Blog

  • Byinshi ku mukinnyi w’Umufaransa witabye Imana amaze imyaka 39 muri koma #rwanda #RwOT

    Jean Pierere Adams umufaransa wakiniye Paris Saint Germain yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma.

    Tariki ya 17 Werurwe 1982 nibwo uyu mukinnyi yajyanywe mu bitaro bya Édouard Herriot Hospital mu mujyi wa Lyon kubagwa imvune yo mu ivi.

    Kubera amakosa y’umuganga wamuteye ikinya atari agenewe, umubiri wanze gukanguka ajya muri koma akaba yitabye Imana afite imyaka 73.

    Adams yabazwe n’umuganga wimenyerezaga(trainee doctor), nyuma yaje gutangaza ko akazi yahawe kari karenze ubushobozi bwe byatumye akora amakosa yatumye ubwonko bwa Adams bwangirika n’umutima ugahagarara.

    Mu myaka yo mu 1990 nibwo aba baganga babaze Adams bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse bacibwa n’amande y’Amayero 750.

    Nyuma y’amezi 15 Adams yaje kuvunwa muri ibi bitaro ajya iwe mu rugo, aho yitabwagaho n’umugore we Bernadette. Uretse kuba abantu barabonaga ko ahumeka nta kindi gice cy’umubiri we cyakoraga.

    Adams akaba asize umugore n’abana babiri babyaranye(Laurent (yavutse 1969) na Frédéric (wavutse 1976)), n’abo bakaba bari baramaze kubyara, bivuze ko yari afite n’abuzukuru.

    Jean Pierere Adams yavukiye muri Senegal, yari myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Bufaransa nka Nice yakiniye imikino 126 ayitsindira ibitego 15, Paris Saint Germain mu mikino 41 yayitsindiye igitego 1, yakiniye kandi amakipe arimo Nimes, Mulhouse na Chalon zose zo mu bufaransa.

    Aya makipe yanyuzemo yaba Nice, Nimes na PSG, bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu myugariro bahamya ko yabafashije byinshi, bakaba bihanganishije umuryango we.

    Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1972-76, yayikiniye imikino 22 nta gitego yigeze ayitsindira.

    Yavutse mu 1948, ku myaka 10 yavuye Dakar muri Senegal yerekeza mu Majyaruguru yo hagati mu Bufaransa muri Komine ya Montargis baba muri Loiret department ari kumwe na nyirakuru wasengeraga muri Kiliziya Gatolika, yaje kumutwara mu ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa Saint-Louis de Montargis, Adams nyuma y’igihe gito bageze mu Bufaransa yaje kubona ababyeyi b’abafaransa bemeye kumurera(adopt).

    Adam Jean Pierre yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-ku-mukinnyi-w-umufaransa-witabye-imana-amaze-imyaka-39-muri-koma

  • U Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zitajyanye n’igihe mu 2050 – #rwanda #RwOT

    Ibi byuzuzanya neza n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho muri Nyakanga 2020 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2050.

    Umuyobozi wa RHA, Vincent Rwigamba, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hazajya hubakwa nibura inzu zo guturamo zingana na 150.000 buri mwaka, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Rwigamba yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo umwaka wa 2050 uzagere abantu babasha kubona inzu zigezweho zo guturamo kandi ku giciro gito, haba mu mujyi wa Kigali, mu mijyi itatu igaragiye Kigali ndetse n’indi umunani yashyizweho izawunganira.

    Iyo mijyi itatu ni Muhanga, Bugesera na Rwamagana, naho imijyi umunani izunganira Kigali ni Huye, Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

    Yagize ati “Gahunda ihari ku gukuraho inzu zitajyanye n’igihe ni ukuyihuza na gahunda yo gushyiraho amazu akwiranye n’ubushobozi bw’abantu kandi agezweho.”

    “Umuntu ufite ubutaka ariko adafite ubushobozi buhagije bwo kubwubakamo inzu igezweho, azajya abuha ubishoboye yubakemo inzu ijyanye n’igihe ubundi ahabwe aho gutura. Bivuze ko uwubaka azabona ubutaka ku buntu n’undi nawe abone aho gutura heza. Rero ni magirirane.”

    Yakomeje avuga ko intego ihari ari ukugabanya imiturire itajyanye n’igihe, ikava kuri 63% iriho ubu ikagera kuri 0% mu 2050 binyuze mu kugenda hagabanywa 20% buri myaka irindwi ndetse harebwa ko abantu babona aho gutura hagezweho kandi hahendutse, cyane ko benshi mu batuye umujyi wa Kigali ari ababayeho ubuzima buciriritse.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko 54% by’abatuye Umujyi wa Kigali binjiza amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 38 Frw n’ibihumbi 227 Frw ku kwezi ndetse abagera kuri 13% bakaba binjiza ari munsi y’ibihumbi 38 Frw ku kwezi.

    Abafite ubushobozi buringaniye muri Kigali bangana na 21% binjiza hagati y’ibihumbi 227 Frw na 684 Frw ku kwezi. Akenshi usanga inzu zigezweho zubakwa ziba zishobora kugurwa n’abinjiza arenze ibihumbi 684 Frw ku kwezi.

    Biteganyijwe ko inzu zitajyanye n’igihe zizava kuri 63% zikagera kuri 0% mu 2050

    u Rwanda rufite intego y’uko mu 2050 hazaba hariho inzu zijyanye n’igihe gusa

    source : https://ift.tt/3yL4bUM

  • Icyizere kuri Raporo isabira RDC kwinjira muri EAC – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo aba baminisitiri ba EAC bazaterana bagasuzuma bwa nyuma raporo bakabona kuyemeza bityo RDC igahabwa ikaze muri uyu muryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi na Sudan y’Epfo.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Peter Mathuki, mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko kwakira RDC muri uyu muryango bigeze kure ndetse raporo itegerejwe gusuzumwa n’Akanama k’Abaminisitiri.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye New Times ko uretse kuba iyo raporo yarakozwe ariko inatanga icyizere.

    Ati “Yego raporo irateguye kandi itanga icyizere. Vuba abagize Akanama k’Abaminisitiri bazahura kugira ngo bemeze iyo raporo hanyuma bayohereze ku bakuru b’ibihugu abe aribo babyemeza.”

    Yakomeje agira ati “Inama izaterana muri uku kwezi ku itariki izemezwa n’ibihugu binyamuryango.”

    Inama y’uyu muryango yo ku wa 27 Gashyantare, niyo yasuzumye ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kwinjira muri EAC ndetse kuva ubwo hatangiye gukorwa raporo isuzuma niba koko iki gihugu cyujuje ibisabwa.

    Itsinda rigizwe n’impuguke eshatu zo muri buri gihugu kinyamuryango n’abandi bantu babiri batanzwe n’icyo gihugu gisaba kwinjira mu muryango batangiye gukora ubushakashatsi bwo kugenzura niba koko RDC yahabwa ikaze muri EAC.

    Mu byagenzuwe n’iryo tsinda harimo imiterere y’iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bagenzura ibijyanye n’ubukungu bwacyo, amategeko mpuzamahanga kigenderaho ndetse n’ay’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bigenga amasezerano ashyiraho muri EAC.

    Muri ayo masezerano ashyiraho EAC ateganya ko kugira ngo igihugu gishya cyakirwe mu muryango kigomba kwemera amahame uyu muryango ugenderaho arimo imiyoborere myiza, demokarasi, amategeko, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera no gutanga imisanzu isabwa mu kongerera ubushobozi akarere.

    Ikindi kigenderwaho mu kwemerera igihugu kwinjira muri EAC harimo aho giherereye cyane ko kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’ibihugu byose bibarizwa muri uyu muryango.

    Urugaga rw’Abacuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Business Council, EABC) rugira inama ubuyobozi bw’uyu muryango guha ikaze RDC kuko ari igihugu gifite isoko rinini ku bikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse muri uyu muryango.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda.
    Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza amahirwe y’ubucuruzi muri RDC, yagaragaje ko ibicuruzwa bivanwa muri iki gihugu mu 2019 byari bihagaze agaciro ka miliyari 6,6$.

    Muri uwo mwaka ibyo aka karere kohereje muri RDC byari bifite agaciro ka miliyoni 855,4$.

    Kugeza ubu u Bushinwa nicyo gihugu gikora ubucuruzi na EAC kuko ibivanwa mu karere byoherezwayo byihariye 31,2% mu gihe ibyoherezwa muri RDC ari 11,5%.

    Ku rundi ruhande kandi RDC igiye kuruta mu bunini ibihugu binyamuryango bya EAC byose hamwe ubiteranyije. Ni igihugu kandi gikungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro.

    Prof Nshuti Manasseh yashimangiye ko hari icyizere ko RDC igiye kwakirwa muri EAC

    source : https://ift.tt/2YtYzlj

  • Agahinda k’umwana wabeshywe akazi ko mu rugo i Kigali agaterwa inda – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa kuri ubu ufite umwana ukiri muto ni umwe muri benshi babyaye batarageza imyaka y’ubukure kuko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, aza gushukwa n’undi muntu ngo amubwira ko i Kigali haba hari akazi kamuhindurira ubuzima.

    Mu kujyayo yahuriyeyo n’uruva gusenya kuko uwari wamuhamagaye amwizeza akazi yamugezeho abanza kumusambanya mbere yuko akamushakira.

    Ati “ Banteye inda mfite imyaka 16 nayitewe n’umuntu wari wandangiye akazi i Kigali yari umuhungu nari nziko aho yakandangiye ariho ngenda njya ngeze i Kigali abanza kundarana nyuma anjyana mu kazi ambwira kubabeshya ko naraye kwa mukuru wanjye.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nyuma yo kumurarana yagiye aho yamurangiye akazi atangira gukora nyuma y’amezi abiri aza kwirukanwa kuko ngo ibimenyetso by’uko atwite byari bitangiye kugaragara.

    Ati “ Nyuma naje kwisanga ntwite mbimubwiye aranyihakana ngo si we utera inda wenyine, nyuma rero nasubiye mu rugo baranyirukana njya kwa mukecuru wanjye i Karongi mbyariraro ubu nagarutse mu rugo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko uwamuteye inda yamureze kuri RIB y’i Karongi ariko ngo ubwo yakurikiranaga bamubwiye ko bataramubona, yasabye Leta kumufasha akabona ubutabera uwo muntu agahanwa ngo kuko yamuhohoteye bikanamugiraho ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kubyara atari yabiteganyijwe.

    Kuri ubu uyu mukobwa ari mu bandi bakiri bato 40 babyariye iwabo baherutse kwigishwa imashini n’umushinga APV akaba yaranayihawe kugira ngo atangire kuyikoresha yiteza imbere.


    source : https://ift.tt/3yPZPMd

  • Safari wanize DASSO yaburanye avuga ko yirwanagaho asabirwa gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Safari George umaze iminsi yaramamaye kubera ariya mashusho amugaragaza yanigiye hasi umukozi wa DASSO hafi kumuheza umwuka, nubwo hari amakuru yigeze kuvugwa ko yarekuwe ariko si ko bimeze ahubwo acumbikiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyagatare.

    Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego cye aho aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukubita ndetse no kubangamira inzego za Leta.

    Uyu munsi bwamugejeje imbere y’Inteko y’Urukiko rwa Nyagatare busobanura ikirego cyabwo aho bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko uriya mworozi yafungwa by’agateganyo iminsi 30.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Safari-wanize-DASSO-yaburanye-avuga-ko-yirwanagaho-asabirwa-gufungwa-iminsi-30

  • Ariko Mwebweho(Twebweho): Menya impamvu ab’Imana batandukanye n’abisi #rwanda #RwOT

    'Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.' Abalewi18:26

    Ijambo ry’Imana uhereye mu isezerano rya kera ryerekana ko Imana iduhamagara igambiriye kudutandukanya mu myifatire n’abantu bo mu gihe cyacu. Niyo mpamvu uko tubonye uburyo tuzafatanya kureba iri jambo ritangizwa na (M/TWEBWEHO) mu amasezerano yombi, nk’uko bigaragara mu kinyarwanda ko ribwira abantu ryamaze gutandukanya n’abandi ribashakaho imbuto zitandukanye nabo.

    Mbese ujya wibuka ko wahamagariwe gusa na Yesu utahamagariwe gusa n’abandi Mfasha tubaze ibyanditswe dushake igisubizo. Yesu yaragize ati: 'Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.' Yohana 17:16

    Imana yasobanuriye Abisirayeli neza ko impamvu yambuye igihugu bene cyo ikakibaha ari uko bakoze ibizira byinshi mu maso yayo, bityo ibasaba kwitandukanya n’ayo mahanga kuko gukora ibyo yakoraga byari buzatume nabo ibaca kandi koko niko byagenze.

    Aho twasomye basabwe kwitondera amategeko y’Imana ndetse n’amateka yayo akubiyemo ibyo byemezo yagiye ifata mu gihe cyatambutse. Mbese wowe ubayeho ubuzima bwitondera ibyo Imana yavuze ? (mu kazi, mu ishuri, mu murimo wayo, etc…)

    Isuzume urebe niba ufite itandukaniro n’abadakijijwe kuko niko ijambo ry’Imana ribidusaba kandi rikabidushoboza kubwo kuryitondera kuko Yesu yaragize ati: 'Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.' Yohana 17:16

    Source:Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ariko-Mwebweho-Twebweho-Menya-impamvu-ab-Imana-batandukanye-n-abisi.html

  • India: abana babakobwa bagaragaye mumuhango wogusaba imvura bambaye ubusa. #rwanda #RwOT

    Abakobwa bakiri bato mu Buhindi bambuwe imyenda bakoreshwa urugendo bambaye ubusa , kimwe mu bigize imihangi yo gusaba imvura mu karere kamwe ko muri ico gihugu. Ibi byabereye mugace karanzwemo n'izuba co mu karere ka Bundelkhand kari mu ntara ya Madhya Pradesh. Amavideo yahanahanywe cane ku mbuga nkoranyambaga  yerekana abakobwa batambagira mumihanda bambaye ubusa bafite n'ibibando […]

    The post India: abana babakobwa bagaragaye mumuhango wogusaba imvura bambaye ubusa. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/07/india-abana-babakobwa-bagaragaye-mumuhango-wogusaba-imvura-bambaye-ubusa/

  • Abatalibani bemereye Abagore n'Abagabo kwiga bari hamwe #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo mu mashuri ya Kaminuza muri Afuganistani basubiye mu mashuri nyuma y'aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi. Mu mashuri amwe n'amwe, ab'igitsina gore batandukanijwe n'ab'igitsina gabo hakoreshejwe ibitambaro binini cyangwa ibibaho.

    Ibibera mu makaminuza n'ayandi mashuri muri Afuganistani, nkuko VOA ibitangaza,  birimo gukurikiranirwa hafi n'ibihugu by'ibihanganjye. Ni nka kimwe mu bimenyetso bizerekana by'ukuri iby'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abagore muri iki gihe Abatalibani bagarutse ku butegetsi.

    Bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi byavuze ko ugutanga imfashanyo no kwemera ubutegetsi bw'Abatalibani bizashingira ku buryo bayobora igihugu, harimo n'uko bafata abakobwa n'abagore.

    Igihe Abatalibani bari ku butegetsi kuva mu 1996 gushyika muri 2001, iryo shyaka ryakumiriye abakobwa, babuzwa kujya mu mashuri, abagore na bo babuzwa kujya muri kaminuza no gukora.

    Ntibyamenyekanye nimba Abatalibani ari bo bategetse ko amashuri agabanywa mo kabiri. Abigisha batari bake bavuze ko batazi neza amategeko Abatalibani bazabaha, nyuma y'ibyumweru bitatu bigaruriye ubutegetsi. (VOA)

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abatalibani-bemereye-abagore-nabagabo-kwiga-bari-hamwe/

  • Gisagara: Ndayisenga Vianney arashimirwa nyuma yo koroza inka abasaga 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza
    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza

    Ndayisenga w’imyaka 60, mu bo yoroza hari abo agabira mu buryo bw’inka y’akaguru, ni ukuvuga ko abaha inka y’imbyeyi ikababyarira, yamara gucutsa akayiha undi akayibangurira hanyuma na we yamara gucutsa iyo yamubyariye akayimusubiza, akayiha undi abona ko ayikeneye cyane.

    Ngo hari n’abo aha ibimasa cyangwa inyana, hanyuma ariko bo bakazamwitura. N’ubwo atibuka neza abo yamaze koroza bose, avuga ko abo abasha kwibuka ari 32, uwa mbere yamworoje afite imyaka 32.

    Abo aha inka ngo ni abo aba abona bayihawe babasha kwikura mu bukene, ariko hakabamo n’abaturanyi inka zimucika zajya mu kwabo bakamuca amafaranga menshi y’ubwone.

    Ati “Umuntu ufite amahane gutyo, iyo na we yoroye hanyuma na we zikamucika zikonera abaturanyi abasha kubona ko abamwoneshereje bitari nkana, hanyuma agatuza, akiga kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gutanga imbabazi”.

    Umuco wo kugabira abandi ngo awukomora kuri se witwaga Sylvestre Nyabyenda na we wakundaga koroza abaturanyi, avuga ko na we izo yoroye zikomoka ku zo yagabiwe n’abatware.

    Ku bwo koroza abandi, wasangaga haba i Butare yabanje gutura, ndetse no muri Komini Ngenda (Bugesera) yaje kwimukira, hari abamwirahira bagira bati “Yampayinka Nyabyenda” abandi bati “Yampayinka Sylvestre.”

    Uyu muco yawufahse kuko ngo yasanze urukundo se yagiye abiba rwaramubyariye ubucuti bukomeye, byatumaga aho yageraga hose bamwakiriza yombi bavuga bati “uyu ni mwene Nyabyenda!”

    N’ubwo nta muvandimwe akigira muri Ngenda, inshuti ahagira ni nyinshi kandi zikomoka ku kubana neza kwa se, ku buryo ajya afata igihe akajya kubasura cyangwa bakanavugana kuri telefone.

    Kuri ubu mu rugo kwa Ndayisenga hari inka 4. Mu mwaka ushize wa 2020 yagize ibyago apfusha izigera ku icyenda mu gihe cy’amezi atatu gusa, nyuma y’uko abaveterineri bagiye bagerageza kuzivura ntibigire icyo bitanga. Ibi ariko ntibimuca intege kuko avuga ko azakomeza koroza ababikeneye, akaba yizeye ko abo yagabiye na bo bazamwibuka bakamushumbusha.

    N’abana be yagiye abaha, ku buryo umutoya w’imyaka 23 ubu na we yoroye izigera muri esheshatu, kandi na we kimwe na se amaze koroza abantu babiri.

    Ndayisenga yivugira ko gutanga inka atabiterwa n’uko ari umukire, kuko na we yibonamo umukene, n’ikimenyimenyi hari abajya bamuseka kwirirwa atanga inka nk’aho yazigurishije agakuramo amafaranga, ariko umuco wo gutanga awukomeyeho.

    Igituma anawukomeraho kurusha, ni uko no kuba yarabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera abo yagiye agirira neza akabaha inka, ari na bo bamurwanyeho ntiyicwe.

    Kubera ko inka atunze ari izikomoka ku nyarwanda yagiye ateza intanga z’inzugu, aho bigeze yifuza na we uwamworoza inka y’inzungu yuzuye.

    Ati “N’ubwo yaba imwe nayitaho uko nshoboye, kandi n’ubundi inkundiye sinayihererana, kuko izayikomokaho nazihaho n’abandi.”

    Abo uwo musaza yagabiye baramushima cyane, bakavuga ko ari umusaza mwiza, ubanira neza abaturanyi.

    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga
    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga

    Uwitwa Gerard Macumi w’imyaka 37, amaze ibyumweru bibiri na we amuhaye inyana, kandi ngo yigeze kugabira na se, n’ubwo nta yiyikomokaho bagifite, na se akaba yarapfuye.

    Agira ati “Usanga aho uciye hose abantu bavuga ngo yampaye inka Vianney. Nabonye icyivugo ku bw’uno musaza. Aho nteraniye n’abandi bagabo nyine ujya kumva ukumva nanjye ndivuze da! Nti yampaye inka Vianney”.

    Aloysie Mukangango w’imyaka 84, na we ati “Natwe inka yarayiduhaye ku mugaragaro, rwose inka iransindagiza, n’ubwo itabayeho yangiriye akamaro. N’ubu nanjye ndamwirahira.”

    Inka yabahaye ngo barayoroye, ariko aza kwisanga ari wenyine usigaye muri Ntuyenabi kuko n’umugabo we yapfuye, maze arayigurisha ni uko abansha kubaka indi nzu ubu arimo.


    source : https://ift.tt/3zQFTu3

  • Polisi igiye gusubukura gahunda yo gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko ku bufatanye bwa Polisi n'ikigo Irembo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha ku bifuza gukora ibyo bizamini. Bakiyandisha bakoresheje *909# cyangwa banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw hanyuma bagakurikiza amabwiriza, kwiyandikisha kandi uhitamo igihe ushaka kuzakorera ikizamini kuko bizakomeza.

    Abiyandikisha bose bazakora hakurikijwe urutonde rw'uko biyandikishije aha ni naho CP John Bosco Kabera yaboneyeho gusaba abiyandikisha kwirinda umuvundo kuko uri mu bituma batabasha kwiyandikisha vuba.

    Yagize ati” Abantu barabyibuka ko serivisi yo kwiyandikisha yigeze kugira ikibazo biturutse ku ikoranabuhanga ndetse nyuma yaho habaye gahunda ya guma mu rugo. Ibi byose byakomye mu nkokora gahunda twari twaratangiye yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko kuri ubu imirongo irafunguye abantu bakwiyandikisha ku buryo mu ntagiriro z'ukwezi gutaha bazatangira gukora ibizamini. Ariko turakangurira abantu kwiyandikisha bitonze mu rwego rwo kwirinda umuvundo kuko iyo babyiganira muri serivisi zo kwiyandikisha nibwo wumva bavuga ko barimo kubikora bikanga.”

    CP Kabera yakomeje asubiza abagiye bagaragaza impungenge z'uko impushya zabo zarengeje igihe cyane cyane impushya z'agateganyo. Yababwiye ko icyo kibazo Polisi y'u Rwanda ikizi kandi izafasha bene abo bantu.

    Ati” Kubera ibihe twagiye tunyuramo byo kurwanya COVID-19 hari abatarabonye uko bakora ibizamini ndetse ntibanabona uko bongeresha impushya zabo cyane cyane iz'agateganyo, hari ujya kwiyandikisha ikoranabuhanga rikagaragaza ko uruhushya rwe rwarengeje igihe ntirugaragare mu ikoranabuhanga. Abo bantu ubu bahawe amahirwe yo kuzakora ibizamini,bazafashwa bakore.”

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza amategeko n'amabwiriza yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka n'amande bya hato na hato. Yavuze ko guhera mu kwezi gutaha k'Ukwakira Polisi y'u Rwanda izatangiza ikoranabuhanga rya za Camera nshya zizajya zandikira amande abantu barenze ku mabwiriza yo mu muhanda cyane cyane mu masangano y'imihanda ahari amatara (Traffic Right cg Feux Rouge).

    Yagize ati “Hari abantu usanga bafite ingeso yo kutita kuri ariya matara, utwaye ikinyabiziga agacunga ku jisho umupolisi akambuka atabyemerewe, hari abakandagira mu murongo munini ubanziriza ya mirongo abanyamaguru bambukiramo, (Zebra Crossing) ndetse n'abasanga abagenzi muri iyo mirongo, abagenda bavugira kuri telefoni ndetse hari na bamwe mu bashoferi batambara imikandara yabugenewe. Abo bose bazagira ibyago byo kwandikirwa amande na za Camera nshya zigiye gushyirwa ku mihanda.”

    Muri iki kiganiro, Commissioner of Police John Bosco Kabera yibukije abantu ko icyorezo cya COVID-19 kitararangira abakangurira kurushaho kubahiriza amabwiriza yo ku kirinda. Yagarutse ku bantu barimo kwitabira serivisi za Sports nko kureba imikino muri sitade ndetse n'abajya mu bigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri.

    Yasabye abatanga serivisi ziheruka gufungurwa nko koga muri pisine, imyitozo ngororamubiri (Gym) n'izindi siporo kujya bagenzura ko abakiriya babo barimo kubahiriza amabwiriza Minisiteri ya siporo yatanze, bakabikora badategereje ko inzego zitandukanye zirimo na Polisi ko baza kubigenzura kuko uwo bizagaragara ko abakiriya be babirenzeho azabihanirwa.

    CP Kabera yavuze ko byose biri mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakomeza gukwirakwira bika byatuma hafatwa ibyemezo bikomeye nk'ibyo abantu baherutse kuvamo birimo gahunda ya Guma mu Rugo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-igiye-gusubukura-gahunda-yo-gukora-ibizamini-byo-kubona-impushya-zo