Blog

  • Guma mu rugo muri Kigali n’uturere umunani yongerewe – #rwanda #RwOT

    Ingamba ziheruka zari zafashwe kuwa 17 Nyakanga zigomba kumara iminsi icumi mu mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ibi ni bimwe mu bikorwa bibujijwe mu Mujyi wa Kigali no mu turere twashyizwe muri Guma mu rugo:

    a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    b. lbikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. lcyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. lbiro by’lnzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. lbikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    f. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga – Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

    g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    i. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    j. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    k. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu gihugu

    l. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (1:00 1M). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    m. Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    n. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    o. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

    p. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

    q. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana .

    r. lbikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi base, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

    s. Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

    u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    w. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe


  • Luxembourg yakumiriye abagenzi bava mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021.

    Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Luxembourg yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjirayo, bitewe n’ubukana bw’icyorezo ya COVID-19 mu gihugu.

    Luxembourg yavuze ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo ku wa 15 Nyakanga, yagaragaje ibihugu birimo ubwandu bwa COVID-19 buteye inkeke.

    Iyi nama yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bashobora kwemererwa kwerekeza mu bihugu bigize uwo muryango, kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

    Uretse u Rwanda icyemezo nk’iki cyafatiwe abaturage ba Thailand mu gihe aba Ukraine bo bakomorewe.

    Luxembourg yakumiriye abagenzi bava mu Rwanda

  • Musanze: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wabonetse hafi y’aho yarindaga – #rwanda #RwOT

    Abaturage bakimubona bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi nazo zihageze zisanga koko uwo musaza yapfuye.

    Uyu musaza yari asanzwe akora imirimo y’ubuzamu kuri Boutique iri mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ari naho bamusanze inyuma yayo ariho yapfiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko nabo babimenye batabajwe n’abaturage.

    Yavuze ko uyu musaza bakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara.

    Yagize ati “Twahageze dusanga yapfuye ariko nta bikomere yagaragazaga ngo wenda byakekwa ko yaba yishwe. Turakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara. Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini byisumbuye hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Uyu musaza nubwo yarariraga mu murenge wa Cyuve, akomoka mu Murenge wa Kimonyi uri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.

    Ikarita y’akarere ka Musanze

  • Yafashwe atwaye muri boot y’imodoka umukozi we wo mu rugo wanduye COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza nyuma y’uko yari ajyanye uyu mukozi iwabo mu Karere ka Huye ngo kuko yari yanze kwishyira mu kato bikamutera impungenge ko yakanduza abandi benshi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo nyuma y’umunsi umwe afashwe.

    Uyu mugabo usanzwe utuye mu Kanserege avuga ko yajyanye uyu mukozi wo mu rugo iwabo nyuma y’uko yari yanze kwishyira mu kato. Yavuze ko yamutwaye ashaka kumushyikiriza Akarere ka Huye avukamo.

    Nta ruhushya rwo kugenda yari afite kuko urwo yari yahawe rw’akazi rwari urwo kugera mu karere ka Kamonyi yasabiwe n’Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro N. T Mining gikorera muri aka Karere.

    Yabwiye Itangazamakuru ko yabanje kubimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo n’abajyanama b’ubuzima mbere yo kumujyana iwabo kuko uwo mukozi we yabanje guhisha ko arwaye.

    Ati “Twaje guhamagara Umukuru w’Umudugudu turabimubwira duhamagara n’umujyanama w’ubuzima turabimubwira na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku Kigo Nderabazuma cya Gikondo mu rugo. Bahageze, Barambwira ngo uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Batugira inama yo kumujyana tukamushyikiriza Ubuyobozi mu Karere k’iwabo tukababwira uko ikibazo giteye.”

    Ibyo kuba nta ruhushya yari afite, yagaragaje ko yari afite uruhushya rumwemerera kugenda kandi ko na ho yahagararaga hose yababwiraga ko atwaye umurwayi wa Covid-19 bakamureka agatambuka.

    Kumushyira muri boot byo yavuze ko byari muri gahunda yo guhana intera kandi ko yari abizi ko atwaye umurwayi kwegerana byari kumuteza ibyago byinshi byo kwandura.

    Ntiyigeze asobanura niba yarabanje kubwira ab’iwabo w’umukozi we ngo wenda bitegure uko bamufata nk’umurwayi, cyakoze yavuze ko yicuza kuba ataragize ubushishozi mbere yo kumutwara.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 batazakomeza kwihanganirwa by’umwihariko abakoresha impushya ibyo bataziherewe.

    Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro ahabwa uruhushya rwo gukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero avuga ko agiye i Huye ndetse ageze no ku bapolisi arabwira ngo afite uruhushya rujya Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye kandi no gukomeza kubisubiramo ko yari afite uruhushya rujya Huye mu buryo abyemeza kandi mu by’ukuri adashobora kugaragaza aho rwatangiwe n’inzego zarumuhaye ntabwo ari byo.”

    Yakomeje agira ati “Abantu bahabwa uruhushya bakarukoresha icyo bataruherewe ntabwo ari byo, tumaze gufata abantu benshi baruhawe barukoresha icyo bataruherewe. Ntabwo byemewe bihita bigira ingaruka z’ako kanya kuko urwo ruhushya duhita turuhagarika ariko icyo kinyabiziga cyangwa kuzongera gusaba uruhushya birakigora.”

    Yavuze ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho bwo gufasha abarwaye.

    Ati “Ikiri busuzumwe ni ukureba uwamuhaye uburenganzira bwo gukura umukozi mu rugo, akamuvana i Kigali akamujyana i Huye.”

    Kabera yavuze ko Polisi itazarambirwa gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo asaba abaturarwanda muri rusange kudatekereza gufatwa na yo ngo babone kubahirizwa ingamba z’ubwirinzi.

    Uyu mugabo yafatiwe i Nyanza ajyanye umukozi we wo mu rugo iwabo kandi arwaye Covid-19

    Uyu mukozi ntabwo haramenyekana impamvu yari asubijwe iwabo kandi arwaye Covid-19

  • CP Kabera yaburiye abihindura abarwayi ngo bahabwe impushya zo kuva mu rugo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru umushoferi wakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi akavana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.

    Uwo mugabo yari yahawe uruhushya rumwemerera kujya gukora iminara y’itumanaho mu Karere ka Rulindo n’aka Gakenke.

    CP Kabera yavuze ko mu minsi ishize hariho Guma mu rugo, babonye ko abantu benshi bakoresha amayeri yo kwigira abarwayi kugira ngo bitemberere.

    Yagize ati “ Turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi basaba impushya zo kurwara, iyo kugenda bitoroshye buri muntu yifuza icyo atakwifuje. Abantu benshi bariyita abarwayi bakagenda bajya gukora ibintu bitandukanye, bagacuruza bakaba bakora n’ibindi bitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko umuntu uzasaba uruhushya bikagaragara ko yarukoresheje ibitandukanye n’ibyo yarusabiye, ruzahita ruteshwa agaciro.

    CP Kabera yanaboneyeho kuburira abantu banyura mu bigo bitandukanye bakaka impushya ntibazikoreshe ibyo bazisabiye.

    Yasabye ibigo bitandukanye kujya bishishoza mbere yo guha abantu impushya, bikabanza kureba icyo bagiye kuzikoresha niba hatarimo amanyanga.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga aribwo iminsi icumi yahawe umujyi wa Kigali n’uturere umunani irarangira, hagafatwa izindi ngamba zijyanye no kwirinda Covid-19.

    Abafashwe na Polisi batwawe i Bugesera badafite ibyangombwa

    Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco yaburiye abahimba impamvu kugira ngo bahabwe impushya

  • Abasheshakanguhe bakebuye bagenzi babo banga kwipimisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basheshakanguhe bipimishije COVID-19, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barasanze bataranduye ariko bashimangira ko hari bagenzi babo banga kwipimisha.

    Bavuze ko abantu bageze mu zabukuru benshi banga kwipimisha COVID-19 bakumva ko bikwiye gukorwa n’abakiri bato kuko bo baba bumva nta gihe kinini basigaje ku Isi.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Numva ntawe ukwiye kwanga kwipimisha ngo n’uko ashaje. Abafite ibyo bitekerezo nababwira ko bagifite iminsi yo kubaho kuko nta muntu uba uzi igihe azapfira kandi ko kutipimisha kuri njye mbona ari nko kwiyahura.”

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko.

    At “ Uramubwira akakubwira ngo ibyo ni iby’urubyiruko rugugikeneye kubaho. Hagakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kuko ubibwira umuntu akakubwira ko asigaje igihe gito ngo yipfire ukumirwa.”

    Bernadette Nyirabagwiza w’imyaka 79 wo mu Murenge wa Kimihurura, wasanzwemo COVID-19 ubwo yari yagiye kwipimisha, na we yasabye bagenzi be kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ati “Kuba ndwaye ngiye kwirinda no kurinda bagenzi banjye nkurikize inama ndibuhabwe. Naboneraho gushishikariza abandi bakecuru kwipimisha kugira ngo nabo bamenye ukobahagaze.”

    Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Irembo mu Kagari ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo, Munyakanyangezi Séraphine yavuze ko nta wagakwiye kwanga kwipimisha kuko COVID-19 idatoranya uwo yica.

    Ati “Twe mu mudugudu wacu twarabibashishikarije baripimisha ariko uba ubona ko abenshi baba batabyumva bisaba kubibumvisha, numva inama twagira abakuze ari ukwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari na we yasabye abasheshakanguhe bo muri aka gace n’abandi bantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 yasabye abasheshakanguhe kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko

    Bernadette Nyirabagwiza wasanzwemo COVID-19 yasabye bagenzi be kumva ko kwipimisha bibareba

  • Igihe cy’akato ku babyeyi banduye Covid-19 gihungabanya imibereho y’abana (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y
    Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y’abana

    Muri Kamena uyu mwaka, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umuryango wahuye n’ingorane. Umugabo, umugore we ndetse n’umukozi wo mu rugo banduye COVID-19, ariko ibipimo bigaragaza ko abana ari bazima.

    Muri urwo rugo harimo abana babiri, umwe wiga mu mashuri abanza undi akiga mu yisumbuye ariko bombi bataha mu rugo buri munsi. Kubera icyo kibazo cyari kiri muri uwo muryango, inzu utuyemo yagabanyijwemo kabiri. Ababyeyi n’umukozi bagiye ukwabo n’abana ukwabo, buri ruhande rukamenya uko rwirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze.

    Umugabo wo muri urwo rugo utifuje ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today, yavuze ko ibyumweru bibiri bamaze mu kato byabagoye, ariko cyane cyane abana bagombaga kwitekera bakimenyera n’ibindi.

    Agira ati “Ni iminsi yatugoye cyane. Abana bahoranaga agahinda ko kutegera ababyeyi babo n’ubwo bazi ububi bwa Covid-19. Kubona ibyo kurya byarabagoraga, kuko ni bo bagombaga kubyishakira, kwimesera imyenda y’ishuri bageze mu rugo, kandi bagomba gusubira mu masomo ariko tutemerewe kugira icyo tubafasha.

    Iminsi y’akato abana bayimaze bahangayitse ndetse bigaragara ko bahungabanye, ku buryo batanigaga neza n’ubwo nageragezaga kubahumuriza, mbavugisha ndi kure yabo. Bumvaga ko ababyeyi babo bagiye gupfa bitewe n’uko bazi ko COVID-19 yica. Gusa igihe cyarageze dusubira kwa muganga badupimye dusanga twese twarakize, ubu ni amahoro”.

    Akomeza avuga ko hagombye kubaho ingamba zihariye zo kwita ku bana bahuye n’ikibazo nk’icyo, kuko atari ho honyine byabaye kandi biba n’ahandi kuko icyorezo kigihari.

    Uretse uwo muryango, hari n’undi wo mu Murenge wa Nyamabuye, ugizwe n’umubyeyi n’umwana umwe w’imyaka ine usanganywe indwara y’umutima. Umubyeyi yanduye COVID-19, biba ngombwa ko umwana atwarwa n’umugiraneza aba amwitaho mu gihe nyina yari akirwaye ari mu kato iwe. Uwo mwana na we hari uburenganzira bwe yavukijwe bwo kubana n’umubyeyi we wari umenyereye kumwitaho mu burwayi bwe.

    Ubuyobozi bufasha bute imiryango nk’iyo?

    Umukozi w’Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko imiryango ifite ikibazo nk’icyo yitabwaho ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.

    Agira ati “Imiryango irimo ababyeyi banduye COVID-19 yabayeho n’ubwo atari myinshi. Nk’ubuyobozi dukora ibishoboka tukabitaho dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ku buryo mu burwayi bwabo badahungabana. Birumvikana ko abana bibagora kubyumva, bikabagiraho ingaruka mu mitekerereze, ariko tugerageza kubaba hafi kugira ngo ari abiga bakomeze bige n’abandi bakabona ibyo bakenera byose”.

    Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko uko byamera kose abana batagomba kujya mu mibereho mibi kubera ko ababyeyi babo barwaye COVID-19.

    Ati “Mu gihe abo babyeyi nta bushobozi bafite, Leta ifite inshingano zo kwita kuri uwo muryango; by’umwihariko abana ntibagomba kugerwaho n’imibereho mibi kubera icyo kibazo cyabaye ku basanzwe babitaho. Bagomba kwitabwaho ntihagire uburenganzira bwabo buhungabana”.

    Akomeza agira ati “Hari kandi abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rugamba rumwe na Leta rwo guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo. Abo na bo bariyambazwa bagafasha abo bana nk’uko imiryango yose itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 irimo gufashwa. Gusa abana baba bagomba kwitabwaho byihariye”.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko mu muryango urimo abantu bamwe banduye Covid-19 abandi ari bazima, bose bagomba kwiha cyangwa gushyirwa mu kato k’iminsi 10 bari mu rugo iwabo, bakitabwaho n’abaturanyi, imiryango, inshuti n’inzego z’ibanze.

  • Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n'umubyinnyi Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy inidirimbo aherutse gushyira hanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2021 akayita My Vow yujuje Miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Ni indirimbo yagaragarijwe urukundo cyane bitewe n'uko uyu muhanzi ari umwe mu banyarwanda bakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere ndetse akaba ari umwe mu bamaze no kugira izina rikomeye mukarere ndetse no hanze yako.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi ubarizwa muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika agaragara aririmbira umugore we ukomoka muri Ethiopia ndetse harimo n'amashusho yo mu bukwe bwabo baherutse gukora mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

    Indirimbo Vow yumvikana mo amagambo y'urukundo aho yizeza umukunzi we bazakundana ubuziraherezo ndetse kandi ashimangira ko Mimi asobanuye byose kuri we ndetse ko amukunda cyane kuruta uko we ku giti cye yikunda.

    My Vow indirimbo yakozwe na Made Beat ukorera muri Moster Record afatanyije na Lick Lick naho amashusho yayo yakorewe muri 1 SHOT.

    My Vow yujuje Miliyoni 1 y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu minsi ibiri nyuma yahoo haari haherutse gusohoka indi ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bise Away yo ikaba yari yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba mu minsi 23, naho iya Bruce Melody yise Katapila ikaba yarayujuje mu minsi 25.

    Reba hano amashusho ya My Vow ya Meddy:

    The post Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube

  • Guma mu Rugo na Guma mu Karere byongerewe iminsi itanu (5) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, riravuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura Covid-19 ndetse n’abahitanwa na yo.

  • Guma mu rugo yongerewe #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishimira Abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Gusa mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w'abandura COVlD-19 ndetse n'abahitanwa nayo, yongereye iminsi 5 ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho, guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/25/guma-mu-rugo-yongerewe/