Blog

  • Florentino Perez arashaka kujyana Real muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko Real Madrid ishaka kwiyandikisha mu yindi shampiyona kuko ubukene muri La Liga bumeze nabi ari nayo mpamvu bananiwe gusinyisha amazina akomeye nkuko byari bisanzwe.

    Mu byumweru bike bishize Pérez yari akomeye ku cyemezo cyo gusinyisha Real Madrid muri Premier League y'Ubwongereza ndetse ngo nta kirahinduka yanakwerekeza muri Bundesliga cyangwa Serie A.

    Perezida Perez wa Real Madrid na Joan Laporta wa FC Barcelona barambiwe icyo bita ikandamizwa ry' amatageko ya Perezida wa La Liga, Javier Tebas.

    Amategeko akarishye ya La Liga niyo yatumye FC Barcelona irekura Lionel Messi kuko ngo iri shyirahamwe ryanze kumwandika kubera ibibazo by'ubukungu iki kigugu cyaimo.

    Umwuka mubi kandi waje nyuma y'aho ibi bigugu (Real Madrid na Fc Barcelona) byari byibumbiye mu irushanwa rya European Super League ariko rikamaganwa ritaratangira kubera ryakozwe kubera akagambane k'amakipe y'ibigugu.

    Perezida wa La Liga,Tebas,ngo yatekerezaga gukura Real Madrid na Barcelona muri La Liga kubera iyi mpamvu ndetse ngo aba bagabo bayoboye aya makipe bahise batangira kurebana nabi nawe.

    Nubwo ngo Real Madrid itarafata umwanzuro,hari inama ikomeye yo kuwigaho ndetse no kuwushyigikira ku buryo iyi kipe ya mbere muri Espagne twazayibona ahandi.

    Perez ngo yamaramaje avuga ko nubwo akunda Premier League,ariko ngo byanze yakwandikisha ikipe ahandi hatari muri La Liga kuko ngo arambiwe gupyinagazwa n'amategeko ya Tebas na La liga.

    Nubwo La Liga yatangiye,FC Barcelona yabashije kugurisha gusa 1/2 cy'ama Tike ku mukino wa mbere yakiriyemo abafana mu mezi 17 ashize wa shampiyona, barakariye ikipe kubona itabasha kugumana Messi.

    Ibinyujije ku mbuga zayo,ikipe ya Real Madrid yahakanye aya makuru yatangajwe na Mundo Deportivo ivuga ko ari ibinyoma,agamije kurangaza no kuyobya abantu ndetse yongeraho ko ibi bidashoboka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/florentino-perez-arashaka-kujyana-real-muri-premier-league

  • Icyo Cristiano Ronaldo yasubije ku kuba yakurikira Messi mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yasetse cyane ubwo umwe mu bakinnyi bagenzi be bamubwiraga kujya mu Bufaransa gukina ahanganye na Messi werekeje muri PSG.

    Abantu benshi bakomeza kwibaza umunsi Cristiano Ronaldo na Messi baba bakina mu ikipe imwe uko byaba bimeze, ni nyuma y’imyaka myinshi bahanganye muri shampiyona ya La Liga ndetse banahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahanga, gusa ibi bishobora kutazabaho, kuko noneho igitutu cyatangiye kumwohereza mu Bufaransa kongera guhangana n’uyu mugabo.

    Nyuma y’uko Messi avuye muri Barcelona akerekeza muri PSG mu Bufaransa, abantu batangiye kuvuga ko n’uyu mugabo yakwerekezayo.

    José Miguel da Rocha Fonte, myugariro w’umunya-Portugal ukinira Lille mu Bufaransa, yahishuye ko ahora yandikira Cristiano amusaba kuza mu Bufaransa akajya ahangana na Messi, undi akamuseka.

    Ati “Biratangaje. Mu buryo bw’ihangana bigiye kugorana, cyane twe bizadukomerera, ariko twiteguye guhangana. Nandikira Cristiano buri munsi ngo aze muri Lille, ariko ansubiza anseka gusa(ha ha ha!).”

    Fonte avuga ko bizaba ari akazi gakomeye kuri ba myugariro bo muri shampiyona y’u Bufaransa guhagarika ubu busatirizi.

    Abantu bifuza kongera kubona na Cristiano muri shampiyona imwe bahanganye

    Fonte ngo iyo Cristiano kuza muri Lille aramuseka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-cristiano-ronaldo-yasubije-kuba-yakwerekeza-mu-bufaransa-akurikiye-messi

  • Ibya wa mugabo wiyahuriye i Nyabugogo ibyiwe byose byatangajwe_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko umugabo witwa Twibanire Emmanuel wiyahuriye i Nyabugogo, yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe nk'uko byatangajwe na bamwe mu bo mu muryango we.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu yo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko nk'uko babikesha umugore wa nyakwigendera n'abavandimwe be, ngo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje  mbere kwiyahura ntibikunde.

    Yagize ati 'Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk'uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje. Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n'ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.'

    Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z'inyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

    Ati 'Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk'uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwihanganishije umuryango wa nyakwigendera Twibanire Emmanuel wapfuye yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe aho yasimbutse aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita apfa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/ibya-wa-mugabo-wiyahuriye-i-nyabugogo-ibyiwe-byose-byatangajwe_-inkuru-irambuye/

  • Abasifuzi bazasifura imikino y’Amavubi bamenyekanye, abanyarwanda bahabwa gusifura mu itsinda A #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha nibwo hazatangira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, abasifuzi bazasifura imikino y’u Rwanda ndetse n’abasifuzi b’abanyarwanda imikino bazasifura bamenyekanye.

    Muri rusanjye hazakinwa umunsi wa mbere n’uwa kabiri w’amatsinda, ni imikino izaba hagati y’itariki ya 1 na 7 Nzeri 2021.

    Mu itsinda E ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Mali, Kenya na Uganda, bazakina umunsi wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2021, Amavubi azakirwa na Mali ariko umukino ubere mu mujyi wa Agadir muri Maroc.

    Uyu mukino ukaba uzasifurwa n’abya-Mauritania, umusifuzi wo hagati ni Beida Dahane, babiri b’ibitambaro ni Diba Hamedine na Youssef Mahmoud, umusifuzi wa 4 ni Bouh Abdel Aziz.

    Umugenzuzi w’abasifuzi ni umynya-Ghana, Kotey Alexander Neequaye, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari umunya-Tunisia Boujlel Boussairi.

    Tariki ya 5 Nzeri 2021 u Rwanda ruzakina umukino w’umunsi wa kabiri aho bazakira Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni umukino uzasifurwa n’abanya — Nigeria.

    Umusifuzi wo hagati ni Ogabor Joseph Odey, babiri bo ku ruhande ni Pwadutakam Samuel na Iyorhe Mimisen Agatha, umusifuzi wa kane ni Adebimpe Quadri Ololade, umugenzuzi w’abasifuzi ni Sharfeddin Essam Ibrahim ukomoka muri Libya, komiseri ni Macao Jose Fernando ukomoka muri Angola.

    Uretse iyi mikino y’u Rwanda izakina ariko hari umukino abasifuzi b’abanyarwanda bazasifura, ni umukino wo mu itsinda A uzaba tariki ya 2 Nzeri aho Niger izakira Burkina Faso ukazabera Marrakech muri Maroc.

    Uyu mukino uzasifurwa na Uwikunda Samuel nk’umusifuzi wo hagati, ku ruhande azaba afashwa na Hakizimana Ambroise na Mutuyimana Dieudonne, umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis, umugenzuzi w’abasifuzi ari Chukwujekwu Chukwudi Callistus ukomoka muri Nigeria, ni mu gihe Komiseri ari umunya-Mali Sangare Ibrahima.

    Amavubi imikino yayo izasifurwa n’abanya-Mauritania na Nigeria

    Uwikunda azasifura umukino wa Niger na Burkina Faso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bazasifura-imikino-y-amavubi-bamenyekanye-abanyarwanda-bahabwa-gusifura-mu-itsinda-a

  • Perezida Kagame abona Arsenal ikwiriye impind… – #rwanda #RwOT

    Arsenal ikimara gutsindwa umukino ufungura shampiyona 2021/22 aho yatsinzwe ibitego 2-0 na Brentford, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Paul Kagame nk’umwe mu bafana bakuru b’iyi kipe yavuze ko Arsenal ikwiriye impinduka kandi abafana bazitegereje n’ubwo zatinze. Yagize ati” Iki?? Ni umupira. Ni intsinzwi kuri Arsenal. Brentford yari ikwiriye intsinzi kandi irayibonye. Uretse n'umukino, abafana ba Arsenal ntabwo bakwiriye ibi… OYA!! Ibi mbivuze nk'umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka dutegereje zaratinze cyane.”

    Arsenal ntabwo yatangiye shampiyona neza

    Perezida Kagame akomeza avuga ko ntacyo kwitwaza gihari. Ati” Ntabwo dukwiriye kugira ibyo twitwaza, ikipe iberaho kubakwa kandi hagendewe ku ntego yo gutsinda ukongera ugatsinda, ariko rero iyo atari ko bigenze ahubwo ukarushaho gutsindwa, ntabwo ari ibyo kwemerwa. Ibi bintu bimaze igihe ikipe izamuka ubundi igasubira inyuma gutyo mpaka ariko kugeza ubu ikipe yibereye hasi cyane. Sinemera ko intego dufite iri gukora uko tubishaka icyo tugomba kurebaho ni uburyo dukemura ikibazo cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi bacu.”

    Arsenal imaze iminsi mu bihe bitari byiza kuko mu mikino 6 iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe gusa. 

    Brentford yatsinze Arsenal ku munsi wa mbere wa shampiyona 

    Perezida Kagame yavuze ko Arsenal ikwiriye impinduka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108583/perezida-kagame-abona-arsenal-ikwiriye-impinduka-nubwo-zatinze-108583.html

  • Uwibiye Moto muri Kicukiro yatafiwe i Kirehe ari kuyikoresha ikimotari #rwanda #RwOT

    Habineza yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ku wa 12 Kanama ubwo yari mu kazi ko gutwara abagenzi kuri iriya moto akekwaho kwiba mu mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yavuze ko gufatwa kwa Habineza byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto ariwe Migambi Eric.

    Yagize ati 'Habineza moto yayibye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ayiba umumotari wayitwaraga ariko Migambi nyirayo aza kumenya amakuru ko Habineza ari we wayibye ndetse azi aho avuka. Yaje hano muri Kirehe aduha pulake za moto ye ndetse anatubwira amazina y’uriya yacyekaga. Tariki ya 12 Kanama twagiye hariya mu Murenge wa Nasho dusanga koko Habineza afite ya Moto arimo kuyitwaraho abagenzi yarabaye umumotari.'

    SP Dusengimana yavuze ko Habineza yatwaraga iyo moto nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari iye ndetse nta n’ikindi cyangombwa cyayo afite. Yaboneyeho gukangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwiba.

    Ati 'Abantu bafite ingeso yo kwiba nabagira inama yo kubireka bagakorera ibyabo. Bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha kuri ubu kwiba ntibyabahira, uriya yatwaraga moto yibye akirengagiza ko n’ubundi amaherezo azavumburwa.'

    Migambi amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yayigannye ikamwumva igahita imufasha gushaka uwo yacyekaga ndetse agafatwa akaba yabonye moto ye.

    Habineza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorere muri sitasiyo ya Polisi ya Nasho kugira ngo akorerwe idosiye.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwibiye-Moto-muri-Kicukiro-yatafiwe-i-Kirehe-ari-kuyikoresha-ikimotari

  • Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego bagaragaye mu myenda y'abakozi bo ku muhanda (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki 13 Kanama 2021 nibwo Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego bakoze ikiganiro Friday Flight. Muri iki kiganiro cy'imyidagaduro gica kuri RTV buri mugoroba wo ku wa Gatanu, Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego batunguranye mu myenda y'abakozi bo ku muhanda ndetse n'abatwara ibishingwe.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-anita-pendo-na-gitego-bagaragaye-mu-myenda-yabakozi-bo-ku-muhanda-amafoto/

  • Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba moto i Kigali ajya kuyikoresha ubumotari I Kirehe #rwanda #RwOT

    Moto yari yibwe ni iy'uwitwa Migambi Eric; uwayibye yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama ni bwo yafashwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yavuze ko gufatwa kw'uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto ari we Migambi Eric.

    Yagize ati' Moto yayibye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ayiba umumotari wayitwaraga ariko Migambi nyirayo aza kumenya amakuru y'uwayibye ndetse azi aho avuka. Yaje hano muri Kirehe aduha pulake za moto ye ndetse anatubwira amazina y'uwo yacyekaga. Tariki ya 12 Kanama twagiye hariya mu Murenge wa Nasho dusanga koko uwo mugabo afite ya Moto arimo kuyitwaraho abagenzi yarabaye umumotari.'

    SP Dusengimana yavuze ko uwo mugabo yatwaraga iyo moto nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari iye ndetse nta n'ikindi cyangombwa cyayo afite. Yaboneyeho gukangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwiba.

    Ati' Abantu bafite ingeso yo kwiba nabagira inama yo kubireka bagakorera ibyabo. Bitewe n'ikoranabuhanga ndetse n'ubufatanye n'abaturage mu kurwanya ibyaha kuri ubu kwiba ntibyabahira, uriya yatwaraga moto yibye akirengagiza ko n'ubundi amaherezo azavumburwa.'

    Migambi amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yayigannye ikamwumva igahita imufasha gushaka uwo yacyekaga ndetse agafatwa akaba yabonye moto ye.

    Ukekwaho ubujurabwa moto yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nasho kugira ngo akorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-umugabo-ukekwaho-kwiba-moto-i-kigali-ajya-kuyikoresha-ubumotari

  • Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona #rwanda #RwOT

    Ntabwo KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Bizimana Djihad bagendekewe neza n’intangiriro za shampiyona kuko batangiye banganya.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi umwaka w’imikino wa 2021-22 yatangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, hakaba habaye umukino umwe.

    KMSK Deinze yari yakiriye Lierse K.S. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko yanganyije 1-1.

    Deinze niyo yakibanje gitsinzwe na Staelens ku munota wa 19, cyaje guhita cyishyurwa na Yagan ku munota wa 21.

    Bizimana Djihad akaba yari yabanje mu kibuga muri iyi kipe ye nshya yasinyiye muri Gicurasi nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren nayo yamanutse mu cya kabiri, yasimbuwe na Ibrahams ku munota wa 68.

    Bizimana Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-kmsk-deinze-ntibatangiye-neza-shampiyona

  • Miss Supranational: Karla wo muri Puerto Ric… – #rwanda #RwOT

    Karla yegukanye iri kamba kuri uyu wa 13 Kanama 202, aho yagaragiwe na Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere ndetse na Eoanna Constanza wo muri Domican Republic wabaye Igisonga cya kabiri.

    Ibirori byo guhitamo Nyampinga w’igishongore muri Miss Supranational byabereye mu Mujyi wa Muszyna City Hall muri Poland.

    Abakobwa bakoze umutambagiro bava kuri Hoteli bacumbikiwemo berekeza ahari itapi y'umutuku bakoreyeho ibi birori.

    Mu rwambariro (Back stage) buri mukobwa yagiye avuga birambuye ku mwambaro yaserukanye.

    Miss Umuratwa Kate Anitha yagaragaje ikanzu ndende idoze mu gitege itaratse mu gice cyo hasi yadodewe mu Rwanda, abwirwa ko yambaye neza.

    Uyu mukobwa yitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance abasha kuboneka muri 11 bitwaye neza barimo uwo muri Indonesia, Netherlands, Poland, Belgium, Brazil, Czech Rep, Haiti n'abandi.

    Igice cya Miss Elegance kibanda mu kugaragaza ubwiza no kuberwa wambaye ikanzu y'ibirori/yo gusohokana.

    Karla Guilfu wo muri Puerto Rico wegukanye ikamba rya Miss Elegance, yabwiye itangazamakuru ko yishimye ariko yatunguwe kuko yari ahatanye n'abakobwa b'ikimero.

    Yashimye abamushyigikiye kugeza ageze kuri iri kamba, anashima Akanama Nkemurampaka kamubonyeho ubushongore.

    Ati 'Ndishimye ntabwo nari mbyiteze…Ndashimira abantu bose, abategura Miss Supranational n'abandi mukomeze mudushyigikire.'

    Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere yaranzwe n'amarira ubwo yaganiraga n'umunyamakuru w'iri rushanwa, avuga ko anyuzwe no kuba yegukanye iri kamba, ashima abari kumushyigikira kuva ku munsi wa mbere.

    Uyu mukobwa anaherutse kuba uwa mbere mu itsinda rya karindwi mu cyiswe 'Supra Chart' yari ahuriyemo na Miss Umuratwa uhagarariye u Rwanda.

    Karla Guilfu wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Elegance muri Miss Suprantional 2021 Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye Igisonga cya mbere

    Eoanna Constanza wo muri Domican Republic yabaye Igisonga cya kabiri

    Miss Umuratwa Kate uhagarariye u Rwanda, aha yari mu myiteguro mbere y'uko bajya guhatanira ikamba rya Miss Elegance

    Miss Umuratwa yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya Miss Supranational aho yabonetse mu 11 ba mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108577/miss-supranational-karla-wo-muri-puerto-rico-yabaye-miss-elegance-miss-umuratwa-aboneka-mu-108577.html