Blog

  • Umugabo yashatse kwishyira mu mvune z'umugore ukuriwe,dore ibyo yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya  Australia yashatse kureba niba yakwihanganira gutwita inda y'imvutsi maze akora ubushakashatsi bwe bwatangaje abantu.Kugirango abigereho yagerageje uburyo bwose bushoboka maze umubiri we awuhindura nk'uw'umugore utwite.

    Uyu mugabo witwa Maitland Hanley usanzwe amenyerewe ku mbuga za youtube na Tik Tok yashyize hanze amashusho agaragaza ameze nkumugore utwite ,kugira ngo abikore yafashe ikintu gikoze nkumwana uri munda kandi gifite uburemere buri mu rugero rumwe nubw'umugore utwite aba atwaye ku mubiri we.Nkuko byatangajwe nabaganga mu by'ubuzima bwumuntu burya umugore ukuriwe aba amaze kwiyongeraho ibiro hagati ya 9 na 12 ,bivuze ko uyu mugabo na we yakoze ikintu gipima ibi biro.arangije acyomeka ku nda ye.

    Uyu mugabo yifashishije watermelon ipima ibiro 9 ,ayishyira ku nda ye ,maze afata nutundi duto adushyira ahagana hejuru hafi yagatuza mu gitondo yatangiye agerageza kubyuka na bwa buremere yikoreye ku nda ,ndetse agerageza gukora nutundi turimo ,yikoreye ibyo byose gusa yagaragaye guhagarara yemye byamunaniye ,ahita yemeza ko burya abagore batwite bagowe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yashatse-kwishyira-mu-mvune-zumugore-ukuriwedore-ibyo-yakoze/

  • Miss Ingabire Grace yatanze ingurube kuri Kop… – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu bufatanye Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda ifitanye na Africa Improved Food, batangije umushinga uzagezwa mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ugamije gufasha abajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative, kwiteza imbere.

    Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana, Miss Ingabire afatanyije na Africa Improved Food, batanze ingurube esheshatu kuri Koperative z'abajyanama b'ubuzima: Irembo ry'Ubukire-Avega Cooperative, Ubuzima bugana aheza-Rubona Cooperative ndetse na Umusingi-Gahengeli Cooperative.

    Izi koperative zahawe ingurube, zimaze imyaka irenga umunani bari muri ubu bworozi. Ingurube ni itungo ryororoka, kandi ridasaba ibintu byinshi cyane, kandi ritanga umusaruro mu gihe gito.

    Abahawe izi ngurube, bazahabwa ibiryo byazo, imiti yazo, abavuzi ndetse n’umukozi uzajya azitaho, mu gihe cy'amezi atandatu.

    Mu bushakashatsi bwakozwe, ingurube ibwagura hagati y’ibibwana 10 na 15. Izi ngurube zirabura ukwezi kumwe ngo zibwagure.

    Ku nshuro ya mbere, ingurube nizibwagura, bazoroza izindi koperative. Ingurube zizajya zihabwa izindi koperative zimaze kugira nibura amezi atatu.

    Kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa, Africa Improved Food izakorana cyane n’Akarere ka Rwamagana. 

    Umutoni Jeanne, Vice-Mayor Ushinzwe Imibereho y'Abaturage muri Rwamagana, yashimye Miss Ingabire Grace amushishikariza no gukorera ibindi bikorwa muri Rwamagana.

    Ashima Africa Improved Food yita ku mibereho y’abana ‘kuko ari u Rwanda rw’ejo’. Ati 'Iyo ukoze ku bana, uba ukoze ku kintu kinini mu Gihugu. Iyo ukoze ku babyeyi uba wubatse umuryango … Mwakoze ahakwiye, ahakwiye mvuga ni ku bana, ni ku muryango.'

    Umutoni yijeje ubufatanye AIF na Nyampinga w’u Rwanda 2021, wateye ikirenge mu cya ba Nyampinga bagenzi be, bakoreye ibikorwa bikomeye muri Rwamagana. Yasabye koperative zahawe ingurube, kuzifata neza zigatanga umusaruro, abizeza kubaba hafi.

    Ingabire Grace, Miss Rwanda 2021, yavuze ko abajyanama b’ubuzima bafatiye runini Africa Improved Food kuko 'bakora akazi gakomeye mu kudufasha kurwanya imirire mibi mu babyeyi, ndetse no mu bana.'

    Yavuze ko ariyo mpamvu biyemeje kwifatanya nabo mu kwiteza imbere, baboroza amatungo magufi. Ashima AIF kuba nawe mu gutangiza uru rugendo no kurushyira mu bikorwa.

    Aretha Mutumwinka Ushinzwe Itumanaho muri Africa Improved Food, yavuze ko iki kigo cyatangijwe ku ntego yo kurwanya imirire mibi mu bana. Avuga ko bateye inkunga abajyanama b’ubuzima kubera ko ‘bagendana nabo muri uru rugendo’.

    Ati 'Igituma twatekereje gukorana n’abajyanama b’ubuzima, ni ukubera ko ari bo twagendanye nabo kuva dutangira iki gikorwa… Ni igikorwa tudashaka ko kirangirira hano niho dutangiriye, ni hano dutangiye aya matungo ariko turashaka ko tuzagaruka nko mu mwaka turebe abo twafashije…'

    William, Perezida wa Koperative Irembo ry’Ubukire akaba n’Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima muri Rwamagana, yavuze ko ingurube bahawe zigiye kubafasha kwiteza imbere no koroza abandi banyamuryango b’izindi koperative.

    Ashima ababahaye ubufasha. Ati “Icya mbere ni ugushima. Burya umuntu ugutekerezaho aba agukunda. Turabashimira, kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri ibi bintu butazapfa ubusa…”

    Uyu muyobozi yavuze ko nta ‘mpungenge’ bafite mu kwita kuri izi ngurube, kuko bafite uburambe bw’imyaka irenga umunani bita ku ngurube.

    Yavuze ko bari basanzwe bafite ingurube 22, ni mu gihe abajyanama b’Ubuzima muri Rwamagana ari 1887 bibumbiye muri koraperative 15.

    Umutoni Jeanne, Vice-Mayor Ushinzwe Imibereho y'Abaturage muri Rwamagana, yashimye Miss Ingabire Grace n'abandi ba Nyampinga bakoreye ibikorwa muri aka karere Ingabire Grace,Miss Rwanda 2021, yavuze ko abajyanama b’ubuzima bafatiye runini Africa Improved FoodAretha Mutumwinka Ushinzwe Itumanaho muri Africa Improved Food, yavuze ko iki kigo cyatangijwe ku ntego yo kurwanya imirire mibi mu banaWilliam [Uhereye iburyo] Perezida wa Koperative Irembo ry’Ubukire akaba n’Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima muri Rwamagana, yavuze ko ingurube bahawe zigiye kubafasha kwiteza imbere Abajyanama b’ubuzima bo muri Rwamagana basanzwe bafatanya na Africa Improved Food, ikigo gitunganya ifu zo mu bwoko bunyuranye zivamo igikoma 

    Igikorwa cyo gutanga ingurube esheshatu kuri Koperative z'abajyanama b'ubuzima cyabereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana


    MISS INGABIRE GRACE YATANZE INGURUBE KU BAJYANAMA B'UBUZIMA MURI RWAMAGANA

     “>

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109132/miss-ingabire-grace-yatanze-ingurube-kuri-koperative-zabajyanama-bubuzima-i-rwamagana-amaf-109132.html

  • Izina ry'umwana w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi 3 umwana w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango avutse kuri ubu hamaze kumenyekana izina rye.

    Nkuko byagaragaye mu magambo Kimenyi Yves na Miss Muyango babwiranye buri umwe ashimira mugenzi we ndetse anamwereka urukundo amufitiye, Miss Muyango yakoresheje ijambo Papa KMY ariherekesha ijambo Ndagukunda. Kimenyi Yves akoresha ijambo KMY Thanks for August. Ibi byerekana ko umwana wabo w'imfura bamuhaye izina rya K.M.Y nubwo batigeze barambura iyi mpine y'amazina 3.

    Kimenyi Yves na Miss Muyango kuri ubu ni ababyeyi ba K.M.Y

    Source : https://yegob.rw/izina-ryumwana-wimfura-wa-kimenyi-yves-na-miss-muyango/

  • Umunyeshuri wo mu y'isumbuye yambuwe ubuzima n'umugabo yacaga inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Kenya yishwe n'umugabo wamusanganye n'umugore we amuca inyuma.Bivugwa ko yamuteye icyuma gisongoye mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

    Citizen TV Kenya iri mu binyamakuru byatangaje iyi nkuru mbere, yavuze ko uyu mwana yigaga  mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye ku kigo giherereye Kuresoi South.

    Uyu mwana ngo yari asanzwe acuditse [akundana] n'uyu mugore yazize, ku buryo ngo byari bimaze igihe kirekire, kandi akaba atari n'inshuro ya mbere yaragiye kureba uyu mugore mu rugo rw'abandi. Nyiri urugo witwa Japheth Bii, yaguye gitumo uyu mugore w'imyaka 35 aryamanye n'uyu mwana mu buriri bwe, amutera icyuma gisongoye [umutarimba] inshuro nyinshi mu gatuza bimuviramo urupfu.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wo-mu-yisumbuye-yambuwe-ubuzima-numugabo-yacaga-inyuma/

  • Kwakira ko utagihumeka biragoye! Amagambo akomeye y’umukunzi wa Jay Polly – #rwanda #RwOT

    Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021; yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yajyanywe arembye.

    Uyu muhanzi yarwariye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze igihe afungiye mu gihe yari ategereje kuburana mu mizi tariki 2 Ukuboza 2021 ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umukunzi we Kayonga Kessy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muraperi bari bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.

    Mu magambo ye yagize ati “Kuri iyi Si iyo tuvutse biba bisobanuye ko hari umunsi tuzapfa. Kwakira ko utagihumeka biragoye cyane, ariko kwihangana biri muri byinshi nakwigiyeho.”

    Uyu mukobwa yashimiye Jay Polly kuba yaramukunze urutagira akagero, anakomoza ku rwibutso yamusigiye.

    Yakomeje ati “Niba koko habaho ubundi buzima nyuma y’ubu, nizeye ko nzongera nkakubona. Wakundaga amahoro no guhora wishimye ariko ikiruta ibindi warankunze.”

    Urukundo rwa Jay Polly na Kayonga Kessy rufite imizi mu 2020 ariko rwatangiye kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za 2021.

    Yaba Jay Polly n’uyu mukobwa, uretse kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, nta n’umwe wari warigeze yemerera itangazamakuru ko bakundana.

    Mbere y’uko Jay Polly atabwa muri yombi, IGIHE yamenye amakuru ko yiteguraga kujya muri Kenya aho yari kumara iminsi ari kumwe n’umukunzi we usanzwe uba muri iki gihugu.

    Jay Polly w’imyaka 33 yagiye mu rukundo na Kayonga Kessy nyuma yo gutandukana na Uwimbabazi Sharifa babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

    Izindi nkuru wasoma:

    -* Yanyoye Alcool yifashishwa mu kogosha: RCS yatanze amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly

    -* Ibitazibagirana kuri Jay Polly, “Umwami wa Hip hop” watabarutse ku myaka 33 (Amafoto)

    Kayonga Kessy wakundanaga n’umuraperi Jay Polly yavuze amagambo akomeye nyuma y’urupfu rw’uyu muraperi

    Iyi foto yafashwe muri Kanama umwaka ushize wa 2020 yerekana Jay Polly n’umukunzi we bari mu bihe byiza

    Kayonga asanzwe aba muri Kenya ndetse umukunzi we yiteguraga kumusangayo

    Uyu mukobwa yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana

    source : https://ift.tt/3BAWYsf

  • Gicumbi: Abantu batatu bahitanywe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Abantu bapfuye bazira ibyo biza ni umugore n’umwana we bo mu Murenge wa Kaniga bagwiriwe n’inzu babagamo yatwawe n’inkangu, ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Rushaki wakubiswe n’inkuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no gukusanya neza imibare ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

    Yagize ati “Ni byo mu mvura yaraye iguye hari ibiza yateje inahitana ubuzima bw’abantu. Ubu tumaze kugira batatu byahitanye bo mu mirenge itandukanye kandi yangije n’imyaka y’abaturage, inzu, amatungo n’ibindi. Turacyakora ibikorwa by’ubutabazi kuko hari ababuriyemo ababo, hari n’abo byasenyeye, ntabwo twari twamenya ibyangiritse byose kuko turacyakusanya imibare.”

    Yavuze ko umuryango wagwiriwe n’inkangu n’abayirokotse bari kwitabwaho kandi bameze neza kuko nta bindi bibazo bagaragaza.

    Yakomeje ati “Ubu turi gushaka uko nawo wabonerwa icumbi kuko ariryo ryihutirwa; ubundi bufasha buzaboneka bazabuhabwa.”

    Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu dukunze kwibasirwa n’ibiza biturutse ku mvura kubera imiterere yaho y’imisozi miremire ihanamye. Kuri ubu Leta ikaba ikomeje gushaka ingamba zo gukumira ingaruka z’ibyo biza hakorwa amaterasi no guhinga ibiti bizafasha kugabanya umuvuduko w’amazi y’imvura no gufata ubutaka.


    source : https://ift.tt/2WGLF2x

  • Ijambo Miss Uwase Muyango yavuze nyuma yo kwibaruka imfura ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uherutse kubyara umwana we w'imfura yavuze amagambo ye ya mbere nyuma yo kwibaruka imfura ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Uwase Muyango yashyize hanze amafoto y'umwana we maze ayaherekesha amagambo yiganjemo ayo gushima Imana. Yagize ati ” 29th August 2021 Lord am thankful 🤲🏼😭❤️ Am cutting the story short 🥺 “.

    Miss Muyango yashimiye Imana yabanye nawe ubw yabyaraga umwana we w'imfura

    Source : https://yegob.rw/ijambo-miss-uwase-muyango-yavuze-nyuma-yo-kwibaruka-imfura-ye/

  • Mana ndagushimiye! Akari ku mutima wa Miss… – #rwanda #RwOT

    Miss Muyango Claudine, mu minsi itanu ishize, yibarutse imfura ye y'umuhungu na Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe y'igihugu amavubi ndetse akaba n'umunyezamu w'ikipe y'urucaca, Kiyovu Sports, ikunzwe n'abatari bake.

    Mu butumwa buherekejwe n'amashusho yashyize kuri 'stati' ye ya whatsap, yashyizeho ubutumwa buherekejwe n'indirimbo yerekanaga ko anyuzwe, agira ati: 'Meze neza nka gutya.'' Nyuma y'ubwo butumwa, yashyizeho indi foto y'umwana we w'imfura aryamye, agaragaza intoki ze.

    Miss Muyango kandi waciye amarenga y'amazina bise umwana wabo, yanditse amagambo atatu arimo KMY, maze abaza abakunzi be uri bumenye amazina y'umwana wabo.

    Miss Muyango kandi, abinyujije kuri Instagram nanone yongeye kwerekana amarangamutima ye, maze ashyiraho intoki z'umwana we, maze agira ati: 'Tariki 29 Kanama 2021. Mana ndagushimiye, Inkuru ndikuyihina.'’

    Ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, nibwo Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

    Ku itariki 30 Kanama 2021 mu gitondo cyo ku wa mbere, Kimenyi Yves yashyize ifoto kuri konti ye ya Snapchart, afashe ikiganza cy'imfura ye y'umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Imana cyane. Muri ayo magambo yashyize kuri Snapchart yagize ati: 'Utagushima yaba yitwa uwa nde, nyemerera ngushime Data.''

    Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi Yves, mu birori byitabiriwe na barumuna be (Muyango) ndetse na bakuru be. Nk’uko byagaragaraga ku mutsima (Cake), hari handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Muri ibyo birori, Muyango n'umuryango we bari bishimiye cyane umwana w'umuhungu Muyango yiteguraga kwibaruka.

    Izina ry’umwana wa Kimenyi na Muyango harimo amagambo KMY

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we, amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire, Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

    Kimenyi Yves yari yabanje gushima Imana cyane bakimara kwibaruka

    Miss Muyango yagaragaje ko anyuzwe n’imfura ye ashimira Imana

    Kimenyi Yves na Miss Muyango banyuzwe n’imfura yabo bashimira Imana cyane kubwo gusohoza isezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109135/mana-ndagushimiye-akari-ku-mutima-wa-miss-muyango-nyuma-yiminsi-itanu-yibarutse-imfura-ye-109135.html

  • Ubushakashatsi: Ababyeyi benshi bagorwa no ku… – #rwanda #RwOT

    Abana nibo bazanira umuryango umunezero kandi ni nabo bawukomeza cyane, gusa ni ibanga rya bamwe kuko kugira abana bato bagusaba kubasigarana rimwe na rimwe, bihinduka akazi kandi gakomeye cyane, bikaba byanateza izindi ngaruka. N'ubwo benshi bemeza ko bibatesha umutwe rero, burya ababyeyi baba bagomba guhangana nabyo.

    Hanze aha hari ababyeyi bateshwa umutwe n'abana babo. Ibaze nawe, kujya mu kazi ugakora iyo bwabaga kugira ngo ubone ibyo kugaburira abana bawe, wanagera mu rugo ugasanga abana ni wowe bategereje, ukabitaho bikagera n'aho wowe wiyibagirwa. Kwita ku bana bisaba imbaraga, ariko by'umwihariko abana bavutse vuba kuko uba usabwa: Kuboza, kubagaburira, kubasukura bya hato na hato, no kubajyana kuryama.

    Kubera aka kazi kenshi gakorwa n'ababyeyi, niyo mpamvu hanze aha hari ababyeyi bamwe bahisemo kimwe, bakiyemeza kujya birerera abana babo, nta kandi kazi bakoze. Gusa nabo bahura n'ibibazo byinshi, nko kuba abo babana bababwira ko ntacyo bamaze kizana amafaranga mu rugo. Burya iyo umubyeyi yita ku mwana we, hari imbaraga zitagaragara akoresha. Ni nayo mpamvu abenshi bahabwa akaruhuko ko kubyara, ko konsa,… iyo bari basanzwe ari abakozi bakorera ahantu runaka.

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko ababyeyi benshi, babangamirwa no gusigarana abana kuruta uko bakwigira mu kazi gasanzwe. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na AVEERO, bwakorewe ku badamu barenze 1,500; n'abagabo nk'abo, bose bakorera mu bigo bitandukanye.

    DORE UKO BABIBONYE

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  31% bemeje ko gusigarana abana mu rugo bitesha umutwe kurenza uko bakwigira mu kazi.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  40% bavuze ko bahagaritse imyumvire yo kurenganya ababyeyi babo, nyuma y'aho babyariye umwana wabo wa mbere.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  25% bavuze ko kugira umwana byoroshye.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  39% by'ababyeyi, bavuze ko ubwo babaga barembera abana babo bumvaga batengushywe.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  55% bavuze ko kugira abana bigorana cyane kimwe no kubafasha.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  71% bemeza ko imbuga nkoranyambaga zifasha kurembera.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  27% by'ababyeyi bavuga ko bahangayikishwa n'uko baba bashaka kubera beza abo babyaye.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  9% by'ababyeyi bemeza ko bahangayikishwa n'uko abana babo baryama.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  42% by'ababyeyi bemeje ko babonye neza, ingano y'urukundo ababyeyi bakunda abana babo.

    Kuba umubyeyi ni ikintu kitoroshye cyane, gusa ni ikintu utagomba kurenza imboni zawe. Kuba umubyeyi, bishobora kukuzanira imbogamizi nyinshi cyane, ariko na none bizana umunezero. Kugira umwana ni byiza cyane, kabone n'ubwo agusaba kumwitaho cyane kugeza ubwo ubyize kukunaniza. Ababyeyi barasabwa kubyara abana bakanabarera neza.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109136/ubushakashatsi-ababyeyi-benshi-bagorwa-no-kugumana-umwana-muto-mu-rugo-109136.html

  • Ubutumwa Mukuru wa Jay Polly yageneye abafana ba Jay Polly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwera Jean Maurice (Mukuru wa Jay Polly) abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahaye ubutumwa abafana ba Jay Polly bose ndetse anagira icyo abwira abashaka gutanga ubufasha mu guherekeza Jay Polly.
    Yagize ati ” #Rwot Ndabasuhuje, kandi murakoze abakomeje kudufata mu mugongo, abifuza gutanga ubufasha mu guherekeza Umuvandimwe #Jaypolly numéro mukoresha mu kumenya Andi makuru ni 0783018132 nitwa Uwera Jean Maurice “.

    #Rwot Ndabasuhuje, kandi murakoze abakomeje kudufata mu mugongo, abifuza gutanga ubufasha mu guherekeza Umuvandimwe #Jaypolly numéro mukoresha mu kumenya Andi makuru ni 0783018132 nitwa Uwera Jean Maurice pic.twitter.com/xOaGPy56zd

    — Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021

    Mbere gato yuko atambutsa ubu butumwa, Jean Maurice yari yatangaje ko yatangije gahunda yo gukusanya inkunga yo gusezera mu cyubahiro Jay Polly. Iyo gahunda yayibwiye abafana ba Jay Polly mu magambo akurikira:

    I’m raising money for Let’s send off #Jaypolly in Decent way. Click to Donate https://t.co/zAEsHJ3dsH

    — Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-mukuru-wa-jay-polly-yageneye-abafana-ba-jay-polly/