Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko u Rwanda na Sénégal bigiye gutangira gukora inkingo zirimo iza Covid-19 bifashijwe n’Ikigo cy’Abadage gikora imiti, BioNTech.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn, yashimye BioNTech na Pfizer bemeye gukorana n’u Rwanda, kugira ngo muri Afurika hakorerwe inkingo.

    Byitezwe ko umwaka wa 2022 uzarangira mu Rwanda hakorerwa inkingo by’umwihariko iza Covid-19. Izizakorwa ni izo mu bwoko bwa Pfizer/BioNTech zikazakoreshwa imbere mu gihugu ndetse zitangwe no hanze yacyo.

    BioNTech izafasha u Rwanda kubaka uruganda, itange abakozi bo gukora inkingo bazajya bakorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubaha amahugurwa.

    Izatanga ikoranabuhanga n’uburyo bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo ku buryo zizajya ku isoko zizewe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yabwiye IGIHE ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda.

    Ati “Bishatse kuvuga ngo nta tandukaniro rizaba rihari mu rukingo rukorewe muri BionTech n’urukingo rukorewe mu Rwanda.”

    Kugeza ubu mu Rwanda nta nkingo ziratangira kuhakorerwa gusa hari imiti imwe n’imwe ihakorerwa irimo nka selumu zifashishwa kwa muganga nubwo zikorwa ku kigero gito cyane ugereranyije n’izikenewe.

    Mu Rwanda kandi haherutse gufungura uruganda rw’Abanya-Bangladesh rukora imiti, rukorera muri Kigali Special Economic Zone. Rukora imiti yifashishwa mu kugabanya uburibwe.

    Inkingo zizakorerwa mu Rwanda zifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

    Inkingo za Covid-19 nicyo kintu kiri kugurwa n’ibihugu muri iki gihe kurusha ibindi byose. Kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ibigo bya Pfizer/BioNTech na Moderna byari bimaze kugurisha 90% by’inkingo zabyo ku bihugu bikize, kandi ku giciro cyo hejuru cyikubye nibura 24% by’agaciro k’ikorwa ry’urukingo rumwe.

    Amafaranga u Rwanda ruzakoresha mu gukora inkingo ntaratangazwa gusa mu bigaragara ni menshi nubwo bizarworohereza kubona inkingo rube rwabasha no kuziha abandi.

    Uburyo bwa mRNA buzifashishwa bwakozwe na Pfizer/BioNTech na Moderna. Icyo gihe byaturutse kuri miliyari 8.3 $ yakusanyijwe ku Isi hose.

    Iyo u Rwanda ruguze inkingo binyuze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, dose imwe ya Pfizer/BioNTech ruyigura 6.75$ (asaga 6700 Frw).

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn

    source : https://ift.tt/3Bo6z5p

  • Manchester City yandagaje Arsenal ihita iba iya nyuma muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yatsinzwe umukino wa 3 wikurikiranya muri Premier League y'uyu mwaka na Manchester City ibitego 5-0 bituma iba iya nyuma ku rutonde n'umwenda w'ibitego 8 cyane ko nta nota n'igitego irabona.

    Ibitego bya Ilkay Gundogan, Gabriel Jesus, Rodri n'ibindi 2 bya Ferran Torres nibyo byahaye intsinzi City mu gihe Arsenal yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y'aho Granit Xhaka aherewe ikarita y'umutuku ku munota wa 35.

    Gundogan niwe wafunguye amazamu ku munota wa 7 w'umukino bituma Arsenal yari yabanje mu kibuga ba myugariro 5 ifungura barayinyagira karahava.

    Ferran Torres yahise ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 12 hanyuma kuwa 43 Gabriel Jesus umaze gutanga imipira 3 ivamo ibitego atsinda igitego cya 3,kikaba icya kabiri muri shampiyona.

    Mu gice cya kabiri,City yashyizemo igitego cya 4 ku munota wa 53 gitsinzwe na Rodrigo hanyuma kuwa 84 Ferran Torres ashyiramo icya 5.

    Arsenal ntiyigeze itera mu izamu ndetse kuva umukino utangiye kugeza urangiye yarushwaga bigaragara na Manchester City.

    Umukino warangiye City ifite 81 mu kuyobora umupira mu gihe Arsenal yari ifite 19.Arsenal ntiyabashije gutera mu izamu ndetse umupira yagerageje ugaca hanze n'umwe.

    Abafana ba Arsenal bari ku kibuga Etihad Stadium bisohokeye n'igice cya 1 kitararangira bagaragaza agahinda batewe n'uyu mukino.Iyi ni inshuro ya 9 yikurikiranya City itsinze Arsenal muri Premier League..

    Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuga ko kuba Arsenal itaratsinda umukino n'umwe muri 3 imaze gukinwa muri Premier League ari urwego ruri hasi rw'umutoza Arteta ndetse no kugura abakinnyi bari ku rwego rwo hasi ugereranyije nabo ikipe ikeneye.

    Arsenal niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi ku isoko ryo kugura abakinnyi ariko nta mukinnyi n'umwe wayizamurira urwego yaguze.

    Arsenal yri 19 mbere y'uyu mukino ibanjirije Norwich yari yaratsinzwe ibitego byinshi kuyirusha ariko kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma ndetse shampiyona ihagaze yahita imanuka.

    Kuva Arsenal yabaho nibwo yamara imikino 3 ibanza itsindwa ndetse itabashije kwinjiza igitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yandagaje-arsenal-ihita-iba-iya-nyuma-muri-premier-league

  • Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

    Uyu muhango w’ubukwe bwa Igor Mabano bwo gusezerana imbere y’amategeko, wakurikiranye n’indirimbo ye ‘Nta Kosa’ yahise asohora.

    Igor Mabano akaba atarigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo n’uyu mukobwa bagiye kubana aho amakuru avuga ko bahise kubigira ibanga.

    No gusezerana kwabo imbere y’amategeko kwagizwe ibanga rikomeye.

    Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Umugore yaguwe gitumo afurisha isabuni imboga acuruza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Ghana yafotowe arimo gufurisha isabuni imboga yari agiye gucùruza nkuko byagaragaye mu mashusho yasakaye kuri Twitter.

    Mu byukuri icyavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga ni uko uyu atigeze ahangayikishwa n'ingaruka abantu bagira nyuma yo kurya izi mboga afurisha isabuni yagenewe kuza ibikoresho.

    Iki gihugu cya Ghana kirangwamo abantu bakora ibintu bitandukanye bishakira amafaranga nyamara batareba ingaruka bigira kubuzima bwabandi nkuko ikinyamakuru Atinkanews kibivuga.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yaguwe-gitumo-afurisha-isabuni-imboga-acuruza/

  • Inzoka yabujije abantu gutandukanya umugabo n'umugore bari bamatanye batera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umugabo numugore bari bananiwe gutandukana, nyuma yo gutera akabariro ,yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho byagaragaraga ko n'abaje kubaha ubufasha inzoka ya cobra yababuzaga kubegera.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari yaje mu rugo rwumugore ufite umugabo, aho bahise bamatana bari muri icyo gikorwa. Muri videwo ndende y'amasegonda 60, yasangijwe kuri Twitter, abantu bihutira gufata amashusho n'amafoto by'aba bombi bari biyoroshe amashuka batabaza ngo babafashe.

    Igitangaje kurushaho, inzoka ya Cobra yahise iza mu buryo bw'igitangaza iruhande rwaho bari baryamye ndetse itangira gukumira uwari we wese washakaga gutandukanya uyu mugabo n'umugore.

    Gusa ntihamenyekanye igihugu ibi byabereyemo ,ndetse n'aho umugabo w'uyu mugore wamatanye numugabo utari we aho yari yagiye.

    Source : https://yegob.rw/inzoka-yabujije-abantu-gutandukanya-umugabo-numugore-bari-bamatanye-batera-akabariro/

  • Amafoto ya bamwe mu bastar barangije amashuri yabo muri Kaminuza y'U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Kaminuza y'U Rwanda yatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi 8900 barangije amasomo yabo ya Kaminuza mu cyiciro cya mbere. Muri aba banyeshuri harimo n'abastar nyarwanda bazwi. Bamwe muri abo twabakusanyirije amafoto yabo akurikira.

    1. Kadaffi Pro (Umukamezi wakamejeje akaba n'umwe mu bagize Rocky Entertainment)

    2. Miss Vanessa Irakoze (Witabiriye Miss Rwanda 2018)

    3. Dj Virus (Umu Dj uzwi akaba na murumuna wa Dj Pius)

    4. Irebe Amanda (Umubyinnyi mu Inyamibwa Cultural Troupe)

    5. Rugemana Amen Babu (Wahoze ari manager wa Rocky Entertainment)

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-bamwe-mu-bastar-barangije-amashuri-yabo-muri-kaminuza-yu-rwanda/

  • Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka eshanu i Rubavu #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z'ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

    Inka eshanu z'umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

    Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z'u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

    Ati 'Hari mu masaha ya saa yine z'ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y'uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z'u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.''

    Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

    Muri iki gitondo inzego z'ubuyobozi zirimo iz'ibanze n'iz'umutekano zigiye kugirana inama n'abatuye mu gace ibi byabereyemo.

    Colonel Nyamvumba Andrew ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y'ingabo z'u Rwanda, yahumurije abaturage avuga ko umwanzi wateye nta ngufu afite.

    Ati ''Yahunze ingabo ahitamo gutera inka z'umuturage; ingabo zanyu murazizi, aho ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari. Ndabahumuriza ntabwo azongera, dufite ubushobozi n'ubushake''.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias yijeje umuturage warasiwe inka ko ubuyobozi bumushumbusha, izakomerekejwe na zo zikavuzwa.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y'ibyahungabanya umutekano ndetse abizeza ko Akarere kazakorana n'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

    Nyuma y'inama umuturage warasiwe inka yemerewe izindi eshatu imwe y'akarere ka Rubavu, indi y'abaturage ba Bugeshi n'indi yemerewe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana azabona mu byumweru bibiri.

    Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n'ingabo z'u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

    INKURU YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abitwaje-intwaro-bikekwa-ko-ari-abarwanyi-ba-fdlr-barashe-inka-eshanu-i-rubavu

  • Safari yabaye Safari! Dasso na Gitifu bahagar… – #rwanda #RwOT

    Ubu byaroroshe kubera imbuga nkoranyambaga aho usigaye ufata amashusho na telefone yawe ngendanwa agasakara igihugu cyose nta minota myinshi bifashe. Ibi nibyo byabaye ubwo uwitwa Safari wo mu karere ka Nyagatare yanigaga Dasso wari uje kumukubita. Muri ayo mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga harimo ushinzwe umutekano (Dasso) ari guciraho imyenda umusore ndetse ku ruhande hari abandi bari kwiruka barimo n’uwo bivugwa ko ari Gitifu bitewe n'ukuntu yari ari gutanga amategeko avuga ngo abandi babareke bagende bafate Safari.

    Gitifu na Dasso bari bari mu gikorwa cyo kugenzura abaturage baragira inka ku muhanda kuko bitemewe. Ni muri urwo rwego baje kugera no kuri Safari. Mu kujya gufata Safari, Dasso niwe wirukanse ajya gufata uyu musaza. Akimugeraho, Safari yamurushije imbaraga aramuniga, Dasso atangira gutabaza avuga ko Safari amwishe. Mu gutabaza, Gitufu yaje yiruka n'inkoni ye maze afata Safari wari uri hejuru Dasso amusaba kumwubaha ati ‘Safari Nyubaha’ (ni nko kuvuga ngo nyubaha ureke kurwana na Dasso). Mu majwi humvikanamo abandi bavuga ngo ‘Nibahamagare ku murenge’.

    Kugeza ubu Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga Safari yabaye Safari ndetse hari n’abakoze imipira yanditseho ijambo ‘Safari nyubaha’ mu kugaragaza ko bari inyuma ya Safari wirwanyeho, gusa hari n’abandi bamunenze kuko yarwanyije abayobozi. Abamushyigikiye bo bavuga ko atari gutega imisaya ngo bamukubite bityo bakamushima kuko n’abayobozi bakoze amakosa batari bakwiye kurwana n’umuturage ahubwo bari gukoresha itegeko kuko ubwaryo riremereye cyane. 

    Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Tv1 gikorwa na KNC ndetse na Mutabaruka basesenguye iki kibazo cya Safari, Dasso na Gitifu, buri umwe avuga uruhande ahagazeho. KNC yavuze ko yanyuzwe n’ukuntu Safari yubashye umuyobozi w'Akagari agahagarika kurwana na Dasso, yongeraho ko ibyo Safari yakoze kwari ukwirwanaho. Yavuze ibi ashingiye ku nkoni Gitifu na Dasso bari afite n'ukuntu babanje gukubita umushumba ndetse no kuba hari amajwi yumvikana bavuga ngo ‘tugende dugakubite kariya gasaza’ ariko ntibibahire bagasanga Safari yihagazeho.

    Mutabaruka yagaragaje ko Safari yakoze urugomo kuko yarwanye n’abayobozi ariko mugenzi we KNC amubwira ko adashyigikiye ibyo Safari yakoze, gusa nanone ngo ntiyari gutega imisaya ngo bamukubite ibiboko bari bitwaje. Mutabaruka yagize ati: ''Niba twaravuze ngo Rukara wishe umuzungu ni umunyarugomo kuki tutavuga ko na Safari ari umunyarugomo?”.

    KNC yahise amusubiza ati: ''Sasa rero njyewe sinshigikiye ko Safari (…) ariko nanone Safari ntabwo yari gutega imisaya ngo bamukubite biriya biboko (…) ariko ikintu nakundiye Safari ni uko yumvise bamubwira bati ubaha akavuga ati ndagiye. Ahangaha rero Safari ntabwo yigeze akora biriya bintu mu buryo bw'urugomo”.

    Yunzemo ati “Ashobora kuba yarakoze andi makosa yatumye baza kumufata wenda mu buryo burengeje imbaraga z'umurengera ariko ntabwo Safari yigeze akora urugomo kugira ngo arwanye inzego, kuko yabwiye n'umushumba we ati iruka wirwana n'inzego z'umutekano. Safari yibwiriye umushumba we ati “Genda uramenye utarwana n'inzego”, Safari nawe uramubona yiruka”.

    Nyabitanga Nicole yambaye umupira wanditseho Safari Nyubaha

    KNC yavuze ko we ku giti cye adashyigikiye ko hari urwego rwakoresha imbaraga kuko itegeko ubwaryo rikomeye ndetse rikomeye kurusha imbaraga z'umuntu. Amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien ni uko Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi bakoraga aho bashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera. Mayor wa Nyagatare ubwo yari abajijwe na IGIHE niba Safari George (Safari Nyubaha) yaratawe muri yombi, yavuze ko ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

    Shaddyboo yifashishije amashusho abaza abamukurikira ati “Muvugishe ukuri ni inde wahohoteye undi ?”

    Hatangiye gucicikana n’andi mashusho y’inka bavuga ngo ni ‘Inka ya Safari’

    Safari yabaye Safari!

    Mu gutebya, umunyamakuru Anita Pendo we yavuze ko avuye mu kibazo cya Safari na Dasso

    Umunyarwenya Clapton Kibonge we yavuze ko ubu asigaye yitwa Safari

    REBA HANO KNC NA MUTABARUKA BAVUGA KURI SAFARI NA DASSO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108974/safari-yabaye-safari-dasso-na-gitifu-bahagaritswe-mu-kazi-knc-agaragaza-icyo-yakundiye-saf-108974.html

  • Ni nde wafashije Cristiano waburaga amasaha m… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, ni bwo Manchester United yemeje ko yageze ku masezerano yo kongera kugura Cristiano avuye muri Juventus. 

    United yemeye gutanga Miliyoni 12.8 z’amapawundi (agera kuri miliyari 17 mu mafaranga y’u Rwanda) kuri uyu rutahizamu w’Umunya-Portugal w’imyaka 36.

    Ayo masezerano akaba acyeneye kubamo ingingo zihariye, ibijyanye na ‘visa’ no gukorerwa ikizamini cy’ubuzima. 

    Mu gihe cye cya mbere muri iyi kipe, Cristiano yatsinze ibitego 118 mu mikino 292, mbere yuko yerekeza muri Real Madrid mu 2009.

    Mu itangazo Manchester United yagize iti: “Buri muntu wese mu ikipe afite amashyushyu yo kongera guha ikaze Cristiano muri Manchester”.

    Avuga ku kugaruka kwa Cristiano, Ferdinand yagize ati: “Sir Alex yabigizemo uruhare rukomeye. Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex. Ni uko bimeze nta kundi”.

    Ferdinand yongeyeho ati: “Gukurikiranirwa hafi kw’ikipe, gukurikiranirwa hafi kw’abandi bakinnyi – ntabwo wabona amagambo wavugamo icyo bigiye gukora ku bakinnyi n’abafana”.

    “Muri uyu mwaka azagutsindira ibitego biri hagati ya 25 na 30. Ibyo ni byo akora – mu mwaka ushize yarushije ibitego Romelu Lukaku muri Serie A, ariko icyo ashobora gukora kuri Mason Greenwood, Marcus Rashford na Jadon Sancho cyonyine kirahagije ngo abe uwo kuzana”.

    “Azabereka icyo bivuze kuba umunyamwuga wo mu rwego rwa mbere, igihangange cya nyacyo no guhorana ishyaka [ryo gutsinda] umunsi ku munsi”.

    Mu myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y'u Bwongereza ndetse n'igikombe kiruita ibindio I Burayi cya Champions League.

    Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d'Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

    Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118.

    Cristiano yasubiye muri Manchester United nyuma y’imyaka 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108978/ni-nde-wafashije-cristiano-waburaga-amasaha-macye-agasinyira-mucyeba-gusubira-muri-manches-108978.html

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yabiciye bigacika kuri instagram.

    1. Miss Pamella Uwicyeza

    2. Vestine na Dorcas

    3. Miss Nishimwe Naomie

    4. Kate Bashabe

    5. Miss Mutesi Aisha

    6. Lea Nyampinga

    7. Miss Denise Umutesi

    8. Carmene Ishimwe

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yaciye-ibintu-muri-iki-cyumweru/