Blog

  • Ubuyobozi bwa Rulindo bwariye indimi mu gusobanura amakosa mu itangwa ry’isoko rya miliyoni 960 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni isoko rifite agaciro ka 960.111.957 Frw ryahawe rwiyemezamirimo utujuje ibisabwa nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Abadepite bagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere bwahaye isoko utarikwiye kuko atari yujuje ibisabwa. Nyuma y’iminsi 18 buritanze bwandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bugisha inama niba iryo soko ryagumana urihawe dore ko atari no ku rutonde rw’abemerewe gupiganira amasoko ya Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yasobanuriye PAC ko iryo soko ryasheshwe burundu nyuma y’uko ibibazo byaryo byagejejwe no mu nkiko, yemeza ko uwari warihawe hari ibisabwa atari yujuje koko.

    Ati “Mu by’ukuri icyemezo kigaragaza ko sosiyete itahombye ntacyo rwiyemezamirimo yari afite, ariko akanama gashinzwe amasoko kagihaye agaciro gake gafata kuba atakizanye nko kwibagirwa.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi niba mu karere kabo bafite uburenganzira bwo kwaka ibindi bisabwa “icyo cyemezo cyo bakagikuramo”.

    Abadepite bagaragaje ko bitari bikwiye kutita ku cyemezo cy’uko sosiyete itahombye kandi igiye guhabwa isoko rya hafi miliyari y’amanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuye ko hari hakozwe ubusesenguzi ku nyandiko zigaragaza uko sosiyete yahawe isoko yari ihagaze mu by’imari mu myaka itanu yari ishize akaba ari byo byatumye icyo cyangombwa kititabwaho.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko ibyo bitumvikana ahubwo ko “harimo kwirengagiza”.

    PAC yagaragaje ko isoko ryahawe rwiyemezamirimo mu gihe atagaragaraga ku rutonde rw’abemerewe guhatanira amasoko ya Leta, ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yihamirije mu bisobanuro yatanze.

    Abagize PAC bashimangiye ko ibibazo byagaragaye mu mitangire y’iryo soko byose byagizwemo uruhare n’akarere gusa kuko izindi nzego zirimo Urukiko rw’ubucuruzi rwagejejweho urubanza rw’uwo rwiyemezamirimo rutigeze rutegeka gutanga isoko, ndetse na RTDA ikaba yaratanze inama igihe yazisabiwe.

    Ubuyobozi bwa Rulindo bwasabye imbabazi busezeranya ko amakosa nk’ayo atazongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rulindo,Munyarukato Jean Baptiste yemeje ko uwari wahawe isoko hari ibisabwa atari yujuje koko

    source : https://ift.tt/3CDJtbH

  • PAC yasabye ibisobanuro Akarere ka Rulindo ku ishuri rya KISARO TVET riraza abanyeshuri hasi – #rwanda #RwOT

    Byabajijwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2021 ubwo PAC yakomezaga igikorwa irimo cyo gusaba ibisobanuro mu bigo n’inzego bya Leta byagarajwemo amakosa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Iyo Raporo yarekanye ko Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kisaro TVET riri muri ako karere rimaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ridakoreshwa.

    Nyamara amasezerano agaragaza ko ibikorwa byo kubaka icyiciro cya mbere byagombaga gusozwa ku wa 16 Mata 2018, icya kabiri kigasozwa ku wa 11 Gicurasi 2020 naho icya gatatu kigasozwa ku wa 15 Mata 2020. Afite agaciro ka miliyoni 889,217,706 Frw.

    PAC yerekanye ko ubwo hakorwaga Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri Gashyantare 2021, hari ibyumba by’amashuri,ibyo kuraramo n’ibyo kuriramo bitari byagatangiye gukoreshwa. Nta gahunda yigeze igaragazwa y’abanyeshuri bateganyijwe kuhigira, uko ishuri rizakoreshwa n’amasomo azahatangirwa.

    Icyo gihe ibyumba byo kuraramo nta marido yari mu madirishya yabyo n’ibitanda byari bitarashyirwamo.

    Abadepite babajije ubuyobozi bw’akarere impamvu ibyo bikoresho bitarahagezwa abanyeshuri bakaba barara hasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Munyarukato Jean Baptiste, asubiza ko abana basanzwe matela zabo zirambikwa hasi bari abahabwa amasomo y’igihe gito (short courses) bari bafashwe muri buri murenge bigishwaga ubudozi n’ubwubatsi mu mezi atatu.

    Yakomeje ati “Wari umuhigo w’akarere twari dufite tubona amashuri yaruzuye ibitanda bitaraza; turavuga tuti ‘ubwo ariya mashuri ahari, reka tuhahurize abana bose bo mu karere ka Rulindo mu gihe cy’amezi atatu bige, kuko hari hari matela zaba zifashishijwe.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi uko bajya kwigisha abana ibisabwa bituzuye ku buryo bahakura n’uburwayi.

    Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel, yasabye PAC imbabazi ku bw’ayo makosa, ati “Mutubabarire ntabwo ari rwo rwego Umunyarwanda akwiye kuba yakoreraho”.

    Umugenzuzi Mukuru yasanze ibyumba byo kuraramo muri Kisaro TVET bitagira ibitanda n’amarido, abanyeshuri bashyira matela hasi

    source : https://ift.tt/3EM6dbB

  • Gisagara: Umusore umaze amezi atatu yaraburiwe irengero yasanzwe yarapfiriye mu mukoki – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w’imyaka 24 yari asanzwe aba kwa Se witwa Kanyarutoke Mathieux mu Mudugudu w’Akarangabo mu Kagari ka Mukomacara.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko yari asanzwe atemberera i Kigali akazana amafaranga.

    Ku wa 25 Kamena 2021 yavuye mu rugo ahagana saa munani z’amanywa, ababyeyi bategereza ko agaruka baraheba bakeka ko yagiye gushaka amafaranga nk’uko yari asanzwe agenda.

    Kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka ariko hashize nk’ukwezi ngo hari nimero ya telefone yahamagaye se umubyara, uyivugiraho avuga ko ari Ndayisenga ariko ngo ntiyavuga amagambo menshi ahubwo ahita ayikuraho.

    Ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 abana bagiye kuvoma mu kabande ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba babona umurambo mu mukoki bahita bajya kubibwira ababyeyi.

    Abaturage bahageze bahasanze umurambo wangiritse, ariko ngo barebye neza babona imyenda yari yambaye ari iya Ndayisenga bakeka ko ari we wahiciwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba koko uwo murambo ari uwa Ndayisenga ndetse n’icyaba cyaramwishe.

    Ati “Amakuru twayamenye kandi RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko uwo murambo wahageze kandi twizeye ko biza kumenyekana.”

    Bivugwa ko nta muntu uzwi wari ufitanye ibibazo na Ndayisenga ariko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uko yaba yarishwe.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zzOG2g

  • Bidasubirwa u Rwanda rubaye urwa mbere muri Africa ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare #rwanda #RwOT

    Hari hashize imyaka ibiri u Rwanda rutanze ibyangombwa rusaba kuzakira iri rushanwa ry’igikonyozi mu mukino w’Amagare.

    Tariki 11 Nzeri 2019, i Aigle mu Busuwisi, Aimable Bayingana wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare yashyikirizaga David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibyangombwa bya buriya busabe.

    Icyo gihe kandi Maroc na yo yari ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye.

    U Rwanda rwatanze buriya busabe nyuma yo kugaragaza ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru mu gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare kubera Tour du Rwanda ubu imaze kuba rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi.

    Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ryishimiye kwakira iyi shampiyona y’Isi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bidasubirwa-u-Rwanda-rubaye-urwa-mbere-muri-Africa-ruzakira-Shampiyona-y-Isi-y-Amagare

  • Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel mbere yo guhura na Etoile Sportive du Sahel #rwanda #RwOT

    Kapiteni wungirije wa APR FC, Manishimwe Djabel yavuze ko umukino wa CAF Champions League bazahuramo na Etoile Sportive du Sahel bawiteguye neza kandi bizeye itsinzi.

    Nyuma yo gusezerera ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC igomba guhura na Etoile Sportive du Sahel mu cyiciro gikurikiyeho.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, Djabel yavuze ko gukuramo MCC byabashimishije cyane kuko bari bageze mu kindi cyiciro ndetse bagomba kwitegura uru rugamba.

    Agaruka kuri iyi kipe ya Etoile Sportive du Sahel bazahura, Djabel avuga ko uzaba ari umukino utoroshye ariko bazatanga ibyo bafite byose bakabona intsinzi.

    Ati 'Umukino tugiye gukurikizaho navuga ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, gusa twe turiteguye kandi twiteguye intsinzi, tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose ibisigaye tukabiharira Nyagasani.'

    Umukino ubanza uzabera i Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 16 Ukwakira, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia.

    Kugeza ubu abakinnyi ba APR FC bari mu karuhuko gato aho bazasubira mu mwiherero ku Cyumweru bitegura uyu mukino.

    Manishimwe Djabel avuga ko bazatanga ibyo bafite byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-manishimwe-djabel-mbere-yo-guhura-na-etoile-sportive-du-sahel

  • Onana na Sanogo mu bakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje abakinnyi ba Rayon Sports hagati yabo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/09/2021, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kugerageza bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe ifite, aho by’umwihariko abakinnyi bakinnye hagati yabo.

    Abatoza ba Rayon Sports bari bagabanyijemo amakipe abiri, aho ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira Rayon Sports, mu gihe iya kabiri yari yiganjemo abakinnyi bashya bakiri mu igeragezwa.

    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje
    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo y’ejo barimo umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy wanigaragaje muri iyi myitozo, hakazamo Nsengiyumva Isaac usanzwe akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda.

    Iyi myitozo kandi yagaragayemo umunya-Mali Souleymane Sanogo ukina nka rutahizamu, akaba yaranatsinze igitego muri uyu mukino wahuje amakipe abiri ya Rayon Sports. Hagaragayemo kandi umunya-Tanzania Hassan wakiniraga Namungo FC yo muri Tanzania.

    Iyi myitozo yitabiriwe kandi na myugariro Gakwavu Jean Berchmas, uyu akaba ari umunyarwanda wakiniraga Vipers Fc yo muri Uganda, bivugwa ko uyu Rayon Sports yamurangiwe n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste.

    Mu bandi bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo, harimo umukinnyi Sekamana Maxime wari wararangije amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe, umunyezamu Hategekimana Bonheur wari usanzwe ufatira ikipe ya ESPOIR y’I Rusizi.

    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports
    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports

    Muri uyu mukino w’amakipe abiri yari yatoranyijwe, abakinnyi batsinze ibitego barimo Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi watsinze ibitego bibiri, Souleymane Sanogo, Rudasingwa Prince ndetse na Nwosu Samuel aho buri wese yatsinze igitego kimwe kimwe.

    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo
    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo

    Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Masud Djuma ndetse n’itsinda ry’abatoza bafatanya, baje gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bane, ni mu gihe kandi bivugwa ko iyi kipe itegereje abandi bakinnyi batatu baziyongeramo.

    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports
    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports iraza gukina umukino wa mbere wa gicuti, aho iza guhura na Musanze Fc i Musanze kuri Stade Ubworoherane, hakaba hanavugwa ko iyi kipe ishobora gukina indi mikino ya gicuti n’amakipe arimo Police Fc ndetse na AS Kigali.

    source : https://ift.tt/3lPJFOk

  • Indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi : Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye #rwanda #RwOT

    Aba bayoboye Dipolomasi y’u Rwanda n’iy’u Burundi bari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, bahuye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021.

    Kuri Twitter za Minisiteri z’Ibihugu byombi, hatambukijweho ubutumwa bugaragaza ko Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we Ambasaderi Albert Shingiro w’u Burundi bahuye bakaganira ku birebana no gushyira mu buryo umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itandatu urimo igitotsi aho ibihugu byombi byagiye bishinjanya kubangamirana dore ko mu mashyamba yo mu Burundi hari abarwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Bamwe mu bafatiwe muri iyi mitwe ubu bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda baniyemereye ko bagiye bahabwa ubufasha n’igisirikare cy’u Burundi.

    Gusa hamaze iminsi hagaragara ubushake bwo gusubiza mu buryo uyu mubano aho u Rwanda runaherutse gushyikiriza u Burundi bamwe mu bafatiwe ku butaka bwarwo bari mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Burundi.

    Perezida Kagame Paul mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA yatangaje ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo gukemura ibibazo ndetse ko hari bamwe mu bagize Guverinoma ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahura bakaganira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Indi-ntambwe-mu-mubano-w-u-Rwanda-n-u-Burundi-Ba-Minisitiri-b-Ububanyi-n-Amahanga-baganiriye

  • Abahoze ari abayobozi muri ADEPR baregwa Kunyereza za Miliyari bigaramye ibyatangajwe n’uwabakoreye igenzuro ry’umutungo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwari rwahamagaje Habineza Emmanuel, Umuyobozi wa BDO EA RWANDA LTD, ngo atange ibisobanuro ku igenzura ry’umutungo wa ADEPR dore ko bariya bahoze mu buyobozi bw’iri torero baregwa kunyereza umutungo waryo.

    Ku wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Habineza Emmanuel yitabye urukiko kugira ngo atange ibisobanuro ku igenzuro ry’umutungo wa ADEPR yari yasabwe gukora.

    Habineza yabwiye Urukiko ko uwo yumvaga akeneyeho amakru yamubazaga ubundi amakuru akayashaka ahandi.

    Kuvuga ko uwo yari akeneye yamubazaga, abaregwa babigaramye imbere y’inteko iburanisha bavuga ko Habineza atigeze abasaba amakuru, ndetse n’amabaruwa bandikiwe yabagezeho Ikigo cyakoze igenzuramutungo cyaramaze gutanga raporo muri RGB.

    Mu rubanza, abaregwa babajijwe barimo Mutuyemariya Christine wari kuri Skype, Sindayigaya Theophile, Mukabera Mediatrice, Beninka Bertin, Past. Rwagasana Thomas, Barinda Tharcisse, Mukakamari Lynea, Past. Niyitanga Salton, Sebagabo Muyehe Leonard, Gasana Valens, Twizeyimana Emmanuel na Rev. Sibomana Jean bose bahakanye ko abakoze igenzuramutungo batieze babasaba amakuru ; basaba ko ryateshwa agaciro kuko nta ruhare barigizemo.

    Habineza Emmanuel yabwiye urukiko ko bakoze igenzuramutungo ry’ubucukumbuzi 'Audit d’investigation' kugira ngo hagaragazwe niba harabaye imicungire mibi. Yongeraho ko babisabwe na ADEPR.

    Urukiko rwabajije Habineza impamvu atahamagaye abaregwa ngo abonane na bo nk’uko byari byasabwe n’urukiko ko impande zombi zigomba kugira uruhare mu igenzuramutungo ryakozwe, yasubije ko batabahamagaje bose ngo kuko bangaga ko bashobora gusubiramo ibintu bimwe bigasa kandi bikaba byinshi. Avuga ko bahamagaye abo babona ari ngombwa abandi barabareka.

    Nubwo Habineza yavuze ko bahamagaye abo babona ari ngombwa, mu kwisobanura kuri buri muntu, yavugaga ko batigeze babonana.

    Mutuyemariya Christine we yanavuze ko yabahamagaye kenshi ngo babonane ariko ntibamuha umwanya.

    Habineza yagaragarije urukiko ko nubwo batanze impapuro zijyanywe n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga ariko ntawe babonanye, ko ibyo yagaragaje yabihawe n’abamuhaye amakuru, ibindi abisanga mu bubiko, muri banki no muri Gasutamo.

    Iri genzura ry’umutungo ryategetswe n’Urukiko rukuru mu cyemezo cyo ku itariki ya 3/10/2019 gisaba ko ubushinjacyaha bukoresha Audit kandi ababuranyi bose babigizemo uruhare.

    Ku wa 31/12/2019 Umushinjacyaha Mukuru na we yandikiye Umukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere -RGB amusaba gukora igenzura ry’umutungo abaregwa na ADEPR iregera indishyi bahibereye.

    Isoko ryo gukora igenzuramutungo ryatsindiwe na BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk’uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ari na yo yagejejwe mu rukiko, ariko abaregwa bakaba batayemera kuko nta ruhare rwabo rurimo nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abahoze-ari-abayobozi-muri-ADEPR-baregwa-Kunyereza-za-Miliyari-bigaramye-ibyatangajwe-n-uwabakoreye-igenzuro-ry-umutungo

  • Kirehe: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagiye gushyirirwaho amatsinda yo kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw
    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw’uruhu wabageneye ibikoresho bibafasha kurinda uruhu harimo amavuta n’imyambaro miremire

    Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahura na zo zibangamiye imibereho myiza yabo, harimo ukutareba neza kubera imboni ireba hafi n’uruhu rworoshye cyane ku buryo rushobora kwangizwa n’imirasire y’izuba.

    Hari kandi guhezwa mu muryango nyarwanda ndetse n’akato ku isi yose, nk’uko Uwimana abisobanura.

    Ati “Uwavukanye uruhu rwera akwiye gukurikiranwa akivuka kugera aho agize ubwenge bwo kwiyitaho cyangwa kwikurikirana. Agira imbogamizi zo kutabona neza ndetse n’uruhu rwangizwa n’imirasire y’izuba hakiyongeraho ihezwa n’akato akorerwa n’abatuye isi yose”.

    Babifashijwemo n’umuryango ‘Health Alert Volunteers Organisation’ ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeli 2021 bari mu bitaro bya Kirehe kugira ngo abafite ibibazo by’ubuzima babashe kumenyekana banakurikiranywe.

    Mu bafashijwe harimo abafite uduheri ku mubiri dushobora kubakururira indwara ya Cancer aho dutwikwa hakoreshejwe ‘Nitrogen Liquid’ ndetse no gusuzumwa amaso, abo bazasanga bafite ibibazo bikomeye bazahabwe indorerwamo ndetse n’insimburangingo zabafasha kureba neza.

    Ikindi ni ukubaha amavuta afasha uruhu rwabo ndetse n’imyambaro ifite amaboko maremare kimwe n’ingofero bizabafasha kwirinda imirasire y’izuba.

    Ku munsi wa mbere hafashijwe abafite ubumuga bw’uruhu rwera 22 igikorwa kikazakomeza ndetse bakazanashyirwa mu matsinda bakorerwe imishinga mito, izabafasha guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere.

    Agira ati “Tugiye kubakurikirana turebe ibyo bakwiye byihutirwa kurusha ibindi noneho ikindi turabashyira mu matsinda, tubaremere imishinga mitoya izabafasha guhanga imirimo bagahindura imibereho yabo, bakabaho nk’abandi bose nabo ubwabo ntibakomeze kwiha akato kuko usanga akenshi babiterwa n’imibereho itari myiza”.

    Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga, Hakizimana Charles, asaba abafite ubumuga bw’uruhu rwera guharanira uburenganzira bwabo, guharanira kwigira, kwihesha agaciro no kwigira.

    Ati “Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bakwiye guharanira uburenganzira bwabo Leta na yo ifite inshingano zo kuburinda. Tubasaba kandi guharanira kwigira, bagaharanira kutitesha agaciro, nibatakitesha no mu muryango nyarwanda bazakabaha, ariko na none bakitabira gahunda za Leta”.

    Nshimiyimana Malachie, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera avuga ko bishimiye kuba hari ababatekerezaho ku buryo banakemura bimwe mu bibazo byabo.

    Abafite ubumuga bw
    Abafite ubumuga bw’uruhu i Kirehe baganirizwa ku burenganzira bafite mu muryango nyarwanda

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko yahoranaga ipfunwe ry’uko yavutse ndetse nawe ubwe akiheza mu bandi ariko nyuma y’ibiganiro bahawe n’ihuriro ryabo yiyumvise ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.

    Agira ati “Urumva niba nagiraga ipfunwe rikampeza ahantu kure cyane ibyo bigiye kuvaho ikindi biramfasha kuba mu muryango nyarwanda bitewe n’uko maze gusobanukirwa ko tugomba kubana n’abandi, mbese bigiye kumfasha mu buryo kubaho mu muryango nyarwanda”.

    Kuri ubu umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu (RAN), ubarirwamo abantu 380 ariko bishoboka ko hari abandi bahari batari bamenyekana.

    Hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012, Mu Karere ka Kirehe hagaragaye abafite ubumuga barenga 15,000 harimo abafite ubumuga bw’uruhu rwera 28.


    source : https://ift.tt/3ky7uuu