Blog

  • Shebuja yarashwe urufaya rw’amasasu yumva: Ubuhamya bw’uwarokoye Gitifu Nsengiyumva igitero cya FLN – #rwanda #RwOT

    Ni ibitero byaguyemo bamwe, abandi barakomereka ndetse imitungo ya benshi irasahurwa, indi irangizwa.

    Iyo bamwe mu babaye muri ibi bihe babara inkuru y’ayo majoro y’umwijima, wumva babyibuka nk’iby’ejo hashize.

    Mulindangabo Callixte ni umwe mu biboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN ya Rusesabagina mu gitero cyagabwe i Nyabimata.

    IGIHE yaganiriye kuri ubwo buhamya bwe, n’uko yaraye ijoro akanuye kubera icyo gitero, iyo aganiraho ubona yaganjwe n’amarangamutima ndetse amarira agasa n’amuzenze mu maso ariko akihagararaho bimwe bya kigabo agashinyiriza.

    Mulindangabo w’imyaka 27 yavukiye mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, aranahakurira.

    Yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyabimata atari inkuru mbarirano kuko hari ibyo yiboneshereje amaso ye kuko abarwanyi bamugezeho, ubwo bateraga urugo rwa Nsengiyumva Vincent wari Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, aho yakoraga.

    Yagize ati “Hari mu masaha ya Tanu zishyira saa Sita z’ijoro. Izo nterahamwe ziza zahereye ku gasantere twari duturanye, babanza binjira ahantu hari akabari, basanzemo umusore warimo arya ananywa bamubaza kwa gitifu, yanga kuhababwira. Yababwiye ati ’niba muri ingabo zacu, ntimwayoberwa aho umuyobozi atuye’. Bahise bamurasa amasasu abiri.’’

    Nyuma y’ayo masasu abiri, umwe mu baturanyi b’aho byabereye yahise ahamagara Gitifu Nsengiyumva, amubwira ko umutekano utameze neza hari abantu bari kurasana.

    Ati “Akimara kubyumva yahise abaza niba ari ayo masasu abiri yumvise. We yarayumvise ariko njye nari ndi mu bitotsi, sinabyumvise.’’

    Nk’umuyobozi wagombaga kumenya uko umutekano wifashe yagerageje gusohoka ngo ajye kureba uko bimeze, akigera mu ruganiriro ahita asanga urugo rwe rwagoswe n’abarwanyi benshi.

    Mulindangabo avuga ko Gitifu Nsengiyumva akigerageza gufungura umuryango wo kuri salon, yumvise abantu bakomanze.

    Ati “Barakomanze baramubwira ngo ‘ugurura’, aho nari maze gukanguka. Atarasohoka, akuyeho irido, abona ni abasirikare. Umutima waramukubise, yibaza abasirikare bari kurasa abantu bakaba bari kumukomangira ayo masaha. Yasubiye inyuma ajya mu cyumba, batangira kumurasa banyujije amasasu mu birahure, barashe amasasu menshi. Mu kumurasa hari isasu ryamufashe ku mutwe (mu irugu) yikubita imbere y’icyumba, arikurura yinjira mu cyumba ajya munsi y’igitanda.’’

    Nyuma yo kumva ko yaguye hasi, ba barwanyi banyuze inyuma kuko umuryango wo kuri salon urebana n’uwo mu gikari, na ho batangira kuharasira.

    Ati “Babikoze nk’aho bari bahazi, bahita bajya ku cyumba cye nabwo bararasa.’’

    Imodoka yatwitswe yari ku idirishya ry’icyumba Mulindangabo yararagamo

    Abo barwanyi ba FLN ubwo bateraga urugo rwa Gitifu Nsengiyumva, basize banatwitse imodoka ye yari iparitse hafi aho.

    Iyo abara iyo nkuru, Mulindangabo avuga ko icyumba yarimo kitarashweho kuko imbere yacyo ariho hari haparitse imodoka.

    Ati “Nasengaga Imana ngo ntibice urugi binjire. Muri kwa gushakisha bagiye inyuma ku rindi dirishya bakajya barasa, amasasu akanyura hejuru yanjye aho nari ndyamye.’’

    Muri icyo gihe imodoka yari yatwitswe, humvikanaga urusaku rw’amahoni, n’urwa moteri n’amapine bituragurika.

    Bitewe no kwiyongera k’ubushyuhe, irido yarahiye, umuriro ufata igisenge n’itara ryo hanze rirashya.

    Mulindangabo avuga ko muri ako kanya aribwo yatekereje kujya mu cyumba cya Nsengiyumva Vincent.

    Ati “Sinari nzi ko bamurashe, ndi mu nzira njya mu cyumba cye ni bwo nabonaga aho amasasu yanyuze, amajerekani yamenetse. Naciye muri salon bari kurasa, byasaga no kwiheba. Numvaga aho guhira mu nzu bankubita urusasu ngapfa.’’

    Ubwo yageraga mu cyumba cye, yakoze ku gitanda aramubura, yigira inama yo kureba munsi yacyo, asanga ariho yihishe.

    Imodoka ya Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018. Yari iparitse hafi y’idirishya ry’aho Mulindangabo yararaga

    Uko yatekereje gucikisha shebuja

    Iyo abara inkuru avuga ko akimara kumugeraho no kubona ko yakomeretse yahise yihutira gushaka uko bava mu nzu bagacika.

    Mulindangabo yarungurutse hanze aho abo barwanyi bari, abona nta bahari ahubwo arabukwa akana ko mu baturanyi kavomaga.

    Yibwiye ko izo nyeshyamba zagiye kuko hari umwana wo mu baturanyi wavomaga amazi.

    Ati “Umwana bari bamwihoreye, abantu benshi bahuruye ariko umuntu witwa ko ari mukuru baramuziraga. Bari bagihari.’’

    Yagiye yomboka agera muri salon, abona ku irembo bahari ariko mu gikari nta muntu uhacaracara.

    Ati “Namufashe akaboko mukura munsi y’igitanda, abanza kugira ngo n’uje kumwica. Yarambwiye ngo ’bandashe’, ntacyo narengejeho. Nari mfite imfunguzo zikingura hose n’agatelefoni gato. Urwo mu gikari nari nduzi. Namufashe mu maboko, turagenda, ngeze ku muryango mbanza gutuza. Nkata selire rimwe ndatuza, nyuma y’amasegonda atanu ndongera ndakata.’’

    Mulindangabo yavuze ko atari azi neza aho Gitifu Nsengiyumva yarashwe, ariko agisohoka bahise bamanukana n’igihunga cyinshi banyura ahari escalier munsi y’urugo bari batuyemo.

    Muri uko kugenda, uyu musore yabanzaga kuneka inzira bagiye kunyuramo ko itekanye kugira ngo babone kugenda.

    Ati “Nyuma yo kumara umwanya yatangiye gukonja, natangiye gushaka uko mugeza kwa muganga. Hari hamaze kuba nka saa Saba. Nagiye ku rugo rw’umuturanyi, ndakomanga ntibanyikiriza, baranyihorera.’’

    Yahise ahava, ajya ku muyobozi ushinzwe umutekano, asanga hari umugore we, anamubwira ikibazo cyabayeho, bamwemerera kumufasha.

    Mulindangabo n’abo bantu batatu ni bo bafatanyije ngo bajyane Gitifu Nsengiyumva kwa muganga.

    Bageze kwa muganga, yabanje kubura umuganga umwakira kuko hari ubwoba.

    Ati “Ibitaro byarimo abarwayi gusa, abarwaza bahunze. Namaze iminota nk’itatu nabuze umuganga ariko nza kubona arizanye. Aho ntacyo bari kumufasha, ahubwo bamuhamagariye imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Munini.’’

    Ari aho ku bitaro ni bwo yahamagaye Polisi ayibwira ko batewe bakeneye ubufasha. Nyuma y’iminota nka 25 ni bwo yabonye imodoka iherekejwe n’abasirikare, we akomezanya n’umurwayi we.

    Yavuze ko akiri mu bitaro yabonaga inkomere nyinshi zihajyanwa kuko benshi bari bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

    Ati “Mu bo bazanye harimo Chairman wa FPR akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Ruhinga. Bamuzanye bamurashe, hari nka saa Munani zishyira saa Cyenda.’’

    Mulindangabo yageze ku Munini akomeza kubona umurwayi we akomeje kuremba. Yasabye gufashwa bamuha imbangukiragutabara n’umuganga bajyana.

    Ati “Transferts bazindikaga nagiye. Twahise tujya CHUB, baramwakira. Baramuvura. Sinahatinze, nahise njya kureba ibyangombwa bye mu rugo.’’

    Icyo gihe yasanze mu rugo basahuye ibintu byinshi birimo Televiziyo, telefoni, imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

    Mulindangabo avuga ko yifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo mu guhana abagize uruhare mu bitero byahungabanyije abatuye i Nyabimata n’igihugu muri rusange.

    Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byabereye ku butaka bw’u Rwanda , na Nyabimata irimo.

    Mulindangabo Callixte yiboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN bagabye igitero i Nyabimata. Ni we wagize uruhare mu gufasha Gitifu Nsengiyumva Vincent wayoboraga Umurenge wa Nyabimata kugera kwa muganga nyuma yo kuraswa urusasu mu mutwe

    Nsengiyumva Vincent yatanze ubuhamya avuga ko yagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN. Byatumye adakomeza gahunda ye y’amasomo, binakoma mu nkokora imishinga y’iterambere

    Muri iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FLN, Umutwe w’Inyeshyamba zishamikiye ku Mpuzamashyirahamwe ya MRCD yashinzwe na Rusesabagina Paul, hangijwe imitungo myinshi, indi irasahurwa muri Nyabimata

    Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3l1L8Rq

  • Biraro yasabye ubufasha ngo WASAC yubahirize inshingano zayo; Umuhumuza uyiyobora “asaba imbabazi” z’amakosa yakozwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Nzeli, PAC yatangiye kumva mu ruhame ibisobanuro by’ibigo bya leta byagaragaweho amakosa mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, WASAC ikaba ari yo yabimburiye ibindi.

    Mu byo Biraro yagaragaje kuri WASAC harimo imikorere idasobanutse byagaragajwe no kuba yaranze gutanga raporo y’umutungo, imyaka ikaba imaze kuba ibiri kuko iki kigo giheruka gutanga raporo mu 2019 nyamara cyarabyibukijwe nk’uko biteganyijwe.

    Yibajije uko WASAC yakubahiriza inshingano zayo zirimo izo gufasha muri gahunda y’igihugu yo kugeza amazi ku baturarwanda bose mu 2024 mu gihe ifite imikorere nk’iyo.

    Mu bindi yagarutseho birimo kuba kugeza ubu amazi agera kuri 37% apfa ubusa nyamara ngo WASAC ngo ikaba itazi kubibara.

    Hari kandi amafaranga agera kuri miliyari 2, 9 Frw WASAC imaze imyaka myinshi itabasha gusobanura inkomoko n’imikoreshereze yayo.

    PAC kandi yagaragarijwe ko hari andi makosa WASAC yakoze ikishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri aho yahawe miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi hagati y’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, Muhakwa Valens, yavuze ko biteye isoni kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asaba Abadepite ubufasha ngo WASAC ikore ibiri mu nshingano zayo.

    Yabajije WASAC impamvu imikorere yabo irimo amabanga bituma raporo zayo ziboneka mu buryo bugoranye kandi ikaba idashaka gukorana n’abandi.

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, yavuze ko mu gihe bakorerwaga igenzura ry’umwaka wa 2018/2019 hari amakosa basanze muri raporo yabo yatewe no kugira abakozi badafite ’logique’ y’imicungire y’umutungo, bituma basaba kwihanganirwa bakazatanga raporo amakosa amaze gukosorwa.

    Yakomeje agira ati “Amakosa turi kurwana na yo ngo tubashe kuyakemura, icyo dusabira imbabazi ni uko tutabashije kuyakemura nk’uko twari twabyiyemeje.”

    WASAC yanenzwe ko hari raporo yimye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ikaba yarayitanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, imyitwarire abadepite bafashe nko gusuzugura urwego.

    Umuhumuza yavuze ko yiteguye kuyakosora kuko yamaze kubona abakozi bashoboye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro asobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yibajije uko WASAC yagira uruhare muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amazi mu gihugu mu gihe ifite imikorere idahwitse

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens (ibumoso), yavuze ko biteye agahinda kuba bitabazwa ngo WAsac ikore ibiri mu nshingano zayo

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele yavuze ko raporo basabwa bazazitanga bitarenze ku ya 10 Nzeri uyu mwaka

    source : https://ift.tt/3tmIZDz

  • Myugariro w’umunyarwanda ukina muri Uganda yavuze ko ashobora gukina mu Rwanda, ni Rayon Sports? Bite muri APR FC? #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda, Kato Samuel yemeje ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuwukina mu Rwanda, ni mu gihe ngo nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports nk’uko byavugwga, APR FC niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana.

    Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntabashe kwitabira ubutumire, yatangaje ko yamaze gutandukana na KCCA yari amazemo imyaka 2.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kato Samuel yavuze ko ashobora kuza gukina mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

    Ati 'KCCA twatandukanye, ubu ndi umukinnyi udafite ikipe. Ndatekereza nsobora gukina mu Rwanda.'

    Hari amakuru yari yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, yasubije muri aya magambo, ati 'nta muntu n’umwe wigeze umvugisha avuye muri iyo kipe.'

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi kandi yavuze ko nta biganiro birabaho hagati ye na APR FC, ariko amakuru avuga ko iyi kipe nyuma yo gutakaza Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy, abakinnyi bazanye basanze batabasimbura, ku buryo uyu mukinnyi ashobora kuza kuziba icyuho cyabo.

    Kato Samuel ahamya ko umwaka utaha ashobora kuzakina mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-ukina-muri-uganda-yavuze-ko-ashobora-gukina-mu-rwanda-ni-rayon-sports-bite-muri-apr-fc

  • Dore ibiribwa 5 bidahenze byagufasha gufata umusatsi wawe neza ukoroha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusatsi ni kimwe mu bintu biri ku mubiri w'umuntu bikundwa na benshi ndetse ntawashidikanya ko ari kimwe mu bintu bituma umuntu agira uburanga bitewe n'uburyo awusokoza.

    Iyo ufite umusatsi woroshye biba bishimishije ariko bikanaca intege iyo ufite umusatsi ukomeye kuko kuwusokoza bigorana cyane, bigatuma ubabara.

    Iyo witegereje usanga bamwe muri bo badasobanukiwe n'ama vitamine bashyira mu musatsi ukoroha ndetse ugasa neza. Dore bimwe mu biribwa bidahenze wakoresha bikagufasha kugira umisatsi wa natirere mwiza.

    Ibyo wifashisha:

    Igi
    Avoka
    Umuneke
    Indimu
    Ubuki
    Dore uko bikoreshwa

    Ufata umuhondo w'igi na avoka nziza ifashe itari amazi ukavanga n'umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya, ugashyiramo n'amazi y'indimu n'ikiyiko cy'ubuki ukabivanga neza.

    Urabanza ugakaraba mu mutwe neza na shampo cyangwa isabune ugahita ufata iyo vitamine ya bya bintu wavanze ukayisiga mu musatsi ukabimarana iminota 45 uri mu casque, waba udafite casque uri mu rugo ukambara isashi nziza idafite akenge na kamwe kugira ngo umwuka wa vitamine udasohoka, ubundi ugafata igitambaro ukagitosa mu mazi y'akazuyazi ukagifungaho hejuru .

    Iyo iminota 45 ishize ukarabamo ukoresheje amazi na shampo cg isabune. Iyi vitamine ushobora kuzajya uyikora nibura rimwe mu kwezi.

    Ikindi kintu gikunda kwica imisatsi igasa nabi ni uko abantu bakunda gusigamo amavuta buri mwanya. Biba byiza iyo usize amavuta mu mutwe umunsi uba wakarabyemo.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibiribwa-5-bidahenze-byagufasha-gufata-umusatsi-wawe-neza-ukoroha/

  • Umuhanzi Rotimi n'umukunzi we Vanessa bagiye kwibaruka imfura yabo[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Vanessa Mdee umuhanzikazi ukomeye mu bigugu byo muri Afurika y'iburasirazuba ufite inkomoko muri Tanzania, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ko atwite. Mu mafoto menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga we n'umukunzi we Rotimi bari mu byishimo byuko benda kwibaruka.Aba bombi kandi bagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru People Magazine aho bavuze ku byishimo bafite kuba bagiye kubyara ndetse n'igihe bazakorera ubukwe.

    Mu magambo ya Vanessa Mdee yagize ati''Ntabwo nabasha gushyira mu magambo ibyuyumviro mfite mu mutima gusa ndishimye cyane kuba Imana yarampaye gusama kuko si abakobwa bose bagira aya mahirwe''.Abajijwe igihe yumva azakorera ubukwe dore ko amaze umwaka yampitswe impeta y'urukundo na Rotumi,Vanessa yasubije ati''Sinkeka ko ubukwe nzabukora vuba aha kuko ubu icyo nshyize imbere ni ukubanza kubyara ubukwe nkazabukora nyuma''.

    Rotimi umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi ukomoka muri Nigeria ariko uba muri Amerika akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto menshi yerekana umukunzi we Vanessa Mdee akuriwe ndetse anahishura ko atwite umuhungu.Yagize ati'Igikomangoma cyiri mu nzira'' ndetse anashimira Vanessa Mdee ko yamuhinduriye ubuzima none akaba agiye no kumugira Papa.

    Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y'aho Vanessa atandukanye na Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rotimi-n-umukunzi-we-vanessa-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo-amafoto

  • Gasabo: Yijunditse Akarere kubwo gucisha umuhanda mu isambu ye, Akarere kati 'wahozeho no kubwa Habyarimana' #rwanda #RwOT

    Hari Umuturage witwa Kabana Grace ukorera ibikorwa by'ubworozi n'ubuhinzi mu mudugudu wa Karekare, akagari ka Indatemwa, mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, usaba kurenganurwa nyuma y'aho akarere gakomeje gukora umuhanda uca mu butaka bwe, nyamara ikibazo afitanye n'akarere kuri uwo muhanda kikiri mu nkiko.

    Ikibazo cy'uwo muhanda kimaze igihe nk'uko bigaragazwa n'inyandiko zo mu nkiko ndetse zinagaragaza ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaciye urubanza ruvuga ko umuryango wa   Kabana Grace wareze akarere ka Gasabo, hari ibyo waregeye bifite ishingiro.

    Gusa umuryango ntiwishimiye imikirize y'urwo rubanza bituma ujurira kugeza magingo aya urwo  rubanza ruri mu bujurire.

    Igisa n'icyababaje umuryango wa Kabana Grace ni uko tariki 4 Nzeri 2021, abaturage b'umurenge wa Rutunga bategetswe gukora umuganda wo gutunganya no kwagura uwo muhanda, amashusho yafashwe  rwihishwa icyo igihe agaragaza abaturage bahagarikiwe n'inzego z'umutekano bari kwagura no gutunganya uwo muhanda.

    Namiyingabo ni umwe mu baturage bakoze uwo muganda yagize ati 'Batubwiraga ko ari mu rwego rwo kugira ngo babone umuhanda wahoze aha ngaha. Noneho bamwe tugakora dufite n'ubwoba turi ese nyiri ubutaka mwamumenyesheje? Akatubwira bati mwebwe nimukore gusa nitwe twabahaye akazi. Imodoka yazanye abasirikare bagera ku 8.'

    Kabana Grace avuga ko yababajwe n'uko habayeho ibikorwa byo gukora uwo muhanda nyamara ikibazo cyari kikiri mu nkiko kuko umuryango we wari wajuririye icyemezo cy'urukiko.

    Kabana ati 'Ni gute ubuyobozi buza mu butaka bw'umuntu bakwiye kukurengera? Noneho hakazamo inzego za gisirikare, hakaza na polisi? Ntibakumenyesheje, ibintu biri mu rukiko. Ibyo bintu njyewe nk'umuturage birampungabanya.'

    Kabana Grace avuga ko ibyo bibazo byose bifite imizi ku kibazo afitanye n'umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Colonel nawe ufite ubutaka akoreramo ubuhinzi n'ubworozi hakurya y'ubw'umuryango wa Grace kandi kubugeramo bisaba guca muri iyo sambu y'umuryango wa Grace.

    Kabana  yakomeje agira ati 'Umuturanyi wacu Colonel Kayumba, nta kibazo twe twari dufitanye nawe, n'ubundi akayira araza akagacamo, n'ubundi ahera iwanjye akarangiria iwanjye, njye sinigeze mwima akayira. Ariko ukurikije ububasha afite n'imbaraga afite  akoresha akarere n'umurenge bakaza bagakora umuhanda  mu butaka bwacu.'

    Mu kiganiro twagiranye n'uwo musikare mukuru yatubwiye ko ntaho ahuriye n'ikorwa ry'uwo muhanda ahubwo ko ahaca nk'uko abandi baturage bahaca, bimwe mu bikubiye muri icyo kiganiro n'uwo musirikare mukuru  twabishyize mu nyandiko uko byakabaye nk'uko twabyumvikanye.

     Col. Kayumba Alex ati 'Njyewe nta hantu mpuriye na biriya bintu, nyuramo nk'uko undi wese anyuramo. Nonese wo kabyara we  mbwira rwose nk'umunyamakuru, icyaha naba mfite kiri hehe nka Kayumba?'

    Umuryango waKabana Grace hari icyo wifuza ngo kuri iki kibazo kimaze imyaka igera mu 10 gikemuke.

    'Nibampe uburenganzira mu butaka bwanjye, ni njye wabuguze ntabwo babunguriye, mu nguzanyoo njyewe nafashe. Nampe amahoro mu bintu byanjye nkore umushinga wanjye ntuje.' Kabana

    Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo buvuga ko mu isambu y'umuryango wa Kabana Grace hahoze umuhanda kuva cyera, icyakora Umwari Pauline uyobora aka karere nawe yemera ko umwanzuro wanyuma ari uw'urukiko.

    Yagize ati 'Umuhanda w'abaturage ni uwa cyera ku gihe cya Habyarimana. Bigeze no kuhaparika amamodoka mu gishanga gihari  ngo ari kumwe na Perezida w'I Burundi. Kuba rero abaturage bawusibura n'ubundi urabafasha bose. Urukiko  rwategetse ko umuhanda ugumaho, utarabyishimiye ni Frank yagiye kurega mu rukiko, we nategeeze icyemezo cy'urukiko.'

    Mu ibaruwa umujyi wa Kigali wandikiye akarere  ka Gasabo muri Gicurasi mu mwaka wa 2018 dufitiye Kopi mu gika cyayo cya 3, umujyi wa Kigali wagaragaje ko ushingiye ku bugenzuzi wakoze wasanze muri ako gace nta muhanda uhateganywa ku gishushanyo mbonera.

     Muri iyo baruwa umujyi wa Kigali wasabaga akarere gukemura icyo kibazo hifashishijwe ibiteganywa n'amategeko mu rwego rwo kwirinda imanza.

    Tariki 22 Mata 2021, akarere ka Gasabo nako kandikiye ibaruwa umuryango wa Kabana Grace uhagarariwe na Nkurunziza Frank kababwira ko batemerewe gufunga uwo muhanda cyangwa kuwushyiramo ibikoresho byabo by'ubworozi.

    Tito DUSABIREMA

    The post Gasabo: Yijunditse Akarere kubwo gucisha umuhanda mu isambu ye, Akarere kati 'wahozeho no kubwa Habyarimana' appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/08/gasabo-yijunditse-akarere-kubwo-gucisha-umuhanda-mu-isambu-ye-akarere-kati-wahozeho-no-kubwa-habyarimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-yijunditse-akarere-kubwo-gucisha-umuhanda-mu-isambu-ye-akarere-kati-wahozeho-no-kubwa-habyarimana

  • Nyagatare : 15 bo mu Itorere 'Dunia Si Yetu’ bafashwe basengera mu gisambu, 20 baratoroka #rwanda #RwOT

    Abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanze abo bantu mu Itorero ryitwa 'Dunia Si yetu’ aba bose kandi baribavuye mu matorero atandukanye bateraniye ahantu mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagali ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

    Muhirwa Johnson umwe mu bafashwe yemeye ko barenze ku mabwiriza ya guverinoma maze asaba imbabazi.

    Ati 'Nahamagaye umwe mu bagize itsinda ambwira ko bateguye isengesho mu isambu. Nagiye yo nifatanya na bagenzi banjye bari baje umwe umwe kugeza igihe umubare w’abasenga wiyongereye ugera kuri 35 nibwo abashinzwe umutekano bahageraga baradufata ariko bamwe mu banyamuryango babashije gutoroka. Twarenze ku mabwiriza bityo ndasaba imbabazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage ko bari gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati 'Abatuye mu Kagari ka Rutaraka bavuze ko hari itsinda ry’abasenga bateraniye mu isambu basenga. Polisi yahise ijya kureba aho abo bateraniye maze ibasha gufata abagera kuri 15 kuko abandi bakibona Polisi ije bahise biruka baracika.'

    Ingabire Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare yabwiye abarenga ku mabwiriza ko gukora ibiterane nk’ibi bibangamira gahunda ya leta yo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Leta yashimangiye ingamba zo gukumira ingaruka mbi ziterwa n’icyorezo cya Covid-19 kandi mwese murazizi tutirengagije ko harimo n’urupfu, nyamara murabyirengagiza mukica amabwiriza nkana kandi bishobora gukwirakwiza icyi cyorezo. Nk’ubu hagize umwe muri mwe waba yaranduye yahita yanduza n’abandi muteraniye hano nabo bakajya kwanduza abandi.

    Ingabire Jeanne yababwiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho na leta mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

    Abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho bigishijwe ibijyanye n’ingaruka za COVID-19 ndetse banatanga amande ateganywa n’ubuyobozi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-15-bo-mu-Itorere-Dunia-Si-Yetu-bafashwe-basengera-mu-gisambu-20-baratoroka

  • Inzira 4 zo gusangiza Yesu abandi #rwanda #RwOT

    Mu gihe abari mu rugendo rw’ubutumwa bwiza cyangwa umurimo w’ubushumba, bashoboraga guhura n’umuntu witeguye kwakira Kristo kandi atarabanje kubonana nabo mbere. Hari ibihe byinshi bikenewe aho imbaraga zawe nk’umwizera mu buzima bw’umuntu zishobora kubakururira mu kwizera kwa Kristo gukiza, mu gihe urimo gukorera hamwe nabo. Guhindura abantu abigishwa ushobora gutekereza ko umuntu agomba kuba umwarimu, umumisiyoneri, cyangwa umuntu wize seminari. Ariko ntutungurwe n’uko guhindura abantu kuba abigishwa ari uburyo bwo kubaho gusa ubaha urukundo, guhumurizwa, no kubatera inkunga aho batuye, aho bakorera, yewe mu mikino!

    Umuvugabutumwa w’icyamamare Billy Graham yagize ati:'Igihe twakoraga ibiterane binini ku bibuga by’umupira w’amaguru no muri za sitade, Umwuka Wera yaramanukaga rwose… Ariko uyu munsi, ndumva ibibaho bitandukanye. Ndabona ibimenyetso byerekana ko Umwuka Wera akora mu bundi buryo bushya. Arimo anyura mu bantu aho bakorera kandi ibyo bikaba binyuze mu mubano abantu bagirana bikabyara umusaruro ukomeye! Barimo kwerekana urukundo rw’Imana ku bari hafi yabo, atari amagambo gusa, ahubwo no mu bikorwa. ' – Billy Graham

    Gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufasha abatizera urugendo rwo mu mwuka, no kubafasha kumenya iby’Umwuka Wera, akenshi bikubiye mu rukurikirane rw’ibyemezo bito bafata biganisha ku kwizera kwabo muri Kristo. Hano, umwanditsi Bill Mowry agaragaza intambwe enye zifatika zo gushiraho ikizere no gusangiza ubutumwa bwiza bwa Yesu abatari bizera.

    1. Umubano: Ndubaka ibiraro bishingiye ku mubano mu kwizera, hanagaruka ku kubaha ubutumwa bwiza.- Bishingiye kuri Matayo 11.

    Nshobora gusengera inshuti yanjye. Nshobora kubakorera mu buryo bufatika. Nkeneye no kwimenyekanisha kuri yo(incuti). Dushobora no guhurira mu bikorwa bisanzwe: Gusangirira ifunguro rya sasita hamwe, gutemberana, gusurana, kwitabira ibirori by’imikino muri kumwe.

    2. Inyungu: Gukururira inshuti z’abatizera muri Kristo Yesu, ntibikwiye kurangwa n’urwango no kutitabwaho, kwizera kurangwa n’ibimenyetso biteye amatsiko kuri bo(Abatizera). Bishingiye ku Byakozwe 17.

    Ngomba kumenya ko ndi umukristo. Nshobora gusaba ko musengera mu gihe cy’ibibazo, cyangwa bikenewe. Nshobora kumubaza, 'Aho ageze mu rugendo rwe rwo mu mwuka? Nshobora kandi kumumenyekanisha ku nshuti yanjye ikijijwe, ikindi ni ukumusangiza inkuru yo kwizera, nk’amasengesho yasubijwe.

    3. Ubushishozi: Ni byiza kumenya niba uwo muntu utizera urimo gufasha hari icyo arimo kuvumbura ku byerekeye Imana, Yesu, Bibiliya, n’ibindi bijyanye no kwizera. Bishingiye kuri Yohana 4.

    Nshobora kubasangiza amateka yanjye yo kwizera (ubuhamya), kubatumira mu matsinda mato. Nshobora kumutumira mu bikorwa bya Noheli. Wamusangiza igitabo kijyanye n’ikibazo gihangayikishije cyangwa ikibazo mwaganiriyeho.

    4. Kwemeza: Izo nshuti ni byiza kugaragaza aho zihagaze ku byerekeye Imana, Yesu, no mu kwizera muri rusange. Bishingiye ku Byakozwe 8.

    Dushobora kuganira byeruye no kuvugisha ukuri kubyo atemeranya najye bijyanye na Kristo, ibyo bikaba nko mu gihe cy’ikiruhuko. Dushobora kwitabira amateraniro turi kumwe. Ikindi ni ukuvuga kubyo mu bitabo tuba twasomeye hamwe.

    Source: www.tyndale.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inzira-4-zo-gusangiza-Yesu-abandi.html

  • Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino Perezida Kagame yarebye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena hatangiye ku mugaragaro igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo, aho imikino y’umunsi wa mbere yanarebwe na Perezida Kagame, by’umwihariko umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi.

    #AfricaVolleyChampionship2021 game between Rwanda and Burundi. pic.twitter.com/pc1dgvcLlY

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 8, 2021

    Umukino w’u Rwanda n’u Burundi wari uteganyijwe gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, waje kwimurwa utangira ahagana mu ma Saa tatu z’ijoro.

    Uyu mukino waje kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze u Burundi amaseti atatu ku busa, aho iya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-15, iya kabiri 25-19 naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-12.

    Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

    Uganda 3-1 Burkina Faso
    Cameroon 3-1 DR Congo
    Ethiopia 3-2 South Sudan
    Mali 3-1 Niger
    Rwanda 3-0 Burundi

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08/09/2021

    10h00:Niger vs RDC
    12h00:Tunisia v Ethiopia
    14h00:Nigeria v S. Sudan
    16h00:Mali v Cameroon
    18h00:Morocco v Tanzania
    20h00:Egypt v Kenya

    Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda n’u Burundi wareba HANO

    source : https://ift.tt/2X8K6ea