Blog

  • U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na Polisi muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by
    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by’umutekano

    Ingabo z’u Rwanda na Polisi bizakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye zizahabwa.

    Itsinda ry’u Rwanda rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    U Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

    Ikibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zifitanye isano na Leta ya Kisilamu zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

    Abo barwanyi rimwe na rimwe biyita al-Shabaab, n’ubwo isano bafitanye na al-Shabaab yo muri Somaliya itazwi.

    Ingabo z’igihugu cya Mozambique zimaze igihe mu ntambara n’izi intagondwa muri aka gace karimo imishinga ibarirwa akayabo k’amadolari menshi, ndetse imirwano ikaba yaratumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga.

    Abo barwanyi bakomeje kugaragaza ingufu mu bitero byabo, ndetse muri Kanama 2020 babasha gufata umujyi wa Mocimboa da Praia uri ku cyambu bisubiza inyuma ubucuruzi. Abantu barenga mirongo itanu baciwe imitwe n’izi ntagondwa muri iyo Ntara muri Mata 2020 ndetse ibikorwa nk’ibi byari byabaye mu Gushyingo 2020.

    Muri Nzeri 2020, inyeshyamba za Leta ya Kislamu zafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’u Buhinde, naho tariki ya 24 Werurwe 2021, intagondwa zafashe Palma, bica abasivili benshi, bimura abaturage barenga ibihumbi 35 mu baturage ibihumbi 75 bituye muri uwo mujyi.


  • Haringingo Francis wasinyiye Kiyovu Sports yavuze ko agiye kugarurira ibyishimo abayovu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis uheruka gusezererwa n’ikipe ya Police FC, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko iyi kipe nayo itabashije kugumana n’umutoza Etienne Ndayiragije wayitoje mu gihe cy’amezi abiri.

    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano
    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano

    Nyuma yo gusinya amasezerano, uyu mutoza yavuze ko agomba kugarurira ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports badaheruka igikombe, avuga ko ari umwe mu mishinga yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe

    Yagize ati “Ni ikipe ifite gahunda ndende, ifite umushinga mwiza cyane, mu yaka iza ndumva tuzakora umushinga mwiza, nasinye amasezerano bijyanye n’imishinga bafite, tuzanye ubunararibonye, intego ituzanye ni iyo gusubiza Kiyovu mu myanya myiza yo gutwara ibikombe, ni ikipe y’abafana dushaka gusubiza ibyishimo”

    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports
    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yongeye gushimangira ko intego ya mbere bafite ari gikombe nk’uko yari yabitangaje yiyamamariza kuyobora iyi kipe, akaba yavuze ko n’umutoza mushya bazanye ari yo ntego bamuhaye ndetse kandi babimwitezeho.

    Mvukiyehe kandi nyuma yo kwisegura ku bafana ba Kiyovu Sports kubera batitwaye neza muri shampiyona ishize,

    “Turaza gukora ikintu gikomeye kitigeze gikorwa, muraza kukibona mu minsi iri imbere ariko turacecetse kandi kuba ducecetse si uko tudashaka kugura abakinnyi, turaza kugura abakinnyi bakora ikinyuranyo”

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere
    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere


  • ”Ntabwo twarushanwa kuko ntituri mu cyiciro… – #rwanda #RwOT

    Si ibanga ko hagati y’abahanzi bakomeye muri Nigeria bahora bahanganye hagati yabo barimo Burna Boy, WizKid na Davido. Hashize igihe aba bahanzi 3 bayoboye injyana ya Afro Beat batajya bumvikana ndetse ntibatinye no kubivuga mu ndirimbo zabo aho usanga umwe yereka abandi ko abarenzeho. Gusa WizKid na Burna Boy basaga nk’aho bari bariyunze dore ko baherutse gukorana indirimbo yakunzwe yitwa ‘Ginger’.

    N’ubwo umubano wa Burna Boy na WizKid umaze iminsi uhagaze neza birasa nk’aho Burna Boy yaba yongeye kuwusubiza inyuma nyuma y’amagambo yatangaje. Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na DJ Whookid ukunzwe muri Nigeria niho Burna Boy yavuze amagambo asa nk’aho yihenura kuri mugenzi we WizKid.

    DJ Whookid abajije Burna Boy uko byari bimeze ubwo yari ahanganye na Wizkid mu bihembo bya BET Awards 2021 yasubije ati ”Njyewe na WizKid ntaho duhuriye, abantu bakwiriye kurekeraho kutugereranya. Ntarushanywa riri hagati yacu kuko ntituri mu cyiciro kimwe”.

    Burna Boy yakomeje agira ati ”Njyewe na WizKid ntabwo turi mu cyiciro kimwe mu muziki, ikintu duhuriyeho n’uko twese duturuka ahantu hamwe n’urukundo dufitanye hagati yacu, naho mu muziki ntabwo duhuje. WizKid aririmba abakobwa gusa naho njye ndirimba ku buzima busanzwe rimwe na rimwe n’abakobwa gusa WizKid we ahora aririmba abakobwa gusa”.

    Iki kiganiro DJ Whookid akimara kugishyira ku rukuta rwe rwa Instagram cyateje guterana amagambo hagati y’abafana ba Burna Boy na WizKid aho bamwe muri comments bagiraga bati ”Burna Boy arongeye yiyemera kuri Wizkid kandi bari bariyunze”. Abandi nabo bibajije icyo WizKid arasubiza nabona amagambo Burna Boy yavuze. Kugeza ubu WizKid nta kintu aratangaza kerekeranye ni byo Burna Boy yamuvuzeho.

    Src:www.DailyAfrica.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107390/ntabwo-twarushanwa-kuko-ntituri-mu-cyiciro-kimwe-burna-boy-yihenuye-kuri-wizkid-avuga-ko-n-107390.html

  • Nizeyimana Alphonse Ndanda wahoze ari umugabo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi n'umukobwa aherutse kwambika impeta, bagiye kurushinga.

    Ku Cyumweru, tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana yambitse impeta uyu mukobwa bitegura kubana akaramata, ndetse akaba atarashatse gutangaza amazina ye.

    Iki gikorwa Ndanda yakoze cyatunguye abatari bacye kuko batekerezaga ko we na Anita Pendo babyaranye abana babiri bazasubirana bakubaka ndetse bakarera abana babo, gusa siko byagenze kuko uyu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yahisemo kuzabana ubuzima bwe n'undi mukobwa.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Ndanda yahishuye impamvu yahisemo gukunda undi mukobwa bihabanye n'ibyo benshi batekerezaga.

    Yagize ati'Umukunzi wanjye ntasanzwe! Byangora kuvuga ibyo namukundiye kuko ari byinshi cyane, sinavuga ngo ni kimwe, bibiri se cyangwa bitatu, ni byinshi cyane'.

    'Iyo ukunda umuntu udasanzwe mu buzima bwawe, biragora kubona ibyo umuvugaho'.

    Aganira na IGIHE, Ndanda yahamije ko ari umwe mu bo babyirukanye.

    Yagize ati 'Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe'.

    Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w'amaguru akajya guhigira ahandi.

    Yagize ati'Ntabwo nzongera gukina umupira w'amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w'amaguru njya gushakira ubuzima ahandi'.

    Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

    Ndanda yemeye imbere y’amategeko ko azabana akaramata n’umukunzi we

    Ndanda yakomeje kugira ibanga umukobwa bagiye kurushinga

    Bombi bemereye imbere y’amategeko kuzabana akaramata


    Imiryango yari yaje kubashyigikira

    Umukobwa ugiye kubana ubuziraherezo na Nizeyimana Alphonse Ndanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107381/nizeyimana-alphonse-ndanda-wahoze-ari-umugabo-wa-anita-pendo-yasezeranye-numukobwa-aheruts-107381.html

  • Kugaruza inguzanyo zatanzwe muri VUP byabaye agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ye avuga ko hari gahunda yo kugaruza inguzanyo yatanzwe mu gihe cy’imyaka 11 ishize ariko inzego z’ibanze zikaba zitarigeze zikora raporo ku mafaranga yabasha kugaruzwa cyangwa uburyo azagaruzwa.

    Gahunda ya VUP yatangijwe mu 2008 ifite intumbero yo guhangana n’ubukene no kwivana mu bukene nk’imwe mu nkingi z’Umuryango w’Abibumbye zigamije iterambere rirambye yo kurandura ubukene bukabije mu 2030 ariko u Rwanda rwifuzaga kubigeraho mbere y’imyaka icumi n’ubwo bitagezwe.

    Kuba hatabaho uburyo buhamye bwo kugaruza ayo mafaranga bituma atagera ku bagenerwabikorwa benshi ngo bikure mu bukene.

    Muri gahunda ya VUP amafaranga yatangwaga mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abashoboye gukora bahabwaga imirimo, inguzanyo zo gutangiza imishinga mito mu rwego rwo kwiteza imbere n’amafaranga yahabwaga abageze mu za bukuru (inkunga y’ingoboka) batagishoboye gukora agamije kubafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi.

    Ibi ariko ntituri bubitindeho, reka twigarukire ku cyiciro cyo gukoresha abaturage bari hagati y’imyaka 18 na 65 bari bagize 40% by’abaturage bashoboraga gukora muri icyo gihe ndetse bamwe muri bo bagahabwa n’inguzanyo ngo bitangirire imishinga.

    Mu gutanga izi nguzanyo hibandwaga cyane ku bakorera mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga bazamurane, mu bihe bitandukanye hagiye hakorwa igenzura bagasanga amwe mu makoperative yari baringa, yarashinzwe agamije kurigisa amafaranga yagenewe kuzamura ubukungu bw’igihugu.

    Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/20, yerekana neza ko amafaranga 5 794 922 324 Frw yatanzwe nk’inguzanyo zo guteza imbere Abanyarwanda kugeza muri Kamena 2020 hari hamaze kugaruzwa 390 947 193 Frw bingana 8% by’ayatanzwe gusa. Nyamara muri icyo gihe cyose cy’imyaka isaga 11 ishize nta raporo igaragaza ashobora kugaruzwa n’atagaruzwa, bigatuma habaho kudindira.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze,LODA, gifite mu nshingano zacyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwihutisha iterambere, gahunda mbaturabukungu EDPRS na VUP ntikigeze kigaragaza uburyo bwo kugaruza ayo mafaranga angana na 82% by’ayatanzwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasabye LODA gufatanya n’inzego z’uturere hagakorwa raporo igaragaza amafaranga yagarujwe n’ataragaruzwa kandi bagashyira imbaraga mu kugaruza ayo babona ba nyiri kuyatwara bafitiye ubushobozi bwo kuzishyura.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine Marie Solange, yavuze ko impamvu amafaranga atagarujwe ku gihe byatewe n’amakosa aba mu itangwa ry’izo nguzanyo n’imbogamizi zo kuba amakuru ajyanye nazo yarabikwaga mu makayi.

    Ati “Kubera ko zimaze igihe kinini, inyinshi zatanzwe tudafite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga amakuru bityo ugasanga hari nk’umuntu wimutse dufite amazina naho atuye ariko tudafite indangamuntu kuko ni inguzanyo zatanzwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2008/09, ugasanga inguzanyo zirandikwa mu makayi ariko ugasanga nta ndangamuntu yewe harimo n’abari batarabona telefoni icyo gihe.”

    Yavuze ko kandi impamvu zo gutinda kwishyura aho baboneye uburyo bw’ikoranabuhanga, hari aho baburaga amakuru yuzuye kuri wa muntu watwaye inguzanyo.

    Ati “Ikibazo cya mbere byari ukumenya amakuru ku bimutse aho bari batuye, amakuru ku bitabye Imana ndetse n’imishinga imwe n’imwe yagiye ihomba cyane bitewe n’amapfa n’ibindi bibazo ugasanga umuturage yari asanzwe afite amikoro make, inguzanyo yayihawe ngo yiteze imbere ariko yagize ikibazo arahomba.”

    Yavuze ko hari gahunda yo gukusanya amakuru bagamije kumenya umuntu wese utarishyura inguzanyo ufite ubushobozi, kumenya uwaba yarapfuye atishyuye, hagamijwe gusobanura amafaranga ashobora kugaruzwa n’atagaruzwa.

    Ku bazasangwa bafite ubushobozi biteganyijwe ko bazagirana amasezerano mashya agenga imyishyurire ku buryo nyuma y’umwaka umwe gusa ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2022 amafaranga ashobora kugaruzwa azaba yaragarujwe.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko muri ibi bihe, izi nguzanyo zisigaye zitangwa mu buryo bwizewe kuko zinyuzwa muri Koperative Umurenge SACCO ziri mu mirenge ndetse hanashyizweho abantu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yakirwa inguzanyo.

    Gutinda kwishyurwa ku bakoze imirimo

    Uretse ibibazo byo kudakurikirana amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo, muri VUP, hakunze kuvugwa no kutishyura abakozi ku gihe, ibintu byabakomaga mu nkokora mu kwiteza imbere kabone n’ubwo bakoraga ariko hari abagorwaga no kwibeshaho.

    Ubusanzwe muri iyi gahunda byari biteganyijwe ko abakozi bagomba guhembwa nibura nyuma y’iminsi cumi n’itanu ariko si ko byagendaga kuko wasangaga abaturage babogoza kugira ngo bishyurwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu turere turindwi habayeho gukererwa kwishyura abakozi amafaranga angana na miliyoni 142,3 Frw kandi ubwo bukererwe bwari butwaye iminsi 309 bingana n’amezi 10 abantu bakoze batarahembwa kandi ariho bari bategeye.

    Nko mu 2018 hagaragajwe ko abakoze muri gahunda za VUP hishyuwe miliyoni 975,5 Frw nyuma y’ubukererwe bw’iminsi 187.

    Nyinawagaga yabwiye IGIHE ko ibibazo byo gutinda kwishyura abakozi kuri ubu byamaze gushakirwa umuti ariko nabyo byaterwaga ahanini n’uburyo amakuru y’abakozi yatangwagamo.

    Ati “Twaricaye tubanza kureba ngo byaraterwaga n’iki, dusanga ari uko wasangaga abaturage barakoze ariko lisite zihemba zikozwe impitagihe, aho twashyizeho uburyo bwo kuzikora mu buryo bwihuse, icya kabiri wasangaga iyo amafaranga yageraga ku karere rimwe na rimwe nta guhana amakuru hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ikindi cyagararaye ni uko hari n’aho uturere twoherezaga amafaranga kuri SACCO nazo zikaryama.”

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasabye ko mu kugera ku iterambere ryifuzwa, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, LODA n’inzego z’Intara bakwiye gutekereza umushinga ari uko uturere twerekanye ko twateguye n’uburyo butarambiranye bwo kwishyura abakoze imirimo kuko akenshi ariho baba bateze amaramuko.

    Amaterasi yitezweho guhindura byinshi

    Imihanda iri mu byakozwe muri gahunda ya VUP

    VUP yashyizweho igamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda ahanini kurandura ubukene

  • Amb. Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amb. Nkulikiyimfura asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Qatar ari naho afite icyicaro, yatanze izi nyandiko ku wa 8 Nyakanga 2021.

    Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Qatar byatangaje kuri Twitter ko “Amb Nkurikiyimfura yashyikirije, Minisitiri w’Intebe Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah, inyandiko zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Leta ya Kuwait.”

    Umubano hagati y’u Rwanda na Kuwait watangiye mu myaka 45 ishize, aho n’Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu bw’Abarabu (Kuwait Fund for Arab Economic Development, KFAED) gifasha u Rwanda cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo, uburezi n’iterambere ry’ubuzima.

    Muri Nzeri 2019, Guverinoma ya Leta ya Kuwait na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, byasinyanye amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

    Mu 2015, Kuwait yateye inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka umuhanda wa Nyagatare-Rukomo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Kuwait ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya mu kigobe cya Perse, gifite amateka yihariye kuva ku myemerere n’imibereho y’abagituye.

    Iki gihugu gifite ubuso bwa 17.820 km², gihana imbibi na Iraq na Arabie Saoudite. Imibare yo mu 2016 igaragaza ko Kuwait ituwe n’abaturage miliyoni 4,2, muri bo miliyoni 1,3 bakomoka mu gihugu mu gihe abagera kuri miliyoni 2,9 (bagize 70% y’abaturage bose) batahavukiye.

    Mu bijyanye n’imyemerere, abaturage b’iki gihugu benshi babarizwa mu idini ya Islam n’ubwo nta mibare ifatika ihari bivugwa ko hagati ya 60-70% ari aba-Sunni mu gihe abari hagati ya 30-40% babarizwa mu ba-Shia.

    Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo Icyarabu mu gihe ama- Dinar ariyo bakoresha nk’ifaranga ryabo.

    Kuwait ifite ubukungu buri hejuru aho mu 2019 yabarirwaga umusaruro mbumbe wa miliyari 134,6$.

    Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2015 igaragaza ko umusaruro umuturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita) muri Kuwait ungana n’amadorali ya Amerika 28,975.

    Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait, Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Ambasaderi François Nkulikiyimfura yakiriwe mu biro bya Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah

  • Karongi: Babiri baherutse kwirukanwa mu gisirikare bafashwe bambura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga nibwo bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Bwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze nazo zibimenyesha abapolisi.

    Bahageze saa kumi z’umugoroba bahasanga abo bantu bari mu baturage barimo kubaka amafaranga bababwira ko nibatayatanga babahamagariza abapolisi.

    Ati “Tukimara kubafata twashakishije amakuru dusanga bamaze ibyumweru bibiri birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi. Bamaze gusezererwa nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kujya mu baturage uwo basanze akora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakamuca amafaranga bamubwira ko ari abasirikare kuko hari n’amakarita bari bafite. Amafaranga bayacaga abo basanze barimo gucuruza inzoga mu tubari.”

    CIP Karekezi yavuze ko bariya bantu bahera ku mafaranga ibihumbi 100 utayafite bagaciririkanya, uwo munsi bafashwe bamaze kwambura abantu batanu, batatu bamaze kubaha ibihumbi 55 Frw hasigaye abandi babiri bagombaga kubaha ibihumbi 40 Frw bombi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bivugwa ko abo bantu bari bamaze icyumweru bambura abantu muri ubwo buryo. Yabasabye kujya baba maso ntihagire ubashuka kuko igihe cyose Polisi iri mu bikorwa byayo abapolisi baba bambaye umwambaro w’akazi.

    Ati “Dukangurira abaturage kujya bashishoza ku bantu biyitirira inzego, bariya bantu biyitiriraga urwego badakorera. Niyo baba abasirikare nta musirikare w’u Rwanda wagenda yaka amafaranga abaturage cyangwa agenda abatera ubwoba ngo n’utayampa ndaguhamagariza abapolisi. Iyo myitwarire yonyine yakagombye gutera impungenge abaturage.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

    Ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 283 yo ivuga ko Umuntu wese, wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’Igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw’amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


  • MINISANTE: Hari impamvu ebyiri zatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize abandura Covid-19 babarirwa hejuru ya 700 – 800 ku munsi, kuva icyorezo cyagera mu gihugu muri Werurwe 2020. Bivuze ko virusi yakwiriye mu baturage no mu byiciro byose by’imyaka.

    Dr Mpunga yagize ati “Ibigo bivurirwamo Covid-19 byari byafunzwe mu gihe Virusi yari yagabanutse, byongeye gufungurwa kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19. Ubu byose biruzuye, kandi abarwayi benshi bararembye ndetse n’umubare w’abapfa bishwe n’icyo cyorezo wariyongereye. Iki ni igihe kigoye , kandi gisaba buri wese gushyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo tuzashobore gusubira mu buzima busanzwe”.

    Ati “Mu kwezi gushize, abantu benshi baturuka mu bihugu duturanye bambutse umupaka baza mu Rwanda mu gihe ikirunga cyarukaga, bari benshi cyane bituma no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bigabanuka, kuko bari abantu benshi cyane bateraniye ahantu, nta mabwiriza yo kwirinda bubahirije ”.

    Yongeyeho ati “Mu kindi gihugu duturanye cya Uganda, bari muri Guma mu Rugo kubera imibare myinshi bafite y’abarwaye Covid-19, ariko hari Abanyarwanda bataha buri munsi baturutse muri Uganda, bamwe muri bo bakaba baramaze kwandura icyo cyorezo, ibyo byose biri mu bizamura ikwirakwira ry’icyorezo, bikazamura n’umubare w’abacyandura. Gusa, hari no kudohoka ku ngamba zo kwirinda no mu gihugu, abantu bari batangiye kujya bitabira ibirori bakanica amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda .”

    Ku itariki 6 Nyakanga 2021, ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr Mpunga yasobanuye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, aho yavuze ko Virusi yihinduranyije noneho hakaza ubwoko bwa virusi bubangamiye cyane ubuzima bw’abantu hatitawe ku byiciro by’imyaka barimo kandi iyo virusi ikaba imaze kugaragara mu bice byo hirya no hino ku isi.

    Yavuze ko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira, abantu bakuze cyane ari bo bakomeza guhura n’ikibazo gikomeye gishobora no guhitana ubuzima bwabo kubera abantu bakomeza kubasura mu ngo zabo.

    Dr Mpunga ati “Covid-19 yagiye yihinduranya, kandi uko yihinduranya ni ko iba mbi kurushaho. Twese twagezweho n’ingaruka z’icyorezo kandi gishobora kwangiza ubuzima bwacu, imyaka twaba dufite iyo ari yo yose”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bitarahinduka kandi ko abazamura ibiciro baba barimo kwiba abaturage.

    Kwipimisha Covid-19 ku buryo bwihuse (rapid test) ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(Rwf10,000) naho uburyo bwa ‘CPR test’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (Rwf50,000).

    Dr Mpunga ati “Ibiciro byo kwipimisha birazwi, ntibirahinduka, ‘rapid test’ 10.000 Frw, naho ‘CPR test’ ni 50.000 Frw, abashobora kuba baragabanyije ibiciro ntabwo tuzi aho baba barakuye ibikoresho, naho abazamuye ibiciro bo barimo kwiba abaturage”.

    Gusa Dr. Mpunga yavuze ko ibiciro byo kwipimisha bishobora kuzagabanuka mu gihe kizaza, ariko ubu ngo ntibirahinduka.

    Dr Mpunga yagize ati “Kwirinda ni ngombwa cyane kuko imibare ikomeje kuzamuka cyane, bivuze ko niba abantu badafashe ingamba zo kwirinda nk’ikintu cy’ingenzi, bashobora no kubura ubuvuzi mu gihe babukeneye, ntibabubone byihuse nk’uko byagendaga mu minsi ishize, kuko uko abarwayi biyongera ni ko kubona ubuvuzi n’izindi serivisi z’ubuzima birushaho kugorana”.

  • Dr Biruta, Rosemary Mbabazi na Gen Kabarebe bakiriye Urubyiruko ruvuye i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda urwo rubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi i Burayi ruvuga ko rwihaye (nta wabibasabye), mu rwego rwo kuzajya kugaragaza amateka n’Iterambere u Rwanda rugezeho, hanze aho biga cyangwa bakorera.

    Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi (Chairman), Eric Ngabo, waje ayoboye urwo rubyiruko avuga ko baje kwirebera ukuri kw’ibivugwa ku Rwanda, aho ‘kubwirwa ibinyoma n’abajenosideri’.

    Ngabo yagize ati “Mu Bubiligi ni ho dufite rya shyirahamwe Jambo rigizwe n’abana b’abajenosideri bavuga ko Jenoside yabaye ariko n’Abahutu ngo bapfuye, urwo ni urujijo batera mu bantu rukagera no mu bana bacu bazima”.

    Ngabo avuga ko urubyiruko rwaje mu Rwanda ruzajya guhindura abagize Jambo ASBL kugira ngo ubutaha na bo bazaze mu Rwanda kwirebera ukuri, ‘aho kubeshywa n’ababyeyi babo’.

    Urwo rubyiruko rwahuriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho rugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ministiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe nk’uko byatangarijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET).

    Benshi muri urwo rubyiruko baturutse i Burayi, cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, bakaba bazamara iminsi 10 mu Rwanda basura banaganira n’inzego zitandukanye zirimo urushinzwe Iterambere RDB.

    Bagomba no gusura zimwe mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, za pariki z’Igihugu n’ahandi hantu nyaburanga.

    Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta yahaye ikaze urwo rubyiruko avuga ko basanga Igihugu cyabo cyariyubatse kurusha byinshi mu bihugu bya Afurika byabayemo Intambara ariko ko nabo bafite uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu cyabo aho kwifatanya n’abagoreka amateka cyangwa basebya Ubuyobozi.

    Dr Biruta ati “Murabizi ko ku mbuga nkoranyambaga hari abagoreka amateka y’iki gihugu bagasebya n’Ubuyobozi bwacyo, ariko nk’Abanyarwanda mugomba gusigasira indangagaciro mugahangana n’abo bantu”.

    Kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko, urwo rubyiruko rwasuye Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu iri ku Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuganira n’Abayobozi bakuru.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru(wari umunsi wa mbere w’uruzinduko rwabo), urwo rubyiruko rwari rwasuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, ejo bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

  • Ese ufite kwizera? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya gikristo, kwizera Imana biroroshye ntabwo bidusaba ibintu biruhanije cyangwa se imbaraga nyinshi, ahubwo ni twebwe tubikomeza ugasanga twanze kumvira Umwuka Wera ari we muyobozi wacu mu rugendo rujya mu ijuru. Iyo twerekeje imitima yacu ku Mana tugahamya imbaraga zayo bidutera kuyizera byimazeyo.

    Naamani abyumvise ararakara, arivumbura ati 'Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize. Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Afapa ntiziruta ubwiza amazi y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?' Nuko arahindukira arigendera arakaye. Abagaragu baramwegera baramubwira bati 'Data iyaba uwo muhanuzi agutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo 'Iyuhagire uhumanuke’.' 2Abami 5:11-14

    Nubwo Naaman yari “Umuntu ukomeye kandi w’intwari,” yari umunyantege nke imbere y’igitero cy’ibibembe. Amaze gukurikiza amabwiriza y’umuja w’umugore we, yahindukiriye Elisa, ariko yabanje kurakara igihe umuhanuzi yamubwiraga ati: “Genda, wiyuhagire karindwi muri Yorodani; umubiri wawe uzaba muzima, nawe uzaba uhumanutse.” (2Abami 5:10).

    Naaman yibwiraga ko Elisa agiye gukora ikintu kidasanzwe. Ntiyumvaga impamvu yagombaga kujya koga muri Yorodani. Abagaragu be bashoboye kumwumvisha bati: “Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Ni kangahe ugomba gukora ibyo yakubwiye ati:” Wiyuhagire, uzahumanuka! 'Igihe Namani yumviraga amagambo ya Elisa, yahise akira.

    Kimwe na Naaman, rimwe na rimwe biragoye kumvira Imana n’Ijambo ryayo no gukorera mu kwizera. Mubyukuri dushobora gutwarwa no gushidikanya ugasanga tudashyikira ko ikintu cyose gishoboka ku Mana kandi ko Ijambo ryayo ari ukuri. Dukwiriye gusobanukirwa ko icyo dukeneye ari ugukora, kumvira no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Ariko Imana ishaka kutwibutsa ko ihemba abafite kwizera kandi bumvira n’umutima wabo wose.

    Uyu munsi, zana ibyifuzo byawe ku Mana biroroshye nk’uko umwana abikora. Ntukaje impaka n’Imana kandi ntukifate izere Imana byimazeyo, yibwire ibyo ukeneye byose kandi wakire imbaraga zayo zikomeye mu buzima bwawe.

    Umva ijwi ry’Imana:

    Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Baza Imana niba hari ikintu cyoroshye ushobora gukora uyu munsi.

    Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nk’uko wifuza kuvugana n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ishobora kumva byose.

    Dore isengesho ry’intangarugero: “Data, nkweretse ibyo nkeneye. Nashyize ku ruhande ubwibone bwanjye, urwikekwe, n’ibitekerezo byanjye. Nzakumvira kandi ndakwizera. Mw’izina rya Yesu. Amen.”

    Kora uyu munsi

    Noneho utekereze cyane ku byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

    Wubahe Uhoraho

    Urugendo rwacu rw’umunsi rurarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.

    “Data, ufite ifoto y’ubuzima bwanjye. Nahisemo kukumvira mu buryo bworoshye, nk’umwana muto. Ubwami n’ububasha n’icyubahiro ni ibyawe iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-kwizera.html