Blog

  • Umusore yahaye isomo rikomeye inkumi yashakaga kumurya amafaranga y'ubusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore usanzwe ari umufundi akaba umunyamuryango w'ibanze w'ishyirahamwe rya Stingy Men Association (SMA) rikora bimwe mu bikorwa bw'ubwubatsi, yanze guha inkumi amafaranga yashakaga kumurya y'ubusa ahubwo ayikoresha ikiyede.

    Umukobwa Paris Oma wo muri Ghana, yafashe icyemezo cyo kwaka umukunzi we amafaranga ngo akemure akabazo kihutirwa, umusore nawe yamubwiye ko ntakibazo amafaranga ahari agomba kumusanga aho ari gukorera akazi akayamuha. Paris Oma akigera ku cyubakwa aho umukunzi we yubakisha, yahise amuha ingorofani n'igitiyo ngo atangire akazi nawe ahembwe nk'abandi.

    Paris Oma, aho kwanga akazi yahisemo kuba umuyede asunika ingorofani akazi karangiye, ahabwa amafaranga yakaga umusore. Paris Oma yifashishije imbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubwo yakaga umukunzi we amafaranga, yayamwemereye ariko agiye kuyafata abanza kumuha akazi k'ubuyede nk'uko ikinyamakuru Ghlinks kibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahaye-isomo-rikomeye-inkumi-yashakaga-kumurya-amafaranga-yubusa/

  • Rwamagana : Umwarimu wa Primaire ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana agahita acika #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, aruvuga ko uyu Nshimiyimana Théodore usanzwe akora umwuga w’uburezi akekwaho gusambanya umwana agahita acika.

    Icyaha akekwaho cyakorewe mu Mudugudu wa Mitari mu Kagari ka Kabatsi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana tariki 05 Kanama 2021.

    Ubu butumwa bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bukomeza bugira buti 'Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.'

    Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gufata inter adore ko mu minsi yashize muri uku kwezi kwa Kanama, hari umugabo w’imyaka 50 y’amavuko uri gukurikiranwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15.

    Uyu mugabo wasambanyirije umwana we mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba, yiyemerera ko yakoze kiriya cyaha ndetse ngo atabikoze rimwe cyangwa kabiri ahubwo ko ari gatatu.

    Yavuze kandi ko yabikoze kuko umugore we yari yahukanye kandi akumva atajya mu ndaya asize umukobwa we.

    Na none kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruherutse guta muri yombi umukozi w’Imana wo mu Itorero rya Assemblée de Dieu mu Karere ka Gisagara, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umwarimu-wa-Primaire-ari-gushakishwa-akekwaho-gusambanya-umwana-agahita-acika

  • IFOTO : Bahetse imbunda bafashije abaturage gusekura…Byakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Aba basirikare n’abapolisi b’u Rwanda basanzwe bazwiho ubuhanga ntasukirwa mu rugamba rw’amasasu, mu mpera z’icyumweru gishize, bafashe umujyi wa Mocimboa-da-Praia wari umaze igihe ari ibirindiro by’ibyihebe byayogoje Intara ya Cabo Delgado.

    Ibi byatumye abaturage bari batuye muri biriya bice ubu bari mu nkambi, biruhutsa ndetse bakaba bashima byimazeyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zibashije kugera kuri iki gikorwa cy’ubutwari.

    Nyuma yo kwirukana biriya byihebe, abasirikare n’Abapolisi basanzwe banazwiho kugira umubano mwiza n’abaturage baba ari abo mu Rwanda ndetse n’ahandi bari mu butumwa bw’amahoro, bagiye guhumuriza abaturage bo muri kariya gace.

    Ubwo bajyagayo basanze bari mu turimo two gushaka icyo bararira nko gusekura ngo babone ifu y’ubugari, ubundi abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda barabafasha.

    Ni amafoto n’amashusho byakoze ku mitima ya benshi kubera ubumuntu budansanzwe bugaragazwa n’inzego z’umutekano mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Bahetse-imbunda-bafashije-abaturage-gusekura-Byakoze-benshi-ku-mutima

  • Umwe mu bakinnyi bakomeye arifuza ko Messi asanga Cristiano #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga FC Barcelona, Lionel Messi atandukanye n’iyi kipe, James Rodriguez wakinanye na Cristiano Ronaldo abona ko ari cyo gihe cyo kugira ngo aba bakinnyi bisange mu ikipe imwe.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Lionel Messi byamenyekanye ko atazakomezanya na FC Barcelona bari bamaze kumvikana ariko bakagongwa n’amategeko ya La Liga abasaba kugira imishahara ntarengwa.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko ababajwe cyane no gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 21 ayikinira, yemeza ko ari mu biganiro na PSG.

    Ikinyamakuru The Mirror gitangaza ko rutahizamu ukomoka muri Colombia, James Rodriguez ukinira Everton ariko wakinanye na Ronaldo muri Real Madrid, yavuze ko ku giti cye Juventus iramutse itsindiye Messi byamushimisha kuko yifuza kubona yakinanye na Cristiano Ronaldo mu ikipe imwe.

    Ati “Messi yakagiye muri Juventus agakinana na Cristiano Ronaldo, byaba ari nk’igisasu. Ni inzozi z’abafana benshi kubabona bakinira ikipe imwe.”

    Aba bagabo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo ku bihembo begukana, impaka z’urusha undi ubanza zitazarangira kugera ku mpera z’Isi, benshi bibaza aba bagabo baramutse bakinnye mu ikipe imwe uko byaba bimeze.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bakinnyi-bakomeye-arifuza-ko-messi-asanga-cristiano

  • France: Abayobozi bavuga ko Umunyarwanda ukekwaho gutwika Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes yishe Padiri #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda w'impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, aracyekwaho kwica umupadiri gatolika mu burengerazuba bw'Ubufaransa.

    Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere.

    Kuri Twitter, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:

    'Nifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y'iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée', avuga ko yerekejeyo.

    Umuntu uri bugufi y'abakora iperereza, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

    Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n'ubucamanza ku bijyanye n'inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

    Kuri Twitter, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko no mu maso ya Padiri Olivier hagaragaragamo 'kugira ubuntu no gukunda mugenzi wawe', avuga ko yifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu Bufaransa.

    Uwo muntu uri bugufi y'iperereza yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.

    Uwo Munyarwanda usaba ubuhungiro ucyekwaho kwica Padiri, mu mwaka ushize yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes

    Uwo mugabo w'imyaka 40 ucyekwaho kwica Padiri, watangajwe nka Emmanuel A., yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes iri hafi aho yubatse mu buryo bw'inyubako ndende z'ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 — buzwi nka 'gothic' (gothique).

    Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.

    Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n'ubucamanza.

    Marine Le Pen, umunyapolitiki w'ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n'abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa 'ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri'.

    Minisitiri Darmanin yahise amushinja 'guteza impaka atazi ibyabaye', avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n'ubucamanza.

    Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w'izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

    Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy'ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n'ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y'isi, cyo cyarasenyutse.

    Ibindi byangijwe n'iyo nkongi birimo imitako y'agaciro kanini n'amarangi yayo, harimo n'igishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n'amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

    Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk'umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/10/france-abayobozi-bavuga-ko-umunyarwanda-ukekwaho-gutwika-kiliziya-nkuru-yo-mu-mujyi-wa-nantes-yishe-padiri/

  • Norvge: Igihozo Mireille wahataniye ikamba r… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe bw’aba bombi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Igihozo Mireille yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima umugabo we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

    Ati ‘Noneho nduzuye. Warakoze kungira umuntu ukunzwe, wishimirwa, witabwaho, w’icyubahiro, w’umunyamugisha nkaba umugore wagiriwe ubuntu mu Isi nzima mwami wanjye.’

    Obey Gardens warushinze na Igihozo Mireille yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ‘ari byiza’. Avuga ko yatangiye ubuzima bushya n’inshuti ye, umugore mwiza ku mubumbe, w’umunyamutima ubu n’ahazaza.

    Igihozo Mireille yavuye mu Rwanda ajya muri Norvège aho yarushingiye n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urundo.

    Akiri mu Rwanda, uyu mugore yagiye ategura ibikorwa bitandukanye birimo nka ‘Because there is hope’ yatumiragamo abavugabutumwa, abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, ba Nyampinga n’abandi batandukanye baganiriza abantu ku ngingo zitandukanye.

    ‘Because There is Hope’ ni igikorwa yateguraga anyujije muri Pearls corner Organisation yashinze. Uyu mugore yitabiriye Miss Rwanda 2019 ashyize imbere umushinga wo guteza imbere ibicanwa bitangiza ibidukikije.

    Igihozo kandi yavuye mu Rwanda ashinze sosiyete yise ‘MIIG Beauty’ ikora iburungo by’ubwiza biri mu byiciro bitatu birimo icyitwa ‘Gramma’, ‘Dream’ na ‘Clear of’ byose bigiye bifite icyo birushanya.

    Uyu mugore yize Ubugenge, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Yigeze kubwira INYARWANDA, ko mu mashuri yisumbuye yashyize imbere kwiga amasomo yo kwihangira imirimo kugira ngo azabashe gukora ‘Lip gloss’.

    Igihozo Mireille w’imyaka 23 y’amavuko yakoreye ubukwe muri Norvège n’umukunzi we 

    Igihozo yashimye umugabo we wamuhisemo akamugira uw’agaciro, witabwaho, uhabwa icyubahiro w’umunyamugisha

    Igihozo na Obey Gardens bamaze igihe mu munyenga w’urukundo waganishije kurushinga

    Obey Gardens yavuze ko yatangiye paji nshya mu mubano we n’umugore we

    Igihozo yanditse agaragaza ko ari umugore wishimye, ashima umugabo we


    Umunezero mu rugo rushya….Bombi banambikanye impeta y’urudashira basezerana mu mategeko


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108448/norvege-igihozo-mireille-wahataniye-ikamba-rya-miss-rwanda-yarushinze-numukunzi-we-obey-am-108448.html

  • Umuramyi Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo ns… – #rwanda #RwOT

    Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada ndetse akaba aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu amazemo igihe kitari gito, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya “ifite ubutumwa buhamya ko Imana idahwema gukora”. Yongeyeho ati “Kandi ko twe Abizera za mbaraga Imana yazurishije Yesu Kristo (imbaraga z'Umwuka Wera), ko yaziduhaye kandi zikorera muri twe”.

    Nice Ndatabaye uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Za mbaraga’ ihumuriza abantu bibwira ko Imana itabazi. Ati “Irimo n'ihumure ku baba bibaza ko Imana itabazi, nasoje mbibutsa ko Imana yatumye amazina isi itarabaho”. Benshi mu bitekerezo batanze kuri Youtube, bishimiye iyi ndirimbo, bagaragaza ko ibafashije kongera kwizera imbaraga z’Isumbabyose. Ndatabaye ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 3 asohoye iyo yise ‘Amaraso’ yagiye hanze mu bihe bya Pasika.

    Mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu 2019, Nice Ndatabaye yasabiwe umugisha wo gukomeza guhesha umugisha ubwoko bw’Imana binyuze mu ndirimbo akora

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘ZA MBARAGA’ YA NICE NDATABAYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108447/umuramyi-nice-ndatabaye-yasohoye-indirimbo-nshya-za-mbaraga-ihumuriza-abantu-bibwira-ko-im-108447.html

  • Mubazi zo kuri moto zagarutse: Hatanzwe ukwezi ko kunoza imikorere yazo – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2021, aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo, abatari bazifite bakangurirwa kuzishaka byihuse.

    Cyabereye kuri stade zitandukanye ahagarutswe ku kureba niba amwe mu makosa yagiye azigaragaramo mu mizo ya mbere arimo n’ibibazo by’ikoranabuhanga n’igiciro gihanitse byarakosowe.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi.

    Yagize ati “Ni igikorwa rero kigeze gutangira ariko nyuma hagenda habonekamo ibibazo tutibagiwe na Covid-19 yaje gutuma umushinga utagenda neza. Ibyo ni byo byafashe igihe kugira ngo yaba ari ayo makosa akosorwe. Kubera na Covid-19 kandi hari ingamba zagiye zifatwa aho Leta y’u Rwanda inashishikariza abantu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo ni byo byagiye bitekerezwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gishyirwe mu bikorwa.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’ayo makosa yagiye agaragara hari ibigomba guhinduka kugira ngo n’abagenzi bitotomberaga igiciro gihanitse boroherezwe.

    Ati “Hari byinshi bigomba guhinduka, hari nk’igiciro kandi buriya igiciro cy’urugendo buriya ni ikintu gikomeye cyane. Ubona nk’iyo tugeze mu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba umumotari akubwira urugendo rwa 1000 Frw ari ibihumbi bibiri. Ibyo byose byagiye birebwaho ku buryo ari ku ruhande rw’abamotari, abatega moto n’abatanga serivisi za mubazi bizafata umurongo.”

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko hari bamwe mu bamotari bakunze kugorwa no kumenya kuyikoresha ariko hashatswe umuti.

    Ati “Bamaze iminsi biga na n’ubu bari kwiga kandi ni uku kwezi turi kwiha ni byo tugamije. Ntabwo ari ukuvuga ngo ashyizeho mubazi none ngo atangire yishyuze. Inyungu ku mumotari ni uko wasangaga ibiciro bya lisansi bizamuka ariko we akaguma kuri ya yandi make ariko RURA ni yo igiye kujya idushyiriraho ibiciro. Urumva ko umwuga wacu mu by’ukuri ugiye kuba mwiza mu gihe wasangaga moto zifatwa nk’ibinyabiziga biraho bitazwi.”

    Yavuze ko imikwabo yo gufata abamotari badakoresha mubazi izatangira nyuma ya Kanama, kuko uku kwezi bihaye ari uko gukora ubukangurambaga no guhamagarira abamotari kwitabira ikoreshwa ryazo.

    Ku ruhande rw’abamotari bo bagaragaza ko bagifite impungenge ku kijyanye n’imyumvire abagenzi bafitiye mubazi cyane ko batekereza ko igiciro kikiri hejuru.

    Mpabonyimana Jean Népomuscène yabwiye IGIHE ko abona hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ku batega moto bakumva neza agaciro ko gukoresha mubazi.

    Ati “Nari nsanzwe nyifite, ariko ntabwo abakiliya bayitabira, bavuga y’uko ihenda kubera ko iyo umugenzi yivuganiye n’umumotari bikarangira bumvikanye biba byiza ariko mubazi ntabwo aba azi igiciro ari bugendere. Ntacyo byaba bitwaye abagenzi babyemeye. Icyakorwa ni ukubishishikariza abaturage na Leta igashyiramo imbaraga nibwo byaba byiza kurushaho.”

    Mu 2019 ubwo hatangiraga inkundura yo gukoresha mubazi mu Mujyi wa Kigali, umumotari yasabwaga kwishyura ibihumbi 205 Frw ariko akagirana amasezerano n’ikigo gitanga izo serivisi kugira ngo ajye yishyura mu byiciro.

    Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali batarabona mubazi basabwe kwegera amakoperative babarizwamo bakiyandikisha kugira ngo bazihabwe. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo bitatu bitandukanye bitanga mubazi birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.

    Abamotari babanzaga kubarurwa no gusinya ku masezerano mbere yo guhabwa mubazi

    buri mumotari asabwa gukoresha mubazi mu koroshya uburyo bwo guhererekanya amafaranga

    Mubazi zongeye guhagurukirwa ndetse abamotari bashishikarijwe kuziyoboka ku bwinshi

    Ikoranabuhanga rya mubazi ryatangiye gukoreshwa mu bihe bishize ariko ricibwa intege n’ibirimo na COVID-19

    Mpabonyimana Jean Népomuscène utwara moto yavuze ko hakenewe ubukangurambaga ku batega moto kugira ngo bakangukire gukoresha mubazi

    Abamotari bavuga ko abagenzi badakunze kwitabira kuzikoresha

    Buri mumotari wese yabanzaga kwihugura gukoresha mubazi yifashishwa mu kubara igiciro cy’urugendo

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Koperative y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko imikoreshereze ya mubazi igiye guha abamotari agaciro

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi

    Amafoto: Darcy Igirubuntu


  • RIB iri guhigisha uruhindu umwarimu ukekwaho gusambanya umwana i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu asanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Rubona. Icyaha akekwaho cyakorewe mu Mudugudu wa Mitari, Akagari ka Kabatsi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, tariki 5 Kanama 2021.

    RIB yatangaje ko uwabona uwo mugabo yahita abimenyesha sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

    Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021


  • Abakorera mu isoko rya Gikondo barinubira ikimenyane mu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zo kurushaho kwirinda, mu ngamba zafashwe harimo n’uko mu masoko hagomba gukoreramo 50% kugira ngo bahane intera.

    Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Gikondo baganiriye na Radio1, bayibwiye ko bahangayikishijwe no kuba bakwirukanwa mu isoko bazira ko hari ubwo bahamagarwa n’abakiliya babo atari umunsi wo gukora, baza kugira icyo bareba bigafatwa nabi kandi batacuruje.

    Umwe yagize ati “Hari ubwo ubona umukiliya akakwandikira ubutumwa ngo ndashaka iki, wajya kukimurebera ari umunsi utari uwawe bakaba bakureba nabi, kandi uraza ugafata ibintu ugahita ugenda.”

    Aba bacuruzi bavuga ko usibye iki kibazo babangamiwe kandi n’abakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’isoko bagakora buri munsi, aho usanga gahunda yo gukora 50% basiba hari abo itareba.

    Bati “Hari umuntu uza agakora mu bibanza byose. Nk’ubu mfite umuntu w’inshuti y’umuyobozi w’isoko akora buri munsi mu bibanza bitatu kandi andi imbere, umuyobozi ntabwo agira ukuri agira abantu akingira ikibaba.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Isoko rya Gikondo, Karigirwa Judith we ahakana ibivugwa n’aba bacuruzi, akavuga ko kuza gufata ibicuruzwa utakoze byahagaritswe ndetse n’abacuruza iminsi yose biterwa no kuba hari abafite ibibanza byinshi mu isoko iyo yasibye hamwe, aba yemerewe gukora ahandi.

    Yagize ati “Ibyo bavuga si ukuri, hano mu isoko hari abafite ibibanza bibiri cyangwa bitatu. Iyo umuntu yakoreye mu kibanza uyu munsi ejo ashobora gukorera mu kindi. Iyo ufite kimwe ejo urasiba.”

    “Rero hari umuntu uza yitwaje ngo yahamagawe akaza akirirwa mu isoko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, njye ni gute nagenzura uwaje yemerewe gukora n’uwahamagawe?”

    Aba bacuruzi kandi basabye ko isoko ryagurwa kugira ngo babone ubwisanzure bityo n’abashobora gukoreramo bahanye intera bakiyongera.

    Abacururiza mu Isoko rya Gikondo bagaragaje ko batishimiye uburyo ingamba zo gucuruza ari 50 % zubahirizwa