Blog

  • CP Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro – #rwanda #RwOT

    Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda; cyagarutse ku myitwarire iri kuranga abafite utubari n’abakiliya babo mu bijyanye no kwirinda COVID-19, nyuma y’igihe gito dukomorewe.

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 ni yo yakomoreye utubari nyuma y’amezi asaga 18 yari ashize dufunze mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    CP Kabera yavuze ko nyuma y’aho utubari dufunguriwe hari twinshi tumaze kugaragara twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo n’utwafunguye utubyiniro kandi bitemewe.

    Ati “Hari abantu 64 bafashwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo banywa ariko banabyina bivuze ko akabari nubwo kemerewe gufungura hari abiyongereyeho akabyiniro.”

    Yakomeje avuga ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse bikomorera utubari nta tubyiniro turimo.

    Ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari nta kabyiniro cyangwa se utubyiniro twari ho. Ntabwo ntekereza ko abandikaga kuri ruriya rupapuro bibagiwe kwandika utubyiniro oya.”

    “Urundi rugero ni urw’abantu 60 bafashwe na none hano muri Kacyiru bari mu kabyiniro babyina n’abandi bantu 30 na none bafatiwe muri Kicukiro. Iyo urebye iyi mibare turi kuvuga ikigaragara cya mbere ni uko hari abantu kugeza ubu bagifatwa kubera ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahora bari munsi yayo.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bihombya uwabikoze.

    Ati “Turimo turabibona mu tubari aho twemerewe gufungura twujuje ibyangombwa abantu bakiyongereraho utubyiniro. Inyungu zo gukora ibitemewe numva nta muntu zifitiye akamaro, ingaruka yazo ni igihombo, urugero nk’aho hantu bafatiye ahantu babyina bari bafunguye akabari hagafungwa amezi atatu bagacibwa amande y’ibihumbi 250 Frw niba nibuka neza.”

    “Nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bitatu utubyiniro nidufungurwa hakajyaho amabwiriza atugenga. Uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze n’akabyiniro ke kazaba kagifunze, inyungu irihe rero? Abantu bakwiye kumva ko nta rujijo ruri muri ibi. Ikintu kitanditse hano ntabwo ari uko urwego rwakibagiwe hari n’abavuga ngo ngira ngo gufungura akabari ntufungure utubyiniro baribeshye, ntabwo utubyiniro bigoye kubyandika.”

    Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

    Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha; buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.

    Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

    CP John Bosco Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro

    source : https://ift.tt/3B7WCtk

  • Karongi: Habimana yashinze urubuga rufasha abarimu bagenzi be gutanga uburezi bufite ireme – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi, mu mfashanyigisho asangiza bagenzi be yibanda ku masomo agenewe abana b’incuke n’ajyanye n’ubugeni n’ubukorikori.

    Yagize ati “Ntegura isomo, nkaryigisha nifata amashusho nanerekana ibikoresho byakwifashishwa mu kuryigisha, nkanagaragaza imikoro y’ingenzi yafasha umurezi kumvikanisha isomo ari kwigisha.”

    Mu gutegura imfashanyigisho, Habimana yifashisha ibikoresho birimo imifuka n’impapuro. Avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abarimu bigisha mu mashuri y’incuke batarize kwigisha.

    Habimana umaze imyaka itandatu afatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kwandika ibitabo no gutegura integanyanyisho, amaze guhabwa ibikombe bibiri bitewe n’uruhare agira mu gufasha bagenzi gutanga uburezi bufite ireme.

    Agira ati “Turacyafite umubare muke w’abarimu basobanukiwe neza ibijyanye n’uburezi bw’incuke ndetse n’amasomo y’ubugeni n’ubukorikori. Intego yanjye ni ugufasha bagenzi banjye gutanga uburezi bufite ireme.”

    Mwarimu Habimana asanzwe yifashishwa na REB mu guhugura abarimu mu bijyanye no gukora imfashanyigisho ndetse yanafashije iki kigo mu itegurwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

    Agira ati “Mwarimu igihe ategura isomo akwiye kwibanda ku buzima bwa buri munsi umwana abayemo kandi iryo somo rikaba riha umunyeshuri umwanya uhagije wo gukora, ntabe ari mwarimu ukora gusa. Abanyeshuri bakunda kwiga bakora, bishimisha, kuko ibishimisha umwana bimufasha kumva isomo vuba.”

    Mu 2017, uyu mwarimu yahawe igikombe nk’umwe mu bari bahagarariye TTC Rubengera mu marushanwa yo guhanga udushya. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho ikomatanyije yise ‘Ityazo’. Iyi mfashanyigisho yari igishushanyo gikubiyemo ubuzima bwose bw’igihugu ku buryo mwarimu ayereka abanyeshuri akababaza icyo babonye kuri icyo gishushanyo akabona aho ahera abasobanurira.

    Mu 2020, nabwo Habimana yahawe igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, mu marushanwa yiswe ‘Innovation mu Burezi’. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho yereka abarimu uko bakwiye kwigisha isomo ry’imibumbe igaragiye izuba.

    Amashusho yigisha abarimu uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyigisho uyu mwarimu ayashyira kuri Channel ya YouTube yitwa ‘Zoom eye TV’. Avuga ko intego ye ari ugufasha bagenzi be gutanga ubumenyi bufite ireme.

    Habimana Innocent wagize uruhare mu itegurwa ry’iteganyanyisho ishingiye ku bushobozi, CBC, ikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda, ari gusangiza bagenzi be uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyisho wifashishije imikino y’abana

    source : https://ift.tt/3AbIk9z

  • Sobanukirwa akamaro ko kurya umuneke buri munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

    Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

    Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

    Igabanya ibyago byo kurwara asthma

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

    Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.

    Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

    Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

    Irinda umubiri kurwaragurika

    Mu mineke habamo ‘antioxydants’ nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk’indwara y’umutima, diyabete na kanseri.

    Ifasha ubwonko gukora neza

    Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

    Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

    Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

    source : https://ift.tt/3a0FxFR

  • Kamonyi: Abantu 27 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no guhanahana amakuru n’abaturage.

    Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira 2021 mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda, hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka zitwara imizigo bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

    Yagize ati “Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo. Uwitwa Musabyimana Joseph we yafatanywe udupfunyika 7 tw’urumogi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hatangire iperereza.

    Abo bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri ako Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ingingo ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    source : https://ift.tt/2WFg3L6

  • Wari uziko ushobora guca inyuma umukunzi wawe utabizi? Dore uko bigenda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi baziko guca inyuma umukunzi wawe ari ukuryamana nundi muntu mutashakanye gusa, hari ibindi bikorwa abantu bakora kenshi batazi ko barimo gucana inyuma.

    1.Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby'urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntabwo ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.

    2.Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano, ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n'uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.

    3.Kuvuga nabi uwo mwashakanye: Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe n'ubwo baba badahuje igitsina nawe.

    4.Kwandikirana n'undi muntu mudahuje igitsina, muvugana ibintu by'amabanga utabwira uwo mwashakanye, hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona, nabyo wabyirinda.

    5.Gusohokana n'undi muntu utari uwo mwashakanye. Kujya gusangira n'undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa, nabyo ni nko guca inyuma. Wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n'uwo mwashakanye.

    6.Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu: Niba uri kwambara imyenda myiza cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye, tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

    7.Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y'uwo mwashakanye: N'ubwo abana n'ababyeyi ari ingenzi mu buzima, ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y'uwo mwashakanye, cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.

    8.Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye nabyo ni bibi. Bitera ibibazo, bikaba ari no kwanga ibyo uba wariyemeje mugiye kubana, bikaba byanavamo ko wamuca inyuma ukaryamana n'undi.

    9.Kubwira ibibazo by'urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina. Ibibazo niba utabasha kubiganira n'uwo mwashakanye, bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje, birangira havuyemo ubusambanyi n'ubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-guca-inyuma-umukunzi-wawe-utabizi-dore-uko-bigenda/

  • Amakuru yihutirwa aturutse muri REB areba abarimu basabye akazi mu burezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB )cyatangaje ko abantu bose basabye akazi mu burezi ko bazakora ikizamini kuwa kane tariki 07 Ukwakira 2021.

    Ni mu itangazo REB yanyujije kuri Twitter aho rigira riti:'REB iramenyesha abasabye akazi ku myanya yo kwigisha ndetse no ku myanya yo mu buyobozi bw'amashuri ko ibizamini bizatangira gukorwa ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya @RwandaLabour. Aho bazakorera bazahamenyeshwa '

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/

  • Bizimana Djihad ntazakinira u Rwanda mu mikino 2 ya Uganda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo Hagati w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi,yanduye Covid-19 bituma ajya mu kato kazatuma adakinira u Rwanda mu mikino 2 ruzesurana na Uganda.

    Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n'Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

    Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k'iminsi iri hagati y'icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

    Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.

    Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n'uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimana-djihad-ntazakinira-u-rwanda-mu-mikino-2-ya-uganda

  • Abafana ba Sam Karenzi biteye mu bicu bumvise ko bagiye kumwumva kuri radio nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe mu gihugu, Sam Karenzi uherutse gusezera kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi yashimishije abafana be ubwo yabararikiraga ikiganiro gishya kuri radio agiye gukoraho ya Fine FM.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n'ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k'uruhande.Kuri ubu agiye gutangira ikiganiro gishya kuri uyu wa mbere nk'uko yabitangaje kuri Twitter.

    Sam Karenzi yagize ati:'Aho infura zisezeraniye niho zihurira!
    Radio: #FineFM
    Umurongo: 93.1
    Youtube: #FineTVRwanda
    Itariki: 4/10/2021
    Isaha: 10h-13h
    Tubafitiye #Ubwino bwinshi.
    #Nimudufashe guhitamo #Operation twaheraho kuko twabuze amahitamo. '

    Abafana be bshise bishima cyane batangira kumwereka ko bamushyigikiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-sam-karenzi-biteye-mu-bicu-bumvise-ko-bagiye-kumwumva-kuri-radio-nshya/