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, birerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco.

    Ndashaka na byo kubibashimira.

    Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo Kwibohora uko bisanzwe.

    Ni na yo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa COVID-19 muri iki gihe.

    Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.

    Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura, bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.

    Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza bigomba gukomeza kandi bikihuta.

    Iterambere ntirigarukira mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’igihugu.

    Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere, yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu karere ndetse no ku isi hose.

    Kurwanya no gutsinda COVID-19 ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora.

    Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura COVID-19.

    Turifuza ko zigera ku banyarwanda benshi, uko bizagenda bishoboka.

    Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda.

    Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu. Ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana.

    Hagati aho buri wese afite uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere kugira ngo tubashe kugabanya ibyago byo kwandura virusi yandurira mu mwuka.

    Tugomba kumva akamaro ko kwirinda ubwacu no kurinda abandi kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo.

    Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.

    Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.

    Reka nongere mbashimire kandi mbifurize mwese ubuzima bwiza n’umunsi mwiza wo Kwibohora.


  • Umushoferi wa Coaster yafashwe ajyanye abagenzi i Musanze_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda icunga umutekano wo mu muhanda, yafashe Umushoferi w'imodoka itwara abagenzi ya Coaster wari ubajyanye mu Karere ka Musanze, yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

    Uyu mushoferi yari yazanye abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali, yafashwe asubiye i Musanze ajyanye abagenzi batanu yabaciye 7 000 Frw.

    Uyu mushoferi wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga, yari atwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster.

    Yafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ubwo yari atwaye abagenzi batanu abakuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo abajyanye mu Karere ka Musanze yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

    Uyu mushoferi witwa Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze, yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

    Avuga ko yabanje gushyiramo umwe mu bagenzi ngo kuko basanzwe baziranye, ako kanya aba abonye n'abandi berecyeza i Musanze.

    Ati 'Nyuma nibwo naje kubona n'abo bandi bajyayo na bo ndabatwara. Muby'ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.'

    Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk'ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibi n'Akarere ka Rulindo.

    Yagize ati 'Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y'Uturere twagiye tubona amakuru y'abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n'abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi na we yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.'

    CP Kabera yavuze ko mbere y'uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

    Avuga ko kandi ko uriya mushoferi yashatse kungukira muri aya mabwiriza.

    Ati 'Reba nk'ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y'ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z'ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa na we akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk'inyungu bimubere igihombo gusa.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/04/umushoferi-wa-coaster-yafashwe-ajyanye-abagenzi-i-musanze_-inkuru-irambuye/