Blog

  • Rubavu: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka.

    Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni nabo babakuye mu modoka’’.

    Aho iyi mpanuka yabereye, muri Gashyantare uyu mwaka hari ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzania yahakoreye impanuka kuko yagonze urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi ihitana abantu babiri.

    Umuntu umwe niwe waguye muri iyi mpanuka

    source : https://ift.tt/3n8l7ma

  • Guinea: Abahiritse ubutegetsi bashyizeho ba Guverineri b’Abasirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasomwe na Colonel Mamadi Doumbouya kuri Televiziyo y’igihugu, yijeje ko abasirikare bazahita bagarura demokarasi mu gihugu, aho yagize ati “Inshingano y’umusirikare ni ugukiza igihugu”.

    Col. Doumbouya wasomaga iryo tangazo akikijwe n’abandi basirikare batandatu bambaye imyenda ya gisirikare, yavuze ko batakwemera ko ubuzima bwa politiki bw’igihugu buguma mu maboko y’umuntu umwe.

    Yagize ati “Ubuzima bwa Politiki bwihariwe n’umuntu umwe burarangiye. Ntabwo twakongera kugirira icyizere politiki y’umugabo umwe. Tuzagirira icyizere abaturage”.

    Col. Doumbouya yongeyeho ko, Itegeko Nshinga risheshwe na Guverinoma ikaba isheshwe ndetse n’imipaka y’icyo gihugu yose ikaba ifunze, mu gihe cy’icyumweru kimwe.

    Alpha Condé ubu ari mu maboko y
    Alpha Condé ubu ari mu maboko y’abamuhiritse

    Col.Doumbouya wayoboye umutwe udasanzwe (special unit) mu gisirikare cya Guinea, yavuze ko arimo gukora mu nyungu z’abaturage ba Guinea-Konakry bagera kuri miliyoni 12.7, kuko ngo iyo urebye ubona nta terambere ry’ubukungu igihugu cyigeze kigeraho, kuva cyakwibohora ku bukoroni bw’Abafaransa mu 1958.

    Yagize ati “Urebye uko imihanda yacu imeze, urebye uko ibitaro byacu bimeze, uhita ubona ko nyuma y’imyaka 72, iki ari igihe cyo gukanguka. Tugomba gukanguka”.

    Alpha Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinea, ubu ari mu maboko y’abasirikare bamuhiritse ku butegetsi, gusa iyo coup d’état yabaye nta maraso amenetse, nk’uko bitangazwa na Le Courrier International.


    source : https://ift.tt/3yO1phq

  • Gisozi: Umunyerondo arakekwaho kwica mugenzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwatanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko Twizerimana yakubise Bahinyura inkoni mu mutwe ahita abura ubwenge, bamugejeje kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Abanyerondo twaganiriye bavuga ko Twizerimana yabanje kurwana na Fils bari mu kazi k’irondo bombi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yatangarije Kigali Today ko ku bufatanye na RIB, barimo gukora iperereza ku kintu abo banyerondo bapfuye cyatumye umwe yica undi.

    Musasangohe yagize ati “Umunyerondo yishe mugenzi we, ariko uwo wapfuye nyine ntahari kugira ngo tumenye icyatumye barwana, RIB nk’abafite ubwo bumenyi batangiye iperereza”.

    Musasangohe avuga ko bakirimo gushaka amakuru hirya no hino kugira ngo bamenye umuzi w’ikibazo kiri hagati y’abanyerondo bwarwanye, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

    source : https://ift.tt/38JmFKH

  • Akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga rigaragaza ko umuntu yakingiwe atari byo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha
    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Habimana yavuze ko uburyo yabikozemo atari azi ko bigize icyaha kuko atigeze ahabwa amahugurwa cyangwa amabwiriza agenderaho mbere yo guhabwa inshingano zo gushyira abantu muri sisiteme mbere yuko bahabwa urukingo rwa Covid-19.

    Habimana yatoranyijwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo afashe izindi nzego gushyira amakuru y’abagomba gukingirwa mu bubiko bwayo, hifashishijwe mudasobwa aho yabikoreraga ku kigo nderabuzima cya Kagugu, ariko akaba yaragombaga kubikorera uwo areba witabiriye iyo gahunda.

    Gusa Habimana yaje gutandukira abikorera umukobwa w’inshuti ye avuga ko bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga (Instagram), ashyira amakuru yemeza ko yikingije mu bubiko kandi nyamara uwo mukobwa yari yibereye mu Karere ka Rusizi.

    Ati “Twabikoraga nk’ibisanzwe umuntu yaba atanahari tukamufasha, kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza cyangwa se n’amahugurwa y’uko ibintu bigomba kugenda, haciyemo iminsi dukomeza gukora naje guhamagara inshuti twahuriye kuri Instagram mubaza niba yari yarikingije arampakanira, ati oya ndamubwira nti kuki utaza nkagufasha ko ari byo ndimo gukoramo. Ntabwo yazuyaje yaranyemereye ati ndaza, uwo mwanya nahise mushyira muri sisiteme ariko ntiyigeze aza uwo munsi, gusa jye numvaga nta kibazo mfite”.

    Nyuma yo kumenya ko ibyo yakoze bigize icyaha, Habimana arasaba imbabazi Abanyarwanda.

    Ati “Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima, ngasaba n’Abanyarwanda bose imbabazi by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima aribo bategura kino gikorwa mbizeza ko bitazasubira”.

    Uwase Vanessa w’imyaka 21 washyizwe muri sisitemu atigeze ahabwa urukingo, akaza gufatwa agiye kurufata, avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakingiwe yaje gusabwa n’ababyeyi be ko yajya kwikingiza.

    Ati “Mu gitondo tujyayo tugezeyo ntanga irangamuntu yanjye, maze kuyitanga bayishyiramo basanga narakingiwe, kandi ntarigeze mfata urukingo, bahita banjyana hirya bajya kumbaza ibibazo, bambwira bati ni gute uri muri sisitemu kandi utarakingiwe! Ndababwira nti ntabwo nakingiwe ahubwo nari nzi ko ndibukoreshe iyi code nahawe kugira ngo bankingire, ntabwo nari nzi ko igaragaza ko nakingiwe”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko inshingano Habimana yari yahawe ari ugushira umuntu muri sisitemu kandi akabikora ari uko uwo muntu amugezeho.

    Ati “Yaba inshuti yawe cyangwa undi wese muziranye nyamuneka tegereza akugereho umureba nawe akureba, cyane cyane ko guhurira kuri ziriya mbuga nkoranyambaga ureste gushyiraho amafoto ariko udashobora kwemeza ko ari wa muntu muziranye. Ikindi numvishe avuga ngo ntabwo babihuguriwe, wahugurirwa se kureba umuntu, kubaza umuntu indangamuntu, ubu urashaka ko baguhugura kuvuga ngo umuntu nakugeraho batonde umurongo ubandike hanyuma abandi babakingire, ibyo barabizi barabibwiwe”.

    Polisi irasaba abantu kudakomeza kwishora mu byaha kuko bikomeje kugaragara ko abantu barimo kubikora mu buryo bworoshe bakoresheje ikoranabuhanga, bakabikora bazi ko byoroshye kandi nyamara bikomeye.


    source : https://ift.tt/3tqHNyX

  • Ijambo rya Min Bamporiki Edouard mu gusezera Jay Polly, byari amarira menshi ku bahanzi bagenzi be(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard ni umwe mu bari bagiye gusezeraho bwa nyuma umuraperi Jay Polly witabye Imana, yavuze ko yari umugabo w’inganzo itanga ibyishimo ndetse amusaba gukomeza kwishima aho ari hose kuko inshingano yari ashinzwe ku Isi yazikoze neza.

    Uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo aho yari atuye Kibagabaga, witabiriwe n’abahanzi bagenzi be, aho bamwe no kwihangana byabananiye bakarira.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ijambo-rya-min-bamporiki-edouard-mu-gusezera-jay-polly-byari-amarira-menshi-ku-bahanzi-bagenzi-be-video

  • Mu buryo budakunze kubaho, impanga zavutse zifatanye imitwe zatandukanijwe muri Israel #rwanda #RwOT

    Izo mpanga (amahasa mu kirundi) z'abakobwa bari bavutse bafatanye ku gakomokomo, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa muri Israel.

    Igikorwa cyo kubatandukanya nkuko BBC ibitangaza, cyamaze amasaha 12 mu bitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba. Ni igikorwa cyamaze amezi gitegurwa. Abahanga mirongo bo muri Israel n'ahandi babigizemo uruhare. Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko barimo gukira neza.

    Eldad Silberstein, umuvugizi w'ishami/serivise ryo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko 'Bahumeka kandi barya bo nyine ubwabo'.

    Ni ubwa mbere bene icyo gikorwa, kimaze kuba inshuro 20 gusa kw'isi yose, kibera muri Israel.

    Amezi mbere y'uko bikorwa, mu mitwe yabo hashyizwemo udufuko twa silicone twongerezwamo impwemu/umwuka (nk'igipurizo) hanyuma tukajya twagurwa kugira ngo dukwege cyangwa se tugarure urukoba/uruhu. Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

    Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye n'udutsi nsozabwenge (neuro-chirurgien). Yavuze ati : 'Twanezerewe n'uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje'.

    Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa Munani kwa 2020, bitezwe kuzabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n'imwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mu-buryo-budakunze-kubaho-impanga-zavutse-zifatanye-imitwe-zatandukanijwe-muri-israel/

  • Zari yasubije abibaza ko agiye kwibaruka umwana wa 6 #rwanda #RwOT

    Zari ni umugore w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y'Epfo n'umuryango we w'abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n'abandi babiri yabyaranye na Diamond.

    Nyuma y'ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: “Byose birashoboka”. Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk'uko bivugwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yasubije-abibaza-ko-agiye-kwibaruka-umwana-wa-6

  • Dore amafoto utabonye yaranze ubukwe bw'umuhanzi Igor Mabano #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 5 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi ukunzwe cyane Igor Mabano yahamije isezerano we n'umukunzi we imbere y'ababyeyi n'Imana ,mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero.

    Ubukwe bw'abo bwatashywe na bamwe mu byamamare barimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n'umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo 'Aba Ex'.

    Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w'ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry'umuziki rya Juda Muzika.

    Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n'umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

    Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe 'kinini' akundana n'uyu mukobwa basezeranye kubana akaramata.

    Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we. Ni umuhango witabiriwe n'abahanzi bagenzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Producer we Ishimwe Clement.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Igor Mabano yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabonye umwamikazi yakunze, atsinze yegukanye umuringa.

    Yavuze ko hari hashize igihe kitari gito ategereje inyamibwa ye none umunsi warageze bemeranya kubana akaramata. Uyu muhanzi yavuze 'mbonye urubavu rwanjye nari narabuze ubu nduzuye ndanyuzwe ntazindi mpaka'.

    Yahaye ikaze mu buzima bwe urukundo rwe, amusezeranya kandi arahirira kutazigera amwicisha irungu.

    Ati 'Ntuzicwa n'irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa nkucurangire urwo nkukunda unyurwe. None n'ejo ibe ari njye nawe nyamibwa yizihiye urug


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-igor-mabano

  • Rubavu: Imodoka ipakiye inyanya yagonze ibitaro umwe ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw
    Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe undi arakomereka

    Ni impanuka ubuyobozi buvuga ko butaramenya icyayiteye kuko mu bantu babiri bari bari bari muri iyo modoka umwe yitabye Imana undi akaba atarabasha kuvuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.

    Yagize ati “Ntituramenya icyateye impanuka kuko umushoferi wari uyitwaye ari mu bitaro ntarabasha kuvuga, na ho undi bari kumwe yitabye Imana”.

    Polisi yihutiye kuhagera itabaye
    Polisi yihutiye kuhagera itabaye

    Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntizari ziherutse, icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

    Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa.

    Izindi ngamba zari zafashwe ni uko Imodoka zihetse imizigo zinjira mu mujyi wa Gisenyi zibanza kugira aho ziruhukira kugira ngo zinjire mu mujyi zimeze neza zakorewe igenzura, byari byagabanyije impanuka ku modoka nini zinjira mu mujyi wa Gisenyi, kuko zibanza guhagarara.

    source : https://ift.tt/3zQ1Aub

  • Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva sinanabyemera – Bulldogg mu kiniga kinshi yasezeye kuri Jay Polly #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bulldogg mu muziki nyarwanda, yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga ko Jay Polly yazize atari byo ndetse ko azabihakana kugeza ku munsi wa nyuma w’ubizima bwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo Jay Polly witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu irimbi rya Rusoro.

    Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima aho yari agejejwe ari indembe akuwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

    Icyo gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri iyi gereza kuko yayinyweye ari kumwe n’abandi babiri.

    Bulldogg basangiye akabisi n’agahiye, ubwo umurambo we wari ugejejwe ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe, yatangaje ko ibintu atamubwiye akiri muzima atabimubwira yapfuye, gusa ngo yari nk’umuvandimwe we kuko basingiye akabisi n’agahiye.

    Ati 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabimubwira wenda aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima njyewe na we ntabwo byari ubushuti gusa, twari nk’abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti 'tuzabikora, twavukiye mu miryango idakize, yari imiryango iraho ngaho bya hafi aho.’ Tugasunikana, nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera ko gufata umuvugandimwe, umuntu wasangiye ibyo mwari mufite, ukabona umushyize mu ni agahinda gakomeye.'

    Bulldogg kandi yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga yazize atari byo ndetse ko azabihagararaho kugeza ku munsi wa nyuma na we yitabye Imana.

    Ati 'Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by’ubugoryi ni ibintu by’ubufu.'

    Uyu muraperi umwe mubatangije itsinda rya Tuff Gang na Jay Polly bari kumwe na Green P, yasabye abagore babyaranye(Nirere Afsa na Shariffa) guhuza abana be bakamenyana kandi bakabitaho nk’uko se yabitagaho, bakabumvisha indirimbo za se, bakabereka ibiganiro yagiye akora kugira no bazakurane umutima ukomeye nk’uwa se.

    Bulldogg ntiyemera ibivugwa ko ari byo Jay Polly yazize

    Yasabye ababyeyi b’aba bakobwa babiri ba Jay Polly ko bazabitaho nk’uko se yabikoraga

    Jya Polly ku munsi w’ejo yarashyinguwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyo-yazize-n-aho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-sinanabyemera-bulldogg-mu-kiniga-kinshi-yasezeye-kuri-jay-polly