Blog

  • “ Abatayikunze bafite ibimenyetso bya Covid-19 ” – Ibyavuzwe n'abafana ba Meddy kuri YouTube – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha make indirimbo nshya ya Meddy yise My Vow igiye hanze kuri ubu imaze kurebwa n'abantu basaga ibihumbi 130. Mu bitekerezo byatanzwe n'abarebye iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube bagiye bavuga ibyiyumviro byayo nyuma yo kumva iyi ndirimbo gusa umwe mu batanze ibitekerezo yarwaje abantu imbavu ndetse na Meddy yagarutse ku gitekerezo yatanze.

    Uyu witwq Clément yagize ati ” The people who disliked this song should get their covid test because one of the main symptoms is no taste 👅 “ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Abantu batakunze iyi ndirimbo bagomba kwipimisha Covid-19 kubera ko kimwe mu bimenyetso ni ukutagira ibyiyumviro “.

    Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye nawe yerekanye abamukurikira iki gitekerezo cyatanzwe na Clément maze agiherekesha amagambo agira ati ” For real😂 “.

    Source : https://yegob.rw/abatayikunze-bafite-ibimenyetso-bya-covid-19-ibyavuzwe-nabafana-ba-meddy-kuri-youtube/

  • Kuri Twitter hatangijwe ubukangurambaga bwo gusaba Kwizera Olivier kwisubira ku cyemezo yafashe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga ndetse n'imyidagaduro mu Rwanda muri rusange batangije ubukangurambaga bwo gusaba Kwizera Olivier kwisubira ku cyemezo cyo gusezera burundu umupira w'amaguru nkuko yabitangaje ejo.

    Abakoresha Twitter batangije hashtag ziswe #PleaseGaruka na #KwizeraGaruka mu rwego rwo gusaba Kwizera Olivier ko yakwisubira ku cyemezo yafashe.

    In the shortest period time possible I had started picking interest in football, he was one of my favorite goal keepers .the way I feel hurt by his quitting the career 😭😭 ,now I seriously admit that football Is a drug among many others,anyway good luck ahead in your endeavors. pic.twitter.com/CyYyeSYM7n

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) July 22, 2021

    Abashaka ko umuvandimwe #OlivierKwozera agaruka ndabakeneye!!

    Niba wifuza ko Olivier agaruka mu kibuga dukoreshe iyi Hastag #PleaseGaruka
    Designer : @machadpro#TrustMe pic.twitter.com/A4BYEx1mxo

    — Luckman Nzeyimana (@LuckyIbnMiraj) July 22, 2021

    Twagiye n'iyi hashtag

    Abumvako ataricyo gihe kuri Kwizera Olivier ngo asezere kuri ruhago…twagiye 😭

    #KwizeraGaruka

    — @UwimanaClarisse (@uwimaclarisse) July 22, 2021

     

    Source : https://yegob.rw/kuri-twitter-hatangijwe-ubukangurambaga-bwo-gusaba-kwizera-olivier-kwisubira-ku-cyemezo-yafashe/

  • Dore ibintu bikurura abakobwa ku basore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa bakundira abasore nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.

    Abakobwa bakunda abasore bagira ibanga

    Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abakobwa baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

    Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by'umukobwa. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w'inshuti bizaba bihagije.

    Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z'abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n'umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

     Abakobwa bakunda abasore beza

    Nubwo ubwiza bw'umuntu buhabwa agaciro n'umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n'umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

    Abagore bakunda abasore beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.

    Niba rero wowe musore waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

    Abakobwa bakunda abasore bafite kashi. 

    Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n'ubukire. Ngo nta ” je t'aime inzara igutema amara ” aka wa mugani w'umuhanzi Mwitenawe.

    Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n'amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abakobwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-bikurura-abakobwa-ku-musore/

  • Uganda: Umukinnyi uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yagaruwe ahita afungwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi uterura ibiremereye wa Uganda wari watorotse hoteli yarimo n'abandi bajyanye mu mikino Olempike mu Buyapani yagaruwe i Kampala amasaha macye mbere y'uko iyo mikino itangira ku mugaragaro. Yahise ashyirwa muburoko.

    Julius Ssekitoleko yagejejwe mu gihugu cye mu gitondo cyo ku wa gatanu avuye mu Buyapani ahita afatwa na Polisi akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe.

    Nyina, umugore we utwite, n'abategetsi bo muri guverinoma bari baje kumureba ku kibuga cy'indege ntibagize amahirwe yo kumubona.

    Mu itangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yavuze ko 'guverinoma ya Uganda igiye kugorora uwo mukinnyi kugira ngo azabashe gukomeza umwuga we.

    Ivuga kandi ko azafashwa 'kumva uko iyo myitwarire mibi atari we gusa yagiraho ingaruka nk'umukinnyi ahubwo n'abandi bakinnyi bose mu mikino n'igihugu muri rusange'.

    Charles Twino, umuvugizi w'igipolisi w'urwego rugenza ibyaha rwa Uganda, yavuze ko polisi ifunze Ssekitoleko mbere y'uko ivugana na we ikareba niba hari icyaha yakoze cyangwa nta cyo. Twino avuga ko Ssekitoleko ananiwe kandi yemerewe kuba aruhuka.

    Ubwo Ssekitoleko yatorokaga hoteli mu mujyi wa Izumisano mu ntara ya Osaka, ntiyari yujuje ibishya bisabwa abo mu cyiciro cye byatangajwe yaramaze kugera mu Buyapani. Bityo byari biteganyijwe ko agaruka muri Uganda hagati muri iki cyumweru.

    Atoroka, yasize inyandiko mu cyumba cye avuga ko yifuzaga kuguma no gukora mu Buyapani. Polisi y'Ubuyapani yahize Ssekitoleko, aza gufatirwa mu mujyi wa Yokkaichi, muri 160Km mu burasirazuba bw'aho yari yaturutse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-umukinnyi-uterura-ibiremereye-wari-watorokeye-mu-buyapani-yagaruwe-ahita-afungwa/

  • Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka wa Tanzania.

    Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

    Ingabo z’u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n’izo nyeshyamba.

    Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y’abamaze kuyigwamo.

    Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

    Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y’uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk’ inkambi y’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano hafi ya Palma.

    Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y’umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

    Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta n’ u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

    Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y’inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n’inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

    Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

    U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n’abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n’abarwayi b’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.

  • Inka ngufi yabonetse ku isi, iyo iri hagati y… – #rwanda #RwOT

    Iyi nka yiswe akazina ka Rani, ifite uburebure bwa cm 51, igapima ibiro 26. Iyi nka kandi uyoroye hari igihe ayiterura akayikikira. Aborozi bo muri Bangaladesh basabye ko iyi nka Rani yajya mu gitabo cy’amateka ‘Guinness World Records’ aho bemeza ko ariyo nka ngufi ku isi.

    Umuyobozi mukuru muri Shikor Agro Industries ikora ibikorwa by’ubworozi, Mohammad Salim yemera ko igihugu cya Bangaladesh ari cyo cyonyine gifite inka ngufi ku isi. Iyi nka yabo ngufi, ntabwo izakura ngo babe bagira icyizere kuko imaze imyaka 2 ivutse nk’uko ikinyamakuru trtworld kibivuga. Salim ati: “Turizera cyane ko iyi nka izaba ariyo nto (ngufi) cyane ku isi; ni iy’amateka niyo uyireba iba itangaje “.

    Iyo iyi nka iri mu zindi biba bitangaje cyane

    Iyi nka kandi ishobora kunyura munsi y’ihene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107884/inka-ngufi-yabonetse-ku-isi-iyo-iri-hagati-yihere-cyangwa-intama-iribura-amafoto-107884.html

  • Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy'imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanakatirwa igifungo cy'imyaka 30, urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda,ICTR rwatangaje ko Augustin Ngirabatware azasoreza igihano cye muri gereza muri Senegal avuye Arusha muri Tanzaniya, aho yari afungiye kuva mu mwaka wa 2008.

    Senegal ni kimwe mu bihugu 5 byagiranye amasezerano na Loni yo kwakira imfungwa zakatiwe na ICTR, kimwe na Mali,Benin, Ubusuwisi n'Ubufaransa.

    Augustin Ngirabatwa yahoze ari Minisitiri w'Igenamigambi muri Leta yakoze Jenoside, akaba n'umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri mu maboko y'ubutabera mpuzamahanga bumukurikiranyeheho ibyaha birimo n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Augustin Ngirabatware yafatiwe mu Budage mu mwaka wa 2007, yoherezwa Arusha mu mwaka wakurikiyeho. Mu w'2014 urwa mbere rw'iremezo rwamukatiye igifungo cy'imyaka 35, ariko muw'2019 igihano gishyirwa ku myaka 30 amaze guhanagurwaho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

    Byinshi mu byaha byamuhamye bifitanye isano n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamyumba, muri Gisenyi, ari naho akomoka.

    Nyuma yaje kuregwa ikindi cyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa ngo bamushinjure, kiza no kumuhama, maze tariki 25 Kamena uyu mwaka akatirwa igihano cy'inyongera cyo gufungwa indi myaka 2.

    Augustin Ngirabatware ni umwe mu bantu 61 Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda rwakatiye ibihano binyuranye, kuri 93 rwashinje ibyaha bifitanye isano na Jenside yakorewe Abatutsi.

    Magingo aya 30 baracyari muri gereza mu bihugu binyuranye, 22 barangije ibihano, naho 9 bapfuye batabishoje. Uvanyemo imyaka amaze muri gereza, Augustin Ngirabatware w'imyaka 64 y'amavuko asigaje indi 18 mu ibohero.

    The post Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy'imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/55572-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55572-2

  • Dr Dre yategetswe kujya yishyura akayabo uwahoze ari umugore we – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rizagumaho kugeza igihe aba bombi bashobora kongera kubana, cyangwa umwe muri bo agapfa cyangwa hakagira urundi rukiko rufata undi mwanzuro.

    Tariki 29 Kamena 2020 nibwo Nicole Young yatse gatanya aho yari amaranye imyaka 24 na Dr Dre, kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

    Icyo gihe Nicole Young yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo, amushinja kuba yaramuhohoteye.

    Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

    Dr Dre w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, akaba yarahakanye ibyo yashinjwe n’uwahoze ari umugore we, akavuga ko ibyo kumuha amafaranga atabyemera kuko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku masezerano bagiranye mbere yo kubana.

    Dr Dre yategetswe kujya yishyura Nicole Young wahoze ari umugore we miliyoni 3.5$ ku mwaka

  • Urubyiruko rw’i Musanze ruhanze amaso agakiriro kazarufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka aka gakiriro yakagombye kuba yararangiye muri Mutarama uyu mwaka ariko hemejwe ko kongererwa ubushobozi uretse ko icyorezo cya Covid-19 na cyo cyabaye imbogamizi.

    Kuri ubu kubaka Agakiriro ka Musanze bigeze ku gipimo cya 98% kuko imirimo isigaye ari ijyanye n’isuku no gusoza imihanda izafasha abazaba bagakoreramo n’abazaba bakagana kugera aho bifuza, byose bikazatwara ingengo y’imari ya miliyari 1,1 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Bamwe mu bakozi bakora iyi mirimo yo kubaka, bavuga ko batangiye kwiteza imbere kubera imirimo bahabonye.

    Nzanzimana Daniel ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adutekerezaho akatuzanira ibikorwa nk’ibi by’iterambere, mbere wabisangaga mu mujyi gusa ku buryo umuntu uturutse mu cyaro byaragoraga ndetse no kubonayo aho ukorera ntibyabaga byoroshye. Ubu rero niteguye ko umwana wanjye narangiza kwiga nzahita mushakiramo umwanya na we atangire gukora bitamugoye kandi ari no hafi yo mu rugo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko aka gakiriro gafite ubushobozi bwo kuzakira abantu 1000, ubu bakaba bamaze kwandika abantu 694.

    Yagize ati “Kazadufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse yo mu Karere, kongera umubare w’abakora imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu muri rusange.”

    Akomeza agira ati” Iki ni icyiciro cya mbere hateganyijwe n’icya kabiri kizaba gifite aho kumurikira ibikorwa byabo n’ibiro byo gukoreramo. Icyo dusaba abazahakorera ni ugukora imishinga iramba, kongera ubunyamwuga no kurushaho kongera urwego rw’amasoko n’agaciro k’ibyo baba bakoze.”

    Aka Gakiriro ka Musanze kubatswe mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. Aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

    Agakiriro ka Musanze kazatangira gukorerwamo muri Nzeri

  • Mayaga: Ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’impeshyi cyabonewe igisubizo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bamwe mu borozi bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo mu gice cy’Amayaga ahakunze kuva izuba cyane, bavuga ko bitezeho igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi bakundaga guhura na cyo mu gihe cy’impeshyi bigatuma bamwe bajya kwahira ubwatsi mu Burundi, bambutse mu buryo butemewe n’amategeko.

    Iyi gahunda yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ikomereza mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, igeze mu Ntara y’Amajyepfo aho aborozi bagenda basobanurirwa uburyo budahenze bwabafasha guhunika ubwatsi, bigatuma inka zabo zitagira ikibazo cyo kububura mu gihe cy’impeshyi nk’uko bikunze kugendekera abatari bake.

    Umukozi w’Umushinga wita ku guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (Rwanda Dairy Development Project:RDDP), ukorera muri RAB, Nshokeyinka Joseph, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa ngarukamwaka biyemeje gukora bagamije gukumira ko inka zabura ubwatsi mu bihe by’izuba kuko bukunze kubura.

    Ati “Cyane cyane ubu ngubu abafite urubingo baba barimo kurusarura baruhunika na za Chloris Gayana cyangwa se Panicum, na Desmodium nk’ibinyamisogwe bivangwa na bya binyampeke kugira ngo birusheho kongera intungamubiri.”

    Yavuze ko muri iki gihe cy’izuba abaturage babigisha uburyo bwo kubyaza umusaruro ibishogoshogo n’ibigorigori n’ibindi bisigazwa by’umusaruro w’ubuhunzi kugira ngo bigaburirwe inka kandi bihunikwe bidapfa ubusa.

    Ati “Barejeje, ibishogoshogo n’ibigorigori birimo kuboneka, ibyo byose ni ubwatsi buri hafi yabo ariko usanga akenshi ibyo bisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi aborozi bameze nk’abatabyitaho kandi ugasanga baragira ikibazo cyo kugaburira inka kandi ibiryo bihari. Ibyo na byo tubishyizemo ingufu kugira ngo bamenye kubikoresha bibafashe muri ibi bihe.”

    Yavuze ko urubingo n’ibindi binyampeke ndetse n’ubwatsi bwitwa ubw’uruti runini bishobora guhunikwa igihe kirekire kigera no ku myaka ibiri ntacyo bubaye.
    Hari uburyo bwo guhunika ubwatsi bushyizwe mu mwobo ndetse no kubushyira mu mashashi yabugenewe bukase.

    Ibisigazwa biva ku musaruro w’ubuhinzi bibikwa mu buryo bw’ubwatsi bwumye aho bazinga imiba bakayimanika ahantu h’igihangari umuyaga wumisha winjira kandi ugasohoka, hatagera izuba ryinshi cyangwa ubukonje

    Muri uyu mwaka wa 2021 iyi gahunda imaze gukorerwa mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Ruhango na Huye.

    Umwe mu borozi b’inka wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Hatangimana Hesron, yabwiye IGIHE ko gahunda yo guhunika ubwatsi yabafashije cyane kuko mbere bahuraga n’ikibazo cyo kububura mu gihe cy’izuba, umukamo ukagabanuka cyane.

    Yavuze ko we afite inka nyinshi aho imwe ikwamwa litiro zigera kuri 20 ku munsi ariko mu gihe cy’izuba zajyaga zigabanuka zikagera ku 10 kubera kubura ubwatsi.
    Ati “Iyi gahunda yo guhunika ubwatsi iradufasha cyane kuko mu bihe by’imvura buba buhari ku bwinshi, ariko izuba ryava tukabubura. Ikindi ni ibisigazwa by’umusaruro nk’ibigorigori byapfaga ubusa ariko turabibika neza noneho inka yabirya ikanywa n’amazi igakomeza gutanga umukamo mwiza.”

    Nshokeyinka avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo ari hamwe mu hakorerwa ubworozi bw’inka ku bwinshi kandi haboneka amata menshi, bityo ari yo mpamvu aborozi bakwiye kwigishwa guhunika ubwatsi kugira ngo badahangayikira kububura bigatuma bamwe bajya kubushakira ahabateza ibibazo.

    Yavuze ko by’umwihariko mu gice cy’Amayaga bahateye imbuto z’ubwatsi zitandukanye baziha n’aborozi bagamije kubafasha kububona hafi yabo.

    Yavuze ko mu gice gikikije igishanga cy’Akanyaru ari hamwe mu hahingwa umuceri, bityo aborozi barimo kwigishwa no guhunika ibisigazwa by’umuceri kuko na byo ari ibiryo by’amatungo byiza.

    Gahunda yo guhunika ubwatsi isanzwe ikorwa na RAB, ariko kuva mu 2017 umushinga Rwanda Dairy Development Project (RDDP) wayishyizemo ingufu mu buryo bwihariye aho usanga aborozi mu tugari n’imirenge ukabibigisha binyuze mu mashuri y’aborozi (Livestock Farmer Field Schools).

    Abaturage beretswe uburyo bashobora guhunikamo ubwatsi iwabo mu ngo

    Aborozi berekwa uko bahunika ubwatsi mu ngo zabo kandi neza

    Bigishijwe uburyo bwo guhunika ubwatsi babutabye mu butaka

    Guhunika ubwatsi byitezweho gufasha aborozi gukomeza kubona umukamo w’amata no mu bihe by’impeshyi

    Ibigorigori bihunikwa mu buryo bw’ubwatsi bwumye bikazagaburirwa amatungo

    Ibishogoshogo na byo bishobora guhunikwa, inka zikabirya mu gihe cy’impeshyi

    Uburyo bwo guhunika ubwatsi mu masashe yabugenewe

    [email protected]