Blog

  • Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM baburiwe – #rwanda #RwOT

    Imashini za EBM zatangiye gukoreshwa mu 2013 nk’uburyo bwaje busimbura ubwo gutanga inyemezabuguzi yandikwaga n’intoki, kuko butari bwizewe ndetse bikaba bigoye kubara umusoro ku nyungu.

    Izi mashini zunganiwe n’ubundi buryo bwashyizweho muri Mata 2018 ubwo RRA yatangizaga uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabuguzi (EBM Version 2).

    Ni porogaramu ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi, akabasha kwandikamo ibyo yacuruje, ndetse ayo makuru RRA igahita iyabona mu bubiko bwayo. Yunganira imashini zakoreshwaga ku ikubitiro mu gutanga izi nyemezabuguzi.

    Ibi byose byashyizweho kugira ngo abacuruzi boroherezwe kugendana n’ikoranabuhanga ndetse kumenya umusoro nyawo umucuruzi akwiye gutanga bibashe kumenyekana neza.

    Nubwo byaje ari igisubizo hari abacuruzi batabyumvise aho usanga hari abadatanga inyemezabuguzi ba EBM n’uyitanze akaba yatanga idahuye n’ibyo umukiliya yaguze.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na RRA, yavuze ko abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya hababwa ibihano by’uwakoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iki cyaha gihanwa n’ingingo za 81-87 z’itegeko No 026/2019, rigena uburyo bw’isoreshwa mu Rwanda ziteganya icyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi yakozwe na EBM ndetse no kunyereza umusoro.

    Uwamaze guhamwa na cyo ahabwa ibihano birimo gukubirwa umusoro wanyerejwe cyangwa wari ugiye kunyerezwa inshuro 20 ndetse n’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

    RRA yaburiye abacuruzi bose ko abadatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya bahabwa ibihano nk’abanyereje umutungo

  • Nyarugenge : Pasiteri w’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nyuma y’uko umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12 atanze ikireho ko uyu Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yasambanyije uriya mwana.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.

    Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

    Yagize ati 'Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.'

    Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n’Umuyobozi w’ISIBO.

    Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.

    Uyu muturage yagize ati 'Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.'

    Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.

    Ati 'Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Pasiteri-w-imyaka-60-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-12

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki y'abagore (Afrobasket 2021) #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino Ikipe y'Igihugu y'abagore ya Basketball yatsinzwemo n'iya Misiri mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), iri kubera muri Kigali Arena.

    Ni irushanwa rigomba kubonekamo ikipe imwe hagati y'u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y'Epfo, ikaba ari nayo izahagararira Akarere ka gatanu muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.

    Umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ukitabirwa n'Umukuru w'Igihugu aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire, aha uyu mukino ukaba warangiye ikipe y'igihugu ya Misiri itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

    Muri uyu mukino ikipe y'u Rwanda niyo yatangiye neza aho mu gace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye ku manota 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangiye nako u Rwanda rukoze amanota 15 kuri 13, bituma igice cya mbere cy'umukino kirangira u Rwanda ruri imbere n'amanota 39 kuri 29.

    Mu gace ka gatatu ikipe y'u Rwanda ikaba yakoze amanota 10 ku 20 ya Misiri ibi bikaba byatumye Misiri iyobora kugeza no mu gace ka nyuma ka kane k'umukino, ibi byarangiye Misiri isoje uyu mukino itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

    Usibye uyu mukino wakurikiwe n'umukuru w'igihugu, mbere yaho hasojwe umukino wahuje ikipe ya Kenya yatsinze iya Sudani y'Epfo amanota 69 kuri 48.

    Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 14 Nyakanga 2021 hateganijwe imikino ibiri aho isaha ya saa cyenda ikipe ya Misiri iri bukine na Kenya naho saa kumi n'ebyiri u Rwanda rurakina na Sudani y'Epfo.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki y'abagore (Afrobasket 2021) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-imikino-yamajonjora-yo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-yabagore-afrobasket-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-imikino-yamajonjora-yo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-yabagore-afrobasket-2021

  • Gisagara: Barinubira kutishyurwa ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n
    Barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi

    Mu binubira kuba bamaze igihe bategereje kwishyurwa, harimo abatuye mu Kagari ka Bweya ho mu Murenge wa Ndora, bavuga ko umwaka ushize bategereje kwishyurwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

    Umwe muri bo agira ati “Baraje batwangiriza imyaka, hanyuma baratubarira, bakajya batubwira ngo amafaranga araje, ukwezi kugashira, bakakubwira ngo muzagaruke mu gutaha, bakatwohereza ku bashinzwe ubutaka no kuri SACCO tukavayo, bakatubwira ngo mwihangane, twaheze mu gihirahiro”.

    Abafite icyo kibazo mu Kagari ka Bweya honyine ngo bagera kuri 30. Harimo abavuga ko babariwe ibihumbi bibarirwa muri 70, ariko hari n’uvuga ko bamurimo ibihumbi 300.

    Bose bavuga ko ikibababaza kurusha ari uko hari bagenzi babo bishyuwe, babwirwa ko haherewe ku bagombaga kwishyurwa makeya, ariko bo bakaba bakomeje gusiragizwa.

    Muri iki gihe abantu barimo kwishyura amafaranga ya mituweri, barushijeho gutekereza ku byabo byangijwe, kuko bari biteze ko igihe cya mituweri kizagera baramaze kwishyurwa bakabasha kuyabona biboroheye, none na n’ubu ngo biracyabakomereye.

    Uwitwa Innocent agira ati “Tumaze umwaka urenga twirukanka kuri ariya mafaranga, duhangayikishijwe n’abashaka amafaranga ya mituweri batumereye nabi. Baraza waba uragiriye umuturage agatungo bakagatwara, ngo wishyure mituweri. N’ubu tuvugana bantwariye ingurube kandi ni iy’umuvandimwe wanjye, si iyanjye”.

    Mu Murenge wa Gishubi ho hari abavuga ko bategereje kwishyurwa imyaka ikaba igiye kuba itatu.

    Uwitwa Habyarimana agira ati “Bishyuye abantu mu cyiciro cya mbere, nta yandi mafaranga yongeye kugaruka, kandi abenshi ni abatarayabona”.

    Laurent Rutazigwa ushinzwe iby’ingurane muri REG, avuga ko muri Gisagara hari amafishi 3500 bagombaga kwishyura kandi ko bamaze kwishyura 3309, ni ukuvuga 94.5%.

    Bakeya basigaye ahanini ngo ni ukubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa biba birimo kopi y’indangamutu, kopi y’icyangombwa cy’ubutaka, na kopi y’agatabo ka Banki.

    Ati “Ndimo ndatekereza nti wenda abo baba bari muri ba bandi batujuje ibya ngombwa bisabwa. Turimo gukorana n’umugenagaciro kugira ngo asubireyo, kugira ngo muri iki gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari na bo bishyurwe. Gusa hari igihe asubirayo umuturage yabona azishyurwa ibihumbi 20, akanga kwirirwa afunguza konti ku bihumbi 10”.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo mu bavuga ko babarimo amafaranga harimo abo usanga byari biteganyijwe ko ibikorwa bizanyuzwa mu mirima yabo hanyuma ntibihanyuzwe, usanga bakibara mu bagomba kwishyurwa kandi atari byo.

    Na none kandi, kubera ko ngo hishyurwa abafite ibikorwa ahanyujijwe insinga z’umweru zo ku miyoboro minini, ngo hari ababa mu kwabo hanyujijwe iz’umukara zibazanira amashanyarazi mu ngo, bakibwira ko bazishyurwa nka bagenzi babo kandi atari byo.


  • Umugore uherutse gusezerana na Rwatubyaye agiye kwibaruka ubuheture #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye usanzwe ari myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, aherutse gusezerana kubana n’uriya mugore Hamida usanzwe afite abana babiri.

    Hamida wifashishije imbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu w’umuhungu.

    Ni ubutumwa yatambukije akoresheje amafoto amugaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza imbamutima atewe no kuba agiye kwibaruka.

    Yagize ati 'Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo !'

    Uyu mugore kandi avuga ko buri mubyeyi yishimira gushyikirana n’umwana we umuri mu nda akaba yifurije umukuni we bagiye kubyarana uyu mwana, gusangira ibi byishimo.

    Yagize ati 'Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.'

    Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

    Hamida usanzwe afite abana babiri, aherutse kugira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga abazwa niba abandi bana afite ari aba Rwatubyaye ariko arama gihwa avuga ko icyo kibazo azagisubiza ari kumwe na Rwatubyaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-uherutse-gusezerana-na-Rwatubyaye-agiye-kwibaruka-ubuheture

  • Abashakanye gusa: Irinde ubu bushuti budasanzwe n'uwo mutashakanye kuko bwagusenyera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibwira ko mufitanye ubucuti busanzwe, nyamara uwo mwashakanye atari uko yabibona aramutse amenye ibyo muganira. Ibi utabyitondeye byagusenyera.

    Ibimenyetso bigaragaza ko umubano mufitanye udasanzwe

    Kugira ngo umenye ko umubano mufitanye wihariye kandi udakwiriye umuntu washatse:

    — Umubwira ibibazo ufitanye n'uwo mwashakanye

    — Ukora uko ushoboye kose ngo mube muri kumwe.

    — Imishyikirano ufitanye n'uwo muntu uyihisha uwo mwashakanye.

    — Uhorana urwicyekwe ko uwo mwashakanye aramutse akubonanye n'uwo muntu wakumva bikubangamiye ndetse aramutse yumvise ibiganiro mugirana, yakumva ko ushobora kuba umuca inyuma.

    Ni iyihe mpamvu ibitera ?

    Gushaka kwitabwaho

    Ubusanzwe kwitabwaho n'umuntu mudahuje igitsina birashimisha. Iyo umuntu aduhaye agaciro biradushimisha kandi tukumva ko turi beza.

    Iyo umaze igihe runaka ushatse, ushobora gutangira gushakira ihumure ku wundi muntu mudahuje igitsina. Ariko icyo ugomba kumenya ni uko gushakira ihumure ku muntu utari uwo mwashakanye bizakugiraho ingaruka. Iyo utangiye kujya ubwira umuntu mudahuje igitsina uko wiyumva, imishyikirano ufitanye n'uwo mwashakanye irahazaharira. Ni nk'aho uba umwibye urukundo rumukwiye ukaruha undi.

    Icyo ukwiriye kwibaza: Ni iki naburanye uwo twashakanye ku buryo najya kugishakira ahandi? Ese umuti ni ugushaka indi nshuti ku ruhande cyangwa tugomba kwicara tukaganira ku bitagenda neza?

    Kugirana ibibazo n'uwo mwashakanye

    Hari igihe wumva ko uwo mwashakanye ataguha agaciro cyangwa ko atakwitaho nk'uko ubyifuza. Nanone ushobora gukomeza kubika inzika, bitewe n'ikibazo mufitanye kitakemutse. Uwo mwashakanye ashobora kuba yanga ko muganira ku kibazo mufitanye, ibyo bikaba byakubabaza bigatuma ushaka uwo watakira. Hari impuguke zivuga ko kwanga kuganira n'uwo mwashakanye ku bibazo mufitanye, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy'uko mubanye nabi, cyangwa ko mushobora kuzatana.

    Wakora iki ngo ukemure iki kibazo?

    Menya ko urimo ukina mu bikomeye

    Kugirana ubucuti n'undi muntu kandi waramaze gushaka, birashyira bikabyara ibibazo utazapfa kwikuramo ndetse bikaba byatuma urugo rwanu rusenyutse.

    Ingaruka zabyo ntizishidikanywaho, kuko zimwe zatangiye no kukugeraho. Kugirana ubucuti n'umuntu mutashakanye, byatumye wima uwo mwashakanye urukundo yari akwitezeho.

    Reka inzozi

    Iyo ufitanye agakungu n'umuntu, bituma utekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo aza kuba ari we mwashakanye. Nyamara iyo ugereranya ubushobozi bw'uwo mwashakanye n'ubw'uwo muntu, uba wibeshya cyane. Nanone ujye wibuka ko umunezero wumva ufite iyo utekereje kuri iyo ncuti yawe, ari wo wagiraga iyo wabaga utekereje uwo mwashakanye.

    Ishyirireho imipaka

    Kugira ngo abantu birinde abajura, bashyira intabaza(Alarme) mu modoka zabo cyangwa mu mazu yabo. Nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ubungabunge imishyikirano ufitanye n'uwo mwashakanye.

    Niba hari umuntu mufitanye agakungu, gahagarike. Mu gihe wumva bitakoroheye, wagombye nyine kumva ko harimo ikibazo. Aho gukomeza kwihagararaho utanga impamvu zituma ushyikirana na we, shyigikira uwo mwashakanye maze ukore ibishoboka byose ngo ugire urugo rwiza. Kugira ibishimo mu muryango cyangwa kwitabwaho biraharanirwa kandi bisaba ko mwembi mubigiramo uruhare. Wikumva ko mugenzi wawe agomba gutuma unezerwa wowe ntacyo ushaka gukora.

    Source : https://yegob.rw/abashakanye-gusa-irinde-ubu-bushuti-budasanzwe-nuwo-mutashakanye-kuko-bwagusenyera/

  • Ibintu bikomeje kudogera muri Afurika y'Epfo kubera ifungwa rya Jacob Zuma_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umubare w'abamaze gupfa muri Afurika y'epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by'igihugu nyuma y'ifungwa ry'uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

    Umubyeyi w'i Durban byabaye ngombwa ko ajugunyira umwana we abantu bari hasi baramusama

    Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k'ubucuruzi k'i Soweto.

    BBC dukesha iyi nkuru yafashe amashusho y'umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy'iyo nyubako yari arimo asahurwa.

    Igisirikare ubu cyagabwe ngo gifashe polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

    Mu itangazo yasohoye, polisi y'Afurika y'epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y'epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y'impera ya politiki y'ivanguramoko ya apartheid.

    Hakongejwe imiriro, imihanda minini irafungwa ndetse ibikorwa by'ubucuruzi n'inzu zibitsemo ibicuruzwa zirasahurwa mu mijyi minini n'imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

    Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n'ibiribwa by'ibanze mu gihe cya vuba aha — ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

    Umwana byamugendekeye gute?

    Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z'amanywa, uwo mwana yasamwe n'imbaga y'abantu bihutiye gufasha abari baheze mu nyubako mu gice gikuru cy'ubucuruzi cy'i Durban, umujyi ukora ku mazi magari wo mu ntara ya KwaZulu-Natal.


    Hifashishijwe urwego mu gutabara abandi bantu bari baheze mu nyubako

    Abantu barimo basahura mu maduka ari mu gice cyo hasi cy'iyo nyubako iri ku muhanda Smith Street ni bo bari bakongeje uwo muriro wakwirakwiriye n'ahandi, ukagera no ku baba mu gice cyo hejuru cy'iyo nyubako.

    Umunyamakuru Nomsa Maseko avuga ko nyuma yuko abantu basamye uwo mwana, abanyuraga aho hantu n'abaturanyi bihutiye gushakisha inzego ngo bafashe guhunga abandi bahatuye, barimo n'abana.

    Nyina w'uwo mwana yaje kongera guhura n'umwana we, ariko yari afite imbamutima nyinshi kuburyo bitamukundiye kugira icyo atangaza. Inzego za leta zishinzwe ubutabazi zahageze hashize iminota hafi 20 zifasha kuzimya imiriro.

    Hangiritse ibingana iki?

    Amaguriro manini arenga 200 yari yamaze gusahurwa kugeza ku wa mbere nyuma ya saa sita z'amanywa, nkuko ibiro ntaramakuru Bloomberg byabibwiwe na Busisiwe Mavuso, ukuriye urwego rw'ubucuruzi rw'Afurika y'epfo.

    Ahantu henshi hacururizwa mu gace ka Soweto — kahoze gatuwemo na Nelson Mandela — hasahuwe haranangizwa burundu, ibyuma by'amabanki bya ATM byinjirwamo, resitora, amaduka agurisha inzoga n'acuruza imyenda birangizwa.

    Abasirikare barimo gukorana na polisi bashoboye gufata bamwe mu bakora iyi midugararo. Ariko inzego zishinzwe umutekano zikomeje kurutwa cyane umubare.

    Mu ntara ya KwaZulu-Natal — aho amatungo na yo yibwe — imidugararo irakomeje, imodoka z'imbangukiragutabara(ambulances) zibasirwa mu duce tumwe n'abakora iyo midugararo, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru TimesLive rwo muri Afurika y'epfo.

    Videwo igaragaza ahabikwa amaraso ahabwa abarwayi hasahurwa mu mujyi wa Durban, mu gihe Bwana Ramaphosa yagezaga ijambo ku gihugu ku wa mbere nijoro.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/14/ibintu-bikomeje-kudogera-muri-afurika-yepfo-kubera-ifungwa-rya-jacob-zuma_-inkuru-irambuye/