Blog

  • Hoteli 2 zikomeye mu mujyi wa Kigali zashyizwe mu cyamunara #rwanda #RwOT

    The Mirror Hotel ni imwe muri hoteli zikomeye muri Kigali iri ku rwego rw'inyenyeri enye, iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti, ku muhanda ujya i Remera mu Giporoso.

    Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel rivuga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro kari ku isoko k'asaga miliyari 3.9 Frw.

    Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

    Ni mu gihe ba nyiri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l'Afrique de l'Est et de l'Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

    Ushinzwe kugurisha ingwate, Muregwa Anne avuga ko cyamunara iteganyijwe ku wa 16 Kanama 2021. Bikaba bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    The Mirror Hotel iri mu zijyanye n'igihe aho ifite ibyumba 60 byiza, byisanzuye kandi bigezweho.

    Itanga serivisi nziza ku bagize umuryango kuko hari ahantu ho kwidagadurira ku bana ndetse n'aho kuruhukira no kuganirira ku bantu bakuru hatuje, ikagira ahantu hagari ho gukorera imyidagaduro.

    The Mirror hotel ifite piscine yisanzuye, ahantu ho gukorera siporo [gym], ikagira ahantu ho gufatira ibyo kunywa no kurya ndetse ikaba ifite abahanga mu gutegura amafunguro harimo n'aya gakondo.

    Ni hoteli kandi ifite internet yihuta [Wi-Fi] kandi y'ubuntu ku bantu bahasohokera cyangwa bajya kuhaganirira no kuhakorera inama zitandukanye kuko ifite ibyumba by'inama.

    Kuva ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali uri mu modoka ni iminota itanu ndetse n'iminota itanu kuva kuri Kigali Convention Center mu gihe umuntu uvuye mu Mujyi rwagati akoresha iminota 10 kugira ngo abe ageze kuri The Mirror Hotel.

    Hotel Villa Portofino yo ifite umwihariko wo kuba ari hoteli itangiza ibidukikije, ikagira ahantu heza kandi hagutse ho gukorera inama, ibirori bitandukanye bihuza inshuti n'abavandimwe.

    Ibyumba by'inama bya Portofino ni binini cyane kuko hari nk'icyakira abantu 250, icyakira 70 n'icyakira 25. Umukiriya ahitamo aho ashaka gukorera inama kandi bakamuha n'ibyangombwa birimo internet, amakayi n'amakaramu.

    Portofino Hotel kandi ifite ibyumba 51 byo kuraramo kandi byose bikagira ahantu ho gufatira amafunguro ku muntu ubishaka ariko utabishaka akaba yajya kurira ahabugenewe.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/hoteli-2-zikomeye-mu-mujyi-wa-kigali-zashyizwe-mu-cyamunara

  • Abakomisiyoneri mu nyungu! Mu Rwanda ari abakinnyi n’ikipe ni inde ushaka undi? Benshi bibuza amahirwe #rwanda #RwOT

    Igura n’igurishwa ry’abakinnyi riba rihishe byinshi mu mpande zitandukanye zose z’Isi, byagera mu Rwanda bikaba akarusho aho usanga umukinnyi umwe agurishwa n’abantu barenga 5, hari n’abakinnyi bihamagarira mu makipe ngo abasinyishe, mu gihe bimenyerewe ko ikipe iyo yashimye umukinnyi ari yo ijya kumurambagiza, ba komisiyoneri bo basarura agatubutse.

    Ntushobora kumva umukinnyi ku mugabane w’u Burayi nka Messi yahamagaye muri Arsenal ayibwira ko yifuza kuba yayerecyezamo, cyangwa ngo kuko umugore wa Cristiano ari inshuti n’umutoza Ole amuhamagare amubwire ngo agarure uyu munyabigwi i Manchester, ahubwo iyo umukinnyi yifuza kwerekeza mu ikipe runaka cyangwa se yo imwifuza bavugana n’umuhagarariye 'Agent’ abo mu Rwanda tutagira.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku buryo isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rikorwamo binatuma ikipe igura abo idakeneye, aho abakinnyi mu Rwanda badafite ababahagarariye, n’ababafasha bakaba baba bakurikiye inyungu zabo bwite, amakipe kutagira abantu bizewe babafasha kugura abakinnyi ni bimwe bituma amakipe menshi mu Rwanda agwa mu mutego wo kwisanga yaguze abakinnyi idakeneye, ikagura byo kugura gusa.

    Mu rwa Gasabo bikorwa bite?

    Mu Rwanda abakinnyi benshi nta babahagarariye bafite (agents), n’amakipe menshi ntabwo afite abashinzwe kugura abakinnyi n’aho bari usanga bakora nka 'Komisiyoneri’ batwara umukinnyi mu ikipe bitewe n’inyungu bashobora gumukuramo batarebye umusaruro azaha ikipe cyangwa se niba ikipe imukeneye.

    Gukorana na buri wese amakipe abonye kuko umukinnyi aba adafite umuhagarariye, ikipe kuba idafite abashinzwe kugura abakinnyi bituma amakipe menshi abeshywa akagura abo adakeneye bitewe n’inyungu za bamwe.

    Ntabwo bisaba ubwenge bwinshi ngo ubone ko abakinnyi Rayon Sports irimo igura ko ataribo yakabaye igura nk’ikipe y’amateka ihanganiye ibikombe, kuko abo imaze kugura ni bamwe batifuzwa n’abo bahanganye, ariko aha ku rundi ruhande wayumva kuko muri iki gihe iri mu bibazo by’amikoro.

    Nta mwanya munini bizagutwara kubona ko mu bakinnyi 6 APR FC yaguze igiye kwifashisha ku ruhando mpuzamahanga mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, abashobora kuzabona umwanya ubanzamo ari 2 gusa(Aimable na Karera), hari n’abaguzwe basanzwe ari abasimbura mu makipe yabo, abakunzi b’iyi kipe bibaza niba ari bo bakinnyi yarikeneye dore ko yanabatanzeho akayabo yanageze ku isoko mbere y’abandi, wasanga abakunzi bayo bareba nabi kuko iyi kipe ifite ushinzwe kuyirambagiriza abeza.

    Mu bakinnyi baguzwe muri APR FC, Aimable Nsabimana ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzajya abanza mu kibuga

    Karera Hassan ni undi mukinnyi muri 6 bashobora kuzabanza mu kibuga

    Kugura abakinnyi ikipe nta mutoza ifite

    Iyi ni indi ngingo ikunze kugarukwaho cyane uburyo ikipe igura abakinnyi nta mutoza ifite akazashakwa nyuma, mu gihe bimenyerewe ko umutoza ubusanzwe ari we ugira uruhare mu kugura abakinnyi, urugero nk’ikipe ya Police FC isa n’iyamaze kuva ku isoko kandi nta mutoza ifite.

    Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko n’ubuyobozi bushobora kugura neza kurusha ibitekerezo by’umutoza cyane ko n’abatoza ari bamwe mu bashyirwa mu majwi kuba barya amafaranga y’abakinnyi kugira ngo babazane mu makipe batoza, ibyiswe 'Injyawuro’.

    Nko muri 2019 ikipe ya APR FC yari ibizi neza ko itazakomezanya n’abatoza barimo Jimmy Mulisa ariko yagiye ku isoko igura abakinnyi barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier, ni bamwe mu babahaye umusaruro mu myaka 2 ishize nubwo umutoza Adil yaje nyuma y’uko bagurwa.

    Bamwe mu bakinnyi biyambura amahirwe yo kwerekeza mu makipe abashaka kubera kutiyezera

    Umwe mu bayobozi b’ikipe baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko hari igihe ikipe iba itekereza k’umukinnyi ariko igacibwa intege n’abantu uwo mukinnyi akoresha mu rwego rwo kugaragaza ko akaze.

    Ngo hari igihe abantu barenga 4 cyangwa 5 bashobora guhamagara abayobozi b’ikipe runaka bose bavuga umukinnyi umwe, babaza impamvu batamugura kandi ari umukinnyi mwiza, ngo iyo ikipe ifite komite itekereza neza itangira kwibaza kuri uwo mukinnyi ikintu yaba ahisha gituma akoresha umuhisi n’umugenzi.

    Ati 'hari uwo twaretse muri ubwo buryo, twari tumufite muri gahunda ariko ukuntu buri munsi twahamagarwaga n’abantu batandukanye, twamushyizeho akabazo, turamureka dushaka undi.'

    Ngo umukinnyi akwiye gushaka umuntu umuhagararira k’uburyo igihe agiye guhindura ikipe ari we ikipe ivugana na we bakareka kwitwaza buri ubonetse wese ngo ni uko avugana n’ubuyobozi.

    Ese birakwiye ko umukinnyi yakwihamagararira mu ikipe ashaka kuyerekezamo

    Ni igikorwa kitamenyerewe muri ruhago, ariko na none umukinnyi ashobora kubikora ku nyungu ze bitewe n’icyo ashaka cyangwa se bitewe n’uko ahari atishimye.

    Umwe mu bantu baba mu ikipe na we utifuje ko amazina ye ajya hanze, avuga ko hari uherutse guhamagara mu ikipe abamo ashaka kuzamo, gusa ngo ni ibintu biba bitumvikana kuko usanga uwo mukinnyi hari ikibazo aba afite.

    Ati 'byarabaye hari uwahamagaye perezida avuga ko ashaka kuza kudukinira akava aho ari, ngo no kuza yazira ubuntu, urumva ni umukinnyi uba utiyizeye, ntabwo umuntu yakubwira atyo ngo uhite umuzana n’iyo waba umuzi, haba hari ikibazo. Gusa guhamagara byo ku rundi ruhande usanga nta kibazo kuko ushobora gusanga nk’ikipe ye atabona umwanya wo gukina kandi ari umuhanga bibaho.'

    Abakomisiyoneri nibo boreka amakipe mu Rwanda

    Iyo urebye mu Rwanda usanga nta 'Direct Agent’ uhari, ni ukuvuga umwe ushobora gukura umukinnyi mu Rwanda akaba yamutwara i Burayi mu ikipe atifashishije aba 'agents’ babifitiye ibyangombwa, gusa Sub-agents bo barahari, niyo mpamvu bose bashyizwe mu gatebo k’abakomisiyoneri.

    Aba rero amakipe menshi abashinja kuyahemukira kuko abagirira icyizere akabazanira abakinnyi batari ku rwego bifuza ahubwo bo bakareba abo bazakuramo inyungu mbere y’ibindi(si bose), kuko iyo azanye umukinnyi udashoboye no kumurya amafaranga biroroha cyane, si kimwe n’umukinnyi wiyizeye uzi ko azi umupira.

    Benshi bazi inkuru ya Gakumba Patrick 'Super Manager’ uburyo yashwanye n’ikipe ya Musanze FC bitewe n’abakinnyi yayiguriye batari ku rwego bifuzaga, aha haje kwiyongeraho kuba uyu mugabo yarariye amafaranga y’umukinnyi w’umunya-Nigeria, Stephen Okwecuku yari yabaguriye muri 2019.

    Si we gusa kuko hari n’abandi usanga bashinzwe kugura abakinnyi mu makipe ariko wajya kureba ugasanga barimo kwigurira abakinnyi b’abasimbura gusa, utakwizera ko bazabona umwanya mu ikipe abajyanyemo.

    Super Manager ni umwe mu bamenyerewe mu Rwanda uzanira amakipe abakinnyi

    APR FC niyo kipe ifite ushinzwe isoko ry’abakinnyi uzwi ari we Mupenzi Eto

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakomisiyoneri-mu-nyungu-mu-rwanda-ari-abakinnyi-n-ikipe-ni-inde-ushaka-undi-benshi-bibuza-amahirwe

  • Kigali: Hoteli ebyiri ziragurishwa mu cyamunara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hotel Villa Portofino Kigali
    Hotel Villa Portofino Kigali

    Izo Hoteli ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iherereye i Remera muri Gasabo.

    Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.

    The Mirror Hotel
    The Mirror Hotel


    source : https://ift.tt/3jO00Cl

  • Goma: Abasirikare babiri bakuru barwanye bakatiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubutwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

    Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

    Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RFI, umwunganizi w’abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw’ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.

    source : https://ift.tt/3lSbYNH

  • Hoteli 2 zikomeye i Kigali ziri gutezwa Cyamunara #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryatangiye gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye rimenyesha abifuza gupiganirwa izi hoteli kuba bakwinjira ku isoko ry’icyamunara uburi riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    The Mirror Hotel iherereye i Remera ndetse na Portofino Hotel iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Itangazo rihamagarira abantu gupiganira izi hoteli rivuga The Mirror Hotel izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro ka miliyari 3.9 Frw.

    Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

    Naho Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l’Afrique de l’Est et de l’Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hoteli-2-zikomeye-i-Kigali-ziri-gutezwa-Cyamunara

  • Hafashwe litiro 202 za Kanyanga, bamwe mu bari bazikoreye bazikubita hasi bakizwa n’amaguru #rwanda #RwOT

    Izi kanyanga zafashwe ku wa Mbere tariki 09 Kanama na tariki 10 Kanama, zafashwe mu mukwabu w’abapolisi bakorera muri turiya Turere uko ari dutatu.

    Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe uwitwa Ingabire Honorine w’imyaka 23 yafatanywe litiro 4 naho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika hafatiwe litiro 60 uwari uzikoreye aracika.

    Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karama na Kiyombe niho hafatiwe kanyanga nyinshi kuko hafatiwe litiro 162. Uwitwa Ndarifite Celestin w’imyaka 30 yafatanwe litiro 36 naho abari bafite litiro 102 bo mu Murenge wa Kiyombe bazikubise hasi bariruka.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yavuze ko abantu binjiza mu Rwanda kanyanga baba bazikuye mu gihugu cya Uganda. Abo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bazwi ku izina ry’abarembetsi naho abo mu Karere ka Nyagatare bazwi ku izina ry’ Abafutuzi, ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikora nijoro.

    SP Ngabo yavuze ko mu mikoranire myiza n’abaturage bifasha inzego z’umutekano gufata bariya bantu, yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.

    Ati 'Turashimira abaturage bagenda baduha amakuru adufasha gufata bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, turasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye. Biri mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko biriya biyobyabwenge nibyo usanga biteza umutekano mucye kuko iyo bamaze kubihaga bakora ibyaha bitandukanye bigatuma bamwe bafungwa.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare yongeye gukangurira abakijandika mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubireka kuko ni ibyaha. Yagaragaje ko harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya biriya bikorwa.

    Ati 'Nka Polisi y’u Rwanda tuzakomeza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge (Operations), dukora ubukangurambaga mu baturage tubakangurira kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge ndetse n’abo babonye bakihutira gutanga amakuru. Leta yashyizeho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda bityo abajyaga mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge bahabwa akazi.'

    SP Ngabo yavuze ko izo ngamba zose zigamije gushakira umuti urambye kubinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi avuga ko mu Karere ka Nyagatare abona bigenda bitanga umusaruro kuko bigenda bigabanuka ugereranije n’imyaka yatambutse.

    Yibukije abakijandika mu biyobyabwenge ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese uhamijwe n’ibyaha byo kwijandika mu biyobyabwenge. Usibye n’ibyo yabibukije ko nta muntu wemerewe kwambuka umupaka mu buryo bwa rwihishwa kuko ashobora kuhaburira ubuzima ndetse akaba yakwandura icyorezo cya COVID-19 akanacyanduza n’abandi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2021 Polisi y’U Rwanda ifatanije n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo gutwika bime mu biyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-litiro-202-za-Kanyanga-bamwe-mu-bari-bazikoreye-bazikubita-hasi-bakizwa-n-amaguru

  • #VisitRwanda: Amafoto ya mbere ya Lionel Messi muri Paris Saint-Germain #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda
    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda

    Nyuma y’imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelone, umukinnyi Lionel Messi ubu yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse n’undi umwe ushobora kwiyongeraho.

    Nyuma y’iminsi ibiri ategerejwe i Paris, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 ahagana saa cyenda ni bwo rutahizamu ukomoka muri Argentine yari amaze gusesekara i Paris aho yakiriwe n’amagana y’abafana, abanza gufata umwanya wo kubasuhuza.

    Nyuma yaho Lionel Messi yaje guhita ajya gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro by’Abanyamerika byitwa Neuilly-sur-Seine, nyuma ikipe ya Paris Saint-Germain iza guhita itangaza ko ari umukinnyi wayo mushya uzajya yambara nimero 30.

    Lionel Messi agera i Paris

    Akora ikizamini cy’ubuzima

    Lionel Messi azambara no 30 muri Paris Saint-Germain, ari na yo yahereyeho mu ikipe ya FC Barcelone

    Amafoto: Getty Images/Paris Saint-Germain

    source : https://ift.tt/3s5RvpV

  • Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU MINUSCA) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha”.

    Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

    source : https://ift.tt/3ABtYAf

  • France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Olivier wasanzwe hano mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw'ubufaransa Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y'uko kandi tariki 29 z'ukwezi gushize avuye mu bitaro by'indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire. Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko […]

    The post France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/11/france-menya-byinshi-ku-munyarwanda-emmanuel-abayisenga-ukekwaho-kwica-padiri-no-gutwika-katedirale-ya-nante-nimuntu-ki/

  • Igiciro cy'umwenda #Messi azambara muri #PSG cyamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi agiye muri PSG agahabwa nimero 30 ari nayo azajya yambara mu mugongo ndetse no ku ikabutura, igiciro cy'uyu mwenda we cyamaze gushyirwa ahagaragara.

    Nkuko tubikesha urubuga store.psg.fr, umwenda Messi azajya yambara urimo kugurisha 107.99€ akaba ari amafaranga y'U Rwanda asaga ibihumbi ijana na cumi.

    Source : https://yegob.rw/igiciro-cyumwenda-messi-azambara-muri-psg-cyamenyekanye/