Blog

  • Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!! #rwanda #RwOT

    Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!
    Aimable Karasira ni umwe mu bantu bamaze igihe bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako basebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage.

    Ibikorwa bye bibi Rushyashya yabigarutseho kenshi, yerekana ko niba Aimable Karasira adafashwe ngo aryozwe ubugizi bwa nabi, byari kuba ari ukorora umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Igihe cyarageze, atabwa muri yombi, ndetse yamaze gushyikirizwa urukiko.
    Tariki 07 Nyakanga 2021, imbere y'Urukiko yarihanukiriye ati:'Maze imyaka 18 ndi ku miti y'abarwayi bo mu mutwe'. Biramenyerewe ko mu nkiko abunganizi mu mategeko bategura amayeri yose ashobora gutabara umukiliya, cyane cyane iyo babona ibyaha aregwa bikomeye, ku buryo nta ngingo yindi imurengera uretse ayo mayeri nyine. By'umwihariko kuri Karasira Aimable, nta tegeko abunganizi be bashoboraga kwitabaza ngo rimugire umwere, ku magambo yivugiye mu ruhame kandi inshuro nyinshi. Icyari gisigaye gusa rero ni ukumugira inama yo kwigira umusazi, bagamije kugusha urukiko mu mutego wo kureka urubanza, Karasira akarekurwa.
    Nyamara rero, nk'uko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, nta kuntu wavuga ko amahano ya Karasira yayakoreshejwe n'uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe bigaragara ko imigambi ye yayicuranye ubwenge n'intego yo kwangiza. Ibyo yavuze byose yabisubiyemo kenshi nta gutegwa, nta guhuzagurika, ndetse n'abamuhaye ijambo inshuro utabara barabibonaga neza ko ibitekerezo bya Karasira bikurikiranye mu buryo bwa gihanga mu konona.

    Wasobanura ute uburyo umuntu amaze imyaka 18 ari ku miti y'abarwayi bo mu mutwe, kandi muri iyo myaka hari iyo yamaze yigisha muri Kaminuza ibijyanye n'ikoranabuhanga? Niba abaganga baramubonagamo uburwayi kuki batamenyeshe Kaminuza ko ikoresha musazi ngo nibiba ngombwa ahabwe ikiruhuko gihagije cyo kwivuza? Kuki muri iyo myaka yose, baba abayobozi be, abarimu bakoranye, abanyeshuri yigishaga, nta muntu n'umwe wigeze agaragaza ko Aimable Karasira ari umurwayi udakwiye kwigisha muri kaminuza?

    Twibukiranye ko Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'uRwanda kubera amakosa arimo no 'kuroga' urubyiruko arushyiramo imyumvire y'amacakubiri. Ntaho bihuriye n'uburwayi ubwo ari bwo bwose bwaba bwaramugaragayeho.

    Ubwo inzego zibishinzwe zajyaga gusaka mu rugo rwa Karasira, zahasanze amamiliyoni y'amafaranga(arimo n'amanyamahanga). Hari amakuru yizewe avuga ko ayo mafaranga yayahabwaga n'abanzi b'uRwanda. Ese bakagize menshi, bafite n'ayo guha abasazi? Igisubizo buri wese yacyiha, nta mukoresha wahitamo umurwayi wo mu mutwe, ahubwo ahitamo uzatanga umusaruro umutezeho.

    Ninde murwayi wo mu mutwe ushobora gushinga televiziyo nk'uko Aimable Karasira yabikoze ashinga 'Umubavu TV'?! Ese ninde usara akamenya ko ari umusazi ra?
    Iturufu ya Karasira n'abanyamategeko be yatarahuwe. Bahisemo iyi'stategy' yo kwisarisha, nk'uko Rusesabagina yahisemo iyo kwihakana ubunyarwanda, Béatrice Munyenyezi ahitamo iyo kuvuga ko atazi Ikinyarwanda n'abandi benshi nka Ngeze Hassan wasabye kuburana mu cyarabu byo kuruhanya, ariko birangira n'ubundi uhanwa ahanwe. Aha rero niho dusaba urukiko kutazagwa mu mutego wo kwibwira ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe, aho kumuburanisha ku byaha bikomeye aregwa rukaba rwamwohereza i Ndera mu bitaro. Ikindi, urukiko ruzaperereze ku mpapuro Karasira avuga ko yavanye kwa muganga, kuko bishobora kuba birimo ruswa.

    Ntawe usarira kuri Jenoside, n'ubwo koko kuyipfobya no kuyihakana ubwabyo ari ubusazi, ariko Aimable Karasira ni' UMUSAZI-MWENGE'.

    The post Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubutabera-ntibuzagwe-mu-mutego-wa-aimable-karasira-wiyita-umurwayi-wo-mu-mutwe-kandi-ariumusazi-mwenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutabera-ntibuzagwe-mu-mutego-wa-aimable-karasira-wiyita-umurwayi-wo-mu-mutwe-kandi-ariumusazi-mwenge

  • Uganda yarekuye abandi banyarwanda 11 yari imaze igihe ikorera iyicarubozo #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021 ni bwo imodoka zizanye abo Banyarwanda zageze ku mupaka wa Kagitumba na Milama, abo Banyarwanda bakaba barimo abagabo 10 n’umugore umwe.

    Abo Banyarwanda baje bakurikira abandi 17 birukanywe na Uganda mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka, ndetse n’abandi bagiye barekurwa urusorongo mbere yabo, bose bakaba barekurwa bamaze igihe kinini bafungiwe muri igereza zitandukanye.

    Aba bose, baba abagabo,abagore n’urubyruko bajyanwa muri za gereza zitandukanye bashinjwa kunekera u Rwanda mu gihe ari abaturage bajyagayo mu bihe bitandukanye bagiye gushaka imibereho igihe inzira zari zikiri nyabagendwa.

    Kuri ubu ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano wajemo agatotsi, kaje mu buhahirane nyuma y’aho bigaragariye ko Uganda ifunga ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda bagiye guhahirayo ndetse ikaba ishinjwa no gufasha imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-banyarwanda-11-yari-imaze-igihe-ikorera-iyicarubozo

  • Usenze byaburizamo imigambi ya Satani-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Hari ibintu bizakubaho bitari ubushake bw’Imana, ariko kuko wananiwe gusenga ngo ubone imbaraga, bizakubaho! Hari igihe umuntu akubwira ngo ' Disi nari nabirose!' hanyuma ubirose wabikozeho iki?

    'Umuntu yaraje arambwira ati’ Narose’, nti warose iki?’ ati' Narose ikiyoka kinini kintera ndwana nacyo ariko numva simfite imbarag, kiranshika kirigendera' nti ye?!!, arambwira ngo ndumva ntazi n’icyo bisbanura. Ndamubwira nti sawa, icyakora ukwiye gusenga. Kubw’akazi kenshi na stress y’ubuzima ntiyasenga. Ibyabaye, umugabo we yamusabye ko ko bajya kuba iburayi, amusaba ko bafunguza konte y’amadorari iburayi bakazajyenda bayasanga yo. Umudamu utwo ahembwe twose akatwohereza, hashira iminsi bashyiraho amafaranga.

    Icyakurikiyeho yaramubwiye ngo hasigaye iminsi ibiri tugiye kugenda impapuro zabonetse, bagurisha ibintu byose bafite mu rugo, umudamu afata conge ku kazi azi ngo bazagenda mu minsi 2 Kumbe umugabo agiye gutorokana n’indaya. Hashize imyaka 7(isaga) umugabo ntarongera kumubonesha amaso. Inzoka ni uburiganya aba arariganyijwe. Aza arira ambwira ngo 'Disi za nzozi nazisobanukiwe, nahuye n’uburiganya! Nti 'nibwo ukizimenya?' Pst Desire. Imana, ntacyo izakora itabanje kumenyesha intore zayo, ariko ikibazo iyo ibitubwiye tubikoraho iki?

    Iyo dusenze Imana ishobora kuburizamo imigambi ya Satani

    Imbaraga zo gusenga, zaburijemo jenoside y’abayahudi igihe bari i Babuloni(mu bihugu 127) bagiye gupfa, itegeko ryanditswe ryasinywe ko uwo munsi abayuda bagomba gupfa. Hanyuma bahitamo gusenga amasengesho y’iminsi 3, haba impinduka abayuda ngo bagira ububasha ku banzi babo! Kugeza uyu munsi muri Isiraheli uwo munsi urakizihizwa. Igihugu cyose gifata konge bakibuka ko hari umuntu w’intwari witwa Esiteri na Morodekayi bahagaritse jenoside bari bagiye gukorerwa na Hamani. Akabazo gato? Ubwo iyo badasenga yari kuba, cyangwa ntiyari kuba? Yari kuba.

    'Rimwe nari ndi i kibungo muri Sake, turyamanye n’umupasiteri umwe ararota. Arota arwana n’inzoka3, ebyiri arazica imwe iraguruka iramusiga. Ahita abwira umudmu we ngo’ Mada, ntegurira igikapu ngiye gusenga nzagaruka nayo ipfuye! Ndamubwira nti' ariko pasite naje kugusura mvuye i Kigali, ugiye kunta mu nzu ngo ugiye gusenga ngo warose?' arambwira ati'Ntubizi wowe, njyewe urugamba ndwana ndaruzi!' icyakurikiye ni iki? Yaragiye ajya gusenga iminsi 3 ndamutegereza. Aho agarukiye, arambwira ati “Noneho nabonye Imana impa insinzi kuri cya kibazo’ Uzi ibyabaye? Icyumweru gikurikiyeho haje umuntu amurogera abana3, kumwe za nzoka zaje ari eshatu. Abana babiri bagerageza kubarutsa ntibaremba cyane, umwe araremba agera muri koma!

    Ubwo iyo ataba yarasenze ngo ya nzoka ipfe, yari bubeho? Imana yamumugaruriye nk’uzutse kubera ya masengesho y’iminsi 3. Ariko dufite stress nta mwanya dufite wo gusenga, nyamara gusenga bizana imbaraga byatuma Imana iburizamo imigambi ya Satani. Nagira ngo mbibutse ko tutaremye mu buryo bw’inka n’ihene, hari akantu Imana yadusigiye itahaye inyamanswa kitwa amahitamo. Iyo ukoresheje amahitamo yawe mu gushaka Imana no kuyegera, imbaraga z’umutima zizaza bizaburizamo imigambi ya Satani. Ariko ntidufite umwanya wo gusenga! Bigeze aho dusigaye dufite abantu dukodesha ngo bajye kudusengera, ariko biriya ni ubutubuzi baba babehsya! Ubugingo burakureba ku giti cyawe.

    Kwikorererana imitwaro Bibiliya irabyemera, ariko ku kibazo kirebana n’ubugingo ni wowe ku giti cyawe. Hezekiya, Imana yaramubwiye iti'Ugiye gupfa' imutumaho umuhanuzi iramubwira ngo 'Itegure usezere’ ahita yerekera ivure yibutsa Imana imirimo, Imana ibwira Yesaya ngo 'subira yo umubwire ngo ikongereye imyaka 15'

    Satani azanwa no: Kwica, kwiba, no kurimbura ariko Yesu atanga ubugingo bwinshi iyo abantu basenze. Tubasha kuburizamo imigambi ya Satani iyo twasenze.

    Pasiteri Desire Habyarimana

    Reba hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Usenze-byaburizamo-imigambi-ya-Satani-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Ni iki kigaragaza Umwuka Wera ku muntu? #rwanda #RwOT

    “Umuntu wese ahabwa ikimwerekanaho Umwuka Wera kugira ngo bose bafashwe” 1 Abakorinto 12:7

    Mubyerekana ko umuntu yahawe Umwuka Wera harimo n’imbuto z’Umwuka Wera, kandi impano zitangwa atari inyungu bwite ku muntu wazihawe ahubwo ari ukugira ngo bose bafashwe.

    Impano z’Umwuka Wera zirimo ibyiciro bibiri:

    1. Hari izishira cyangwa zirangira, ni 7 ariko zishira kubera impamvu , izi mpano zituma abantu baza bakurikiye imirimo yazo:

    i. Kuba intumwa, Abefeso4:11

    ii.Ubuhanuzi, 1Abakorinto 12:10

    iii. Gukora ibitangaza, 1 Abakorinto 12:28

    iv.Gukiza indwara, 1 Abakorinto 12:9

    v. Impano y’ijambo ryo kumenya , 1 Abakorinto 12:8

    vi. Kuvuga indimi nyinshi , Yakobo 3:5

    vii. Gusobanura indimi, 1 Abakorinto12

    2. Hari izindi mpano zitarangira, izi ni 11 izi mpano mbere yuko zifasha abandi zibanza zigafasha uzihawe.

    i. Ubwenge, 1 Abakorinto 12:8

    ii. Kurobanura imyuka , 1 abakorinto 12:18

    iii. Kutikanyiza, Abaroma 12:8

    iv. Guhugura , Abaroma 12:8

    v. Gufasha , Abaroma 12:7

    vi. Ubugwaneza , Abaroma 12:8

    vii. Ubuyobozi n’ubutegetsi, Tito 1:4-5,1 Abakorinto 12:28

    viii. Kwizera, 1 Abakorinto 12

    ix. Kwigisha, Abefeso 4:11, Ibyakozwen’intumwa 18:24-25

    x. Kubwiriza ijambo ry’Imana, 2 Timoteyo4:5

    xi. Kuba umushumba, Ibyakozwe n’intumwa 20:28

    Buriwese agire ikimwerekanaho Umwuka Wera w’Imana kugira ngo abizera n’abatizera bafashwe.Imana itwambike imbaraga muri uru rugendo Dushake uwo Mwuka Wera ni Yesu wamutugeneye.

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-kigaragaza-Umwuka-Wera-ku-muntu.html

  • Abarwariye covid-19 mu ngo barasaba ubufasha bwo kwita ku miryango yabo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyagatare, abanduye icyorezo cya Covid-19 barwariye mu ngo no mu bigo bibitaho, baragaragaza ko bisaba ubufasha buturutse ahandi kugira ngo bite ku miryango yabo.

    Inzego z'ubuzima mu karere ka Nyagatare, ziravuga ko abadafite amafunguro zibafasha, zikaba zisaba aba barwariye mu ngo kubahiriza amabwiriza bahabwa, kugira ngo batazanduza abo babana.

    KANDA MURI VIDEO UKURIKIRE INKURU IRAMBUYE

    The post Abarwariye covid-19 mu ngo barasaba ubufasha bwo kwita ku miryango yabo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/08/abarwariye-covid-19-mu-ngo-barasaba-ubufasha-bwo-kwita-ku-miryango-yabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarwariye-covid-19-mu-ngo-barasaba-ubufasha-bwo-kwita-ku-miryango-yabo

  • Kubyara ntibikiri amahitamo meza -Abagore #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagore bavuga ko bitewe nuko ikiguzi cyo kwita ku mwana gihenze muri iki gihe kubyara bitari  amahitamo meza.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, bwerekana ko 64% by'abagore mu Rwanda  bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Hari bamwe mu bagore baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga ko kubera ikiguzi cy'ubuzima gihenze, kubyara bisaba imibare muri iki gihe.

    Umwe ati 'Umwana asigaye agira umwaka umwe, ugatekereza ngo ejo bundi azajya ku ishuri. Ni iki se ndimo nkora ku buryo nagera igihe cyo kujya ku ishuri nzabasha no kumwishyurira ishuri? Urumva rero ntabwo wapfa kubyara gutyo gutyo gusa uko woboneye.'

    Undi yagize ati 'Umwana  akenera ibintu byinshi, ni muri ubwo buryo  rero ugomba kubyara umwana  ari uko ubona koko wamubonera ubushobozi.'

    Ku ruhande rw'abagabo basanga koko ubu ubuzima buhenze, bikwiriye ko abantu batabyara uko babonye nk'uko byahoze.

    Kuri ubu ngo gutunga umwana kugera ku mwigisha si ibya buri wese.

     Umwe aragira aragira ati 'Ni ibintu Leta yakunze kudushishikariza cyera, kubyara abana benshi ntabwo ari ngombwa, cyane cyane muri iki gihe noneho  ni ibintu bigoye.'

     Undi mubyeyi yagize ati 'Iki gihe turimo, umuntu akwiriye kubyara abana Babiri cyangwa  Batatu gusa akihangana. Naho wongeyeho benshi icyo gihe ntacyo kubarera bimeze nabi.'

    Impuguke mu bukungu mu Rwanda zishima bene iyi myumvire y'abaturage cyane ko ubu isi ihangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abaturage.

    Bwana Straton Habyarimana avuga ko kuba abagore 51% bavuga ko batifuza kubyara atari ikibazo, cyeretse ari ibizamara igihe kirekire.

    Habyarimana yagize ati 'Kuba rero iyo myumvire iri kugenda ifata ntabwo ari ikintu kibi. Gusa twitege ko  bikomeje  bidatewe n'ibihe turimo, bishobora kuzagira ingaruka turi kubona mu bihugu bimwe nk'ubuyapani, aho usanga abantu bageze ku kigero cyo kuvuga ngo niba dukeneye amaboko yo gukora reka tujye kuyashaka hanze cyangwa tuyashake mu mashini.'

    Habyarimana yunzemo agira ati 'Ubwo ariko kugira ngo icyo kiciro tuzabe tukigezho  bizasaba imyaka myinshi cyane, n'abantu bakagombye kugira impugenge kuri icyo kibazo. '

    Mu mibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, bukagaragaza ko abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro akabarirwa abana 4.3.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe imibare ifitanye isano n'ubwiyongere bw'abaturage muri iki kigo Ndakize Michel asanga abagore n'abagabo barasobanukiwe ko, iyo ubukungu budahuye n'uburumbuke mu miryango yabo bibateza ibibazo, akaba ariyo mpamvu bamwe bahisemo kutongera kubyara. Arabisobanura muri aya magambo.

    Ndakize ati 'Ubu baba abagabo baba abagore baragenda biga, baragenda  basobanukirwa  n'ubuzima, bamenya uko ubukungu bwabo buhagaze bidahuye n'uburumbuke mu miryango  bibateza ikibazo.'

    Yakomeje avuga ko ' Hari ikibazo rero twababazaga, tuti ko ufite abana Batanu (5) cyangwa 4 wumva wifuza  kongera kubyara? Akavuga ati abo nari naratekereje kubyara ni aba ndumva narabihagaritse. '

    Iyi mibare yerekana kandi ko Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019/20 bari 64% naho abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% muri 2005, bagera kuri 14% muri 2019/20.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko mu 2019/20, abagore 51% batifuza kongera kubyara cyangwa barifungije burundu, 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Kubyara ntibikiri amahitamo meza -Abagore appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/08/kubyara-ntibikiri-amahitamo-meza-abagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kubyara-ntibikiri-amahitamo-meza-abagore

  • Ndimbati avuze ipeti yakuye mu gisirikare| Ageneye ubutumwa abasirikare bose babanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 04 Nyakanga 2021 nibwo umunyarwenya Ndimbati yashyize hanze ifoto ya kera aho yagaragaraga yambaye imyenda ya gisirikare. Ni ifoto yatunguye benshi.

    Nyuma yuko iyi foto igiye hanze benshi bibajije ibibazo bitandukanye ndetse hari n'ababajije ipeti Ndimbati yari afite icyo gihe. Mu kiganiro Ndimbati yagiranye na ISIMBI TV, yagize icyo abivugaho aho yavuze ko ipeti yari arifite gusa ntiyavuga iryariryo. Ndimbati kandi yabwiye abasirikare babanye ko akiri wawundi, wawundi wa kera bazi kandi ko atigeze atatira igihango.

    Ndimbati yakomeje avuga ko buri gihe tariki ya 04 Nyakanga iyo igeze apfukama agasenga akazamura amaboko ashima Imana ko yamurinze kandi ko ibyo yashakaga byose byagezweho.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-avuze-ipeti-yakuye-mu-gisirikare-ageneye-ubutumwa-abasirikare-bose-babanye/

  • Wari uziko hari ibintu bikomeye umukobwa abanza kugenzura mbere yo kwemerera umusore urukundo?birebe hano. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n'umugabo runaka, nyamara abagabo bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.

    1.Imyambarire

    Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    2.Amarineti yambara

    Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    3. Isaha yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4.Amenyo ye

    Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    5.Uburyo ugerageza kumwegera

    Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6.Inyogosho

    Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7.Amafaranga

    Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi.

    8.Umwuka uhumeka

    Uretse n'abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    9.Uko wakoze umubiri

    Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    10.Inkweto yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba ukomeze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-hari-ibintu-bikomeye-umukobwa-abanza-kugenzura-mbere-yo-kwemerera-umusore-urukundobirebe-hano/

  • Ayikuramo arongera ayisubizamo- Igiparu cya Shaddyboo ku gitego cya Kane #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryacyeye, Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike y’umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w’u Burayi.

    Ni itike yabonetse ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe ubwo yatsindaga igitego nyuma yo gutera penaliti ariko umunyezamu wa Denmark akawukuramo.

    Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk’ishotorana iganisha ku bikorwa by’abakuze.

    Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yagize ati 'Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]'

    Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati 'Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?'

    Naho Nana Batinya ati 'Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?'

    Naho Kimasa ati 'ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ayikuramo-arongera-ayisubizamo-Igiparu-cya-Shaddyboo-ku-gitego-cya-Kane

  • Ibya M.Irene na Vestine&Dorcas byakomeye…Hashobora kwitabazwa RIB #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ndende ya paji enye, Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Dorcas na Vestine, yavuze imuzi icyaha kihishe inyuma itandukana rya Irene Murindahabi n’aba bana b’abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Muri iyi baruwa, uyu mubyeyi avuga ko intandaro yabyo ari ukuba umuryango wa bariya bana bari bamaze iminsi babaza M. Irene ibijyanye n’uburyo ababyaza umusaruro.

    Avugamo ko M. Irene yatekeye umutwe bariya bana akabatwara YouTube Channel ndetse n’imbuga nkoranyambaga ubundi akajya abikoresha mu nyungu ze bwite.

    Hari n’aho avuga ko M. Irene yaba yaratse amafaranga abantu mu izina rya bariya bakobwa ubundi akayikubitira mu mufuka adahayeho n’igiceri cya 5 Frw bariya bana.

    Kuri paji ya gatatu y’uru rwandiko, uriya mubyeyi avugamo ko umunyamategeko w’umuryango wabo yandikiye M. Irenge integuza ko natarekura YouTube Channel no kugaragaza amafaranga yose yaba yarabungutsemo, ko natabikora mu minsi itatu, hazitabazwa RIB.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-M-Irene-na-Vestine-Dorcas-byakomeye-Hashobora-kwitabazwa-RIB