Â
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE
Ukwezi kwa Nzeri ni ukwezi gusize kwerekanye urwego ndetse n'aho umuziki nyarwanda ugeze, cyane ko ari ukwezi kwerekanye agaciro umuhanzi nyarwanda afite ko kuba yategura indirimbo n'amashusho mu gihe cyimwe, kandi bikanyura benshi barimo n'abo hanze, bitandukanye na mbere.
Hari indirimbo zagiye zica uduhigo dutandukanye muri Afurika zirimo nka 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Queen of Sheba' ziri gukora ibitarigeze bikorwa, zigakomeza kuzamura umuziki ndetse n'ibendera ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Indirimbo 'Uwo uzakunda', ni indirimbo Butera Knowless yakoreye Dubai, iri kuri Album 'Inzora' yakunzwe kuva igisohoka kuri uyu muzingo ndetse amashusho yayo aza ari amashusho yanyuze abatari bake. Ikurikiwe n'indirimbo 'Shumuleta' ya Platini yakoreye muri Nigeria ndetse n'ibiganza ya Fireman.

Indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane, ari nako byagenze mu majwi 85 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.
Aya majwi yarengaga cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa.
Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.
Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 27 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 58, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 85.
        KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE




























Kimenyi na Muyango bibarutse imfura yabo Yanis kuwa 29 Kanama 2021
Urukundo rwa nyina w’umuntu ntirujya rushira, uburinzi bwa se w’umuntu buhoraho – Â Muyango akomeje kuryoherwa no kuba umubyeyiÂ
Kimenyi Muguel Yanis imfura ya Muyango na Yves Kimenyi 
Muri iyi ndirimbo ‘Ineza yawe’ y’iminota 4 n’amasegonda 44, Shalom choir baterura bagira bati “Ineza yawe twarayibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Urukundo rwawe twararubonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Imbabazi zawe twarazibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Si uko twari tubikwiye, ni ubuntu bwawe gusa watugiriye, ushimwe. Ntacyo twabona tuguha keretse ibitambo by’amashimwe, bikubere umubavu uguhumurira neza. Akira izi nzabya ari zo mitima yacu, fungura, reka ukwire hose, amashimwe aguhumurire”.








