Blog

  • Nyuma y'umunsi umwe komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye kuri uyu mwanya n'ubwo ntabusobanuro cyagwa se ibaruwa y'ubwegure yagiye hanze, iyi komite nyobozi ikaba yongeye kwemera kugaruka mu mirimo.

    Abari beguye ni batanu bayobowe na Perezida wayo Kamuzinzi Godfroid, ba visi perezida babiri Amani Casimir na Ngiruwonsanga Theo, ushinzwe umutungo w'ikipe ariwe Ujeneza Olive ndetse n'umunyamabanga wayo ariwe Habimana François .

    Icyatumye habaho kwegura kwa komite nyobozi ngo ni uko ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butarimo kumva neza ibyo gufasha iyi kipe iheruka kwitwara neza, ariko aha bigaterwa cyane n'umwe mu bayobozi b'aka karere, ibi bikaba aribyo byatumye habaho inama yihuse yahuje impande zombi.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi batangaje ko kuri uyu wa kabiri aribwo habaye inama yahuje ubuyobozi bw'ikipe ya Espoir FC , aho baganiriye ingingo eshatu zirebana n'iyi kipe yashoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y'u Rwanda iheruka aho yasoje inyuma ya APR FC yatwaye igikombe ndetse na AS Kigali yasoje ku mwanya wa gatatu.

    Mu ngingo eshatu baganiriye ku mpande zombi, habanje kurebera hamwe uko umwaka w'imikino wa 2020-2021 wagenze, Imbogamizi zagaragajwe zari zatumye komite nyobozi yegura n'uburyo zigomba gukemuka impande zombi zibigemo uruhare ndetse no kwitegura no kwita ku migendekere myiza y'umwaka w'imikino 2021-2022 impande zombi zibigizemo uruhare.

    Mu gusoza iyi baruwa, ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bavuze ko hashingiwe kuri ibyo biganiro komite nyobozi ya Espoir FC yasabwe kandi yemera kuguma mu nshingano, ibyumvikanyweho byose bikazubahirizwa kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza.

    The post Nyuma y'umunsi umwe komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yumunsi-umwe-komite-nyobozi-yikipe-ya-espoir-fc-yeguye-yongeye-kugaruka-kuyobora-iyi-kipe-ibarizwa-mu-karere-ka-rusizi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yumunsi-umwe-komite-nyobozi-yikipe-ya-espoir-fc-yeguye-yongeye-kugaruka-kuyobora-iyi-kipe-ibarizwa-mu-karere-ka-rusizi

  • Mutsinzi Ange yagiye mu igeragezwa mu cyiciro cya mbere i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Mutsinzi Ange yuriye rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi, aho agiye gukora igeragezwa.

    Mutsinzi Ange yari aherekejwe n
    Mutsinzi Ange yari aherekejwe n’abarimo na Nshuti Innocent bakinana muri APR FC ndetse na mushiki we

    Mutsinzi Ange yerekeje mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, aho agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2002, yaritsinda akazahita ayisinyira.

    Kugeza ubu Mutsinzi Ange warangije amasezerano y’imyaka ibiri yasinyiye APR FC yagiyemo avuye muri Rayon Sports, ntiyigeze agaragara mu bakinnyi baheruka kongerera amasezerano iyi kipe barimo abo bavanye muri Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu.

  • Bishimiye ko Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazi Rutunga muri icyo gihe cya Jenoside bavuga ko mu gihe yari mu bayobozi b’aho muri ISAR Rubona, yafatanyaga n’abandi mu gutegura inama, ibikorwa bitegura Jenoside ngo yabaga abikomeyemo ndetse ashinzwe gukurikirana ko ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye babaga bakoze bishyirwa mu bikorwa.

    Koherezwa mu Rwanda k’uwo mugabo Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda, ngo birashimangira uruhare Leta igirana n’amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside cyane cyane ba ruharwa, kuko ngo nubwo abishwe batazagaruka ariko nibura iyo bahawe ubutabera binyuze mu kuburanisha no guhana abagize uruhare muri Jenoside nka ba Rutunga n’abandi bagiye bazanwa ndetse n’abandi bazazanwa mu gihe kizaza ngo biraruhura ku bacitse ku icumu rya Jenoside.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside ‘CNLG’ Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba hari ibihugu byohereza abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda bigaragaza ko ibyo bihugu byatangiye guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigaragaza icyizere ibyo bihugu biha ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize ati, “iyo igihugu cyohereje umuntu wakoze Jenoside mu Rwanda wari waragihungiyemo, akaza, biba bigaragaje icyizere icyo gihugu gifitiye ubutabera bw’u Rwanda mu bijyanye no guca imanza zo ku rwego mpuzamahanga zikurikirana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi rero, uko izo manza zigenda zibera mu Rwanda bigaragaza icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe, bigaragaza imikorere myiza yabwo, bigaragaza ko n’abakurikiranywe nabo bagira uburenganzira bwo kwiregura kandi bagatanga ibimenyetso, urubanza rukaba rukurikiza ibisabwa byose n’amategeko mpuzamahanga”.

    Ibihugu byohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside babihungiyemo, baba bashyize mu bikorwa icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo mu 2014 gifite nomero 2150 kibutsa ibihugu byose ko bifite inshingano zo gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

  • Uganda: impunzi zimerewe nabi n' icyorezo cya Covid19 #rwanda #RwOT

    Muri Uganda Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) riratangaza ko impunzi hafi 2500 zimaze kwandura Covid 19. Abo bariyongera ku bandi bakozi b'amashyirahamwe atabara impunzi, abatari bake bamaze kwandura abandi bagapfa.

    Ku mpunzi 29000 zimaze gupimwa Covid-19 kuva aho icyo cyorezo cyatangiriye kugaragara muri Uganda, hafi 2500 ni bo basanganywe indwara ya Covid 19. Abagera 1892 baravuwe barakira. Abamaze guhitanwa n'iyo ndwara ni 39 nk'uko byemezwa na HCR.

    Iri shami rya ONU rivuga ko abantu 685 bakorana n'amashirahamwe ashinzwe gutabara impunzi ari bo banduye mu gihe bari mu kazi kabo.

    Inkambi ya Nakivale, imwe mu zituwemo n'impunzi nyinshi zituruka mu bihugu nka byose mu karere gaturanye na Uganda, ndetse n'izo muri Somaliya na Eritreya, iza ku mwanya wa kabiri mu zifite umubare munini w'abanduye Covid 19. Bose hamwe bagera kuri 453.

    Nk' uko VOA dukesha aya makuru ibivuga, muri iyi minsi kandi, iyi nkambi haravugwamo ikibazo cy'imibereho mibi ku mpunzi bitewe ahanini n'amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yatumye imirimo yose yazitunganga ihagarara.

    Indi raporo iheruka ya HCR yasohoye mu kwezi gushize, igaragaza ko hari impunzi zimwe ziyahuye kubera ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid 19, zirimo kubura ibyo kurya hamwe n'izikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyo raporo ivuga ko umubare munini w'abiyahuye wari uwabategarugori.

    Iyo raporo ivuga ko benshi muri izo mpunzi z'abagore zishoye mu bikorwa by'ubusambanyi, abandi bashyingira abana babo bakiri bato kugira ngo babone icyo kurya.

    HCR ivuga ko umubare w'impunzi zimaze kwiyahura muri uyu mwaka kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid uruta uw'iziyahuye mu gihe nk'iki umwaka ushize.

    Ahandi havugwa impunzi zanduye Covid 19 ni mu murwa mukuru Kampala ahatuye impunzi zigera ku 60000. Muri zo izigera ku 270 zanduye Covid 19 nk'uko bigaragazwa na raporo ya HCR.

    Abantu basaga 92000 ni bo banduye COVID muri Uganda, kuri abo, hafi 76000 bamaze kuvurwa barakira. Iyo ndwara imaze guhitana 2500 nk'uko bivugwa na ministeri y'ubuzima muri Uganda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/uganda-impunzi-zimerewe-nabi-n-icyorezo-cya-covid19/

  • Dore ibintu bitangaje biba ku mubiri w' umuntu iyo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu apfuye,hariho inzira nyinshi umubiri unyuramo kugirango uhagarike ibintu  kandi unyura mubintu bitari byiza  cyane.

    Waba warigeze wibaza impinduka  ziba k'umubiri  mu mubiri mugihe umutima uhagaritse gutera?Twabateguriye zimwe mu mpinduka ziba ku mubiri mu gihe umutima uhagaritse gutera.

    1. Umutima urahagarara n'amaraso akipfundikanya: Iyo umutima uhagaritse gutera, umuntu atangazwa ko yapfuye kumugaragaro.Niba umuntu ari mu bitaro, igihe cy'urupfu kiratangazwa iyo umutima uhagaz,Amaraso ntiyongera gutwarwa mu mubiri no mu mutima, bityo birumvikana ntiyongera gutembera mu mitsi kuko aba yafatanye atagitemba.

    2. Umubiri uhindura ibara: Iyo amaraso ahagaritse gutembera mu mubiri, atangira gukora ibara rya tone ebyiri, Ibi  bituma umubiri usa nkaho wijimye kubera kudatembera kw'amaraso mu mubiri, mu gihe ibindi bice nabyo byeruruka cyane aho amaraso atagitembera.

    3. Algor mortis: Algor mortis ni uburyo umubiri utangira gukonja.Ubushyuhe busanzwe bwumubiri bugomba kuba 37 ° C, ariko nyuma y'urupfu umubiri utakaza ubu bushyuhe nka 0.8 ° C buri saha.

    4. Rigor mortis: Nyuma yamasaha make nyuma y'urupfu, habaho icyitwa rigor mortis icyi gihe imikaya y'umubiri iriyegeranya bigatuma umubiri wose ukomera bidasanzwe.Ibi bibaho kubera kugabanuka kurwego rw'umusemburo witwa adenosine triphosphate (ADT).Inzira isanzwe itangirana no gukomera kw'imitsi y'jisho n'ijosi.

    5. Kunyeganyega kw'umubiri: Nubwo umuntu ashobora kuba yapfuye, umubiri we ushobora kunyeganyega mu  masaha make nyuma y'urupfu.Imitsi ishobora kwiyegereranya icyarimwe, ibi bishobora kugaragara nkaho umubiri uri kunyeganya.

    6.Urusaku rudasanzwe: Mu gihe rigor mortis ibaye ari byo twasobanuye ruguru ari byo bivuga kwiyegeranya kw'imikaya bigatuma umubiri ukomera cyane, umubiri ushobora gusohora amajwi y'imisuzi.Ni ibintu bikunze gutungura  cyane abaganga ariko bibaho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/dore-ibintu-bitangaje-biba-ku-mubiri-w-umuntu-iyo-yitabye-imana/

  • Abakinnyi b’abanyarwanda bizagora kwibagirwa umwaka wa 2021(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Buri mwaka ugenda n’ibyawo, ushimisha bamwe ukababaza abandi, ni mu gihe usiga amateka amwe hari uduhigo dukurwaho, tugiye kureba muri siporo bamwe mu bakinnyi bishobora kuzagora kwbagirwa uyu mwaka bitewe n’ibintu byababayeho.

    Harabura amezi 5 ngo umwaka wa 2021 usozwe, ariko iyo urebye mu mikino ho usanga umwaka usa n’uwarangiye, uretse kuba mu mupira w’amaguru shampiyona yararangiye ariko no mu yindi yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, n’icyizere ni gike ko yazagaruka muri uyu mwaka.

    Muri iyi nkuru ISIMBI.RW yarebye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda yaba abakina hanze cyangwa mu Rwanda bagiye bahura n’ibintu muri uyu mwaka wa 2021 bigoye ko bazibagirwa.

    Umunyezamu Mbarushimana Emile [Rupali] — Yarafunzwe

    Mbarushimana Emile uzwi nka Rupali, ni umunyezamu wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, ariko bizagorana ko azibagirwa umwaka wa 2021 cyane ukwezi kwa Nyakanga tariki ya 3 kuko ari bwo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kurya ruswa mu mikino imwe n’imwe AS Muhanga yagiye ikina.

    Uyu munyezamu ugifunzwe, ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga nibwo yaburanye akaba yahakanye ibyaha bya ruswa akurikiranyweho ndetse ashimangira ko nta muntu wo muri Gasogi United(ni umwe mu mikino ashinjwa kwaka ruswa) yahamagaye ahubwo ari bo bamuhamagaye.

    Mugabo Gabriel — yatawe muri yombi umukino ukirangira

    Mugabo Gabriel, ni myugariro wa Sunrise, ni undi mukinnyi udashobora kwibagirwa umwaka wa 2021 kuko yahuye n’ibibazo, hari ku mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Gasogi United 1-1 tariki ya 10 Kamena 2021.

    Nyuma y’uyu mukino Mugabo Gabriel yakinnye, yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

    Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari ugukoresha ku gahato umugore w’imyaka 27. Yaje kurekurwa tariki ya 18 Kamena 2021 nyuma y’uko icyaha kitamuhamaga.

    Kwizera Olivier — Yarafunzwe azira urumogi, asezera no ku mupira w’amaguru

    Hari tariki ya 4 Kamena 2021 ubwo umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yatwabwaga muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kunywa urumogi, ni nyuma y’uko barusanze iwe ari kumwe n’abandi bantu barimo n’undi mukinnyi Runanira Amza.

    Bahise bajya gufungwa maze tariki ya 28 Kamena baraburana Kwizera yemera ko yarunyweye(atari uwo munsi) ariko yaruretse ko ubu arimo kwivuza ndetse no mu ikipe y’igihugu barumusanzemo, yaje kurekurwa tariki ya 6 Nyakanga aho yakatiwe umwaka umwe usubitswe.

    Uyu mukinnyi ntazibagirwa uyu mwaka cyane ukwezi kwa Nyakanga cyane ko ari bwo yafashe umwanzuro wo gusezera umupira w’amaguru.

    Byiringiro Lague — Yabeshye abanyarwanda

    Uyu ni rutahizamu byari byitezwe ko agomba gukinira ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ni nyuma y’uko muri Gicurasi yagiye gukora igeragezwa muri iyi kipe akagaruka avuga ko yamaze gusinya.

    Ubwo umunyamakuru wa B&B FM yamubazaga imyaka yasinye, uyu musore yagize ati 'nasinye imyaka 2'.

    Yahagurutse mu Rwanda tariki ya 8 Nyakanga 2021 benshi bazi ko agiye agiye gukina ariko batungurwa no kumva uwe ubwe yitangariza ko yatsinzwe igeragezwa(yari asubiye gukora igeragezwa).

    Ba myugariro 3 b’abanyarwanda bakinnye irushanwa ry’indoto zabo

    Myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarike Salomon ntazibagirwa ko umwaka wa 2021, nyuma y’imyaka 10 akina k’umugabane w’u Burayi ari bwo yakinnye rimwe mu marushanwa 3 akomeye i Burayi, ni nyuma y’uko we n’ikipe ye ya Arartu bakinnye irushanwa rya UEFA Europa Conference League.

    Ibi kandi bizahora byibukwa na Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi muri Macedonia na Manzi Thierry wa FC Dila Gori muri Georgia aho n’umukino we wa mbere wari uw’iri rushanwa.

    Nirisarike Salomon

    Rwatubyaye Abdul

    Manzi Thierry

    Haruna Niyonzima — Yasezeweho mu cyubahiro na Yanga.

    2021 ni umwaka utazibagirana kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima kuko nyuma y’imyaka 8 akinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yamusezeyeho nk’umukinnyi babanye neza kandi wabahaye ibyo yari afite bakaba batazakomezanya mu myaka iri imbere.

    Ni umuhango wari ubereye ijisho wabaye tariki ya 15 Nyakanga, aho wari wahawe akazina ka 'Niyonzima Hauruna Day'.

    Mugabe Aristide — Yagarutse mu ikipe y’igihugu

    Wari umwaka mwiza kandi wabaye nk’inzozi kuri Mugabe Aristide wongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’imyaka 3 atayikandagiramo kuko yayiherukagamo muri Nyakanga 2018.

    Aristide Mugabe usanzwe ari kapiteni wa Patriots BBC, yongeye guhamagarwa muri uku kwezi kwa Nyakanga aho yisanze ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bagomba kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika 'Afrobasketball’ kizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

    Abakinnyi ba Patriots BBC bakinanye n’icyamamare muri muzika, J Cole

    Ni umwaka utazibagirana ku bakinnyi ba Patriots BBC kuko muri Gicurasi 2021 bisanze mu ikipe imwe n’umuraperi ukomeye muri Amerika, J Cole wari mu Rwanda aho yari yaje gufasha iyi kipe mu mikino Basketball Africa League yakianaga.

    Ni ngombwa kandi bazahora bibuka uyu mwaka na J Cole kuko mbere yo kugenda yanabasigiye impano.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-bizagora-kwibagirwa-umwaka-wa-2021-amafoto

  • Nyinawumuntu Grace yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Nyinawumuntu Grace uheruka kugirwa umuyobozi ushinzwe tekinike mu irerero rya PSG rizaba riri mu Rwanda, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abangavu batarenge imyaka 20 yitegura ijonjora rya 2 ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Costa Rica.

    Mu ijonjora rya mbere u Rwanda rwagombaga guhura na Sudani y’Epfo ariko yahise yikura mu irushanwa.

    Mu ijonjora rya kabiri u Rwanda ruzahura na Ethiopia aho umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 23 na 25 Nzeri 2021 n’aho uwo kwishyura ukazaba hagati ya tariki ya 7 n’9 Ukwakira 2021.

    Mu rwego rwo kwitegura aya marushanwa, FERWAFA ikaba yashyizeho abatoza bazaba bakuriwe na Nyinawumuntu Grace watoje ikipe y’igihugu y’abagore kuva 2014 kugeza 2018 ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe tekinike mu irerero rya PSG. Mu Rwanda

    Staff tekinike yose

    Nyinawumuntu Marie Grace(Umutoza mukuru)
    Mukashema Consolée (Umutoza wungirije wa mbere)
    Mukamusonera Théogenie (Umutoza wungiije wa kabiri)
    Maniraguha Claude (Umutoza w’abanyezamu)
    Barihe Gustave (Umutoza ushizwe kongera ingufu)
    Ujeneza Jennifer (1st Physiotherapist)
    Akayezu Cécile (2nd Physiotherapist)
    Kabanyana Scovia (Team Manager)
    Dr Umucyo Ntidendereza Honorine (Umuganga)
    Uwase Ange (ushinzwe ibikoresho)

    Nyinawumuntu Grace yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyinawumuntu-grace-yongeye-kugirwa-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Uyu mukobwa uhenze cyane ,inkwano yakowe ntizapfa kubonwa n'ubonetse wese. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa udasanzwe yitwa Nyalong Nging Deng, uyu mukobwa ukomoka mu bwoko bw'aba Dinka muri Sudan y'epfo, ubu niwe munya Africa uhenze kurusha abandi nyuma yuko akowe inkwano ihenze cyane, ndetse abakire bagera kuri batandatu bakaba bari bari kumurwanira umwe muribo akamutsindira.

    Nyuma yuko uyu ngo yakuruye abaherwe bagera kuri batandatu bose bakamurwanira, uyu mukobwa w'imyaka 27 wari ukiri isugi, byarangiye abonye umwegukana. Byose byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo uyu mukobwa yasezeranaga n'umuherwe witwa Kok Alat mu murwa mukuru wa Juba m'ubukwe bw'agatangaza, bwarangiye umukobwa abonye umugabo umukwiriye.

    Uyu mugabo Kok Alat wamwegukanye yahigitse abandi batanu kandi b'abaherwe, mubo yatsinze akabajyana umugeni harimo na guverineri w'imwe mu ntara zigize icyo gihugu. Kok Alat kugira ngo wemere ko ari umuherwe koko yatanze inkwano ifatika abandi bahita bayamanika.

    Iyo nkwano irimo inka zigera kuri 530, harimo kandi imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Landcruiser zizwi nka 'V8' arangije hejuru yibyo arenzaho n'amafaranga cash angana n'ibihumbi icumi by'amadorali ($10,000). Nyuma y'iyi nkwano rero abantu bemeje ko uyu mukobwa kugeza ubu ariwe uhenze ku mugabane wose wa Africa.

    Uyu mugabo yatsinze bagenzi be kubera ko ntanumwe wari washoboye kugeza kuriyo nkwano, nka guverineri wari mu batsinzwe, yari yatanze inka 353, ndetse n'ubutaka bunini cyane kandi bwiza ariko byarangiye bidafite agaciro bashaka.

    Gushyingira umukobwa muri Sudani y'epfo ubu ni business ishyushye kubera ko kugira ngo umukobwa waho umukure murugo ugomba kuba wifashije koko. Ubusanzwe mu muco n'amategeko y'aba Dinka inkwano yaho kugira ngo wegukane umukobwa, ihera ku nka byibuze 70 kugeza kuri 250, ibi ngo babikora kugira ngo nibitagenda neza bagatandukana bazabone icyo basubiza umusore kuko byanze bikunze za nka ziba zaragwiriye.

    Muri uyu muryango kandi ntiwabona umugeni wabo uterekanye ko koko uzamuhaza nimubana ari yo mpamvu bagusaba inkwano itubutse cyane.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukobwa-uhenze-cyane-inkwano-yakowe-ntizapfa-kubonwa-nubonetse-wese/

  • Ba maso, niba wibonaho kimwe muri ibi bimenyetso! #rwanda #RwOT

    Mu Bagalatiya 5 Bibiliya idusaba kugira imbuto z’Umwuka Wera, muri zo harimo ‘Kwirinda”(Kuba maso). Na none kandi ngo ” Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.” Imigani 27:12

    Nuko rero ba maso kuko ibi bikurikira bigaragaza ko ushobora kuba warateshutse urugendo rw’agakiza ukagwa cyangwa, uri mu nzira zo kugwa!

    Ba maso niba usigaye wumva gusenga Imana bikugora. Ba maso kandi niba kwiyiriza ubusa bisigaye bikugora, cyangwa bisigaye ari amateka kuri wowe. Niba wumva utakinezezwa no kumva ndetse no gusoma ijambo ry’Imana, ba maso!

    Niba imirimo yo mu nzu y’Imana ndetse no kugira neza muri rusange bisigaye bikubera umutwaro, ba maso. Niba ubuzima bwo gukiranuka usigaye wumva ari nk’uburoko, ba maso. Niba kandi kwibanira n’abatazi Imana ari ikintu cy’igiciro kuri wowe, ba maso!

    Urabe maso niba wumva ufite inzara n’inyota byo kwibera mu bidahimbaza Imana, muri wowe ukumva ukumbuye ubuzima bwo muri Egiputa. Niba ubona kandi gusenga mu bicuku bya nijoro bisigaye ari umugani kandi warahoze ubikora, ba maso! Niba usigaye wumva udakeneye kwihererana n’Umwami Yesu, ahubwo ukumva urakururwa n’isi, ube maso!

    Uzabe maso, igihe uzumva ukeneye kurya kenshi kuruta incuro usenga. Nanone urabe maso igihe uzaba wumva utagishamadukiye kubwira abantu ibyiza byo gukorera Imana ndetse n’Ijambo ryayo. Urabe maso niba gukorera Imana bigutera kwihimbaza no kumva uri igitangaza!

    Urabe maso, niba usigaye umara umwanya munini kuri facebook, whatsap, tweeter n’izindi mbuga nkoranyambaga. Izi mbuga zabaye ibigirwamana umwanzi Satani akoresha arangaza abana b’Imana kandi kuri benshi zatwaye ikibanza cy’Imana mu mitima yabo!

    Niba hari ibintu watinyaga ubu ukaba warabitinyutse, niba hari ibyo waziririzaga ubu ukaba warabiziruye, ba maso. Urabe maso niba ubutumwa nk’ubu bukurambira gusoma, ariko inkuru zisetsa, iz’ibiterasoni bikakuryohera gusoma.

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho

    https://youtu.be/USYKko-1q5E

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ba-maso-niba-wibonaho-kimwe-muri-ibi-bimenyetso.html

  • Uburyo bwiza byagufasha kugabanya ibiro byoroshye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Waba wibaza impamvu ugerageza kugabanya ibiro ariko rimwe bikiyongera cyangwa bikagutwara umwanya?Abantu benshi bifuza kugabanya ibiro cyane cyane ko tugeze mu bihe benshi bibaza ko ubwiza bujyana n'ibiro umuntu afite. Aha tukaba twagerageje guhitamo uburyo bwagufasha kugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara.

    Menya igihe cyo kugabanya ibiro

    Imibiri yacu yakira ibyo turya mu buryo butandukanye,ahari igihe ushobora kuba ubona umuntu afata amafunguro ye ariko agakomeza kuba ku murongo. Igihe rero wumva ko ushaka kugabanya ibiro ugomba kubyishyiramo kandi ubwonko bwawe bukamenya neza ko ibiro bigomba kugabanuka cyane cyane iyo ukoresha ubu buryo bwo kutiyicisha inzara. Ibi bizagufasha kugabanya ibiro byawe kuburyo bwihuse.

    Ntiwibagirwe ifunguro rya mu gitondo

    Abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo ryaba ribyibushya cyane,ariko kubyuka ukajya mu kazi ka buri munsi nta funguro rya mu gitondo ufashe ni ikosa,kubera ko iri funguro ariryo rifasha umubiri kwiyubaka no kurinda ingingo z'umubiri wawe kugumana imbaraga mu gihe utegereje irindi funguro. Gusa ntiwibagirwe kurenzaho imbuto kuri iryo funguro rya mu gitondo.

    Hindura uburyo ubayeho

    Aha ntabwo bisobanuye ko ugomba gutangira kujya muri siporo, iyo ukoresha ubu buryo bwo kugabanya ibiro kandi ukomeza kurya ni ngombwa ko ureka bumwe mu buryo ubayeho bwa buri munsi. Tangira kuzamuka mu nyubako ndende ukoresheje ingazi (stairs, escalier) bizagufasha gutwika ibinure nubwo atari byinshi ariko birafasha, Ushobora kandi gutumira inshuti zawe mukabyina cyangwa se mugatwara amagare nabyo birafasha.

    Shaka igituma uguma uhuze

    Burya abantu benshi bumva ko bashonje iyo ntakintu bafite bakora,niba ibi bikubaho kandi ukaba ushaka kugabanya ibiro gerageza ushake ikintu cyo gukora ndetse wirinde kujya ahantu abantu bari kuvuga ibiryo cg batetse ahubwo ugerageze kunywa amazi.

    Rya witonze

    Akenshi iyo turi kumeza turarya kugeza igihe twumva duhagiye koko,ariko kugira ngo ugabanye ibiro ni byiza ko mu gihe uri ku meza ugerageza kurya buhoro buhoro unyuzamo ugashyira hasi icyo uri kurisha,ibi ni ingenzi cyane kuko uko ushyize hasi icyo uri kurisha, ubwonko bwumva ko usoje ibi nubigerageza uzatungurwa no kumva ko uhaze kandi wariye ibiryo bike kubyo usanzwe ufata.

    Source : https://yegob.rw/uburyo-bwiza-byagufasha-kugabanya-ibiro-byoroshye/