Blog

  • Kaminuza y’u Rwanda i Huye yasubitse amasomo kubera ubwiyongere bwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Nzitatira Wilson, avuga ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yakira abanyeshuri babarirwa mu 2000 bataha mu Murenge wa Tumba, kandi uwo murenge washyizwe muri Guma mu Rugo, hakaba hari impungenge z’uko bakwirakwiza ubwandu bwa Covid-19.

    Nzitatira avuga ko nyuma y’amabwiriza y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka yashyize Umurenge wa Tumba muri Guma mu Rugo, hari habayeho kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranya ko abanyeshuri ba kaminuza bo bashobora kuza kwiga berekanye ikarita y’ishuri, bemererwa kugenda ariko nyuma byaje kugaragara ko biteje imbogamizi.

    Agira ati “Inzego z’ubuyobozi ntabwo zari ziri kubasha gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Guma mu Rugo kubera abo banyeshuri basohoka buri munsi baje kwiga, icyakozwe rero ni ukubahiriza amabwiriza asanzwe ya Guma mu Rugo kugira ngo ubwo bwandu bugabanuke”.

    Amasomo araba asubitswe kugira ngo hatabaho gusigana

    Nzitatira avuga ko kuba hari umubare munini w’abanyeshuri bari mu rugo bagenzi babo bacumbikiwe muri Cumpus batahabwa amasomo kuko habaho gusigana, abanyeshuri bose bakaba basabwa gukoresha neza uwo mwanya bagasubiramo amasomo kugeza igihe inzego zibishinzwe zizafata umwanzuro kuri gahunda zatanzwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

    Agira ati “Hari ubwiyongere bw’ubwandu, hari n’ikibazo cyo gukurikinarana abari muri Guma mu Rugo abandi bemerewe kugenda, urumva abantu bagera hafi 2500 bagendagenda ni ikibazo, ni yo mpamvu abasigaye muri Cumpus bataribukomeze kwiga ahubwo bazategereza bagenzi babo”.

    Ku kijyanye no kuba hari abanyeshuri bemerewe kuza gufatira amafunguro muri Campus berekanye amakarita yabo, Nzitatira avuga ko nta kibazo biteye ku rujya n’uruza kuko ababarirwa muri 30 ari bo bonyine bagana Resitora ya Kaminuza.

    Agira ati “Abanyeshuri 34 ni bo batuye Tumba baza gufatira amafunguro muri Campus, urumva ko kureka bakaza kurya atari kimwe no kureka abarenga 2000 binjira muri Capus, ku kijyanye n’abandi nta kibazo baratugezaho dutekereza ko bo bitekera kuko n’ubundi amaresitora yo hanze ntarimo gukora”.

    Avuga ko muri rusange ubwandu ku banyeshuri biga muri UR-Huye ari nk’uko bimeze n’ahandi mu baturage, ariko ikigambiriwe ari ugukumira ko ubwandu bw’abatuye Tumba bwaza no muri Kaminuza kubera urwo rujya n’uruza.

    Mu yandi mabwiriza akubiye mu itangazo rya UR-Huye ni uko abarimu basabwe kuba bakosora ibizamini byari bimaze gukorwa, mu gihe abandi bakozi bakorera mu ngo, hategerejwe ko abanyeshuri bagaruka gukomeza ibizamini.

    source : https://ift.tt/3xV9LDJ

  • Umuriro w’inkekwe wongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi utuma igice kimwe n’ibyarimo bikongoka #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize zimwe mu nyubako z’aka Gakiriro ko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, zagiye zibasirwa n’inkongi y’umuriro ikangiza byinshi byabaga bizirimo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inkongi y’umuriro yongeye gufata zimwe mu nyubako za kariya Gakiriro gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubukorikori.

    Umwe mu babonye iby’iyi nkongi, yavuze ko yaturutse ku bishashi by’uwasudiraga byaguye mu mifariso ubundi bigahita byaka umuriro w’inkekwe.

    Gusa Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaye nubwo yasanze hamaze kwangirika byinshi mu bikoresho byari muri ziriya nyabako.

    Ubuyobozi bwa kariya Gakiriro butangaza ko hangiritse ibikoresho byinshi birimo ibitanda, utubati na matela bifite agaciro k’agera muri miliyoni 400 Frw.

    Photos/Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umuriro-w-inkekwe-wongeye-kwibasira-Agakiriro-ka-Gisozi-utuma-igice-kimwe-n-ibyarimo-bikongoka

  • Arsenal yongereye amasezerano ya 'Visit Rwanda’ kuri miliyari zirenga 55 #rwanda #RwOT

    Arsenal yamaze kongera amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda’ mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere kuri miliyoni 40 z’amapawundi.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano bwa mbere na Arsenal y’imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda’ aho iyi kipe ku myambaro yayo ku kuboko kw’ibumoso handitseho ijambo 'Visit Rwanda’ mu Kinyarwanda bivuze ngo 'Sura u Rwanda’.

    Iyi gahunda ntwabo yagarukiye kuri Arsenal gusa kuko umwaka wakurikiyeho u Rwanda rwasinye na PSG amasezerano nayo yo kwamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda aho yo ijambo 'Visit Rwanda’ riba riri ku myenda y’imyitozo ndetse n’iyo yishyushyanya imbere y’umukino.

    Icyo gihe aya amasezerano ya Arsenal ntabwo higeze hatangazwa amafaranga yishyuwe kugira ngo iyi kipe yambare ' Visit Rwanda’, ariko amakuru yavugaga ko ari miliyoni 30 z’amapawundi, bivuze ko byari miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka.

    Nubwo RDB itigeze itangaza ko aya masezerano yongerewe, amakuru avuga ko aya masezerano yarangiye muri Gicurasi 2021, yari yaramaze kongerwa umwaka ushize aho basinye imyaka 4, kimwe mu bigaragaza ko yamaze kongerwa ni uko Arsenal ku myambaro yayo y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 yambara 'Visit Rwanda’ nk’ibisanzwe.

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Daily Mail byatangaje ko basinye amasezerano y’imyaka 4 aho u Rwanda ruzishyura miliyoni 40 z’amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 55 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hazajya hishyurwa miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka nk’uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka aheruka guitangariza RBA ko kuva ubukangurambaga bwa #VisitRwanda butangiye umusaruro wabonetse urenze uwari witezwe.

    Ati 'kuva dutangiye ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, twabashije kugira umusaruro wagiye wiyongera wavuye kuri miliyoni 36 z’Amapawundi tuvana mu bukangurambaga wa Visit Rwanda, ubu ugeze kuri miliyoni 77 z’amapawundi, tugitangira ubu bukangurambaga twakoze isuzuma dusanga abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’Ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy’Ubukerarugendo.'

    Ntabwo hatangajwe umusaruro mbumbe wavuye muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, ariko nk’uko inkuru ya The East African ibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe na RDB bwagaragaje ko binyuze muri Visit Rwanda abakerarugendo baza gusura u Rwanda bavuye kuri 35% muri 2019 bagera kuri 41% muri 2020.

    Amafaranga yavuye mu Bukerarugendo kandi kubera icyorezo cya Coronavirus, yagabanutseho 76% aho yavuye kuri miliyoni 498 z’amadorali muri 2019 agera kuri miliyoni 121 z’amadorali muri 2020.

    Igihugu muri 2020 cyakiriye abakerarugendo 493,734 benshi bari baturutse mu bihugu bya Afurika, muri bo 1,200 bari bavuye mu Bwongereza ni mu gihe 924 bari bavuye mu Bufaransa.

    Arsenal yongereye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

    Yambara Visit Rwanda ku kaboko k’ibumoso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsenal-yongereye-amasezerano-ya-visit-rwanda-kuri-miliyari-zirenga-55

  • Rubavu: Abangirijwe n’imvura irimo urubura bashyikirijwe ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye yibasiye imirenge ya Busasamana, Nyakiriba na Rubavu yangiza ibirayi bihinze kuri Hegitare 29 mu mirenge ya Busasamana na Nyakiriba, ibishyimbo bihinze kuri hegitare 112 mu murenge wa Nyakiriba.

    Uretse imyaka yangijwe n’urubura, amazu 9 n’ibirimo byangijwe n’amazi muri Busasamana na Nyakiriba naho izindi nzu 3 zarasenyutse mu mirenge ya Rubavu na Nyakiriba.

    Epimaque Hagenimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu avuga ko abahuye n’ibiza bafashije nyuma y’ibyo bafite byangijwe n’imvura.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze kugezaho abangirijwe n’imvura ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo hamwe n’ibikoresho by’isuku.

    source : https://ift.tt/3iQwwV1

  • Barahamya ko kubahera serivisi hanze bizarushaho kubarinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19
    Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19

    Benshi mu bakunda gufatira amafungura muri resitora bavuga ko gahunda yashyizweho yo kuba basigaye bakirirwa hanze aho kuba mu nzu nk’uko byari bisanzwe, ari nziza kuko ituma bisanzura kurusha mbere aho wasangaga begerana cyane ahantu hatoya hatisanzuye, ku buryo bitabashobokeraga kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa.

    Habimana Elia, umwe mu bo twasanze mu Biryogo agace kazwiho kuba gafite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bwa resitora, avuga ko mbere serivisi zigitangirwa mu nzu byagoranaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Mbere twajyaga tuba turimo kunywera mu nzu dukoranaho, twegeranye ariko uyu munsi wa none k’ubwo kwirinda icyorezo dusigaye dutatana tugahana intera ndetse tukicara mu muhanda tugateramo intebe. Urabona ko harimo umutaka kugira ngo turusheho kugira icyo dufata ariko twirinda n’icyorezo cya Covid-19”.

    Mugenzi we witwa Nizeyimana Didier Ati “Hari igihe winjiraga mu nzu ari ukugira ngo wirwaneho ariko mu by’ukuri ukabangamira gahunda za Leta kandi natwe zitureba ariko uyu munsi wa none kubera tuba turi hanze ahantu hisanzuye tubasha gufata ifunguro uko bikwiye ugashyiramo intera, ibintu byo gukoranaho bikavaho, ntacyo bidutwaye kuko tukirwanya ku buryo bushoboka”.

    Umwe mubakorera ubucuruzi bwa resitora mu Biryogo witwa Nizeyimana Beidha, avuga ko kuba batangira serivisi hanze ari byiza.

    Ati “Abafite amazu matoya bakoreramo byarabafashije cyane kuko babashije kujya mu muhanda bashyiraho imitaka, ubona ko mu maresitora yabo batakihakorera, ariko natwe wenda dufite ahantu hanini ntacyo bidutwaye kubera ko urajya hanze ukabona ni byiza byaradufashije cyane”.

    Uretse abahabwa serivisi n’abacuruzi, abakorerabushake na bo bavuga ko gahunda yo gutangira serivisi hanze yaborohereje akazi kuko mbere kwinjira mu mazu bitaboroheraga kuko byabaga ari nko gucunganwa, ariko ubu buri wese kwirinda akaba yarabigize ibye ku buryo batagihura n’akazi kenshi nk’ako bahuraga na ko mbere.

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko bagomba guhana intera.

    Ati “Abantu bamenye ko bagomba guhana intera kandi tugire umuco wo kwipimisha umuntu amenye uko ahagaze kuko ubu ibipimo turimo kubitanga ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa mu mavuriro y’abikorera. Niba ufite gahunda yo kujya gusangira na mugenzi wawe muri resitora cyangwa muri hoteli, ufate gahunda mwisuzumishe, igisubizo kimara icyumweru cyose nyuma y’icyumweru wongere wisuzumishe ugire umutekano bibe umuco ugire umutekano w’uwo mwicaranye”.

    Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isaba abikorera by’umwihariko abakora ubucuruzi bwa resitora gutangira gutekereza uburyo bajya bakorera hanze ahantu hisanzuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda Covid-19.


    source : https://ift.tt/3CUfXzu

  • Gentil Misigaro n’umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta #rwanda #RwOT

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mBERE.

    Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y’ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n’umufasha we bari mu gisagirane cy’ibyishimo.

    Ubutumwa bwe bugira buti 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.'

    Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

    Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

    Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

    UBWO BIBARUKAGA IMFURA YABO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gentil-Misigaro-n-umufasha-we-bataruzuza-umwaka-bibarutse-imfura-babyaye-Ubuheta

  • Ikiganiro cy’amashusho cya kabiri gihuriyemo Mwanafunzi, Munana na Gedeon cyasohotse #rwanda #RwOT

    Ni mu cyo bise Trio Rumurika aho aba banyamakuru b’ikimenyabose mu Rwanda, baragaramo bari kumwe basesengura ingingo zinyuranye.

    Ubu basesengura ibijyanye n’umutekano ucungirwa abakomeye ku Isi, aho bagaruka kuri Perezida Emmanue Macron uherutse gukubitwa urushyi ku itama n’umuturage rukivugiza.

    Muri iki kiganiro cy’amashusho gifite umutwe ugira uti 'Ubu mu Isi ni inde utekanye niba abaperezida bamwe barasiwe mu buriri abandi bagakubitwa inshyi ?'

    Mu gihe abakuru b’Ibihugu bazwiho kuba ari bamwe mu barindirwa umutekano mu buryo budasanzwe, hakomeje kumvikana bamwe mu bakuru b’ibihugu bagiye bicwa barashwe, bagabweho ibitero birimo n’ibibasanga mu rugo cyangwa se bamwe bagahohoterwa n’abaturage mu bikorwa byo kubasura.

    Muri iki kiganiro kibanza kumvikanamo icyegeranyo cyakozwe na Munana ku bakuru b’Ibihugu bagiye baraswa, aba banyamakuru bagaruka basesengura ku bijyanye n’umutekano w’abakuru b’Ibihugu.

    Bagera aho bibaza bati 'niba Perezida yakubitwa urushyi, harya umuturage we azakubitwa iki ?'

    Aba banyamakuru basa nk’abanenga bamwe mu barinda abakuru b’Ibihugu ku burangare bashobora kugira bigatuma bamwe mu bakuru b’Ibihugu bahohoterwa nk’ibyabaye ku rushyi rwakubiswe Emmanuel Macron.

    Batanga ingero z’abakuru b’Ibihugu bagiye bagirirwa nabi ku burangare bw’ababarinda nka Perezida wa Haiti uherutse kwicwa, uwa Mali uherutse gushaka guterwa icyuma n’umuturage ndetse na ruriya rushyi rwakubiswe Macron.

    Bavuga ko bikwiye gutekerezwa ko habaho impinduka mu gukaza umutekano urindirwa abantu bakomeye kuko Isi ya none ifite byinshi ihishe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikiganiro-cy-amashusho-cya-kabiri-gihuriyemo-Mwanafunzi-Munana-na-Gedeon-cyasohotse

  • Gentil Misigaro yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka ibiri barushinze, bakemeranya kubana akaramata.

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cy’uyu munsi.

    Misigaro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira inkuru y’ibyishimo yo kwibaruka ubuheta bwe.

    Yagize ati 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.”

    Aya magambo yifashishije ari mu ndirimbo ye 'Biratungana' iri mu zakunzwe cyane ndetse zikamuzamurira igikundiro mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Iyi ndirimbo mu mwaka ushize yanashyizwe mu Giswahili yitwa 'Vinakamilika’.

    Ikinyamakuru IGIHE.COM dukesha iyi nkuru cyamenye ko uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, ndetse yahise ahabwa izina rya Misigaro Asaph.

    Uyu mwana ni uwa kabiri wa Misigaro na Mugiraneza barushinze tariki 16 Werurwe 2019, mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali. Imfura yabo yitwa Misigaro Abraham, yabonye izuba ku wa 4 Nzeri 2020.

    Gentil Misigaro ari mu bamaze gushinga imizi mu bahanzi bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ''Biratungana”, ''Hari imbaraga”, ''Buri munsi”, ''Umbereye maso”, ''Turning everything around in my favour” n’izindi.

    Reba hano indirimbo 'Biratungana' iri mu za Misigaro zakunzwe cyane

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-yibarutse-ubuheta.html