Blog

  • RBC yemeje ko Pfizer na AstraZeneca zihashya cyane Covid-19 izwi nka Delta (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo ni amakuru atangajwe nyuma y’uko nk’urukingo rwa AstraZeneca rwigeze kugibwaho impaka nyinshi ko rwaba rutuma amaraso yipfundika bikaba byaviramo umuntu gupfa, ariko bikaza kugaragara ko urukingo rukora neza.

    Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ayo makuru y’ubushakashatsi ari meza kuko aha icyizere abari bakutse imitima kubera ubwandu bwa Covid ya Delta yihinduranya kubera ukuntu yandura vuba kandi igakwirakwira mu buryo bwihuse.

    Agira ati “Izo nkingo zose ni zo twahaye abantu, Pfizer iba ihagaze neza imbere ya Delta kuri 88%, AstraZeneca na yo ikora akazi kayo neza kugeza kuri 68% ku muntu wanduye Delta bigatuma itamuzahaza cyane cyangwa ngo ibe yamuhitana, ni amakuru meza ku bibazaga uko iby’iyi virusi yihinduranya bimeze”

    Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuba u Rwanda rukomeza kugenda rubona inkingo ari amakuru meza abonetse ku buryo abasabwa kujya kwikingiza bajya babyitabira kuko bigaragara ko rufite akamaro kanini.

    Umuyobozi mukuru wa (RBC) avuga ko mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu ibihumbi 413, kandi uko inkingo zije ari na ko zigomba kujya zihita zihabwa abantu kuko zitagenewe kubikwa kandi ko hari icyizere cyo gukomeza kubona inkingo nyinshi.

    Avuga ko mu Rwanda hari icyizere cyo guhangana na Covid-19 kugeza icitse burundu ibyo bikaba bisaba ko abatarandura uburwayi bakomeza kwirinda, naho abarwaye bakaba bagomba gukomeza kwitwararika kugira ngo hatongera kugira abandura.

    Virusi ya Delta yihinduranya ikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi ku Isi byari byanakingiye abaturage babyo benshi nka Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika, hakaba hatangiye gusubizwaho zimwe mu ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, hanyuma urukingo rukaba ari igisubizo kirambye.

    Nko muri Israel hatanzwe itegeko ko umuntu utarikingiza yimwa uburenganzira bwo kujya ahabera imyidagaduro nko ku bibuga by’imipira, mu masoko magari, mu birori n’ahabera za Sinema kandi igihe uwanze kwikingiza arwaye Covid-19 azajya yirihira ikiguzi cyose cy’ibimutangwaho mu kumupima, kumuvura no kumuha ubundi bufasha bwose.

  • Abongereza bitereye mu bicu barabyina buzura imihanda ubwo utubari twongeraga gufungura||udupfukamunwa twabaye amateka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi 16 utubari n'utubyiniro bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, byongeye gukomorerwa mugihugu cy'Ubwongereza.Kwambara agapfukamunwa, guhana intera ntabwo bikiri itegeko muri iki gihugu.Byari ibyishimo bidasanzwe kubakunda akabari.

    Ku Cyumweru nibwo, hatangajwe ko, utubari n'utubyiniro byongeye gukomorerwa nubwo icyorezo cya Koronavirusi kicyibasiriye abatuye iki gihugu.Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage batuye iki gihugu ubwo utubari n'utubyiniro byongeraga gufungurwa, utubari hafi ya twose two mu mujyi wa Londre twari twuzuye abantu baje kwinezeza abandi batonze imirongo bashaka kwinjira ndetse hari naho amatike yo kwinjira yari yamaze gushira.Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byambere ku isi byakuyeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi harimo kwambara agapfuka munwa no guhana intera hagati y'umuntu nundi.

    Nubwo ibi byakuweho, guverinoma y'Ubwongereza iherutse gutangazako abantu badakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari muri iki gihugu.
    Bamwe mubaharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza bamaganye iki cyemezo cyo kongera gufunura utubari bavugako bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mukaga kubera kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Source : https://yegob.rw/abongereza-bitereye-mu-bicu-barabyina-buzura-imihanda-ubwo-utubari-twongeraga-gufunguraudupfukamunwa-twabaye-amateka/

  • Urarye uri menge !niba ukunda gusomana ushobora kwandura SIDA utabizi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rumwe ruvuga ko rukunda gusomana n'abakunzi babo. Ibi akenshi babikora batazi uko ubuzima bw'abo buhagaze ndetse n'ubwa bagenzi babo, bityo bikaba byatuma bandura indwara ya SIDA ishobora kwandurira mu gusomana bitewe n'uburyo bikozwemo.

    Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanwa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.

    Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanywa, cyangwa ku rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko amatembabuzi yivanga n'amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.

    Urubuga goaskalice.columbia.edu ruvuga ko gusomana bigomba kwitonderwa kuko hari igihe byanduza SIDA, aya makuru avuga ko abantu basomana mu bitsina bafite amahirwe menshi yo kuba bakwandura iyi ndwara mu gihe hari umwe muri bo uyirwaye.

    Center of Disease Control, Ikigo cy'Abanyamerika gitangaza ko uburyo umuntu yasomanye n'undi, bushobora gukorwa mu buryo byanduza uwo basomanye.

    Gusomana kuje kwiyongera ku zindi nzira zikwirakwiza agakoko gatera SIDA, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n'uwanduye hamwe n'umubyeyi wanduza umwana we amubyara cyangwa amwonsa.

    Ngayo nguko ubwo ntahawe ngo ufate icyemezo cyo kureka gusomana nuwo utizeye ko ari muzima.

    Source : https://yegob.rw/urarye-uri-menge-niba-ukunda-gusomana-ushobora-kwandura-sida-utabizi/

  • Platini Nemeye n'umugore we bibarutse imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impundu zavuze mu muryango wa Platini Nemeye n'umugore we, Ingabire Olivia, bibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021.

    Umwe mu bantu ba hafi b'uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyo nkuru ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Ati 'Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w'umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.'

    Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri 'status' ye ya WhatsApp amagambo agira ati 'Imana yanjye, irahambaye'.

    Platini n'umugore we bibarutse imfura yabo mu gihe hashize amezi ane gusa bakoze ubukwe.

    Tubahaye impundu!

    Source : https://yegob.rw/platini-nemeye-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo/

  • Amashusho y'umugore wumvikanye arimo gutera akabariro n'umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yahaye urwenya abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter ndetse na Instagram nyuma yuko amajwi agiye hanze arimo gutera akabariro n’umugabo we.

    Nyuma yuko amajwi y’uyu mugore agiye hanze benshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bavuga ko iyi guma mu rugo itari buze gusiga abashakanye amahoro nibadakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa se ngo bifate.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumugore-wumvikanye-arimo-gutera-akabariro-numugabo-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Meddy yashimiye The Ben ku bw'igikorwa gikomeye yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy yashimiye Mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku bw'uruhsre yagize mu ndirimbo ye Nshya yise ” Vow ” iri bujye hanze kuri uyu munsi.

    Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye yatangaje amagambo agira ati ” The chorus yaturaje ijoro tho😂😂… But we did it  Bro… I appreciate you man “. Ni nyuma yuko The Ben yari amaze kuvuga ko indirimbo Vow ari indirimbo yakunze cyane mu magambo agira ati ” My fav by far.. bring it on broooo “.

    Source : https://yegob.rw/meddy-yashimiye-the-ben-ku-bwigikorwa-gikomeye-yamukoreye/

  • Perezida Kagame yagaragaje ko abakobwa bari mu bagizweho ingaruka no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 22 Nyakanga 2021, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama ku kugeza Umurongo Mugari wa Murandasi kuri bose yateguwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’imiryango Varkey Foundation na CJ Cultural Foundation.

    Ni inama yari yitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, rwiyemezamirimo mu rwego rw’uburezi akaba ari na we washinze Varkey Foundation, ufasha mu bijyanye no gushakira uburezi abana badafite ubushobozi., Sunny Varkey n’abandi.

    Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, cyagize ingaruka ku nzego zose zigize ubuzima bw’igihugu ndetse n’urwego rw’uburezi muri rusange.

    Ati “Ihagarikwa ry’amasomo y’abanyeshuri bari kumwe na mwarimu ryagaragaje, kuruta ikindi gihe cyose, icyuho gihari mu kugera kuri murandasi, ku bumenyi ndetse no kwigira kuri murandasi ku bana bose, cyane cyane abakobwa.”

    Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe yo kongera imbaraga mu burezi bw’abana b’abakobwa, ku buryo batazongera gusigara inyuma cyane.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda hakomeje gukorwa ishoramari mu kubaka ibikorwaremezo nkenerwa mu ikoranabuhanga ndetse no guhugura abakiri bato.

    Yakomeje agira ati “Nk’urugero, Rwanda Coding Academy [Ishuri rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa (softwares)], ryakira abakobwa 50%, ndetse rifite intego yo gukemura ibibazo by’umubare muto w’abenjeniyeri binyuze mu gushyira imbaraga mu kwigisha ayo masomo ya Engineering ku rwego rw’amashuri yisumbuye.”

    Mu bigo by’icyitegererezo mu bumenyi n’ikoranabuhanga harimo Kaminuza ya Carnegie Mellon, Kaminuza y’u Rwanda no mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare AIMS, hagenda hashyirwaho uburyo bwo gufasha abakobwa kuyajyamo ari benshi.

    Perezida Kagame yavuze ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo izi gahunda zose zigamije kuziba icyuho mu bijyanye n’uburinganire, zitazakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije Isi.

    Yakomeje agira ati “Kugabanya iki cyuho kandi bisaba ko dukomeza gushyira imbaraga mu bukungu budaheza, guharanira umutekano no gutekana kw’abaturage bacu no gukomeza guteza imbere uburinganire muri rusange.”

    Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye na UNESCO n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu Karere no ku Isi, u Rwanda ruzakomeza gukora ubuvugizi no gushyira mu bikorwa, mu guharanira ko abakobwa bagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga n’ubumenyi bakeneye.

    Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kugeza Umurongo Mugari wa Murandasi kuri bose

  • Umwana yahiriye ku kirwa cyo mu Akagera arakongoka – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kagoma mu Kagari ka Isangano ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021.

    Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari bamaze amezi abiri kuri icyo kirwa hafi ya Tanzania aho ngo bari baragiye guhinga ubutaka buhari bajyana n’abana babo batatu bakaba babaga muri shitingi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ati “ Ni kwa kundi abaturage bajya guhinga ku rugabano rw’u Rwanda na Tanzania baciye mu mazi bakajya hakurya, bari baragiye guhingayo bamazeyo amezi abiri, ngo bagiye kubona babona inzu nto babagamo irahiye, bigaragaza ko batari bahari, bakuyemo abana babiri undi afatwa mu nzitiramibu aza gupfa.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujya kuba muri ibyo birwa bagiye guhinga ngo kuko bashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye.

    Uretse uyu mwana wapfiriye kuri iki kirwa, nyina umubyara yahakomerekeye.


  • Inkuru mbi ku bakunzi b'Umuzamu Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021 inkuru mbi iramutse ivugwa nuko umuzamu Kwizera Olivier wafatiye ikipebya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi yamaze gusezera ku mupira w'amaguru.

    Kwizera Olivier yasezeye gukina ku myaka 27!

    Yakiniye Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State ( 🇿🇦), Mbatha Stars (🇿🇦), Gasogi na Rayon Sports.

    Yakiniye Amavubi imikino hafi 20.

    Ni uwuhe muiino uzamwibukiraho?

    Njye: 🇲🇿 0-1 🇷🇼
    Credit: Flash FM@bbfmumwezi pic.twitter.com/yqtx6uhKt4

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) July 22, 2021

    Uyu musore w'imyaka 27 asezeye kuri Football nyuma y'iminsi mike arekuwe nyuma y'ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge yakekwagwaho.

    Kwizera Olivier asezeye umupira w'amaguru ku myaka ye 27 y'amavuko

    Kwizera Olivier yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State ( 🇿🇦), Mbatha Stars (🇿🇦), Gasogi na Rayon Sports. Yakiniye kandi ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, imikino hafi 20.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-ku-bakunzi-bumuzamu-kwizera-olivier/

  • Meddy yasohoye indirimbo yakoreye umugore we, yifashishije amashusho y’ubukwe bwabo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Ngabo Medard yasohoye indirimbo 'My Vow’ yakoreye umugore we Mimi baherutse kurushinga.

    Ku munsi w’ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo yakoreye umugore we, avuga ko yarangiye isaha n’isaha yayirekura.

    Indirimbo 'My Vow’ cyangwa 'Indahiro Yanjye’ mu Kinyarwanda, ni indirimbo yamaze gusohoka aho Meddy yumvikana aba abwira umugore we amagambo meza y’urukundo kandi ko Indahiro ye ari ukuzamukunda ubizira herezo.

    Hari nk’aho agira ati 'urakunda cyane kuruta uko nikunda, ndashaka gusa ko ubimenya, wanyizeye kuruta uko niyizera, njye ndashaka kuguha urukundo. Iyo mfunze amaso mba nziko uri iruhande rwanjye ubuzira herezo.'

    'Nasenze igihe kirekire mukundwa, ba uwanjye ubuziraherezo ndagusezeranya ko ntazatuma ugwa mukundwa, niyo ndahiro yanjye. Ninjye na we ubuziraherezo, ndagusezeranya ko ari njye na we iteka ryose, iyo niyo ndahiro yanjye uri uwanjye, ndi uwawe, naguhaye umutima wanjye, niyo ndahiro yanjye, nubona imvura, nzaba ndi umutaka wawe.'

    Igitero cya kabiri agitangira agira ati 'Urukundo rwacu ruzaba urw’iteka ryose, uzabibona, uzabibona, uzabibona, bwiza nahawe n’Imana ndagukunda byasaze, nta n’umwe wagusimbura mu mwanya wawe…'

    Ni indirimbo mu mashusho yayo, hagaragaramo amwe mu mashusho y’ubukwe bw’aba bombi bwabaye muri Gicurasi.

    Iyi ndirimbo kandi y’iminota 4 n’amasegonda abiri, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Made Beats, ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Lick Mbabazi.

    Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda iyi nkumi yamutwaye umutima.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

    Hari kandi The Ben na King James baririmbiye abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda, hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi

    Yasohoye indirimbo yakoreye umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yasohoye-indirimbo-yakoreye-umugore-we-yifashishije-amashusho-y-ubukwe-bwabo-video