Blog

  • Mico The Best agiye gukora ubukwe; hari abake… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo umuhanzi Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Amashusho iyi nkumi yashyize kuri konti ye ya Instagram bigaragara ko yambitswe impeta ahagana saa cyenda n'iminota 54', batangira gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso rwabo ahagana saa cyenda n'iminota 55'.

    Clarisse yanditse kuri instagram avuga ko yabwiye 'Yego' Mico The Best, kandi yiteguye kumarana iminsi yose y'ubuzima bwe na Mico The Best.

    Si we mukobwa wa mbere Mico The Best bakundanye, kuko hari abagiye bavugwa mu itangazamakuru ntihamenyekane iherezo ry'umubano wabo.

    Mico The Best aherutse kubwira INYARWANDA, ko yakuruwe n'uburanga bw'uyu mukobwa n'umutima we bituma yiyemeza kurushinga nawe. Yavuze ko Clarisse ari umukobwa uzi gushishoza kandi uca bugufi, byasunikiye umutima we kumugira umufasha we mu minsi ashigaze ku Isi.

    Clarisse wambitswe impeta na Mico The Best, yamuritse imideli anakina muri filime 'Cow Boy' y'umunyemari Bad Rama, ndetse amakuru avuga ko uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 2019.

    Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Mico The Best yasohoye ifoto imugaragaza yaherekejwe n'umuhanzi Danny Vumbi, yagiye kwiyereka umuryango wa Clarisse.

    Clarisse afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana. Uyu mukobwa anafite abavandimwe be banagaragara muri iyi foto Mico The Best yasohoye.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mico The Best yavuze ko yambitse impeta Clarisse hashize igihe bombi biyeretse ababyeyi, babateguza gushyigikira urugo rw'abana babo.

    Hari abashidikanyije ku mpeta Mico yambitse Clarisse bavuga ko yafataga amashusho y'indirimbo ye:

    Bijya bibaho ko mu gihe umuhanzi yitegura gusohora indirimbo ashobora gutegura ikinyoma, kugira ngo abantu bazashidukire kureba igikorwa gishya aba yitegura gushyira ku isoko.

    Ingero ni nyinshi zagiye zandikwa mu itangazamakuru ariko nyuma abantu bagasanga uwo muhanzi yarabeshyaga rubanda.

    Si iby'i Kigali gusa, kuko n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bakoresha iyi turufu mu kwigarurira imitima ya benshi.

    Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko Mico The Best abaye atarateye ivi ari amashusho y'indirimbo yafataga, iyi ndirimbo yarebwa na miliyoni imwe y'abantu mu gihe cy'umunsi umwe.

    Ati 'Mico The Best nkubu nkasanga ari amashusho y'indirimbo mwanyishyura nyamara.'

    Ally Soudy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse avuga ko inkuru y'uko Mico The Best yambitse impeta umukunzi we 'iradutunguye'.

    Ati 'Ariko turagusabye ibe itari 'video clip' bari gufata, Amen.' Yifurije ishya n'ihirwe Mico The Best abifuriza kuzarambana.

    Umuhanzi Danny Vumbi ubana na Mico The Best muri Kikac Music Label, yahamije ko atari amashusho y'iyi ndirimbo uyu muhanzi yafataga. Ati 'Ni inkuru mpamo.'

    Umunyamakuru Kajette wa The New Times wakoreye INYARWANDA, yavuze ko hari umuhanzi wigeze kumwemerera ko yakoze ubukwe abikora mo inkuru, ariko nyuma acukumbuye asanga uyu muhanzi yafataga amashusho y'indirimbo.

    Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na Isibo Tv, cyatanzweho ibitekerezo by'abantu batandukanye bamwifuriza guhirwa mu buzima bushya agiye gutangira, ariko abandi bavuga ko uyu muhanzi yafataga amashusho y'indirimbo ye.

    Ukoresha izina rya Amirado ati 'Ni amashusho y'indirimbo yafataga yari arimo, uwo mujama nta gikwe [Mu mvugo z'ubu].”

    Mbere y'uko Mico The Best atera ivi, umuraperi Ama G The Black yaganiriye na Yago Tv Show, avuga ko atwerereye Mico The Best ibihumbi icumi.

    Mico yabwiye Isibo Tv ko atari yiteze iyi nkwererano muri ubu buryo, kandi ko itamugezeho. Abajijwe niba azakora ubukwe, yavuze 'mfite icyizere'-Ashimangira ko ntacyo yacumuye ku Mana cyatuma adakora ubukwe.

    Uhujimfura Claude umuvugizi wa Kikac Music Label yahamije ko Mico The Best yambitse impeta umukunzi we, avuga ko mu minsi iri imbere abantu babona ikindi cy'ikimenyetso cy'uko uyu muhanzi atabeshye abakunzi be b'umuziki we.

    Ati 'Ibi bintu ni ukuri kuzuye. Mubonye undi mugabo muri ibi bintu tubamo pe, ibindi ni bugufi.'

    INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko Mico The Best agiye gusohora indirimbo y'urukundo yahimbiye umukunzi we Clarisse aherutse kwambika impeta.

    Inkuru bifitanye isano: Mico The Best yavuze ku mukunzi we Clarisse yambitse impeta 

    Mico The Best yashimye umuryango wa Clarisse wamwakiriye-Aha yari aherekejwe na Danny Vumbi na Claude Uhujimfura

    Mico The Best yavuze ko afite 'icyizere' cy'uko azakora ubukwe n'umukunzi we Clarisse


    Clarisse Khloe Dubnx [Niyo mazina akoresha kuri Instagram] yatangaje ko yemeranyije n'umutima we kubwira 'Yego' Mico The Best

    Clarisse ugiye kurushinga na Mico yasoje amasomo ye mu Bushinwa mu 2019 

    Mico The Best uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Amabiya', ari kwitegura gusohora indirimbo yakoreye umukunzi weMico The Best yatangaje ko nta bana afite mu gasozi, abwira Ama G The Black ati 'uzatangurwa' 

    Mico The Best yatangaje ko afitanye indirimbo na Ama G The Black batarafatira amashusho

    Mico The Best aritegura gukora ubukwe na Clarisse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107311/mico-the-best-agiye-gukora-ubukwe-hari-abakeka-ko-yafataga-amashusho-yindirimbo-ubwo-yambi-107311.html

  • Burya batandukanye nyuma ya Guma Guma! Olvis… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 25 Nyakanga 2013 nibwo abasore batatu bafite indeshyo idasumbana cyane bahuriye ku kugira urubavu ruto bari bazwiho kubyina bihebuje bisuganyije bakora itsinda baryita Active Group, iri tsinda rikaba ryari rigizwe na Dereck, Tizzo na Olivis ariko kuri ubu abantu batangiye kwibaza irengero ryaryo.

    Mu kiganiro umwe mu bagize iri tsinda rya Active yagiranye n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana, yabajijwe byinshi byerekeye iri tsinda birimo uburyo bakiriye igenda rya mugenzi wabo Derek, impamvu hari bamwe basigaye bagaragara bakoze indirimbo ku ruhande, impamvu badaheruka gusohora indirimbo bari kumwe, n’ibindi.

    Olvis yagize ati “(…) Akazi katangiye kugenda biguru ntege umwanya utangiye kuba muto ngirango turangije Guma Guma 2018 nibwo byatangiye, gusa na none haje guma mu rugo buri wese wagendaga ubona yihugiyeho gutyo nyine.'' Olvis yavuze ko umuziki wo ushobora kudahagarara ariko itsinda ryo ntirigaragare aho yanavuze ko na mbere buri umwe uko ari batatu yakoraga umuziki ku giti cye.

    Nta kintu kidashoboka kuko n'abantu basezeranye kuzatandukanywa n'urupfu baratandukana

    Olvis yasobanuye ko Derek atigeze anabasezera agenda!

    Yagize ati''Igenda rye usibye y’uko nyine tutabigizemo uruhare ariko twagiye kubona nyine tubona aragiye kwiga si bibi ariko twabimenye nyine umuntu yagiye biradutungura cyane kuko ntiyatubwiye ariko nyine yahisemo kugenda ariko sinabigaye ariko sinanabishimye kwiga si bibi ariko yari akwiye kugenda nyine bigizwemo uruhare na bagenzi be.''

    Umunyamakuru Lucky Nzeyimana yabajije Olvis niba baheruka kuvugana, avuga ko hashize igihe kinini batavugana yongeraho ko baheruka kuvugana asohora indirimbo kera ariko nabyo ngo bavuganye mu bundi buryo butazwi bavugana niba uburyo yakozemo aribwo nabwo ntibabasha kumvikana.

    Olvis yavuze ko mbere bari bafite amategeko abagenga nka Active hari harimo bimwe bibujijwe nk'ibyo byo gukora indirimbo ku ruhande ati “Urebye nicyo nyine kiba cyarapfuye. Urumva nyine abantu barenga umwe cyangwa babiri ntabwo bikunze kubaho cyane ngo imitwe igende ihura'

    Uyu muhanzi kandi yavuze ko nawe yatunguwe no kubona Derek ari gukora ku giti cye yagize ati “Abantu benshi bakimara kubona izo ndirimbo za Derek barampamagaye kubera ko ntabwo bari batuziho iyo shusho, mbere nka za Urban Boys wajyaga kubona ukabona Safi asohoye indirimbo kuruhande ariko twebwe nka Active ntabwo ariko byari bimeze ntabwo byari byemewe.''

    Yaba Sano Dereck, Olvis cyangwa se Tizzo, buri wese yahuye na mugenzi we asanzwe ari umuhanzi ku giti cye. Dereck yari asanzwe aririmba. Mbere y'ishingwa rya Active, Dereck yakoreraga muri Incredible, aho yaje avuye muri Kina Music yasezeyemo avuga ko abona inyungu ze zitari kugerwa uko abyifuza. Uyu muhanzi kandi yigeze no kuba umwe mu bunganiraga abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya PGGSS2 aho we na Bruce Melody na Charly aribo bikirizaga abahanzi.

    Mugabo Olvis, na we yari asanzwe akora muzika ndetse hari indirimbo ye yitwa 'Hitamo', yigeze kumenyekana cyera. Gusa, kwigaragaza mu buryo bugaragara bisa n'ibyari byarabereye ibamba uyu musore kuko ari umwe mu bahanzi baba baramaze igihe kinini mu cyiciro cy'abahanzi bakizamuka.

    Tizzo yabanje kuba umubyinnyi ariko mu mwaka wa 2012 atangaza ko agiye no kujya aririmba ndetse atangira gushyira hanze indirimbo zagaragaragamo ibyino nyinshi. Imwe mu ndirimbo ze harimo 'Mbona bikaze'.

    Urugendo rwa Active muri muzika

    Iri tsinda kuva ryashingwa muri 2013 ryahise rifatwa n'inzu itunganya muzika ya Incredible Record aho bakoreye imishinga yabo myinshi icyakora ntibatinzemo kuko muri 2014 aba bahanzi bahise bimurira ibikorwa byabo mu yindi nzu itunganya muzika ya Infinity ubu yamaze guhindura izina ikitwa New Level bakibarizwamo kugeza magingo aya.

    Indirimbo zakunzwe mu zo bakoze nk'itsinda rya Active

    Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa 'Uri Mwiza' ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Aba bahanzi bahise bafatiraho bakomeza gukorana nk'itsinda nyuma yaho bakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n'izakunzwe cyane zirimo; Udukoryo twinshi, Aisha, Pole, Lift, Nicyo naremewe, Active love, Amafiyeri, Online love, Slow Down, Bape bakoranye na Dj Marnaud, Final n'izindi nyinshi dore ko bafite izitari nkeya.

    Amateka y'iri tsinda mu bijyanye n'amarushanwa cyangwa ibihembo binyuranye

    Ubuhanga bw'aba basore mu kubyina no kuririmba byaborohereje kwamamara, ntibyatinze muri 2014 bahita binjira mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards aha bakaba baranegukanye igikombe cya Best New Artist 2014. Aba bahanzi bagiye bitabira ibitaramo bikomeye hano mu gihugu ndetse no mu ntara hafi ya zose z'igihugu.

    Bafite amateka mu irushanwa rya PGGSS

    Muri 2014 ni bwo bwa mbere iri tsinda ryinjiye muri PGGSS4 iki gihe bwari ubwa mbere bagiyemo, bahise begukana umwanya wa gatanu. Usibye gushimirwa uko bitwaye banegukanye na miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3,000,000 Frw) zari zigenewe umuhanzi uri bwegukane uyu mwanya. Iki gihe igikombe bahataniraga cyegukanywe na Jay Polly.

    Muri 2015 aba bahanzi bongeye gusubira muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu, aha naho bidatandukanye n'uko byagenze ku nshuro yabo ya mbere bajyamo begukanye umwanya wa gatanu mu gihe igikombe bahataniraga cya PGGSS5 cyegukanywe na Butera Knowless.


    Amakuru aravuga ko Active yamaze gusenyuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107306/burya-batandukanye-nyuma-ya-guma-guma-olvis-yaciye-amarenga-ko-itsinda-rya-active-ritakiba-107306.html

  • Mwizero Don Parfait wakiniraga As Muhanga yak… – #rwanda #RwOT

    Don Parfait ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yageze muri As Muhanga, umwaka ushize w’imikino ubwo yari aturutse muri Zambia mu ikipe ya Kabwe Warriors. Hari hashize iminsi akurikiranweho gukoresha ikiyobwabwenge cy’urumogi aho yafatawe muri Muhanga afite agafunyika k’urumogi mu mufuka w’ipantaro.

    Mu rubanza rw’uyu musore yireguye avuga ko agapfunyika yafatanywe kari umuti uvura inzoka. Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye uyu musore igihano cy’amezi 6 akora imirimo nsimburagifungo mu karere ka Gisagara nako kabarizwa mu ntara y’amajyepfo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107327/mwizero-don-parfait-wakiniraga-as-muhanga-yakatiwe-imirimo-nsimburagifungo-107327.html

  • Dore abakuru b'ibihugu bafite agatubutse kurusha abandi ku Isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakuru b'ibihugu na za guverinoma bakize kurusha abandi, nubwo atari ibintu bijya byoroha kumenya imitungo nyakuri y'abakuru b'ibihugu. Aha ntituri buvuge abayobora muburyo bwa perezida gusa ahubwo harazamo nabakoresha uburyo bw'ubwami. Ese wowe haruwo ufana wifuza kureba ko ari muba mbere? Kurikira inkuru yose.

    1.Vladimir Putin-RUSSIA- Miliyari 70$

    Uyu mugabo uyobora Uburusiya kuva mu ntangiriro za 2000, ni umuntu unatinyitse ku isi, ndetse nabya bihugu by'ibihangange biramutinya.
    Uretse kuba ari perezida w'igihugu kinini kurusha ibindi ku isi ni umuhanga muri politiki, ni umusirikare, ni umukinnyi wa karate, umuhanga mu gutwara ubwato, ni umuririmbyi, inzobere mu gutwara ifarashi ariko byagera kuri business akaba uwa mbere. Ikinyamakuru forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bakuru b'ibihugu bakize ndetse abarirwa miliyari 70 z'amadorali. Icyakora banavuga ko aya atangazwa ari macye cyane kuko ahubwo ngo ashobora kuba ageza no muri miliyari 500. Putin ahembwa ibihumbi 187,000 by'amadorali ku mwaka.

    2.Maha Vajiralongkorn-THAILAND- Miliyari 30$

    Uyu Maha ni umwami wo muri Thailand uretse kuba ari umwami w'igihugu cyo muri aziya yepfo, ni n'umukire ku rwego rwo hejuru. Uyu mu gihugu cye arubahwa cyane ndetse akaba amaze igihe kinini ayobora. Forbes imubarira miliyari 30 z'amadorali ibi bikamutereka ku mwanya wa kabiri mu bayobozi b'ibihugu bakize cyane.

    3.Hassanal Bolkiah-BRUNEI- Miliyari 20$

    Bolkiah umaze kwamamara cyane ni umuyobozi (Sultan) wa Brunei, uyu agira udushya twinshi cyane, uretse kuba azwiho kuba atunze imodoka zisaga 7000 zihenze cyane, uyu bivugwa ko ari nawe wa mbere ku isi ufite inzu nini cyane yo kubamo. Uyu rero ibyo byose abitungana n'amafaranga menshi kuko ubu abarirwa miliyari 20 z'amadorali ya Amerika.

    4.Salman Bin AbdulAziz Al-Saud-Saudi ARABIA- Miliyari 20$

    Uyu wavutse mu 1935 yabaye umwami agize imyaka 80 nyuma y'urupfu rw'umuvandimwe we wari umwami bari bahuje se. ayobora Arabia Saudite igihugu gikize cyane kuri peteroli, ari naho akura amafaranga menshi atunze. Salman ubu abarirwa miliyari 20 mu madorali akaza ku mwanya wa kane.

    5.Khalifa Bin Zayed al Nahyan-UAE- Miliyari 18$

    Khalifa aza kumwanya wa gatanu na miliyari 20 z'amadorali, uyu ayobora Emira zunze ubumwe z'abarabu. Uyu ni umukire ariko udakunda kubaho ubuzima buhenze, yigeze gutwara imitima ya benshi ubwo yatangaga miliyoni 460 akazifashisha abatishoboye, ibyo byatumye yandikwa ku isi hose.

    6. Mohammed Bin Rashid al-Maktoum-DUBAI- Miliyari 14$

    Uyu Maktoum ayobora umujyi wa Dubai, tuwita umujyi kuko ni agace kari muri UAE twabonye haruguru. Uretse kuyobora Dubai uyu nina visi perezida wa UAE akaba yungirije Khalifa, uyu kandi bivugwa ko ikigo gikora ibintu hafi ya byose muri Dubai agifitemo imigabane ingana na 99.6%, ku mwanya wa gatandatu Maktoum abarirwa miliyari 14 z'amadorali.

    7.Hans Adams II- LIECHTENSTEIN— Miliyari 3.5$

    Ni igihugu gisa nkikitazwi, ariko kirakize cyane, adams ni igikomangoma muriki gihugu, uyu nawe aza kuri uru rutonde kuko abarirwa miliyari eshatu nigice.

    8.Sebastian Pinera-CHILE- Miliyari 2.9$

    Uyu ayobora igihugu cya Chile muri Amerika y'amajyepfo, akaba yarafashe uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora muri 2010. Uyu uretse kuba ari umukuru w'igihugu, ni umushoramari, rwiyemezamirimo, umucuruzi ukomeye ndetse akaba ari umuhanga mu birebana n'ubukungu. Abarirwa miliyari 2 na miliyoni 900 z'amadorali.

    9.Donald Trump-USA- Miliyari 2.4$

    Uyu wavuye ku mwanya wa perezida mukwezi kwa mbere uyu mwaka, yageze kuri uyu mwanya muri 2016 ariko ntiyaza guhirwa na manda ya kabiri. Mbere yo kuba perezida uyu yara asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse w'umuherwe. Kuri ubu abarirwa miliyari 2 na miliyoni 400 mu madorali.

    10.Mohammed VI-MOROCCO- Miliyari 2.1$

    Uretse kuba aza kurutonde rwabakuru b'ibihugu bakize ku isi umwami Mohammed VI wa Maroc ninawe mukuru w'igihugu ukize ku mugabane wose wa Africa. Ayobora Maroc kuva mu 1999 ndetse kuri ubu akaba abarirwa miliyari 2 na miliyoni 100 z'amadorali.

     

    Ese wowe hari uwo wakekaga tutashyizemo? Twandikire muri comment.

    Source : https://yegob.rw/dore-abakuru-bibihugu-bafite-agatubutse-kurusha-abandi-ku-isi/

  • Abagore n'inkumi bakora siporo nk'abarimo gutera akabariro basekeje abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amashusho yakwirakwijwe cyane kumbuga nkoranymbaga zitandukanye, aya mashusho agaragaza abagore n'abakobwa bivanze n'abagabo bakora siporo bagorora imibiri.

    Nk'uko bigaragara muri aya mashusho abagore bakora izi siporo binyonga, amaboko n'amaguru aribyo bifashe hasi bagenda bazamura ikibuno hejuru.

     

    Ubu buryo bwo gukora siporo winyonga amaguru n'amaboko bifashe hasi ni uburyo bwiza cyane butuma igice cy'umugongo cyigorora.

    Icyatangaje abantu benshi ndetse nicyagiye kigarukwaho cyane muri aya mashusho ni uburyo aba bagore baba binyonga bisa neza n'uburyo abagore n'abagabo bakoresha binyonga iyo batera akabariro.

    Aya mashusho yakwirakwijwe cyane mubinyamakuru byo muri kenya banavuga ko ariho yafatiwe.

    Source : https://yegob.rw/abagore-ninkumi-bakora-siporo-nkabarimo-gutera-akabariro-basekeje-abatari-bake/

  • Aho yaciye ntihaca urwango: Jennifer Lopez yavuze akanyamuneza n'ibyishimo akomeje guterwa n'umukunzi we mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi inkuru ibaye kimomo ko Jennifer Lopez yasubiranye na Ben Affleck bigeze gukundana mu mwaka wa 2002 nyuma bakaza gutandukana gusa kuri ubu Jennifer Lopez yavuze ko yishimiye urukundo we na Ben Affleck babayemo cyane.

    Mu kiganiro Jennifer Lopez yagiranye n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Popsugar, Parismatch n'ibindi yavuze ko kuri ubu yibereye ku munezero atari yarigeze kubaml mbere dore ko we na Ben Affleck babanye mu rukundo rutazira uburyarya akaba yanashimangiye ko urukundo akunda Ben Affleck ari urw'umwimerere dore ko ngo banakundanye kuva kera.

    Nubwo Jennifer Lopez yatangaje aya magambo ariko hashize iminsi havugwa ko Jennifer Lopez atazi kwifatira ibyemezo. Ni nyuma yuko Jennifer Lopez yari amaze gutandukana na Alex Rodriguez bendaga kurushinga.

    Jennifer Lopez na Alex Rodriguez batandukanye bitegura kurushinga

    Source : https://yegob.rw/aho-yaciye-ntihaca-urwango-jennifer-lopez-yavuze-akanyamuneza-nibyishimo-akomeje-guterwa-numukunzi-we-mushya/

  • Ingabo zambariye kurwanya ubukene: Mu 2020/21 RDF yashoye miliyari 75 Frw mu bikorwa by’iterambere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri izi mbwirwaruhame Perezida Kagame agaragaza ko kimwe n’urugamba rwo kubohora igihugu, uru na rwo rusaba ubufatanye bw’inzego zose bireba zirimo n’Ingabo z’u Rwanda.

    Hejuru yo kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga umudendezo w’Abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda zifite n’inshingano yo gutanga umusanzu mu kubaka iterambere ry’Igihugu.

    Izi nshingano ingabo z’u Rwanda zizuzuza binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo amavuriro, amashuri, ibiraro n’imihanda. Uretse ibi bikorwaremezo zinatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kubakira abatishoboye aho gutura.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ingabo igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 Ingabo z’u Rwanda zakoresheje arenga miliyari 75 mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Kimwe n’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse no mu wa 2020/2021 Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo bigamije iterambere bitandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo byose yatwaye asaga 75,123,857,724 Frw. Ni amafaranga yabonetse ku bufatanye bwa RDF n’izindi nzego zitandukanye zirimo Minisante, Mineduc, Mininfra, Minict, Minicom, Minagri, Rema, REB n’izindi.

    Hubatswe ibitaro bya Nyabikenke, imihanda, ibiraro…..

    Abatuye muri Nyabikenke mu Karere ka Muhanga ni bamwe mu bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru ahanini biturutse ku kuba nta bitaro bafite muri aka gace bishobora kuzitanga.

    Nyuma yo kubona iki kibazo Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuhubaka ibitaro biri ku rwego rw’akarere. Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye mu 2013 ariko mu 2014 imirimo iza guhagarara bitewe n’uko rwiyemezamirimo yabitaye.

    Mu 2018 imirimo yo kubaka ibi bitaro yeguriwe Inkeragutabara, kugeza ubu imirimo yo kubyuka ikaba iri ku musozo ku buryo bizatahwa mu minsi ya vuba.

    Ibi bitaro nibimara kuzura neza bizafasha abaturage bo muri aka gace basabwaga kujya ku bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke cyangwa ibya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga kugira ngo babone serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego rwa hejuru.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bitaro izatwara asaga miliyari 9 Frw.

    Uretse ibi bitaro bya Nyabikenke mu mwaka wa 2020/21 Ingabo z’u Rwanda zubatse ibigo nderabuzima bibiri mu Karere ka Karongi na Rusizi. Ibi byose byuzuye bitwaye 715.534 598 Frw.

    Ingabo z’u Rwanda kandi zakoresheje 232 612 287 Frw mu kubaka amavuriro y’ibanze ’Postes de santé eshatu ziherereye mu turere twa Gicumbi, Gasabo na Gakenke.

    Hubatswe inzu zitanga serivisi z’ububyaza mu Karere ka Nyarugenge na Rulindo zatwaye 185 871 954 Frw. Mu karere ka Kamonyi ho hubatswe inzu itanga serivisi z’ubuvuzi bw’abana ifite agaciro ka 17.432.189 Frw.

    Mu mwaka wa 2020/21, Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanyije n’izindi nzego zitandukanye zubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 705 zatwaye 8.995.733.407 Frw. Izi nzu zubatswe mu turere 25 tw’Igihugu zihabwa imiryango 705.

    Uretse izi nzu zubakiwe abarokotse jenoside hanubatswe izindi 59 zihabwa abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Izi zo zuzuye zitwaye 947. 613.913 Frw zihabwa imiryango 59 yo hirya no hino mu gihugu.

    Mu karere ka Nyagatare kandi ingabo z’u Rwanda zahubatse umuyoboro w’amazi ufite kilometero 33 kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abaturage batagiraga amazi meza. Uyu muyoboro wuzuye utwaye 803.340.612 Frw.

    Mu bijyanye n’uburezi mu turere twa Burera, Gicumbi, Nyagatare, Rulindo na Huye, Ingabo z’u Rwanda zahubatse amashuri yisumbuye atanga amasomo y’ubumenyingiro umunani na IPRC imwe. Ibi bikorwa byuzuye bitwaye 11.959. 579.397 Frw.

    Mu bijyanye n’ibindi bikorwaremezo mu mwaka wa 2020/21 ingabo z’u Rwanda zubatse zinasana ibiraro bine byo mu turere twa Bugesera na Nyabihu, byuzura bitwaye 402. 087.820 Frw.

    Zanubatse kandi imihanda ifite uburebure bwa kilometero 187.965 Frw mu turere dutandatu tugize igihugu. Imirimo yo kubaka iyi mihanda yarangiye itwaye 11.784.788.025 Frw.

    Imirimo yo kubaka ibi bitaro bya Nyabikenke yatwaye arenga miliyari 9Frw, bizafasha abatuye muri aka gace kubona ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru hafi

    Hubatswe imidugudu igezweho

    Kimwe mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zikora buri mwaka mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ni ukubaka imidugudu igezweho izwi nka ‘IDP Model Villages’.

    Mu mwaka wa 2020/21 hubatswe imidugudu nk’iyi ibiri irimo uwa Kinihira n’uwa Kinigi. Iyi midugudu uko ari ibiri yuzuye itwaye 27.294.379.418 Frw ituzwamo imiryango 144 itishoboye.

    Iyi midugudu yaje isanga indi yujujwe n’Ingabo z’u Rwanda irimo uwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, uwa Mukuyu uri mu Karere ka Gasabo n’uwa Mugina uri mu Karere ka Kamonyi.

    Iyi midugudu iba yubatswe mu buryo bugezweho ku buryo ifite ibikorwaremezo byose bishoboka birimo amavuriro n’amashuri. Abaturage bahabwa inzu nziza kandi zirimo n’ibikoresho byose.

    Abatujwe muri iyi midugudu bagiye bahabwa n’indi mishinga irimo ubworozi bw’inka n’inkoko ngo ikomeze kubasindagiza mu rugendo rw’iterambere.

    Kuva mu 2016 ku munsi wo Kwibohora hatahwa imidugudu igezweho. Hamaze gutahwa imidugudu 82.

    Muri iyi midugudu igera kuri itanu irimo uwa Rweru, uwa Kazirankara-Nyundo, uwa Horezo-Kanyenyeri, uwa Karama n’uwa Gishuro yatashywe na Perezida Paul Kagame.

    Umudugudu wa Kinigi uwurebeye hejuru ni uku ugaragara. Wuzuye utwaye arenga miliyari 26 Frw

    Uyu mudugudu wa Kinigi ufite Ikigo nderabuzima cyujuje ibisabwa byose

    Iki kigo nderabuzima cyubatswe hakoreshejwe arenga miliyari 1 Frw

    Abatujwe mu mudugudu wa Kinigi bavuze ko bigiye kubahindurira ubuzima

    Muri Nyamagabe naho hubatswe Umudugudu wa Kaduha ugizwe n’inzu zigezweho

    Mu Karere ka Gicumbi hubatswe ‘Gatuna Health Post’ izajya ifasha abahatuye kubona ubuvuzi hafi

    Izi ni inyubako za ‘Groupe Scolaire Vunga’ mu Karere ka Nyabihu. Zubatswe ku bufatanye na RDF

    Ingabo z’u Rwanda kandi zasannye ikiraro cya Giciye giherereye mu Karere ka Nyabihu

    RDF igira n’uruhare mu bikorwa by’ubworozi aha yorozaga abaturage bo mu Karere ka Burera

    Aya materasi yo muri Mukarange mu Karere ka Gicumbi yakozwe ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda

  • Ngoga Thierry yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Me Ngoga ni umunyamategeko w’umwuga akaba amaze imyaka irenga 14 akorana n’ibigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda ndetse yanabaye Umwanditsi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

    Ni inzobere mu bijyanye n’ubutabera bwifashisha ubukemurampaka, akaba yarakunze gukora cyane mu bijyanye n’ubukemurampaka mu rwego rw’ubucuruzi no gushyiraho politiki igena uburyo bukorwamo mu Rwanda no muri Afurika.

    Me Ngoga kandi yabaye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse akaba yaragiye akora mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta.

    Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ihuriro ry’Abanditsi n’ibindi.

    ICC ni urugaga ruhuza ibigo birenga miliyoni 45 byo mu bihugu birenga 100 ku Isi. Abanyamuryango barwo barimo sosiyete nyinshi zikomeye, imishinga mito n’iciriritse, amashyirahamwe y’ubucuruzi n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikomeye.

    Uru rugaga rufite ububasha n’ubushobozi bwo guhuza inzego za leta n’abikorera hagamijwe ko abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ngoga Gakuba Thierry yabaye Umunyarwanda wa mbere wagizwe umucamanza mu Rukiko Nkemurampaka rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi, ICC, rumaze imyaka isaga 100 rushinzwe

  • U Rwanda rugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwemejwe nk’icyicaro gikuru cy’iki kigo muri Afurika mu gihe Ethiopia yagizwe icyicaro gikuru cy’icyo gihugu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Africa E-Trade Group ni ikigo cyatangijwe ndetse kikanayoborwa na Mulualem Syoum, kikaba gifite andi mashami mu Bwami bwa Eswatini ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo na Repubulika ya Guinea muri Afurika y’Uburengerazuba.

    Iki kigo gikorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite intego yo kongera umutekano mu by’ikoranabuhanga, kongera imikoranire hagati y’ibigo bitumiza bikanohereza ibicuruzwa hanze ya Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, koroshya ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu 2023, buzaba bumaze guhanga imirimo 12.000, mu gihe 50% byayo izahabwa abagore.

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group

  • Kayonza: Nyuma y’inshuro ebyiri agerageza kwiyahura agatabarwa, iya gatatu yamuhitanye – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga 2021; yaguye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo nyina wabo w’uyu musore yajyaga gufata amajerekani mu nzu yabagamo hafi y’iwabo agasanga urugi rufungiyemo imbere yakomanga ntihagire umufungurira.

    Ati “Bahise bica urugi basanga byarangiye yapfuye, ni ko guhita baduhamagara njyanayo na RIB na Polisi hahita hanaza abashinzwe gupima ibimenyetso muri RIB. Bapimye basanga afite icupa ry’umuti wa Rava batera mu nyanya basanze yaritoboye yanyweyeho.”

    Yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umunyonzi ngo mu minsi ishize bamwibye igare asa n’ubura icyo akora akajya agenda abwira abantu ko ababyeyi be bamwanga.

    Gitifu Kagabo yavuze ko ngo ababyeyi be bababwiye ko yigeze kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri agatabarwa n’abantu.

    Ati “Yigeze no kujya Rwinkwavu mu mugezi witwa Kibaya yinagamo umuntu wahingaga hafi aho amukuramo, umusore akagenda avuga ko uko byagenda kose azabarushya. Mu minsi ishize nabwo yagerageje kwiyahura mu Murenge wa Nyamirama mu Mugezi wa Gashaka nabwo abantu baramutabara ni ibintu rero yari agambiriye.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Si ubwa mbere mu Murenge wa Kabarondo hagaragaye umuntu wiyahuye muri aya mezi, mu minsi ishize nabwo hagaragaye umwana w’umusore wacishijweho akanyafu n’ababyeyi bituma yiyahura.

    Ifoto igaragaza kamwe mu duce tw’i Kayonza aho uyu musore yiyahuriye